Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: Ingando za FPR ya Kagame ni izo kwamagana

par Jeanne Umulisa


Kagame n’abe bafite ubuhe burere bashaka gutoza urubyiruko mu ngando n’amatorero? Munyangire, ubwicanyi, ubushizi bw’isoni… nibyo bisigaye biranga ingoma ya Kagame. Ababyeyi bakwiye gusesengura impamvu fpr yahagurukiye kureshyareshya abana babo. Bitondere ibyo fpr ishaka gubapakira mu mutwe. Jeanne Umulisa aratanga urugero rw’ukuntu Dan Munyuza yari umwana witonda, none fpr ikaba yaramuhinduye serial killer nk’uko amajwi y’itegura ryo kwica Kayumba Nyamwasa abyerekana.

8 comments

1 Ruterana { 06.24.11 at 10:42 }

Ese ko izo ngando zakozwe kuva muri 1994. Bamwe mukorana bakaba baragize uruhare mu kubishiraho. Ingando ubu ibaye ikintu kibi?? Ibyo byose muvuga ni kugirango RNC ibone abayoboke?

2 ranaah { 06.25.11 at 09:22 }

Erega Umulisa ibintu biroroshye…Bariya barozi ntibagenzwa no kugira abana bacu intore! Umugambi ni ukubahindura ABACURAGUZI. Abarozi baherekezwa n’abacuraguzi kuva na cyera na kare. Dan Munyuza we byararangiye….He graduated long ago from ubucuraguzi to the rank of poisoner in chief. Ruterana uyu uvuga nawe wasanga ari Rukarabankaba. Real sad. JH

3 Ranaah { 06.25.11 at 09:38 }

Umulisa, ibintu biroroshye…Bariya barozi ntibagenzwa no kugira abana bacu intore! Umugambi ni ukubahindura ABACURAGUZI. Abarozi baherekezwa n’abacuraguzi kuva na cyera na kare. Dan Munyuza we byararangiye….He graduated long ago from ubucuraguzi to the rank of poisoner in chief. Ruterana uyu uvuga nawe wasanga ari Rukarabankaba. Real sad. JH

4 Turahayo { 06.26.11 at 10:39 }

Mwerure muvuge ukuri mwakomeje guhishira kuva cyera ;mwikomeza kuguca ku ruhande.Aho bucyera Kagame arabamara mutaranavuga ! Nubundi ngo ntacyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka !Ese ubu ari Habyarimana ;ari na Kagame ,ninde mwicanyi ? N’iyihe ngoma abanyarwanda bagize ubwisanzure ? Mi kinyarwanda baravuga ngo:” Ntawica inyamaswa yahungiye mu rugo rw’umuntu” None mwe ngo ‘iyo mutabonye amaraso ameneka,ntimunyurwa ! Igihugu muragitobanze mugihinduye amatongo ! Iyo niyo demukrasi mwazaniye abanyarwanda !

5 batinya,nyaa ntare { 06.27.11 at 03:56 }

Murisa witonde cyane kuko barimo barabaririza abantu wabo ukorana nabo hano mugihugu.hari ninshuti zawe zacyera barazikurikirana.ugabanye kubavugisha. unjye uhamagara nziza na Dan dore ko banakuzi bokwirirwa bagushakisha mubandi bantu. Wagirango wowe na musonera niyo bacyibunva mwabaye ikiganiro!!! nacyo mwirinde. nka jimmy harwa muntambara yarihee?ndavuga Jimy ukorera muri ambasande ya londan? nundi mushutiwe ukorera ibugande barasetsa yo mbabonye kigali ko baba bakomeye!!!ariko bo nabana bashaka cash ariko nibareka kuguhitana.mwitondere ibisambo!!!!

6 Kageyo { 06.28.11 at 08:34 }

@ Ruterana

Mwene ibyo babyita IKIMWARO !!!
Umunyarwanda yaritoze ati “INZIRA NTIBWIRA UMUGENZI”.

Nawe rero muri 1995, iyo uza kumenya ko nyuma y’imyaka 17, ibintu bizaba bimeze uko bimeze ubu, umenya ahari hari ukundi kuntu wari kubyitwaramo.

Ha ha ha ha ah!!! Mama se aba bo murabita ba bande????
Harya ngo ni ibisambo, ibisahiranda, amazirantoki, ibigarasha….!!!! Ha ha haahha!!!

Sha umenya imfura zarashize i Rwanda koko!

Kandi aba birirwa babanenga (Ba Musonera, Jeanne, Rudasingwa, Mushayidi,…) iyo baza kuba ari ABAHUTU byari koroha cyane kuko bose bari guhita bitwa interahamwe,ubundi ubuzima bugakomeza.

Niko Rute..(rana), ubu uwaguha amahirwe yo kumenya uko ibintu bizaba bimeze mu myaka 6 cg 10, aho ntiwabyitwaramo ukundi kuntu gutandukanye n’uko uri kuduhira hano ubu.

Yewe, ngo umunyarwanda yaragize ati:

- Ukurura isi ntabamba
- Iby’isi ni gatebe gatoki
- Bucya bwitwa ejo
- N’indi migani uzi neza ariko wirengagiza nkana.

Amahoro

7 kageyo { 06.28.11 at 08:48 }

@ Ruterana

Mwene ibyo babyita IKIMWARO.

Izo ngando se uri kurata zo zavugirwagamo cg zivugirwamo iki usibye “Brainwashing” kuri bamwe(Abahutu) kuko nzi neza ko abandi (Abatutsi) batahaga/bataha bakababwira izindi message zitandukanye n’ibyo bigishijwe mungando .

Ubonye ibyo uvuga nawe!
Ubu se uwakubaza umusaruro izo ngando zawe zatanze kugeza ubu wavuga ko ari uwuhe?

Naho ibyo uri kuvuga ngo ibyo JEANNE avuga byose ni ukugira ngo RNC ibone abayoboke, byo ni pure amatakirangoyi ;

kuko na Habyarimana iyo bamubaza gukora comment ku byo FPR yirirwaga ivugira kuri MUHABURA, ndumva nawe ubwawe uzi neza ibyo yari gusubiza.

So, nta gitangaza muri ibi wanditse hano.

Bucya bwitwa ejo.

8 bantinya, nyaa intare { 06.30.11 at 10:18 }

Ruterana niba urumunyarwanda kandi ureba aho tugeze ndunva ukwiye kubwira abantu ibintu bibubaka. Ese reka nkubaze,waba waramenye urwango wa FPR? Ese warihe?Ingando zarizigamije icyi mbere zinjya gutanjyira? Kuko niba ubizi ntiwakibeshye dore ko nawe wibeshya kuko ingaruka nawe zibyo ishyigicyiye zizakunjyeraho niba utarazibona.reka gushyigikira gahunda yubugome. igihe zatanjyiriye niba icyicyibuka waba uzi akaro kubaka zaba zitugejejeho?nibangahe bazikoze bakaba barapfuye biswe na leta ya kagame cyangwa barahunze. Ahubwo gahunda ya kagame ntabiyobewe ko ntacyo zagezemo ariko arashaka nibura niyigisha igihunbi igiremo ibisambo nibura nki cumi yakoresha abishucyishije cash. kandi umenye niba byashobokaga,kagame arashaka ko yakoresha abantu amabi bose babatura Rwanda kugirango bamushyigikire akunde arame. Niba ubwemera ntuzatinda ko wibeshye.Inyungu zi nabi zirihuta ariko ntizirama. Kandi ngo uhinda wapfa ukayipfumbata.Murye byomusanjyiye ineza nabandi.

Leave a Comment