U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

FDU-Inkingi irifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire 2011

by Eugène Ndahayo.

“2011: Umwaka wo guhuza imbaraga no gutahiriza umugozi umwe.”

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Muri iki gihe turangije umwaka, undi ukaba utashye, Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-Inkingi yishimiye kubifuriza umwaka mushya muhire w’i 2011 : muzawurye ntuzabarye, uzababere umwaka w’amahoro n’amizero, umwaka w’ubutunzi n’uburumbuke, umwaka wo kubyara, no guheka.

Uyu mwaka urangiye, buri wese ku giti cye afite icyo awukesha cyangwa awunenga : bamwe bawugiriyemo amahirwe, abandi ntiwabereye ! Abawubabariyemo twifatanyije nabo kandi twiteguye guterana nabo ingabo mu bitugu kugirango uyu mwaka mushya uje uzabe umwaka w’amizero.

Kuri buri wese, uzabe umwaka wo gutera intambwe mu buzima bwe bwite no kuzirikana abari mu kaga.

Umwaka turangije ntiwahiriye by’umwihariko abayoboke ba FDU-INKINGI, no muri rusange abayoboke b’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na perezida Paul Kagame, kimwe na buri Munyarwanda wese werekanye ko afite icyo anenga cyangwa akemanga ubutegetsi n’imiyoborere y’igihugu bya perezida Paul Kagame. Ubutegetsi bwongereye umurego mu bikorwa by’urugomo ku Barwanashyaka bacu n’abandi Banyarwanda bose batavuga rumwe nabwo.

Perezida Paul Kagame n’ubutegetsi bwe, ntibahwemye gufata ibyemezo byinshi bigamije kubangamira, kuryamira no gupyinagaza Abanyarwanda :

1° Ubutegetsi bwabujije FDU-INKINGI n’andi mashyaka atavuga rumwe na bwo gukorera ku mugaragaro bityo avutswa n’uburenganzira bwo gupiganwa mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Kanama k’uyu mwaka ushize ;

2° Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwo kwihitiramo uwagombaga kubabera perezida nta gitutu n’agahato ;

3° Umukuru wa FDU-INKINGI, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, yarahohotewe ubugira kenshi, none ubu amaze amezi n’amezi ari mu buroko ashinjwa ibinyoma ;

4° Abayoboke ba FDU-INKINGI baratotejwe, barakubitwa, barafungwa ndetse bamwe bavutswa ubuzima bwabo. Umwaka urangiye ibyo bikorwa by’ihohoterwa rikabije bigikomeza ;

5° Abandi banyapolitiki nka Déogratias Mushayidi, Bernard Ntaganda barafashwe barafungwa nabo bazira amaherere ;

6° Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi na perezida Paul Kagame, bwakomeje kwerekana ko bufite irari ryo kumena amaraso y’Abanyarwanda banyuranyije umurongo w’ibitekerezo nabwo, kabone n’iyo baba barigeze gufata iya mbere mu rugamba rwayigejeje ku butegetsi.

7° Perezida Paul Kagame ubwe yerekanye agasuzuguro karenze afitiye Abanyarwanda abita : imburuburu, inzererezi, inzukira, amasazi, amazirantoki, ubusa, ibigarasha, n’andi magambo y’urukozasoni ubundi adashobora gusohoka mu kanwa k’Umukuru w’igihugu.

8° Ibyemezo byinshi byafashwe mu rwego rw’igihugu, byaragaragaye ko bitagamije gusubiza ibibazo by’Abanyarwanda, ahubwo ko intego yabyo ari iyo kubatesha umutwe, kubadindiza no kubaryamira mu burenganzira bwabo. Mwibuke ibyemezo biherutse gufatwa byo gukuraho imfashanyo zihabwa abanyeshuri muri Kaminuza no gusenyera Abanyarwanda batuye muri za nyakatsi. Twakwibutsa kandi ko ibi byiyongera ku bindi bisanzwe, ubu byabaye karande : akarengane ko mu nkiko no muri za gacaca, ivangura n’irondakoko rikoreshwa mu nzego zose za Leta, itotezwa rikorerwa benshi mu Banyarwanda mu buryo bwinshi kandi bunyuranye, n’ibindi.

Muri macye, FPR-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame berekanye ko biteguye gukomeza kugundira ubutegetsi, kuryamira no kubangamira Abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu nzego zose zigena imibereho yabo, kandi ko badateze gusubiza Abanyarwanda uburenganzira bwabo.

Nyamara nk’uko mubizi, FDU-INKINGI, ifatanije n’andi mashyaka n’abandi Banyarwanda batavuga rumwe na FPR, twiyemeje guhindura no kuvugurura ubutegetsi n’imiyoborere by’u Rwanda tubinyujije mu nzira y’amahoro. Perezida Paul Kagame we si uko abyumva nk’uko adahwema kubyerekana no kubyumvikanisha ubwo ahora yenderanya avuga ko afite ingabo zo kurasa, intwaro, ndetse n’insyo zo gusya no guhonyora Abanyarwanda.

Turararikira Abanyarwanda kudaterwa ubwoba n’amashagaga perezida Paul Kagame adahwema kwerekana yo gukanda no gukandamiza Abanyarwanda. Mwigira ubwoba bw’inkoramaraso ! Mwikangwa n’iterabwoba ! Ahubwo nimuze duhagurukire icyarimwe, nk’umuntu umwe kugeza duhiritse ingoma y’igitugu.

Muri uyu mwaka mushya uje, FDU-INKINGI izakomeza, kandi yongere umurego mu guhatana n’ingoma y’igitugu no guhashya iterabwoba n’inkoramaraso za FPR-Inkotanyi zirangajwe imbere na Paul Kagame. Zimwe mu ntego tubararikira ni ugukora ku buryo inkoramaraso n’abandi bagizi ba nabi bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bavumburwa, bagafatwa bakagezwa imbere y’inkiko kugirango bisobanure ku marorerwa bakoreye Abanyarwanda.

FDU-INKINGI irararikira buri Munyarwanda kuyitera inkunga no kwitabira ibikorwa byose bigamije kwongera guhesha Abanyarwanda agaciro, ishema n’uburenganzira bavukijwe n’ingoma y’abicanyi.

Kuri twese hamwe, uyu mwaka mushya uje ni ube uwo gufata ibyemezo n’ingamba bishya mu guhashya abicanyi. Igihe ni iki :

Mu myaka 16 ishize ingufu Leta ya Kagame yatangiranye zagiye zigabanuka, muri uyu mwaka ushize ho birushaho, ku buryo muri iki gihe, isigaye ishingiye ku gatsiko k’abantu bacyeya cyane. Abari bayishyigikiye, ari mu Banyarwanda, ari mu Banyamahanga, bagiye bagabanuka, ku buryo muri iki gihe, Leta ya Kagame isigaye ibara inshuti.

Ntibisobanura ko yahirimye, hakaba habuze uyitoragura ; ntabwo biragera aho ngaho. Ariko mu by’ukuri, amakimbirane yari ayisanzwemo, kimwe n’ayarari mu gihugu itashoboye gukemura, ukongeraho amakimbirane yo ubwayo yazanye mu gihugu, yose ayigeze ku buce.

Abanyarwanda bari bashyigikiye Kagame na FPR muri 94 bagiye bagabanuka cyane, ku buryo ntawashidikanya ko muri iki gihe, ari bake cyane ugereranyije n’icyo gihe. Igituma bitagaragara bikaba gusa ari ukubera ko nta burenganzira bwo kubigaragariza mu rwego rwa politiki buhari. Iterabwoba niryo ryonyine ribuza ibi kugaragara.

FPR yari ishyigikiwe mbere na mbere n’impunzi zo muri Uganda, mu Burundi, muri Kongo (RDC) na bamwe mu Bahutu n’Abatutsi bo mu Rwanda. Hagati ya 90 na 94, amakimbirane yarangwaga muri FPR, Kagame yayakemuraga akoresheje ubwicanyi. Ubwo bwicanyi ntibwamenyekanaga kubera imikorere ya kinyeshyamba FPR yari ifite icyo gihe. Iryo terabwoba, ryatumye hari abakeka ko FPR yari umutwe urangwa n’ubumwe butagira amakemwa.

Iyo ariko urebye uko amakimbirane mu buyobozi bwayo yagiye akemurwa, kuva ku iyicwa rya Generali Fred Rwigema, iyicwa rya Majoro Chris Bunyenyezi, Majoro Peter Bayingana, babanjirije Kagame ku buyobozi bwa FPR, ubona neza ko nta narimwe FPR yigeze irangwa n’ubumwe.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyicwa n’ihunga ry’abayobozi batavuga rumwe na Kagame ryabaye uburyo bwo kuyobora bwa Kagame ku buryo, mu by’ukuri, uretse kuba yica abatavuga rumwe na we, Kagame na we ubwe adashobora kumenya abamwumvira kubera ko babishaka, babona bibereye FPR, n’abamwumvira kubera ubwoba bwo kwicwa, guhunga cyangwa se gufungwa.

Uhereye rero ku mutima wa Leta ya Kagame, ugizwe n’abayobozi ba gisirikare bahoze ari impunzi zo muri Uganda, usanga nta n’umwe ukiriho, cyangwa yaba akiriho, akaba atakiri mu mirimo mu gihugu.

Uwari yungirije Kagame mu buyobozi bukuru bw’ingabo, Col. Ndungutse, wiyitaga Ndugute, yapfuye arozwe nyuma ya 94. Hashize imyaka myinshi ku buryo nta n’ukibuka izina rye. Uwari ayoboye ingabo zarwaniraga imbere y’ibirindiro bikuru bya Kagame, uwitwaga Commanda Kayitare nawe yapfuye arozwe. Yishwe muri 93 n’ubu nta munyarwanda watinyuka kujya kwunamira imva ye. Uwari ayoboye umutwe w’ingabo wari ukambitse ahasigaye hitwa mu Burera, Kinigi, Nkumba na Kidaho, za kera, uwitwaga Commanda Gashumba, nawe ni uko. Ushobora kurondora amazina ukaruha. Kuva kuri Col. Ngoga, Col. Birasa na Col. Bagire nabo barishwe. Col. John Birasa we yatezwe embuscade bamurasana na garde rapprochée ye yose n’imodoka ye baratwika.

Abandi bishwe ku buryo bw’urujijo ariko bubi cyane ni Maj. Rutayisire Wilsoni wiciwe muri Kongo mu ntambara ya kabiri na Maj. Ruzindana wishwe atwikiwe muri Nyungwe. Hari abasirikare benshi biciwe muri iryo shyamba ku buryo ibyabo n’ubu bitarasobanuka neza hagomba kuzaba iperereza amaherezo ku buryo wamenya irengero ryabo.

Abatarishwe bapfuye bahagaze, barafunze cg se barahunze. Mu bapfuye bahagaze, harimo ntarondoye ariko, Col. Musitu, Col. Rwahama, Col. John Zigira, n’abandi. Abafunze ni Lt. Gen. Muhire, Col. Andrew Rwigamba (wahoze ari umwanditsi wa Haut Commandement mbere ya 94, akaba n’Umuyobozi w’Igipolisi mbere yo gufungwa), Col. Rugigana Ngabo (murumuna wa Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa), Col. Diogène Mudenge (musaza w’umugore wa Gen. James Kabarebe), Col. Twahirwa alias Dodo, n’abandi.

Mu bahunze, ukurikije igihe bagendeye, ni Capt. Frank Tega (waguye mu buhungiro muri Uganda), Maj. Alphonse Furuma, Maj. Frank Bizimungu, Maj. Michael Mupende, Maj. Theogene Rudasingwa, bose bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hari Lt Col. John Bosco Gashugi, wahungiye muri Uganda muri 2004 akaza gusubizwa mu Rwanda ariko nawe ni uko yapfuye ahagaze. Abandi bahunze vuba akaba ari nabo bazwi cyane ni Col. Patrick Karegyeya na Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa.

Abayobozi b’ikubitiro b’abasivili nabo bigijweyo cyera. Abo ni nka James Rwego wahoze ayobora Ibiro bihoraho bya FPR i Buruseli. Abandi ni Patrick Mazimpaka wigijweyo ashyirwa mu zabukuru ku buryo budasobanutse. Abandi mwese muzi bigijweyo bakagomba no guhunga igihugu ni Depite Kajeguhakwa Valens, Prokireri Mukuru Geraldi Gahima, n’abandi benshi ntarondora ahangaha.

Impunzi za kera zatahutse ziva i Burundi nizo zazaga ku mwanya wa kabiri mu gushyigikira ubutegetsi bwa Kagame muri 94. Uzikuriye ni Jacques Bihozagara, wagizwe ingwizamurongo rugikubita avuye mu Bufaransa aho yari ambasaderi. Uwari umusirikare mukuru uva i Burundi, ni Col. Sekamana Jean-Damascène. Nawe yabaye ingwizamurongo iraho gusa, mu mirimo yo kuba igishushanyo, asimburwa na Brig Generali Jean-Bosco Kazura, ugihanyanyaza, ariko nawe akaba agira ayo mahirwe kubera ko afitanye isano na Kagame. Kuva aho Kagame afatiye icyemezo cyo kurekura Leta ya Buyoya, ingoma zigahindura imirishyo mu Burundi, benshi muribo bamufata nk’umugambanyi.

Impunzi za kera zatahutse ziva muri Kongo zo, kuva intambara ya Nkundabatware Laurent irangiye uko mwabyumvise, umutima wazo wavuye kuri Kagame, cyane cyane ko zinasuzuguritse. Izo mpunzi kimwe n’izavuye mu Burundi, n’ubundi kubera ururimi rw’icyongereza zitazi, nyinshi muri zo ni udukingirizo twa Leta ya Kagame. Zihezwa mu mirimo ikomeye, akarusho kagahabwa abavuye muri Kongo kuko bo babasuzugura nk’uko basuzugura Abanyekongo bose. Biboneye ko, nkuko Abatutsi bo mu Rwanda bagizwe ibikoresho n’ibitambo kugirango Kagame afate ubutegetsi, nabo bagizwe ibikoresho mu ntambara enye zose zabereye muri Kongo ariko ntibyagira n’icyo bizimarira. Kuva ku Banyamurenge Kagame yashatse gukoresha kugeza ku Batutsi bo muri Kongo, bose babonye ko babaye ibikoresho bye gusa ko rero nta nyungu bigeze bavana mu gutanga abana babo n’ibyabo byose mu ntambara z’urudaca zidafitiye n’u Rwanda akamaro Kagame yabashoyemo.

Abatutsi bari mu Rwanda muri 90, bahizwe bukware, barasuzuguritse, barakeneshejwe, bagizwe ibikoresho byo gusaba inkunga n’ibikoresho bya politiki gusa. Kuva aho bamenyeye ko ari Kagame warashe indege, azi ko bari bubarimbure, nabo babonye ko bagizwe ibikoresho bya politiki gusa. Benshi muri bo barahunze, abandi bagiye bicirwa mu mashyamba. Nkuko Lt Abdul Ruzibiza yabisobanuye. Nkuko Deo Mushayidi ufungiye muri “1930” yagiye abigaragaza. Uwari mukuru mu basirikare muri bo kandi, Maj. Geraldi Ntashamaje, nawe amaze imyaka 10 mu buhungiro aho yabaye igicibwa akaba yarashyizwe ku murongo w’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba! Hari n’abishwe nka Assiel Kabera. Abandi benshi muri bo bari abayobozi ubu bari mu buhungiro; nta wababarura ngo abarangize ariko twavuga nka Depite Kajeguhakwa Valens, Perezida w’Inteko ishinga amategeko (Parlement) Yozefu Sebarenzi, Depite Sisi Evarisiti, n’abandi n’abandi.

Abahutu b’udukingirizo bari mu buyobozi bwa FPR/APR, baba abasivili baba abasilikari, bahaboneye akaga katavugwa : Seth Sendashonga yaguye i Nairobi, aho yari yarahungiye, arashwe ku manywa y’ihangu ; Col Lizinde Théoneste na we ni ho yaguye azize urusasu, Capt Muvunanyambo nta we uzi irengero rye, Col Biseruka yafunguwe amaze imyaka n’akaniko agaraguzwa agati mu munyururu, Col Kanyarengwe yapfuye ntanuwibuka ko yari yarigeze kuba perezida wa FPR na Minisitiri w’Intebe wungirije, Pasteur Bizimungu wahoze ari Umukuru w’igihugu ubu yabaye igisenzegeri nyuma y’aho ubutegetsi bwa Kagame bumufungiye, akaza gufungurwa ari uko asabye imbabazi zo kuba yarashatse gushinga ishyaka. Abandi barahunze.

Abahutu bari basanzwe mu gihugu bo iby’abo birenze ukwemera : abatarishwe hagati ya 90-94, abataraguye za Kibeho n’ahandi, abataratikiriye mu mashyamba ya Kongo, abatarashiriye mu ntambara yiswe iy’abacengezi, barafunzwe, bamwe bararigiswa, abandi barahunga kuva kuri Mucuncu kugeza ku ba Minisitiri b’Intebe, unyuze ku baminisitiri, abadepite, abambasaderi, abakozi ba Leta bakuru, abaciriritse n’abato, abacuruzi… Abasigaye mu gihugu babaye ingaruzwamuheto : baraburabuzwa ubutitsa, ivangura rishingiye ku moko ribageze ku buce haba mu kazi, mu mashuli, mu bucuruzi…, amasambu yabo ni yo yabaye ibikingi by’inkoramutima za Kagame, barasenyerwa amazu uko bwije uko bukeye mu mijyi no mu nkengero zayo, TIG zasimbuye uburetwa,…

Mu by’ukuri, urebye neza, Leta ya Kagame nta we ukiyicira akari urutega. Isigayeho ku izina gusa. Ikiyiha iminsi ifite imbere rero ni iki? Ni ukuba ingufu z’abashaka Impinduka ishingiye kuri Demokarasi zitarashyirwa hamwe. Bari mu bice bitandukanye by’Abanyarwanda. Baturuka mu moko atandukanye. Baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu. Bafite amateka atandukanye. Ariko ibibahuza nibyo byinshi. Icyangombwa rero ni ukugira ubuyobozi bwumva ko ibibatandukanya, ari bito kandi bicye cyane, ugereranyije n’ibibahuza.

Ibi bibatandukanya, nibyo Leta ya Kagame igenderaho. Hagomba ubumenyi buhagije, bujyanye n’ibihe bikomeye nk’ibi isi irimo. Bisaba kwumva neza no gufata ibyemezo bikwiye kandi bijyanye n’ibyo bihe. Birasaba kandi imikorere ishobora guhangana n’igipolisi cya politiki cya Kagame kuko mu by’ukuri, uretse icyo gipolisi n’izindi nzego z’umutekano kugeza ubu zikoreshwa nabi , nta rundi rwego ruriho rwahangara Abanyarwanda bashaka demokarasi.

Igiha ingufu Leta ya Kagame ni ugutatanya ingufu kw’Abaharanira Demokarasi. N’ubundi igiha ingufu “autocracy” siyo ubwayo cg se abanyamahanga bayishyigikiye. Ikiyiha ingufu ni ukudashyira hamwe kw’abashaka ko hajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi nyayo.

Igihe kirageze rero ngo buri wese yibaze icyo yakora kugira ngo uyu mwaka uzatubere umwaka wo gushakira hamwe umuti n’inzira byo kugoboka Abanyarwanda bari mu kaga, umwaka wo guhuza imbaraga no gutahiriza umugozi umwe.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda.

Twese Hamwe, Tuzatsinda.

Lyon, ku wa 31 Ukuboza 2010
Eugène NDAHAYO
Umuyobozi wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. mugabo says:

    wapi muzirwarize ibynyu ntiyubyemera kurushaa amajyambere
    tubona H E PKAGAME ATUJYEZAHO

Speak Your Mind

*