Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Abahitanywe n’inkangu i Nyabihu barashyinguwe

Ku taliki ya 4 Gicurasi, mu karere ka Nyabihu, imvura yaguye ari nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Rugera, akagari ka Gakoro, umudugudu wa Nyarusange. Umuryango wa Jean Damascene Nzamuhabwanimana n�abagore be 3 hamwe n�abana 10 bahitanywe n’iyo inkangu yamanukiye ku ngo zabo nijoro ntihagira ushobora gusohoka

Iyo mvura ikaze yaguye mu turere dukikije ibirunga, isenya amazu ndetse yangiza n�ibindi bintu byinshi birimo imyaka y�abaturage. Ubu habaruwe amazu agera kuri 52 yangiritse kubera ko yari yubakishijwe amatafari ya rukarakara. Biravugwa ko hegitare zirenga 70 z�imyaka zangiritse mu karere ka Musanze na Nyabihu.

Mu muryango wa Nzamuhabwanimana nta muntu n�umwe warokotse. Abaturanyi be bafite impungenge ko bashobora kugwirwa n�ikiza cyabaye ku muturanyi wabo kuko nabo batuye ku misozi ihanamye.

Taliki ya 7 Gicurasi, Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi Jenerali Marcel Gatsinzi, ari kumwe na Minisitiri w�ingabo Jenerali James Kabarebe, bifatanyije n�abaturage mu gikorwa cyo gushyingura abo bahitanywe n’inkangu.

Minisitiri Gatsinzi yatangaje ko ikibazo cy’inkangu n’imvura nyinshi muri ino minsi kitari i Nyabihu na Rubavu gusa, ko ahubwo cyageze henshi mu gihugu. Yavuze ko Leta ibikurikiranira hafi kugira ngo igoboke abazahazwa nabyo.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment