Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Posts from — January 2011


Urubanza rwa Lt Col Rugigana Ngabo, murumuna wa General Kayumba Nyamwasa, rwatangiye kuburanishwa i Kigali

Lt Col Rugigana Ngabo

Kuri uyu wa kane tariki 27 Mutarama 2010 mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali hatangiye urubanza rwa Lt. Col Rugigana Ngabo uregwa icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo. Lt Col. Rugigana afite imyaka 46 akaba ari murumuna wa Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’epfo akaba aherutse gukatirwa n�uru rukiko. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Lt. Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rukiko yambaye imyenda ya gisirigare iriho n�amapeti ye. Yari afite umwunganira mu rwego rw�amategeko.

Dore uko BBC yatangaje iyo nkuru:

Imbere y�inteko y�abacamanza Lt. Faustin Mukunzi wari uhagarariye ubushinjacyaha bwa giririkare yasabiraga uregwa ifungwa ry�agateganyo mu gihe agitegereje kuburana ku icyaha rukumbi akurikiranyweho cyo kuvutsa igihugu umudendezo.

Ariko abantu bake bari baje mu rukiko nti babashije gukurikirana iburanisha kuko Lt. Faustin Mukunzi uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare yahise asaba ko urubanza rwaburanishwa mu muhezo.

Impamvu ngo nuko itegeko ribiteganya mu gihe kuburanishiriza mu ruhame byabangamira umuco cyangwa umutekano.

Ikindi ngo nuko urubanza rwa Lt. Colonel Rugigana rwaba rufitanye isano n�urwa mukuru we Kayumba Nyamwasa uherutse gukatirwa na ruriya rukiko bityo kuruburanishiriza mu ruhame bikaba byabangamira iperereza.

Lt. Col Rugigana yavuze ko kuba mukuru we yarakatiwe na ruriya rukiko ngo nta sano byakagombye kugira ku rubanza rwe kuko icyaha ari gatozi.

Imbere y�urukiko kandi uregwa yavuze ko icyaha akurikiranyweho nta shingiro gifite.

Ibyo yabibonaga kimwe n�umunyamategeko umwunganira Godfrey Butera wabonaga ko ahubwo kuburanira mu ruhame biri mu nyungu za rubanda ngo cyane ku muntu umaze igihe atagaragara mu ruhame kandi icyaha akurikiranyweho, mu magambo y�umwunganizi, ngo �nta banga ririmo�.

Gusa ibyo nti byabujije abacamanza gufata umwanzuro ko urubanza rubera mu muhezo, cyokora Major Ndayisaba Bernard wari uyoboye iburanisha yavuze ko imyanzuro yarwo izasomerwa mu ruhame.

Urukiko rwafashe icyemezo ko Lt Col. Rugigana akomeza gufungwa mu gihe ategereje iburanishwa rye. Umwunganira mu by’amategeko yavuze ko azajuririra icyo cyemezo.

January 28, 2011   No Comments

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC

ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC).

Nyuma y’umubonano wabereye i Bruxelles (mu Bubiligi) ku wa 19 Ukuboza 2010, intumwa za Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI zibitumwe n’iryo shyaka zagiranye umwiherero n’intumwa z’IHURIRO NYARWANDA RNC (Rwanda National Congress) mu gihugu cy’u Busuwisi kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Mutarama 2011, zigamije kwigira hamwe umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyacu no gusuzumira hamwe uko zahuza ingufu mu kubibonera ibisubizo.

Abari mu nama:

Dr. Nkiko Nsengimana, Visi-Perezida wa mbere wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI, akaba n’umuhuzabikorwa bya FDU na Komite Nshyigikirabikorwa;

Gervais Condo, Umujyanama wa Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC;

Dr. Jean Baptiste Mberabahizi, Visi-Perezida wa kabiri wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI.;

Jonathan Musonera, Ushinzwe ubukangurambaga muri Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC;

Charles Ndereyehe, Ushinzwe ingamba muri Komite nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI; Dr. Gerald Gahima, umwe mu bahagariye RNC;

Sixbert Musangamfura, ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI;

Joseph Ngarambe, Umunyamabanga wa Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC.

1. Impande zombi zimaze kungurana ibitekerezo kuri ibyo bibazo byose zasanze:

  1. U Rwanda rubereye abanyarwanda ari igihugu cyigenga, kigendera kuri demokrasi n’amategeko, ku bwisanzure bw’ubutabera, giha agaciro buri Munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwuzuzanye n’ubwubahane hagati y’Abanyarwanda. Kenshi ubutegetsi bwagiye busimburana inyuma ya Revolusiyo yo muri 1959 bwagiye bushyira imbere izi nshingano mu nyandiko no mu mvugo, ariko mungiro hagahinduka gusa isura y� ubutegetsi, ntihahinduke kamere yabwo.
  2. Ubutegetsi buri mu Rwanda ubu burangwa n’igitugu, ivangura, guheza, ikinyoma n’ibindi bikorwa bigayitse, nko gusenyera abaturage no kubanyaga utwabo, kubafungira ubusa, guca abakene muri za Kaminuza no guhatira uburezi amavugururwa ya huti huti.
  3. Iyi mitegekere ikomeje uko iri, nta gushidikanya ko yazakururira igihugu andi mahano.

2. Imitwe yombi isanga zimwe mu ngamba zageza Abanyarwanda ku butegetsi bubanogeye ari izi:

  1. Kurwanya itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ibyaha by’intambara n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu.
  2. Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi iha agaciro buri wese.
  3. Gushyiraho ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana. Ubutabera nk’ubu ni inkingi ya demokrasi.
  4. Gutegura ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibitekerezo binyuranye kugira ngo bigire hamwe ahazaza heza h’igihugu cyacu.
  5. Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n’iheza iryo ariryo ryose, buri Munyarwanda wese akagira amahirwe angana.
  6. Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y’ibitsina.
  7. Kurangiza burundu ikibazo cy’urudaca cy’impunzi.
  8. Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose no gusana imitima yakomeretse.
  9. Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose.
  10. Guharanira umutekano w� abaturage bose dushyigikira ko inzego z� umutekano n� izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko k� abantu.
  11. Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuririza intambara n’urugomo mu bihugu by’abaturanyi, dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n’umutekano birambye.

3. Impande zombi zumvikanye ibikurikira:

  1. Gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi mu nzira z’amahoro;
  2. Gushyiraho urwego mpuzabikorwa imiryango yombi ihuriyeho, kugira ngo ifatanye gushishikariza Abanyarwanda impindura ya demokrasi;
  3. Gushishikariza indi miryango iharanira guhindura ubutegetsi mu nzira z’amahoro kuza ikitabira uwo mugambi;
  4. Gushyira mu bikorwa ingamba zo kugera kuri uwo mugambi.

4. Byongeye kandi:

Abari mu nama bakomeje gushima ubwitange n� ubutwari bya Madame Victoire Ingabire mu guharanira demokarasi mu Rwanda, bakaba bongeye gusaba Perezida Paul Kagame kumufungura nta mananiza, kimwe n’izindi mfungwa za politiki zose, nka Bwana Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS Imberakuri; Bwana D�o Mushayidi (PDP Imanzi); Dr. Th�oneste Niyitegeka na Karoli Ntakirutinka, kimwe n� abandi bafungiwe impamvu za politike. Abo bose kandi bagomba gusubizwa uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu gihugu cyabo.

Abari mu nama bagaye ukuntu ubutegetsi bukomeje gukoresha inzego z’ubucamanza mu kwikiza abanenga ibintu bitagenda neza mu gihugu. By’umwihariko bamaganye imanza z’ikinamico z’Urukiko rukuru rwa gisirikari zasomwe ku wa 14 Mutarama 2011, zireba General Kayumba Nyamwasa, Dr. Th�og�ne Rudasingwa, Colonel Karegeya Patrick na Dr. Gerald Gahima, hagambiriwe kubatoteza, kubatesha agaciro, bazira ibitekerezo byabo.

Abari mu nama barasaba Leta y’u Rwanda guhagarika itotezwa ry’abanyamakuru n’abihaye Imana barimo Padri Emile Nsengiyumva.

Inama yamaganye kandi ukuntu Leta ikomeje gukoresha abantu bo muri FDLR guhimba no gushinja ibinyoma. Biratangaza kubona izo nyeshyamba zikorana n’ubutegetsi zihabwa rugari kugira ngo zandagaze abantu badafite aho bahuriye n’uwo mutwe.

Inama yasanze hagomba gukumirwa ikintu cyose cyagarura g�nocide, itsembatsemba n’indi politiki iyo ari yose ivutsa Abanyarwanda ubuzima bwabo cyangwa ihonyora uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Ku byerekeye raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku byaha byibasiye inyoko-muntu muri Congo, inama irasaba ko ibikorwa bigamije kuyipfukirana bihagarara.

Abari mu nama barasaba Abanyarwanda guhaguruka, bagashira ubwoba bakiyumvisha ko kubohora igihugu cya bo aribo bireba.

Turasaba ibihugu n’imiryango bitera inkunga u Rwanda kurushaho gushyigikira impindura ya demokrasi.
Bikorewe i Montreux ho mu Busuwisi ku wa 25 Mutarama 2011.

Ku ruhande rw’Ishyaka
Ku ruhande rw� Ihuriro Nyarwanda
FDU-INKINGI RNC
Dr Nkiko Nsengimana Condo Gervais
Visi Perezida wa Mbere Umujyanama
Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo, RNC

Contact:
Sixbert Musangamfura – Phone: + 358 407168202
Gerald Gahima – Phone: +32 483 037711

Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi asobanura iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Gerard Gahima wa RNC asobanurira BBC iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Umuhuzabikorwa wa FDU Ndahayo asobanurira BBC impamvu yamagana abashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC

January 26, 2011   1 Comment

Ibyo muri FDU-Inkingi ni amayobera. FDU irahakana amasezerano y’ubufatanye na RNC

Ngo FDU-Inkingi ntiyemera amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) nk’uko yatangajwe kuri Facebook page ya Victoire Ingabire Umuhoza for President!

Dore ibyo Umuyobozi wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI abivugaho:

Ubuyobozi bwa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI buramenyesha Abanyarwanda n�inshuti z�u Rwanda ko �ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’ UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC) � ririho umukono wa Bwana Nkiko NSENGIMANA mu izina rya FDU-INKINGI ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Mutarama 2011, ritakozwe mu izina ry�ishyaka FDU-INKINGI ko kandi n�ubuyobozi bw�iyo Komite na bwo ubwabwo ntaho buhuriye n�iryo tangazo.

Uwarisinye n�abamufashije kurikwirakwiza babikoze mu izina ryabo bwite, banabikora mu nyungu zabo zitagize aho zihuriye n�iza FDU-INKINGI n�iz�Abanyarwanda muri rusange.

Si bwo bwa mbere abo bantu bashyira imbere inyungu zabo bwite bakarenga ku mabwiriza agenga imikorere ya Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI ntibanite no ku nama batahwemye kugirwa mu bihe binyuranye.

Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bwa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI buramenyesha Abanyarwanda n�inshuti z�u Rwanda ko ba Bwana Nkiko NSENGIMANA na Sixbert MUSANGAMFURA batagifite ububasha bwo kugira icyo bakora icyo ari cyo cyose mu izina ry�ubwo buyobozi no mu izina rya FDU-INKINGI.

Bikorewe i Lyon, ku wa 26 Mutarama 2011

Eug�ne NDAHAYO
Umuyobozi wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI

Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi asobanura iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Gerard Gahima wa RNC asobanurira BBC iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Umuhuzabikorwa wa FDU Eug�ne Ndahayo asobanurira BBC impamvu yamagana abashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC

January 26, 2011   1 Comment

Indege za Generali Kagame zavanywe Afurika y’Epfo zimurirwa mu Bugereki

par Johnson,
Umuvugizi

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvigizi aturuka muri bamwe mu byegera bya Kagame bidashimishijwe n�uburyo akomeje kwikubira umutungo w�igihugu mw�izina rya FPR, yemeza ko bamaze kwimurira indege za Perezida wacu muri Greece.

Amakuru atugeraho yemeza ko sosiyete ya Perezida Kagame REPLI INVESTMENT 29(pty)Ltd imaze kwimura indege ze zari zifite icyicaro muri Afurika y�epfo,� zikaba zimaze kwimulirwa ibirindiro byazo mu gihugu cy�Ubugereki.

Indege nomero ZS-ESA na ZS-XRS zimaze kugera mu gihugu cya Greece, ari ho zikomeje guhagurukira zijya gutwara yaba Perezida Kagame kimwe n�abashyitsi be nka ba Tony Blair baba baje kumusura mu Rwanda.

Twabibutsa ko iyo sosiyete y�umuherwe Paul Kagame iri ku mazina ya Hatali Sekoko, Prof Nhuti Manasseh hamwe n�umukozi wa Ambasade y�u Rwanda muri Afurika y�epfo witwa Jean Paul Nyirubutumwa.

Nyuma y�uko abanyamakuru hamwe n�abanyapolitiki banengeye imyitwarire ya Perezida Kagame y�ugusahura umutungo wa Rubanda akawuguramo indege zifite igiciro kigera kuri miliyoni ijana z�amadolari y�amanyamerika (100.000.000 $ US), ukongeraho nandi mafaranga yaguze anti-misile ebyiri akabakaba muri miliyoni mirongo itatu (30.000.000 $ US), byatumye umuherwe wacu afata icyemezo cyo gusibaganya ibimenyetso ahindura amazina n�icyicaro bya sosiyete ye hamwe n�abanyamigabane.

Ingaruka bifite kubuzima bw�Abanyarwanda

Basomyi bacu, dukurikije gihamya dufite y�amafaranga Kagame yajyaga yiyishyura mu rugendo rw�amasaha 43 gusa, hishyurwa ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi by�amanyamerika (370.000$ US), nk�uko bigaragazwa na fagitiri nomero PF 046 yo ku wa 06/06/2008 n�urundi rugendo yishyuwe mu masaha macye gusa nk�uko muri bubisange mu mugereka w�iyi nkuru, aho nabwo yishyuwe akayabo kagera kuri 497.800 $ US, facture nomero 43203 yo ku wa 24/06/2008, byerekana noneho akayabo abanyarwanda bagiye gukomeza kwishura indege za Kagame.

Amakuru atugeraho aturuka muri Maneko za Kagame, yemeza ko akayabo bajyaga bishyura indege ze yikodeshaho kamaze kwikuba inshuro zirenze ebyiri, dore ko amakuru dufitiye gihamya yemeza ko indege za Kagame zishyurwa 8500 $ US� ku isaha.

Ni ukuvugako aho byajyaga bitwara 850.000 $ US, agiye kuzajya ahishyurwa kabiri. Twabaha urugero: niba agiye guhaguruka agiye muri Kenya, indege izajya yishyurwa akayabo ko kuva muri Greece ize I Kanombe, n�irangiza imutware i Nairobi, imutegereze ari ko yishurwa buri saha 8500 $ US, nirangiza imusubize I Kigali, bongere bayishyure amafaranga y�amasaha ayisubiza muri Greece.

Urundi rugero: niba agiye gusura umwana we muri Amerika,� indege izajya yishyurwa amafaranga y�amasaha yo kujya kumufata mu Rwanda, imujyane muri Amerika asure umuhungu we, wenda anatembere hirya no hino mu ntara zigize Amerika, narangiza indege ikamusubiza i Kigali,� bakongera kuyirihira amasaha ayisubiza muri Greece aho Kagame yimuriye icyicaro cy�izo ndege ze.

Basomyi bacu iyo mwitegereje akayabo Sosiyete ya Perezida Kagame yitwa EXECUJET Aviation Group, ifite konti nimero 1445620072 muri banki ya ABSA Limited, yishyurwa na Leta y�u Rwanda mwakumirwa pe, kandi aka kayabo kose kakaba gaturuka mu misoro y�abaturage� muri rusange.

Twabibutsa ko ubu 60% ya Budget y�uRwanda igizwe n�amafaranga y�abaterankunga hamwe n�imisoro� ihanitse bakura mu baturage nyakujya, barangiza aho kugira ngo bigire icyo bimalira rubanda, bikagana mu bucuruzi bwa Kagame bwite akunze kwitirira RPF.

[Umuvugizi]

January 26, 2011   3 Comments

Umwaka urashize Intwari Victoire Ingabire ashoje urugamba rwa demokarasi no guharanira ubusugire bwa muntu mu Rwanda

par Eug�ne Ndahayo.

Bavandimwe dusangiye igihugu namwe nshuti z�u Rwanda,

Muribuka ko hari ku itariki ya 16 Mutarama 2010 ubwo Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru wa FDU-INKINGI, yapfukamye agahobera ubutaka bw�urwamubyaye yari amaze imyaka 16 adakandagiramo.

Umwaka wuzuye w�urugamba nyarwo rwo guharanira demokarasi, ukwishyira ukizana, uburenganzira bwo kubaho, kugira umutekano n�ubusugire bisesuye, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, bwo kwisanzura, bwo gukora politiki, bwo kwagura urubuga rwa politiki�; muri make, uburenganzira bw�ibanze, bwanyonzwe n�ubutegetsi bw�igitugu cy�akataraboneka.

Amaze umwaka ahatana hamwen�abanyarwanda mu gihugu ngo hemezwe ko umubabaro w�abazize itsembabwoko n�ibindi bikorwa byibasiye inyoko muntu utibagirana cyangwa se ngo wibukwe igicagate, kuko bituma abanyarwanda batagira kivugira bahera mu gihirahiro.

Umwaka wo guharanira ko abantu bose bareshya, kugira ngo abana bose b�igihugu cyacu, u Rwanda, bashobore gusangira nta vangura ubukungu bw�igihugu, uburezi n�ubuvuzi bw�ibanze.

Umwaka urashize yamagana ubutabera bubogamye, butemerera uregwa kwihitiramo umuburanira no kuburanishwa mu gihe kitarambiranye. Ubwo butabera bukaba bwarimitse imikorere yo guca imanza udashingiye ku bimenyetso bifatika bise ��gacaca��, iyo gacaca ikaba yarafungishije abantu ibihumbi n�ibihumbi, birirwa mu mirimo y�uburetwa, abenshi bakaba nta n�icyizere ko igihano kizarangira ngo batahe mu rugo iwabo.

Umwaka uruzuye duharanira ko amahoro mu karere, amahoro twavukijwe� n�ubutegetsi bw�igitugu bwashoje intambara no mu bihugu duturanye cyane muri Congo, aho bumaze guhitana abaturage barenga miliyoni 5.

Abifashijwemo n�uduco tumwe na tumwe, ndetse n�itanganzamakuru ribogamye, byamugize igitangaza mu kazamura ubukungu bw�igihugu, Perezida w�u Rwanda Paulo KAGAME, yageze aho na we yiyumvamo ko ari ikinani muri politiki.

Ukugera mu Rwanda kwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza kwatumye ukuri ku miterere y�ubutegetsi buriho kujya ahagaragara�: byaragaragaye ko ubutegetsi buriho ari ubw�ingoyi y�igitugu, bushingiye kw�irondakoko ritigeze riboneka mu mateka y�isi bwihariwe n�akazu, agatsiko k�abasirikare bahinduye� inzego zose z�ubutegetsi, iz�ubucamanza n�iz�imiryango idashingiye kuri Leta ingaruzwamuheto n�akarima kabo, babifashijwemo n�igipolisi gikorera umuntu umwe n�ikiguri cy�inzego� z�iperereza.

Mu gihe cy�umwaka, ubutegetsi bwarushijeho gukora amakosa menshi mu rwego rwa politiki n�amakosa akomeye mu bijyanye no kubahiriza uburenganziramuntu. Ay�ingenzi muri yo ni�:

  • Iyicwa rya Andr� Kagwa Rwisereka, wari visi-perezida w�ishyaka ��Green Party��, tariki ya 13/07/2010.
  • Iyicwa ry�umunyamakuru J.L�onard Rugambage wo mu kinyamakuru ��Umuvugizi��, tariki ya 24/06/2010.
  • Kugerageza kwica Jenerali Kayumba Nyamwasa tariki ya 19/06/2010
  • Kujya kwiba hanze umukuru w�ishyaka PDP-Imanzi D�ogratias Mushayidi, hanyuma bakamufunga tariki ya 03/03/2010
  • Guta muri yombi umukuru w�ishyaka FDU-INKINGI Madamu Victoire Ingabire Umuhoza tariki ya 21/04/2010, hanyuma bakamurekura agafungishwa ijisho kugeza tariki ya 14/10/2010 aho yongeye gutabwa muri yombi agafungwa.
  • Gufunga umunyamategeko w�umunyamerika Prof. Peter Erlinder, wari waje kunganira Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, hanyuma akaza gufungurwa by�agateganyo tariki ya 17/06/2010.
  • Gufunga Bwana Bernard Ntaganda, umukuru w�ishyaka PS-Imberakuri tariki ya 24/06/2010.
  • Itabwa muri yombi n�ifungwa ry�abanyamakuru Madamu Agn�s Nkusi Uwimana na Madamu Saidati Mukakibibi, b�ikinyamakuru Umurabyo, ku matariki ya 8-10/07/2010.
  • Itabwa muri yombi n�ifungwa ry�abayobozi bagera ku icumi ba FDU-INKINGI na PS-IMBERAKURI tariki ya 24/06/2010, baje gufungurwa by�agateganyo,
  • Itabwa muri yombi n�ifungwa tariki ya 24/06/2010 rya Bwana Th�og�ne Muhayeyezu, wunganiraga ishyaka FDU-INKINGI, waje kurekurwa nyuma y�iminsi 15.
  • Amatora y�Umukuru w�igihugu tariki ya 09/08/2010 yaheje amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi
  • Ifungwa rya benshi mu bakuru b�ingabo z�u Rwanda�: Jenerali Charles Muhire, Jenerali Majoro Karenzi Karake, Koloneli Rugigana Ngabo, etc.
  • Itangazwa rya raporo ��Mapping�� ya ONU tariki ya 01/10/2010 ku byaha byibasiye inyoko-muntu muri Congo byakozwe ahanini n�ingabo z�u Rwanda.

Nibyo koko, mu gihe kitageze ku mwaka, inyenyeri yari imurikiye uwiyitaga Rudasumbwa yatangiye kuzima�! Uwiyitaga cyangwa se uwo bitaga umuyobozi w�akataroneka muri Afrika yose asigaye ateye imbabazi gusa . Inyenyeri ntikibengerana ku buryo za guverinoma zahoraga zimusingiza ubu zitacyemera kugaragara mu ruhame hamwe na we..

Koko rero abambari b�ingoma ntibakibona ibisobanuro ku makosa akomeye akomeje gukorwa n�ubutegetsi. Ntibashobora gusobanura impamvu ubutegetsi buvuga ko burangwa na demokarasi bwanze kwemera amashyaka atavuga rumwe na bwo no kwemerera abayobozi bayo kwiyamamaza mu matora ya perezida wa Republika. Byongeye kandi, abakekaga ko ibyo kubona amajwi ijana ku ijana byarangiranye n�abasoviyeti barumiwe. Perezida wa Republika wari wongeye kwiyamamariza uwo mwanya yongeye kubona amajwi arenze ukwemera� nk�uko byari byaragenze mu matora yari aherutse muri 2003�!

Buhoro buhoro, bigenda bigaragara ko ukwiyongera kurambye kw�ubukungu kwabaye igitangaza kugeza ubu gushingiye gusa ku bikorwa by�ubwicanyi n�ubusumbane mu bantu. Ku ruhande rumwe, ibyo bishingiye ku maraso yamenetse y�inzirakarengane zigera kuri miliyoni 5 z�abanyekongo, bazize intambara igamije gusahura igihugu cy�abaturanyi. Ku rundi ruhande, bishingiye kw�inyunyuzwa ry�umutungo w�abanyarwanda 90% batuye mu cyaro, kugira ngo hatezwe imbere ubukungu bwa 10% by�abaturarwanda batuye imijyi. Twakongeraho kandi ikibazo gikomeye cy�isaranganya ry�ubukungu bw�igihugu, ONU yagaragaje ko 10% by�abakire bihariye umutungo urenga 50% by�ubukungu bw�igihugu mu gihe 50% by�abakennye cyane mu baturarwanda batunzwe n�umutungo batanabona na 10% by�umutungo w�igihugu.

Ngibyo ibyo Umuyobozi wacu yagezeho mu mwaka amaze ku rugamba, ngibyo ibyo ishyaka FDU-INKINGI ryagezeho, tukaba tubyishimiye kandi tunabishimira abadufasha muri uru rugamba rwo kwibohoza.

Umuyobozi wacu ari muri gereza kuva tariki ya 14/10/2010. Ku bashobora cyangwa se batangiye gucika intege, nimwibuke amagambo yatubwiye amaze iminsi mike asubiye mu gihugu :

��Nemera programe ya politiki nsangiye na bagenzi banjye mu ishyaka, nkunda igihugu cyanjye n�abagituye bose kandi nzi ko nshyigikiwe n�abasangirangendo n�Abanyarwanda bo mu byiciro byose, mu moko yose no mu ngeri zose. Ni imbaraga kandi ni n�igihango ntashobora gutatira. Sinzatezuka ku ntego niyemeje kuko nemereye bagenzi banjye duhuje urugamba rwa demokarasi ko nzayisohoza. Ndabizi kandi nabitekerejeho igihe kirekire, ko ubutegetsi bushobora kungendaho, kumfunga. Sinasoza ntababwiye ko niteguye kuzahangana n�ibibazo byose n�ingorane zose nzahura nazo kugeza igihe dutsindiye, nkuko nabisezeranyije bagenzi banjye, nkuko nabisezeranyije abanyarwanda. Ubutegetsi buramutse bumpitanye, ndabasabye, muzakomereze urugamba aho nzaba ndusubikiye.��

Muri gereza aho afungiye, Umuyobozi� wacu Victoire Ingabire, ntacika intege. Akomeje kugira umutima, imbaraga n�ukwizera bikomeye. Bidatewe n�uko, nk�inzirakarengane, atekereza ko ubucamanza buzashyira bukamurekura. Oya, ntabwo yemera ubucamanza bw�ingoma y�igitugu. Ibirego bidafite aho bishingiye no kuyobya abatangabuhamya ku buryo buteye isoni n�agahinda, gufata no gufunga abantu ku buryo butubahirije amategeko, biragaragaza bihagije ko nta kizere afitiye ubucamanza. Oya, Victoire Ingabire arakomeye kubera ko azi ko afungiwe politiki ali nayo izamufungura. Arakomeye kubera ko kugira ngo afungurwe, azi neza ko tuzashyira ingufu nyinshi mu bikorwa byo guharanira ukwishyira ukizana no kubyaza umusaruro imbuto z�impindura ya demokarasi yabibye.

Madamu Victoire Ingabire Umuhoza azi neza ko afunzwe kubera ubutegetsi bwitwaza ubucamanza kugira ngo bumuvane mu ruhando rw�abaharanira kuyobora igihugu. Ntabwo ari ubwo bucamanza bwamunzwe n�ingoma y�igitugu buzamubohora, ni ukuri k�urugamba rwa demokarasi aharanira kuzamubohora. Ni ibyo twemera nka gahunda yacu ya politiki, ni ubushobozi bwacu mu kuyobora ishyaka, ni ibikorwa byo guhuriza hamwe ingufu n�abandi banyarwanda baharanira ko ibintu bihinduka, ni n�uburyo tumuba hafi mu gusobanura gahunda yacu n�uburyo twumvikanisha ibibazo bya politiki igihugu cyacu gifite bizatuma asohoka mu munyururu.

Ukudatezuka kwacu, ukutava ku izima no gukomeza umurongo twiyemeje mu rugamba rwa politiki turimo, bizaca intege� bamwe mu banyamahanga bakomeje kuturwanya bigira abavugizi b�ingoma y�igitugu iriho ubu mu Rwanda. Nidushyira hamwe, tuzabohoza Umuyobozi mukuru wa FDU-INKINGI, bityo, tunabohorezeko Abanyarwanda bose.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 16 Mutarama 2011

Umukuru wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI

Eug�ne NDAHAYO

January 17, 2011   No Comments

Urubanza rw’Umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard Ntaganda rwashojwe

Urukiko rukuru rw�U Rwanda rwashoje iburanisha ry�urubanza rw�umukuru w�ishyaka PS Imberakuri Bwana Bernard Ntaganda hamwe n�abandi bayoboke 4 b�amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2011, nibwo Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Me Bernard Ntaganda n’abandi bane ngo bafatanije gutegura imyigaragambo yari iteganijwe gukorwa kutariki ya 24 Kamena 2010 mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abaregwa hamwe na Me Bernard Ntaganda ni Sylvain Sibomana, Alice Muhirwa, Martin Ntavuka na Jean Baptiste Icyitonderwa.

Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yasobanuriye urukiko uburyo abo baregwa bagize uruhare mu gutegura ndetse no gukora imyigaragambyo ku buryo bunyuranije n’amategeko.

Umushinjacyaha yemera ko Ntaganda yari yandikiye Akarere ka Gasabo agasaba gukora imyigaragambyo. Yemeza kandi ko bamushubije ko atabyemerewe. Ntaganda ahamya ko atigeze abona urwandiko rumubuza gukora imyigaragambyo, ariko ubushinjacyaha bwemeza ko yaruhawe ariko akanga gusinyira ko arubonye.

Mu kwiregura kwe, Martin Ntavuka yahakanye ko atigeze ategura imyigaragabyo agaragaza ko we nk’umuyoboke wo ku rwego rwo hasi ntaho yari guhurira n’icyo gikorwa cyo gutegura imyigaragambyo. Yagarutse kandi ku mvugo bose bagiye bahurizaho, ko urukiko rutagomba guha agaciro inyandiko z’ubugenzacyaha kuko ngo bazisinyishijwe ku ngufu nyuma yo gukubitwa no gutotezwa.
Aha Martin Ntavuka yerekanye amafoto yo kwa muganga yerekana uburyo yahohotewe ariko urukiko rumutuma n’impapuro zemeza koko ko yahohotewe.

Alice Muhirwa yiregura kubyo aregwa, yavuze ko atigeze agira uruhare mu gutegura imyigaragambyo, ariko akaba yari afite gahunda yo kuyitabira kuko amashyaka PS-Imberakuri na FDU-Inkingi yari afitanye amasezerano y’ubufatanye. Yavuze ko n’ubwo ishyaka rye FDU-Inkingi nta ruhare ryagize mu gutegura imyigaragambyo, ngo ryari kugira uruhare mu kuyitabira kuko bari babisabwe.

Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Sylvain Sibomana nawe yahamije ko nta ruhare yigeze agira mu gutegura imyigaragambyo, gusa kimwe na bagenzi be ngo yari kwitabira iyo myigaragambyo akaba yari anafite n’ibyo bari gukoresha mu myigaragambyo birimo ibendera rya FDU ndetse n’ibitambaro byanditseho intego z’ishyaka ryabo. Mu myiregurire ye kandi yifashishije Bibiliya.

Jean Baptiste Icyitonderwa nawe yireguye avuga ko ibyo aregwa atabyemera avuga ko ari mu rukiko kubera impamvu za politiki. We nk’umuyoboke wo ku rwego rwo hasi wa PS-Imberakuri ntaho yari guhurira no gutegura imyigaragambyo (ayita urugendo rw’amahoro), ahamya ko yafashwe kubera ko yari kumwe n’umwe mu bayobozi b’iryo shyaka Th�obard Mutarambirwa.

Me Gatera Gashabana yagaragaje uburyo abo yunganira nta ruhare bagize mu gutegura imyigaragambyo ahamya ko imyigaragambyo yateguwe na Bernard Ntaganda kandi nawe ubwe akaba abyiyemerera. Gashabana ahamya ko abo yunganira bari baje nk’abatumirwa, kubw’ibyo abona nta cyaha bafite ndetse asaba ko bahita bahanagurwaho icyaha.

Umushinjacyaha yavuze ko niba abaregwa batemera inyandiko zo kuri Polisi, abacamanza bataziha agaciro nk’uko byasabwe n’abaregwa, hanyuma urukiko rukagendera kubyo abaregwa ubwabo bemera.

Umushinjacyaha yasabiye Bernard Ntaganda igifungo cy�imyaka 10 n�amezi 2 naho bariya 4 baregwa imyigaragambyo gusa basabirwa gufungwa amezi abiri bagatanga n’ihazabu y�ibihumbi ijana.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwemeje ko urubanza ruzasomwa tariki ya 11 Gashyantare saa tanu z’amanywa.

Bernard Ntaganda yafashwe tariki 24 Kamena 2010 ariwo munsi hari kuba imyigaragambyo; aba bane nabo bafashwe uwo munsi ariko bo bakaba baraje gufungurwa by’agateganyo bemererwa kuburana bari hanze.

January 17, 2011   No Comments

Maneko za Kagame zahagurukiye gusenya ishyaka PDR IHUMURE

par Kyomugisha.
Ikinyamakuru Umuvugizi.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko za Kagame zamaze kumena akayabo katagira ingano mu gusenya abatavuga rumwe nawe, binyuze mu kubatesha agaciro, kubahimbirwa ibyaha hamwe no guca intege abo banyapolitiki bakoresheje bagenzi babo.

Nk�uko tubikesha zimwe muri maneko za Kagame kandi zizewe, zivuga ko bamaze kumena akayabo katagira ingano mu banyapolitiki batagira benshi babasaba kwitandukanya nabo hamwe no kubafasha kubahimbira ibyaha.

Muri abo banyapolitiki bagezweho mu kwibasirwa ni Bwana Paul Rusesabagina Umuyobozi wa PDR IHUMURE na bagenzi be bafatanyije muri iryo shyaka, bagambaniwe cyera na bagenzi babo bakoreshweje na maneko za Kagame.

Amakuru atugeraho yemeza ko umwe mu bayobozi b�iryo shyaka yaba yarakoreshejwe na maneko za Kagame bakorana imishyikirano ikomeye mu Burayi hamwe no mu Burundi, anategekwa no guhura na bamwe mu bayobozi ba FDLR muri Kongo, ibi byose akaba yarabikoraga rwihishwa, agamije kwanduza no gucisha umutwe Rusesabagina na bagenzi be mu nyungu z�inda.ahawe na maneko za Kagame.

Amakuru atugeraho na none yemeza ko izo za Maneko ziherutse gusuka akayabo gatubutse mu banyapolitiki bazwiho kutavuga rumwe na Kagame, kugira ngo bagende babiba umwuka mubi yaba mu banyarwanda cyangwa mu banyamahanga, babangisha ba Rusesabagina hamwe na bagenzi babo bo muri RNC.

Ibi byose bikaba bikorwa mu nyungu za Kagame, kugira ngo arebe uburyo yagenda ateranya abo banyapolitiki twavuze haruguru, kugira ngo babangishe abanyarwanda hamwe n�abanyamahanga baba bavugana, k�uburyo amafaranga menshi yamaze gusukwa nizo za maneko mu mpunzi z�abanyarwanda zari zizwiho kutavuga rumwe na Kigali, kugira ngo abe ari zo zirwana uru rugamba rwo gusenya abo bagabo n�amashyaka baturukamo.

Ikindi ni uko abashaka gusenya PDR IHUMURE bafatanyije nabandi banyarwanda bari bazwiho ubunyangamugayo mu gikorwa cyo gusenya RNC, k�uburyo bo batangiye urwo rugamba bucece bagenda bayisenya rwihiswa yaba mu biro bikomeye mu bihugu byo mu Burayi na Amerika hamwe no mw�itangazamakuru, bakaba baranabemereye gukomeza kutavuga neza Kagame nk�uko bari basanzwe babikora, ariko mu nyungu z�ukutagaragara ko baguzwe, kuko ari byo bituma ibyo bavuga bigira agaciro.

Ikinyamakuru Umuvugizi kikaba kimaze kumenya ko maneko za Kagame zimaze gutegeka igipande cyazo kiba muri PDR IHUMURE kwandika urwandiko ziyisenya kandi zinashingira k�ubufatanye bwayo na RNC, bityo kandi iyo ntambara bakaba bagomba kuzayikomeza bafatanyije n�ikindi gice twavuze haruguru, bashinja ba Rusesabagina, Gen BEM Habyarimana, Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Rudasingwa na Dr Gahima ibyaha bitandukanye, mu nyungu za Kagame, bakoreshejwe nako kayabo akenshi kaba katurutse mu misoro yabanyarwanda n�imfashanyo z�abaterankunga.

[Umuvugizi]

January 14, 2011   3 Comments

Kagame yahagurukiye impunzi z’abanyarwanda mu Bwongereza

par Gasasira,
Ikinyamakuru Umuvugizi.

Ambasade y�u Rwanda mu Bwongereza mu migambi mibisha yo kwirenza impunzi zihatuye

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Leta ya Kagame ifite imigambi mibisha yo kwirenza n�ugutatanya impunzi zihatuye ikoresheje intwaro zo guhotora, uburozi hamwe no gutatanya ubumwe bw�abahatuye.

Iyo migambi yacuriwe i Kigali mu nama yahuje abayobozi ba gisirikare n�iperereza kugira ngo bigire hamwe uburyo bakwigizayo impunzi zitabumva muri gihe zituye mu gihugu cy�Ubwongereza.

Amakuru dufite yemeza ko muri iyi nama yatumiwemo umusirikare mukuru witwa Col Mupenzi wigira muri icyo gihugu kugira ngo abasobanulire neza uburyo icyo kibazo giteye n�uburyo bagicyemura.

Col Mupenzi wari watumiwe ikitaraganya agenda nkugiye mu kiruhuko k�ishuri, yanaganiriye na maneko ngenzi ze zikorera muri iyo ambasade, baganira uburyo bakwirenza abatavuga rumwe na Kagame, intwaro bakoresha hamwe n�amafaranga byakenera.

Yagejeje k�ubuyobozi bwe imiterere y�ikibazo hamwe n�ingamba zafatwa kugira ngo birenze abo bita abanzi babo kandi vuba bikiri mumaguru mashya.

Ari bwo yabasobanuriraga ikibazo cy�impunzi kandi benshi bari muri kiriya gihugu banze kuyoboka ambasade kandi n�uburyo bagenda barushaho gutera imbere no kubona amafaranga, anabereka n�uburyo imiryango yabo� ishobora kuyoboka abatavuga rumwe nabo muri iki gihe.

Yanabagejejeho abahagarariye FDU Inkingi, RNC hamwe n�ishyaka ryitwa Imvura batuye kandi ko bamaze kubona abantu babacengera, andi makuru twashoboye kumenya ni uko babasobanuriye n�imyitwarire y�abanyamakuru ba BBC muri iki gihe.

Col Mupenzi yahawe amabwiriza mashya asubira mu Bwongereza, ahageze yahaye amabwiriza n�uburyo yakwifata mu gikorwa cyo gusenya abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, cyane impunzi z�abanyarwanda zihatuye.

Iminsi ibiri akimara kuhagera, yategetse ambasade y�u Rwanda mu Bwongereza� guhamagaza umugore wahoze ari umusirikare wa RDF wahunze u Rwanda mu 2000, witwa Lt Jean d�arc Umulisa bahulira muri Restaurant yitwa Nandos ibarizwa muri Huston bakaba barahuye saha kumi n�imwe n�igice z�umugoroba (5.30 pm).

Mu nama yari iyobowe n�ambasaderi Rwamucyo Ernest, maneko Jimmy Uwizeye, maneko Murego� wari warahunze u Rwanda ubu akaba akorera mu kibaba cya Kagame hamwe n�uwo Lt Jeanne ufite ishyirahamwe ry�abahoze ari abasirikare baba mu Bwongereza ryitwa �Wariyo Baka �.

Izo ntumwa za Kagame ziyobowe na ambasaderi Rwamucyo zategetse uwo mutegarugori gusenya iryo shyirahamwe afite kandi akongera akayoboka FPR, yakwanga agahura n�ibyago kandi ko atazatinda kubona ko yibeshye, aramutse adasabye imbabazi agahindukira vuba cyane.

Amb. Rwamucyo yamubwiye ko aramutse adasabye imbabazi akanasenya n�iryo shyirahamwe rye ririmo abahoze ari abasirikare ba RDF bahungiye muri icyo gihugu, azaryisenyera kandi nawe ko atazatinda kubona ko yibeshe.

N�ubwo uwo mutegarugori yasobanuriye ambasaderi ko ishyirahamwe rye rigamije gufasha abahoze ari abasirikare kugeza ubu baba mubwigunge, bishwe n�inzoga, abandi bahahamuwe n�ingaruka z�intambara, ambasaderi yamusubije ko badashimishijwe n�intego ziryo shyirahamwe ryabo, cyane kuvuga ko bashaka kuzajya bahora bibuka itariki ya 2 ukwakira 1990, kandiko bamaze kumenya ko atanakiri muri RPF.

Iperereza ryacu ryemeza ko imwe muri za telefoni za Col Mupenzi akoresha kuva kumugoroba w�itariki 4,5,6/01/2010 yari arimo ahamagara impunzi zitadukanye z�abahoze ari abasirikare ba RDF ziba mu bwongereza kwitadukanya n�uwo mutegarugori ari nako ahura nabo kandi anabaha agashimwe.

Uwo mu musirikare mukuru kugeza ubu uvuga ko arimo kwiga afatanyije na maneko wa ambasade y�u Rwanda mu Bwongereza Jimmy Uwizeye, bakaba bagenda bashakisha impunzi zituye muri icyo gihugu bazitegeka kuyoboka, izindi bakarushaho kuzigenzura aho zituye, n�icyo zikora.

Amakuru atugeraho yemeza ko amanama yo kwirenza impunzi z�abanyarwanda hamwe no gushaka izihimbira ibyaha, kureba Abongereza bakoreshwa muri ibyo bikorwa akorerwa hirya no hino mu ngo z�abanyarwanda bahatuye cyane k�umugore witwa Abera.

Twabibutsa ko Abera ni umwe muri maneko za Kagame zikomeye zikorera muri icyo gihugu kandi yiyita impunzi, akaba akoresha umutaka wa Diaspora mu gushakisha aho abanyarwanda batuye akoresheje abagore babo, akaba yaranahinduye urugo rwe akabari k�uburyo yaba za maneko zikorera muri ambasade n�izindi zigize impunzi kandi zitunzwe n�amafaranga y�abaturage b�abongereza, zose zihurira iwe.

Andi makuru atugeraho na none, yemeza ko umugabo wa maneko Abera ari we Peter Butera Bazimya umuyobozi w�ikigo cy�ubutaka yirukanywe mu Bwongereza (Deportation) nyuma yo gufatwa ajyana abana b�abakobwa batatu ba muramu we m�uburyo butemewe n�amategeko (Child Trafficking) akaba yarakoreshaga inzandiko z�inzira zabana be hamwe na Abera baba m�Ubwongereza.

Nyuma y�ugufatwa, Butera yategetse abana kubihakana we na Abera, Leta y�Ubwongereza ihitamo kubarera, ariko amakuru atugeraho yemeza ko abo bana kugeza ubu baganira� n�umuhungu hamwe n�umwe mu bakobwa ba Abera, nubwo ababyeyi babo bari barabihakanye.

Twabibutsa ko idosiye yo gufata ba Dr Bajinya na bagenzi babo yakozwe na Butera akiri mu Bwongereza, ijyanwa i Kigali, ihabwa imigisha ari bwo batabwaga muri yombi.

Kimwe mu bimenyetso byerekana ko maneko Jimmy na bagenzi babo bari mu Bwongereza bateye ubwoba, n�ukuntu bapanze kwitwikira ambasade kugira ngo berege Dr Bajinya na bagenzi be iterabwoba, ariko kubera ubushishozi bw�inzego zaho hamwe n�ubutabera, banze kubatanga cyangwa guha ibyo birego bishya uburemere.

Ikindi nukwo makuru atugeraho yemeza ko ambasade ikoresha bamwe mu basore bahunze u Rwanda kandi bahoze ari abasirikare, abandi nabo n�impunzi z�abashonji ziba muri icyo gihugu, kugira ngo babe umuyoboro (Intelligence Network) mu kuneka igihugu cy�Ubwongereza hamwe na ambasade ya Uganda, imiryango y� abanyarwanda yahahungiye, ifitanye isano na Nyakwigendera Perezida Habyarimana, abayoboke ba RNC, FDU Inkingi hamwe n�abanyamakuru ba BBC� bahatuye.

Iyo reseau ya za maneko ikaba ifite imiyoboro itandukanye itangaho report, zikaba zizitanga ahantu hatandukanye, umuyoboro munini ukaba uyitanga kwa maneko Jimmy umaze kubigiramo uburambe, dore ko yimuriwe mu Ubwongereza nk�ishimwe ry�uko yari amaze kuzengereza igihugu cya Uganda, akaba yaranakomeje guhabwa budget ikomeye kugira ngo akomeze aneke imibanire y�ibyo bihugu byombi, Ubwongereza na Uganda, agura� zimwe muri za maneko zabo zikunda amafaranga.

Undi muyoboro ukomeye bakoresha n�uwitwa Diaspora ubafasha kumenya aho abanyarwanda bahunze batuye, icyo bakora hamwe n�ibikorwa byabo baba bakora bitajanye n�umurongo wa Kagame/RPF.

Mu gihe twasohoraga iyi nkuru, twashoboye kumenya ko ari akayabo urwego rw�iperereza cyane rwa gisirikare rumaze gusuka mu guhitana impunzi z�abanyarwanda zitavuga rumwe na Kagame bakoresheje guhotora, ariko cyane uburozi k�uburyo duhamagarira abanyarwanda batuye muri icyo gihugu batavuga rumwe na Kagame kwitondera ifunguro rusange cyangwa kujya muri restaurant zimwe buri gihe.

Gasasira.

[UMUVUGIZI]

January 11, 2011   3 Comments

Umuyobozi wa PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko rwa Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2011, Umuyobozi w’ishyaka rya PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko. Nta mwunganizi yari afite kuko nawe asanzwe ari umunyamategeko wunganira abandi.

Me Bernard Ntaganda mu rukiko

Me Ntaganda arashinjwa ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri, ndetse n�ubufatanyacyaha mu gutegura kwigaragambya nta burenganzira. Kuri iki cyaha cyo guteganya kwigaragambya nta burenganzira, Me Ntaganda arareganwa n’abandi bane bo mu mashyaka PS-Imberakuri, Green Party na FDU-Inkingi.

Kuvutsa igihugu umudendezo

Ku cyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yavuze ko Me Ntaganda yagiye akoresha imvugo zashoboraga kuvutsa igihugu umudendezo. Muri izo mvugo harimo kuba yaravuze ko atemera uburyo gahunda ya Umurenge SACCO ikora, ko “abize mu gifaransa basigaye bafatwa nk�abize mu kibeho”, ko inkiko Gacaca zirimo abahezanguni no kuba yarabwiye ubutegetsi buhari ngo “tura tugabane niwanga bimeneke”.

Ku birebana n’imikorere y’Umurenge SACCO, Me Ntaganda yashimangiye ko koko atemera uburyo abaturage bahatirwa ku ngufu kujya muri Umurenge SACCO, kuko ahenshi usanga badahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo aho bagomba kubitsa.

Ku birebana no gutoteza abavuga igifaransa, Me Ntaganda yavuze ko anenga uburyo igifaransa cyakuweho hutihuti. Yavuze ko n’ubwo babeshya igifaransa kiri mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda, no ku ndangamuntu ntikikirangwaho. Urundi rugero yatanze ni uko Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y� U Rwanda yatangaje ko nta mwarimu utazi icyongereza uzongera kwigisha muri iyo Kaminuza.

Ku birebana na Gacaca, Ntaganda yemeye ko hari byinshi koko binengwa ku mikorere ya Gacaca. Yatanze ingero z�amashyirahamwe yashinjaga abantu mu Nkiko Gacaca, “inyangamugayo” za Gacaca zacaga imanza zibera ndetse n�abangaga kuvuga ukuri mu nkiko Gacaca. Yatanze ingero z�amashyirahamwe yashyiriweho kuzinzika ukuri no gupyinagaza abantu bakoresheje Gacaca.

Ku mvugo ye ngo �Tura tugabane niwanga bimeneke�, Me Ntaganda yisobanuye avuga ko yashakaga kuvuga ishyaka FPR ritashakaga ko PS-Imberakuri ihagararirwa muri Komisiyo y�amatora. Ngo we nk�umunyapolitiki yifuzaga ko ishyaka rye ryagira urihagararira muri komisiyo y�amatora, naho ibyari kumeneka asobanura ko yashoboraga gusaba imiyango mpuzamahanga guhagarika inkunga bagenera amatora.

Ifatwa rya NtagandaTwabibutsa ko Me Bernard Ntaganda yafashwe kare mu gitondo tariki 24 Kamena 2010, umunsi yari yateganije kuyobora imyigaragamyo y’abayoboke ba PS-Imberakuri basaba ko iryo shyaka ryagira abarihagararira muri Komisiyo y’Amatora. Icyo gihe polisi, aho kuvuga ko imufashe kugira ngo iburizemo iyo myigaragambyo, yatangaje ko yamufashe kubera ko akekwaho kubiba amacakubiri no kuba afite uruhare mu gikorwa cy’ubwicanyi ngo cyari kigiye gukorerwa Christine Mukabunani, wari uyoboye ishami ryicomokoye ku buyobozi busanzwe bwa PS-Imberakuri.

Kubiba amacakubiri.

Ku cyaha cyo kubiba amacakubiri, Me Ntaganda ashinjwa imvugo ngo �Leta ni iya bamwe si iy� ubumwe�. Me Ntaganda yemeye ko yabivuze koko kandi ko ari ukuri, yiregura atanga urugero rw’ishyaka rye ryajujubijwe kandi ryaragombaga kugira uruhare ndetse n�umwanya muri guverinoma. Yemeza ko ibyababayeho bigaragaza rwose ko leta itari iy’ubumwe ahubwo ari iya bamwe. Me Ntaganda yakomeje guhamya ko ariwe Perezida w� ishyaka PS-Imberakuri kandi ko nta gushidikanya ishyaka rye rigamije kubona ubutegetsi. Yagize ati: �Nk� uko nabivuze ndongera mbisubiremo, PS-Imberakuri si ishyirahamwe rihinga amateke, dushaka ubutegetsi.�

Yakomeje avuga ko kumushinja ingengabitekerezo ari nko gushakira amata ku matako y�injangwe…

Gutegura imyigaragambyo

Ku cyaha cyo gutegura imyigaragambyo mu buryo butemewe n� amategeko, Me Ntaganda avuga ko yafashe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo ariko agafatwa atarayiyobora. Ibyo byabaye nyuma yo kwandikira Akarere ka Gasabo hagashira iminsi itandatu atarabona igisubizo. Ubushinjacyaha buvuga ko yandikiwe abuzwa gukora imyigaragambyo, mu gihe Ntaganda we ahamya ko iyo baruwa imubuza atigeze ayibona.

Umwanzuro w’ubushinjacyaha

Mu myanzuro yabwo, Umushinjacyaha yasabye ko, kuri ibyo byaha byose aregwa, Me Bernard Ntaganda yahanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi magana ane.

Urubanza rwasubitswe

Kubera ko bwije Me Ntaganda atararangiza kwiregura, urukiko rwemeje ko urubanza ruzasubukurwa kuwa gatanu tariki ya 14 Mutarama, akaba ari nabwo kandi hazaburanishwa abandi bane baregwa icyaha kimwe na Ntaganda cyo gutegura imyigaragambyo itemewe.

January 9, 2011   2 Comments

FDU-Inkingi irifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire 2011

by Eug�ne Ndahayo.

“2011: Umwaka wo guhuza imbaraga no gutahiriza umugozi umwe.”

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Muri iki gihe turangije umwaka, undi ukaba utashye, Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-Inkingi yishimiye kubifuriza umwaka mushya muhire w�i 2011 : muzawurye ntuzabarye, uzababere umwaka w�amahoro n�amizero, umwaka w�ubutunzi n�uburumbuke, umwaka wo kubyara, no guheka.

Uyu mwaka urangiye, buri wese ku giti cye afite icyo awukesha cyangwa awunenga : bamwe bawugiriyemo amahirwe, abandi ntiwabereye ! Abawubabariyemo twifatanyije nabo kandi twiteguye guterana nabo ingabo mu bitugu kugirango uyu mwaka mushya uje uzabe umwaka w�amizero.

Kuri buri wese, uzabe umwaka wo gutera intambwe mu buzima bwe bwite no kuzirikana abari mu kaga.

Umwaka turangije ntiwahiriye by�umwihariko abayoboke ba FDU-INKINGI, no muri rusange abayoboke b�andi mashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na perezida Paul Kagame, kimwe na buri Munyarwanda wese werekanye ko afite icyo anenga cyangwa akemanga ubutegetsi n�imiyoborere y�igihugu bya perezida Paul Kagame. Ubutegetsi bwongereye umurego mu bikorwa by�urugomo ku Barwanashyaka bacu n�abandi Banyarwanda bose batavuga rumwe nabwo.

Perezida Paul Kagame n�ubutegetsi bwe, ntibahwemye gufata ibyemezo byinshi bigamije kubangamira, kuryamira no gupyinagaza Abanyarwanda :

1� Ubutegetsi bwabujije FDU-INKINGI n�andi mashyaka atavuga rumwe na bwo gukorera ku mugaragaro bityo avutswa n�uburenganzira bwo gupiganwa mu matora y�umukuru w�igihugu yo muri Kanama k�uyu mwaka ushize ;

2� Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kwihitiramo uwagombaga kubabera perezida nta gitutu n�agahato ;

3� Umukuru wa FDU-INKINGI, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, yarahohotewe ubugira kenshi, none ubu amaze amezi n�amezi ari mu buroko ashinjwa ibinyoma ;

4� Abayoboke ba FDU-INKINGI baratotejwe, barakubitwa, barafungwa ndetse bamwe bavutswa ubuzima bwabo. Umwaka urangiye ibyo bikorwa by�ihohoterwa rikabije bigikomeza ;

5� Abandi banyapolitiki nka D�ogratias Mushayidi, Bernard Ntaganda barafashwe barafungwa nabo bazira amaherere ;

6� Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi na perezida Paul Kagame, bwakomeje kwerekana ko bufite irari ryo kumena amaraso y�Abanyarwanda banyuranyije umurongo w�ibitekerezo nabwo, kabone n�iyo baba barigeze gufata iya mbere mu rugamba rwayigejeje ku butegetsi.

7� Perezida Paul Kagame ubwe yerekanye agasuzuguro karenze afitiye Abanyarwanda abita : imburuburu, inzererezi, inzukira, amasazi, amazirantoki, ubusa, ibigarasha, n�andi magambo y�urukozasoni ubundi adashobora gusohoka mu kanwa k�Umukuru w�igihugu.

8� Ibyemezo byinshi byafashwe mu rwego rw�igihugu, byaragaragaye ko bitagamije gusubiza ibibazo by�Abanyarwanda, ahubwo ko intego yabyo ari iyo kubatesha umutwe, kubadindiza no kubaryamira mu burenganzira bwabo. Mwibuke ibyemezo biherutse gufatwa byo gukuraho imfashanyo zihabwa abanyeshuri muri Kaminuza no gusenyera Abanyarwanda batuye muri za nyakatsi. Twakwibutsa kandi ko ibi byiyongera ku bindi bisanzwe, ubu byabaye karande : akarengane ko mu nkiko no muri za gacaca, ivangura n�irondakoko rikoreshwa mu nzego zose za Leta, itotezwa rikorerwa benshi mu Banyarwanda mu buryo bwinshi kandi bunyuranye, n�ibindi.

Muri macye, FPR-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame berekanye ko biteguye gukomeza kugundira ubutegetsi, kuryamira no kubangamira Abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu nzego zose zigena imibereho yabo, kandi ko badateze gusubiza Abanyarwanda uburenganzira bwabo.

Nyamara nk�uko mubizi, FDU-INKINGI, ifatanije n�andi mashyaka n�abandi Banyarwanda batavuga rumwe na FPR, twiyemeje guhindura no kuvugurura ubutegetsi n�imiyoborere by�u Rwanda tubinyujije mu nzira y�amahoro. Perezida Paul Kagame we si uko abyumva nk�uko adahwema kubyerekana no kubyumvikanisha ubwo ahora yenderanya avuga ko afite ingabo zo kurasa, intwaro, ndetse n�insyo zo gusya no guhonyora Abanyarwanda.

Turararikira Abanyarwanda kudaterwa ubwoba n�amashagaga perezida Paul Kagame adahwema kwerekana yo gukanda no gukandamiza Abanyarwanda. Mwigira ubwoba bw�inkoramaraso ! Mwikangwa n�iterabwoba ! Ahubwo nimuze duhagurukire icyarimwe, nk�umuntu umwe kugeza duhiritse ingoma y�igitugu.

Muri uyu mwaka mushya uje, FDU-INKINGI izakomeza, kandi yongere umurego mu guhatana n�ingoma y�igitugu no guhashya iterabwoba n�inkoramaraso za FPR-Inkotanyi zirangajwe imbere na Paul Kagame. Zimwe mu ntego tubararikira ni ugukora ku buryo inkoramaraso n�abandi bagizi ba nabi bakingiwe ikibaba n�ubutegetsi bavumburwa, bagafatwa bakagezwa imbere y�inkiko kugirango bisobanure ku marorerwa bakoreye Abanyarwanda.

FDU-INKINGI irararikira buri Munyarwanda kuyitera inkunga no kwitabira ibikorwa byose bigamije kwongera guhesha Abanyarwanda agaciro, ishema n�uburenganzira bavukijwe n�ingoma y�abicanyi.

Kuri twese hamwe, uyu mwaka mushya uje ni ube uwo gufata ibyemezo n�ingamba bishya mu guhashya abicanyi. Igihe ni iki :

Mu myaka 16 ishize ingufu Leta ya Kagame yatangiranye zagiye zigabanuka, muri uyu mwaka ushize ho birushaho, ku buryo muri iki gihe, isigaye ishingiye ku gatsiko k�abantu bacyeya cyane. Abari bayishyigikiye, ari mu Banyarwanda, ari mu Banyamahanga, bagiye bagabanuka, ku buryo muri iki gihe, Leta ya Kagame isigaye ibara inshuti.

Ntibisobanura ko yahirimye, hakaba habuze uyitoragura ; ntabwo biragera aho ngaho. Ariko mu by�ukuri, amakimbirane yari ayisanzwemo, kimwe n�ayarari mu gihugu itashoboye gukemura, ukongeraho amakimbirane yo ubwayo yazanye mu gihugu, yose ayigeze ku buce.

Abanyarwanda bari bashyigikiye Kagame na FPR muri 94 bagiye bagabanuka cyane, ku buryo ntawashidikanya ko muri iki gihe, ari bake cyane ugereranyije n�icyo gihe. Igituma bitagaragara bikaba gusa ari ukubera ko nta burenganzira bwo kubigaragariza mu rwego rwa politiki buhari. Iterabwoba niryo ryonyine ribuza ibi kugaragara.

FPR yari ishyigikiwe mbere na mbere n�impunzi zo muri Uganda, mu Burundi, muri Kongo (RDC) na bamwe mu Bahutu n�Abatutsi bo mu Rwanda. Hagati ya 90 na 94, amakimbirane yarangwaga muri FPR, Kagame yayakemuraga akoresheje ubwicanyi. Ubwo bwicanyi ntibwamenyekanaga kubera imikorere ya kinyeshyamba FPR yari ifite icyo gihe. Iryo terabwoba, ryatumye hari abakeka ko FPR yari umutwe urangwa n�ubumwe butagira amakemwa.

Iyo ariko urebye uko amakimbirane mu buyobozi bwayo yagiye akemurwa, kuva ku iyicwa rya Generali Fred Rwigema, iyicwa rya Majoro Chris Bunyenyezi, Majoro Peter Bayingana, babanjirije Kagame ku buyobozi bwa FPR, ubona neza ko nta narimwe FPR yigeze irangwa n�ubumwe.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyicwa n�ihunga ry�abayobozi batavuga rumwe na Kagame ryabaye uburyo bwo kuyobora bwa Kagame ku buryo, mu by�ukuri, uretse kuba yica abatavuga rumwe na we, Kagame na we ubwe adashobora kumenya abamwumvira kubera ko babishaka, babona bibereye FPR, n�abamwumvira kubera ubwoba bwo kwicwa, guhunga cyangwa se gufungwa.

Uhereye rero ku mutima wa Leta ya Kagame, ugizwe n�abayobozi ba gisirikare bahoze ari impunzi zo muri Uganda, usanga nta n�umwe ukiriho, cyangwa yaba akiriho, akaba atakiri mu mirimo mu gihugu.

Uwari yungirije Kagame mu buyobozi bukuru bw�ingabo, Col. Ndungutse, wiyitaga Ndugute, yapfuye arozwe nyuma ya 94. Hashize imyaka myinshi ku buryo nta n�ukibuka izina rye. Uwari ayoboye ingabo zarwaniraga imbere y�ibirindiro bikuru bya Kagame, uwitwaga Commanda Kayitare nawe yapfuye arozwe. Yishwe muri 93 n�ubu nta munyarwanda watinyuka kujya kwunamira imva ye. Uwari ayoboye umutwe w�ingabo wari ukambitse ahasigaye hitwa mu Burera, Kinigi, Nkumba na Kidaho, za kera, uwitwaga Commanda Gashumba, nawe ni uko. Ushobora kurondora amazina ukaruha. Kuva kuri Col. Ngoga, Col. Birasa na Col. Bagire nabo barishwe. Col. John Birasa we yatezwe embuscade bamurasana na garde rapproch�e ye yose n�imodoka ye baratwika.

Abandi bishwe ku buryo bw�urujijo ariko bubi cyane ni Maj. Rutayisire Wilsoni wiciwe muri Kongo mu ntambara ya kabiri na Maj. Ruzindana wishwe atwikiwe muri Nyungwe. Hari abasirikare benshi biciwe muri iryo shyamba ku buryo ibyabo n�ubu bitarasobanuka neza hagomba kuzaba iperereza amaherezo ku buryo wamenya irengero ryabo.

Abatarishwe bapfuye bahagaze, barafunze cg se barahunze. Mu bapfuye bahagaze, harimo ntarondoye ariko, Col. Musitu, Col. Rwahama, Col. John Zigira, n�abandi. Abafunze ni Lt. Gen. Muhire, Col. Andrew Rwigamba (wahoze ari umwanditsi wa Haut Commandement mbere ya 94, akaba n�Umuyobozi w�Igipolisi mbere yo gufungwa), Col. Rugigana Ngabo (murumuna wa Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa), Col. Diog�ne Mudenge (musaza w�umugore wa Gen. James Kabarebe), Col. Twahirwa alias Dodo, n�abandi.

Mu bahunze, ukurikije igihe bagendeye, ni Capt. Frank Tega (waguye mu buhungiro muri Uganda), Maj. Alphonse Furuma, Maj. Frank Bizimungu, Maj. Michael Mupende, Maj. Theogene Rudasingwa, bose bari muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika. Hari Lt Col. John Bosco Gashugi, wahungiye muri Uganda muri 2004 akaza gusubizwa mu Rwanda ariko nawe ni uko yapfuye ahagaze. Abandi bahunze vuba akaba ari nabo bazwi cyane ni Col. Patrick Karegyeya na Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa.

Abayobozi b�ikubitiro b�abasivili nabo bigijweyo cyera. Abo ni nka James Rwego wahoze ayobora Ibiro bihoraho bya FPR i Buruseli. Abandi ni Patrick Mazimpaka wigijweyo ashyirwa mu zabukuru ku buryo budasobanutse. Abandi mwese muzi bigijweyo bakagomba no guhunga igihugu ni Depite Kajeguhakwa Valens, Prokireri Mukuru Geraldi Gahima, n�abandi benshi ntarondora ahangaha.

Impunzi za kera zatahutse ziva i Burundi nizo zazaga ku mwanya wa kabiri mu gushyigikira ubutegetsi bwa Kagame muri 94. Uzikuriye ni Jacques Bihozagara, wagizwe ingwizamurongo rugikubita avuye mu Bufaransa aho yari ambasaderi. Uwari umusirikare mukuru uva i Burundi, ni Col. Sekamana Jean-Damasc�ne. Nawe yabaye ingwizamurongo iraho gusa, mu mirimo yo kuba igishushanyo, asimburwa na Brig Generali Jean-Bosco Kazura, ugihanyanyaza, ariko nawe akaba agira ayo mahirwe kubera ko afitanye isano na Kagame. Kuva aho Kagame afatiye icyemezo cyo kurekura Leta ya Buyoya, ingoma zigahindura imirishyo mu Burundi, benshi muribo bamufata nk�umugambanyi.

Impunzi za kera zatahutse ziva muri Kongo zo, kuva intambara ya Nkundabatware Laurent irangiye uko mwabyumvise, umutima wazo wavuye kuri Kagame, cyane cyane ko zinasuzuguritse. Izo mpunzi kimwe n�izavuye mu Burundi, n�ubundi kubera ururimi rw�icyongereza zitazi, nyinshi muri zo ni udukingirizo twa Leta ya Kagame. Zihezwa mu mirimo ikomeye, akarusho kagahabwa abavuye muri Kongo kuko bo babasuzugura nk�uko basuzugura Abanyekongo bose. Biboneye ko, nkuko Abatutsi bo mu Rwanda bagizwe ibikoresho n�ibitambo kugirango Kagame afate ubutegetsi, nabo bagizwe ibikoresho mu ntambara enye zose zabereye muri Kongo ariko ntibyagira n�icyo bizimarira. Kuva ku Banyamurenge Kagame yashatse gukoresha kugeza ku Batutsi bo muri Kongo, bose babonye ko babaye ibikoresho bye gusa ko rero nta nyungu bigeze bavana mu gutanga abana babo n�ibyabo byose mu ntambara z�urudaca zidafitiye n�u Rwanda akamaro Kagame yabashoyemo.

Abatutsi bari mu Rwanda muri 90, bahizwe bukware, barasuzuguritse, barakeneshejwe, bagizwe ibikoresho byo gusaba inkunga n�ibikoresho bya politiki gusa. Kuva aho bamenyeye ko ari Kagame warashe indege, azi ko bari bubarimbure, nabo babonye ko bagizwe ibikoresho bya politiki gusa. Benshi muri bo barahunze, abandi bagiye bicirwa mu mashyamba. Nkuko Lt Abdul Ruzibiza yabisobanuye. Nkuko Deo Mushayidi ufungiye muri �1930� yagiye abigaragaza. Uwari mukuru mu basirikare muri bo kandi, Maj. Geraldi Ntashamaje, nawe amaze imyaka 10 mu buhungiro aho yabaye igicibwa akaba yarashyizwe ku murongo w�abayobozi b�imitwe y�iterabwoba! Hari n�abishwe nka Assiel Kabera. Abandi benshi muri bo bari abayobozi ubu bari mu buhungiro; nta wababarura ngo abarangize ariko twavuga nka Depite Kajeguhakwa Valens, Perezida w�Inteko ishinga amategeko (Parlement) Yozefu Sebarenzi, Depite Sisi Evarisiti, n�abandi n�abandi.

Abahutu b�udukingirizo bari mu buyobozi bwa FPR/APR, baba abasivili baba abasilikari, bahaboneye akaga katavugwa : Seth Sendashonga yaguye i Nairobi, aho yari yarahungiye, arashwe ku manywa y�ihangu ; Col Lizinde Th�oneste na we ni ho yaguye azize urusasu, Capt Muvunanyambo nta we uzi irengero rye, Col Biseruka yafunguwe amaze imyaka n�akaniko agaraguzwa agati mu munyururu, Col Kanyarengwe yapfuye ntanuwibuka ko yari yarigeze kuba perezida wa FPR na Minisitiri w�Intebe wungirije, Pasteur Bizimungu wahoze ari Umukuru w�igihugu ubu yabaye igisenzegeri nyuma y�aho ubutegetsi bwa Kagame bumufungiye, akaza gufungurwa ari uko asabye imbabazi zo kuba yarashatse gushinga ishyaka. Abandi barahunze.

Abahutu bari basanzwe mu gihugu bo iby�abo birenze ukwemera : abatarishwe hagati ya 90-94, abataraguye za Kibeho n�ahandi, abataratikiriye mu mashyamba ya Kongo, abatarashiriye mu ntambara yiswe iy�abacengezi, barafunzwe, bamwe bararigiswa, abandi barahunga kuva kuri Mucuncu kugeza ku ba Minisitiri b�Intebe, unyuze ku baminisitiri, abadepite, abambasaderi, abakozi ba Leta bakuru, abaciriritse n�abato, abacuruzi� Abasigaye mu gihugu babaye ingaruzwamuheto : baraburabuzwa ubutitsa, ivangura rishingiye ku moko ribageze ku buce haba mu kazi, mu mashuli, mu bucuruzi�, amasambu yabo ni yo yabaye ibikingi by�inkoramutima za Kagame, barasenyerwa amazu uko bwije uko bukeye mu mijyi no mu nkengero zayo, TIG zasimbuye uburetwa,�

Mu by�ukuri, urebye neza, Leta ya Kagame nta we ukiyicira akari urutega. Isigayeho ku izina gusa. Ikiyiha iminsi ifite imbere rero ni iki? Ni ukuba ingufu z�abashaka Impinduka ishingiye kuri Demokarasi zitarashyirwa hamwe. Bari mu bice bitandukanye by�Abanyarwanda. Baturuka mu moko atandukanye. Baturuka mu bice bitandukanye by�igihugu. Bafite amateka atandukanye. Ariko ibibahuza nibyo byinshi. Icyangombwa rero ni ukugira ubuyobozi bwumva ko ibibatandukanya, ari bito kandi bicye cyane, ugereranyije n�ibibahuza.

Ibi bibatandukanya, nibyo Leta ya Kagame igenderaho. Hagomba ubumenyi buhagije, bujyanye n�ibihe bikomeye nk�ibi isi irimo. Bisaba kwumva neza no gufata ibyemezo bikwiye kandi bijyanye n�ibyo bihe. Birasaba kandi imikorere ishobora guhangana n�igipolisi cya politiki cya Kagame kuko mu by�ukuri, uretse icyo gipolisi n�izindi nzego z�umutekano kugeza ubu zikoreshwa nabi , nta rundi rwego ruriho rwahangara Abanyarwanda bashaka demokarasi.

Igiha ingufu Leta ya Kagame ni ugutatanya ingufu kw�Abaharanira Demokarasi. N�ubundi igiha ingufu �autocracy� siyo ubwayo cg se abanyamahanga bayishyigikiye. Ikiyiha ingufu ni ukudashyira hamwe kw�abashaka ko hajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi nyayo.

Igihe kirageze rero ngo buri wese yibaze icyo yakora kugira ngo uyu mwaka uzatubere umwaka wo gushakira hamwe umuti n�inzira byo kugoboka Abanyarwanda bari mu kaga, umwaka wo guhuza imbaraga no gutahiriza umugozi umwe.

Harakabaho u Rwanda n�Abanyarwanda.

Twese Hamwe, Tuzatsinda.

Lyon, ku wa 31 Ukuboza 2010
Eug�ne NDAHAYO
Umuyobozi wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI

January 3, 2011   1 Comment