Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Amashyaka

Jean Baptiste Icyitonderwa yarabonetse nyuma y’iminsi itandatu mu maboko y’abamushimuse

Jean Baptiste Icyitonderwa ashinzwe ubukangurambaga muri PS-Imberakuri

Nyuma y’iminsi itandatu bwana Jean Baptiste Icyitonderwa -umunyamabanga mpuzabikorwa wa PS-Imberakuri ushihzwe ubukangurambaga- yari amaze yaraburiwe irengero yongeye kuboneka kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12.03.2012.

Uko yatangarije ibinyamakuru amaze kugaruka yamenyesheje ko yarekuwe kuwa mbere nyuma y’uko yashimuswe n’abantu bambaye imyenda ya gisivili ariko bitwaje intwaro  kuwa kabiri tariki 06.03.2012 nimugoroba. Abo bashimusi rero ngo bamupfutse igitambaro mumutwe maze bamutwara n’imodoka ahantu nawe atazi kugeza ubu. Nyuma y’iminsi itandatu bamugaburira imigati n’amazi n’amazi kandi bamucunaguza bamutera ubwoba baramugaruye bamujugunya ahitwa i Nyarugunga, aho rero akaba ariho yavuye agaruka iwe imuhira.

Ubu rero ari gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano ngo bashakishe uburyo bamenya ibyerekeranye n’ishimutwa rye.

Imana ishimwe rero ko yagarutse akirimo umwuka. Birashimishije ko yarekuwe ari muzima ariko biteye impungenge ko abarwanashyaka ba PS-Imberakuri kimwe n’abyoboke b’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR na Kagame bakomeje gukorerwaho iterabwoba n’ihohoterwa rikabije buri munsi.

Leta y’u rwanda nishake uburyo yagarura umutekano w’abanyarwanda bose, cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Kuko mu bihugu byateye imbere mu majyambere nk’uko abayobozi b’u Rwanda babiririmba buri munsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi nibo baha ingufu ubutegetsi zo kwikubita agashyi iyo bateshutse ku ntego (cyangwa imihigo) yabo.

Twifurije Bwana Icyitonderwa hamwe n’abandi basangirangendo be bamutabarije yabuze, inshuti ze n’abavandimwe, ndetse n’abandi banyarwanda bose bafite inyota y’a Demokarasi isesuye mu gihugu cyacu kwihangana.

Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

Abubu

Share

March 15, 2012   No Comments

Jean Baptiste Icyitonderwa Yaburiwe Irengero kuva kuwa gatatu 07/03/2012

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 07/P.S.IMB/012

Jean Baptiste Icyitonderwa ashinzwe ubukangurambaga muri PS-Imberakuri

Rigarutse ku ihohoterwa, n’inyerezwa bikomeje kwibasira abarwanashyaka n’abayobozi b’ishyaka PS IMBERAKURI;

Rishingiye ku buryo bw’umwihariko ku ibura ry’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA, ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Kuva kuwa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ushinzwe ubukangurambaga yaburiwe irengero.  Ibi bije bikurikira ibikorwa byo kumuhiga byatangiye twitegura ubujurire bwa Me Bernard NTAGANDA, Prezida Fondateri w’ishyaka nk’uko twabibagejejeho kuwa 05 Werurwe 2012. Icyo gihe, abantu batashoboye kumenyekana, ariko bigaragara ko batumwe n’inzego z’umutekano batangiye kumuhiga kuwa 04/03/2012 kuva mu ma saa kumi kugera aho mu ma saa tatu z’ijoro babiri muribo bamuteye iwe, basanze atariyo basiga bakomerekeje mu maso umwana bahasanze.

Izimira rya Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA rije kandi rikurikira iry’Umubitsi w’ishyaka wanyerejwe na Polisi ya Remera kuva kuwa 31/01/2012 kugera kuwa 02/02/2012 ndetse n’irya Bwana Dominiko SHYIRAMBERE, Umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Gasabo, wafashwe kuwa 06/03/2012 nimugoroba n’abagabo batatu bitwaje imbunda agakizwa n’uko abaturage batabaje akabacika.

Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge n’izimira rya Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA cyane ko kuva aho tubimenyeye twitabaje Polisi y’igihugu none aho kugirango dutabarwe ahubwo turushaho kubona ibimenyetso ko amakipi yo kuduhiga arushaho kwiyongera. Ibi byose bikaba bigamije gukomeza kudutera ubwoba ngo baducecekeshe, nyamara bakirengagizako nta na rimwe iterabwoba ryigeze rikemura ibibazo by’abenegihugu.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gusaba ubutegetsi bwa Kigali kureka iterabwoba, bugashyira imbere ibiganiro n’uburenganzira bwo kunenga no kunengwa kuko niyo nzira yonyine izakemura ibibazo byugarije abanyarwanda.

Bikorewe i Kigali kuwa 10/03/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi prezida wa mbere

Share

March 11, 2012   2 Comments

UBUTUMIRE MU MYIGARAGAMBYO IZABERA I PARIS KW’ITALIKI YA 6/4/2012

by JMV Ndagijimana

Mu rwego rw’iperereza kw’iraswa ry’indege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ryahitanye Prezida Juvénal Habyarimana, na Cyprien Ntaryamira w’uBurundi n’abali babaherekeje bose kw’italiki ya 6/4/1994, impuguke zatumwe n’abacamanza b’uBufransa zasohoye raporo kuwa 10/1/2012 zisesengura aho misile zakoreshejwe zishobora kuba zararasiwe. Twibutse ko, mu gihe intambara yali imaze amezi umunani irangijwe n’amasezerano ya Arusha yo kuwa 4/8/1993, icyo gikorwa cy’iterabwoba n’iyicwa rya prezida wa Republika ali byo byatumye intambara yongera kuvuka, igakurura itsembatsemba n’itsembabwoko byoretse imbaga y’abanyarwanda batagira ingano.
Raporo y’impuguke ikimara gusohoka, Leta y’uRwanda n’abayishyigikiye bahise bakwirakwiza ibinyoma bitagize aho bihuliye n’ibiyanditsemo.
Ku ruhande rwabo, abayobozi b’amashyirahamwe n’amashyaka anyuranye akorera mu mahanga, bamaze gusoma neza no gusesengura iyo raporo, bahuliye I Paris mu Bufransa kw’italiki ya 12/2/2012, basohora icyiswe Déclaration de Paris yamagana iyo mikorere ya Leta y’uRwanda igamije gusisibiranya ukuli kw’iyicwa rya Prezida Habyarimana n’abo bali kumwe mu ndege.
Hakulikijwe icyika cya nyuma cy’iryo tangazo, abali mu nama y’I Paris baratangaza ko :

TALIKI YA 6/4/2012
I PARIS MU BUFRANSA
HAZABERA IMYIGARAGAMBYO

Izaba igamije :

  1. Gusaba ko UKULI kw’iyicwa ry’abakuru b’ibihugu by’uRwanda n’uBurundi n’abali babaherekeje kwashyirwa ahagaragara bidatinze, imanza zigacibwa mu butabera hakulikijwe inyungu z’abazize ubwo bwicanyi bw’iterabwoba,
  2. Kwiyama no kwihanangiliza Leta y’uRwanda ikomeje kwivanga no gukoresha ubutiriganya n’iterabwoba kugira ngo ukuli kw’iyicwa rya ba Prezida Habyarimana na Ntaryamira kutajya ahagaragara,
  3. Kwamagana abanyamakuru bakorera ingoma ya FPR n’abiyita impuguke bakoresha inyandiko zimirije kuyobya abacamanza no gupfukirana ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR/Paul Kagame bwahitanye abanyarwanda barenga miliyoni, mu Rwanda no muli Kongo,
  4. Gusaba abantu bose bazi ukuli kw’iraswa ry’indege ya prezida Habyarimana no ku bundi bwicanyi bwayogoje uRwanda, kwimenyekanisha kugira ngo batange ubuhamya bashingiye ku bimenyetso by’ukuli,
  5. Kwibuka abiciwe mu ndege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda kw’italiki ya 6/4/1994, n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose bazize intambara, itsembatsemba n’itsembabwoko, baba abiciwe mu Rwanda cyangwa abiciwe muli Kongo/RDC,
  6. Gushyigikira imiryango yabo ku buryo bushobotse bwose.

Ni muli urwo rwego imyigaragambyo izakulikirwa n’imihango yo kwibukira hamwe abiciwe mu ndege ya prezida n’abandi bose bazize intambara n’ubundi bwicanyi bwahitanye imbaga y’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo batabalika.

Amashyirahamwe n’amashyaka atarabashije kwitabira inama y’i Paris yo ku wa 12/2/2012, aliko yifuza kugira uruhari mu myigaragambyo no mu muhango wo kwibuka, ashobora kwifatanya n’abandi mu gutegura imyigaragambyo no kuyimenyekanisha mu bayoboke bayo.

Amasaha n’aho bizabera tuzabimenyeshwa mu minsi ili imbere.

Ubu butumire bwemejwe kandi butanzwe n’amashyirahamwe yo muli société civile n’amashyaka ya politiki akulikira :

CLIIR (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda)
CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)
APCR (Association pour la Promotion Culturelle Rwandaise)
ART (Association des Rwandais de Toulouse)
RIPRODHOR (Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda)
COVIGLA (Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la région des grands lacs africains)
FEIDAR (Fédération Internationale des Associations Rwandaises)
PS Imberakuri (Parti social)
RDI (Rwanda Dream Initiative – Rwanda Rwiza)
CNR-INTWARI (Convention Nationale Républicaine)
MRP (Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès)

Bitangarijwe I Paris taliki ya 28/02/2012

PS : Abifuza kwandikira abategura imyigaragambyo, babicisha kuli covigla@gmail.com

Share

March 11, 2012   1 Comment

Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi

Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda bakunda amahoro i La Haye mu Buholandi imbere y’aho inteko ishinga amategeko y’abaholandi ikorera kugira ngo bamaganire hamwe imikorere mibi y’ubutegezi bwa Kigali ndetse no gusaba u Buholandi kudakomeza gutanga inkunga zikoreshwa mu gukandamiza abaturage aho kuzikoresha mu gutanga ihumure ku banyarwanda bose.

Intero nyamukuru yari ugusaba ko infungwa zose za Politiki zifungiye mu Rwanda ndetse no mubindi bihungu zirekurwa. Ikindi ni ukwamagana ubutegetsi bw’agahotoro bukomeje kugaraguza abanyarwanda agati.

Nimukurikire inshamake y’iyo myigaragambyo muri iyo Video iri hasi:

Share

January 22, 2012   No Comments

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA: Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka PDI-Rwanda Nziza avuga kuri Raporo y’impuguke ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Aragira ati:

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA

  1. IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwanda ho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.
  2. Niba koko imyanzuro ya Raporo y’Abahanga yasabwe n’umujuji Trevidic ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ihuye n’inkuru zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, inkuru zemeza ko igisasu cya misile gikomoka mu Burusiya cyakoreshejwe mu kurasa iriya ndege ya Habyarimana mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7 mata 1994, cyaba cyararashwe gituruka mu kigo cya gisirikari cya Kanombe cyabagamo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo iyo raporo ikaba yemeza ko atari ingabo za Kagame ahubwo ari Abahezanguni b’Abahutu bakoze icyo cyaha gikomeye cyo guca igihugu umutwe ; niba ariko iyo raporo ibivuga nimumenye neza ko icyo cyiswe Raporo y’abahanga mu bya siyanse atari yo ahubwo ari ICYEGERANYO CY’IBINYOMA byo mu rwego rw’icengezamatwara bigamije kuyobya amateka y’igihugu cyacu, hagamijwe kurengera inyungu za politiki z’Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda n’iz’Abanyamahanga b’inda nini batahwemye kugashyigikira.
  3. Koko rero ninde wadusobanurira ukuntu abahanga bagenewe kumenya gusa aho igisasu cyaturutse batandukira bugahita bemeza n’uwakirashe ?Kumenya aho igisasu cyarasiwe hakoreshejwe ubuhanga n’ubumenyi bwa siyansi bita balistique, ntabwo bishobora ngo gutanga ubuhanga bwo guherako umenya ko abarashe indege ari Abahutu b’abahezanguni keretse niba abakoze iyo raporo ari ABAFUNDI bafatanije na Kagame!
  4. Ese kuki icyo gisasu bivugwa ko cyarasiwe i Kanombe kigomba kuraswa n’Umuhutu w’intagondwa gusa ? Kuki kitaba cyararashwe n’umuzungu w’Umufaransa nk’uko nabyo byavuzwe ? Cyangwa w‘Umubiligi ? Cyangwa Umututsi ?
  5. Tukaba rero twizeye ko urukiko rugiye gukomeza iperereza rutitaye ku mpuha zikomeje gukwirakwizwa n’Abategetsi b’i Kigali n’abaryankuna babo bityo umunsi urubanza rwaciwe ukuri kose kuzajye ahagaragara.
  6. Kuva ubu Juji Trevidic ni we duhanze amaso, dutegereje ko atubwira neza aho igisasu cyaturutse by’ukuri kandi akatubwira n’amazina y’abakoze icyo cyaha cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yatsembye Abanyarwanda batagira ingano.
  7. Turasaba abari bayoboye ingabo za LONI zari zishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda mu gihe cy’iraswa ry’indege kandi bakaba bari banashinzwe kugenzura ibikorwa byose bya gisilikari by’imitwe yombi yari ihanganye byaberaga mu mugi wa Kigali ko batakomeza kwicecekera nk’aho ntacyo bibabwiye ; nibatinyuke bajye ahagaragara, bagatange ubuhamya bafite busobanura uwaba yarakoze kiriya cyaha gikomeye cy’iterabwoba. Kereka rero niba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa se bakaba barakigizemo uruhare!
  8. Na none kandi, mu rwego rwo gushyira ahagaragara ukuri kw’amateka, ni ngombwa cyane ko ubucamanza bubaza n’ababaye abafasha ba hafi ba Paul Kagame, mbese nka RUDASINGWA Tewojeni uherutse gutanga ubuhamya bushobora kugira akamaro gakomeye taliki ya 1/10/2010. Ndetse hakwiye kubazwa n’abandi Banyarwanda bafite byinshi bazi kuri urwo rubanza kurusha impuguke z’Abanyamahanga batazi n’u Rwanda !
  9. Ikindi tudakwiye kwirengagiza ni uko iraswa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ndunduro y’amateka y’akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda ahubwo italiki ya 6 mata 1994 yabaye nk’intangiriro y’INZIRA Y’UMUSARABA UREMEREYE CYANE Abanyarwanda bari bagiye gukomeza guhekeshwa na Paul Kagame. Ibihuha biri gukwirakwizwa na Leta ya Kigali nta kindi bigamije uretse kutwibagiza ko Paul Kagame afite n’ibindi byaha bikomeye cyane akurikiranyweho kandi agomba kuryozwa birimo Jenoside y’Abahutu yakoreye muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ya LONI ibimushinja, kuniga demokarasi afunga urubuga rwa politiki, kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki bashishikajwe n’inyungu za rubanda….n’ibindi byaha byinshi cyane.
  10. Nongeye kwihanganisha Abanyarwanda, Abarundi n’Abafaransa bo mu miryango y’abaguye muri iriya ndege badahwema gukomeretswa no kubabazwa cyane n’amacenga ahora abuza iyi dosiye kurangira, ngo urubanza rucibwe, ukuri kujye ahagaragara, abicanyi bahanwe, imitima iruhuke.
  11. Sinasoza ntibukije Abanyarwanda bose ko tudakwiye kureka ngo Abanyamahanga bakomeze kudutobera amateka bayandika uko bo bonyine babyifuza ! Amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda. IGIHE RERO KIRAGEZE ngo Abatutsi, Abatwa n’Abahutu , bahaguruke nk’umuntu umwe barwanye politiki mbi y’Umunyagitugu Paul Kagame ukomeje gusingira ubutegetsi bwe ku Binyoma ahora akwirakwiza hirya no hino ku isi abitewemo inkunga n’Abanyenda nini baturuka imihanda yose bahangayikishijwe gusa no kumwifashisha ngo babone uko bisahurira umutungo kamere w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Abo batindi nta mukiro wundi dukwiye kubategerezaho, inyungu za rubanda ntizibahangayikishije na gato.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

NITUDAHAGURUKA NGO TWIRWANEHO TWEBWE UBWACU, TURAHEZE

Share

January 13, 2012   3 Comments

Turatabariza Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Bernard Ntaganda

par BAKUNZIBAKE Alexis,
Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

Bernard Ntaganda mu rukiko

Bernard Ntaganda mu rukiko

Kigali kuwa 31 Ukwakira 2011 – Nk’uko twari twabibamenyesheje, kuri uyu wa gatatu taliki ya 02 Ugushyingo 2011, Umuyobozi w’ishyaka riharanira imibereho myiza PS IMBERAKURI, Me Bernard NTAGANDA yagombaga kwitaba urukiko rukuru rw’ubujurire.

Abarwanashyaka baturutse imihanda yose bari babukereye kugirango bareke Umuyobozi w’ishyaka ndetse n’ubutegetsi bwa FPR ko gufunga Umuyobozi wabo bitigeze bibaca integer na busa ko ahubwo byatumye ingufu ZO GUHARANIRA UKURI, mu RUKUNDO, UBUTABERA n’UMURIMO ziyongera ku buryo leta itakekaga. Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rimenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

1.- Ku mpamvu z’ubushinjacya, urubanza rwa Me Bernard NTAGANDA rwasubitswe rwimurirwa kuwa 16 Mutarama 2012 nyamara nta bisobanuro bifatika bitanzwe.

2.- Ubushinjacyaha bwasubitse urubanza nyuma y’aho abatangabuhamya urukiko rukuru rwa KIGALI rwari rwashingiyeho mukwemeza ibyaha ruhamya Me Bernard NTAGANDA bandikiye urukiko rw’ubujurire barubusaba guhabwa umwanya wo kwisobanura kubyo ubushinjacyaha bubabeshyera mu birego bwagejeje ku rukiko. Ibi biragaragaza neza ko ubushinja cyaha bwihaye umwanya wo kongera guhimba himba ibirego, cyane ko tumaze kumenyako n’abatangabuhamya bandikiye urukiko ubu bari ku nkeke y’ubutegetsi bubasaba kongera kwisubiraho.

3.- Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amahanga gukurikirana iri subikwa ryahato nahato ry’imanza z’abanyapolitiki cyane ko n’urwa Bwana Deo MUSHAYIDI, umuyobozi wa PDP IMANZI narwo rwimuriwe umwaka utaha. Ibi byerekana ubwoba Leta ya Kigali ifite bwo guhangana n’ukuri. Hagomba ubutwari mu gukemura ikibazo leta y’u Rwanda ifitanye n’abatavuga rumwe nayo cyane cyane ko biyemeje kurwanya ikinyoma cyayo.
[PS IMBERAKURI]

Share

November 3, 2011   2 Comments

MLR: Mouvement de Libération du Rwanda

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

MLR (Mouvement de Libération du Rwanda)

Iri shyaka rivuga ko rigizwe cyane cyane n’urubyiruko, risanga ibibazo by’u Rwanda byaratewe n’abayobozi bari bafite imikorere mibi inyuranye na Demokarasi , bakaba barakoresheje uburyo bubi bwinshi ngo bagumane ubutegetsi mu maboko yabo: Irondakoko, irondakarere, ingufu za gisirikare n’ibindi….

Ribona igihe kigeze ngo urubyiruko ruhaguruke rugire uruhare mu kuzana Demokarasi no gukemura ikibazo cy’u Rwanda burundu.

Risanga ibibazo by’u Rwanda bituruka ku bahezanguni b’impande zombi, rivuga ko hakenewe umuntu umwe wahuza abanyarwanda b’amoko yose.

Ryifuza ko ibintu byahinduka,  igitugu cya Kagame kikavaho, hakajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi.

Bifuza ko abanyarwanda bagira ejo hazaza heza, bashaka ko Leta yagirana ibiganiro n’abatavugarumwe nayo. Bitaba ibyo Leta y’u Rwanda yanangira hagakoreshwa ingufu zose zishoboka kugirango ihirikwe. Ariko ntabwo rishyigikiye intambara kuko risanga iyo ntambara yaha urwitwazo Leta y’U Rwanda kugirango ikorere ubwicanyi abatuvuga rumwe nayo nk’uko byagiye bigenda mu bihe bishize.

Ryifuza ko habaho ubutabera butabogamye maze abagize uruhare mu koreka u Rwanda bakabihanirwa by’intangarugero kandi hatarebwe igice baturukamo.

Ryifuza  ko haba ubwiyunge nyabwo, abanyarwanda bakagira ishema ryo kwitwa abanyarwanda mbere yo kwitwa abahutu cyangwa abatutsi. Ribona Leta y’u Rwanda yarananiwe kugeza abanyarwanda ku bwiyunge. Rikaba ryo ryifuza kuzabigeza ku banyarwanda biciye mu biganiro hagati y’abanyarwanda no mu nzira ya demokarasi.

Ryifuza ko u Rwanda rwagira Demokarasi y’intangarugero muri Africa no ku isi hose.

Ibi ni ibigaragara muri make kuri website y’iryo shyaka. Nta mazina y’abayobozi baryo bagaragara kuri urwo rubuga. Rero biragoye kuba umuntu yamenya ingufu iri shyaka rifite, imikorere nyayo n’abarigize.

Ikigaragara n’inyandiko rikunze gucisha ku rubuga rwaryo zinenga ubutegetsi by’i Kigali.  Twizere ko tuzabona amakuru ahagije kuri iri shyaka  mu minsi iri imbere.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

October 18, 2011   1 Comment

Rwanda: RNC-Ihuriro

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

RNC (Rwandan National Congress) – IHURIRO

Iri shyaka rigizwe n’abantu bahoze bakomeye mu butegetsi bwo mu Rwanda, mu gisirikare ndetse no muri FPR. Abarigize b’ingenzi ni Lt Général Kayumba Nyamwasa, Colonel Patrick Karegeya, Major Dr Théogène Rudasingwa, Paul Rusesabagina, Capitaine Musonera n’abandi.

Bahunze igihugu kubera kutumvikana na Kagame, ndetse bamwe bagiye bahunga kubera gukiza amagara yabo. Igitugu cya Kagame, kwigira ikigirwamana, agasuzuguro, kutumva inama agirwa biri mu byatumye bitandukanya nawe.

Leta y’u Rwanda ibafitiye ubwoba bukabije ku buryo bugaragara. Kagame yabise ibigarasha. Ndetse abashyigikiye Kagame bashinze Website ishimwe gutuka aba bagabo gusa. Iyo website iyo urebye ibyo itangaza wakwibaza niba abantu bayihimbye bafite mu mutwe hakora neza, kuko nta gitekerezo kizima kibaho wenda kivuguruza abo bagabo mu buryo butanga ibimenyetso, uretse inyandiko n’amafoto by’urukozasoni. Ikibabaje n’uko amafaranga akoreshwa ibyo bikorwa yaba ava mu misoro n’imfashanyo.

Abari muri iri shyaka b’ingenzi ni aba:

Lt Général Nyamwasa we kuva kera hari ibihuha byavugaga ko yashakaga guhirika Kagame ku butegetsi, uyu mugabo aregwa ibyaha byinshi by’intambara byakorewe mu Rwanda, muri Congo no mu ntambara yiswe iy’abacengezi.

Yahungiye muri Africa y’Epfo, yashatse kwicwa n’abantu bivugwa ko boherejwe na Leta y’u Rwanda,  ariko Imana ikinga akaboko.  Ibi byateye kumvikana gucye hagati ya Africa y’Epfo n’u Rwanda.

Uyu mugabo azi amabanga menshi y’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo ahangayikishije Leta y’u Rwanda cyane. Aramutse avugishije ukuri kose,  ubuhamya bwe imbere y’inkiko bushobora kudasiga amahoro Kagame na FPR.

Bivugwa ko hakoresheje Gérard Gahima ufite ubuhanga mu by’amategeko (Dore ko yabaye n’umushinjacyaha Mukuru wa Republika) mu kugirana amasezerano n’ubucamanza bwo muri Espagne. Ngo babe baretse gukurikirana Lt Général Nyamwasa mu gihe hari gushakwa uburyo ubutegetsi bwa Kagame bwahirikwa cyangwa hakaba ibiganiro bya Politiki.

Ngo ayo masezerano ni ay’igihe gito kuko imiryango y’abanya Espagne baguye mu Rwanda barashaka ko Lt Général Nyamwasa yafatwa akoherezwa kuburanishwa muri Espagne. Ukurikije ko Africa y’Epfo ari igihugu kigendera ku mategeko,  Espagne ishyizemo ingufu mu gusaba ko yoherezwa kuburanira muri Espagne, nta kabuza Afrika y’Epfo yamutanga.

Iyo urebye Kayumba usanga yifuza ko habaho ibiganiro byahuza abanyarwanda bose, maze hakabaho imbabazi rusange (Amnistie Générale), maze ubutegetsi bushya bwo mu Rwanda bugashyira igitutu ku mahanga, rugasaba ko mu rwego rwo gufasha ubwiyunge bw’abanyarwanda bareka gukurikirana abantu bose baregwa ibyaha by’intambara na Génocide. Ubu buryo nibwo Kayumba ashobora gukoresha yumvisha bagenzi be b’abasirikare basigaye mu Rwanda ko bagomba kwikiza Kagame kugira ngo habeho imbabazi rusange, kuko abenshi bazi ko Génocide ikunze kwerekanwa nk’imbogamizi ku mishyikirano n’abarwanya ubutegetsi b’abahutu ari intwaro ya politiki.

Ntabwo navuga ko akunda abahutu ariko yiteguye gukorana nabo kugira ngo ubuzima bwe bukomeze. Abamunenga bavuga ko ari intagondwa ko yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi FPR yakoze,  kandi ko atavuga ukuri kose ngo yicuze asabe imbabazi.

Ni umuntu w’umuhanga wize kandi kubera akazi yakoze mu Rwanda, mu gisirikare cyane cyane mu nzego z’iperereza, afite abantu benshi bamwemera, bakoranye, yashyize mu kazi cyangwa bamuzaniraga amakuru y’ubutasi batazwi na Kagame. Ibi bitera kwizerana gucye mu Rwanda, mu gisirikari, mu nzego z’iperereza, no muri FPR.

Leta y’u Rwanda yamuciriye urubanza adahari, iranamukatira. Ntabwo byahagarariye aho,  ahubwo yarezwe no kugira uruhare muri za grenade zaterwaga mu Rwanda.

U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, ariko iyo urebye usanga Africa y’Epfo itazabyemera kuko izi neza ko Kayumba aregwa ibirego bya Politiki, kandi mu Rwanda hari ubutabera bubogamye.

Imana nidakomeza kumurinda amaherezo Kagame azamwivugana kuko abazi Kagame bemeza ko agira cyane inzika.

Colonel Patrick Karegeya ni umuntu uzi ubwenge cyane, yategetse iperereza ryo hanze. Niwe washoboye gutuma abahutu benshi b’injijuke bari barahungiye i Burayi bagaruka mu Rwanda bagahabwa imyanya muri Leta, ndetse yagerageje kugarura umuryango wa Kabuga mu Rwanda ngo basubizwe imitungo yabo ariko birananirana.

Ni umuntu nakwita ko ari umusirimu, ashyira mu gaciro, ufite inshuti nyinshi z’abahutu kuko hari benshi yafashije cyangwa bamuhaga amakuru mu gihe yari agikuriye iperereza.

Yavuye mu Rwanda nyuma yo gukurwa mu kazi kazi no gufungwa aregwa ibyaha bidafututse. Ubu yaciriwe urubanza adahari, aranakatirwa kimwe na bagenzi be.

U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda.

Ku bijyanye no kurwanya Kagame,  ni umuntu Kagame yakagombye kwitondera cyane,  kubera ko ni inararibonye mu bijyanye n’ubutasi, gushaka abantu bamukorera no gushaka amakuru.

Amakuru amwe avuga ko afite  amafaranga menshi ngo ashobora kuba yarakuye muri Congo. Bivugwa ko mu minsi ishize yaba yariye Leta y’u Rwanda amafaranga akoresheje amayeri, yifashishije umwe mubo bakorana.  Uwo muntu yatumye ku nzego z’iperereza ry’u Rwanda, azibwira ko bamuhaye amafaranga yabafasha kwica Kayumba, barayamuhaye arayirira maze n’ibyo bavuganaga byose abafata amajwi.

Ntabwo ashakishwa mu mahanga ashobora gutembera nta kibazo, kandi ntawahakana ko nk’umuntu wakoze mw’ iperereza yaba afite inshuti nyinshi mu nzego z’iperereza z’ibihugu byo hanze, akaba yashobora no gukoresha imyirondoro na passports zitandukanye kandi z’ibihugu bitandukanye.

Hari abantu bemeza ko hari ibikorwa bimwe Karegeya apanga byerekana ko Kagame ashaka kwica Kayumba kugira ngo isura ya Kagame ikomeze kugaragara nabi mu banyarwanda no mu banyamahanga.

Hari n’abavuga ko ariwe waburijemo igikorwa cyo kwica abanyarwanda barwanya Kagame baba mu Bwongereza, bitewe n’amakuru yahawe n’abantu bamukorera bari hafi ya Kagame.

Abandi iki gikorwa cyo gushaka kwica abanyarwanda barwanya Kagame mu Bwongereza bagifata nk’ikinamico (manipulation). Cyakozwe na Karegeya n’abandi bo muri RNC kugira ngo batere umwuka mubi mubano w’u Rwanda n’Ubwongereza, no kugirango Musonera ashobore kwinjira neza muri politiki.

Gérard Gahima ni umunyamategeko, yahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mbere yo guhunga. Ni umuvandimwe wa Major Dr Rudasingwa nawe uri mu buyobozi bwa RNC.

Ntabwo akunzwe cyane kubera ko igihe yari akomeye mu Rwanda yaba yarafunze abantu benshi bamwe abaziza ukuri abandi abarenganya. Kuba ari mu bakoze liste ya ba ruharwa ntibimuha isura nziza mu bahutu.

Ari mu bantu bari bakomeye mu butegetsi bwa FPR akaba anafitanye amasano ya hafi na Président Kagame.

Ni umuhanga mu mategeko ku buryo bivugwa ko mu minsi ishize yagiranye ibiganiro n’abacamanza bo muri Espagne ahagarariye Lt Général Nyamwasa.

Ni umuntu uzi kuvuga, no kwisobanura neza. Kuba yari umucamanza bimuha impano yo kwiga neza ibisubizo atanga kandi akumvikanisha ingingo ashaka kugeraho nta marangamutima agaragaje. Niwe ukunze kugenda mu mahanga asobanura, anagirana ibiganiro, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Président Kagame.

Major Dr Rudasingwa Théogène nawe ni umuntu nawe wari ukomeye mu butegetsi bwa FPR, (umunyamabanga Mukuru), muri Leta (ambassadeur, umunyamabanga muri Présidence).

Nawe yahunze kubera ubwumvikane buke yagiranye na Leta ya Kagame. Yaciriwe urubanza adahari, ndetse arakatirwa.

Mu minsi ishize aherutse kurega Kagame ko ariwe watanze itegeko ryo guhanura indege ya Président Habyalimana.Yanasabye imbabazi z’uko yatinze kubitangaza kandi akaba yarabeshye abanyarwanda n’amahanga igihe kinini yemeza ko iyo ndege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu.

Si ubwa mbere asabye imbabazi kuko yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga, avuga ko kuba Sendashonga yarishwe na FPR kandi nawe yari umwe mu bakomeye muri FPR, asanga agomba gusaba imbabazi.

Iyo urebye wall ye kuri facebook akunze kwandika amagambo y’Imana n’andi magambo arimo philosophie.

Kuba yarashinje Kagame byamukururiye urwango ruturuka ku batutsi bamwe na bamwe, bamushinja kuba akurikiye inyungu za politiki agahemukira ubwoko bwe.

Iyo urebye imikorere ya Dr Rudasingwa  usanga koko akora nk’umuntu wize ubuganga,  kuko ibyo atangaza biba bimeze nko guha umurwayi umuti,  n’iyo waba urura. Maze agategereza akareba niba hari icyo ugabanije ku ndwara, maze akongera akamuha undi muti. Mbese yirinda guhera umurwayi imiti myinshi icyarimwe kugira ngo itamugwa nabi cyangwa ikamwica. Kandi buri gihe ashaka imiti ishobora gukiza ariko ntigire ingaruka zindi ku murwayi (effets secondaires) izo ngaruka n’uko abantu bandi bo muri FPR basanzwe,  ibyo ashinja Kagame nabo babigwamo.

Rusesabagina Paul ni umugabo w’umuhutu. Azwi mu mahanga kubera film yitwa Hotel Rwanda. Abanyamahanga baramuzi cyane ndetse bamuha n’ibihembo byinshi bitandukanye.

Afite umutungo utari mucye,  kubera Fondation Rusesabagina ikunze gufashwa n’abantu benshi cyane cyane muri America (USA).

Ntabwo yashoboye kumvikana na Président Kagame kubera ko: Kagame yari afitiye ishyari Rusesabagina, kandi akaba yarumvaga nta muntu wundi ugomba kwitwa intwali uretse we.

Rusesabagina ni umuntu ufatwa nk’intwali n’abazungu kubera film ye, ashobora kuvuga rikijyana mu rwego mpuzamahanga. Ariko mpamya  ko 80% y’abanyarwanda batamuzi, batazi n’ibyo akora.

Uyu mugabo namwita ko azi guhita akura inyungu mu bibaye byose (opportuniste). Yiswe  intwali kubera abantu barokokeye muri Hotel Mille colline, ariko ubwo butwari ntabwo buvugwaho rumwe. Abantu benshi bamufata nk’umuhemu n’umubeshyi kubera impamvu zikurikira:

-Kuba yarishyuzaga abantu bahungiye muri Mille Colline amafaranga y’umurengera,  abayabuze akabashyira hanze mu kirongozi, kandi ayo mafaranga amenshi akayashyira mu mufuka we

-Kwaka impunzi zari zahungiye muri Mille colline amafaranga avuga ko ari ayo kwishyura interahamwe ngo zitaza kubica. Ariko rimwe na rimwe yayahaga izo nterahamwe, ubundi akayigumanira.

-Kuba agenda yaka imfashanyo avuga ko ari izo gufasha imfubyi ariko inyinshi azishyira mu mufuka we.

-Kuba yarahemukiye umuryango wa Mpamo Esdras kandi ariwo wamureze. Akaba akoresheje film ye,  yarandagaje Géorges Rutaganda, umuhungu wa Mpamo. Yashize ibikabyo byinshi ku bintu bimwe na bimwe, ubundi akamubeshyera ibintu bimwe na bimwe Rutaganda atigeze akora cyangwa ngo avuge kugira ngo film n’igitabo yanditse biryohe. Mbibutse ko hari abantu benshi bahungiye muri Mille Colline bazanywe na Rutaganda, ibiryo byakoreshaga muri Mille Colline hari ibyo yaguraga na Rutaganda. Mbibutse ko uyu Rutaganda yari Vice-président w’interahamwe. Yaguye mu Buroko nyuma yo kuburanishwa n’urukiko rwa Arusha.

-Kuba yaragaragaje Général Major BEM Bizimungu Augustin, nk’aho yari afite ubushobozi burenze, akabeshya ko uwo mu Général yategekaga ingabo mbere ya le 06.04.1994 kandi atari byo (mbibutse ko yabaye chef d’Etat major tariki ya 17/04/1994) hari ibintu byinshi byashyizwe muri iyi film uyu mugabo atigeze akora cyangwa ngo avuge. Ikibabaje ni uko yirengagije ko kuba abantu bo muri Mille Colline barashoboye kubaho ari ukubera Général Major BEM Augustin Bizimungu.

Capitaine Jonathan Musonera ni umututsi ukomoka i Nyanza, aba mu gihugu cy’ubwongereza, hari ababona ariwe uhagarariye abacitse ku icumu muri iryo shyaka.

Ubu agaragara mu biganiro byinshi bikangurira abantu kurwanya ubutegetsi bwa Kagame.

Mu minsi yashize byavuzwe ko Leta ya Kigali yari ifite umugambi wo kumwivugana we n’abandi banyarwanda 2 ukaburiramo. Ibi ntabwo bivugwaho kimwe kuko hari abavuga ko ari ikinamico abantu bo muri RNC bakinnye, kugira ngo bateranye Leta y’Ubwongereza na Leta y’u Rwanda, ndetse banijize Musonera muri Politiki ashobore kumenyekana.

Bivugwa ko ngo tariki ya 01.10.2011,  yaba afatanije na bagenzi be bahoze mu ngabo za APR barahuye na abahoze muri FAR, bakibuka intwali zaguye ku rugamba ku mpande zombi.

Muri make iri shyaka rifite ingufu nyinshi zishobora guhindura ibintu mu Rwanda. Aho rigirira ingufu n’uko bigaragara ko rifite abayoboke ba rwihishwa mu nzego zose z’ubuyobozi no mu gisirikare mu Rwanda.

Kuba abayoboye iri shyaka ari abatutsi bavuye muri Uganda kandi bakaba bari bakomeye muri FPR, bashobora kumvisha ku buryo bworoshye abandi bantu bari mu buyobozi no mu gisirikare mu Rwanda ko bakwikiza Kagame bakagirana ibiganiro n’amashyaka y’abahutu.

Ubwo bwumvikane iyo urebye usanga abari muri FPR mu minsi iri imbere bwabagirira akamaro kanini:

-Bagumana imitungo yabo

-Bamwe baguma mu buyobozi no mu gisirikari

-Abafite ibyaha by’intambara babona bagirirwa imbabazi (amnistie),  ndetse leta igasaba ibihugu byo hanze kubakuraho inyandiko zibashakisha mu rwego rwo gufasha ubwiyunge bw’abanyarwanda.

-Baba bakize inkeke n’ubwoba buhoraho bitewe no kutizerana biba mu Rwanda cyane cyane mu bayobozi.

-Ibyo byaba nta maraso amenetse kandi byabarinda kwihimura kw’abahutu.

Ariko haracyari inzitizi nyinshi:

-Kagame ntabwo ashobora gupfa kurekura ubutegetsi kandi igihe cyose azaba ari ku butegetsi cyangwa ari muzima hari abantu bazahora bafite ubwoba.

-Abahezanguni (extrémistes), ibijyanye na Génocide bidafite icyo bibwiye ariko bumva batakorana n’abahutu, kubera kenshi kubasuzugura no kumva  atari abantu nkabo.

-Abantu bakunda Kagame birenze (fanatiques) cyangwa bafite inyungu nyinshi mu myanya barimo batinya ko izo nyungu zajyana n’amahinduka

-Abafite impungenge no kutizera abahutu bitewe na génocide, bumva abahutu bageraho bakabigaranzura bagafata ubuyobozi bwose, ibyo bigatuma bahezwa cyangwa bagatotezwa.

Iyo witegereje neza ubona iri shyaka rishaka ko ibintu bihinduka vuba na vuba mu gihe gito, kuko bitinze barambirana kandi hashobora kuba ibindi bintu byinshi bitunguranye byatuma intego iryo shyaka ryiyemeje ritazigeraho.

Ubu iri shyaka ririmo kugirana amasezerano n’andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, mbese ryifuza ko abarwanya ubutegetsi bakwibagirwa ibibatanya bagaharanira guhirika ubutegetsi bwa Kagame.

Ryagiranye amasezerano na CNR-Intwali rya Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana, ryagiranye amasezerano y’imikoranire na FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire, ariko ayo masezerano yateye ubwumvikane bucye mu bayoboke ba FDU-Inkingi: Hari igice kimwe cyari gishyigikiye ayo masezerano. Ikindi gice cyo ntabwo cyari gishyigikiye imikoranire na RNC kuko kivuga ko RNC ishaka kugira abahutu ibikoresho kugirango igere ku nyungu zayo za politiki nk’uko FPR zabikoze. Indi mpamvu itangwa kandi,  ngo ni uko bamwe mu bayobozi ba RNC cyane cyane Lt Général Kayumba Nyamwasa,  ngo yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwinshi bwakozwe na FPR bwibasira abahutu, ngo kuba ataravugishije ukuri kose ku byabaye cyangwa ngo abisabire imbabazi bituma benshi muri FDU-Inkingi batamushira amakenga.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

October 18, 2011   3 Comments

Rwanda: CNR-Intwari

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

CNR (Convention Nationale Républicaine) – Intwari

Iri shyaka rigizwe n’amashyaka menshi yiyunze, ririmo abantu baturuka mu moko yose ndetse harimo n’abahoze mu gisirikare cya FAR na APR. Riyobowe na Général Emmanuel Habyarimana wahoze ari Ministre w’ingabo mu Rwanda, ndetse na Théobald Rwaka wigeze kuba Ministre.

Iri shyaka rigaragara nk’irifite imikorere iri ku murongo kuko ririmo abantu benshi bize kandi bamwe babaye mu myanya y’ubuyobozi.

Iri shyaka rivuga ko ibibazo u Rwanda rulimo byaturutse ku nyota y’ubutegetsi ya FPR, kudashaka gusangira ibyiza by’igihugu n’abanyarwanda bose byakorwaga n’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana ndetse n’inyungu z’amahanga mu karere (géopolitique).

Ntabwo ryemera ko habaye Génocide yakorewe abatutsi, rivuga ko habaye Génocide yakorewe abanyarwanda bose (abahutu, abatutsi, abatwa) kandi ngo ikaba yarateguwe na FPR.

Usanga ari ishyaka ridafite ingufu mu baturage ahubwo rifite abayobozi bafite umwirondoro ukanganye (curriculum vitae) wakanga abazungu. Ni abantu bashobora kuba babona imyanya haramutse habaye imishyikirano. Ariko biciye mu matora bakumirwa, kubera ko bafite imiziro myinshi ishobora kuzababera inzitizi mu gushaka abayoboke.

Natanga urugero rwa Président waryo: Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana, avuka ahitwa ahitwa Nyagahita, ahahoze ari Komini Bwisige, muri Byumba. Yabaye mu ngabo za FAR, ni na BEM (Breveté d’Etat Major). Ariko imyitwarire ye mu ntambara muri 1990 no mu 1994, no kuba yarabaye mu butegetsi bwa FPR byamubera intambamyi ikomeye, mu kubona abayoboke mu baturage b’abahutu.

Muri 1990 yoherejwe mu Mutara ayoboye imwe muri Compagnies za Bataillon Commando Ruhengeli. Ariko ibyakurikiyeho byabaye urujijo rukomeye ku buryo na n’ubu abantu batarabisobanukirwa neza. Yarafunzwe nyuma yaje gusubizwa mu ngabo, igihe hari hatangiye amashyaka menshi.

Ntibyahereye aho kuko mu 1994, yaje gukora agashya.  Igihe imirwano yuburaga,  yari S2-S3  wa akarere k’imirwano k’Umutara (OPS Mutara), igihe uwayoboraga ako karere k’imirwano Lt Col BEM Léonard Nkundiye yari mu nama i Kigali, Habyarimana niwe wari wasigaranye commandement, Ingabo yari ayoboye zasubiye inyuma 120 Km mu minsi 10 gusa, hari abavuga ko yari icyitso cya FPR cyangwa byari ubushake buke bwo kurwana kubera ibibazo yari yaragiranye na Zigiranyirazo Protais muramu wa Président Habyalimana Juvénal.

Hari abavuga ko kuba Umutara warafashwe vuba cyane byaratumye abaturage bo mu Mutara na Kibungo bicwa na FPR ntibashobore guhunga, bikaba byarafashije FPR gutsinda intambara vuba.

Benshi mubasirikari bahoze muri FAR bamufata nk’umugambanyi, kandi kuba atarakunze gufasha bagenzi be b’aba FAR igihe yari akomeye mu Rwanda bikomeza kwangiza isura ye. Hari abavuga ko atakundaga ko bamwita ko ari uwo mu ngabo zatsinzwe, yakundaga gusubiza ngo ntabwo yatsinzwe kuko atarwanye, ibyo abantu bakabyibazaho byinshi.

Inkuru zivuga ko ari umwe basirikare bake Kagame atigeze akubita, dore ko ngo wari umugenzo mu gisirikare cya Kagame.

Ngo yaba ariwe washoboye gushyira ku murongo igisirikare cy’u Rwanda kikava mu buryo bwa kinyeshyamba, kikajya mu buryo bw’ingabo za Leta zigendera ku mategeko yanditse.

Nyuma yo kurangiza ako kazi, kutishimira ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga atabajijwe, ngo no kuba yari afite gahunda yo gushyira abahutu benshi mu gisirikare, yavanywe ku mwanya wa Ministre w’ingabo ndetse ntiyagira umwanya wundi ahabwa. Abazi imikorere ya FPR bemeza ko yari agipangirwa uburyo bashaka impamvu yo kumushyira mu buroko.

Yashoboye gotorokera mu gihugu cya Uganda yihishe mu bafana b’ikipe y’igihugu ya Uganda yari yaje gukina mu Rwanda. Uko gutorokera muri Uganda kwashobotse kubera ubucuti yari afitanye na Ministre w’ingabo wa Uganda Amama Mbabazi, abantu bakeka ko uyu mugabo  afite inkomoko mu Rwanda hafi y’aho Général Habyalimana Emmanuel avuka.

Muri iryo hunga ntabwo yari wenyine, yahunganye na Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka na Lt Alphonse Ndayambaje bombi nabo bahoze muri FAR. Aba bagabo babiri nyuma yo guhunga, uretse kujya gutanga ubuhamya mu manza za Arusha ntabwo bagaragara muri politiki.

Ntabwo aba bagabo batinze muri Uganda ahubwo bose bahise berekeza ku mugabane w’uburayi, akaba ari naho baba ubu.

Mu minsi ishize CNR-Intwali, ryagiranye amasezerano y’ubufatanye na RNC-Ihuriro rya ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya, Gahima Gérard na Major Dr Rudasingwa.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

October 18, 2011   No Comments

Rwanda: PDP-Imanzi

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

PDP-Imanzi

Iri shyaka riyobowe na Déo Mushayidi akaba ubu afungiye mu Rwanda, nyuma yo gufatitwa mu gihugu cy’u Burundi akoherezwa mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki wahoze ari umunyamakuru yashinze iri shyaka twavuga ko rigizwe ahanini n’abatutsi bacitse ku icumu, bumva ko Kagame ariwe wagize uruhare runini mu iyicwa ry’abatutsi kandi bakaba banemera ko abahutu nabo bakorewe ubwicanyi na FPR.

Kera ryigeze kwiyunga na FDLR mu kitwaga ADRN-Igihango, ryari rifite imikoranire na  Partenariat Intwali rya Général Emmanuel Habyarimana mu kitwa Partenariat-Intwali-Imanzi.

Ubu Mushayidi arimo kuburanishwa. Mubyo Mushayidi yarezwe harimo ingengabitekerezo ya Genocide, Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushaka gutembagaza Leta n’ibindi… Iki cyaha  kibanza nticyamuhamye ariko ibindi byaramuhamye akatirwa igifungo cya burundu. Ariko yarajuriye, Mushayidi yisobanura ko yarwanyije leta kuko abona ari leta y’igitugu, Iyo ukurikiranye ibyo aregwa usanga urubanza rwe rushingiye kuri politiki.

Mu gihe habaga ibikorwa by’ituritswa rya za grenade mu Rwanda cyane cyane mu mijyi wa Kigali, leta y’u Rwanda yari yashyize mu majwi iri shyaka, ariko nyuma byaje kugaragara ko ntaho rihuriye nabyo. Iri shyaka bigaragara ko rifite abayoboke bacye cyane.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

October 18, 2011   1 Comment