Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Umuryango Human Rights Watch wanenze cyane imikorere y’inkiko za Gacaca mu Rwanda

Muri raporo y�impapuro 160 (Justice Compromised: The Legacy of Rwanda�s Community-Based Gacaca Courts) yasohowe n�umuryango uharanira uburenganzira bw�ikiremwa muntu �Human Rights Watch, �ivuga ko inkiko za gacaca �z�u Rwanda zica imanza� za jenoside, �zaranzwe na ruswa ndetse n�ubuswa bukabije

Human Rights Watch ivuga ko� yakoze ubushakashatsi burambuye ku manza nyinshi za Gacaca mu gihe cy’iminsi igera ku 2000,� zabereye mu duce dutandukanye tw�igihugu. Muri ubwo bushakashatsi kuri Gacaca basesenguye ibirebana n’ abaregwa jenoside, abiciwe, abatanga-buhamya , abacamanza ba Gacaca, ndetse n�abayobozi b�inzego z�ibanze.

Uwo muryango wasanze ko Gacaca yaranzwe n�amakosa akomeye cyane ndetse na ruswa nyinshi. N’ubwo leta yavugaga ko igiye gushyira ahagaragara ukuri kubyabereye muri Rwanda mu gihe cya Jenoside, siko byagenze. Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi yakingiye ikibaba kuburyo bukomeye ibirego byahuraga n�ibyaha abasirikare ba FPR-Inkotanyi bakoze byo kwica abantu �mu gihe cya jenoside na nyuma y’aho. Leta yatanze amabwiriza yo kwirengagiza abakoze ubwicanyi �bw�abahutu bishwe n�abasirikare ba FPR. Ibi ngo bikaba bigaragaza ko ubu butabera ari ubwo uruhande rumwe kandi butari bugamije ukuri nkuko abategetsi b�u Rwanda babivuga.

Umwe muyobozi ba Human Right watch �Daniel Bekele avuga ko byaba byiza izi manza zisubiwemo n�ubucamanza bufite ubushobozi, kugirango hakosorwe amakosa yabayemo akabije.

Mu nyandiko za Leta, ubucamanza bwa Gacaca� bwari bufite inshingano zo gufasha abiciwe n�abishe kubwizanya ukuri, abanyabyaha bagahanwa. Bwari ubucamanza bugamije kwunga abaturage. Ariko ibyo ntibyagezweho kubera kutemera ko ukuri kwose kugaragara ku bapfuye n’ababishe b’impande zombi.

Abantu benshi bakomeje gutaka ko Gacaca ibarenganya cyane ndetse hakazamo no guhishira abantu bakoze ibyaha ndetse no gufunga abo idashaka ikoresheje Gacaca. Bakomeje kuvuga ko Gacaca yabaye igikoresho ndetse n�igikangisho ku bantu batari bishimiwe na leta iriho. Hari na benshi bahunze igihugu kandi nta cyaha bakoze.

Abandi baturage kandi baremeza ko Gacaca yatumye abanyarwanda bongera amacakubiri, kuko habayeho kwamburwa imitungo ku buryo budasobanutse.

Habayeho kurenganya abantu benshi batagize uruhare muri jenoside, bakamburwa ibyabo. Bamwe mu barokotse jenoside bavuga ko iyo mitungo bagiye bahabwa y�abaturanyi babo babona ko ishobora kuzavamo intonganya n’amakimbirane menshi.

Iyi raporo ya Human Rights Watch kuri Gacaca yamaganwe na Ministri Karugarama avuga ko u Rwanda rutayishimiye.

 

2 comments

1 kemirembe lovely { 06.08.11 at 08:37 }

none zacibwaga batabizi twarabamenye ntakiza cyabo

2 kemirembe lovely { 06.08.11 at 08:40 }

ubundi babicaga barihe ?siko kazi kabo bahemberwa Urwanda nibarureke ruzi iyo rujya

Leave a Comment