Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Posts from — February 2011


Imigambi ya Kagame yo guhitana umunyemari Tribert Rujugiro muri Uganda

par Kyomugisha

Twamenye amakuru y�ifungwa rya ba maneko ba Kagame mu gihe twarimo dukora iperereza ku mugambi wa maneko za Kagame zari zifite wo gutsinda umunyemari Tribert Rujugiro muri Uganda, agiye gushyingura umwe mu bahungu be uherutse kwitabira Imana mu gihugu cy�Ububiligi, akaba yateguraga kumushyingura muri Uganda, dore ko kugeza ubu adashobora gukandagira mu Rwanda.

Mu minsi ishize twashoboye kumenya ko umwe mu bahungu b�umunyemari yatabarutse, agafata icyemezo cyo kumushyingura muri Uganda, icyemezo kitashimishije Perezida Kagame ku buryo maneko ze ziyobowe na Gen Jack Nziza hamwe na Dr Ndahiro zatangiye guhamagaza abantu batandukanye biteguraga kujya gutabara uwo munyemari muri Uganda, zibabuza kandi zibihanagiriza ko bazahura n�uruva gusenya nibaramuka bagannye iya Uganda ngo bagiye gutabara uwo munyemari.

Nyuma yo gutoteza abari bagiye gutabara uwo munyemari wafashije Kagame igihe kirekire yaba mu ntambara cyangwa na nyuma yaho, nibwo bafashe n�icyemezo cyo kumukutsinda muri iyo mihango y�uguherekeza umuhungu we, ariko ngo bari batarabigeraho k�uburyo tugikora iperereza ryo kumenya niba koko biri muri bimwe bafatiye izo za maneko, dore ko umwe muri bo ngo yaba afitanye ubushuti n�umuryango w�umunyemari wafashaga Mzee Rujugiro gutegura no kugura ubutaka azagira urugo muri icyo gihugu, akarushyinguramo umuhungu we, dore ko ahitwa iwaba bahamuciye.

Ikinyamakuru Umuvugizi cyanashoboye kumenya ko kurwara k�umufasha w�umunyemari Rujugiro nawe waje kurwarira m�Ububiligi amaze kumva inkuru y�urupfu rw�umuhungu we, byanafashije umugabo we kudahita agwa mu mutego w�umwanzi, dore ko byatumye bamubura ukurikije igihe bashakiraga kumutsindira muri kiriya gihugu cya Uganda.

Twabibutsa ko Kagame atungwa agatoki ko kuba inyuma y�abantu bagambaniye umunyemari Rujugiro igihe yafungirwaga mu Bwongereza. Umufasha wa Rujugiro yavuye mu Rwanda shishi itabona, dore ko bamuzizaga ubushuti yari afitanye na Janet Rwigema, kandi Janet Kagame yarabimubujije, akabyanga.

Turabibutsa ko mu minsi ishize twasohoye inkuru yerekanaga ko Kagame yamennye za maneko nyinshi muri icyo gihugu cya Uganda, zikaba zari zifite imigambi itandukanye, harimo no guhungabanya umutekano wa Perezida w�icyo gihugu, imiryango y�abanyapolitiki hamwe n�abanyamakuru b�abanyarwanda bahahungiye.

[Umuvugizi]

February 15, 2011   6 Comments

Abapolisi ba Uganda bataye muri yombi maneko za Kagame

par Kyomugisha,

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko zicyekwaho gukorera Perezida Kagame ziherutse gutabwa muri yombi kubera kuneka icyo gihugu, bakaba banacyekwaho kuba imiyoboro minini yo kugura amakuru mu gisirikare cya Perezida Museveni .

R�n� Rutangungira�hamwe na�Herbert Twagiramukiza batawe muri yombi mw�ijoro ryo ku itariki ya 04 Gashyantare 2011, ubwo polisi yabahagarikaga bavuye mu kabari kari mu nkengero za Kampala, ahitwa Nakurabye, babafungira icyaha cy�ubusinzi ariko mu by�ukuri byabonekaga ko ari ikindi bakurikiranyeho�kirenze gutwara basinze, dore ko n�ubwo imodoka yari itwawe na Herbert, ntibyasobanukaga impamvu bafashe icyemezo cyo gufunga na mugenzi we bari kumwe witwa R�n�.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko ijoro bafatwa bari biriwe ari batatu, harimo n�undi munyamakuru w�umunyarwanda bari bamaze iminsi bagendana, ariko inzego z�iperereza zicyo gihugu zikaba zitaramenya neza niba bari inshuti gusa cyangwa niba bari basangiye umwuga wo kunekera u Rwanda. Muri iryo joro mu gihe polisi yabahagarikaga, ibabaza impamvu batwara kandi bamaze kunywa agatama, umunyamakuru we yabonye bitoroshye cyangwa bitasobanutse neza akizwa n�amaguru, aribwo nyuma polisi yafataga bagenzi be ikabajyana kubafungira kuri polisi. Babarekuye bucyeye bwaho ariko nanone bongera kubafata noneho babarega icyaha cyo kuneka hamwe no guhungabanya umutekano w�igihugu cya Uganda.

Amakuru tubona yemeza ko R�n� yahoze ari umwe mu basirikare bari hafi ya Gen Kabarebe, ahava agana mu basirikare barinda Kagame, ari bwo nyuma yakekwagaho kuba yari kumwe n�abandi basirikare baje kwiba Coge Bank, agakizwa n�amaguru ari bwo yazaga kwaka ubuhungiro muri UNHCR i Kampala.

Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikesha abantu bizewe yemeza ko R�n� yaje gusubirana n�inzego z�ubutatsi z�u Rwanda, anahabwa n�imbabazi kubera ubushuti yari afitanye n�umuryango wa Mzee Kananura hamwe n�umuhungu we Mbundu, k�uburyo ngo umuntu yageze i� Bugande avuga ko ahunze ubutegetsi bwa Kagame,� yatangiye kugira amafaranga menshi m�uburyo budasobanutse, ari nako agana muri Sudan y�amajyepfo akora ubucuruzi bw�impu afatanyije n�abacuruzi bacyekwaho gukorana� hafi na Perezida Kagame.

Ikindi nanone ni uko amakuru tubona yemeza ko uwo mucuruzi R�n� acyekwaho� ubushuti budasanzwe n�abasirikare bakorera Perezida Museveni, mu gihe kugeza ubu Kagame akomeje gukoresha abacuruzi be mu kugura amakuru y�inzego z�ubutasi z�icyo gihugu.

Herbert we ngo yakoreshaga ibyitwa �Beauty Contest� (amapiganwa mu bwiza, bimwe mu Rwanda byitwa Nyampinga) yashoragamo amafaranga menshi ariko bigatuma agira imishyikirano n�abantu batandukanye bityo akaba yabikoresha nk�umuyoboro wo kubonera Kagame amakuru atandukanye.

Ikindi ni uko kugeza ubu inzego z�ubutasi z�igihugu cya Uganda zari zimaze gutahura Herbert kubera ingendo zitandukanye yakoreraga hiryo no hino mu mahanga ari m�ubutumwa bwa maneko za Kagame, k�uburyo igihe bamufata icyo yakoze byari uguhita ahisha passport ye y�u Rwanda yakoreshaga, mu gihe twasohoraga iyi nkuru twari tutarashobora kumenya niba polisi ya Uganda yashoboye kubona zimwe mu nyandiko za Herbert yakoreshaga bashakaga harimo na Passport.

Turabibutsa ko mu minsi ishize twasohoye inkuru yerekanaga ko Kagame yamennye za maneko nyinshi muri icyo gihugu cya Uganda, zikaba zari zifite imigambi itandukanye, harimo no guhungabanya umutekano wa Perezida w�icyo gihugu, imiryango y�abanyapolitiki hamwe n�abanyamakuru b�abanyarwanda bahahungiye.

Twashoboye kumenya ko polisi y�icyo gihugu yaba yitegura gushyikiriza ubutabera abo basore bacyekwaho kunekera Kagame, dore ko ngo imiryango iharanira uburengazira bw�ikiremwa muntu yatangiye kubavugira.

[Umuvugizi]

February 14, 2011   1 Comment

Nkiko Nsengimana yahawe ububasha bwo guhagararira Victoire Ingabire mu mishyikirano ya FDU-Inkingi

Komite Nyobozi y�Agateganyo ya FDU-Inkingi yemeje Nkiko Nsengimana guhagararira Madame Ingabire Victoire byagateganyo.

Nkiko Nsengimana

Itangazo dukesha Bonifasi Twagirimana, Visi Perezida w�Agateganyo wa Komite Nyobozi ya FDU-Inkingi, n�Umunyamabanga mukuru w�agateganyo w�iri shyaka, Silivani Sibomana, ryemeza ko, bisabwe n�Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Biro ya Komite Nyobozi y�agateganyo y�iri shyaka yateraniye i Kigali ku wa 09 Gashyantare 2011, kugira ngo yemeze umurongo w�imishyikirano n�indi mitwe ya politiki iharanira ihinduka ry�imitegekere mu Rwanda.

Komite yishimiye byimazeyo Madamu Victoire Ingabire wemeye guhagararira ishyaka FDU-Inkingi mu mishyikirano ihuza indi miryango ya politiki, iyo miryango ikaba igamije gushakira hamwe inzira iboneye ubutegetsi bwo mu Rwanda bwahindukamo mu mahoro, bityo umunyarwanda akagira ubwisanzure n�uburenganzira biteganywa n�amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n�uburenganzira bw�ikiremwamuntu.

Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ubarizwa ubu muri gereza nkuru ya Kigali, izwi kw�izina rya 1930 kubera umwaka yubatswemo, yasabye ko Umuhuzabikorwa hagati ya FDU-Inkingi na Komite Nshyigikirabikorwa, bwana Nkiko Nsengimana, yamuhagararira muri iyo mishyikirano, mu rwego mpuzabikorwa ruzashyirwaho cyangwa no mu bindi bizumvikanwaho hamwe n�indi miryango ya politiki. Mu izina rya Perezidante wa FDU-Inkingi, Nkiko Nsengimana azajya anashyira umukono ku nyandiko zose, ari byo byitwa P.o mu rurimi rw�igifaransa.

Umuyobozi wa FDU-Inkingi yifuje kandi ko Abanyarwanda muri rusange n�abarwanashyaka ku by�umwihariko, bajya bagezwaho ibyumvikanyweho kugira ngo na bo bagire uruhare rugaragara muri iyo mpinduramatwara.

Amiel Nkuliza

February 12, 2011   2 Comments

Kagame aravuga iki ku byabaye mu Misiri?

Hari uwamenya icyo Kagame yaba yavuze ku byabereye mu Misiri? Ubu ariho aracura iyihe migambi? Aho ntagifite icyizere ko ingabo ze n’abapolisi be bazamurwanirira inkundura igihe abaturage bazamuhagurukana? Aho ntagifite icyizere ko kunuma no kwihangana kw’abaturage kwabagize intama burundu? Aho ntiyibwira ko ibihugu bimushyigikiye ubu bikirengagiza ibibi akorera abanyarwanda bizakomeza kumushyigikira igihe rubanda izaba yiyemeje kumwotsa igitutu?

Agapfa kaburiwe ni impongo.

February 12, 2011   2 Comments

None ni Mubarak, ejo ni Kagame

by Habimana Rukundo
Banyarwanda muhumure.
Kubaho kw’inkoko si impuhwe z’agaca.
Namwe abadacana uwaka na Kagome Kagame (war Criminal) nimuhumure siko bizahora.
Uyu munsi mwabyiboneye nta ruba ntirushire na Mubarak ntiyari aziko azakubira umurizo mu maguru nka nyakazezeri!
Ejo niwe nawe… ndavuga Kagame.
Twibuke abazize kuvugisha ukuri uno munsi barwanirira Rwanda nyamwinci: Bernard Ntaganda, Sylvain Sibomana, Alice Muhirwa, Martin Ntavuka…

February 12, 2011   4 Comments

Leta ya Kagame yiteguye gukona hafi miliyoni y’abagabo b’abakene ngo batazabyara abo badashoboye kurera

par Sylvain Sibomana

LETA YA FPR YITEGUYE GUKONA ABAGABO 700.000 B’ABAKENE NGO BATAZABYARA KANDI BADAFITE IBITUNGA ABABO.

Mu gihe igihugu gikomeje gushorwa mu ngirwamatora y’inzego z’ibanze arimo abayoboke b’ishyaka rimwe rukumbi FPR, Abanyarwanda baguye mu kantu bumvise ko Leta igiye gutangiza ibikorwa byo gukona abagabo 700,000 mu rwego rwo kuringaniza imbyaro.

Itsembabwoko ryahitanye hafi miliyoni y’Abanyarwanda; ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu n’itsembatsemba byirengeje ibihumbi n’ibihumbagiza haba mu Rwanda cyangwa mw�ishyamba ry�inzitane rya Kongo; imirimo ya �shiku� bita �TIG� ikoresha uburetwa abagabo barenze ibihumbi magana atanu batagitaha iwabo; uburoko bulimo imbohe zisaga ibihumbi ijana; SIDA na Malaria birahitana ibihumbi buri mwaka. Biteye agahinda kwumva Dr. Richard Sezibera, Ministri w�ubuzima, atangariza Inteko y’Abasenateri ko Leta yafashe gahunda yo gukona (vasectomy) abagabo 700’000.

Aka ni agahomamunwa. Hafi y’abagabo 50% bubatse, �bazatozwa guhitamo� kuvutswa ibyara burundu. Iyo politiki yo gukona abantu igomba guhagarara nta zindi mpaka. Urwitwazo ngo ni uko ntabyo kurya bihari bihagije. Bityo bikaba byumvikana ko hazakonwa mbere na mbere abakene. Iyo ni politiki y’ivangura rishingiye ku mutungo. Kuringaniza imbyaro bigomba kuba icyemezo cya buri munyarwanda nta gahato. Byaragaragaye ku isi hirya no hino ko uko abantu bagenda batera imbere mu bukungu no mu majyambere, ikibazo cyo kuringaniza imbyaro kigenda gitungana gahoro. Dukwiye gushyira imbaraga mu gushakira Abanyarwanda ibibatunga aho gukora amahano nk’ayo ngo hazasigare abazabona ikibatunga. U Rwanda ruriho ruragura amarembo ku buryo Abanyarwanda bazahahira ku masoko manini cyane bakava mu mfunganwe.

Ishyaka FDU Inkingi ryamaganye bikomeye iyi politiki ya Leta ya FPR. Turahamagarira Abanyarwanda kugendera kure iyo gahunda mbisha. FDU Inkingi isabye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n�indi yose idakorera mu kwaha k�ubutegetsi guhaguruka kugira ngo iyi gahunda yo kubuza Abanywarwanda ibyara bakoreshejwe gukona abagabo b’abakene iburiremo.

Sylvain Sibomana
FDU-INKINGI
Umunyamabanga mukuru w’agateganyo.

February 8, 2011   7 Comments

Umunyeshuri wa Kaminuza Eugene Uwambajimana yiyahuye kubera kuvanwa ku rutonde rw’abafashwa na Leta

par Habimana Rukundo

Umunyeshuri witwa Eugene Uwambajimana w�imyaka 20 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) yitaye mu kagozi kuwa 31 Mutarama. Intandaro yaba ari uko yakuwe ku rutonde rw�abazarihirwa na Leta muri uyu mwaka.

Tuvugana n�Umuyobozi w�Ihuriro ry�Abanyeshuri bo muri KIE (SUKIE), Francis Ntaganira yadutangarije ko bamenye inkuru y�urupfu rwe bihutira kubikurikirana ngo barebe niba koko ari umunyeshuri wabo, bajya kurebera mu buhurukiro bw�Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru aho umurambo we wajyanywe, basanga koko uwo munyeshuri bamuzi.

Ubwo twavugana n�uwari ashinzwe kurera uwo musore kuri telefone unamubereye nyirarume, Athanase Niyomugabo, yatubwiye ko Eugene Uwambajimana ari imfumbyi kuko ababyeyi be bapfuye mu ntambara yo muri 1994 ubwo yari agifiye imyaka ibiri y�amavuko. Niyomugabo yatubwiye ko ariwe wasigaye arera nyakwigendera nyuma y�uko ababyeyi be bapfuye kugeza uyu munsi.

Nyirarume wa nyakwigendera yakomeje adusobanurira ko umwana akimara kubona buruse byamushimishije cyane kuko yari asigaye amufasha kubona amafaranga yo kwiyandikisha gusa ubundi amafaranga yahabwaga ya buruse akayifashisha gukemura utundi tubazo.

Si ubwa mbere yari yiyahuye�

Nk�uko twabitangarijwe na Niyomugabo, ngo mbere y�uko umwaka wa 2010 utangira yabonye akazi kure y�umujyi ku buryo atabashaga no kuvugana na Eugene kuri telefoni. Ngo ibyo byatumye uwo mwana yiheba cyane, ashaka kwiyahura ; kuburyo yananyweye aside (Acid) abaturanyi baramutabara bamuha amata arusimbuka atyo.

Ngo kubura amafaranga yo kwiyandikisha umwaka ushize byatumye uwo musore afata icyemezo cyo guhagarika kwiga (suspence) mu mwaka wa 2010. Niyomugabo akimenya ko uyu mwana yareraga yahagaritse amasomo yamuhaye ayo kwiyandikisha muri uyu mwaka wa 2011 nk�uko yakomeje abidutangariza.

Byose rero ngo bijya gutangira, uwo musore yageze ku ishuri asanga yakuwe ku rutonde rw�abazahabwa amafaranga 25000 leta yageneraga abanyeshuri barihirwa na leta, arushaho kwiheba.

Tumubajije niba akeka ko iyo yaba ariyo ntandaro yo kwiyahura kwa Uwambajimana, Niyomugabo yagize ati:�Ejo bundi yabwiye mugenzi we ko arambiwe kundushya, kuko ngo atiyumvishaga ukuntu nazajya mbona ibihumbi 60 byo gukoresha buri kintu akeneye.

N�ubwo umuntu atabasha gusoma mu mutima we ariko ndakeka ko yiyahuye kubera kubura ubufasha nyuma yo gukurwa kuri urwo rutonde kandi ariho yari yizeye�.

Eugene Uwambajimana yari atuye ku Gitega mu Mujyi wa Kigali, aho yari acumbitse mu nzu y�uyu Niyomugabo kuko nta handi yari kubona acumbika kubera ubushobozi buke. Yabanaga muri iyi nzu n�uwitwa Emmanuel Maniraguha wari ashinzwe kuyicunga.

Habuze ubushobozi bwo kumushyingura�

Tubajije Niyomugabo igihe bateganyiriza gushyingura umurambo wa nyakwigendera yadusubije mu ijwi ryuje agahinda ati: �Twateganyaga kumushyingura ejo ariko ubushobozi bwabuze pe! Nitabaje no muri KIE, kubera ko uyu munsi ari konji ntibagira icyo bamarira�.

Yasoje atubwira ko ubushobozi nibuboneka nyakwigendera Eugene Uwambajimana azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y�Amajyepfo aho uyu mwana akomoka.

Shaba Erick Bill

February 3, 2011   2 Comments