Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Amashyaka arwanya Kagame yadukanye imvugo y’ubushizibwisoni

Kagame ajya kuri radiyo agatukana, abenshi tukabigaya, abandi bakanuma kugira ngo baramuke, abamushagaye bagakoma amashyi. Abarwanya ibibi by’ingoma ye bamushinja ko ashira isoni. Ariko igitangaje ni uko nabo badakora uko bashoboye kwose kugira ngo bayungurure imvugo cyangwa inyandiko zabo.
Ese ntibashoboraga gutanga iyi mpuruza ikurikira ngo yumvikane neza badakoresheje amagambo bakoresheje?

 

Dore itangazo ryashyizweho umukono n’Ihuriro Nyarwanda (RNC), CNR-Intwari na Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda rihamagarira abanyarwanda n’inshuti kwitabira kuza kwamagana Kagame i Chicago mu minsi iri imbere:

USA/RWANDA: INKURU IBAYE IMPAMO

IMPURUZA

Inkuru ibaye impamo.

Perezida Kagame azasura inshuti ze mu mugi wa Chicago muri USA. Iyo niyo nzira Kagame asigaranye kandi yahisemo kuko izindi zose zo mu rwego rwo hejuru zifunze. Asigaye ashakishiriza mu mashuri, mu madini no mu bacuruzi ngo arebe ko yakomeza kubeshya abanyarwanda bake ko agifitanye ubucuti bukomeye n�igihugu cy� Amerika.

Ejo bundi intumwa ye Ndahiro Tom yari yohereje gusopanya no kubiba macakubiri muri Kaminuza ya Universite Brandeis hano mugi wa Boston yahaboneye akaga atahana agahiri n� agahinda ubundi ajya kwandika ibitabapfu no gutukana nk�uko asanzwe. Ubu rero Kagame nawe ubwe azi neza ko atakiri umuntu wisanga hano muri USA niyo mpamvu mu rugendo ateganya mu mujyi wa Chicago yashoye amafranga menshi kugirango intore ze zizashobore kuza kumushengerera.

Ubu Ministri Madamu Inyumba Aloysia arazerera hano muri USA afatanije na Ambasaderi Kimonyo ngo bimakaze ikinyoma n�akarimi gasize umunyu nk�uko bisanzwe baragenda bareshya abo bashora mu icuraburindi baroshyemo igihugu cyacu. Turabikurikiranira hafi tuzabagezaho inkuru irambuye. N�ubwo muri CNR-Intwari tudafite uburyo buhambaye bwadushoboza ibyo twifuza byose, ariko dufite ubushake n�ubutwari bwo kugaragaza ukuri ku mugaragaro no guharanira ko ingoma mpotozi ya Kagame yashyize Abanyarwanda ku ngoyi, ivaho byanze bikunze.

Kubera iyo mpamvu rero turasaba abadushyigikiye bose muri urwo rugamba cyane cyane abatuye cyangwa baturiye umujyi wa Chicago, abatuye muri USA bashobora kuhagera, inshuti zacu zose zikomoka mu karere k�ibiyaga bigari, abanyamahanga bose bakunda amahoro kuzitabira imyigaragambyo igamije kwamagana Pahulo Kagame no kwerekana isura ye nyakuri ku batamuzi cyangwa se bamwibeshyeho.

Uru rugamba ni urwo Abanyarwanda bose batishimiye uko igihugu cyacu kiyobowe muri iki gihe, ntanumwe ukumiriwe. Imiryango idaharanira inyungu, abanyamakuru, abana, inkumi n�abasore, abasaza n�abakecuru mwese ntimuzatangwe kandi ntimugakangwe n�iterabwoba rikururwa n�abamotsi ba Kagame. Imyigaragambyo izakorwa mu mahoro nta birwanisho ariko muzitwaze indangururamajwi, amagi mabisi n�indurumpuruza ikwiriye BIHEHE.

Kugirango byose bizagende neza kuri gahunda byateguwemo musabwe kubaza ibisobanuro byose bikenewe kuri Adresi zikurikira:

Dr.Theogene Rudasingwa,
Co-ordinator
Interim Committee
Rwanda National Congress
Chicago, Illinois
001-510-717-8479
[email protected]

Gakwaya Rwaka Theobald
Vice- President et Porte Parole
Convention Nationale Republicaine � Intwari
Manchester, New Hampshire
001-603-294-6035
[email protected]

Murayi Theophile, PhD
Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda
Aberdeen, Maryland
001-443-980-4676
[email protected]
Chairman

1 comment

1 felix { 05.31.11 at 02:14 }

Ariko muri abagabo babi!Nubwo mwaba mwanga umuntu birababaje abantu nkamwe muzi ubwenge mutumira abantu ngobazaze kwamagana umuyobozi w’igihugu bitwaje amagi mabisi!!!Mugemugira ikinyabupfura.

Leave a Comment