Category — FDU-Inkingi
Ese urubanza rwa Victoire Ingabire rugeze he?
Iyo witegereje imigendekere y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire (impamvu mvuga Kagame ni uko ariwe wivugiye ko buki ya Ingabire igiye kurangira kandi biraba koko) usanga hari byinshi bigenda bisobanuka ku buryo n’uzashaka kurugoreka nkana amategeko azamucyaha ndetse n’amateka akaba atazamworohera. Ibi mbivugiye ko ibyabereye mu rukiko rukuru rwa Kigali mu minsi abunganira Mme Ingabire bahatagaho ibibazo abitwa ko bamushinja byerekanye ko abo batangabuhamya b’ubushinjacyaha baguzwe bakagirwa ibikoresho ariko bagakora nabi. Ikindi kandi ku munsi w’ejo n’uwa none umunyamategeko Me Gashabana akaba yavumbuye imbogo.April 5, 2012 No Comments
Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi
Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda bakunda amahoro i La Haye mu Buholandi imbere y’aho inteko ishinga amategeko y’abaholandi ikorera kugira ngo bamaganire hamwe imikorere mibi y’ubutegezi bwa Kigali ndetse no gusaba u Buholandi kudakomeza gutanga inkunga zikoreshwa mu gukandamiza abaturage aho kuzikoresha mu gutanga ihumure ku banyarwanda bose.
Intero nyamukuru yari ugusaba ko infungwa zose za Politiki zifungiye mu Rwanda ndetse no mubindi bihungu zirekurwa. Ikindi ni ukwamagana ubutegetsi bw’agahotoro bukomeje kugaraguza abanyarwanda agati.
Nimukurikire inshamake y’iyo myigaragambyo muri iyo Video iri hasi:
January 22, 2012 No Comments
Umuyobozi wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire yafashe ijambo mu rukiko i Kigali
Umva ukuntu Umuyobozi wa FDU-Inkingi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yiregura imbere y’urukiko.
Arasaba ko amategeko y’igihugu yubahirizwa.
October 10, 2011 2 Comments
Abunganira Victoire Ingabire bavuze imbogamizi ziri mu rubanza rwe
Abunganira Victoire Ingabire batanze imbogamizi zituma urubanza rwe rudakomeza. Muri zo harimo ibirebana n’ububasha bw’urukiko mu kuburanisha bimwe mu byaha Ingabire aregwa (nk’ibyo bamushinja ko yakoreye hanze y’u Rwanda) no kuba hari ibimenyetso ubushinjacyaha butanga ku byaha buvuga Ingabire yakoze mbere y’uko amategeko ahana ibyo byaha ajyaho (nk’ibirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside…).
Byatunguye urukiko n’abashinjacyaha. Umujuji uyobora urukiko yaje no kurakara akoresha amagambo akarishye.
Dore uko Jeoffrey Mutagomwa wa BBC asobanura uko byagenze mu rukiko rwa Kigali.
Imbogamizi mu rubanza rwa Victoire Ingabire
Inkuru bijyanye:
Urubanza rwa Ingabire i Kigali rwasubitswe ku buryo butunguranye
September 27, 2011 2 Comments
Urubanza rwa Ingabire i Kigali rwasubitswe ku buryo butunguranye
Abunganira Victoire Ingabire babwiye Urukiko bati: “Nta burenganzira mufite bwo kumuburanisha”
None kuwa mbere tariki ya 26 Nzeri 2011 wari umunsi wa 15 w’ urubanza ruregwamo Victoire Ingabire Umuhoza n’abo ubushinjacyaha buvuga ko bafatanyije nawe. Igihe cyo gutangira kwiregura, abunganira Ingabire batangaje ko Urukiko Rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha ubushinjacyaha bumurega. Urukiko rwemeje gusubika urubanza, rwemeza ko ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha ku wa 4 Ukwakira 2011.
Urukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha bimwe mu byaha Ingabire aregwa
Uyu munsi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yahawe umwanya ngo nawe atangire yiregure ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha. Abamwunganira bahise basaba ijambo, bageza ku rukiko impungege ko hari ibyaha ubushinjacyaha burega Ingabire yaba yarakoreye hanze y’inkiko z’u Rwanda. Ibyo byaha ngo bikubiyemo ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri, ivangura ndetse no gukorana n’umutwe w’iterabwoba. Bityo ngo bakaba basanga uru Rukiko Rukuru nta bubasha rufite rwo kuburanisha Ingabire, hakurikijwe ingingo bashyize ahagaragara zo mu itegeko nshinga ya Republika y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo maze butangaza ko butungue n’amagambo abunganira Ingabire bagejeje ku rukiko, banavuga ko banatunguwe n’imyanzuro y’urubanza igizwe n’impapuro 10 bashyikirijwe bitinze. Ubushinjacyaha bwasabye igihe kingana n’icyumweru ngo babashe gukora ubushakashatsi mu by’amategeko, uretse ko bemezaga ko abunganira Ingabire bashobora kuba bagamije gutinza imiburanishirize y’urubanza.
Angry Judge Adjourns Ingabire Trial in Kigali amid Challenges over Court Competence and Jurisdiction
Juge Alice Rulisa yateranye amagambo n’abunganira Ingabire
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwemeje ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa kuwa kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2011. Perezida w’Iburanisha Alice Rulisa yatangaje mu magambo yuzuye uburakari ko urukiko narwo rwatunguwe n’impungenge abunganira Ingabire barugejejeho kandi mu buryo butubashye bagenzi babo bo mu bushinjacyaha.
Uwunganira Ingabire, Maitre Gatera Gashabana yashatse gusubiza ku mvugo ya Juji Alice Rulisa ariko bamwangira ko yagira icyo yongeraho. Yakomeje yaka uburenganzira bwo kugira icyo avuga agaragaza ko atishimiye umwanzuro wari umaze gufatwa, ariko urukiko ruramuhakanira n’ubwo we yavugaga ko ari uburenganzira bwe bwo kugira icyo avuga.
Ingabire akurikiranyweho ibyaha 6 aribyo ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri n’ivangura, kurema umutwe witwara gisirikari hagamijwe igitero cy’intambara, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho ndetse no guhungabanya umutekano bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ingabire, umunyapolitiki uyobora ishyaka ritaremerwa FDU-Inkingi, ahakana ibyo byaha byose aregwa, akavuga ko babimutwerera kugira ngo bamuvutse uburenganzira bwe bwo guharanira politiki nziza mu gihugu.
September 26, 2011 3 Comments
Ubwitange bw’Intwari Victoire Ingabire mu kwotsa igitutu ingoma ya Kagame
Jonathan Musonera, Umurwanashyaka w’ishyaka Ihuriro Nyarwanda (RNC), aravuga ku bwitange n’ubutwari bya Madamu Victoire Ingabire, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, mu guharanira ibohorwa ry’abanyarwanda mu mahoro. Ingoma y’igitugu ya Kagame yaramujujubije, iramufunga… ariko na n’ubu aracyaduhamagarira kwishyira hamwe tugashirika ubwoba, tugahagurukira gushyira mu Rwanda ubutegetsi bubereye bose: abahutu, abatutsi n’abatwa.
August 4, 2011 4 Comments
Nimushire ubwoba
Abanyarwanda dufite indwara y’ubwoba, kandi mukifuza no gutaha.
Muzatahira ku bwoba?
Ubwoba butuma umuntu yihisha. Uzataha wihishe se?
Nimushire ubwoba, muhaguruke, dufatanye amaboko, turwanye utubuza gutaha…
kuko ni iwacu, nta mpamvu yo kutubuza gutaha.
Abandi baravuga ngo Kagame ntiyakwumva ngo atumvishijwe n’isasu.Iyaba twari dufite uzajya kurimurasa muri mwe. Muzarimurasa mwihishe?
Mu by’ukuri nimubanze mwibaze niba mwebwe ubwanyu… ese, muri hamwe ku buryo ibyo mwifuza gukora mwabikora?
Ibyo twifuza gukora biradusaba kugira ngo dushyire amaboko hamwe. N’ibyo bitekerezo bindi, niba uru rugamba runaniranye mukaba mutekereza gukora urundi rugamba, ni mwebwe ubwanyu muzicara mukabitekereza. Mwishaka ko hari abandi bantu babibatekerereza. Nta muntu n’umwe hano uvuga ngo ni njyewe uzacyura uyunguyu. Wowe ubwawe uzicyura. Uzicyura ute? Ni uko uzashira ubwoba ukaza ugafatanya n’abandi mukayoboka inzira y’uru rugamba rwa politiki, tukereka n’aba bazungu bafasha leta y’u Rwanda ko amafaranga batanga aho gufasha abaturage afasha Kagame kutwica no kutugirira nabi.
Nimushirike ubwoba. Mubwire n’abandi batabashije kuza bazaze dufatanye uru rugamba, tuzamuryama hejuru tumukure mu gihugu cyacu
July 14, 2011 6 Comments
Nyuma y’imyaka 49 y’Ubwigenge bw’u Rwanda, urugendo rwasubiye inyuma
by Boniface Twagirimana
IMYAKA 49 Y’UBWIGENGE: URUGENDO RWASUBIYE INYUMA
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka,
Nshuti z’uRwanda,Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya 1 Nyakanga 2011, imyaka 49 irashize Abanyarwanda tubonye ubwigenge bw’igihugu cyacu. Uwo munsi ukaba wibutsa inyota Abanyarwanda bari bafite yo kuba mu gihugu cyubahiriza demokarasi, ubwisanzure n’uburenganzira bwa buri wese. Ubwigenge bw’Abanyarwanda, kwishyira ukizana turacyabuharanira. Ariko nk’uko amateka abigaragaza iyo nyota ntirashira ahubwo yarushijeho kwiyongera uko ubutegetsi bwagiye busimburana kugeza uyu munsi. Ubwigenge Abanyarwanda bifuzaga bwamizwe n’ubutegetsi bubiyitirira.
Kuri iyi taliki ngarukamwaka kandi tuzirikana ubutwari bw’Abanyarwanda bose bitangiye icyo gitekerezo ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima kuko bifuzaga ko buri munyarwanda akwiye guhabwa ubwigenge busesuye haba mu mibereho ye, mu migirire ndetse no mu mitekereze.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka ba FDU INKINGI,
Nshuti z’uRwanda,
Birababaje cyane kubona mu gihe cy’imyaka 49 iyo ntego y’ubwigenge irushaho kugenda isubira inyuma, ikaba yarasimbuwe n’ibikorwa byo kuvangura abenegihugu, gutonesha udutsiko, kwima ijambo n’uruvugiro abaturage, guhezwa ku byiza by’igihugu, gucirwa ishyanga no guhora ku ngoyi y’ubwoba n’ubwoko. Iyo mikorere igayitse ni imwe mu ntandaro za jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu Rwanda no hanze yarwo. Ibyo bibazo byose byashegeshe imitima y’Abanyarwanda, ubumwe n’imibanire yabo birangirika bikomeye.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka,
Nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi itsinze intambara mu wa 1994, ubutegetsi ntibwashoboye kuva mu ntambara ngo buhagurukire ibibazo bikomeye birebana na demokarasi, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abana b’uRwanda, ikibazo cy’ubuhunzi n’imibereho ya rubanda n’ibindi.
Ubu ubwo butegetsi burarwanya bidasubirwaho demokarasi n’amahame yayo, bwambuye Abanyarwanda ikitwa uburenganzira, burakoresha ubutabera n’inzego z’umutekano mu nyungu zabwo. Turashima intwari ziriho zitandukanya nabwo zigahitamo ku mugaragaro inzira ya Demokrasi. N’ubwo bariho bahigwa bukware, ntawe uzabica ngo abamare. Ntimuzasubire inyuma turi kumwe.
Mu ntangiro z’umwaka wa 2010, ishyaka FDU-Inkingi ryohereje intwari Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru waryo, ngo aze kuryandikisha mu gihugu, ribonereho guharanira no gusesekaza demokrasi isesuye mu banyarwanda. Ubutegetsi bwa FPR bwahise bumuhimbira ibyaha bwifashishije bwa butabera bwabujije kwigenga, buramufunga kuva ku wa 14 Ukwakira 2010 nyuma y’ingirwamatora afifitse ya Perezida wa Republika.
Uyu munsi kandi turazirikana izindi ntwari za demokarasi Bernard Ntaganda umuyobozi wa PS Imberakuri; Deo Mushayidi, umuyobozi wa PDP Imanzi, Charles Ntakirutinka wo mu buyobozi bwa PDR Ubuyanja na Dr. Theoneste Niyitegeka wazize kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika mu wa 2003. Izo ntwari kimwe n’izindi nyinshi zihejejwe mu munyururu n’ubutegetsi bw’igitugu zizira ibitekerezo bya politiki kuko ubwo butegetsi butigeze bwihanganira uwo ariwe wese ubunenga cyangwa uvuga ibitagenda.
Uyu munsi turazirikana kandi ubutwari bwa ba nyakwigendera Seth Sendashonga wiciwe I Nairobi mu wa 1998; Andre Kagwa Rwisereka, wari umuyobozi wungirije w’ishyaka rya Green Party hamwe n’umunyamakuru Jean Leonard Rugambage wari ukuriye ubwanditsi bw’ikinyamakuru cyigenga Umuvugizi, hamwe n’izindi ntwari zapfuye cyangwa zikicwa mu buryo budasobanutse.
Turamagana kandi itotezwa n’ihigwa rikabije rikomeje gukorerwa Abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze bazira ibitekerezo byabo, hamwe n’impunzi zirimo kugambanirwa n’ubutegetsi aho zabuhungiye ngo zicyurwe ku ngufu.
Igihugu cyacu kandi cyatakaje ubwigenge no ku mutungo bwite wacyo, ukomeje kugenda wigarurirwa n’abakorera inyungu zabo bwite cyangwa na ba mpats’ibihugu.
Ubwigenge bwacu nitwe tugomba kubuharanira. Nimukomeze ibikorwa by’ubutwari biriho bigenda bigaragara hirya no hino, twese hamwe duharanire uburenganzira nyabwo bw’igihugu cyacu n’ubw’Abanyarwanda bose.
Nimushire ubwoba. Twese hamwe tuzatsinda.
Imana iturinde twese
Kigali, 01/07/2011
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo.
July 1, 2011 1 Comment
Urubanza rwa Victoire Ingabire rwarasubitswe
Ku wa 20/06/2011 Umuyobozi wa FDU Inkingi Ingabire Victoire yongeye kwitaba Urukiko Rukuru ari kumwe n’abasirikare 4 bo muri FDLR bamushinja. Muri urwo rubanza, Me Gashabana Gatera umwunganira yasabye ko bahabwa ikindi gihe cyo kunonosora dosiye kuko icyo bahawe ari gito, kandi n’abamwunganira b’abanyamahanga bakaba bataritegura neza kubera ko iyo dosiye iri mu rurimi batumva rw’ikinyarwanda. Ingabire ubwe yivugiye ko yiteguye kubeshyuza ibinyoma bamuhimbiye bifashishije Vital Uwumuremyi, Tharcisse Nditurende, Noel Habiyaremye na Karuta.
Ingabire yavuze ko ubushinjacyaha bumaranye abo bamushinja amezi 20 bubafunze. Akaba adasaba amezi 10 nk’ayo ubushinjacyaha bwamaranye dosiye ye, bityo ko ari we ukeneye igihe gihagije kuko abamushinja bo bemera icyaha bakaba badakeneye igihe cyo kwitegura, ariko we akaba atacyemera. Yabwiye urukiko ko yabujijwe uburenganzira bwe bwo kuvugana n’umuryango we no kwandikirana, akaba atari we watinza urubanza kuko afunzwe arengana.
Abaregwa hamwe nawe twavuze haruguru n’ababunganira bavuze ko bakeneye ubutabera bwihuse. Ko abacamanza badakwiye kwita ku nyungu z’umuntu umwe. Ariko nabo bavuze ko kunganirwa kwa Ingabire no gutegura dosiye ari uburenganzira bwe, n’urubanza ntirushyirwe kure.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Ingabire adakwiye kubwitwaza, akomeza kuvuga ko mu bitinza urubanza harimo no kuba bazana ibimenyetso bishya. Bwavuze ko yahabwa igihe ariko ntihazongere kubaho impamvu yatuma umunsi w’iburanisha wimurwa.
Mu gihe urukiko rwari rumaze kumva impande zose, rwagiye kwiherera, rugarutse, Ingabire abasaba ko bakwiye kumusabira polisi ikajya ireka kubambika amapingu bari mu rukiko baburana. Perezida w’Inteko yaburanishaga yavuze ko n’ubundi ibyo bintu bitemewe ariko ntiyabifasheho icyemezo. Yahise atangaza ko urukiko rusanze ukwezi kumwe kudahagije kandi hazanakurikiraho ikiruhuko cy’ubutabera. Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 05/09/2011, ariko umucamanza avuga nta yindi mpamvu bakwiye kuzitwaza yo kurusubikisha.
Kyomugisha.
June 21, 2011 No Comments
FDU-Inkingi: Ihohoterwa ry’abaturage nirihagarare
Ikibazo cy’ifungwa ridasobanutse, ihurizo rya za Gacaca, isenywa ry’amazu y’abakene, ibirarane by’imishahara y’abarimu, ubuhake bwihishe inyuma ya girinka, impfu zidasobanutse ni bimwe mu bimenyetso byerekana itotezwa rikomeje kwibasira abanyarwanda.
1. Ikibazo cy’ifungwa ridasobanutse
Ikibazo cy’ishimutwa, ifatwa n’ifungwa bidakurikije amategeko kigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu mugi wa Kigali, abantu bakomeje gufatwa bagafungirwa mu mazu ataragenewe gufungirwamo mu buryo buzwi. Aha twavuga nk’aho bita kwa Kabuga, kwa Gacinya n’ahitwa ku Kabindi mu mujyi wa Kigali aho abantu bakomeje kwamagana ibikorwa by’iyicarubozo rirenze ukwemera rihabera. Ibi bikaba byarananenzwe na raporo ya Komisiyo ya Leta ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu y’umwaka wa 2010.
Mu ma gereza yose, hakomeje kugaragara ikibazo cy’abantu bagifunzwe bararangije ibihano bahawe, bakaguma muri gereza kubera imikorere mibi y’inzego z’amagereza no guhimana. Gereza ziracyacucitsemo imfungwa zirengeje ubushobozi bwazo. Henshi imiryango y’abanyururu imaze imyaka irenga 15 igemurira abayo bafunzwe. Bamwe muri bo ntibaracirwa imanza ndetse nta na dosiye bagira. Hari amwe mu magereza yubatse nabi ku buryo imfungwa zinyagirwa iyo imvura iguye. Twavuga nka gereza ya Kimironko.
Ibihano nsimbura-gifungo bita TIG ni ikiboko mu bindi ikaba n’imirimo y’agahato isaba ingufu nyinshi kandi abayikora benshi bakaba ari abasaza batanagaburirwa bihagije.
2. Gacaca
Hari n’urusobe rw’ibibazo by’imanza za gacaca zagiye zicibwa mu buryo butanoze abaciriwe imanza bakimwa uburenganzira bwo kuzijuririra. Iby’imiryango mpuzamahanga nka Human Rights Watch bikomeje kwamagana muri iyo mikorere ni ukuri. Raporo yasohowe n’uwo muryango ku wa 31 Gicurasi 2011, iragaragaza inenge nyinshi z’izo ngirwa-nkiko. Gacaca ziraregwa ruswa, kubogama, iterabwoba, kwibasira uruhande rumwe no gukingira ikibaba abo mu ngabo zahoze ari iza FPR. Biragaragara ko ibyo bavugaga ko Gacaca igamije ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kumenya ukuri ku byabaye byari urwitwazo kuko Gacaca yakuruye ndetse inakaza urwango n’urwikekwe hagati y’abaturage.
3. Abantu baricwa hirya no hino
Umwaka ushize abantu bagiye bicwa mu buryo budasobanutse, abantu bibeshya ko Leta izabihagurukira bigahagarara. Abanyarwanda baribuka iyicwa rya Andre Kagwa Rwisereka (Visi prezida wa mbere wa Democratic Green Party of Rwanda) I Butare ku wa 14.07.2010; iraswa rya Jean-Léonard Rugambage (umunyamakuru w’Umuvugizi) I Kigali ku wa 24.06.2010; ihotorwa rya Denis Ntare Semadwinga (umwe mu byegera bya Gen. Laurent Nkunda) ku Gisenyi ku wa 20.06.2010; ihotorwa rya John Bosco Rutayisire i Kabuga ku wa 13.11.2010.
N’uyu mwaka ubwicanyi burakomeje. Ingero ni nyinshi. Mu ntara y’amajyepfo, mu karere ka Gisagara, mu mirenge ya Nyanza na Kigembe habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwahitanye abantu barashwe amasasu ku buryo hari abahisemo guhunga ako gace. HABIMANA Jean de Dieu (Akagali ka Higiro, umurenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara) yishwe mu ijoro ryo kuwa 07.03.2011 arashwe; uwitwa Hitayezu J.Pierre (Akagali ka Nyabikenke, umurenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara) yararusimbutse ku 12.03.2011. Nteziryayo Jean Pierre (Akagali ka Nyamabuye, umurenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara) yarashwe ku wa 22.03.2011. Evariste Nsabimana wo mu mudugugu wa Rushenyi, Akagali ka Rwarenga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo yahotowe ku wa 11.04.2011. Mu ijoro ryo ku wa 09.05.2011, Nyirinkwaya Aloyizi yiciwe mu mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. I Kigali ku wa 21.05.2011, mu kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Gabiro, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge; umugabo w’imyaka 39 witwa Mawuwa Thomas bitaga Murokore yarashwe nijoro n’abantu batamenyekanye. Umutegarugori Mutumwinka Léoncie (Akagali ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe, Akarere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo), yarashwe mu ijoro ryo kuwa 05 rishyira uwa 06 Kamena 2011 ahita ahasiga ubuzima, umuhungu we yararashwe, arakomereka cyane na n’ubu aracyarwana n’urupfu.
4. Gusenya amazu y’abakene
Leta ya FPR n’abavugizi bayo bavuga ko bihuta mu iterambere kubera amwe mu mazu n’imihanda yubakwa mu mujyi wa Kigali ndetse bikanakoreshwa mu gushaka inkunga z’amahanga. Nyamara mu duce tumwe tw’umugi no hirya yawo hari abantu batuye mu mazu adashobotse, aho gufashwa bagahora ku nkeke y’abashaka kubambura ibibanza bihisha inyuma y’inzego z’ibanze zibategeka gusambura amazu yabo ngo bashyireho amabati mashya cyangwa bameneshwe. Urugero ni i Gikondo. Mu cyaro ho birakomeye kuko Leta ikomeje gahunda yo gusenyera abakene batuye muri nyakatsi ku ngufu, nta nteguza, nta n’imperekeza igaragara; bamwe barasenyerwa bakicyinga munsi y’ibiti cyangwa shitingi. Hari naho basenya ibiraro by’inka hanyuma zikararana na banyirazo mu nzu nto idashobotse. Ibyo bimaze kuyogoza igihugu cyose muri gahunda ya “bye bye nyakatsi”.
5. Ibirarane by’imishahara y’abarimu n’agahato k’imisanzu idasobanutse
Mu gihe Leta yidoga intambwe idasanzwe mu bukungu, abakozi bayo benshi cyane cyane abarimu ntibagihemberwa igihe, kandi bazi uruhare bafite mu burezi no gutanga ubumenyi ariyo ntango y’iterambere. Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa na Lisansi; imisoro y’urucantege n’agahato k’imisanzu bikomeje gukangaranya Abanyarwanda. Urugero mu karere ka Gasabo (Kinyinya) abaturage batanga Frw 10,000 cyangwa 5,000 cyangwa 2,000 bitewe n’uje kuyabaka. Mu byaro abaturage barishyura imisanzu ya Frw 500-1000. Umusanzu w’umutekano ni agatereranzamba. Mu mugi wa Kigali amake asabwa ni Frw 1,000 ku rugo; hiyongeraho kandi n’umusanzu w’isuku ugera kuri 500frws buri kwezi.
Abaturage barategekwa kwishyura Frw 1,000 kuri buri murima muri gahunda yo kwandikisha ubutaka. Mu mugi wa Kigali abantu bagategekwa kwishyura Frw 5,000. Hafi mu gihugu hose, abantu barishyuzwa ku ngufu imisanzu ya buri kantu kadutse. Nta muturage n’umwe wari ukwiye gutegekwa kwishyura amafaranga adateganywa n’amategeko azwi.
6. Uburiganya mu mushinga “girinka”
Gahunda ya «girinka» yajemo agahato n’uburiganya bikabije ku buryo nk’abaturage bo mu ntara y’amajyepfo barimo kwakwa imisanzu yo kugurira inka imiryango itishoboye nyamara uyu mushinga ukaba wari waragenewe ingengo y’imari yihariye binyujijwe mu kigo kitwa RARDA gikorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Urugero ni nko mu karere ka Muhanga (I Mushishiro), urengeje imyaka 18 yishyura guhera kuri Frw 500. Abarimu bahera kuri Frw 3 500, 5 000, 10 000 bitewe n’impamyabumenyi bafite. Muri uwo mushinga ntaho biteganijwe ko abaturage bagombaga kwakwa amafaranga yo kugura izo nka zikoreshwa mu bintu bimeze nk’ubuhake. Hari abandi borozi bahawe inka z’inguzanyo ku giciro gikabije babeshywa ko kwishyura bizoroha kuko zizatanga umusaruro utubutse. Igice kimwe cy’iyo nguzanyo kigenda mu bintu bimeze nka ruswa yitwa “inkuyo”. Bafite ikibazo cyo kwishyura izo nguzanyo. Ibiraro rusange biri kure y’ingo n’imirima by’abaturage bibangamiye gukurikirana inka zabo kubera ingendo ndetse n’ifumbire ikomoka ku matungo igaherera aho zigishira ku gahato kandi bagategekwa guhemba abazirarira buri kwezi. Uwo mushinga ufite ubwandu bwinshi. Ntiwari mubi mu gitekerezo, ariko wahindutse mubi mu kuwushyira mu bikorwa kuko bigaragara ko wuzuye uburiganya.
Ikindi kandi abaturage bahabwa inka zidahuye n’imiterere y’ibihe byo mu gihugu cyacu, n’ibiryo bigaburirwa bene izo nka, ndetse hiyongeraho n’amikoro make y’abaturage mu kwita kuri izo nka.
7. Umwanzuro
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Leta ya FPR kureka ibi bikorwa bibangamiye abaturage, ikabareka bakishyira bakizana mu gihugu cyabo, bakagira n’uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo biberekeye, igafunga burundu amazu akorerwamo iterabwoba n’iyicarubozo, ikarekura imfungwa zarangije ibihano zigataha, ikemerera imfungwa za gacaca kujuririra imanza nk’uko amategeko abiteganya. Turasaba kandi gukurikirana impfu zidasobanutse zikorerwa abaturage no guhana abazifitemo uruhare bose.
Kigali, kuwa 06 Kamena 2011
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
June 9, 2011 No Comments


