Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma I Paris 06/04/2012

Uyu munsi abanyarwanda b’ingeri zose bahuriye mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kimwe n’abari muri mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye babukereye ngo bifatanyirize hamwe kwamagana ikinyoma cyasakajwe mu kwezi kwa mbere n’ubutegetsi bwa Kigali. Icyo kinyoma rero cyoherejwe mu binyamakuru biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke zari zivuye i Kigali gukora iperereza ku byerekeye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we Cyprien Ntaryamira h’amwe n’abari babaherekeje ku itariki ya 06 Mata 1994.

Abashoboye gusoma icyo cyegeranyo rero nyuma y’uko kijya ahagaragara nyuma y’ayo matangazo atandukanye y’abayobozi b’u Rwanda batangajwe no gusanga ibyo bavuze mu by’ukuri ntaho bihuriye n’ibyari bikubie mu cyegeranyo ahubwo ko yari Propagande biboneka ko yari ifite umugambi wo guhishahisha ukuri cyangwa kugira ngo bashyire ingengabitekerezo yabo mu mitwe y’abacamanza bashinzwe kuzakoresha icyo cyegeranyo bafata imyanzuro ku bushakashatsi bwabo ku byerekeye icyo gikorwa cy’iterabwoba.

Muri iyo myigaragambyo rero yateguwe ngo yamagane ayo manyanga ya Leta y’u Rwanda hamwe no kwamagana umuco w’ikinyoma wamamaye mu Rwanda abahahuriye bazifatanyiriza hamwe kandi bibuke inzirakarengane zose zazize intambara y’inkotanyi kuva muri 1990 k’imwe n’abazize amahano y’itsemababwoko n’iyicarubozo ryabaye kuva nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kugeza ubu mu moko yose y’abanyarwanda. Baramaganira hamwe abicanyi aho bava bakagera batitaye ku moko bakomokamo cyangwa se imiryango ya politiki barimo.

Abateraniye mu myigaragambyo y’i Paris turabashigikiye kandi turabazirikana. Tubifurije amahoro n’amahirwe muri uwo murimo ukomeye.

Abubu

 

Share

April 5, 2012   No Comments

Rwanda: Paul Rusesabagina arasobanura imigambi ye

Nyuma yo guhabwa igihembo cyitwa “The Tom Lantos Human Rights Award”, Paul Rusesabagina arasubiza ibibazo bya Etienne Karekezi kuri Voice of America.
Arashimangira icyifuzo cya Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation cyo guharanira gushyiraho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda.
Aravuga uburyo azakomeza guharanira uburenganzira bwa muntu…

Share

November 18, 2011   5 Comments

Paul Rusesabagina yahawe igihembo cya Lantos Foundation

Umunyarwanda Paul Rusesabagina yahawe igihembo kitwa “The Tom Lantos Human Rights Award”, gihabwa umuntu witanze mu guharanira uburenganzira bwa muntu kw’isi. Icyo gihembo ni icyo kwibuka nyakwigendera depite Tom Lantos waharaniye uburenganzira bwa muntu kw’isi igihe kirekire. Bwana Paul Rusesabagina abaye umuntu wa gatatu uhawe icyo gihembo, nyuma y’umuntu warokotse jenoside y’abayahudi porofeseri Elie Wiesel muri 2010 na Dalai Lama, umuyobozi w’idini rya Budha muri Tibet wagihawe muri 2009.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’amerika amaze kwakira igihembo yagenewe n’ishyirahamwe Lantos Foundation “The Lantos foundation for human rights and justice” yashimangiye ko igihembo ahawe ari agahimbazamusyi mu guharanira uburenganzira bwa muntu nk’uko yari asanzwe abikora.

Inkuru bijyanye:

Share

November 18, 2011   No Comments

Rudasingwa ati :”Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga”

Major Dr Rudasingwa Théogène yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga.

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga.…yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw’iyo leta

Seth Sendashonga

A chaque étape de ma vie… j’ai adhéré à une cause parce que j’y croyais sans arrière-pensée, et chaque fois que j’ai posé un acte, je me disais que c’était le meilleur de ce que ma conscience désintéressée pouvait me pousser à faire.
Seth Sendashonga, octobre 1995

Aya magambo aremereye yavuzwe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Major Dr Théogène Rudasingwa, mu biganiro byabereye iBuruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 25 Kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe. Ibyo biganiro byari byateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witiriwe Seth Sendashonga, ISCID asbl, mu magambo arambuye akaba ari Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennté Démocratique. Hari n’abagize umuryango wa Nyakwigendera Seth Sendashonga. Mu butumwa Dr Théogène Rudasingwa uyobora ishyaka RNC yanyujije kuri terefoni kandi bukumvikana neza mu cyumba cyaberagamo ibiganiro. Nyuma yo gutangaza uko yashimaga ibitekerezo byiza bya Sendashonga, yavuze ko bibabaje cyane kuba uwo mugabo yarishwe n’abo yafashije mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bwabo.

Dore iby’ingenzi Théogène Rudasingwa yavuze

Nyakwigendera Seth Sendashonga twahuye bwa mbere umulyango we utwakiriye iwe mu rugo mbere yo gusinya amasezerano ya Arusha mu mwaka 1993. Nari ndi kumwe na Paul Kagame n’abandi bagenzi bacu bo muri FPR. Twakiriwe neza muri uwo mulyango, baratuzimanira, baduha n’aho kuruhukira mbere y’uko tugana Arusha, duciye inzira y’umuhanda, twambukira Namanga ku mupaka wa Tanzania na Kenya. Sendashonga yari mu modoka ye y’igitare ya BMW, imbere yacu yicaranye na Paul Kagame. Jye n’abandi twari mu modoka ya landcruiser inyuma, y’umugabo nawe wari utuye Nairobi witwa Aimable Rumongi.

Ndahamya ko Seth Sendashonga yari afite icyizere na benshi mu Banyarwanda bari bafite, ko Abanywaranda babonye amahoro, kandi imitegekere y’u Rwanda igiye guhinduka, tukabona igihugu twisanzuramo, tugasabana, mu Rwanda twese Abahutu, Abatutsi n’Abatwa dufite uburenganzira bungana. Sendashonga, Twagiramungu n’abandi benshi mu Bahutu bari biyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi (yashinzwe kandi yigwijemo impunzi z’ Abatutsi) bari bafashe “risk” iremereye.

Icyo cyizere ntabwo cyamaze kabiri. Ari Twagiramungu, Sendashonga n’abandi, Paul Kagame na FPR barabananije, guverinoma bayivamo rugikubita. Igiteye agahinda ni uko Sendashonga yaje kwicwa na Paul Kagame yakiriye mu rugo iwe, akamuherekeza mu mugambi wo gusinya amasezerano ya Arusha, akemera no kuba muri leta y’inzibacyuho. Ntabwo Sendashonga yaje mu mulyango wa FPR cyangwa muri goverinoma ashaka amaramuko. Yari afite inyota y’uburenganzira busesuye kuri buri munyarwanda.Yazize ukuboko kwica kwa Paul Kagame, ubu wihaye kuba Perezida w’u Rwanda, kandi ukuboko kumaze guhitana benshi kugeza kuri aya magingo.

Ubu rero ubwicanyi, iterabwoba, ikandamizwa, n’igitugu byaraganje mu Rwanda. Abanyarwanda baricwa mu Rwanda no hanze yarwo. Abanyarwanda baracyari impunzi, ari nazo Kagame ashakisha gucyura ku ngufu ngo azishyire ku ngoyi nk’abandi Banyarwanda bose afashe nk’ingwate mu gihugu. Abanyepolitike barafunze. Nta tangazamakuru ryigenga ribaho mu Rwanda. Imiryango nyarwanda (civil society) ntikoma. Abaturage barashonje, bahiye ubwoba. Ubutabera bwabaye ubwo Kagame yihitiyemo, bubangamiye Abanyarwanda bose ariko cyane cyane Abahutu. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Amnesty International na Human Rights Watch) yarayitutse muri iyi minsi kuko itangaza akababaro k’Abanyarwanda, ngo ni “nonsense, pathetic“, ati, “I do not give a damn!“. Iyo hagize inkuru ivuka ivuga kw’ihanura ry’indege ya Perezida Habyarimana, biramenyerewe ko Kagame avuga ngo “I don’t give a damn“, agasaza imigeri. Abaturage bafite ubwoba kugeza n’aho abari mu mahanga bavuga bongorerana ngo Kagame atabumva.

Amasomo tuvana muri ibi ni ayahe?

Leta z’uRwanda uko zasimburanye (cyami, gikoroni, cyane cyane MDR-PARMEHUTU, MRND, na FPR kuva 1959 ), muri “degree” zitandukanye, zakunze kugaragaza ibi bikurikira:

1) “Criminalization of the state”. Aho leta yakarengeye abaturage niyo ibahohotera, ikabahindura ibicibwa, ikabica, ikabafunga, ikabatorongeza.

2) “Capture of state by one ethnic clique”. Leta ifatwa n’agatsiko gashingiye ku bwoko, ariko mu by’ukuri gaharanira inyugu zako bwite, ntigaharanire inyungu z’ubwoko bwose uretse n’Abanyarwanda.

3) “Over-centralization of power in the hands of the ruler”. Ubutegetsi bwose, na za “institutions” biba mu maboko y’umutegetsi umwe, yaba umwami, guverineri, cyangwa Perezida. Umukuru w’igihugu arica agakiza.

4) “A dis-engaged and marginalized citizenry”. Abaturage bahindurwa inkomamashyi, bemera gukurikira no kuyoboka, nta ruhare bafite mu miyoborere y’igihugu n’ubuzima bwabo.

Dushobora kubohoza u Rwanda tutamennye andi maraso

Twakora iki kugirango duhagarike ibi tuvuze hejuru? Duce mu nzira y’intambara y’amasasu cyangwa iy’amahoro? Ntabwo turaharanira amahoro bihagije. Sinzi ko turageza na 10% mu guharanira amahoro Abanyarwanda benshi bifuza kandi bategereje. Dushoboye gukora ibishobotse byose, n’ingufu zose z’Abanyarwanda, ibyo duhatanira twabigeraho tutagombye kumena andi maraso y’urubyiruko n’izindi nzirakarengane z’Abanyarwanda. Cyokora, bidashobotse, Kagame n’agatsiko ke bagatsimbarara ku butegetsi bagashoza intambara, byaba byiza Abanyarwanda n’abanyamahanga basobanukiwe gashozantambara uwo ariwe. Kuri aya magingo uwaha Abanyarwanda intwaro sinzi uwo barasa. Ese ntitwarasana ubwacu? Intambara iramutse ivutse, byaba byiza noneho Abanyarwanda bose (Abahutu, Abatutsi, Abatwa) barwanye n’agatsiko ka Kagame aho kuba intambara hagati y’amoko.

Cyriaque Sendashonga, veuve Seth Sendashonga

Cyriaque Sendashonga, veuve Seth Sendashonga

Kwibuka nyakwigendera Seth Sendashonga na benshi bamaze gutakaza ubuzima kugeza ubu, bidusaba guharanira ibyo barwaniye kandi bakabipfira. Sendashonga yaguye ku rugamba. Yanze kubaho bisanzwe ( living a stale life). Yaharaniye u Rwanda rwa bose ( Abahutu, Abatutsi, Abatwa). Sendashonga yari afite ubuhanga budasanzwe n’ishema ry’icyo yaricyo, kandi arenga ibibazo by’amoko bikituranga kugeza na n’ubu.Yasize impfubyi n’umupfakazi kandiyaraharaniraga gutsinda burundu kugirwa impfubyi, gupfakazwa, n’ubuhunzi bumaze igihe kirekire mu Rwanda. Twe abagifite ubuzima reka dukomeze urwo rugamba kugeza igihe tuzarutsindira. Kandi tuzarutsinda!

Theogene Rudasingwa

Theogene Rudasingwa ati:
“Ndasaba imbabazi…”

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga. Ntabwo nigeze ngambanira Sendashonga kandi nta ruhare na ruto nagize mu iyicwa rye. Icyakora, uyu muvandimwe yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mubuyobozi bw’iyo leta. Ni muri ubwo buryo bwa ‘collective responsibility’ nsaba imbabazi kandi ndashidikanya ko Cyrie n’umulyango wose wa nyakwigendera Sendashonga uzimpa. Yesu ati, “nimusaba muzahabwa!”.

Murakoze.

Dr. Maj. Rudasingwa Théogène

Share

July 2, 2011   1 Comment

Umwarimu wa Kaminuza y’i Butare amaze ukwezi n’igice anyerejwe n’abambari ba Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, Lambert Havugintwari. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n’icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza.   Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa nk’ibyo nicyo gitungwa agatoki.
par Ikirezi,
Umuvugizi.

Nk’uko ikinyamakuru umuvugizi cyabitohoje, Lambert Havugintwari, umaze imyaka itanu yigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ari naho yize, akaba yari n’umusemuzi wihariye wa Lwakabamba, umuyobozi wa UNR, yanyerejwe mu mugoroba wo kuya 9 Gashyantare 2011. Ashimutirwa mu mujyi wa Huye i Butare. Ashimutwa hamwe na terefone ze zigendanwa eshatu zakoreshaga imiyoboro uko ari itatu y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda, anashimutanwa n’imashini ye ya mudasobwa  igendanwa  ndetse n’imodoka ye.

Ayo makuru akomeza avuga ko  umugore we yakomeje kugerageze terefone ze zose zigendanwa, zose asanga  zifunze. Igicuku kinishye yatangiye kugira ubwoba yibaza uko byagendekeye umugabo we utari usanzwe afite imico yo gufunga terefone ntacyo amumenyesheje. Nibwo umugore yigiriye inama yo gutabaza polisi. Arabyuka mu ma saa cyenda za nijoro ajya kuri station ya polisi mu karere ka Huye. Nibwo yahasanze imodoka y’umugabo we ariko we ntiyamubona kimwe na terefone ze ndetse na mudasobwa nabyo ntiyabibona. Bucyeye umugore w’uwo mwarimu, maneko za polisi zo mu karere ka Huye zamuhaye imfunguzo z’imodoka y’umugabo we,  zimutegeka  kuyitwara  akayivana kuri polisi, nawe arabikora. Uwo mugore atangira  gushakisha yitabaza inzego zitandukanye zirimo na Perezida  Kagame  amaso yaheze mu kirere.  Zimwe mu nzego zimwe yitabaje zamubereye imfura zimubwira ko umugabo we yatwawe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare, ko bo ntacyo babikoraho.

Uretse inyerezwa ry’uyu mwarimu na nyuma y’aho na Kaminuza yakoreraga ikaba yararuciye ikarumira,  muri iyi minsi ikinyamakuru Umuvugizi cyamenye kandi ko hirya no hino mu gihugu, cyane cyane muri Cyangugu, naho hari abantu benshi bakomeje kunyerezwa urusorongo guhera mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2010, ubwo mu Rwanda hategurwaga ingirwamatora y’umukuru w’igihugu.

Abantu nk’aba banyerezwa n’ingoma ya Kagame hagashira iminsi ingana kuriya, ugize amahirwe ntibamukubite agafuni, abahungu batojwe iyicwarubozo baba barabakoreye ibya mfura mbi.

Kunyereza abantu mu karere ka Huye bigenda bisa nk’umuhigo. Muri Nyakanga mu  mwaka wa 2010, nibwo uwari Visi-Perezida w’ishyaka rya politiki Green Party Andre Kagwa Rwisereka yashimuswe muri ako karere, bucyeye bamusanga inkoramaraso za Kagame zamucyegese ijosi. Uko kunyereza abantu  mu Rwanda bigenda bifata intera, amaherezo abayobozi bazabishyira mu mihigo babihigire shebuja Kagame!

[Umuvugizi]

Share

March 22, 2011   1 Comment

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda bafite ingorane zikomeye.
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guhagarika burusi n’inguzanyo yahaga abanyeshuri ikazigenera bamwe gusa, ibibazo abana b’abakene bahura nabyo mu myigire yabo bibaye ingorabahizi.
Abanyeshuri barahangayitse bikomeye. Nta macumbi bafite, ntibagishobora kwiga, imirire yabo iteye agahinda, indwara zibamereye nabi, imitima yabo isobetse amaganya n’agahinda…
Umva ikiganiro Radiyo Ijwi ry’Amerika yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Butare:
Abanyeshuri ba Kaminuza barahangayitse
Uwumva akababaro k’abo banyeshuri aribaza ati: Rwose Leta y’u Rwanda irashaka kugera kuki? Imigambi yayo ni iyihe muri uko kuvangura abana no guhoza bamwe mu gihirahiro? Ibuzwa n’iki nibura kubaha inguzanyo bose bakazishyura batangiye gukorera amafaranga? Guhima urubyiruko se bifitiye inyungu ki igihugu? Amaherezo tuzaba tureba aho uko kubiba amashyari n’amacakubiri mu rubyiruko bizageza abacuze iyo migambi ya politiki mvangura-bana!

Update:
Muri interview Kagame yahaye BBC kuwa kabiri 22/03/2011, yerekanye ko atumva na buhoro akababaro k’abanyeshuri bakennye. Yavuze ko kandi ko guhabwa burusi atari uburenganzira bw’abanyeshuri bose kandi ko isigaye ihabwa gusa abayikeneye. Kagame dismisses the nightmare of deprived university students
Umva icyo Kagame avuga ku kibazo cy'abanyeshuri bimwe buruse n'inguzanyo

Share

March 21, 2011   3 Comments

Victoire Ingabire yahawe Igikombe cya Demokarasi n’Amahoro muri Canada

Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la démocratie et la paix

Kuwa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2011 i Montréal muri Canada habereye umuhango wo kumurika igikombe cyagenewe Madamu Victoire Ingabire Umuhoza cyiswe “Igikombe Victoire Ingabire Umuhoza cya Demokarasi n’Amahoro – Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.

Icyo gikombe cyatanzwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abagore Baharanira Demokarasi n’Amahoro – RIFPD (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), nyuma y’iminsi mike hizihijwe isabukuru y’imyaka ijana y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Uwo muhango witabiriwe n’Abanyakanada na bamwe mu Banyarwanda batuye mu migi ya Ottawa na Montréal.

Mme Philomène Nishyirembere et Mme Perpétue Muramutse respectivement sécrétaire et coordinatrice de la section Canada du RifDP

Mmu Philomena Nishyirembere (umunyamabanga wa RifDP-Canada) na Mmu Perpetua Muramutse (Umuhuzabikorwa wa RifDP-Canada).

Umwe ku wundi, bamwe mu bagore batanze ubuhamya ku buzima bwa Victoire Ingabire kuva yatangira gahunda ye ya Politiki, no mu buzima bwe busanzwe.

Madamu Perpetua Muramutse, Umuhuzabikorwa w’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abagore Baharanira Demokarasi n’Amahoro, yavuze ko biteganyijwe ko icyo gihembo kizajya gitangwa buri mwaka, nyuma yo gutoranya umugore ugikwiriye, kandi bigakorwa ku rwego mpuzamahanga.
Inkuru bifitanye isano:
Prix Victoire Ingabire Umuhoza à Montréal, Canada

Share

March 15, 2011   5 Comments

Imigambi ya Kagame yo guhitana umunyemari Tribert Rujugiro muri Uganda

par Kyomugisha

Twamenye amakuru y’ifungwa rya ba maneko ba Kagame mu gihe twarimo dukora iperereza ku mugambi wa maneko za Kagame zari zifite wo gutsinda umunyemari Tribert Rujugiro muri Uganda, agiye gushyingura umwe mu bahungu be uherutse kwitabira Imana mu gihugu cy’Ububiligi, akaba yateguraga kumushyingura muri Uganda, dore ko kugeza ubu adashobora gukandagira mu Rwanda.

Mu minsi ishize twashoboye kumenya ko umwe mu bahungu b’umunyemari yatabarutse, agafata icyemezo cyo kumushyingura muri Uganda, icyemezo kitashimishije Perezida Kagame ku buryo maneko ze ziyobowe na Gen Jack Nziza hamwe na Dr Ndahiro zatangiye guhamagaza abantu batandukanye biteguraga kujya gutabara uwo munyemari muri Uganda, zibabuza kandi zibihanagiriza ko bazahura n’uruva gusenya nibaramuka bagannye iya Uganda ngo bagiye gutabara uwo munyemari.

Nyuma yo gutoteza abari bagiye gutabara uwo munyemari wafashije Kagame igihe kirekire yaba mu ntambara cyangwa na nyuma yaho, nibwo bafashe n’icyemezo cyo kumukutsinda muri iyo mihango y’uguherekeza umuhungu we, ariko ngo bari batarabigeraho k’uburyo tugikora iperereza ryo kumenya niba koko biri muri bimwe bafatiye izo za maneko, dore ko umwe muri bo ngo yaba afitanye ubushuti n’umuryango w’umunyemari wafashaga Mzee Rujugiro gutegura no kugura ubutaka azagira urugo muri icyo gihugu, akarushyinguramo umuhungu we, dore ko ahitwa iwaba bahamuciye.

Ikinyamakuru Umuvugizi cyanashoboye kumenya ko kurwara k’umufasha w’umunyemari Rujugiro nawe waje kurwarira m’Ububiligi amaze kumva inkuru y’urupfu rw’umuhungu we, byanafashije umugabo we kudahita agwa mu mutego w’umwanzi, dore ko byatumye bamubura ukurikije igihe bashakiraga kumutsindira muri kiriya gihugu cya Uganda.

Twabibutsa ko Kagame atungwa agatoki ko kuba inyuma y’abantu bagambaniye umunyemari Rujugiro igihe yafungirwaga mu Bwongereza. Umufasha wa Rujugiro yavuye mu Rwanda shishi itabona, dore ko bamuzizaga ubushuti yari afitanye na Janet Rwigema, kandi Janet Kagame yarabimubujije, akabyanga.

Turabibutsa ko mu minsi ishize twasohoye inkuru yerekanaga ko Kagame yamennye za maneko nyinshi muri icyo gihugu cya Uganda, zikaba zari zifite imigambi itandukanye, harimo no guhungabanya umutekano wa Perezida w’icyo gihugu, imiryango y’abanyapolitiki hamwe n’abanyamakuru b’abanyarwanda bahahungiye.

[Umuvugizi]

Share

February 15, 2011   8 Comments

Abapolisi ba Uganda bataye muri yombi maneko za Kagame

par Kyomugisha,

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko zicyekwaho gukorera Perezida Kagame ziherutse gutabwa muri yombi kubera kuneka icyo gihugu, bakaba banacyekwaho kuba imiyoboro minini yo kugura amakuru mu gisirikare cya Perezida Museveni .

Réné Rutangungira hamwe na Herbert Twagiramukiza batawe muri yombi mw’ijoro ryo ku itariki ya 04 Gashyantare 2011, ubwo polisi yabahagarikaga bavuye mu kabari kari mu nkengero za Kampala, ahitwa Nakurabye, babafungira icyaha cy’ubusinzi ariko mu by’ukuri byabonekaga ko ari ikindi bakurikiranyeho kirenze gutwara basinze, dore ko n’ubwo imodoka yari itwawe na Herbert, ntibyasobanukaga impamvu bafashe icyemezo cyo gufunga na mugenzi we bari kumwe witwa Réné.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko ijoro bafatwa bari biriwe ari batatu, harimo n’undi munyamakuru w’umunyarwanda bari bamaze iminsi bagendana, ariko inzego z’iperereza zicyo gihugu zikaba zitaramenya neza niba bari inshuti gusa cyangwa niba bari basangiye umwuga wo kunekera u Rwanda. Muri iryo joro mu gihe polisi yabahagarikaga, ibabaza impamvu batwara kandi bamaze kunywa agatama, umunyamakuru we yabonye bitoroshye cyangwa bitasobanutse neza akizwa n’amaguru, aribwo nyuma polisi yafataga bagenzi be ikabajyana kubafungira kuri polisi. Babarekuye bucyeye bwaho ariko nanone bongera kubafata noneho babarega icyaha cyo kuneka hamwe no guhungabanya umutekano w’igihugu cya Uganda.

Amakuru tubona yemeza ko Réné yahoze ari umwe mu basirikare bari hafi ya Gen Kabarebe, ahava agana mu basirikare barinda Kagame, ari bwo nyuma yakekwagaho kuba yari kumwe n’abandi basirikare baje kwiba Coge Bank, agakizwa n’amaguru ari bwo yazaga kwaka ubuhungiro muri UNHCR i Kampala.

Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikesha abantu bizewe yemeza ko Réné yaje gusubirana n’inzego z’ubutatsi z’u Rwanda, anahabwa n’imbabazi kubera ubushuti yari afitanye n’umuryango wa Mzee Kananura hamwe n’umuhungu we Mbundu, k’uburyo ngo umuntu yageze i  Bugande avuga ko ahunze ubutegetsi bwa Kagame,  yatangiye kugira amafaranga menshi m’uburyo budasobanutse, ari nako agana muri Sudan y’amajyepfo akora ubucuruzi bw’impu afatanyije n’abacuruzi bacyekwaho gukorana  hafi na Perezida Kagame.

Ikindi nanone ni uko amakuru tubona yemeza ko uwo mucuruzi Réné acyekwaho  ubushuti budasanzwe n’abasirikare bakorera Perezida Museveni, mu gihe kugeza ubu Kagame akomeje gukoresha abacuruzi be mu kugura amakuru y’inzego z’ubutasi z’icyo gihugu.

Herbert we ngo yakoreshaga ibyitwa “Beauty Contest” (amapiganwa mu bwiza, bimwe mu Rwanda byitwa Nyampinga) yashoragamo amafaranga menshi ariko bigatuma agira imishyikirano n’abantu batandukanye bityo akaba yabikoresha nk’umuyoboro wo kubonera Kagame amakuru atandukanye.

Ikindi ni uko kugeza ubu inzego z’ubutasi z’igihugu cya Uganda zari zimaze gutahura Herbert kubera ingendo zitandukanye yakoreraga hiryo no hino mu mahanga ari m’ubutumwa bwa maneko za Kagame, k’uburyo igihe bamufata icyo yakoze byari uguhita ahisha passport ye y’u Rwanda yakoreshaga, mu gihe twasohoraga iyi nkuru twari tutarashobora kumenya niba polisi ya Uganda yashoboye kubona zimwe mu nyandiko za Herbert yakoreshaga bashakaga harimo na Passport.

Turabibutsa ko mu minsi ishize twasohoye inkuru yerekanaga ko Kagame yamennye za maneko nyinshi muri icyo gihugu cya Uganda, zikaba zari zifite imigambi itandukanye, harimo no guhungabanya umutekano wa Perezida w’icyo gihugu, imiryango y’abanyapolitiki hamwe n’abanyamakuru b’abanyarwanda bahahungiye.

Twashoboye kumenya ko polisi y’icyo gihugu yaba yitegura gushyikiriza ubutabera abo basore bacyekwaho kunekera Kagame, dore ko ngo imiryango iharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu yatangiye kubavugira.

[Umuvugizi]

Share

February 14, 2011   1 Comment

None ni Mubarak, ejo ni Kagame

by Habimana Rukundo
Banyarwanda muhumure.
Kubaho kw’inkoko si impuhwe z’agaca.
Namwe abadacana uwaka na Kagome Kagame (war Criminal) nimuhumure siko bizahora.
Uyu munsi mwabyiboneye nta ruba ntirushire na Mubarak ntiyari aziko azakubira umurizo mu maguru nka nyakazezeri!
Ejo niwe nawe… ndavuga Kagame.
Twibuke abazize kuvugisha ukuri uno munsi barwanirira Rwanda nyamwinci: Bernard Ntaganda, Sylvain Sibomana, Alice Muhirwa, Martin Ntavuka…

Share

February 12, 2011   5 Comments