Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Green Party

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa.

Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu bayobozi bayo mashyaka.

Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara ku 02/07/2010, riravuga ko Komisiyo ishinzwe amatora y’u Rwanda yarangije kwakira ibyangobwa by’abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ibyo kandi bigakorwa mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bakomeje kugirirwa nabi aho bari muri gereza, bakaba barimwe n’uburenganzira bwo kwivuza.

Ihuriro ngishwanama ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta mu Rwanda (PCC) rihangayikishijwe cyane n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n’inzego za Leta, ibikorera abanyamuryango b’amashyaka atavuga rumwe nayo..

Izo nzirakarengane zikaba zifunze kubera kutavuga rumwe na Leta, babafunze kubera gusaba uburenganzira bwabo bahabwa n’Itegeko-Nshinga, kuko Komisiyo y’amatora ifatanyije n’inzego za guverinoma zibangamiye amashyaka atavuga rumwe nayo, mu kugira uruhare mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu minsi irimbere.

Imyigaragambyo yo ku wa 24 Kamena, yaburijwemo na Leta, ubwo abapolisi basanze Me Ntaganda, umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri, iwe mu rugo bakamutwara muri gereza yabo, aho afungiye ijoro n’amanywa. Umunyamabanga w’ishyaka Theobald MUTARAMBIRWA n’abandi barwanashyaka benshi ba PS Imberakuri kugeza ubu baracyari mu magereza ya Police.

Abarwanashyaka kandi ba FDU-Inkingi benshi barafashwe, barafungwa, barakubitwa. Nabarekuwe barekuwe barakubiswe ku buryo benshi birirwa kwa muganga. Madame Alice MUHIRWA, umubitsi w’ishyaka, ubu afite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwe kubera imigeri yakubiswe mu nda n’abapolisi bambaye inkweto za gipolisi.

Bwana Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga rusange w’ishyaka ubu acyeneye gucishwa mu cyuma (x-ray) kubera gukubitwa cyane, byamuviriyemo kuvunika ukuguru n’ukuboko bikomeye, kuko bari bahambiriye amaboko ye inyuma mu mugongo.

Bwana Theogene SIBOMANA, umuyobozi w’ishyaka muri Kigali acyeneye ubuvuzi buhoraho kubera gukubitwa kuburyo bukomeye mu mutwe.

Ubuzima bw’imfungwa Theogene MUHAYEYEZU umunyamategeko (Avocat) w’ishyaka, n’umurwanashyaka w’ishyaka Martin NTAVUKA, ubu ntawe uzi uko bumeze kandi bagaragaza ibimenyetso byo gutotezwa no gukubitwa ku mibiri yabo, nta buvuzi bahabwa.

Tukaba dukomeje kubabazwa cyane n’ukuntu Perezida Paul Kagame na Leta ye bakomeje gufunga abantu b’inzirakarengane, babakubita, babakorera ibikorwa bya kinyamaswa.

Tukaba duhamagarira Leta y’u Rwanda kurekura izi nzirakarengane kuburyo bwihuse nta yandi mananiza, kandi igaha ubutabera aba bantu bahuye n’ibibazo by’itotezwa n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byakorewe aba banyamuryango b’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame.

Iri tangazo ryashizweho umukono na Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Green Party.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

July 5, 2010   No Comments

Green Party ku kibazo cya FDLR

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ku kibazo cya FDLR nk’uko byatangajwe kuwa 3 Kamena 2010.

Ikibazo cya FDLR

Ikibazo cya FDLR, ni ikibazo cya politiki. Ntigikwiye gukemuzwa imbaraga za gisirikari, gikeneye ibisubizo bya politiki, kandi Green Party irabifite, ikaba yabibona ikoresheje amahame yayo, ariyo : Kwimakaza umuco w’amahoro, Ubutabera mu mibanire y’abantu, Demokarasi ihuriweho n’abanyarwanda bose, Kubahana mu bitekerezo binyuranye, Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, iterambere rirambye n’ubumenyi buhagije mu kwita no mu kurengera ibidukikije.

Frank HABINEZA
Perezida Fondateur w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

June 13, 2010   No Comments

Green Party iravuga rumwe na FPR Inkotanyi ku iyicwa ry’abahutu mu Rwanda

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ku birebana n’Ibyaha byibasiye inyoko-muntu mu Rwanda, nk’uko byatangajwe kuwa 3 Kamena 2010:

Ibyaha byibasiye inyoko-muntu

Mu gihe cy’itsembabwoko bw’abatutsi ryo mu 1994, ubutegetsi bwariho bwibasiye abandi banyapolitiki baturukaga mu bundi bwoko. Abandi baturage benshi b’abahutu barishwe. Inyeshyamba z’Inkotanyi (RPF/A) barwanaga n’abasirikari ba guverinoma. Bamwe mu basirikari b’Inkotanyi bishe abasivile b’inzirakarengane, ariko FPR Inkotanyi nta mugambi yari ifite wo kwica ABAHUTU. Abasirikari ba RPA bishe abantu babaziza ubusa bahanishijwe ibihano bikaze kandi ibimenyetso bimwe na bimwe birahari. Birashoboka ko bose baba batarahanwe. Icyo gihe, iperereza ryakorwa, abo icyaha kigaragayeho bagahanwa.

Ishyaka Riharanira demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rizashyiraho “Komisiyo y’Ukuri n’Ubutabera“ izafasha gukemura iki kibazo, ikagaragaza ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.

Tuzashyiraho kandi Urubuga rw’ibiganiro mu Banyarwanda (National Rwandan Dialogue), rukazahuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga kugirango turebe urwanda rwabona igisubizo kirambye, aho Abanyarwanda bazaba bafite ubutabera, amahoro n’umudendezo.

Twemera ko abantu bose bakoze itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu bakwiye guhanwa kandi uko tuvuga ngo : “Ntibizongere ukundi” koko, ntibizongere.

Frank HABINEZA
Perezida Fondateur w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

June 13, 2010   No Comments

Green Party yemera ko “Ingengabitekerezo ya jenoside” mu Rwanda yatangiranye n’ihirikwa ry’ingoma ya cyami

by Frank Habineza.

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ku “Ngengabitekerezo ya Jenoside” nk’uko byatangajwe n’ishyaka ku tariki ya 3 Kamena 2010.

Ingengabitekerezo ya Jenoside

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryemera rwose ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyatangiye kera mu myaka ya 1950 nyuma y’ihirima ry’ingoma ya cyami, bigakomeza biganisha kuri jenoside y’Abatutsi yo mu 1994. Iyi ngengabitekerezo ya jenoside ni ibikorwa, amagambo n’imigambi yo kurimbura abavandimwe b’abanyarwanda, ariko kuva mu 1994, jenoside ikiri mu mitwe yacu, iyi jenoside yibasiye Abatutsi kurusha abandi bantu abaribo bose.

Turamagana byimazeyo uwariwe wese waba afite imigambi yo gusubiza inyuma igihugu, mu bihe nk’ibya jenoside yo mu 1994.

Twemera ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside ryari rikwiye gusobanuka neza, rikagororwa ku buryo nta wajya aryitwaza mu kuniga ibitekerezo bya politiki no gucecekesha abantu avuga ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside. Ibi byazagabanya icyizere itegeko-nshinga ryatagaga ku bwisanzure mu mvugo.

Frank HABINEZA
Perezida Fondateur w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

June 12, 2010   No Comments

Green Party irasaba ko Tito Rutaremara asaba imbabazi cyangwa akegura

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda akwiriye gusaba imbabazi abanyarwanda cyangwa akegura

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) bwifujije kugaragariza abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange akababaro bwatewe n’imvugo yuzuye agasuzuguro kagaragazwa n’ibitutsi byakoreshejwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba anashinzwe Itangazamakuru muri FPR- Inkotanyi, Bwana Tito RUTAREMARA, yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro cy’Imvo n’Imvano kuwa gatandatu, tariki ya 5 Kamena 2010.

Byaratubabaje cyane, biba no gutungurwa, kubona umuntu mukuru nka Tito RUTAREMARA, twubahaga tudashidikanya, twizeragaho inama zubaka, tumubonamo ubunararibonye bushobora kurenganura abarengana nk’uko biri no mu nshingano ze, akaba avuga ko atazi uyobora Democratic Green Party of Rwanda : Frank HABINEZA. Akagera n’aho amwandagaza mu ruhame kandi arumwe mu bana b’igihugu urimo kugaragaza ubushake bwo kunganira abandi mu kubaka igihugu, akaba aba mu gihugu, yarakoze muri guverinoma y’u Rwanda Tito RUTAREMARA akoramo, igihe yemezwaga n’inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repuburika, ikamushinga kuba umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Ubutaka, Amazi, Ibidukikije, Amashyamba na Mine muri 2005.

Frank HABINEZA, ubu akaba ari umuyobozi mukuru wa ‘Fédération des Partis Verts d’Afrique’ y’amashyaka Arengera Ibidukikije muri Afurika, by’umwihariko akaba ahagarariye Afurika muri komite mpuzamahanga y’amashyaka arengera ibidukikije ku isi (Coordination des Verts Mondiaux).

Kuba rero umuyobozi ku rwego nk’urwa Tito RUTAREMARA, avuga ko atazi Frank HABINEZA, ufite ijambo muri Afurika no murwego mpuzamahanga, bikarenga akanamwita mayibobo, ni ikibazo gikomeye !! Keretse gusa niba hari abadashaka kumenya Democratic Green party of Rwanda, naho abatirengagiza barayizi cyane na Perezida Fondateri wayo Frank HABINEZA baramuzi.

Ubuyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda bukaba bwibutsa Mzee Tito RUTAREMARA, ko mu buyobozi bwaryo, harimo abasaza b’inararibonye nkawe kandi bagize uruhare mu kugeza FPR ku butegetsi, ubu akaba aribo yahinduye mayibobo kubera ko batakivuga rumwe na FPR. Twakongeraho ko n’abandi bari mu buyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda, bose baritunze kandi badasabiriza. Bityo, kubita mayibobo bikaba nta shingiro bifite.

None ubu Frank HABINEZA akaba ashaka gutanga umuganda we, by’umwihariko mu rugamba rwo kubaka u Rwanda, ubu hakaba hashize amezi arenga icumi we n’abo bafatanyije babivuze ku mugaragaro. Nyuma yo kuvuga ko atanamuzi, Tito RUTAREMARA akaba yemeza ko Perezida wa Democratic Green Party of Rwanda ari mayibobo. Ibi bintu ntaho bihuriye n’ukuri, ntibyubaka kandi n’ubivuga ubwe ntibimuhesha icyubahiro.

Niba nk’Abanyarwanda twumvikana ko twagombye guhuriza hamwe imbaraga zacu mu kubaka igihugu, abadutanze kubona izuba nka Tito RUTAREMARA, bakaduha urugero nka ruriya, ejo hazaza h’igihugu cyacu ntacyo haba hatwizeza.

Umuntu yakwibaza niba gahunda y’amashyaka menshi itakiri mu itegeko nshinga Abanyarwanda bitoreye (aha tukaba twibutsa ko tutari abanyamahanga, kandi ko twa ritoye), cyangwa niba politiki y’u Rwanda itakemera Demokarasi, bikaba byaba impamvu y’uko abashinze ishyaka rya politiki mu Rwanda, ritavuga rumwe na FPR-Intotanyi, bivamo guhinduka abanyabyaha na ba mayibobo.

Umuvunyi Mukuru yakomeje avuga ko Democratic Green Party of Rwanda yayobye, ko aho kureba aho inkangu zahanutse, imyuzure yishe abantu, aho amashyamba yangiritse, muri make ngo aho kwita ku bidukikije, ko Democratic Green Party yirirwa ituka FPR, katugire icyo tubisobanuraho :

A. Democratic Green Party of Rwanda ntijya itukana, ahubwo ivuga ukuri ku bikorerwa mu Rwanda kandi izakomeza kubikora.

B. Democratic Green Party of Rwanda ntiyayobye, ahubwo ikurikiza amategeko y’u Rwanda. Nta wubaka inzu itagira fondasiyo ngo irambe, ibidukikije n’imwe mu nshingano za Democratic Green Party, abantu nibo ba mbere bayishishikaje, kuko nibo ibindi byose bishingiraho. Nibo bita ku bindi bidukikije cyangwa bakabyangiza. Ubwo rero keretse niba amahame-shingiro ya Democratic Green Party of Rwanda atayazi. Reka rero tuyamwibutse, uretse ihame ryacu ryo Kugira Ubushishozi mu Kurengera Ibidukikije, andi mahame-shingiro yacu ni ay’akurikira :

1. Demokarasi Nyakuri kuri bose ;

2. Uburinganire mu mbereho y’abantu ;

3. Kwimakaza umuco w’amahoro ;

4. Iterambere rirambye ;

5. Kubahana no kwihanganirana mu bintu binyuranye ;

6. Kubahiriza Uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Icyo twakongeraho n’uko nk’uko Tito RUTAREMARA yivugiye ko amashyaka ya Green Parties ayazi, aya mahame Democratic Green Party y’u Rwanda igenderaho yagombye kuba ayazi kuko iyasangiye n’andi mashyaka ya ‘Green Parties’ ku isi hose.

Iyo Democratic Green Party of Rwanda isaba ubwisanzure mu kuvuga, mu gutanga ibitekerezo, kubahana kw’abantu nubwo mu bitekerezo baba banyuranye, demokarasi kuri bose mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye, mu burenganzira ihabwa n’amategeko y’u Rwanda, ntacyo iba yasize inyuma.

Ibindi bikorwa dutegereje kubikora aruko Guverinoma y’u Rwanda yaduhaye ibyangobwa byo gukorera ku mugaragaro. Democratic Green Party ifite gahunda zubaka ibikiye Abanyarwanda, haba mu myumvire cyangwa mu bikorwa bigaragara hanze ishingiye ku mahame yayo asobanuye neza muri programe ya politiki izashyirwa ahagaragara ishyaka rimaze kwemerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Tukaba dusaba Abanyarwanda guha agaciro imbaraga izo arizo zose zubaka, uwo zaba ziturutseho uwo ariwe wese, maze buri wese akibona mu rwamubyaye. Bityo, tukabasha kugera ku majyambere twese twagizemo uruhare mu Rwanda rwacu.

Ubuyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda, burasaba Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Bwana Tito RUTAREMARA, akaba n’umujyanama ukomeye wa Perezida wa Repubulika, ko yakosora amagambo mabi yavuze, agasaba imbabazi ubuyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange, kugirango icyizere n’icyubahiro Abanyarwanda bari bamufitiye bikomeze, atabikora akegura.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 KAMENA 2010

Frank HABINEZA

Perezida Fondateur w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

June 12, 2010   No Comments

Ishyaka Green Party ngo ntiryahinduye umurongo

Frank Habineza - Chair of Democratic Green Party of RwandaFrank Habineza
Umuyobozi w’ishyaka Green Party

Kigali – Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (Agence Rwandaise d’Information – Rwanda News Agency) byasohoye inyandiko ivuga ko Ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryahinduye umurongo waryo, riha akato andi mashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi maze ryisobeka mu kibaba cya FPR kugira ngo rishobore kwemererwa kwandikwa.

Iyo nyandiko yatangaje benshi, batangira kwibaza umukino abayobozi n’abayoboke ba Green Party bariho bakina.

Mu ibaruwa umukuru w’ishyaka Bwana Frank Habineza yoherereje ibiro ntaramakuru by’u Rwanda, yavuze ko yababajwe n’iyo nyandiko.

Yatangaje ko ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibidukikije rigikomeye ku murongo wo kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda.

Yongeyeho kandi ko atari igitangaza kuba ryashima bimwe mu bikorwa neza n’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Frank Habineza aributsa ko ishyaka rye ryayobotse demokarasi ikozwe mu mahoro, akamagana amakuru ayo ariyo yose yamuhuza n’imitwe yitwaje intwaro.

Umukuru w’ishyaka Green Party yashimangiye rero ko ishyaka rye ritataye umurongo ryatangiranye kandi ko kwirinda guhangana ku ngufu ari ibisanzwe mu mahame mpuzamahanga y’amashyirahamwe arengera ibidukikije.

Izindi nyandiko:
- Rwanda: Is Green Party becoming an RPF satellite party?

- Democratic Green Party of Rwanda committed to Non-violence

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

May 14, 2010   No Comments