Category — Ihuriro Nyarwanda
Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi
Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda bakunda amahoro i La Haye mu Buholandi imbere y’aho inteko ishinga amategeko y’abaholandi ikorera kugira ngo bamaganire hamwe imikorere mibi y’ubutegezi bwa Kigali ndetse no gusaba u Buholandi kudakomeza gutanga inkunga zikoreshwa mu gukandamiza abaturage aho kuzikoresha mu gutanga ihumure ku banyarwanda bose.
Intero nyamukuru yari ugusaba ko infungwa zose za Politiki zifungiye mu Rwanda ndetse no mubindi bihungu zirekurwa. Ikindi ni ukwamagana ubutegetsi bw’agahotoro bukomeje kugaraguza abanyarwanda agati.
Nimukurikire inshamake y’iyo myigaragambyo muri iyo Video iri hasi:
January 22, 2012 No Comments
Rwanda: RNC-Ihuriro
by Rwanda Rwiza.
Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)
RNC (Rwandan National Congress) – IHURIRO
Amwe mu mashyaka akorera hanze y’u Rwanda ni aya:
● FDLR: Front Démocratique pour la Libération du Rwanda
Iri shyaka rigizwe n’abantu bahoze bakomeye mu butegetsi bwo mu Rwanda, mu gisirikare ndetse no muri FPR. Abarigize b’ingenzi ni Lt Général Kayumba Nyamwasa, Colonel Patrick Karegeya, Major Dr Théogène Rudasingwa, Paul Rusesabagina, Capitaine Musonera n’abandi.
Bahunze igihugu kubera kutumvikana na Kagame, ndetse bamwe bagiye bahunga kubera gukiza amagara yabo. Igitugu cya Kagame, kwigira ikigirwamana, agasuzuguro, kutumva inama agirwa biri mu byatumye bitandukanya nawe.
Leta y’u Rwanda ibafitiye ubwoba bukabije ku buryo bugaragara. Kagame yabise ibigarasha. Ndetse abashyigikiye Kagame bashinze Website ishimwe gutuka aba bagabo gusa. Iyo website iyo urebye ibyo itangaza wakwibaza niba abantu bayihimbye bafite mu mutwe hakora neza, kuko nta gitekerezo kizima kibaho wenda kivuguruza abo bagabo mu buryo butanga ibimenyetso, uretse inyandiko n’amafoto by’urukozasoni. Ikibabaje n’uko amafaranga akoreshwa ibyo bikorwa yaba ava mu misoro n’imfashanyo.
Abari muri iri shyaka b’ingenzi ni aba:
Lt Général Nyamwasa we kuva kera hari ibihuha byavugaga ko yashakaga guhirika Kagame ku butegetsi, uyu mugabo aregwa ibyaha byinshi by’intambara byakorewe mu Rwanda, muri Congo no mu ntambara yiswe iy’abacengezi.
Yahungiye muri Africa y’Epfo, yashatse kwicwa n’abantu bivugwa ko boherejwe na Leta y’u Rwanda, ariko Imana ikinga akaboko. Ibi byateye kumvikana gucye hagati ya Africa y’Epfo n’u Rwanda.
Uyu mugabo azi amabanga menshi y’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo ahangayikishije Leta y’u Rwanda cyane. Aramutse avugishije ukuri kose, ubuhamya bwe imbere y’inkiko bushobora kudasiga amahoro Kagame na FPR.
Bivugwa ko hakoresheje Gérard Gahima ufite ubuhanga mu by’amategeko (Dore ko yabaye n’umushinjacyaha Mukuru wa Republika) mu kugirana amasezerano n’ubucamanza bwo muri Espagne. Ngo babe baretse gukurikirana Lt Général Nyamwasa mu gihe hari gushakwa uburyo ubutegetsi bwa Kagame bwahirikwa cyangwa hakaba ibiganiro bya Politiki.
Ngo ayo masezerano ni ay’igihe gito kuko imiryango y’abanya Espagne baguye mu Rwanda barashaka ko Lt Général Nyamwasa yafatwa akoherezwa kuburanishwa muri Espagne. Ukurikije ko Africa y’Epfo ari igihugu kigendera ku mategeko, Espagne ishyizemo ingufu mu gusaba ko yoherezwa kuburanira muri Espagne, nta kabuza Afrika y’Epfo yamutanga.
Iyo urebye Kayumba usanga yifuza ko habaho ibiganiro byahuza abanyarwanda bose, maze hakabaho imbabazi rusange (Amnistie Générale), maze ubutegetsi bushya bwo mu Rwanda bugashyira igitutu ku mahanga, rugasaba ko mu rwego rwo gufasha ubwiyunge bw’abanyarwanda bareka gukurikirana abantu bose baregwa ibyaha by’intambara na Génocide. Ubu buryo nibwo Kayumba ashobora gukoresha yumvisha bagenzi be b’abasirikare basigaye mu Rwanda ko bagomba kwikiza Kagame kugira ngo habeho imbabazi rusange, kuko abenshi bazi ko Génocide ikunze kwerekanwa nk’imbogamizi ku mishyikirano n’abarwanya ubutegetsi b’abahutu ari intwaro ya politiki.
Ntabwo navuga ko akunda abahutu ariko yiteguye gukorana nabo kugira ngo ubuzima bwe bukomeze. Abamunenga bavuga ko ari intagondwa ko yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi FPR yakoze, kandi ko atavuga ukuri kose ngo yicuze asabe imbabazi.
Ni umuntu w’umuhanga wize kandi kubera akazi yakoze mu Rwanda, mu gisirikare cyane cyane mu nzego z’iperereza, afite abantu benshi bamwemera, bakoranye, yashyize mu kazi cyangwa bamuzaniraga amakuru y’ubutasi batazwi na Kagame. Ibi bitera kwizerana gucye mu Rwanda, mu gisirikari, mu nzego z’iperereza, no muri FPR.
Leta y’u Rwanda yamuciriye urubanza adahari, iranamukatira. Ntabwo byahagarariye aho, ahubwo yarezwe no kugira uruhare muri za grenade zaterwaga mu Rwanda.
U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, ariko iyo urebye usanga Africa y’Epfo itazabyemera kuko izi neza ko Kayumba aregwa ibirego bya Politiki, kandi mu Rwanda hari ubutabera bubogamye.
Imana nidakomeza kumurinda amaherezo Kagame azamwivugana kuko abazi Kagame bemeza ko agira cyane inzika.
Colonel Patrick Karegeya ni umuntu uzi ubwenge cyane, yategetse iperereza ryo hanze. Niwe washoboye gutuma abahutu benshi b’injijuke bari barahungiye i Burayi bagaruka mu Rwanda bagahabwa imyanya muri Leta, ndetse yagerageje kugarura umuryango wa Kabuga mu Rwanda ngo basubizwe imitungo yabo ariko birananirana.
Ni umuntu nakwita ko ari umusirimu, ashyira mu gaciro, ufite inshuti nyinshi z’abahutu kuko hari benshi yafashije cyangwa bamuhaga amakuru mu gihe yari agikuriye iperereza.
Yavuye mu Rwanda nyuma yo gukurwa mu kazi kazi no gufungwa aregwa ibyaha bidafututse. Ubu yaciriwe urubanza adahari, aranakatirwa kimwe na bagenzi be.
U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda.
Ku bijyanye no kurwanya Kagame, ni umuntu Kagame yakagombye kwitondera cyane, kubera ko ni inararibonye mu bijyanye n’ubutasi, gushaka abantu bamukorera no gushaka amakuru.
Amakuru amwe avuga ko afite amafaranga menshi ngo ashobora kuba yarakuye muri Congo. Bivugwa ko mu minsi ishize yaba yariye Leta y’u Rwanda amafaranga akoresheje amayeri, yifashishije umwe mubo bakorana. Uwo muntu yatumye ku nzego z’iperereza ry’u Rwanda, azibwira ko bamuhaye amafaranga yabafasha kwica Kayumba, barayamuhaye arayirira maze n’ibyo bavuganaga byose abafata amajwi.
Ntabwo ashakishwa mu mahanga ashobora gutembera nta kibazo, kandi ntawahakana ko nk’umuntu wakoze mw’ iperereza yaba afite inshuti nyinshi mu nzego z’iperereza z’ibihugu byo hanze, akaba yashobora no gukoresha imyirondoro na passports zitandukanye kandi z’ibihugu bitandukanye.
Hari abantu bemeza ko hari ibikorwa bimwe Karegeya apanga byerekana ko Kagame ashaka kwica Kayumba kugira ngo isura ya Kagame ikomeze kugaragara nabi mu banyarwanda no mu banyamahanga.
Hari n’abavuga ko ariwe waburijemo igikorwa cyo kwica abanyarwanda barwanya Kagame baba mu Bwongereza, bitewe n’amakuru yahawe n’abantu bamukorera bari hafi ya Kagame.
Abandi iki gikorwa cyo gushaka kwica abanyarwanda barwanya Kagame mu Bwongereza bagifata nk’ikinamico (manipulation). Cyakozwe na Karegeya n’abandi bo muri RNC kugira ngo batere umwuka mubi mubano w’u Rwanda n’Ubwongereza, no kugirango Musonera ashobore kwinjira neza muri politiki.
Gérard Gahima ni umunyamategeko, yahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mbere yo guhunga. Ni umuvandimwe wa Major Dr Rudasingwa nawe uri mu buyobozi bwa RNC.
Ntabwo akunzwe cyane kubera ko igihe yari akomeye mu Rwanda yaba yarafunze abantu benshi bamwe abaziza ukuri abandi abarenganya. Kuba ari mu bakoze liste ya ba ruharwa ntibimuha isura nziza mu bahutu.
Ari mu bantu bari bakomeye mu butegetsi bwa FPR akaba anafitanye amasano ya hafi na Président Kagame.
Ni umuhanga mu mategeko ku buryo bivugwa ko mu minsi ishize yagiranye ibiganiro n’abacamanza bo muri Espagne ahagarariye Lt Général Nyamwasa.
Ni umuntu uzi kuvuga, no kwisobanura neza. Kuba yari umucamanza bimuha impano yo kwiga neza ibisubizo atanga kandi akumvikanisha ingingo ashaka kugeraho nta marangamutima agaragaje. Niwe ukunze kugenda mu mahanga asobanura, anagirana ibiganiro, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Président Kagame.
Major Dr Rudasingwa Théogène nawe ni umuntu nawe wari ukomeye mu butegetsi bwa FPR, (umunyamabanga Mukuru), muri Leta (ambassadeur, umunyamabanga muri Présidence).
Nawe yahunze kubera ubwumvikane buke yagiranye na Leta ya Kagame. Yaciriwe urubanza adahari, ndetse arakatirwa.
Mu minsi ishize aherutse kurega Kagame ko ariwe watanze itegeko ryo guhanura indege ya Président Habyalimana.Yanasabye imbabazi z’uko yatinze kubitangaza kandi akaba yarabeshye abanyarwanda n’amahanga igihe kinini yemeza ko iyo ndege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu.
Si ubwa mbere asabye imbabazi kuko yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga, avuga ko kuba Sendashonga yarishwe na FPR kandi nawe yari umwe mu bakomeye muri FPR, asanga agomba gusaba imbabazi.
Iyo urebye wall ye kuri facebook akunze kwandika amagambo y’Imana n’andi magambo arimo philosophie.
Kuba yarashinje Kagame byamukururiye urwango ruturuka ku batutsi bamwe na bamwe, bamushinja kuba akurikiye inyungu za politiki agahemukira ubwoko bwe.
Iyo urebye imikorere ya Dr Rudasingwa usanga koko akora nk’umuntu wize ubuganga, kuko ibyo atangaza biba bimeze nko guha umurwayi umuti, n’iyo waba urura. Maze agategereza akareba niba hari icyo ugabanije ku ndwara, maze akongera akamuha undi muti. Mbese yirinda guhera umurwayi imiti myinshi icyarimwe kugira ngo itamugwa nabi cyangwa ikamwica. Kandi buri gihe ashaka imiti ishobora gukiza ariko ntigire ingaruka zindi ku murwayi (effets secondaires) izo ngaruka n’uko abantu bandi bo muri FPR basanzwe, ibyo ashinja Kagame nabo babigwamo.
Rusesabagina Paul ni umugabo w’umuhutu. Azwi mu mahanga kubera film yitwa Hotel Rwanda. Abanyamahanga baramuzi cyane ndetse bamuha n’ibihembo byinshi bitandukanye.
Afite umutungo utari mucye, kubera Fondation Rusesabagina ikunze gufashwa n’abantu benshi cyane cyane muri America (USA).
Ntabwo yashoboye kumvikana na Président Kagame kubera ko: Kagame yari afitiye ishyari Rusesabagina, kandi akaba yarumvaga nta muntu wundi ugomba kwitwa intwali uretse we.
Rusesabagina ni umuntu ufatwa nk’intwali n’abazungu kubera film ye, ashobora kuvuga rikijyana mu rwego mpuzamahanga. Ariko mpamya ko 80% y’abanyarwanda batamuzi, batazi n’ibyo akora.
Uyu mugabo namwita ko azi guhita akura inyungu mu bibaye byose (opportuniste). Yiswe intwali kubera abantu barokokeye muri Hotel Mille colline, ariko ubwo butwari ntabwo buvugwaho rumwe. Abantu benshi bamufata nk’umuhemu n’umubeshyi kubera impamvu zikurikira:
-Kuba yarishyuzaga abantu bahungiye muri Mille Colline amafaranga y’umurengera, abayabuze akabashyira hanze mu kirongozi, kandi ayo mafaranga amenshi akayashyira mu mufuka we
-Kwaka impunzi zari zahungiye muri Mille colline amafaranga avuga ko ari ayo kwishyura interahamwe ngo zitaza kubica. Ariko rimwe na rimwe yayahaga izo nterahamwe, ubundi akayigumanira.
-Kuba agenda yaka imfashanyo avuga ko ari izo gufasha imfubyi ariko inyinshi azishyira mu mufuka we.
-Kuba yarahemukiye umuryango wa Mpamo Esdras kandi ariwo wamureze. Akaba akoresheje film ye, yarandagaje Géorges Rutaganda, umuhungu wa Mpamo. Yashize ibikabyo byinshi ku bintu bimwe na bimwe, ubundi akamubeshyera ibintu bimwe na bimwe Rutaganda atigeze akora cyangwa ngo avuge kugira ngo film n’igitabo yanditse biryohe. Mbibutse ko hari abantu benshi bahungiye muri Mille Colline bazanywe na Rutaganda, ibiryo byakoreshaga muri Mille Colline hari ibyo yaguraga na Rutaganda. Mbibutse ko uyu Rutaganda yari Vice-président w’interahamwe. Yaguye mu Buroko nyuma yo kuburanishwa n’urukiko rwa Arusha.
-Kuba yaragaragaje Général Major BEM Bizimungu Augustin, nk’aho yari afite ubushobozi burenze, akabeshya ko uwo mu Général yategekaga ingabo mbere ya le 06.04.1994 kandi atari byo (mbibutse ko yabaye chef d’Etat major tariki ya 17/04/1994) hari ibintu byinshi byashyizwe muri iyi film uyu mugabo atigeze akora cyangwa ngo avuge. Ikibabaje ni uko yirengagije ko kuba abantu bo muri Mille Colline barashoboye kubaho ari ukubera Général Major BEM Augustin Bizimungu.
Capitaine Jonathan Musonera ni umututsi ukomoka i Nyanza, aba mu gihugu cy’ubwongereza, hari ababona ariwe uhagarariye abacitse ku icumu muri iryo shyaka.
Ubu agaragara mu biganiro byinshi bikangurira abantu kurwanya ubutegetsi bwa Kagame.
Mu minsi yashize byavuzwe ko Leta ya Kigali yari ifite umugambi wo kumwivugana we n’abandi banyarwanda 2 ukaburiramo. Ibi ntabwo bivugwaho kimwe kuko hari abavuga ko ari ikinamico abantu bo muri RNC bakinnye, kugira ngo bateranye Leta y’Ubwongereza na Leta y’u Rwanda, ndetse banijize Musonera muri Politiki ashobore kumenyekana.
Bivugwa ko ngo tariki ya 01.10.2011, yaba afatanije na bagenzi be bahoze mu ngabo za APR barahuye na abahoze muri FAR, bakibuka intwali zaguye ku rugamba ku mpande zombi.
Muri make iri shyaka rifite ingufu nyinshi zishobora guhindura ibintu mu Rwanda. Aho rigirira ingufu n’uko bigaragara ko rifite abayoboke ba rwihishwa mu nzego zose z’ubuyobozi no mu gisirikare mu Rwanda.
Kuba abayoboye iri shyaka ari abatutsi bavuye muri Uganda kandi bakaba bari bakomeye muri FPR, bashobora kumvisha ku buryo bworoshye abandi bantu bari mu buyobozi no mu gisirikare mu Rwanda ko bakwikiza Kagame bakagirana ibiganiro n’amashyaka y’abahutu.
Ubwo bwumvikane iyo urebye usanga abari muri FPR mu minsi iri imbere bwabagirira akamaro kanini:
-Bagumana imitungo yabo
-Bamwe baguma mu buyobozi no mu gisirikari
-Abafite ibyaha by’intambara babona bagirirwa imbabazi (amnistie), ndetse leta igasaba ibihugu byo hanze kubakuraho inyandiko zibashakisha mu rwego rwo gufasha ubwiyunge bw’abanyarwanda.
-Baba bakize inkeke n’ubwoba buhoraho bitewe no kutizerana biba mu Rwanda cyane cyane mu bayobozi.
-Ibyo byaba nta maraso amenetse kandi byabarinda kwihimura kw’abahutu.
Ariko haracyari inzitizi nyinshi:
-Kagame ntabwo ashobora gupfa kurekura ubutegetsi kandi igihe cyose azaba ari ku butegetsi cyangwa ari muzima hari abantu bazahora bafite ubwoba.
-Abahezanguni (extrémistes), ibijyanye na Génocide bidafite icyo bibwiye ariko bumva batakorana n’abahutu, kubera kenshi kubasuzugura no kumva atari abantu nkabo.
-Abantu bakunda Kagame birenze (fanatiques) cyangwa bafite inyungu nyinshi mu myanya barimo batinya ko izo nyungu zajyana n’amahinduka
-Abafite impungenge no kutizera abahutu bitewe na génocide, bumva abahutu bageraho bakabigaranzura bagafata ubuyobozi bwose, ibyo bigatuma bahezwa cyangwa bagatotezwa.
Iyo witegereje neza ubona iri shyaka rishaka ko ibintu bihinduka vuba na vuba mu gihe gito, kuko bitinze barambirana kandi hashobora kuba ibindi bintu byinshi bitunguranye byatuma intego iryo shyaka ryiyemeje ritazigeraho.
Ubu iri shyaka ririmo kugirana amasezerano n’andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, mbese ryifuza ko abarwanya ubutegetsi bakwibagirwa ibibatanya bagaharanira guhirika ubutegetsi bwa Kagame.
Ryagiranye amasezerano na CNR-Intwali rya Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana, ryagiranye amasezerano y’imikoranire na FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire, ariko ayo masezerano yateye ubwumvikane bucye mu bayoboke ba FDU-Inkingi: Hari igice kimwe cyari gishyigikiye ayo masezerano. Ikindi gice cyo ntabwo cyari gishyigikiye imikoranire na RNC kuko kivuga ko RNC ishaka kugira abahutu ibikoresho kugirango igere ku nyungu zayo za politiki nk’uko FPR zabikoze. Indi mpamvu itangwa kandi, ngo ni uko bamwe mu bayobozi ba RNC cyane cyane Lt Général Kayumba Nyamwasa, ngo yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwinshi bwakozwe na FPR bwibasira abahutu, ngo kuba ataravugishije ukuri kose ku byabaye cyangwa ngo abisabire imbabazi bituma benshi muri FDU-Inkingi batamushira amakenga.
(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.
October 18, 2011 3 Comments
Iminsi ya Kagame n’ingoma ye wayigereranya n’iy’umujura
par Jonathan Musonera.
IMINSI YA KAGAME N’INGOMA YE WAYIGERERANYA N’IY’UMUJURA
Hari byinshi bikomeje gutuma abantu benshi, cyane cyane abanyarwanda bifata ku munwa kubera ibikorwa bigayitse bikorwa na Kagame n’agatsiko ke:
Kagame yishe abakurambere n’abahanuzi, igihugu kiba umwirare, kibura gihanura none aho agiye kuraguza bamubwira ko nta ntsinzi, ko umuzimu w’umugwagasi atagira giterekera kuko yateje igihugu agahinda, akamanika amagufa y’inzirakarengane mu bubati aho gushyingurwa mu cyubahiro. Arasesagura umutungo ashakira intsinzi mu banyamahanga.
Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda, Kagame yakoreye uruzindiko rw’iminsi ibiri mu gihugu cyu Bufaransa. Abazi gushishoza muri politique bashatse kumenya impamvu Kagame yakoze uru ruzindiko, kandi bizwi neza ko kuva yajya ku Butegetsi yakomeje gutuka ku mugaragaro Ubufaransa abashinja ko bakoze genocide mu Rwanda. Ariko rero abazi Kagame bazi neza ko ibyo avuga ataribyo akora. Nyuma y’isaha imwe gusa yemerewe kubonana na Prezida Sarkozy, icyaha cya genocide yari yarashyize ku Bafaransa yakibahanaguyeho. Ikigaragara ni uko Kagame ameze nk’uhira mu nzu, agapfunda imitwe mu mpande zose ashaka aho ahungira. Ibyo byamuteye gusaba uwo yimye nyuma yaho Abanyamerika n’Abongereza bamutereye utwatsi kubera ko bamaze iminsi bamunenga ku miyoborere mibi, irangwa n’ubwicanyi no guhohotera abatavuga rumwe na we.
Hanyuma rero ibyatangaje abantu benshi ni akayabo k’amafaranga Kagame akoresha kugirango abone abantu bamukurikira aho agiye ngo bamukomere amashyi. Ababihugukiwemo bavuga ko Kagame yakoresheje hafi miliyoni ebyiri za pound gukusanya abantu b’i Burayi kujya i Paris kumukomera amashyi. Umuntu wese wagiye gukoma amashyi yahawe (amapawundi 300, hotel na transport). Ikigaragara ni uko yiyemeje gusesagura umutungo w’igihugu kugirango ashobore kugundira ubutegetsi kandi abanyarwanda benshi baramukuyeho icyizere. Iyo rero Kagame avuga ngo abahunze igihugu ngo bahunze ‘accountability’, wibaza we uwamuhaye uburenganzira bwo gusahura, kwangiza no gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu ze bwite. Ibi byose arabikora kuko nta rwego na rumwe mu gihugu yaba inteko, ubugenzuzi bw’imari ndetse n’umuvunnyi, rushobora kugira icyo rumutwara kuko niwe ushyiraho izi zengo zose, kandi abaziyobora bose ni ibikoresho byo gucunga inyungu ze bwite.
Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi, bararira ayo kwarika kuko bashyirwaho agahato mu gutanga umusanzu wa FPR hakiyongeraho guhatirwa no gukurikira Kagame aho agiye hose ku mafranga yabo. Mu minsi ishize abo bacuruzi bahatiwe kujya inyuma ye muri Chicago, none ejobundi bati muze kandi tujyane i Paris kugirango munkomere amashyi. Ngo igihe Kagame azaba akiri Perezida ufite uburenganzira bwo kwica agakiza, nta kuntu tutazamujya inyuma. Bati ariko namwe muri hanze, mukomeze umurava n’ubwitange kugeza igihe Kagame n’akazu ke bahambiriye utwabo bakabisa abanyarwanda bakabana mu mahoro azira agahato.
Ayo magambo ateye agahinda uyumvana abanyarwanda benshi. Ubwo abo mu gihugu bahatirwa gukurikira Kagame aho agiye mu mahanga, abari muri ayo mahanga bo bishyurwa akayabo ko kujya kumukomera mu mashyi. Bamwe bajyayo kubera ayo mafranga bahabwa, abandi bakajyayo kugirango imiryango itarebwa nabi ikavaho icibwa n’ibihanga. Murabizi ko ubu muri diaspora abambari ba Kagame bafite listi y’abahatuye na bene wabo bose bari mu Rwanda. Uramutse wanze kujya muri ibyo birori bye, abambari be nka Nziza na Munyura akenshi bahohotera imiryango yabo iri mu Rwanda.
Kagame yishyize hejuru y’amategeko y’igihugu ku buryo atayubahiriza. Muri urwo rwego, yihaye ububasha bwo gushyiraho bamwe icyaha cya genocide abandi akakibahanaguraho bitanyuze mu bucamanza. Muri 2005, Kagame yigeze kwotsa igitutu abayobozi b’Urukiko mpanabyaha rwa Arusha abashinja ko bakorana n’aba-genocidaires. Nabo baramusubiza bati, ‘ese ari twe ari nawe ni nde ukoresha abagenocidaires?’ Bongera bati ‘ni nde waguhaye uburenganzira bwo gushinja no gushinjura abakoze genocide?’ Ibi bibazo byamubereye ihurizo cyane. None rero mu ruzindiko i Paris, umunyamakuru yamubajije niba acyemera ko Ubufaransa bwagize uruhare muri genocide kandi niba agishaka ko busaba imbabazi. Ati, nta mpamvu yo gusubira inyuma, ahubwo njye ndisabira ko Ubufaransa bwaza tugakorana tukibagirwa ibyahise tukikomereza. Ibi biragaragaza ko akoresha genocide mu kugera ku nyungu ze zihariye aho gushaka ko ukuri kujya ahagaragara. Bitabaye ibyo, ntibyakumvikana ko umuntu cyangwa igihugu cyakoze genocide bayihanagurwaho bitanyuze mu nzego z’ubutabera. Na none ntibikwiye ko igihugu cyangwa umuntu utaragize uruhare muri genocide yandagazwa ku isi hose ashyirwaho icyaha atakoze. Kuri Kagame genocide ni igikoresho cye cya business avanamo akayabo k’amafranga ashora mu mishinga ye nko kugura amadege, amazu y’imiturirwa, imbunda n’amarozi yo kwica abanyarwanda batavuga rumwe na we, n’ibindi…
Ubwicanyi n’ihohotera ry’ikiremwa-muntu biranga Kagame n’agatsiko ke bukwiye gushyirwa ahagaragara maze nawe agashyirwa aho adafite ububasha bwo gukomeza ibikorwa bye by’ubugizi bwa nabi.
Kubera ubwo bwicyanyi Kagame yakoze kandi akomeza gukorera abanyarwanda n’abanyekongo, ubu bose bahisemo guhaguruka bakajya mu mihanda kugirango abanyamahanga bamenye ukuri. Iriya myigaragambyo yo kwamagana Kagame n’ubwicanyi bwe rero iratanga icyizere ku bantu bose batuye mu Rwanda na bene wacu b’abanyekongo ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Kagame ni isoko y’umutekano muke mu bihugu byose biri muri kariya karere. Niyo mpamvu rero abanyarwanda bose ari byiza ko bakomeza gukorana n’abantu bose muri gahunda yo kwamagana ubugome n’ubwicyanyi bwa Kagame mu karere dutuyemo.
Abanyarwanda kandi bongeye kumwamaganira I New York aho yari yagiye munama ya ONU. Kubera wa murengwe we wo gusesagura umutungo w’igihugu, Kagame yararaga mu ihoteli ihenze cyane aho yishyuraga 20,000 by’amadolari y’abanyamerika buri joro mu gihe Ministri w’Intebe w’Abongereza ufasha u Rwanda aruha miriyoni 83 z’amapawundi we yari muri Hoteli yishyuraga amadolari atageze ku bihumbi bibiri . Kagame yageze muri Amerika avuye i Paris asanga umugore we muri iyo hoteri aho yari amaze icyumweru. Birabaje cyane kubona umuntu uyobora igihugu kizwi ko kiri mu bikennye cyane ku isi ahitamo gusesagura umutungo ungana utyo atitaye ku muturage w’umunyarwanda utunzwe n’ibice 40 by’idolari rimwe ku munsi. Abandi bayobozi bava mu bihugu bikize bicisha bugufi, ariko Kagame we ntacyo bimubwiye kwangiza umutungo akabikorera n’imbere y’abo asaba izo mfashanyo.
Abanyagitugu nka Kagame ntibyoroshye kubumvisha gushyira imbere inyungu z’abo bashinzwe kuyobora. Byashoboka ari uko Abanyarwanda bahagurutse nk’umuntu umwe bakanga gutegekeshwa igitugu nkuko byagenze mu bihugu nka Egypte na Tuniziya. Ibyo byatangiye mu bihugu by’iBulaya n’Amerika birakwiye ko bikomereza n’imbere mu gihugu bityo Kagame n’akazu ke bagaragara nk’abasigaje iminsi nk’iy’umujura, bahirima vuba mbere y’uko arangiza umugambi we mubisha wo kwisasira abanyarwanda benshi bashoboka. Bityo twese dukomeze dufatanye kumwotsa igitutu kugira ngo tuburizemo uwo mugambi mubisha akomeje gushyira mu bikorwa yica inzirakarengane mu gihugu no mu mahanga.
Abanyapolitiki n’abasirikare mu Rwanda mukwiye gufasha abaturage kwigobotora ingoma ya Kagame kuko namwe ibica.
Namwe Rubyiruko bana b’uRwanda, nimwange gutozwa amacakubiri ashingiye ku ivanguramoko no kurwanira ingoma irenga maze ahubwo mwige ubuhanga bwo kubaka igihugu, buzazanira Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge nyakuri.
Imana ibarinde!
September 30, 2011 2 Comments
Igihe kirageze ngo Kagame agane inzira ya Moubarak
par Jonathan Musonera.
Ibi biracumbura Ijambo rye ritangirira aha: Ubutumwa ku banyarwanda bakunda igihugu
Mu gihe KAGAME yakuragaho buruse z’abanyeshuri, Kagame hamwe n’abambari be barimo gupanga uko bazajya guhiga bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga:
Mwiyumviye aho Jenerali Jack Nziza aciririkanya n’intore-nterahamwe nshya mu kujya kwivugana jenerali KAYUMBA NYAMWASA. Aho bemera gutanga ibihumbi magana atanu by’amadorari y’amerika (500.000 USD) ni ukuvuga 300.000.000FRW (miliyoni magana atatu by’amafranga y’u Rwanda) bihwanye na buruse 12.000 z’abanyeshuri. Ngiryo iterambere Kagame arata!
Icyo nemeranya ho nawe ni uko ari ubwa mbere mu mateka twumva umuperezida uroga. Ubwo twavuga ko yavumbuye kuko yazanye ibitabagaho! Namusaba gushinganisha iyo brevet ye y’ubuhanga mu kuroga, ku babishinzwe hatazagira undi uyitwarira, u Rwanda rukabura umuhanga; usibye ko nkeka ko ntawe!
Ikibabaje ni uko ibyo bikorwa by’ubugome bya Kagame n’intore ze bizitirirwa abatutsi nimudahaguruka ngo mubirwanye, nk’uko ibyakozwe n’interahamwe byitiriwe abahutu kandi benshi muri bo batarabyemeraga. Nimuhaguruke mureke kuba kaburimbo Kagame agendeshaho imodoka ze.
Mureke gukomeza kuba inkoko zitera amagi Kagame yirira umureti.
Mwifasha Kagame kubaka amazu mutazabamo.
Ntimwitaze ubwo bukire bw’agatsiko abandi inzara ibatema amara.
Nimwange kubaka iyo miturirwa y’umurato ahubwo muze mufatanye n’abandi banyarwanda biyemeje guhindura ibintu mu mahoro, u Rwanda rugatuza rugatunganirwa maze inyabutatu nyarwanda ikabana mu gihugu kigendera ku mategeko arengera buri wese .
Nasoza ngira nti uwahombeye muri byose ni abanyarwanda bose: baba abahutu, abatutsi n’abatwa kuko batakaje abantu bakundaga kandi n’ubu biracyakomeza, kuko basaruye ingoma ngome iyoborana igitugu kirenze ukwemera!!!
Kagame icyo yashakaga yarakibonye: guhindura igihugu akarima ke, akiyobora uko abishaka, ntawe ukopfora. Guhindura igihugu ibuye ry’umucuzi acuriraho abanyarwanda n’ikinyundo cye kinini yaguze cyo kwica amasazi (abanyarwanda); icyo gihe yabivuze naho yabonye amashyi y’urufaya ngo ni abihesha agaciro da!!!! (harahagazwe)!!
Ariko igihe kirageze ngo agane inzira ya Moubarak, ajye kuganira na Ben Ali kuko ndabona aje gushinga ihema i Paris aho Kadaffi yarishinze mbere y’uko ahirima!!
Icyo namwibutsa ni uko intabwirwa ibwirwa n’uko amaso atukuye.
Mugire amahoro kandi Imana ibarinde.
September 1, 2011 2 Comments
Ubutumwa ku banyarwanda bakunda igihugu
par Jonathan Musonera.
Banyarwanda ;
Ndabaramukije: mugire amahoro n’ubugingo!
Nk’uko mumaze kubimenyera, nzinduwe no kubaganira ku byerekeye uko Kagame akoresha genoside yakorewe abatutsi kumufasha kugera ku byo ashaka kugeraho.
Twese turibuka ko ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda bukagira n’ingaruka mbi ku bihugu duturanye bwaranzwe na jenoside yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu n’abanyekongo. Birakwiye ko twajya twicara tukibaza bimwe mu bibazo bikurikira:
- Ni kuki ubwicanyi nka buriya bwashobotse?
- Ninde wabaye rusarurira mu nduru?
- Ninde wahahombeye?
- Ni irihe somo twakuramo kandi n’iki twakora ngo bitazongera kubaho mu Rwanda?
Ubwicanyi rero nk’ubu bushoboka kubera abayobozi babi, babona byabayobeye, ingoma zabo zigiye guhirima bagashakira abanzi aho batari; aho kwemera ko kuyobora byabihishe! Bakura umutima abaturage bababwira ko abo badahuje ubwoko, akarere, idini n’ibindi ari bo banzi babo kandi ari n’abanzi b’igihugu kandi ko baramutse babikijije byose byaba byiza mu gihugu! ko bahita bakira ubukene bafite! Bakongeraho ko nibatabikora bo bazabatanga bakabahitana!!!!! Ibyo kugirango babigereho bifashisha bamwe mu nkoramutima zibifitemo inyungu hamwe n’izindi nkundarubyino zose ziba zitazi ibyo zirimo kuko zigenda nk’izigiye kureba byamara gukomera bakabura uko bavamo bakazaba ba ruvumwa! Bityo bakagwa mu mutego barangiza bakawizihirwamo!
Ni uko byagendekeye interahamwe none bose birirwa bavuga ngo barashutswe!
Ninako bizagendekera intore (nako inkunguzi) za Kagame mu gihe zizabazwa iby’ubwicanyi bazitoza. Byari kuba byiza iyo interahamwe ziza kwanga gutozwa ubwicanyi zakoze. Intore nazo zagombye kwanga gukomeza gutozwa kwica kugira ngo u Rwanda rutazahora mu miborogo kuko
-nta mugisha uva mu kuvusha amaraso
-nta mahoro ava ku mahano
-nta bumuntu wikoreye intumbi
-nta bupfura wateje ubupfubyi
-nta majyambere wangaje abandi.
Banyarwanda, namwe mukunda ukuri n’amahoro, interahamwe n’abambari bazo batsinzwe Urugamba maze Kagame aritakuma ati:
Ndi umugabo udasanzwe
Ndi igihangange kuko nahagaritse jenoside!!!!!
Mbibarize banyarwanda muri rusange n’abacitse ku icumu by’umwihariko: jenoside yarahagaritswe, koko ????? Oya: ntiyahagaritswe, yarakozwe irarangira (ibi ndabivuga nk’umwe mu bayirokotse kandi wapfushije umuryango we muri iyo jenoside). Yari kuba yarahagaritswe iyo iba yari igeze hagati none Kagame we yasanze yarangiye. Ndabaha urugero rwo guhagarika ikintu: dufate nk’inzu irimo ishya ukayizimya iginsenge kitarahubuka; aho wavuga ko wahagaritse gushya kw’inzu. Ariko usanze hasigaye inkuta z’amabuye ntiwavuga ngo wahagaritse umuriro kuko igice cyashyaga cyari cyarangiye kandi umuriro udatwika amabuye.
Ahubwo icyo nabaza Kagame ni iki:
Ni iki yakoze ngo jenoside itaba niba koko yarakundaga abatutsi?
Igisubizo ni: “ntacyo yakoze”. Ahubwo we yashakaga icyatuma afata ubutegetsi bwose ntawe basangiye, akica agakiza maze bose bakajya bamukomera amashyi (muribuka Kagame ari imbere y’abadepite ejobundi atuka abamufashije kwicara ku ntebe ariho ngo ni amazirantoki maze abadepite bose amashyi ngo kacikaci!).
Ikindi nababwira ni uko jenoside yayigize imwe mu nkingi ubutegetsi bwe bugenderaho ayikoresha uko yishakiye ndetse ahitamo kujya ayikangisha bamwe mu banyarwanda cyane cyane abahutu: umuhutu wese ugize icyo anenga ubutegetsi ati mumufate afungwe; n’iyo yaba ari umwere ate agakatirwa; abandi akababwira ko nibakora ibyo ashaka bazavanirwaho mandat (mwarabibonye i Chicago aho Rwigema yakuriweho mandat kuko yemeye kujya gukoma amashyi imbere ya Kagame).
Naho abacitse ku icumu akajya ababwira ati:
“Nijye mukesha ubuzima mujye mundamya mu mwanya w’Imana”. Nabo kubera akababaro n’agahinda basigiwe na jenoside barabyemera! Ariko burya ngo abanyarwanda ni abahanga cyane baravuze bati: “Iminsi ni imitindi kandi iteka inzovu mu rwabya”. Igihe cyarageze Kagame yishyira hanze nk’induru; ibyo yari yaragize ubwiru byerekwa bose izuba riva. Atangira avuga ko nta mwenda afitiye abacikacumu, ko bashyira amarangamutima(sentiments) mu kabati ndetse bamwe mu bambari be, mu gusobanura iby’abapfuye bazira genoside mbere yuko afata ubutegetsi, arerura ati:
NTAWE URYA UMURETI ATAMENNYE AMAGI
Koko?!!!!!!
Nanjye ndumva koko yarariye arahaga ndetse anagwa ivutu kuko amagi yamenetse ari menshi.
Nguko uko Kagame ahagarika jenoside!!!
Bacikacumu, mbasabye gutekereza kuri iyo mvugo maze mumbwire uko uwo muntu yaba umukiza wacu!!!!!
Ikindi nabasaba ni ukwirinda kuzikorera umutwaro w’amakosa y’ingoma ya Kagame umunsi yahirimye (kandi biri hafi); mwime amatwi abashaka kubajyana hamwe n’abana banyu mu bikorwa byo kugirira nabi abandi banyarwanda: nko kurema imitwe y’itorero arizo nterahamwe nshya. Izo ntore nterahamwe nshya nta kindi zigamije usibye kugirira nabi abanyarwanda ari abari mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga. Ndumva ntawe byashimisha kumva umwana we ari mu butumwa bwo kujya kuroga.
Nimwongere mwiyumvire aho Colonel Dan Munyuza atuma imwe mu ntore nako inkunguzi, kujya kuroga Colonel Karegeya muri afrika yepfo: (…….): ni agahomamunwa!!!!!
… Reba ibikurikira:
Igihe kirageze ngo Kagame agane inzira ya Moubarak
September 1, 2011 5 Comments
Ubwitange bw’Intwari Victoire Ingabire mu kwotsa igitutu ingoma ya Kagame
Jonathan Musonera, Umurwanashyaka w’ishyaka Ihuriro Nyarwanda (RNC), aravuga ku bwitange n’ubutwari bya Madamu Victoire Ingabire, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, mu guharanira ibohorwa ry’abanyarwanda mu mahoro. Ingoma y’igitugu ya Kagame yaramujujubije, iramufunga… ariko na n’ubu aracyaduhamagarira kwishyira hamwe tugashirika ubwoba, tugahagurukira gushyira mu Rwanda ubutegetsi bubereye bose: abahutu, abatutsi n’abatwa.
August 4, 2011 4 Comments
Nimushire ubwoba
Abanyarwanda dufite indwara y’ubwoba, kandi mukifuza no gutaha.
Muzatahira ku bwoba?
Ubwoba butuma umuntu yihisha. Uzataha wihishe se?
Nimushire ubwoba, muhaguruke, dufatanye amaboko, turwanye utubuza gutaha…
kuko ni iwacu, nta mpamvu yo kutubuza gutaha.
Abandi baravuga ngo Kagame ntiyakwumva ngo atumvishijwe n’isasu.Iyaba twari dufite uzajya kurimurasa muri mwe. Muzarimurasa mwihishe?
Mu by’ukuri nimubanze mwibaze niba mwebwe ubwanyu… ese, muri hamwe ku buryo ibyo mwifuza gukora mwabikora?
Ibyo twifuza gukora biradusaba kugira ngo dushyire amaboko hamwe. N’ibyo bitekerezo bindi, niba uru rugamba runaniranye mukaba mutekereza gukora urundi rugamba, ni mwebwe ubwanyu muzicara mukabitekereza. Mwishaka ko hari abandi bantu babibatekerereza. Nta muntu n’umwe hano uvuga ngo ni njyewe uzacyura uyunguyu. Wowe ubwawe uzicyura. Uzicyura ute? Ni uko uzashira ubwoba ukaza ugafatanya n’abandi mukayoboka inzira y’uru rugamba rwa politiki, tukereka n’aba bazungu bafasha leta y’u Rwanda ko amafaranga batanga aho gufasha abaturage afasha Kagame kutwica no kutugirira nabi.
Nimushirike ubwoba. Mubwire n’abandi batabashije kuza bazaze dufatanye uru rugamba, tuzamuryama hejuru tumukure mu gihugu cyacu
July 14, 2011 6 Comments
Bavandimwe, nshuti muri muri FPR na RDF: muve ikuzimu muze ibuntu
by Theogene Rudasingwa
Banyarwanda, nshuti, bavandimwe,
Nari nabasezeranije ko nzababwira inkuru y’imvaho mu ruzinduko mperutsemo ahitwa Dayton, muli Ohio.
Mu cyumweru gishize itariki 28-6-11 nari natumiwe n’umwe mu milyango y’abanyarwanda ituye aho. Ibyo nahabonye byabaye igitangaza kandi urukozasoni. Nageze ku mulyango wa kiliziya, umuntu aranyongorera ati witonde Ministiri Aloysea Inyumba na Valens Munyabagisha bari mu misa. Kuko twese abanyarwanda tuziranyeho ibigenza ingabo za Kagame naguye mu kantu. Nibajije niba uwo mulyango uziranye na Inyumba.
Ni uko ninjiye nabonye aho bicaye, jye nicara ku rundi ruhande aho nteganye nabo, uko bancungisha ijisho nanjye biba bityo. Bohereje abana b’abasore kunyicara iruhande, bagatumanaho bakoresha ibiganza. Misa yararangiye Inyumba na bagenzi be bafata inzira bagana ku kibuga cy’indege i Chicago ntawubavugishije uretse abantu babiri cyangwa batatu bakorera FPR muri uwo mugi wa Dayton.
Naje kumenya ko nta wari wabatumiye mu bukwe, ahubwo bitumirije. Mu cyongereza bene abo bantu babita “gatecrashers”.
Umunsi ukurikira nahuye n’abanyarwanda benshi b’aho, harimo n’abayobozi babo, nabo bibaza uburyo Inyumba yabameneyemo, dore ko Dayton izwiho ubuhangange n’ubutwari igihe kirekire mu guhangana na Leta ya Kagame. Bambwiye ko muri icyo gitondo Inyumba na Valens bari bakoresheje inama hazamo abantu batanu gusa! Ohio niyo ifite abanyarwanda benshi kurusha izindi states zose hano muri USA.
Sinashoboye kuvugana na Inyumba, cyokora turaziranye cyane kuko hari igihe twabaye ku rugamba hamwe. Nakomeje kwibaza impanvu Kagame yakoresha abanyarwanda mu buryo bugayitse nka buriya:
- Kuki yatuma umuministiri ngo ajye mu bukwe atatumiwemo? Kuki yamugegeza ngo ajye kwidegembya imbere y’abanyarwanda basaziye mu buhunzi n’urubyaro rwabo kubera ubwicanyi bwa Kagame n’ingoma ye yigitugu?
- Ese ko Inyumba azi neza ko yapfuye Imana igakinga ukuboko Kagame yaramujugunye, ubu urwo rukundo yaba amufitiye kugeza ho amushyira kw’isonga yo kumurwanira ku rugamba rw’ubwicanyi, ubusahuzi, no gutegekesha igitugu, azi neza ko azatsindwa, rwaba rushingiye kuki?
- Ko Inyumba ari umunyabwenge, kandi akaba yararanzwe n’ubutwari mu rugamba rwashize, ubu ntabwo abona ko ari ku ruhande rufite ibitekerezo bishaje n’imikorere mibi?
- Dore amaze ibyumweru agenderera imigi yo muri Amerika, areshya abanyarwanda ngo bazaze Chicago gukomera mu mashyi Kagame 10-11/6, ngo batahe bave mu buhunzi kuko i Rwanda amahoro, ubumwe, n’amajyambere byaganje, ngo kandi bazafashwa gucuruza bakire bagubwe neza. Ese Inyumba yaba nawe ubu asigaye atekereza nka Kagame ubona ko amaraso y’abanyarwanda agurwa cyangwa yatwikirizwa imbehe ( amadolari cyangwa amafaranga)?
Uyu munsi tariki ya 5 Kamena, Inyumba ngo yasubiye i Dayton, yakoranije abandi bafasha (barimo Valens Munyabagisha, Musenyeri Rucyahana ngo n’umucuruzi ukomoka i Ruhengeri). Uko byabagendekeye ubushize ni nako byabaye uyu munsi. Dayton iri maso yabimye amatwi bwa kabiri. Ahubwo abanyarwanda b’aho biyemeje umugambi wo kuzajya Chicago guha akato Kagame.
Ibi byose twabivanamo irihe somo?
Impuruza ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Duhora twibukiranya ko Kagame ari umwicanyi, rusahuzi kandi adahwema gutegekesha igitugu. Twababwiye ko ingoma ye iri mu mazi abira, iriho ihirima. Twabereste bimwe mu bimenyetso byerekana iminsi ya nyuma y’ingoma imena amaraso ( ibitekerezo bishaje, gutukana aho guhangana n’ibitekerezo bitandukanye, kwica, gufunga no gutoteza, kwiba umutungo w’igihugu, kwibasira ibihugu by’ibituranyi, n’ibindi). Ko Kagame ariho atsindwa ntabwo dushidikanya. Mwabonye uko abanyarwanda bamugenjeje i Buruseli na Londres, kugeza aho Kagame wari warigize igihanganye asigaye anyura muri iyo migi abebera. Noneho Leta y’Ubwongereza yitaga inshuti yaramwamaganye, iti rekeraho imigambi yo kwica abanyarwanda baguhungiye mu Bwongereza. Intumwa ze zirirwa zomongana muri Canada na USA zirerekana ko Kagame ageze aharindimuka.
Ese niba Kagame ageze aharindimuka, twebwe abanyarwanda biyemeje guharanira ukuri, uburenganzira busesuye bwa buri munyarwanda, na demokarasi twaba turi mu rugamba tuzatsinda? Tuzatsinda kandi dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko turi mu nzira yo gutsinda:
1. Dufite Ibitekerezo bya kijyambere
Ibitekerezo byacu twe abaharanira inyungu za buri mu nyarwanda ni ibya kijyambere. Tuvuga ko u Rwanda ari urwacu twese (abahutu, abatutsi , abatwa). Tuvuga go agatsiko k’ abatutsi cyangwa abahutu kakwitwaza ubwoko cyangwa akarere kabangamira inyungu z’abanyarwanda gakurura intambara no kumena amaraso. Tuvuga ko ibyo tubyanze, ko tubirwanya, ko duciye mu nzira y’amahoro tuzabitsinda. Iby’uko turi abahutu, abatutsi, n’abatwa nta soni bikwiye kudutera. Nta n’umwirato bikwiriye kudutera kuko ntacyo twabiguze. Tubyishimire, dushime Imana yatugize uko twisanze, ndetse turusheho no kwishimira ko turi abanyarwanda bashyingiranye, babana ku misozi, basangiye akabi n’akeza.
2. Tubwizanya ukuri
Abahutu, abatutsi tubwizanya ukuri ku bijyanye n’amateka dusangiye, ibibi n’ibyiza, kandi ko impande zombi zabigizemo uruhare, kandi zombi zigomba gukosora ibibi zikubakira ku byiza. Aho duhurira hose tubazwa ibibazo biremereye, byo Kagame n’intumwa ze badashobora gusubiza.
Baratubaza:
- Bati ninde wishe President Habyarimana nabandi bapfanye nawe?
- Bati abahutu bishwe mu Rwanda no muri Kongo ubutabera bwabo buzaza ryari?
- Abarundi bati Perezida Ntaryamira yishwe nande?
- Abanyecongo bati ninde wishe President Kabila n’abanyekongo amamiliyoni?
- Batubaza ba Seth Sendashonga, Lizinde, n’abandi benshi bishwe cyangwa babuze, ninde ubibazwa?
- Bati ba ofisiye n’abasirikare mu ngabo za FPR bapfuye mu buryo butumvikana, bishwe na nde?
- Bati Kayumba Nyamwasa ni nde wari umwivuganye?
- Bati abanyepolitike bafunze, abandi baguye mu mahanga, bazira iki?
- Bati amadege Kagame atwara nk’ umwicungo yaguzwe nande n’ayande?
- Bati mwe mwari kwisonga rya FPR uruhare rwanyu mu bibi byakozwe ni uruhe?
- Bati mwemera gusaba imbabazi kubibi mwaba mwaragizemo uruhare?
Ibyo se mwunva Kagame yabisubiza? Atabishubije se, mwunva Inyumba, Munyabagisha, Musenyeri Rucyahana, cyangwa Rwarakabije n’abandi aribo babisubiza?
Kubwizanya ukuri ni umuti ukarishye ariko tugomba kunywa ngo dukire. Kwirirwa ukoresha amanama utari buvugishe ukuri ni ukwangiza umwanya.
3. Inama z’ukuri n’ubwisanzure
Inama zacu hirya no hino kw’isi zitangira nkaho turi mu rukiko dushinjwa, zikarangira twese dusa nk’abatuye uruboho, dusabana. Ntitugabura. Ntidutereka amayoga. Ntidutanga amatike n’amahoteli ngo abantu baze mu nama zacu. Ahubwo baritanga bakaza mu biganiro bitoroshye, birimo amarira, kwibuka, n’agahinda, ariko zirimo umucyo usesuye.
Nta mafaranga dufite, ariko icyo dufite Kagame ntagira na busa: urukundo dufitiye abanyarwanda bose. Ubu hirya no hino abahutu n’abatutsi tutari tuziranye, twanarwanye ku rugamba baraturaza mu mago yabo, bakadufungurira tutishishanya! Hari urugo nagiye kuraramo, mugenzi wanjye umperekeje ati mbazaniye inyenzi! Abasangwa bati twayiteguye twaguze insecticide! Twese turaseka!
Ibi bitanga ikizere ko u Rwanda rw’ejo twifuriza abana bacu twatangiye kurwubaka.
Ndababwiza ukuri ko abanyarwanda bari hanze hano barifuza ko twese tubana mu mahoro, tukazasigira abana bacu n’abuzukuru u Rwanda basangiye mu mahoro n’ituze.
Nk’uko nzi benshi muri mwe, sinshidikanya ko murushye kandi mwifuriza abanyarwanda bose ibyiza.
Nimuze rero dufatanye kwubaka urwo Rwanda. Mwe kwizirika kuri Kagame, kuko muramuzi ntabyiza abifuriza.
Umunsi azaba adahari kuki twakwirengera ingaruka z’ibibi yakoze ku giti cye?
Theogene Rudasingwa
4. Ntituvangura
Imikorere yacu ni iya kijyambere kuko duha agaciro buri munyarwanda tutavanguye, kandi duharanira guhuza abanyarwanda b’ingeri zose. Amacakubiri aho ava akagera niyo ntwaro ya Kagame ya mbere adukubitisha. Nituyimwambura azagusha amazuru.
5. Amahanga atangiye kumenya Kagame
Amahanga atangiye gusobanukirwa Kagame nyakuri uwo ari we. Buhoro buhoro azabanukira bamuzinukwe nkuko natwe abanyarwanda yatuzinutse.
6. Nta bwoba, nta bute
Dukangurira abanyarwanda bose gushirika ubwoba n’ubute, ngo twese hamwe dusunike Kagame uri hafi kurunduka, maze turangize burundu ikibazo cy’impunzi, intambara z’urudaca, twiyunge dushingiye ku kuri na demokarasi n’ubutabera butabogamye. Ubwoba n’ubute ni inkoni Kagame akubitisha abanyarwanda. Nituzimwambura tuzaba tumutaye iheruheru.
7. Turwanya ubusambo n’inda nini
Turwanya ubusambo n’inda nini. Ese muzi ibyo Kagame yatubwiraga mw’ibanga? Ati abo bantu ni abanyanda nini. Ati nitubona ibyo dusuka muri izo nda zabo bazatuyoboka. Mwunva ako gasuzuguro? Banyarwanda, banyarwandakazi: impfubyi zumvira mu rusaku! Nyamuneka mutazagurisha uburenganzira bwanyu ifunguro rimwe gusa nka Esau!
8. Turi kumwe n’Imana
Intambara turimo duhagazwe imbere n’Imana y’Urwanda kandi ntisinzira amanywa n’ijoro. Kumanywa izadutwikiriza ikibunda. Ninjoro izatumurikira.
Itahuka ryo kuva mu mahanga, no kuva ku ngoyi ya Kagame ryaratangiye. Nitwisuganye twizirike imikandara, mu mahoro dutsinde umwanzi utwica, udusahura, kandi utubuza ubuhumekero mu rwatubyaye.
Tuzahurire i Chicago 11/06/11 twibwirire Kagame ko tumurambiwe kandi umugambi wo kwibohora watangiye neza kandi uzasozwa!
Theogene Rudasingwa
Bethesda, MD
5th June 2011
June 8, 2011 6 Comments
Amashyaka arwanya Kagame yiteguye kurwanisha induru n’amagi mabisi!
Dore inyandiko ya Tom Ndahiro ku tangazo rirarikira abanyarwanda n’inshuti guhurira Chicago kwamagana Kagame:
Abarimo ‘Intwari’ bazagaba igitero bakoresheje induru n’amagi mabisi
Igihe kirafasha mu isesengura ry’aho ibintu bigana. Hari ibitoroha kubera kwibeshya ku bantu ariko igihe kikabitunganya. Uratinda ukabona byinshi.
Abiyita abanyapolitiki bakorera mu mahanga baragenda biyerekana buhoro, buhoro. Igihe uko kigenda ni ko abantu bamenya imiterere n’imitekerereze y’abitwa ko bashaka kuzana impinduka mu gihugu.
Soma hano itangazo “IMPURUZA”:
Amashyaka arwanya Kagame yadukanye imvugo y’ubushizibwisoni:Hari itangazo ryiswe “Impuruza” ryasinyweho n’abantu batatu. Ni itangazo utatindaho kuko imyandikire yaryo iryambura agaciro.
Ntuzabaze ngo ni irya ryari, kuko iryo tangazo, nta tariki rifite. Muri make ni tract, ifite akarusho ko kugira amazina y’abaryiyitirira!
Abo ni: Theogene Rudasingwa, Theobald Rwaka na PhD Theophile Murayi. Kubavuga mu mazina ni ukugirango bijye mu nyandiko gusa ariko ntibinakwiriye.
Iyo umuntu yiyita “PhD” ntacyo wongeraho. Kutandika itariki, si ukwibagirwa kwabibateye. Ni gahunda ikomeye ya politiki bafite, nkuko babyanditse babitekereje.
Intwaro bateganya ntibazihishe. Indangururamajwi zo kuvugirizamo “induru”. N’amagi mabisi, ari mu bikoresho bateganya. Banze kuvuga amagi aboze yo gutera abantu. Ariko ubundi ni amagi bavuga koko cyangwa hari ibindi?
Aba Dr. na PhD batekereje gukoresha amagi, bakarara bacura imigambi y’amagi bakayashyira mu itangazo–leta ya Amerika igomba gusuzuma ayo magi ayo ariyo.
Ese ni ayo gutera abantu cyangwa ni ayo kuzagabanya isari aho bateganya kuvugiriza “induru”? Ntegereje kureba izo ntwaro ziteganyijwe kubuza abanyarwanda ba Amerika n’inshuti zabo guhurira Chicago.
Ubusanzwe ijambo amagi rikoreshwa na FDLR bashaka kuvuga grenade. Ayo marenga se agiye muri Amerika? Aho wenda n’aho barashaka kubihageragereza. Ntibakwibeshya bigeze aho!
Harya ubundi imvange y’induru n’amagi bibyara iki? Ni ukubitega amaso kuko byanditse ku urupapuro rw’ishyaka CNR-Intwari.
[Umuvugizi.wordpress.com]
May 30, 2011 1 Comment
Amashyaka arwanya Kagame yadukanye imvugo y’ubushizibwisoni
Kagame ajya kuri radiyo agatukana, abenshi tukabigaya, abandi bakanuma kugira ngo baramuke, abamushagaye bagakoma amashyi. Abarwanya ibibi by’ingoma ye bamushinja ko ashira isoni. Ariko igitangaje ni uko nabo badakora uko bashoboye kwose kugira ngo bayungurure imvugo cyangwa inyandiko zabo.
Ese ntibashoboraga gutanga iyi mpuruza ikurikira ngo yumvikane neza badakoresheje amagambo bakoresheje?
Dore itangazo ryashyizweho umukono n’Ihuriro Nyarwanda (RNC), CNR-Intwari na Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda rihamagarira abanyarwanda n’inshuti kwitabira kuza kwamagana Kagame i Chicago mu minsi iri imbere:
USA/RWANDA: INKURU IBAYE IMPAMO
IMPURUZA
Inkuru ibaye impamo.
Perezida Kagame azasura inshuti ze mu mugi wa Chicago muri USA. Iyo niyo nzira Kagame asigaranye kandi yahisemo kuko izindi zose zo mu rwego rwo hejuru zifunze. Asigaye ashakishiriza mu mashuri, mu madini no mu bacuruzi ngo arebe ko yakomeza kubeshya abanyarwanda bake ko agifitanye ubucuti bukomeye n’igihugu cy’ Amerika.
Ejo bundi intumwa ye Ndahiro Tom yari yohereje gusopanya no kubiba macakubiri muri Kaminuza ya Universite Brandeis hano mugi wa Boston yahaboneye akaga atahana agahiri n’ agahinda ubundi ajya kwandika ibitabapfu no gutukana nk’uko asanzwe. Ubu rero Kagame nawe ubwe azi neza ko atakiri umuntu wisanga hano muri USA niyo mpamvu mu rugendo ateganya mu mujyi wa Chicago yashoye amafranga menshi kugirango intore ze zizashobore kuza kumushengerera.
Ubu Ministri Madamu Inyumba Aloysia arazerera hano muri USA afatanije na Ambasaderi Kimonyo ngo bimakaze ikinyoma n’akarimi gasize umunyu nk’uko bisanzwe baragenda bareshya abo bashora mu icuraburindi baroshyemo igihugu cyacu. Turabikurikiranira hafi tuzabagezaho inkuru irambuye. N’ubwo muri CNR-Intwari tudafite uburyo buhambaye bwadushoboza ibyo twifuza byose, ariko dufite ubushake n’ubutwari bwo kugaragaza ukuri ku mugaragaro no guharanira ko ingoma mpotozi ya Kagame yashyize Abanyarwanda ku ngoyi, ivaho byanze bikunze.
Kubera iyo mpamvu rero turasaba abadushyigikiye bose muri urwo rugamba cyane cyane abatuye cyangwa baturiye umujyi wa Chicago, abatuye muri USA bashobora kuhagera, inshuti zacu zose zikomoka mu karere k’ibiyaga bigari, abanyamahanga bose bakunda amahoro kuzitabira imyigaragambyo igamije kwamagana Pahulo Kagame no kwerekana isura ye nyakuri ku batamuzi cyangwa se bamwibeshyeho.
Uru rugamba ni urwo Abanyarwanda bose batishimiye uko igihugu cyacu kiyobowe muri iki gihe, ntanumwe ukumiriwe. Imiryango idaharanira inyungu, abanyamakuru, abana, inkumi n’abasore, abasaza n’abakecuru mwese ntimuzatangwe kandi ntimugakangwe n’iterabwoba rikururwa n’abamotsi ba Kagame. Imyigaragambyo izakorwa mu mahoro nta birwanisho ariko muzitwaze indangururamajwi, amagi mabisi n’indurumpuruza ikwiriye BIHEHE.
Kugirango byose bizagende neza kuri gahunda byateguwemo musabwe kubaza ibisobanuro byose bikenewe kuri Adresi zikurikira:
Dr.Theogene Rudasingwa,
Co-ordinator
Interim Committee
Rwanda National Congress
Chicago, Illinois
001-510-717-8479
ngombwa@gmail.comGakwaya Rwaka Theobald
Vice- President et Porte Parole
Convention Nationale Republicaine – Intwari
Manchester, New Hampshire
001-603-294-6035
gakath53@yahoo.comMurayi Theophile, PhD
Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda
Aberdeen, Maryland
001-443-980-4676
murayit@yahoo.com
Chairman
May 29, 2011 1 Comment
