Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Ishoramari


London: Generali Kagame aratanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ku ishoramari muri Afurika

None kuwa mbere tariki 21/3/2011 i London harabera inama y�umunsi umwe ihuza abayobozi mu nzego z�ishoramari muri Afurika bagera ku 100, aho bari buganire ku buryo bakongera ishoramari muri Afurika. Biteganijwe ko iyo nama iri bwitabirwe n�abaminisitiri bashinzwe ishoramari mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, harimo ibyateye imbere n’ibindi bifite imbogamizi mu bukungu. Mu baminisitiri bashinzwe ishoramari bayitabira harimo Olusegun Aganga wo mu gihugu cya Nigeria, Tendai Biti wo muri Zimbabwe, Pravin Gordhan wo muri Afurika y’epfo na Kwabena Duffur wo muri Ghana.

Iyo nama yateguwe n’ikinyamakuru Times. Nk’uko gahunda y�inama yashyizweho umukono na Bwana James Harding umuyobozi w’ikinyamakuru Times ibigaragaza, inararibonye mu bucuruzi ziraza kungurana ibitekerezo ku bijyanye n�umutungo kamere, gushora imari mu bikorwa remezo, ishoramari n�amasoko, ndetse baze no kungurana ibitekerezo ku birebana n� itumanaho.

Biteganijwe ko perezida w�u Rwanda Paul Kagame aza gutanga ikiganiro cyerekana uburyo u Rwanda ruri gutera imbere nyuma ya jenoside y’abatutsi mu 1994 n’iyo yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Kongo kuva 1990 kugeza ubu.

March 21, 2011   No Comments