Category — FPR
Rwanda: Generali Kayumba Nyamwasa ati: “Ndasaba Imbabazi rwose”.
Nyuma y’aho amashyaka FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) byemeje gufatanya mu migambi yo guharanira ubwiyunge nyabwo na demokarasi mu Rwanda, hari abanyarwanda bagize impungenge bavuga ko abayobozi b’ayo mashyaka batazi umutwe uri inyuma.
Bamwe bavuga ko abantu nka ba Gahima na Nyamwasa bafite amayeri menshi, ko uko gushaka gufatanya n’abandi mu guhindura ibintu mu Rwanda ari uburyo bwo gushaka uburyo bwo kugira ngo bazinzike ibyaha ndengakamere bashinjwa ko baba barakoze.
Mu nama yahuje abanyarwanda baba mu Bwongereza hamwe n’abayobozi n’abayoboke bo muri ayo mashyaka yombi i London kuwa 14 Gicurasi, nta n’umwe waniganywe ijambo. Barabajije barinigura. Hari n’uwagize ati: “Kayumba yayoboye abantu arica, raporo zirahari,imanza ziramutegereje. Kuki mwivanga n’abo bantu, mutarishe?”
Muri iyi nyandiko turareba ibyo Kayumba Nyamwasa yashubije ku kibazo gikunze kugaruka kirebana n’uruhare rwe mu marorerwa yaberereye mu Rwanda no muri Kongo.
Igisubizo cya Kayumba
Umva uko Nyamwasa yisobanura n'uko asaba imbabaziIbibazo byabajijwe, urebye byose ni ibibazo bigendana n’ikibazo cy’ubuyobozi, n’akazi twakoraga, n’uko twabaye muri FPR, n’uko twayoboye ingabo, n’ibibazo bishobora kuba byaravutse muri icyo gihe.
Reka rero mbabwire uko ikibazo njye ncyumva.
Muby’ukuri, ibibazo byabereye mu Rwanda ni ibibazo bitandukanye, ariko cyane cyane njya numva bambaza ibibazo bigendana n’abantu bapfuye. Ukuri rero ni uku:
Mu gihe cy’intambara, intambara ikinatangira, ubundi ntabwo yari gahunda yo muri RPF cyangwa RPA icyo gihe ngo bazajye mu Rwanda noneho nitugera mu ntambara bice abahutu babamare, ahubwo icyabaye ni uko intambara igitangira, mbere y’igihe… mu Rwanda, aho za Nyabukongwezi, aho za Nyagatare, twarahabaye hari abanyarwanda benshi ari abatutsi ari abahutu nta n’ubwo bigeze banahunga. Urugero nanabaha ni umugabo witwa Nsengiyaremye agomba kuba sinzi ahari yenda agomba kuba ari mu Bubirigi cyangwa ahandi. Njye ndibuka tumusanga i Nyagatare, sinzi akazi yanahakoraga. Njye ndibuka nanavugana nawe, ahamara ngira ngo nk’iminsi nk’ine cyangwa itanu, icyo gihe nanjye nari umuyobozi w’ingabo wabaga za Nyagatare; aza kunsaba ko ashaka kujya i Kigali, turanamuherekeza; icyo gihe Gabiro yari yaranafashwe tumunyuza za Ngarama, umugabo asubira i Kigali.
Iyo rero RPF cyangwa RPA iza kuba yari ifite umugambi w’ubwicanyi, bariya baturage bose bari za Nyabwishongwezi aho twanaturutse, za Nyagatare, tuba twarabamaze. Ariko rero siko byagenze. Intambara yaje kugera aho ihindura isura, haza kubaho igihe cyo gufata ibyitso, ikintu cyo kwica abantu, haza kugera n’igihe ngira ngo, aho Inkotanyi bazi…niye ku rugamba, zisa n’izisubiye inyuma, aho bagarukiye ngira ngo nibwo abatutsi cyane cyane abo mu Mutara banapfaga bakagenda hanyuma bagarutse haje kubaho koko ibintu by’ubwicanyi bwatangiye, kuri RPA koko abantu batangira gupfa.
Ibyo rero, uwahakana akavuga ko nta bahutu yenda baba barapfuye muri icyo gihe, byaba ataribyo. Kandi n’uwanavuga ko, icyo gihe, abatutsi batapfaga, nabyo ntabwo byaba ari byo. Muri utwo turere twose two mu Mutara, ahegereye za Byumba aho Inkotanyi zigereye za Gatuna na hehe, nta mututsi n’umwe warangwaga muri ibyo bice. Abatutsi barapfaga, abasirikari b’Inkotanyi nabo baza, kenshi na kenshi bakihorera. Ibyo bintu rero, ni ibibazo bireba abanyarwanda, nkunga mubyo Prudentiyana yaramaze kuvuga, ati ibyo aribyo byose, abantu bajye bareba bavugishe n’ukuri.
Icyo gihe ubwo abasirikari b’Inkotanyi bicaga abahutu, kubera yenda kwumva ko barimo kwihorera, n’ahandi ni nako abatutsi bapfaga.Ibyo ni ibibazo badakwiriye kwirengagiza, ari abasirikare b’Inkotanyi, ari n’abasirikare ba ex-FAR ari n’abahutu bari banahatuye, bose bafite izo responsabilites. Ibyo rero, kuvuga ko ibyo byaba bitarabaye, byaba ari ukwirengagiza. Kuba bavuga ko yenda twe twari duhari tutabibonye, nabyo byaba ari ukubeshya.
Icyo rero navuga ni iki?
Muri iriya ntambara, ari abatutsi, ari abahutu, bose barapfushije.
Kuvuga ko hapfushije uruhande rumwe, ukirengagiza urundi, byaba atari byo.
Ariko rero kugira ngo mfate responsabilite nk’umuntu njyewe, ni ibintu biri very regrettable. Nabivuze no hambere.
Kuba twarabaye muri ziriya ntambara uzi ngo ugiye kurwana intambara yo kubohoza u Rwanda, intambara yajya kurangira ikarangirana na jenoside, ikarangirana n’imfu z’abahutu zidafite ingano, warangiza ukavuga ngo waratsinze, ntacyo uba waratsinze.Mu by’ukuri, twaratsinzwe. Twatsinzwe dute rero, mu by’ukuri?
Ntabwo twarwanaga n’abayapani, nta n’ubwo twarwanaga yenda n’abahinde, twarwanaga n’abanyarwanda. Ntabwo rero waba wararangije intambara yamaze abantu bangana kuriya, ngo uvuge ngo waratsinze. Nta n’ubwo waba waranayibayemwo, ngo noneho uvuge ngo nta bantu bapfuye. None se abapfuye bariya bose, baba ari abahutu, baba ari abatutsi, baba bariyahuye? Ibyo aribyo byose, abatutsi bari mu nkotanyi bishe abahutu, abongabo bapfuye. Abahutu bandi nabo, baba ari abasirikare, baba ari n’abandi batari n’abasirikare, abo nabo bishe abatutsi, biza kugera no kuri jenoside ariyo Gahima mu kanya nasanze arimo gusobanura.
Ibi rero ugiye gukurikirana ngo ushakishe uruhare rwa buri muntu muri ibyo byose, n’ubwo ubona Arusha bafunze abasirikare bamwe, hari n’abandi, n’abo bandi b’abasirikari bakabanje kubaza, bakababaza bati byagenze gute?
Ariko rero reka njye nsubize ku bindeba aribyo mwari murangije kumbaza muti ese Kayumba ko yari umuyobozi w’ingabo. Nibyo koko, naje kugira inzego, kuyobora inzego nyinshi z’igisirikare mu ngabo. Nk’uko nabibabwiye ubushize, ibyabaye hariya ni very regrettable, njyewe, as a person, I really apologize. Ndapologizinga ibintu byabaye hariya ni ibintu byari bidakwiye, ibintu byarabaye, byinshi bimwe twarabibonaga, ariko noneho igihe ugeze mu gushakisha upper responsibility y’umuntu, ibi ni ibintu bimwe bizajya muri investigations.
Nahoze numva muvuga ibintu bya… nasanze ngirango Gahima ariwe uvuga… ibintu by’indege: aho naho izina ryanjye ribamo, haba n’ibintu by’abanya-Gisenyi, ibyo nabyo izina ryanjye ribamwo; ndibwira ko ibyo muri Kongo nabyo, ubwo nabwo izina rye rizaza; ariko ndibwira ko ibyiza ari uko buri muntu azagira igihe agasobanura uruhare muri ibyo ngibyo. Kuba rero biri mu nkiko, ntabwo wavuga uti Kayumba noneho tangira usobanure biriya bintu kandi ejo uzajya mu rukiko. Mu by’ukuri, muri mwebwe, hari abize amategeko. Ntabwo ariko ibintu bikorwa. Igihe ikintu kiri mu rukiko, urakireka kikabanza kikajya mu rukiko, noneho ukabanza ukagisobanura, ukavuga n’ukuri ubiziho. Ariko ukuri ni uko nzi ko muri rusange, mu by’ukuri, abatutsi barapfuye bigera no kuri jenoside, abahutu barapfuye, ni byo biriya mubona biri muri mapping report, kandi abo bose bishwe n’abanyarwanda. Icyo navuga rero ni iki?
Icyo navuga ni uko abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma, bose bakamenya ko biriya bintu bakwiriye kubyiyama, bakwiriye kubiregretinga bakamenya ko ari ibintu bidakwiye, kandi bakamenya ko dukwiriye kureba imbere…
Mba mu gihugu cy’aho abazungu bafashe abirabura barabakandamiza, barabica imyaka n’imyaka.
Nimwe mwahoze muvuga Mandela. Mandela, aho bamufunguriye nyuma y’imyaka 27, umuntu wa mbere yabanje kuvugana nawe ni Pik Botha wari Perezida wa hano, nyuma aho aviriyeho, Bwana Declerck n’abandi bose bose ba hano muri South Africa.
Ni cyo gituma ushobora gusanga ibibazo byabo n’ubwo byanabaye bafite ukuntu babyize, bafite ukuntu babirangije.
Natwe rero dukwiye gushaka uko tuziga ikibazo cy’abanyarwanda, uko ikibazo cyazanarangira.
Na bariya bamwe bagiye bacirwa imanza… abataraburana kandi … nabo bakaburana bakagaragaza uruhare rwabo.
Njye rero mu by’ukuri, ku bindeba ku giti cyanjye, I really regret and I think ni ikintu giteye ubwoba, ni ikintu kibabaje kubona abanyarwanda bicara bakica bagenzi babo ahasigaye abandi bakajya hariya bagacelebratinga ngo twatsinze intambara. Intambara yo ntayo twatsinze.
…
Icyo twifuza twebwe, turashaka ko biriya bibazo byo mu Rwanda byazarangira mu mahoro.
Muri rusange rero abahoze bavuga bati: turashaka kwumva uruhare rwa Kayumba. Uruhare rwa Kayumba ni urunguru:
Njyewe, I sincerely apologize and really regret ibintu byose byabereye hariya mu Rwanda.
Numva mu magambo make ari uko nabisobanura. Murakoze.
May 27, 2011 12 Comments
Kagame ati “Iyo twakubise, turakubita tukagusha”
par Paul Kagame.
“Izo nkozi z’ibibi, iyo zivuze ko zigiye kuzana intambara mu Rwanda zaba izo, zaba abazishyigikiye, bazabigerageze, tuzabakubita ntibazamenya icyabakubise.”
“Muzi kubabura inkoni iyo ushaka ngo inkoni imere neza, ikubite ihamye ukuntu bayibabura. FPR ni umukandida wayo turababuye. Iyo twakubise, turakubita tukagusha. Rero mubyo bibagirwa, ntibakwiye kwibagirwa ayo mateka.”
Paul Kagame.
Banyagatsibo muraho, muraho cyane, muraho neza, n’abo hakurya, n’ab’inyuma hariya ?
Icyaduteranirije hano, nkaba mbashimira kandi mwaje muri benshi, ni ukubera inzira igihugu cyacu kirimo, inzira y’amajyambere inzira ya demokarasi, n’inzira yo guhitamo, no kwihitiramo. Isi yose yemera demokarasi ikavuga ngo twese tujye mu nzira ya demokarasi kandi tukanayijyamo. Ariko hakaba abihaye kuba ari bo bagomba kuvuga icyo demokarasi iba yo. Ariko uko babivuga bakagenda bahindura icyo bivuze bitewe n’uko babishaka.
Icya mbere, uko muteraniye aha, bivuze ngo mushyigikiye demokarasi, mushyigikiye fpr mushyigikiye guhitamo neza. Mwaba mwabivuze gutyo, bati oya bati buriya, ubwo ari benshi ubwo bavuga gutora 100%, ntabwo ari demokarasi, demokarasi ni ya yindi iyobowe n’abagénocidaires.
Icyo navugaga, inzira yatuzanye hano, icyaduhurije hano, ni inzira ya demokarasi, ni inzira yo kwihitiramo, ni inzira yo guhitamo amajyambere, ni inzira yo guhitamo ibyiza igihugu cyacu gikwiriye. Nanavugaga ngo turabizi buri munsi twigishwa ko demokarasi ari uguhitamo neza, ari ukwihitiramo, ndetse ishingira ku bantu benshi ibyo bahisemo.
Abanyarwanda, bahitamo ari benshi, bahitamo FPR, bahitamo inzira banyuramo, bati iyo ntabwo ari demokarasi. Bati demokarasi, icyo gihe bagahindura icyo demokarasi bivuze. Bati demokarasi bivuze ko n’abaregwa ibyaha bya génocide aribo dukwiriye guhitamo ko baba abayobozi b’igihugu. Ibyo ni agasuzuguro tutakwemera.
Izindi nkozi z’ibibi zahunga igihugu ngo buriya abo ni abanenga Leta. Iyo unenga Leta urayihunga? Niba ari abademokarati, abademokarate, bari bakwiye kuguma aho, ibibazo bihari bagafatanya n’abandi kubikemura. Bagera hanze, bahura n’impanuka, bati ni leta y’u Rwanda yabiteye. Leta y’u Rwanda igera mu bindi bihugu kubitegeka gute? Leta y’u Rwanda ishinzwe umutekano w’ibindi bihugu gute? Leta y’u Rwanda ntabwo FPR yivanga muri politiki y’ibindi bihugu.
Diskuru ya Kagame i Gatsibo – 05/08/2010.
Icya kabiri. Abarasirwa hanze bagahushwa, ntabwo Leta y’u Rwanda ihusha iyo yarashe. Nta n’ubwo dushinzwe umutekano w’inkozi z’ibibi zijya kuba hanze, ntabwo dushinzwe umutekano wabo. Ariko izo nkozi z’ibibi, iyo zivuze ko zigiye kuzana intambara mu Rwanda zaba izo, zaba abazishyigikiye, bazabigerageze, tuzabakubita ntibazamenya icyabakubise. Ariko, izo nkozi z’ibibi zari zikwiye kuba zibuka n’amateka ya FPR, n’amateka y’u Rwanda. Zari zikwiye kuba zibuka, ngo FPR, mwebwe murabizi reka mbabwire. Muzi kubabura inkoni iyo ushaka ngo inkoni imere neza, ikubite ihamye ukuntu bayibabura. FPR ni umukandida wayo turababuye. Iyo twakubise, turakubita tukagusha. Rero mubyo bibagirwa, ntibakwiye kwibagirwa ayo mateka. Ariko reka bayibagirwe ingaruka zabyo bazazibona.
Banyagatsibo, mukomeze musobanuke, mukomeze, mube abanyarwanda bazi icyo bashaka, mukomeze tube abanyarwanda batavugirwamo n’umunsi n’umwe. Aba banyamakuru bagenda bavuga u Rwanda barutuka, ntabwo u Rwanda rugayitse. Iyo bavuga ngo abarashwe, abapfuye, abagize bate… iwabo hapfa ibihumbi n’ibihumbi buri munsi. Kuki bititwa ko bishwe na Leta yabo?
Byavuye muri disikuru ya Paul Kagame i Gatsibo kuwa 5 Kanama 2010.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
August 9, 2010 3 Comments
Impuruza ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi
par Ndoba Cyusa.
Paul Kagame: se wabo Kabare niwe wavuze ko “Akaboko kafashe ingoma ntikayirekura keretse bagaciye”Kagame akomeje guhirika FPR Inkotanyi.
Basomyi bacu iyi nyandiko twayandikiwe n’umwe mu banyamuryango b’ishyaka rya FPR, atwereka uburyo ibyari bigamijwe n’umurongo ngenderwaho waryo ryatangiranye byose byashimuswe na Perezida waryo Kagame. Kuri we akaba amwita umunyagitugu n’umuntu wagambaniye ishyaka ryabo.
Ngaho nimwisomere urwandiko rufunguye uwo munyamuryango wa FPR na bagenzi be badusabye kubatangariza ku rubuga rwacu, rufite umutwe “Impuruza ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi”
Impuruza ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi
…
“Ubu turi muri gitugu cy’indengakamere”
…
“Intego ni ukubohoza urwatubyaye, tukarwanya akarengane kabaye akarande ku banyarwanda”
…
“Mbabazwa cyane n’akarengane kuzuye ubugome gakorerwa abanyarwanda ( amoko yose hamwe nta wusigaye inyuma)”
…
“Kagame ni impyisi yambaye uruhu rw’intama!”
…
“Kagame arashaka ko twese tuzajyana nawe”
…
“Kagame nawe azi ko habaye amatora nyayo nta wamutora, yewe n’umugore we ntiyamutora kubera inshyi nyinshi yagiye amukubita nkaho ari umuyaya w’abana be.”
…
“Kagame yakomeje kubiba amacakubiri mu banyarwanda ateranya abantu akoresheje abagome nkawe, ngo baramunekera, agakoresha amayere yo kugusha abantu mu mitego y’ibyaha kugira ngo ejo, agaragare ko ariwe wenyine muzima.
Abantu ahari bashatse kumuha umwanya ngo abanze ashire impumu n’inzara yari yaramuriye agace k’igifu, naho barimo kwiremera ikirunga kizabarukaho.”
…
“Kagame yigize akamana kazi byose n’abanyamuryango barabimwemerera batazi ko ako kamana kazahinduka urushitani.”
…
“Abanyarwanda bose aho bava bakagera, niduhagurukire uyu mugabo, tumurwanye twivuye inyuma, nta shiti tuzamutsinda”
Ndoba Cyusa.
Bwana Muyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi gikorera mu buhungiro,
Ndabaramutsa kandi mbifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo yanyu mwiyemeje yo kubohoza abanyarwanda mukoresheje itangazamakuru, mubamenyesha amakuru nyayo, ya yandi atamenywa na benshi, aba ari mu bwiru.
Niyo mwatakaza ubuzima bwanyu, ariko abasigaye bakagira ubuzima bwiza, amahoro, umutekano n’ubwisanzure mu gihugu cyababyaye, NTAWIHAYE UBUBASHA N’IMBARAGA byo kubafata bugwate(hijacking the freedom of the people).
Mukomere rero turi kumwe, tuje kubatera inkunga, kubafata mu mugongo kandi natwe tutiretse, kuko urugamba ni urugamba, cyane iyo urwana na (ijambo ryasibwe) Kagame Paulo alias Pilato ka Rutagambwa no kwa Kabare ngo ba.
Hari icyo duhuriyeho n’uko twatabaye igihe byari bikomeye kandi intego ari ukubohoza urwatubyaye, tukarwanya akarengane kabaye akarande ku banyarwanda (nta masezerano abanyarwanda twagiranye nawe (Kagame))!
Ubu nkaba ndi mu buhungiro, naravukijwe uburenganzira bwanjye bwo kubaho mu gihugu narwaniye, nakoreye ijoro n’umunsi nkawe kandi nkababazwa cyane n’akarengane kuzuye ubugome gakorerwa abanyarwanda ( amoko yose hamwe nta wusigaye inyuma). RERO TUGOMBA KUBYAMAGANA KANDI TWIVUYE INYUMA.
Nasomye inyandiko ifite umutwe witwa “ NINDE UZABOHOZA U RWANDA?”, numva nifuje gutanga igitekerezo cyane kandi ngerageza gusesengura uko ibintu byagiye bizamuka kugeza ubwo ubu turi muri gitugu cy’indengakamere(total dictatorship), itagira icyo wayigereranya nacyo kuko nyiri kuyikora afite amasura menshi ku buryo bisaba ubuhanga kugira ngo abantu bibohore iyo ngoyi. Bitari ibyo, turashira twese. Ni impyisi yambaye uruhu rw’intama!
Kuki mpuruje Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI?
Kuko nibo bene umuryango kandi warabaruhije cyane, barawitangiye kugeza aho bamena amaraso batanga abana babo ndetse n’imitungo yakabaye ibatunga bo nababo barayitanga, none Umuntu umwe ishyaka arigize akarima ke, abandi bose arabirukanye bahindutse nk’abatagize icyo bakora!
Ikindi kandi, ndifuza ko twitandukanya na Kagame n’agatsiko ke hakiri kare, ejo umuryango wacu utazitwa umutwe w’iterabwoba (terrorists), kuko Kagame arashaka ko twese tuzajyana nawe.
Ndemeza ntibeshye ko ari nabo bafite igisubizo cya nyuma (ibyo bitandukanye nibyo bahora bababeshya ngo babatoye, ngo nibo moteri itwaye igihugu kandi ari agatsiko). Twese nk’abitsamuye, dusubirane ibyacu, RPF yayindi nyakwigendera Fred Gisa RWIGEMA yadusigiye, ikunda abanyarwanda, yifuza Ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda, kw’ishyira ukizana kwa bose, urukundo mubana b’u Rwanda no kwitangira igihugu utitangiriye itama.
Dusubirane Umuryango twasigiwe n’abaguye ku rugamba bose bazize amasasu y’uwo twarwanaga nawe, bazira agafuni ka Kagame n’inkora maraso ze kubera kutumva ukuntu bayoborwa n’umwicanyi.
Abanyarwanda baciye umugani ngo “AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO”, nk’uko uyu mugani ubivuga, Kagame ni umwe mu banyamuryango ba FPR kandi ni nawe uyisenye kubera inyungu ze bwite.
Mbere ya 1990 mu Rwanda, habayeho Orchestre yitwa “ IMPALA” yacuranze indirimbo yavugaga iti:
“ NIBA UTARAVUZWE SI IBICUMA BAGUCAGA AHUBWO NI IBANGA BAKUGIRIRIYE BIZERA KO UZIHANA”
Kagame, abantu baramuzi, Kagame abatari bamuzi baramwumvaga kandi mu buryo butandukanye, ariko ibyo akorera abanyarwanda, cyane abanyamuryango yiyitirira kuyobora kandi atabikwiye( nawe arabizi ko habaye amatora nyayo nta wamutora, yewe n’umugore we ntiyamutora kubera inshyi nyinshi yagiye amukubita nkaho ari umuyaya w’abana be).
Kagame yakunze buri gihe guca mu “muryango w’inyuma” kugira ngo agere ku ntego mbisha ze.
Ntabwo ntinda kubyo yaba yarakoreye Uganda n’Abagande igihe yari akiri yo, reka nibande kuby’i Rwanda.
Kagame yakomeje kubiba amacakubiri mu banyarwanda ateranya abantu akoresheje abagome nkawe, ngo baramunekera, agakoresha amayere yo kugusha abantu mu mitego y’ibyaha kugira ngo ejo, agaragare ko ariwe wenyine muzima.
Abantu ahari bashatse kumuha umwanya ngo abanze ashire impumu n’inzara yari yaramuriye agace k’igifu, naho barimo kwiremera ikirunga kizabarukaho.
Ng’uwo ku rugamba yadukanye ingeso yo kwica commanders yumvaga ko batamwemeraga, inama zaterana akareka abantu bakavuga, byageza aho gufata umwanzuro akabisubiza inyuma, abantu bose bagaceceka ngo” afande PC yavuze buriya arabizi!!!
Yemwe yemwe, Kagame yigize akamana kazi byose n’abanyamuryango barabimwemerera batazi ko ako kamana kazahinduka urushitani.
Agahomamunwa kabaye igihe, tugiye kujya i Kigali mugushyira mubikorwa amasezerano ya Arusha, inama yanyuma y’umuryango yateraniye ku Mulindi ku mataliki ya 25-26/12/1993, yemeje ibintu byinshi ariko icyari gikuru cyane kandi kiza (revolutionary and original) cyane cyari ko “ Nta munyamuryango uzafatanya imirimo ya cyama n’iya Leta”. Ndetse icyo gihe, bakame Kagame wari uzi icyo ashaka, yahise avuga ko we azaguma mu gisirikare, (bisobanurako ) ahita anava kubwa V/Chairman bwa Cyama (nk’umwana mwiza, ariko asigamo imitego ibihumbi n’ibihumbagiza). Inama nyobozi (Executive Committee) nshya igirwa na Chairman (Late Col. Kanyarengwe) n’abandi 2 bari bungirije Umuyobozi mukuru ( V/Chairmen) Polisi Denis na Patrick Mazimpaka.
Nyuma y’ibyabaye byose, Leta ifashwe, Leta igiyeho, bakame (Kagame) kuko nta kizere yari yakiyumvisemo kandi hari n’ikindi y’uko Cyama kiyobowe n’umuhutu hagomba kuba President wa Republika w’umuhutu (n’ubusanzwe u Rwanda rwari ruyobowe n’umuhutu Habyarimana, bitazagaragara ko twarwaniraga umwanya) kandi iyi nama hari inshuti za Cyama zayimugiriye (abyemera atabyemeye kuko yaje kubihindura anyuze mu muryango w’inyuma nkuko twabivuze mbere, amaze kuvangavanga abantu n’ibintu).
Muri iki gihe yabeshye nyakwigendera Seth Sendashonga ko yaba atekereza icyakorwa aramutse atorewe kuba President wa Repubulika, we yaramaze guhitamo Bizimungu, kuri we byari kurema amacakubiri hagati mu bahutu ba Cyama, ku rundi ruhande kubera ko Faustin Twagiramungu yari Prime Minister biturutse ku masezerano ya Arusha kandi Kagame yarateye icyumvirizo amenya neza ko uyu Twagiramungu na Bizimungu bafitanye amasinde kuva muri STIR (azi neza ikibazo cyabo -temperaments- bombi), yumva ko ku ruhande rw’abahutu arushoboye ko batazatinda kuryana.
Icyari gisigaye ni ukumenya uko azagenza abatutsi babana Cyama, abahoze mu Rwanda, abavuye hirya no hino, yemwe nabari abayobozi mu Cyama (ikibazo kinini cyari kumenya uko azabameneramo afata ubutegetsi bwose kandi ntihagire ukopfora). Ubwo intambara yajyaga imbere, hari ibintu bigenda bibohozwa, hashyirwaho icyiswe “ SECURED PROPERTY” ngo kirashakira Cyama umutungo wo kuzakoresha Leta yafashwe, ariko ku mpande yuzuzamo za maneko ze z’inkora mutima, n’abandi nabo barema uburyo (philosophy) bwo gukira unyuze iyibusamo yitwa “ GUCHAJINGA”, gusahura.
Usibye ko iki gikorwa cyateye ubusumbane, ishyari n’inzangano mubatabaye u Rwanda, ariko Kagame yayungukiyemo kuko ku bwe yabonye ko abenshi batagifite (MORAL AUTHORITY) kubera gutunga ibyo bataruhiye bityo byabateye kumva nabo bafite umutima ubacira urubanza ku buryo batari bagishoboye kwamagana amafuti akorwa.
Kagame we yaboneyeho umwanya wo kwigira malayika ashaka kwerekana ko we nta cyabandi afite atura mu nzu yahoze ari iya Perezida Habyarimana mu Kiyovu, nyuma yimukira Nyarutarama mu mazu ya Coopération Militaire Belge mbere yo kujya gutura mu Urugwiro.
Nyuma Leta igiyeho, yashyizeho agatsiko ke kazanye igitekerezo cyo kumusaba kuba Visi-Perezida atabisabye, ariko byakorwaga n’abantu babyumvikanyeho. Mu mvugo yo kwiyerurutsa bati “rwose, wararushye, watuyoboye neza ku rugamba, n’ubwo bitari biteganyijwe na Arusha ndetse no mw’Itegeko-Nshinga, ariko, hamwe na MOD( Ministry of Defence), utwemerere ube na V/ President wa Repubulika”. Nawe ati ubwo bibaturutseho, sinabyanga.
Umutego wa kabiri uba urabonetse kuko icyambere ntabwo azabazwa ibya Cyama kuko we nta mwanya agifitemo nyamara afite agatsiko yashyizeho (special team), kirirwa kananiza Cyama, bashyiraho za commissions zikananizwa ntizikore n’ibindi ako gatsiko kabangamiraga. Bityo abanyamuryango bakabura aho bageza ibibazo byabo.
Undi mutego yateze, yigize nyoni nyinshi, avuga ko nka V/President, hari President, ariwe uzajya asubiza ibibazo byose bya Leta. Nyamara Bakame, akoresha inzego zitazwi z’agatsiko ke kugira ngo ananize Perezida imirimo, ateza umwiryane n’ibibazo ku butegetsi bushya bwari bugiyeho (bwa BIZIMUNGU), hanyuma abantu bazagere aho bumvishwa ko Kagame ariwe wabakemurira ibibazo, akaza nka Mussa aje gucyemura ibyananiranye! Ariko byose yabikoreraga kwigira mwiza asenya abandi!
Aha urugero natanga n’urwa muzehe KANANURA Donati wagize utya ati: “Oya, n’ubwo u Rwanda ari urwanjye, nkaba nararuruhiye, nsubiye mu mahanga”.
Uyu musaza, yitangiye igihugu atanga imfashanyo muri za fundraising, mu kuvuza abasirikare kugeza aho nawe ubwe yitanze aba Umuyobozi wa Logistics muri Commission ya Transport and Logistics agatanga naho departement ya Finances za Cyama zakoreraga mu gikubo. Ntacyo abuze gusa ari urukundo rw’igihugu. Intambara irangiye, umusaza, ashaka gukorera mu rwamubyaye, ahitamo gukora uruganda rwa Coffee kuko n’ubundi ni ibintu yari amenyereye mu bucuruzi bwe. Nk’abandi bose yabaye yitije ahitwaga kwa Kabuga, hariya i Gikondo. Azana amamashini, atangira gutunganya kawa, imfungwa z’abagize uruhare muri jenocide zibaye nyinshi Leta iti: “ aho hantu ndahashaka” kandi bivugirwa mu nama ya Guverinoma. Ubwo umusaza atangira Kaluvariyo atyo, yo gushaka aho azimurira uruganda, anibwira ko bizamworohera nka mwana Cyama kandi nk’umushoramari (investor), binakenewe cyane.
Yagize atya abona impuruza y’uko nadakuramo imashini ze, bo baribubyikorere ku ngufu za Leta, umusaza ati: “ Mwa bagabo mwe ko twabanye ku rugamba, ibi munkoze ni ibiki, mwanyongereye igihe ko ntanze kuva aho hantu ahubwo ko ngishakisha aho gushyira ibintu byanjye kandi nkaba naranatangiye kubaka uruganda rwanjye mu kibanza nahawe”?
Ajya kureba Kagame, ariko mbere yaranamutumyeho umuhungu we Mbundu Faustin (nshuti magara ntusinge ya Kagame), Kagame yaramwakiriye arangije ati: “Urumva ntacyo nakumarira rwose ibyo byose bikorwa na Bizimungu nka President, jye nka V/President ntacyo nahindura. Inama nakugira n’uko wazibukira.” Umusaza arumirwa, afata icyemezo cyo gusubira Kampala, gukomerezayo business ze ati: “ N’ i Nyagasambu rirarema”. Ava mu Rwanda atyo.
Kuri Bakame Kagame, mu mugambi we mubisha muremure (long plan programm) , aba atsinze ikindi gitego cy’umutwe yigize “injiji” ariko agamije kwangisha Perezida BIZIMUNGU abanyamuryango ba FPR.
Undi mutego, n’uko abigendereye, yafashije ba bayobozi b’Inkotanyi kwica ya ntego yari yemejwe mu nama ya Cyama ku Mulindi wa Byumba wo kudakomatanya imirimo ya Leta na Cyama (FPR). Ariko uhereye kuri Chairman nyakwigendera Col Kanyarengwe yemeye kuba Minister, Hon. Polisi Denis yemera kujya kuba Ambassador mu Bubiligi n’umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Uburayi (European Union), Patrick Mazimpaka aba Minister kandi bose bagiye banatwaye imyanya ya Cyama aho bari hose. Cyama bagisigira Maj. Dr Theogene Rudasingwa nawe ubundi Kagame atizeraga kubera amateka y’Umuryango, tuzagarukaho, tunyomoza ibyanditswe na Bideri muri The New Times.
KAGAME aba arabarangije, mu gihe bamwe bahugiye ku intsinzi, naho Bakame (Kagame) arimo gupangana na Jack Nziza icyakorwa, hamwe n’izindi nkoramutima ze uhereye kuri James Kabarebe, Charles Kayonga, James Musoni etc… Nakunze ko nawe yabyivugiye muri interview aherutse guha ikinyamakuru The Monitor cyo muri Uganda, aho yavugaga ko adakunda cyangwa adashimishwa no kubona abantu bakora ibintu yakabaye we akora!!! Hari ikindi se gisigaye kumva. Ibyo byose akabikora ari nako agenda asebya anabeshyera abayobozi bagenzi be bamufashije cyane kuba icyo ari cyo.
Aba bambari be bagenda bateza abaturage umutekano muke n’iterabwoba haba abanyamuryango ba FPR, n’abandi baturage basanzwe (nguwo Charles Kayonga mu nka z’Abagogwe ataretse no kubica urubozo bakabigereka ku bacengezi), ngabo muri Gishwati, ibibazo by’inzitane mu Mutara kandi byose akohereza intumwa y’uko abikurikirana, azabifatira umwanzuro n’andi mayeri arimo ubutiriganya n’ubugome bwinshi, bukorwa na Kagame akoresheje agatsiko ke.
Abatunzi ababuza amahoro, babura aho bororera inka zabo kandi bakanababuza gusubira aho bari barahungiye, kuko naho yabatezaga inzego z’umutekano n’izibanze zikabarira inka n’andi matungo ndetse n’amafaranga rugeretse, bagatumaho abantu ngo nibaze babahe imilimo, bahagera bakabahoza mu muhanda kandi batagishoboye gusubira iyo bavuye kubera uburyo baje batorotse.
Kagame yakomeje guhemukira abanyamuryango ba FPR/INKOTANYI, kugeza aho babaye abatindi nyakujya kubera inyungu ze bwite. Aha naho nabaha urundi rugero rwa Capt.( Rtd) Mzehe KARIMBA HARUNA, bamutwara project ye ya Hotel des Diplomates!!! Ninde utazi ibyo Karimba yakoreye Cyama kugeza aho afungiye business ye akajya ku rugamba avuye mu mudendezo wa Mombasa? Ni nde utazi ko inzu ya Karimba i Mbarara ariyo VIPs ba FPR Inkotanyi bararagamo (na Kagame ubwe niho yararaga), yarayihariye umuryango. Intambara irangiye, ati: “ jye sinashobora gukomeza igisirikare ndashaje, ngiye kureba uko nakwirwanaho”. Kagame ati: “ Rwose reba icyo wakora, numara kwiga umushinga uzambwire nza gufasha yewe ndetse no gushaka inkunga muri Banki, nzabigukorera”. Umusaza nk’umusirikare ati: “ Ndiyo sir!!! Asante saana Afande, tena naomba kuendelea sir!” Kagame ati: “ Haya mzehe,endelea vizuri mzehe, any time, come back to me”. Rwose no kugira ngo amwizeze, yamweretse Hon. Dr Kaberuka ari Minister wa Finances na Economic Planning, amubwira ko ari umusaza witanze ko agomba gukora ibishoboka byose akareba uko yamufasha agasubira muri business ze kandi abifashijwemo na Cyama (usibye ko mpamya ko Karimba na Dr. Kaberuka bari basanzwe banaziranye).
Umusaza utwo yari yabitse adukura ku musego, anyarukira Kampala, ashaka Consultant mu by’amahoteli kuko na Leta yashakaga kugurisha Hôtel des Diplomates kandi yaranagejeje igitekerezo kuri Kagame ndetse akagishyigikira, yongera kwihanangiriza Kaberuka ko agomba gufasha umusaza, akajya areba niba uwo mushinga wigwa neza, batamubeshya dore ko yavugaga ko azi Abagande kurusha Imana yabaremye.
Naho Kagame we yashakaga kumenya neza feasibility y’umushinga kugira ngo azamutegeke kuwukorana na TRI-Star cyangwa yange bawumutware burundu. Ni nako byagenze kuko byageze aho, aho kugira ngo TRI-STAR ibijyemwo banyuze kuri SONARWA iyobowe na Hope, nawe abishinga Titien, umugabo wo mu Ngagara h’i Burundi, umusaza yikanze Umushinga we baramaze kuwutwara kandi bakoresheje wa mu Consultant we. Icyiza ni uko nyine wa mugani w’abanyarwanda ngo: “ukora ineza ukayisanga imbere, wakora inabi nabwo ukayisanga imbere, ibyiza rero umuntu yagombye gukora ineza”. Umusaza yakijijwe n’uko offre yabo yagiye itinze muri National Tender Board na Privatisation Secretariat, bityo ari we ari abari bamutwaye project bose baburiramo kuko yari photocopie conforme à l’original. Aha naho byakozwe naba technicians ba Kagame ashaka guteranya Bizimungu ndetse n’izindi ntore z’umuryango. Nabwo aba yerekanye ubutindi bwe nyakujya.
Ikindi gikorwa cyuzuye ubugome n’amayeri yakoresheje kugira ngo yigizeyo President Bizimungu ashatse kunyura kuri Patrick Mazimpaka. Mazimpaka amunaniye, akoresha ya mayeri ye yo kunyura mu banyamuryango abumvisha ko Mazimpaka ashaka gucamo umuryango ibice kubera ko adashaka ko bamukorera igenzura kandi ntiyitandukanye na Bizimungu. Yanabizanye mu nama ya Cyama ku Kicukiro. Nkongori agize ati ariko Patrick muvuga ntabwo yakora ibyo ngibyo Your E. Yaruhukiye (Nkongori) muri 1930 amaramo 2 years.
Naho umunyamakuru wa the Monitor amubajije ati: “ese icyagukundishije politiki n’iki”. Nawe ati: “ buriya hari abasaza nakunze kureberaho aribo Nyerere na Mandela, bityo nkababonamo icyitegererezo cy’ubuyobozi bwiza.” Ibyo nibyo rwose, ariko, Mr Kagame, hari cyo utazi cyangwa wirengagiza: ni uko nta n’ikintu na kimwe ufite cyangwa wigiye kuri ziriya Nyangamugayo! Koko ngo: “Nta nkumi yigaya peee!!!”. Wigeze wumva Nyerere yica abo yari afatanije nabo urugamba yari ariho? Ntiyicishije bugufi akageza aho yambura Zanzibar abashakaga kumunyura murihumye ngo bamuzitire, ariko kubera ubumuntu no gukunda abandi arabatsinda? Mandela we yakoze agashya! Yababariye abamufunze imyaka 27, bamuziza ubusa kandi abikuye ku mutima. Wigeze wumva hari umuzungu wishwe agambaniwe na Mandela. Nkanswe wowe ukurikirana uwo mwasangiye akabisi n’agahiye naho yaguhungiye ashaka amahoro kandi aguha amahoro ukamusangayo ngo umuhonde inyundo!!!. “Akumiro ni amavunja” wa mugani w’Abagoyi. Ese ubundi ko ntacyo uvuga kuri Museveni, ntacyo waba waramwigiyeho cyangwa ngo abe ya kubera icyitegererezo? We n’ubwo atari akuzi, yarakweretswe n’impfura Fred Gisa Rwigema, ntacyo yakumariye? Nyamara kuba indashima birahemuza.
N.B: Ibi byo kwigereranya na Nyerere na Mandela nzabigarukaho, ngerageza kwumva neza impamvu Kagame adashaka ko bamugereranya na Gen. Kayumba na Col. Karegeya.
Igisubizo kukibazo: NI NDE UZABOHOZA U RWANDA?
1. Aba mbere ni Abanyamuryango ba FPR/INKOTANYI, bamagana Kagame, bakamubuza kwigarurira Umuryango wabo, bakitandukanya nawe mu bikorwa by’iterabwoba akomeje gukorera abanyarwanda ndetse n’isi, tugasubiza umuryango wacu mu nzira yawo watangiranye. Ndabakangurira kumwamagana mutamutora (gusa bazitonde bajye bashishoza kububahasha n’ubukarita bw’itora niba nta bimenyetso bagiye bashyiraho.)
2. Ikindi Abanyamuryango bagomba gukora ni ukwirinda abantu baza kubasobanurira ko abandi bagenzi babo mwasangiye akabisi n’agahiye ko bataye umurongo. Abo babibabwira nibo bawutaye rwose. Nimuhaguruke rero duharanire ibyacu ejo tutazabura ibyuma n’intama. Kagame na bagenzi be bagende bakore ishyaka ryabo ry’abagizi ba nabi n’inyundo zabo, n’imashini zisya n’ibindi bikoresho by’ubugizi bwa nabi.
3. Ububanziriza ubwanyuma, abanyarwanda bose aho bava bakagera, niduhagurukire uyu mugabo, tumurwanye twivuye inyuma, nta shiti tuzamutsinda. Arikirigita agaseka, agakangisha abantu imbunda nkaho ari we wenyine uzi aho zigurirwa. Abo basirikare yita abe, yabavanye he? Ese ubundi yabaye Commander ryari? Hari Palatoon izwi yaba yarayoboye ikaba yarafashe n’igishanga kidatuwe ngo baharindire umutekano. Urakangisha Umubyeyi umwana we yibyariye? Na nyina w’undi abyara umuhungu.
Abo basirikare wirirwa ukoresha mu nyungu zawe bwite si abawe, reka kubaroha ubakoresha amarorerwa atagira icyo amariye abanyarwanda. Kandi umenye ko ibyo ukora amaherezo bizakugiraho ingaruka.
Agapfa kaburiwe ni mpongo kandi akazaza gatinze n’amenyo ya ruguru.
Kwibohoza ntibisabwa ahubwo biraharanirwa.
Mwibuke kandi ko se wabo Kabare ariwe wavuze ko “Akaboko kafashe ingoma ntikayirekura keretse bagaciye“. Nidutabare rero urwatubyaye.
Ndoba Cyusa
Michigan
Ndobacyusa91@gmail.com
Source: Umuvugizi.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
July 26, 2010 3 Comments
Ubutegetsi bwa FPR buritwaza amatora bugacuza abaturage utwari tubatunze
Kigali – Muri iyi minsi hari inkundura y’ishyaka FPR-Inkotanyi riri gukora ibishoboka byose ngo ripfukirane abanyarwanda ribavutsa uburenganzira bwo kugira ubwisanzure mu bikorwa byose bijyanye no kuzihitaramo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.
Ubu abakozi ba leta bose bakaswe 1/3 cy’umushahara ubatunze byitwa ko ari ugushyigikira amatora . Uko gukata imishahara y’abakozi mu buryo butemewe n’amategeko byateye benshi muribo ibibazo. Abafitiye imyenda za banki bagomba kwishyura buri kwezi bafite ibibazo byo kwishyura.
Abandi nk’abarimu bahembwa intica ntikize urasanga babuze uko bapfundikanya ngo ukwezi gushire imiryango yabo itishwe n’inzara.( bakatwaho amafaranga 20.000 Frw, 15.000 Frw, 5.000 Frw, 2500 Frw hakurikijwe ikiciro bigishamo).
Ubu abaturage hirya no hino batagira agashahara bari kwakwa amafranga 1000 FRW kuri buri rugo yo gukoresha mu matora. Umukene utayabonye ubuyobozi bugafatira kimwe mubyo atunze nk’itungo , kugeza ku bapfakazi batagira kivurira ubuyobozi bwatwariye ihene nko mu karere ka Rubavu, abacuruzi batemeye gutanga ayo mafaranga badasobanukiwe n’impamvu zayo bagafatirirwa ibicuruzwa byabo.
Kuba kandi FPR ariyo ifite ubutegetsi ikaba ariyo iyoboye akanama gashinzwe gutegura amatora, bimaze kugaraga neza ko ingamba zose zirigufatwa zigamije gukomeza kuvutsa abanyarwanda ukwishyira ukwizana mu gihugu cyabo bashyirwaho igitugu mu byemezo bibafatirwa bijyanye nayo matora.
Ikimaze kugaragara ni uko FPR kubera kutiyizera bihagije yafashe ingamba zo kuburizamo abatavuga rumwe kwiyamamaza ikoresheje inzego z’ubuyobozi bw’igihugu yihariye yonyine hamwe n’abandi biyemeje kuyikorera mu kwaha.
Kugeza ubu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije na demokarasi mu Rwanda “Green Party”, kimwe n’ishyaka rya FDU-Inkingi izo nzego z’ubuyobozi zakagombye kuyemera, zikayaha ubuzimagatozi nkuko amategeko abiteganya, zikomeje kuyakumira ngo atagera ku baturage ku mugaragaro, ababwire ingamba zayo.
Umuyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Ishyaka ryatanze kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’igihugu, yambuwe uburenganizra bwo gutembera mu gihugu, ahora mu manza z’urudaca, avoka we Peter Erlinder bamufunze amanzanganya.
Ishyaka Imberakuri PSI, ryo ryemewe n’amategeko, ubutegetsi bwaryigabyemo burarisandaza kugira ngo bubuze ubuyobozi bwahanze Ishyaka gupiganwa nabwo mu matora.
Kubera ibyo byose, FDU-Inkingi :
* turagaya imikorere nk’iyi yo kwaka abaturage amafaranga ikoresheje igitugu, ititaye ku kababaro k’abaturage, ubukene bunuma;
* turasaba ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi guhagarika igitugu ivutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwinjira mw’ishyaka rya politiki bashaka;
* turasaba dukomeje ubutegetsi bwa FPR kuvanaho inzitizi zose kugira ngo amashyaka FDU-Inkingi na Green Party ahabwe ubuzimagatozi ashobore gukora politiki ku mugaragaro;
* turasaba dukomeje ubutegetsi bwa FPR gusubiza Madamu Victoire Ingabire uburenganzira bwe, na avoka we Peter Erlinder akarekurwa nta yandi mananiza bubashyizeho kugira ngo bakore imilimo biyemeje;
* Kubera ko bigaragara ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe uyu mwaka arimo uburiganya bw’inshi no kuvutsa abanyarwanda ubwisanzure bwabo n’ishyaka riri ku butegetsi , FDU-Inkingi irasaba abantu bose bakunda demokarasi, bakunda amahoro gufasha abanyarwanda kurwanya akarengane no guca burundu ingoma y’igitugu mu Rwanda, u Rwanda rukaba igihugu kigendera ku mategeko aho buri wese yishyira akizana.
* twongeye gusaba ko amatora ateganijwe kw’italiki ya 9 Kanama yakwigizwayo agategurwa neza kubera ibibazo byinshi bitari byakemurwa birebana n’uburenganzira bw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo kandi buri Munyarwanda wese ayagiramo uruhare mu bwisanzure kandi ntawe uvukijwe uburenganzira bwe.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi
Sylvain Sibomana
Kigali, 11 Kamena 2010
++(250) 728636000 Fdu.inkingi.rwa@gmail.com
www.fdu-udf.org www.victoire2010.com
Kigali -Rwanda
June 16, 2010 1 Comment
FPR Inkotanyi yemeje ko Paul Kagame ariwe kandida wayo mu matora ya Perezida wa Republika

Paul Kagame, Kandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Republika yo ku tariki ya 9 Kamena 2010.
Nk’uko bose bari babitegereje, abanyamuryango b’ishyaka FPR Inkotanyi baturutse mu mpande zose z’igihugu bateraniye kuri stade Amahoro, bongera gutorera Paul Kagame kuzahagararira ishyaka FPR Inkotanyi kuhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Inama idasanzwe ya FPR yo mu rwego rw’igihugu yateraniye i Kigali kuri uyu wa gatandatu yamwemeje ijana ku ijana nyuma y’aho abahatanaga nawe kuri uwo mwanya bavanyemo akabo karenge, maze bpse bamuhurizaho icyizere.
Uko gutorwa kwa Paul Kagame nk’umukandida wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu bije nyuma y’aho abahatanye nawe ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali – barimo Justus Kangwage, Charles Muligande na Josee Kagabo – bahisemo kumuharira uwo mwanya bakabimenyesha mu nyandiko ubunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.
Paul Kagame rero yatowe ntawe bahanganye.
RPF niryo shyaka ribaye iryambere mu kugaragaza umukandida uziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 9 Kanama uyu mwaka.
Mu jambo yabwiye abari aho, Paul Kagame yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi icyizere bongeye kumugirira, abasezeranya ko atazabatenguha, abasaba kurushaho gukora mu bufatanye bateza imbere igihugu.
Yabasabye ko bagendera hamwe nta numwe usigaye inyuma mu guhangana n’ibibazo igihugu gifite. Yashimangiye ko intego za FPR inkotanyi zirimo kwimakaza imiyoborere myiza, iterambere n’umutekano bidashobora guhinduka.
Muri uwo muhango wo kwemeza burundu kandidatire ya Paul Kagame mu kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Republika hari hatumiwemo intumwa z’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda. Hari kandi n’intumwa Jean Jack Nyirimigabo w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi hamwe n’intumwa Patrick Herman w’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
May 16, 2010 No Comments
Abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi mu turere bemeje ko Kagame yongera kwiyamamaza ku mwanya wa Prezida wa Repubulika
N’ubwo inkuru ivugwa cyane ubu ari ikirego cyashyikirijwe kuwa kane urukiko rwo muri Oklahoma (Amerika) bashinja Paul Kagame ibyaha bikomey 8 by’ubugome n’iterabwoba harimo kwicisha abaprezida babiri Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira no gukoma ku mbarutso ya jenoside mu Rwanda, mu gihugu abanyamuryango b’ishyaka FPR Inkotanyi bo mu turere twose tw’igihugu bazindukiye ku cyumweru mu muhango wo kwemeza uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki 9 Kanama uyu mwaka. Hose, Perezida Kagame ni we waje ku isonga ku buryo ndetse hamwe na hamwe yagiye agira amajwi 100%.
Mu ntara y’Amajyepfo ho habayeho umwihariko w’uko hamwe na hamwe hari abarwanashyaka bahitagamo gutora Kagame kabiri.
Mu ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, Perezida Kagame yegukanye 98,5% by’amajwi, Tito Rutaremara yegukana 1%, naho Christophe Bazivamo we abona 0,5%. Mu Karere ka Nyabihu no mu Karere ka Rusizi, Perezida Kagame yegukanye amajwi 100%, muri Ngororero ahabona 94,4%, Murigande we ahabonera amajwi 5,6%.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, Kagame yegukanye 100% mu Karere ka Gakenke, abona kandi 95% mu Karere ka Burera aho Boniface Rucagu yaboneye amajwi 3%. Perezida Kagame kandi yatowe mu Turere twa Musanze, Gicumbi na Rulindo, aha hose akaba yagiye ahabonera amajwi arenga 95%.
Ku tariki ya 9 Gicurasi nibwo FPR Inkotanyi izamenyekanisha umukandida uzayihagararira ku rwego rw’igihugu mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama.
Azaba Paul Kagame nta shiti.
Soma kandi:
Ishyano ryo kwica Habyarimana riracyakurikiranye Paul Kagame.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
May 3, 2010 No Comments

