Category — PDP-Imanzi
Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi
Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda bakunda amahoro i La Haye mu Buholandi imbere y’aho inteko ishinga amategeko y’abaholandi ikorera kugira ngo bamaganire hamwe imikorere mibi y’ubutegezi bwa Kigali ndetse no gusaba u Buholandi kudakomeza gutanga inkunga zikoreshwa mu gukandamiza abaturage aho kuzikoresha mu gutanga ihumure ku banyarwanda bose.
Intero nyamukuru yari ugusaba ko infungwa zose za Politiki zifungiye mu Rwanda ndetse no mubindi bihungu zirekurwa. Ikindi ni ukwamagana ubutegetsi bw’agahotoro bukomeje kugaraguza abanyarwanda agati.
Nimukurikire inshamake y’iyo myigaragambyo muri iyo Video iri hasi:
January 22, 2012 No Comments
Rwanda: PDP-Imanzi
by Rwanda Rwiza.
Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)
PDP-Imanzi
Amwe mu mashyaka akorera hanze y’u Rwanda ni aya:
● FDLR: Front Démocratique pour la Libération du Rwanda
Iri shyaka riyobowe na Déo Mushayidi akaba ubu afungiye mu Rwanda, nyuma yo gufatitwa mu gihugu cy’u Burundi akoherezwa mu Rwanda.
Uyu munyapolitiki wahoze ari umunyamakuru yashinze iri shyaka twavuga ko rigizwe ahanini n’abatutsi bacitse ku icumu, bumva ko Kagame ariwe wagize uruhare runini mu iyicwa ry’abatutsi kandi bakaba banemera ko abahutu nabo bakorewe ubwicanyi na FPR.
Kera ryigeze kwiyunga na FDLR mu kitwaga ADRN-Igihango, ryari rifite imikoranire na Partenariat Intwali rya Général Emmanuel Habyarimana mu kitwa Partenariat-Intwali-Imanzi.
Ubu Mushayidi arimo kuburanishwa. Mubyo Mushayidi yarezwe harimo ingengabitekerezo ya Genocide, Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushaka gutembagaza Leta n’ibindi… Iki cyaha kibanza nticyamuhamye ariko ibindi byaramuhamye akatirwa igifungo cya burundu. Ariko yarajuriye, Mushayidi yisobanura ko yarwanyije leta kuko abona ari leta y’igitugu, Iyo ukurikiranye ibyo aregwa usanga urubanza rwe rushingiye kuri politiki.
Mu gihe habaga ibikorwa by’ituritswa rya za grenade mu Rwanda cyane cyane mu mijyi wa Kigali, leta y’u Rwanda yari yashyize mu majwi iri shyaka, ariko nyuma byaje kugaragara ko ntaho rihuriye nabyo. Iri shyaka bigaragara ko rifite abayoboke bacye cyane.
(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.
October 18, 2011 1 Comment
Ubushinjacyaha bwasabiye Umuyobozi w’ishyaka PDP-Imanzi, Deo Mushayidi, guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu
Kigali – Kuri uyu wa mbere Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwatanze igihe kirenga ibyumweru 3 mbere yo gufata icyemezo ku munyapolitiki Deo Mushayidi ushinjwa ibyaha 7, muri byo hakaba harimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gukorana na FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, gukoresha impapuro mpimbano, guhembera ihakana rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no kubiba imbuto y’amacakubiri.
Ubushinjacyaha bwamusabiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu abamuburanira bo bagasaba ko yagirwa umwere.
Hagati aho uregwa we arasaba ko urukiko rwasuzumana ubushishozi ibyo birego by’ubushinjacyaha. Yahakanye kandi ko akorana na FDLR, asaba urukiko gutegeka bamwe mu bahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR nka Jenerali Rwarakabije gutanga ubuhamya. Yahakanye ko atigeze agira intego yo gufata ubutegetsi ku ngufu. Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo Samuel Nsengiyumva babanye muri Tanzania yabwiye urukiko ko uregwa yakoranye n’imitwe yitwaje intwaro, ngo bakaba barateguraga gutera u Rwanda mu gihe cya vuba.
Mushayidi yabwiye urukiko ko leta ikoresha itegeko ry’ingenga bitekerezo ya jenoside nk’igikoresho cyo gucecekesha abatinyuka kuyinenga.
Ku cyaha cy’impapuro mpimbano naho Mushayidi yemeye ko impamvu yafatanwe pasiporo yo mu gihugu cy’u Burundi ari uko atashakaga kumenyekana, ngo ni impimbano koko, ngo ariko siwe wayihimbye, kuri iki cyaha akaba yasabye urukiko guca inkoni izamba.
Twakwibutsa ko Déogratias Mushayidi yafatiwe muri Tanzaniya mu kwa gatatu kw’uyu mwaka, yoherezwa mu Burundi, igihugu cy’u Burundi nacyo gihita kimuzana mu Rwanda kititaye mu kwubahiriza amategeko mpuzamahanga. Mbere y’ifatwa rye akaba yaragiye agirira ingendo zitandukanye mu bihugu byo muri aka karere, hakaba hari n’igihe ngo yigeze kuvuga ko umutwe we wa politiki, PDP-Imanzi, ufite icyicaro i Kinihira mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Urubanza rwe ruzacibwa kuri 17/9/10.
August 24, 2010 No Comments
