Category — Guverinoma
Igabanywa ry’Abarimu bize Kaminuza bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze
Inkuru dukesha www.igitondo.com
Minisiteri y’uburezi yafashe icyemezo cyo kugabanya abarimu bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza bigishaga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko uturere twari tumaze igihe gito twongereye umubare w’abarimu barangije kaminuza.
Minisiteri y’uburezi yari yahaye uturere uburenganzira bwo kongera abarimu barangije kaminuza bigisha muri aya mashuri. Nk’urugero, akarere ka Gekenke kabonye ibaruwa tariki ya 3 Mutarama.
Nyuma y’igihe gito abarimu bamaze guhabwa akazi ndetse abandi baranatangiye kwigisha, ni bwo uturere twabonye amabaruwa aturutse muri minisiteri y’uburezi adusaba kugabanya umubare w’abarimu bigisha mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri bize kaminuza.
Urugero nk’akarere ka Gakenke mbere kari kemerewe guha akazi abarimu 122 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza(Bachelor’s).
Nyuma y’ukwezi kumwe, tariki ya gatatu z’ukwezi kwa kabiri 2012, ni bwo bakiriye indi baruwa ya minisiteri ibasaba kugabanya umubare w’abo barimu bakongeramo abarangije amashuri yisumbuye(Humanités).
Mu barimu 122 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza Gakenke yari yarahaye akazi, Minisiteri y’uburezi yayisabye gusigarana gusa 49.
Kugira ngo huzuzwe umubare ukenewe w’abarimu 122, minisiteri yasabye ko hakongerwamo abarangije amashuri yisumbuye 33 n’abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza 40.
Umubare w’abarimu bagomba guhabwa akazi muri buri cyiciro, uzajya uterwa n’umubare w’abo akarere gakeneye hakurikijwe umubare w’amashuri gafite. Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gakenke asobanura ko igabanywa ry’abarimu ryatewe n’ubushobozi buke bw’igihugu.
Habayemo ihuzagurika
Umwaka w’amashuri wa 2012 watangiye uturere twaramaze gutanga akazi ku barimu bose bari bakenewe.
Abarimu bamwe bari baratangiye akazi bamaze igihe bakora. Muri iri vugurura kandi hari abarimu bari basanzwe bigisha basezerewe ku kazi kabo.
Abarimu basezerewe ariko bavuga ko igitangaje ariko uko birukanywe ku kazi batamenyeshejwe impamvu bahagaritswe.
Aba barezi bavuga kandi ko birukanywe badahawe ibaruwa ibasezerera igaragaza impamvu birukanywe nk’uko bisanzwe mu mageteko agenga abakozi.
Abarimu bari bamaze igihe bakora ndetse n’abari bamaze igihe gito bakora, bemeza ko basezerewe badahawe umushahara wabo bari bamaze gukorera ndetse batanahawe n’imperekeza.
Bamwe muri bo ariko n’ubwo bari barahawe akazi, bari batarabona ibaruwa y’akarere ibemerera kubarwa mu bakozi b’akarere.
Cyakora ntibibujije ko hari n’abandi basezerewe nyamara barabonye iyo baruwa. Ushinzwe uburezi mu karere ka Gakenke avuga ko abo akarere kabo kari kakoresheje bazahabwa amafaranga bari bamaze gukorera.
Kugeza ubu ariko ntacyo minisiteri y’uburezi yari yabivugaho.Twashatse kuvugana na n’umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Harebamungu Mathias ntabyadushobokera, ariko turacyagerageza.
Emmanuel Nyandwi
Igitondo.com
February 27, 2012 No Comments
Ministri w’Intebe mushya wa Kagame yashyizeho Guverinoma nshya y’u Rwanda
Kuwa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2011, Perezidansi ya Repubulika yashyize ahagagara Itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pierre Damien Habumuremyi Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Bernard Makuza wayoboye Guverinoma y’u Rwanda kuva ku wa 8 Werurwe 2000.
Iryo tangazo rya Perezidansi ya Repubulika rikomeza kandi rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri bane aribo : Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe, Penelope Kantarama wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Jean Damascene Ntawukuriryayo wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru.
Kurahira no gushyiraho Guverinoma Nshya
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe aba agomba gutangira imirimo ye nyuma yo kurahira. Ku wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011 nibwo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe gusa ashyizwe kuri uwo mwanya. Akimara kurahirira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma agiye kuyobora.
Mu mihango y’irahira yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi, abyumvikanyeho na Perezida wa Repubulika yatangaje Guverinoma Nshya ku buryo bukurikira :
● Minisitiri w‘Intebe (Prime Minister) : Pierre Damien Habumuremyi
● Minisitiri w‘Ubuhinzi n‘Ubworozi : (Minister of Agriculture and Animals Resources- MINAGRI) : Dr. M.Agnes Kalibata
● Minisitiri ushinzwe Umuryango w‘Ibihugu by‘Afurika y’Iburasirazuba (Minister for Eastern African Community-MINEAC) : Monique Mukaruliza
● Minisitiri w‘Ubuzima (Minister of Health- MINISANTE) : Dr. Agnes Binagwaho
● Minisitiri w‘Umutekano mu Gihugu (Minister of Internal Security- MININTER) : Sheikh Mussa Fazil Harerimana
● Minisitiri w’Ingabo (Minister of Defense-MINADEF):Gen. James Kabarebe
● Minisitiri w’Umutungo Kamere : Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine (Minister of Natural Resources :Land, Forests, Environment and Mining) : Stanislas Kamanzi
● Minisitiri w‘Imali n’Igenamigambi (Minister of Finance and Economic Planning –MINECOFIN) : John Rwangombwa
● Minisitiri w‘Ibiza no Gucyura Impunzi (Minister of Disaster Management And Refugees – MIDIMAR) : Gen. Marcel GatsinziI
● Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu (Minister of Local Government MINALOC) : James Musoni
● Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Minister in the Prime Minister’s Office in charge of Gender and Family Promotion- MIGEPROF) : Aloysia Inyumba
● Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo (Minister of Youth,Sports and Culture- MINISPOC) : Protais Mitali
● Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta (Minister of Justice MINIJUST) : Tharcisse Karugarama
● Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika (Minister in the President’s Office) : Venantia Tugireyezu
● Minisitiri w‘Abakozi ba Leta n’Umurimo (Minister of Public Service and Labour -MIFOTRA) : Anastase MurekeziI
● Minisitiri w‘Ububanyi n‘Amahanga n‘Ubutwererane (Minister of Foreign Affairs and Cooperation -MINAFFET) : Louise Mushikiwabo
● Minisitiri muri Perezidanzi ya Repubulika Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru, Itumanaho n’Isakazabumenyi – ICT) (Minister in the President’s Office in charge of Information Communication and technologies (ICT) : Dr. Ignace Gatare
● Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y‘Inama y’Abaminisitiri (Minister in the Prime Minister’s Office in charge of Cabinet Affairs-MINICAAF) : Protais Musoni
● Minisitiri w‘Ubucuruzi n’Inganda (Minister of Trade and Industry – MINICOM) : Francois Kanimba
● Minisitiri w‘Ibikorwa Remezo (Minister of Infrastructure- MININFRA) : Albert Nsengiyumva
Abanyamabanga ba Leta (State Ministers / Secrétaires d‘Etat)
● Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu (Minister of State in the Ministry of Infrastrure in charge of transport) : Alexis Nzahabwanimana
● Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y‘ Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n Ayisumbuye (Minister of State in the Ministry of Education in charge of Primary and Secondary Education):Dr. Mathias Harebamungu.
Imyanya itatu ntirahabwa abayiyobora :
Hari imyanya itatu Minisitiri w’Intebe Mushya atatangarije abazayiyobora :
1) Minisitiri w’Uburezi : Uwari usanzwemo ni Pierre Damien Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’intebe
2) Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage : Uwari usanzwemo, Madamu Christine Nyatanyi aherutse kwitaba Imana
3) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n’Amazi : Uwari uwusanganywe ni Ingenieur Colette Ruhamya utagaragaye muri Guverinoma nshya.
Nta gitangaza kirimo: hari igihe biba ngombwa ko usaranganya abakinnyi…
Mu jambo yageje ku barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya uko ari 22 n’abari aho muri rusange, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ntawahindura ikipe itsinda.
Yagize ati : “Ubundi ikipe iyo itsinda urayikomeza, ariko kandi iyo ufite amakipe menshi hari ubwo biba ngombwa ko usaranganya abakinnyi, bamwe bakava mu makipe amwe bakajya gukina mu yandi makipe, kugira ngo dukomeze dutsinde mu makipe yose, kandi dutsindira ikipe imwe y’igihugu muri rusange. Niyo mpamvu rero bimwe iyo bihindutse nk’uku, njye ni uko mbibona nta gitangaza kinini kiba gihari”.
U Rwanda ni igihugu kigenzurwa ku isi yose kurusha ibindi…
Yagize ati : “U Rwanda, turi igihugu, turi abantu, dufite na Leta bigenzurwa ku isi hose kurusha ikindi gihugu, kurusha abandi bantu. “We are the most scrutinized nation, government, people in this world”.
Kuri ibi Perezida Kagame yavuze ko ukugenzurwa, ugukurikiranwa no guhora u Rwanda rubazwa ibyo abandi batabazwa ngo bikwiye gutuma Abanyarwanda barushako kugira imbaraga ; aha akaba yasabye Abanyarwanda gukoresha imbaraga n’ubushake nk’abikorera.
Yagize ati : “Ibyo abandi bavuga mujye mubyumva byo kubarangaza mukomeze ibyo tugomba kwikorera, ibyo tugomba kwigezaho nk’abantu bakwiye, tugomba kandi kugira agaciro nicyo cyangombwa ; aba bose bahabwa inshingano bazihabwa mu izina ry’Abanyarwanda, bazihabwa n’Abanyarwanda, mubakorere uko bikwiye dufatane urunana twigeze kubyo bifuza kugeraho vuba na bwangu”.
Inshingano zikomeye mwampaye nzakiranye umutima mwiza, ubushake buhagije, n’icyubahiro mbagomba…
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe Mushya Habumuremyi Pierre Damien yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati : “Birumvikana ko ari inshingano zikomeye, ariko nkaba nzakiranye umutima mwiza, ubushake buhagije, n’icyubahiro mbagomba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kimwe n’Abanyarwanda babatoreye kubayobora”.
Yanashimiye byimazeyo Umuryango wa FPR Inkotanyi ku kuba waramureze muri Politiki n’imikorere myiza igamije guteza imbere igihugu ku buryo bwihuse.
Minisitiri w’Intebe yijeje abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, ko azakoresha imbaraga ze zose mu kuzuza inshingano yahawe akaba kandi yizeye ko bizashoboka biturutse ku cyerekezo cyiza na gahunda nziza bikeshwa Perezida Kagame.
October 10, 2011 No Comments
Perezida Kagame yahinduye guverinoma
Perezida Kagame yavuguruye guverinoma ye ejo kuwa gatanu taliki ya 6 gicurasi 2011. Dore uko guverinoma nshya iteye:
Abaminisitiri:
● Bernard Makuza: Minisitiri w’intebe
● Dr Agnes Kalibata: Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi
● Monique Mukaruliza: Minisitiri ushinzwe umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba
● General James Kabarebe: Minisitiri w’ingabo
● Cheikh Mussa Fadhili Harerimana: Minisitiri w’umutekano mu gihugu
● Stanislas Kamanzi: Minisitiri w’’Umutungo Kamere: Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine
● John Rwangombwa: Minisitiri w’imari n’igenamigambi
● General Marcel Gatsinzi: Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi
● Protais Mitali: Ministeri y’urubyiruko, sport n’umuco
● Tharcisse Karugarama: Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta
● James Musoni: Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu
● Dr Anastase Murekezi: Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo
● Louise Mushikiwabo: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane
● Dr Ignace Gatare: Minisitiri muri perezidansi ya republika ushinzwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru, itumanaho n’isakazabumenyi ICT
● Protais Musoni: Minisitiri muri Primature ushinzwe imirimo y’inama y’abaMinisitiri
● Dr Agnes Binagwaho: Minisitiri w’ubuzima
● Albert Nsengiyumva: Minisitiri w’ibikorwa-remezo
● Francois Kanimba: Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda
● Pierre Damien Habumuremyi: Minisitiri w’uburezi
● Senateur Aloysia Inyumba: Minisitiri muri Primature ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango
● Venantie Tugireyezu: Minisitiri muri perezidansi ya Republika
Abanyamabanga ba Leta:
● Christine Nyatanyi: Umunyamabanga wa leta muri Minisitiri y’ubutegetsi ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage
● Collette Ruhamya: Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi
● Dr Mathias Harebamungu: Umunyamanga wa leta muri Minisitiri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
● Dr Uzziel Ndagijimana: Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima
May 7, 2011 2 Comments
Rwanda: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 16/03/2011
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 16/03/2011
None kuwa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yababajwe n’ abantu bangirijwe amazu n’indi mitungo n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa mu gihugu, ishima abaturage batabaye abari mu kaga batewe n’ icyo cyiza, ibashishikariza gukomeza uwo muco wo gutabarana. Isaba Minisiteri y’ Ibiza no Gucyura Impunzi gukurikirana ko imyubakire inozwa kubera ko byagaragaye ko hari amazu asenyuka, ahanini bitewe n’uko yubatswe nabi, cyangwa yubakishijwe ibikoresho bidakwiriye.
Inama y’Abaminisitiri yababajwe kandi n’ibyago igihugu cy’Ubuyapani cyatewe n’ umutingito ndetse na Tsunami byahitanye abaturage benshi bo mu majyaruguru y’iburasirazuba bikanangiza ibintu bitagira ingano. Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Leta y’Ubuyapani n’Imiryango yatakaje abayo muri ako kaga.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11/02/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro (Draft law modifying and complementing Law on the code of Value Added Tax);
- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 11/03/2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye y’inguzanyo ingana na 22,300,000 DTS n’impano ingana na 45,500,000 DTS agenewe gahunda yo gushyigikira ingamba zo kugabanya ubukene-icyiciro cya VII;
- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu sitati y’Ikigo cyitwa mu rurimi rw’ icyongereza “International Atomic Energy Agency” (IAEA)
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :
- Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida rishyiraho za Gereza mu Rwanda n’uburyo zubakwa;
- Iteka rya Perezida rivugurura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga;
- Iteka rya Perezida ryinjiza ba Ofisiye bo mu Ngabo z’Igihugu muri Polisi y’Igihugu; Abo ni aba bakurikira :
a) Major Felly Bahizi RUTAGERURA ku ipeti rya Chief Superintendent muri Polisi y’Igihugu;
b) Captain Egide REKAMBANE ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;
c) Captain Désiré GUMIRA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;
d) Captain Céléstin KAZUNGU ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;
e) Captain Fidèle MUGENGANA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;
f) Captain Kanyamihigo KAGARAMA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;
g) 2Lt Rose KAMPIRE ku ipeti rya Chief Inspector of Police muri Polisi y’Igihugu.
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu KIJE MUGISHA RWAMASIRABO wari Umuyobozi Wungirije wa ORINFOR guhagarika akazi;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’inzego z’imirimo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu, Amazi n’Isukura “EWSA“ ;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’inzego z’imirimo muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko, imaze kuyikorera ubugororangingo;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’inzego z’imirimo ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, imaze kurikorera ubugororangingo;
- Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igihembo ku mirimo ikorwa na OCIR Café.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’imiterere n’Imbonerahamwe y’inzego z’imirimo mu Butegetsi Bwite bwa Leta; imaze kuyikorera ubugororangingo.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo ya mbere y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa se ibihano by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa se bitesha umuntu agaciro, yashyiriweho i New York kuwa 10/12/1984.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imihango yo kwibuka ku ncuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu izabera kuri Sitade Amahoro i Remera no mu Midugudu yose.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni : Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi : DUSHYIGIKIRE UKURI, TWIHESHE AGACIRO.
Muri urwo rwego, hateganyijwe imurika rizatangira ku wa 04 Mata 2011 ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho u Rwanda
rugeze rwiyubaka, iryo murika rizamara igihe kingana n’ukwezi kuri Sitade ntoya y’i Remera mu mujyi wa Kigali.
7. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:
Muri MINAFFET Bwana KABAKEZA Joseph, Umujyanama wa Mbere i New Delhi mu Buhinde Bwana Evode MUDAHERANWA, Umujyanama wa Kabiri i Stockholm muri Suwede Muri MINICAAF
- Bwana BAGAYE Emmanuel, Economic Policy Researcher
- Bwana RUMONGI Charles, System Administrator wa e-cabinet
- Bwana NDAHIRIWE Patrick, System Administrator wa e-cabinet
Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ingufu, Amazi n‘Isukura “EWSA“ Bwana MUYANGE Yves, Umuyobozi Mukuru
8. Mu Bindi
a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku matariki ya 24 na 25 Werurwe 2011 muri Kivu Serena Hotel i Rubavu hazabera Inama ya 7 y’umwiherero ihuza Guverinoma y’u Rwanda n’Abafatanyabikorwa bayo mu Iterambere.
b) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 26 Mata 2011 mu Rwanda hazatangizwa gahunda yo guha urukingo rufasha abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11 na 12 kwirinda indwara ya Kanseri ifata imyanya y’imyororokere yabo. Iyi gahunda ikazakorwa mu gihe cy’imyaka 3;
Yayimenyesheje kandi ko ingamba zo kongera ingufu muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu myaka ya 2011 kugeza 2013 igeze mu cyiciro cyayo cya kabiri. Uturere twose uko ari mirongo itatu twafashijwe gutegura gahunda z’ibikorwa bigamije guhashya imirire mibi kandi ibyo bikorwa bikazahurizwa hamwe muri gahunda ngari 3 z’ingenzi arizo: imirire myiza y’ababyeyi n’iy’abana, gahunda y’imirire myiza ishingiye ku baturage no kwinjiza imirire myiza muri gahunda yo kurengera abaturage mu Rwanda.
c) Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth bazakoresha inama izamara iminsi ine ikiga ku itangazamakuru n’iterambere ry’ubukungu ku Isi ikazabera I Kigali muri Serena Hotel guhera taliki 29 Werurwe kugeza ku italiki ya mbere Mata 2011.
d) Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imvura ivanze n’umuyaga mwinshi imaze iminsi igwa mu gihugu yangije byinshi. Yayimenyesheje ko Minisiteri y’Ibiza no Gucyura Impunzi ikomeje gahunda yayo gutabara abari mu kaga batewe n’iyo mvura n’imiyaga.
e) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko raporo ya Royal Commonwealth Society yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth aho umwana w’umukobwa afashwe neza.
Yayimenyesheje kandi ko ibikorwa byari biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe umugore mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore byagenze neza. Inama y’Abamanisitiri yasabye inzego zose ko inzu zubatswe muri kiriya cyumweru zarangizwa vuba inasaba gukomeza gukangurira abakobwa n’abagore kwitabira uburezi, amahugurwa, ubumenyi n’ikoranabuhanga kuko ari yo nzira iganisha umugore ku murimo unoze kandi umuhesha agaciro.
f) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yibukije Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mukuru w’Umurimo uzizihizwa kuwa 1 Gicurasi 2011. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Duteze Imbere Umurimo, dushyigikira Amakoperative y‘Abahuje Umwuga“.
g) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko itsinda rigizwe n’urubyiruko rugera kuri 80 baturutse mu Bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bazaza mu bikorwa byo kwifatanya na bagenzi babo b’Abanyarwanda mu kwibuka ku ncuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yayimenyesheje kandi ko urubyiruko rwo mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 19 Werurwe 2011 ruzakora inama izaganira ku ruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
h) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali hari kubera inama ihuje ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ubugenzacyaha n’abo ryahuguye mu bihugu bya Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati “Middle East Countries” . Iyo nama yatangiye tariki ya 15 Werurwe 2011 ikazasozwa tariki ya 17 Werurwe 2011.
i) Minisitiri w’Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 17 na 18 Werurwe 2011 i Kigali hateganijwe inama ku igenzura ry’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi bwayo mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari (Conference on Mineral Certification and Supply Chain Due Diligence in Rwanda and the Great Lakes Region), iyo nama ikaba izagaragazwamo aho u Rwanda rugeze muri iyo gahunda(Minerals Certification and Traceability in Rwanda).
j) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva kuwa 23 Werurwe kugeza ku ya 8 Mata 2011 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izakira inama ya 4 y’Inteko Rusange ya 4 y’ Inteko Ishinga Amategeko y’ Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Mbere y’uko imirimo y’iyo nteko itangira, kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Werurwe 2011, Abagize Inteko bazaganirirwa ku mishinga y’Amategeko na Politiki bizagenga Umuryango mu kiganiro kizatangwa n’Ishami rishinzwe Politiki mu Muryango Inteko zihuriyeho.
Yanayimenyesheje kandi Ubunyamabanga Bukuru bw’ Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wateganyije gukoresha inama ya 23 idasanzwe y’Inama y’Abaminisitiri bireba bo mu bihugu bigize uwo muryango kugira ngo isuzume Raporo y’Inama idasanzwe y’akanama (Komite) gashinzwe ibyerekeye Imari n’ubutegetsi.
k) Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 28 Werurwe kugeza tariki ya 2 Mata 2011 Intumwa z’urubyiruko rwo mu Buholandi bari mu muryango witwa « Ubumwe butanga Ingufu » zizasura u Rwanda. Uwo muryango ni wo wahaye Nyakubahwa Perezida KAGAME Igihembo kiswe «Ubumwe nibwo butanga ingufu»
l) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amazi n’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Isi yose izizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi ku itariki ya 22 Werurwe 2011. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni « Amazi mu Migi : Igisubizo cy’Ikibazo cy’Ingutu ».
Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, mu Rwanda hateganyijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gufata neza amazi kuva ku itariki ya 21 – 27 Werurwe 2011.
Ku rwego rw’Igihugu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni « Dufate neza ibikorwa remezo by’amazi hagamijwe iterambere rirambye ».
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Alphonsine MIREMBE
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu izina rya Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri Protais MUSONI.
March 17, 2011 No Comments
Ijambo rya General Kagame arahiza abaminisitiri
Umva Ijambo rya General Kagame none kuwa kane 06 Ukwakira 2010 amaze kurahiza abaminisitiri ba guvernoma ye.
Ijambo rya General Kagame 06-10-2010October 7, 2010 No Comments
Ukwivuguruza kwa Kagame ku birebana no kuvana ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bihishe iki?
Mu kiganiro Generali Kagame yahaye ikinyamakuru “Wall streat Journal” muri Amerika, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze avuga ko azakura abasirikare b’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ONU niramuka isohoye icyegeranyo gishinja abasirikare be ubwicanyi ndengakamere bakoreye impunzi z’abahutu bari muri Kongo.
Icyegeranyo cy’ agateganyo gishinja ingabo za Kagame ubwicanyi ndengakamere na jenoside y’abahutu kikimara kugera hanze, Leta y’u Rwanda yahise icyamaganira kure. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yahise yandikira Umunyamabanga mukuru wa ONU ibaruwa ivuga ko Leta y’u Rwanda ihakana yivuye inyuma ibyo ishinjwa, kandi ko ONU niramuka isohoye ku mugaragaro icyo cyegeranyo nk’uko kimeze ntagihindutse, u Rwanda ruzahita rucyura ingabo zarwo ziri hirya no hino mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ruhereye ku ziri Darfur.
Amagambo akubiye mu baruwa ya Mushikiwabo yasubiwemo inshuro nyinshi cyane mu itangazamakuru hirya no hino: “… will force us to withdraw from Rwanda’s various commitments to the United Nations, especially in the area of peacekeeping.”
Uwo mugambi kandi washimangiwe n’umuvugizi w’ingabo Lt Col Jill Rutaremara. Ubwo yavugiraga kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango, yavuze ko u Rwanda rwamaze gutanga amabwiriza ku ngabo zarwo ko zitegura kuva muri Darfur n’ahandi ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Yakomeje avuga ko imyiteguro yo gutaha bayirangije, ko bategereje gusa ibyo abategetsi bakuru bababwira .
Nyuma y’aho umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki moon, yagize uruzinduko mu Rwanda, maze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru agiye gutaha, avuga agira ati: “… turizera ko u Rwanda ruzisubiraho rukagumisha ingabo zarwo aho ziri gucunga umutekano hirya no hino mu butumwa”.
Igitangaje rero ni uko aho kugira ngo Kagame nibura abwire abanyamakuru ati “twisubiyeho, ntitugifite umugambi wo kuvana ingabo zacu mu butumwa bw’amahoro”, yahisemo gutangariza ikinyamakuru Wall Street Journal cyo muri Amerika ko atabizi kandi ko rwose atigeze abivuga. (soma hano). Yageretseho ko ibyo kuvanayo izo ngabo bizasuzumwa ONU niramuka yiyemeje gucira imanza abatungwa agatoki n’iyo raporo.
“That is not on the table,” Mr. Kagame said in an interview on the sidelines of the U.N. General Assembly. Mr. Kagame said he had never made such a “threat,” but added that if the U.N. decided to pursue the report’s allegations in a court, he would reconsider.!
Uko guhakana atsemba biteye impungenge. Aranga akishyira hanze. Ese u Rwanda ruyoborwa na muntu ki? Ese ni muzima? Ukuri akuvuga ryari? Ko ibi yabihakanye yivuye inyuma kandi byaravuzwe ku mugaragaro kandi bifite inyandiko, abari basanzwe bamwemera bazajya babwirwa n’iki ko atabeshya igihe azajya ahakana ibindi ashinjwa? Gukora nka Ruhwahwanya se biramufashije koko?
Ese uko kwisubiraho kwo guhishe iki? Yasezeranijwe iki? Yijejwe se ko noneho ONU izahindura ibikubiye muri cya cyegeranyo gishinja ingabo ze jenoside ku bahutu muri Congo? ONU se yiteguye kwongera kuzinzika ibya jenoside yakorewe abahutu n’ingabo za Kagame?
Tubiteze amaso. Tuzabimenya neza kuwa gatanu, ku tariki ya 1 Ukwakira, itariki ONU yavuze ko izasohoreraho icyo cyegeranyo akaba n’itariki-rwibutso rw’igihe ingabo za FPR zashoje intambara zitera u Rwanda ziturutse muri Uganda mu mwaka wa 1990.
September 26, 2010 1 Comment
Generali Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda indi manda y’imyaka 7
“Njyewe Kagame Paul ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzakurikiza nkanarinda itegeko nshinga n’andi mategeko, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu, ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”
- Hari abihaye uburenganzira bwo kunenga iby’abandi bakora; bakanenga ibyiza dukora bakadutwerera ibibi bakora – Paul Kagame
-Twahanganye n’abitwaje intwaro, ntitwatsindwa n’ab’imbokoboko – Paul Kagame
Iyi ni indahiro Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, yarahiye, indahiro yo kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri y’imyaka irindwi. Yayirahiriye mu Murwa mukuru i Kigali, imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mme Aloysia Cyanzayire ndetse n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (Umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite). Ibi bikaba bikurikiza itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya kane ivuga ko Perezida wa Repubulika arahira bitarenze ukwezi nyuma yo gutsinda amatora, akarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga hari n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Uyu muhango wabaye mu gitondo kuri uyu wa 06 Nzeri 2010.
Perezida Kagame amaze guhamya iyo ndahiro, ari na cyo gihango yarahiriye Abanyarwanda kutazatatira, yashyikirijwe ibirango by’Igihugu birangajwe imbere n’Itegeko Nshinga.
Ubwo yashyikirizaga Umukuru w’u Rwanda ibirango by’igihugu, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mme Aloysia Cyanzayire, yahereye ku Itegeko Nshinga. Cyanzayire akaba yavuze ko Umukuru w’Igihugu agomba gutunga Itegeko Nshinga kuko ari we ufite inshingano zo kuririnda. Ibindi birango bikaba ari Ibendera ndetse n’Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda.
Amaze kurahira kandi, Perezida Kagame ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo yabanje kumurikirwa Ingabo z’Igihugu na Polisi mbere y’uko akarasisi ko kwizihiza ibyo birori gatangira.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda batandukanye, Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bagera kuri 13 n’abandi bahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga, Perezida Kagame yashimiye ubwo bwitabire bagize maze avuga ko ibyo bikomeza ubumwe bw’abatuye Umugabane wa Afurika.
Kagame yavuze ko yiteguye gukomeza kuzuza inshingano ahawe muri iyi manda ya kabiri kandi ko yiteguye guhangana n’ibibazo bishobora kuzayibonekamo.
Akaba yashimiye Abanyarwanda uburyo bitwaye mu bikorwa byagiye biba mu Rwanda birimo n’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa munani kuko ngo Abanyarwanda bahagurukiye icyarimwe kugira ngo bihitiremo aho bashaka kugera.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bakoze, babikoze mu mucyo kandi bikaba bibateye ishema. Yagize ati “Twemye, twiha ishema kandi duha ishema Abanyarwanda bose.”
“Twahanganye n’abitwaje intwaro, ntitwatsindwa n’ab’imbokoboko”
Muri uwo muhango, Perezida Kagame yagaye abanyamahanga barebera Abanyarwanda mu ndorerwamo y’amafuti, aho ngo usanga bambariye guharabika isura y’u Rwanda.
Kagame yibukije ko barwanye urugamba rwo guhagarika jenoside, bashyiraho gahunda y’ubutabera bwo kunga Abanyarwanda, bashyiraho gahunda yo gucyura impunzi ndetse no gushyira abahoze ari abasirikari ba EX-FAR mu ngabo z’Igihugu. Hirya y’ibyo u Rwanda rukomeza kubaka umugambi w’iterambere n’ubukungu. Ariko ntacyo yavuze ku birego bikubiye muri Raporo ya ONU bivuga ko Kagame n’ingabo ze bakoze jenoside y’Abahutu muri Congo.
Perezida Kagame ati “Ibyo ntibyajyaga gushoboka hatabayeho politiki ibigena, ntibyari gushoboka hatabayeho ubumwe n’ubwiyunge.” Kagame akaba yibukije abari aho ko nta muntu wigeze yigisha Abanyarwanda uburyo bashyiraho ubumwe n’ubwiyunge.
Perezida Kagame akaba ababazwa n’uburyo bakora ibishoboka kugira ngo abaturage batere imbere nk’uko biri mu nshingano ze nk’umukuru w’Igihugu nyamara ngo ibyo bigasakurisha abanyamahanga bavuga ko abaturage bahatirwa kugera ku iterambere.
Perezida Kagame akaba anenga abafata umwanya wo kugaya iby’Abanyarwanda. Yagize ati “Hari abihaye uburenganzira bwo kunenga iby’abandi bakora; bakanenga ibyiza dukora bakadutwerera ibibi bakora. Ariko Abanyarwanda uburyo mwitwaye muri aya matora ashize byari ukubabwira ngo Abanyarwanda tuzi aho twavuye, tuzi aho turi, tuzi n’aho tujya…Twanze agasuzuguro…Aho tujya ni imbere kandi nta nkomyi….Ati “Twahanganye n’abitwaje intwaro, ntitwatsindwa n’ab’imbokoboko.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bazakomeza bagakorana umurava, bakihaza mu biribwa, bakubaka ubuzima n’uburezi kuri bose, bakubaka ibikorwa remezo kandi bagakorana n’ababishaka. Yagize ati “Tuzakomeza dukorane n’abandi bifuza ko duhana agaciro.”
Uyu muhango wagaragaye nk’ibirori by’umwihariko ku Banyarwanda wabereye kuri Stade Amahoro i Remera witabiriwe n’Abanyarwanda benshi cyane uko byagaragaraga, kuko Stade yari yakubise yuzuye, abandi babikurikiranira hanze yayo ku nsakazamashusho nini zabyerekanaga.
Umwihariko w’ibyo birori kandi ni umubare munini w’Abakuru b’Ibihugu n’Abari bahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga itandukanye bari baje gushyigikira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Muri uwo muhango kandi Abahagarariye amadini (Abanyarwanda n’Abanyamahanga) babanje gufata akanya ko gusengera Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abanyarwanda yagabiwe kuyobora.
Mu isengesho rye Mufti w’u Rwanda Sheikh Habimana Salleh, yahanitse ashimira Imana yabashoboje kwihitiramo Umuyobozi mwiza. Akaba yasabiye amahoro u Rwanda n’inshuti zarwo maze asaba Imana kurengera u Rwanda, igaha Abanyarwanda ibyo bashaka kandi ikabarinda ibyo batifuza kumva no kubona.
Musenyeri muri Kiliziya Gatolika/Diyoseze ya Kabgayi, Isimaragidi Mbonyintege na we yaragije Imana Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda kandi ayisaba ko ubumwe n’ubufatanye ari byo byaranga Abanyarwanda.
Yagize ati “Azabonere imbaraga zo kuzuza inshingano ze mu bazamufasha…U Rwanda rube aho buri wese abona muri mugenzi we umufasha n’umujyanama, akamwishimira aho kumwishisha.”
Pastor Rick Warren (Umunyamerika) wasengeye u Rwanda na Perezida Kagame yashimye Imana avuga ko u Rwanda ari igihugu kigeze kwibagirana ku isi ariko ubu u Rwanda rukaba ari igihugu cyifuzwa. Mu isengesho rye, Pastor Rick Warren akaba yagaragaje ko uyu munsi utari uw’irahira rya Perezida Kagame gusa, ahubwo ko ari uw’u Rwanda rushya.
Ku bwe akaba ashimira Imana yahaye Abanyarwanda amahirwe yo kwihitiramo umuyobozi mwiza kuko muri iki gihugu ibibi byahabaye byasimbuwe n’ibyiza.
Tubabwire ko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ku ya 9 Kanama. Iyi ikaba ari manda ya kabiri kuko iya mbere yayitorewe mu wa 2003, aho yari amaze imyaka 3 ayobora u Rwanda mu nzibacyuho asimbuye uwahoze ari Perezida Pasteur Bizimungu.
Muri uyu muhango hari abakuru b’ibihugu bagera kuri 13, intumwa z’abakuru b’ibindi bihugu bagera kuri 7, Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Komiseri Mukuru wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
[Igihe]
September 7, 2010 No Comments
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro ku wa 03/09/2010
par Minisitiri Protais Musoni.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeri 2010, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera intsinzi yagize mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 9 Kanama 2010.
Inama y’Abaminisitiri irifuriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika imirimo myiza muri iyi manda y’imyaka 7 yongeye gutorerwa ngo akomeze ayobore u Rwanda.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 09/07/2010, imaze kuyikorera ubugororangingo;
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano y’inguzanyo nº1335p yo kuwa 9/06/2010 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC (OFID) yerekeranye n’inguzanyo ingana na 10 000 000 USD agenewe umushinga w’umuhanda Kitabi-Crete Congo Nil;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 26/05/2010 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA) yerekeranye n’inguzanyo ingana na 10 000 000 USD agenewe umushinga w’umuhanda Kitabi-Crete Congo Nil.
Umushinga w’Itegeko risimbura Itegeko nº 03/2009 ryo ku wa 27/03/2009 rishyiraho Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo (WDA).
Umushinga w’Itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Perezida akurikira:
Iteka rya Perezida rishyira Madamu Keuria SANGWA mu mwanya wa Deputy Principal Private Secretary
Iteka rya Perezida rishyira Bwana KALISA TUNGA mu mwanya wa Chief of State Protocol.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri w’Intebe:
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Madamu Betty TUSHABE mu mwanya wa Senior Policy Analyst muri SPU;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Madamu Shaduri RUMONGI mu mwanya wa Communications and Protocol Officer, Office of the First Lady.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki zikurikira :
Politiki ijyanye n’Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi hamwe/“Draft Policy on Competition and Consumer Protection”;
Politiki y’Ubucuruzi / “National Trade Policy” imaze gukorerwa ubugororangingo.
Politiki y’Igihugu y’Uburinganire / “National Gender Policy”.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushaka abakozi bakora mu myanya yo mu nzego z’imirimo ya Leta imaze kurikorera ubugororangingo;
7. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo zikurikira maze irazemeza:
Raporo yasabwe n’Umuryango w’Abibumbye ku Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Beijing nyuma y’imyaka 15 iyo myanzuro ifashwe / “National Evaluation Report on Implementation of the Beijing Declaration and Platform for Action (1995) and the outcome of the Twenty-Third Special Session of the General Assembly (2000)”;
Raporo yasabwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku Ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro ya Beijing nyuma y’imyaka 15 iyo myanzuro ifashwe / “Evaluation of the Implementation of the Beijing Declaration and Programme of Action”.
8. Inama y’Abaminisitiri yemereye Kaminuza y’u Rwanda (NUR) ko itangiza Post Graduate Program in Pharmaceutical Sciences, ishami rijyanye no kugenzura ubuziranenge / Quality control in medical drug industry;
9. Inama y’Abaminisitiri yemereye Ishuri Nderabarezi rya Kigali (KIE) ko ritangiza Master’s Degree in Gender, Culture and Development and Post Graduate Certificate Program in Continuing Professional Development in Gender, Culture and Development.
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira u Rwanda nka Honorary Consul:
Bwana Tarek RAGHEB I Cairo mu Misiri
Bwana Zhi Zhong Qiu muri Hong Kong
Bwana Enrico Lalia Morra i Milano mu Butaliyani
11. Inama yameje ko:
Bwana BIZUMUREMYI Al Bashir : aba Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi /Director of Finance and Administration Unit muri MINALOC;
Madamu MUKAMURENZI Nociata aba Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi /Director of Finance and Administration Unit muri FER.
12. Mu bindi
a) Minisitiri w’Intebe yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko inama ya COMESA yabereye mu gihugu cya Swaziland ku matariki ya 31 kanama kugeza ku ya 1 Nzeri 2010 yagenze neza. Iyo nama yishimiye itsinzi ya Nyakubahwa Paul KAGAME mu matora yabaye mu Rwanda ku wa 9 Kanama 2010. Inama ya COMESA kandi yanenze ibivugwa ku Rwanda mu mushinga wa raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa Muntu itarashyirwa ahagaragara.
b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaministiri ko ku wa mbere tariki ya 6 Nzeri ari umunsi w’ikiruhuko mu Gihugu hose kugira ngo Abanyarwanda bashobore gukurikirana imihango yo kurahira kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Nyuma y’iyo mihango, amaduka n’amasoko bizafungura nk’uko bisanzwe. Yayimenyesheje kandi ko umuhango wo kurahira ku Bakozi ba Leta wagenze neza.
c) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali hazabera inama ya 6 y’Abaminisitiri b’Ubucuruzi bo mu bihugu by’Afurika Yunze Ubumwe ku va ku itariki ya mbere kugeza ku ya 5 Ugushyingo 2010. Iyo nama izabanzirizwa n’iyo ku rwego rwa tekiniki igizwe n’impuguke ziturutse muri ibyo bihugu. Izaba rimo kandi Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (World Trade Organization) n’izindi mpuguke mu by’ubukungu zo mu Karere n’Imiryango Mpuzamahanga.
Yayimenyesheje kandi ko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yashyikirijwe igihembo cya mbere ( Best Reformer Award) mu rwego rwo kuvugurura uburyo bwo korohereza ubucuruzi n’ishoramari.
Yanayimenyesheje ko raporo y’umwaka wa 2011 izasohoka mu Ugushyingo 2010 aho gusohoka muri Nzeri 2010, kubera ko kwegeranya amakuru ya ngombwa mu bindi bihugu byatinze. U Rwanda rwizeye gukomeza umwanya wa mbere nk’uko byemejwe n’Itsinda ritanga amanota. Ibizitabwaho kurusha ibindi muri raporo ya 2012 bizashyirwa ahagaragara mu gihe kitarambiranye.
d) Minisitiri w’Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama mpuzamahanga y’ibihugu biteza imbere igihingwa cy’umugano na Ratani / International Network for Bamboo and Ratan (INBAR) yari iteganyijwe ku itariki ya 14 Ukwakira 2010 yimuriwe ku itariki ya 11 Ugushyingo 2010 kubera ko bamwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi batashoboye kuboneka. Izabera mu Rwanda muri Serena Hotel bikaba biteganyijwe ko muri manda nshya Ubuyobozi bw’uwo muryango buzahabwa u Rwanda nk’uko amategeko yawo abiteganya.
e) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umwaka w’ubuhinzi wa 2011 “SEASON A 2011” ubuso bw’ubutaka buhurijwe hamwe buteyeho igihingwa kimwe buzikuba kabiri bukava kuri Hegitari ibihumbi 250 z’umwaka ushize bukagera kuri Hegitari ibihumbi 550 muri uyu mwaka. Ingamba zo gukangurira abaturage guhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro zarateguwe. Ubutaka buhurijwe hamwe buzagera ku kigereranyo cya 60 % by’ubuso bwose buhingwa.
f) Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama itaha ya Komite Nyobozi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi “UNHCR Executive Committee” iteganyijwe m’Ukwakira 2010, ikaba izagezwaho aho imyiteguro ku ishyirwa mu bikorwa rya “Cessation Clause” mu Rwanda izatangira guhera tariki ya 31 Ukuboza 2011 igeze.
Yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri inzira n’ingengabihe bizakurikizwa kugira ngo bigerweho nk’uko yateguwe na MIDIMAR ibyumvikanyeho n’Uhagarariye UNHCR mu Rwanda.
g) Ministiri w’Ibidukikije n’Ubutaka yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko, hashingiwe ku cyerekezo n’imirongo migari byatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hateguwe inyandiko ya politiki n’ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’Umushinga wo kugabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere (National Strategy on Climate Change and Low Carbon Development Project).
Muri urwo rwego, Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubutaka yashyize umukono ku masezerano hagati ya Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubutaka n’Ishuri Smith rya Oxford ryo mu Bwongereza “Smith School” na Climate and Development Knowledge Network (CDKN). Impuguke ziturutse muri iryo shuri zizagera mu Rwanda mu minsi ya vuba kugira ngo hatangizwe ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.
h) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu Rwanda hazabera Inama y’Urubyiruko rwo ku rwego rw’ubuyobozi mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth “Commonwealth Leadership Program” izwi ku izina rya “ NKABOM” ku va ku itariki ya 5 kugeza 15 Nzeri 2010. Izaba irimo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25, ruzaganira ku buryo bwo kubumbatira amahoro no kwigisha ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubuyobozi. Umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro uzaba ku wa 8 Nzeri 2010 muri Serena Hotel.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
September 5, 2010 1 Comment
Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo
Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa.
Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu bayobozi bayo mashyaka.
Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara ku 02/07/2010, riravuga ko Komisiyo ishinzwe amatora y’u Rwanda yarangije kwakira ibyangobwa by’abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ibyo kandi bigakorwa mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bakomeje kugirirwa nabi aho bari muri gereza, bakaba barimwe n’uburenganzira bwo kwivuza.
Ihuriro ngishwanama ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta mu Rwanda (PCC) rihangayikishijwe cyane n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n’inzego za Leta, ibikorera abanyamuryango b’amashyaka atavuga rumwe nayo..
Izo nzirakarengane zikaba zifunze kubera kutavuga rumwe na Leta, babafunze kubera gusaba uburenganzira bwabo bahabwa n’Itegeko-Nshinga, kuko Komisiyo y’amatora ifatanyije n’inzego za guverinoma zibangamiye amashyaka atavuga rumwe nayo, mu kugira uruhare mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu minsi irimbere.
Imyigaragambyo yo ku wa 24 Kamena, yaburijwemo na Leta, ubwo abapolisi basanze Me Ntaganda, umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri, iwe mu rugo bakamutwara muri gereza yabo, aho afungiye ijoro n’amanywa. Umunyamabanga w’ishyaka Theobald MUTARAMBIRWA n’abandi barwanashyaka benshi ba PS Imberakuri kugeza ubu baracyari mu magereza ya Police.
Abarwanashyaka kandi ba FDU-Inkingi benshi barafashwe, barafungwa, barakubitwa. Nabarekuwe barekuwe barakubiswe ku buryo benshi birirwa kwa muganga. Madame Alice MUHIRWA, umubitsi w’ishyaka, ubu afite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwe kubera imigeri yakubiswe mu nda n’abapolisi bambaye inkweto za gipolisi.
Bwana Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga rusange w’ishyaka ubu acyeneye gucishwa mu cyuma (x-ray) kubera gukubitwa cyane, byamuviriyemo kuvunika ukuguru n’ukuboko bikomeye, kuko bari bahambiriye amaboko ye inyuma mu mugongo.
Bwana Theogene SIBOMANA, umuyobozi w’ishyaka muri Kigali acyeneye ubuvuzi buhoraho kubera gukubitwa kuburyo bukomeye mu mutwe.
Ubuzima bw’imfungwa Theogene MUHAYEYEZU umunyamategeko (Avocat) w’ishyaka, n’umurwanashyaka w’ishyaka Martin NTAVUKA, ubu ntawe uzi uko bumeze kandi bagaragaza ibimenyetso byo gutotezwa no gukubitwa ku mibiri yabo, nta buvuzi bahabwa.
Tukaba dukomeje kubabazwa cyane n’ukuntu Perezida Paul Kagame na Leta ye bakomeje gufunga abantu b’inzirakarengane, babakubita, babakorera ibikorwa bya kinyamaswa.
Tukaba duhamagarira Leta y’u Rwanda kurekura izi nzirakarengane kuburyo bwihuse nta yandi mananiza, kandi igaha ubutabera aba bantu bahuye n’ibibazo by’itotezwa n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byakorewe aba banyamuryango b’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame.
Iri tangazo ryashizweho umukono na Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Green Party.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
July 5, 2010 No Comments
Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika y’epfo
Lt Gen Faustin KAYUMBA Nyamwasa yarasiwe mu mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cyo kuwa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010.
Umugore we Madamu Rosette Nyamwasa, yatangarije abanyamakuru ko barasiwe imbere y’irembo ry’urugo rwabo i Johanesbourg, bavuye guhaha.
Yagize ati “tukihagera umugabo wirabura wari ufite pistolet yadusatiriye atangira kurasa mu idirishya ryegereye shoferi, kuko ikirahure cyari kimanuye bucye. Umushoferi yatambamiye umwicanyi, umugabo wanjye asa n’uwihengeka amasasu amufata mu nda ahegereye igifu. Uwo mugabo yazengurutse imodoka ashaka kongera kurasa, ariko ntibyamushobokeye, imbunda ye yasaga n’itakirimo amasasu, kuko nta rindi ryasohotsemo. Nyamwasa afunguye urugi ngo yirwaneho undi ahita yiruka, nanjye nzamura ijwi, mpamagara mpuruza”
Lt Gen Kayumba Nyamwasa yahise ajyanwa mu bitaro byigenga by’ i Johannesbourg. byitwa ‘Morningside Clinic’.
Madamu Rosette Nyamwasa yavuze ko uwabarashe yari agamije gusa guhitana umugabo we. Aremeza ko agomba kuba yaratumwe na Paul Kagame kubera ko yanivugiye ko azamukurikirana kanki ko ngo azicisha isazi inyundo.
Inzego z’iperereza ziracyashakisha uwo muntu warashe Lt Gen Nyamwasa.
Hagati aho ariko Kayumba Nyamwasa ngo yaba agenda yoroherwa nk’uko bitangazwa n’umuryango we.
Tubibutse ko Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ashakishwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko afitanye isano n’iterwa rya za gerenade mu mujyi wa Kigali. Arashakishwa kandi n’inkiko zo mu Bufaransa no muri Espagne kubera ibyaha bya genoside no kwibasira inyoko muntu mu Rwanda no muri Kongo ahuriyeyo na Kagame n’abandi bayobozi bakuru bo muri FPR/APR.
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, irahakana ko iri inyuma y’uko gushaka kwica Nyamwasa, ariko ababikurikiranira hafi ntibabifataho ukuri kuko bibuka uko abandi bitaruye FPR mbere bishwe, barimo Seth Sendashonga na Theoneste Lizinde.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
June 21, 2010 1 Comment


