Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda arahakana ko nta gasopo yahawe na MI5 yo mu Bwongereza

Mu kiganiro yahaye BBC, Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yahakanye ibyanditswe n’ikinyamakuru ‘The Independent’ cyo kuwa gatanu 29/04, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umva ibyo Jeanne Umulisa ashinja Ambasaderi w'u Rwanda.

Jeanne Umulisa we aremeza ko ambasaderi yamwihanangirije ngo natareka ibyo arimo byo gushyiraho umuryango wo guhuza abanyarwanda bahoze ari abasirikari muri FPR, nihagira ikimubaho ntazatangare.

Umva uko Ambasaderi Rwamucyo yisobanura kuri micro ya BBC.

Rwamucyo yemera koko ko yari muri iyo nama yabereye muri Nando’s kandi ko yahuye n’uwo munyarwandakazi Jeanne Umulisa, nk’uko asanzwe ahura n’abandi banyarwanda baba mu Bwongereza, ariko arahakana ko atigeze amutera ubwoba.

Inkuru bijyanye:

- Ambassaderi Rwamucyo w�u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

- UK Government may be waking up, finally, to who Kagame really is

1 comment

1 gihanga { 05.06.11 at 13:24 }

Ndabihakana byo turabimenyereye ibyo byo nibiranga kuva kera abo muri leta ya Kagame
ariko nizere ko ibyo atanabihakanira abo muri MI5 y’ubwongereza.

Leave a Comment