Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Uko natangiye umuryango Pax uharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda – Prudentienne Seward

par Prudentienne Seward.

Data yari umututsi. Yishwe n’abahutu. Umukecuru wanjye yari umuhutu. Yishwe n’abatutsi ba FPR. Ari abishe data ari n’abishe mama, bose ntibari bazi icyo bakora.
Umva Prudentienne asobanura ukuntu yatangiye umuryango Pax uharanira ubwiyunge bw'abanyarwanda

Nitwa Prudentienne Seward, nkaba ndi umunyarwanda wavukiye mu Rwanda, nkaba narageze ino muri iki gihugu muri ’96.
Njyewe ntangira iyi Pax, umuryango wanjye Pax, ni uko nari nararebye ibyo nabayemo muri jenoside, aho naryamye mu bigunda, aho nagiye ku rupfu sinshobore gupfa, ni uko nabonye umukecuru wanjye wari warasohowe mu nzu n’abahutu bakamusenyera ari umuhutu, yagera aho yari yarahungiye abonye FPR ije ati mama shenge. Barangije baramwica. Na bene wabo bose, na mukuru wanjye wari ufite ibikomere barajyana barica.
Njyewe naje kwibaza nsanga ko abo bana bishe uwo mukecuru ntibari bazi icyo bakora. Abana bishe, abantu bishe famille yanjye, ari abahutu bakaza bagasenya bakarimbura ntibari bazi ibyo bakora.

So, ngitangira rero kuvuga nti reka dushinge umuryango wa forgiveness nabitangiye ngeze hano muri iki gihugu aho abantu banshatse bati twakumenye ko uri umunyarwanda, ngwino tuguhoze. Ndagenda mvuze nti ni uku bimeze, nararokotse, ntangira kurira, mvuze nti na mama FPR yaramwishe ati… ati yishwe na accident, ati ibyo byihorere. hein. Non. Ati ibyo byihorere, jya wicecekera. Ati ariko turashaka kuguhoza, ngwino tukujyane ujye ujya kuvuga experience yawe kuri BBC, kuri televiziyo, uvuge, tugufashe… OK! Oh! Urabwira rero umuntu utazi televiziyo icyo aricyo! Nti nzagenda njye ku… Nti oya! Nti forgiveness. Nsubiye inyuma.
Ati ngwino, ati urashaka kwikorera ishyano, ati ibyo bintu bya forgiveness urabivugira iki ko bizanagukorera ishyano. Ngwino tuguhe akazi. Ngwino rwose unave aho ngaho mu mvumba utuye zo muri Kent tukujyane muri Chelsea and Kensington tugushakire inzu nziza.
Hmm! Ok! This is good. I am coming. Ndaje. Ndaje… Nti oya, forgiveness!

Nararwanyijwe, abantu twari kumwe barabarwanyije, ariko twarakomeje na n’ubu turacyariho.
Uyu muryango rero Pax, ndashimira abantu bakomeje kuwitabira nk’uko twarwanyijwe. Ariko uko nabivuze hari icyo twagezeho. Twahuje abantu benshi. Abantu bashoboye kuvugana. Noneho ngize n’Imana mbona namwe muratangiye.
Nidukomereze ahangaha. Ntihazagire umuntu ukubeshya ngo ngwino nguhe akazi ngo ukomeze ujye kwica abantu. Kange kuko muri iki gihugu dufite akazi. Hari Queen watwakiriye ushobora kuduha akazi. Ubu ndakora. Uwampaye akazi narakanze. Ariko ndacyaririmba forgiveness yanjye kuko nzi icyo ivuga.
Ejo bundi abo bana dusabanye imbabazi, barahoberanye, nanjye hari ka hug bampaye. Ha! Numva ndavuze nti good. Numva ikintu cyari ku mutima… nti ya forgiveness yanjye! Naragiye mu nzu yanjye ndaryama, nti ya mvumba y’inzu bambwiraga… iyi niyo Chelsea na Kensington. (Abatazi Chelsea na Kensington ni ahantu muri Londres abakire baba, mbese ni nko kugukura za ntuza harya ngo ni mu gacaca i Kigali bakakujyana mu Kiyovu.) OK. Naryamye mu nzu yanjye ndavuga nti iyi niyo Chelsea na Kensington. Narasinziriye nti intsinzi ni iyi.
So, nimureke rero mwa bagabo mwe mvuge forgiveness, Musonera ayikirize, Rusesabagina ayitambe, ababyeyi mukome amashyi, abagabo muhamirize.

Inkuru bijyanye:

Intsinzi ni ukubabarirana no ukwiyunga kw�abahutu n�abatutsi

1 comment

1 ntare { 06.07.11 at 04:53 }

Urakoze kandi uravuga ibintu byabayeho kandi bifite ishingyiro. yenda abantu bamwe bazi ko urwangano rwubaka urets gusenya. Nkumwana wabyawe nababyeyi bombo umwe arumututsi undi akaba umuhutu cyangwa umutwa noneho yanda yari muto karokoka ababyeyi be bariswe nimpande zombo arowowe wagirute?
ndasaba abanyarwanda ko igihe cyigeze kureba akamaro kokwubaka.abakoze ibibi bakabihanirwa kugiti cyabo.
Kugeza ubu niba murebe twagize ubuyobozo bubu bwiguteranya bukoresheje utuyeri twinshi,bityo tuguma mugihirahiro.Urwangano ruba rwarundi.
Njye ndasaba ubuyobozi bwiza nibwo buzavaho abantu guhumeka,nogukundana;niba ureba muricyi gihe abantu barahungo cyimwe.
ndasaba ko dusenga tukabona ubuyobozo bwiza gusa byose bizarangyira.

Leave a Comment