Category — Uncategorized
Umva Disikuru Prezida Paul Kagame yavuze ku tariki ya 7 mata 2010
Umva Disikuru yose ya Prezida Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’abanyamahanga kuwa 07 Mata 2010 igihe yibukaga ku nshuro ya 16 jenoside yabereye mu Rwanda (biri mu kinyarwanda n’icyongereza):
Disikuru yose ya Prezida Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’abanyamahanga kuwa 07 Mata 2010
April 9, 2010 4 Comments
Kigali: bamwe mu bakozi bari barahagaritswe ku mirimo mu nzego z’uturere basabiwe kuyisubizwaho

James Musoni, Ministri ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu
Kigali: Komisiyo y’Umurimo mu Rwanda (Public Service Commission / PSC) yasabye ko abakozi 38 bari barasezerewe by’agateganyo mu nzego z’uturere basubizwa mu kazi kabo, nyuma yo gusanga byarakozwe mu buryo budafututse.
Nk’uko tubikesha The New Times, ngo itsinda ryari ryashinzwe gusuzuma ibibibazo bya bamwe mu bahagaritswe mu mirimo ryasanze hari ibitaragenze neza byinshi.
Abakozi barenga 90 bari bandikiye (petition) iyo komisiyo bavuga ko ihagarikwa ryabo ryatewe n’abo bitaga abanzi babo, bakaba barasabaga ko hakorwa iperereza ngo abatumye barengana bahanwe. Ibi byatumye komisiyo isura uturere 16 n’umujyi wa Kigali ngo ibone amakuru y’imvaho kuri iki kibazo.
Mu karere ka Rubavu basanze muri 22 bari bavuze ko barenganyijwe, 12 muri bo baraziraga ubusa. Ngo mu turere tumwe, wasangaga abakozi baragenzurwaga bagahabwa amanota ari hejuru ya 70%, nyamara bagahagarikwa ku kazi kuko ayo manota yabaga yahinduwe akagabanywa. Ibi bikaba byaragaragaye mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Rwamagana na Huye.
Umwe mu bari muri iryo tsinda ricukumbura we yatangarije The New Times ko hari aho abakozi b’igitsina gore bahabwaga amanota mabi kubera ko babaga banze kuryamana n’ababakuriye. Ibi bikaba byarabaye mu turere twa Nyanza, Huye na Rubavu.
Hagati aho, Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze James Musoni we yatangaje ko abayobozi bo mu turere bitwaye nabi bagashyira abakozi ba Leta mu rungabangabo bazabihanirwa.
[Igihe]
March 25, 2010 No Comments
Deo Mushayidi imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge
Mu makuru yayo yo muli iki gitondo, ijwi ry’Amerika muli gahunda zaryo z’ikinyarwanda n’ikirundi, nabo batangaje amakuru arebana na Déo Mushayidi.
Umva uko Jeanne D’Arc Umwana yabikurikiraniye VOA abitubwira:
«Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Bwana Mushayidi Déo ibyaha 5. Kuvutsa igihugu umudendezo no guhungabanya umudendezo wa leta, gukoresha inyandiko mpimbano, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, gupfobya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ndetse no gukurura amacakubiri.
Muli ibyo byaha yemeye mo icyaha kimwe rukumbi cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Ibindi bine byose yabihakanye yivuye inyuma. Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo byaha Mushayidi yabikoze mu mvugo no mu nyandiko, yagiye ashyira ahagaragara akoresheje itangazamakuru, agamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda, kwangisha ubutegetsi abaturage, no gutuma abanyarwanda basubiranamo. Ku cyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo no guhungabanya umudendezo wa leta, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Mushayidi yavuze ko ubutegetsi buriho mu Rwanda, ali bwo bwica abacitse kw’icumu rya jenoside, bugamije kubyitirira abahutu ngo babahoze ku nkeke no ku ngoyi.
Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Mushayidi aniyemerera, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko yagikoze kuva mu mwaka w’2006, kugeza mu mwaka w’2010, akoresheje amazina y’amahimbano n’umwirondoro w’umuhimbano. Mushayidi yiyise Nduwimana Visenti, akoresha n’urwandiko rw’abajya mu muhanga rw’igihugu cy’u Burundi nta burenganzira abifitiye.
Ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubushinjacyaha bwatangaje ko mu mvugo ya Mushayidi, yemera ko mu bihe bitandukanye yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’uyu mutwe, agamije kwamamaza amahame yawo.
Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko yabikoze mu nyandiko yagiye atangaza, nko gutangaza ko mu Rwanda ubutegetsi bwikubiwe n’abatutsi bacye, bavuye mu gihugu cya Uganda. Ubushinjacyaha bubona ko ibyaha akurikiranyweho biremereye cyane, kandi binafite ingaruka zikomeye ku banyarwanda, n’iperereza ryabyo lizasaba igihe kirekire, kandi ko Mushayidi yavuye mu gihugu ahunze. Kubera iyo mpamvu, bwavuze ko aramutse arekuwe inzego z’ubutabera zitakongera kumubona, busaba ko yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Mushayidi ahawe ijambo, mu magambo make cyane yavuze ko yabajijwe incuro nyinshi zitandukanye kandi arushye cyane. Mu bisobanuro yahaye urukiko, yahakanye ko nta bikorwa bya politiki by’iterabwoba akora. Yagize ati, ubufatanye bwa politiki na FDLR bwabayeho, aliko nta terabwoba ririmo.
Ku gupfobya jenoside, yavuze ko imyumvire ye kuli jenoside itandukanye n’iy’ubutegetsi batavuga rumwe bwa Kigali, ali yo mpamvu bavuga ko ayipfobya. Ku byaha byose bamushinja, yavuze ko yiteguye kugaragaza ibimenyetso mu gihe urubanza ruzaburanishwa mu mizi ya rwo. Ku cyaha yemera cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yasabye urukiko kuzaca inkoni izamba.
Abamwunganira bibanze ku bijyanye n’amategeko, basobanuye ko Mushayidi yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagaragaza ko kuva yafatwa kw’italiki ya 5 «z’uku kwezi kwa 3, kugeza ku ya 9 z’uku kwezi, bamushakishije kuli za cachots zose za police bakamubura. N’aho yali afungiye barahageze ku biro bikuru by’ubugenzacyaha, bababwira ko batigeze bamuca iryera. Nyuma baje kumenya ko yali afungiye kuli ibyo bikuru by’ubugenzacyaha. Bati, n’ubwo yafashwe neza bikamutangaza, aliko bamwe bibazaga ko yapfuye, kuko aho hantu nta cachot yemewe ihari, ndetse nta n’urupapuro rumufunga rwali rwakozwe.
Mu kwanzura, Mushayidi yabwiye urukiko ko n’ubwo yavuye mu Rwanda ahunze, akagaruka afunzwe, nta gitekerezo afite cyo kongera guhunga, ko yafungurwa by’agateganyo. Abamwunganira nabo bongeyeho ko kuva yabazwa yorohereje ubutabera, kandi ko mu gihe yarekurwa by’agateganyo yacungishwa ijisho.
Ubwo yazanwaga mu Rwanda kw’italiki ya 5 z’ukwezi kwa 3, umushinjacyaha mukuru Martini Ngoga yatangaje ko Déo Mushayidi, ali umwe mu gatsiko gashishikajwe no guhungabanya umutekano mu Rwanda, kari inyuma ya za grenades zaturikiye mu mugi wa Kigali mu minsi ishize, gafatanya na jenerali Kayumba Nyamwasa na koloneli Patrick Karegeya. Ejo mu rukiko, ubushinjacyaha ntibwigeze bukomoza kuli ibi birego.
Uyu munsi nyuma ya sa sita isa munani z’amanywa, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeza ko Mushayidi Déo, perezida w’ishyaka PDP Imanzi litavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, yakomeza gufungwa by’agateganyo, cg se yarekurwa by’agateganyo.
Déo Mushayidi w’imyaka 49 y’amavuko, ni umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, yaraye agejejwe imbere y’urukiko atuje cyane nta mapingo afite. Yali yambaye umupira w’umuhondo wacuye, uriho ikirango cy’imwe muli société y’ubwishingizi yo mu Rwanda, anambaye ipantalo y’umukara ndetse n’inkweto za pantouffles. Yali arinzwe n’abapolisi ku buryo budasanzwe, bamwe bali mu cyumba cy’urukiko, abandi bali hanze »
Murebwayire
March 18, 2010 No Comments
