U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda ruranenga imikorere y’itangazamakuru ryo mu Bwongereza

U Rwanda ruranenga imikorere y’ibinyamakuru byo mu Bwongereza, ariko by’umwihariko ikinyamakuru The Times mu nkuru cyatangaje ku wa kabiri ku itariki ya 9 Ukwakira 2012, aho cyavugaga ko umubano wa George Mitchell wari Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Perezida Kagame, ari wo waba waratumye u Bwongereza burekurira u Rwanda kimwe cya […]

U Bwongereza bwarekuye icya kabiri cy’inkunga bwari bwafungiye u Rwanda

Hari hashize iminsi ibihugu birimo u Bwongereza bifunze zimwe mu nkunga byahaga Lera y’u Rwanda biyishinja gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo hashingiwe kuri Raporo yatanzwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano mu Burasirzuba bwa Congo. Amakuru dukesha Radio BBC ni uko kuri uyu wa kabiri u Bwongereza bwisubiyeho bukaba bwatangaje ko bwongeye […]

Perezida Kagame yihenuye ku Bwongereza

Amakuru ikinyamakuru Umuvigizi gikesha ugihagarariye mu ntara y’amajyepfo, ni uko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitwaye nabi cyane mu rugendo yagiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare. Nk’uko bisanzwe, Perezida Kagame yavuganye umunabi utagira uko ungana, ubwo umwe mu banyeshuri yari amubajije iby’abayoboke ba RNC bivugwa ko u Rwanda rwashakaga kwivugana mu Bwongereza muri […]

Mu nama y’amashyaka i London, Nyamwasa ati: Abanyarwanda twese tugomba kurwanya ingoma ya Kagame twivuye inyuma

Inama ihuriwemo n’amashyaka ashaka kuvanaho ubutegetsi bubi mu Rwanda yabereye i London kuri uyu wa gatandatu 14 Gicurasi nk’uko byari byateganijwe. Iyo nama abanyarwanda benshi barayitabiriye n’ubwo Polisi y’u Bwongereza yari imaze iminsi ibiri imenyesheje mu nyandiko abanyarwanda bamwe ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka kubivugana ikoresheje uburyo ubwo aribwo bwose. Dore uko Umuvugizi asobanura uko […]

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda arahakana ko nta gasopo yahawe na MI5 yo mu Bwongereza

Mu kiganiro yahaye BBC, Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yahakanye ibyanditswe n’ikinyamakuru ‘The Independent’ cyo kuwa gatanu 29/04, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20110502-umulisa-arashinja-ambasaderi-rwamucyo-bbc.mp3″ text=”Umva ibyo Jeanne Umulisa ashinja Ambasaderi w’u Rwanda.” dl=”0″] Jeanne Umulisa we aremeza ko ambasaderi yamwihanangirije ngo natareka ibyo arimo byo gushyiraho umuryango wo guhuza abanyarwanda […]

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

Ikinyamakuru ‘The Independant’ cyo kuwa gatanu 29 cyanditse ko ibiro by’iperereza MI5 byihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bimusaba guhagarika iterabwoba rishyira ku banyarwanda baba mu Bwongereza batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Inkuru bijyanye: MI5 tells Rwandan High Commissioner to stop harassing dissidents in UK Ambassador Ernest Rwamucyo ngo yabwiwe ko iryo toteza niridahagarikwa, Ubwongereza […]

Kagame yahagurukiye impunzi z’abanyarwanda mu Bwongereza

par Gasasira, Ikinyamakuru Umuvugizi. Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza mu migambi mibisha yo kwirenza impunzi zihatuye Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Leta ya Kagame ifite imigambi mibisha yo kwirenza n’ugutatanya impunzi zihatuye ikoresheje intwaro zo guhotora, uburozi hamwe no gutatanya ubumwe bw’abahatuye. Iyo migambi yacuriwe i Kigali mu nama yahuje […]

Amasezerano y’u Rwanda n’uBwongereza yo guhererekanya abahamijweho ibyaha

Kigali – Uyu munsi uRwanda n’uBwongereza byasinanye amasezerano yo guhererekanya abahamijweho ibyaha n’inkiko z’ibyo bihugu kurangiriza ibihano byabo aho bakomoka. Ayo masezerano yashyizweho umukono na Ministri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama hamwe n’uhagaraliye uBwongereza mu Rwanda Mr Nicholas Cannon OBE. Ayo masezerano areba abamaze guhamwa n’ibyaha gusa akaba agomba guhita yubahirizwa kuva uyu munsi. Twibutse ko inkiko […]