Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urukiko rwo mu Buholandi rwemeje ko zimwe mu mpapuro za Ingabire zishobora kwohererezwa ubushinjacyaha mu Rwanda

Urukiko rwo mu Buholandi rwemeje ko zimwe mu mpapuro za Victoire Ingabire zafashwe na Polisi y’Ubuholandi zishobora kwohererezwa ubushinjacyaha mu Rwanda. Ariko icyemezo cya nyuma kizafatwa na ministeri w�ubutabera
Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Kamena, urukiko rwo mu gihugu cy�Ubuholandi bwemeje ko nta tegeko ribuza iki gihugu koherereza ubushinjacyaha bw�u Rwanda inyandiko zafashwe mu nzu ya Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi.

Urukiko rwo mu Buholandi rwafashe icyemezo cyo guha leta y’u Rwanda inyandiko eshatu zafashwe mu nzu ye iri mu Buholandi igihe yasakwaga n’igipolisi mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize.

Ku tariki ya 13 Ukuboza umwaka ushize nibwo inzu y’umunyepolitiki Ingabire iri Zevenhuizen mu Buholandi yasatswe hakurikijwe icyifuzo cy�ubushinjacyaha bw�u Rwanda bwasabaga ko bikorwa mu rwego rwo kwegeranya ibimenyetso ku byaha bumurega. Icyo gihe hafashwe za mudasobwa ndetse n�inyandiko zijyanye n�ishyaka rya FDU-Inkingi.

Victoire Ingabire afungiwe muri gereza ’1930′ mu Rwanda aho ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu no gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aregwa kandi ingengabitekerezo ya jenoside no kuba ngo ashaka gushyiraho umutwe w’inyeshyamba witwa CDF- Coalition of Democratic Forces.

Kuba urukiko rwafashe icyo cyemezo ariko ntibivuga ko izi nyandiko zigomba guhita zoherezwa mu Rwanda. Minisitiri w�Umutekano n’ Ubutabera w’Ubuholandi niwe ugomba gufata icyemezo cya nyuma cyo kwohereza izo mpapuro mu Rwanda.

Mbere yo gufata icyemezo cya nyuma, Minisitiri w�Umutekano n�Ubutabera Opstelten agomba kubanza kubiganiraho n�abandi banyepolitiki bo mu gihugu cye, cyane uw�ububanyi n�amahanga.

Radio Netherland Worldwide ivuga ko ibi bishobora gutinza cyangwa kuburizamo iki cyemezo kuko Ubuholandi butakiriye neza itabwa muri yombi rya Ingabire Victoire.

Uretse abari muri guverinoma bakomeje kotsa igitutu Ministri Opstelten ngo aburizemo iki cyifuzo, zimwe mu ntumwa za rubanda nazo ngo ntizigishyigikiye.

Umudepite wo mu ishyaka rya gikirisitu (ChristenUnie) Jo�l Voordewind yagize ati: �N�ubwo uru rubanza [rwa Ingabire] atari urwa politiki, kuki twakorana n�ubushinjacyaha bwo mu gihugu bugifite ubutabera butigenga byuzuye? �

Ubushinjacyaha bwiteze kubona ibimenyetso muri izi nyandiko

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga yavuze ko u Rwanda rwishimiye icyo cyemezo cyafashwe n’urukiko rwo mu Buholandi, ngo kuko izo nyandiko ziziyongera ku bimenyetso bari basanganwe.
Ngoga yagize ati: � Twasabye ko bakora isaka mu rugo iwe, byarabaye; zimwe mu mpapuro zahafatiwe zagaragaye ko zifitanye isano n�urubanza rwacu, ni zo urukiko rwategetse ko twahabwa. Hari n�ibyafashwe bitari bifitanye isano n�ikibazo tumukurikiranyeho, ibyo ngibyo byashubijwe umuryango we�.

Martin Ngoga yavuze ko batazibahaye baba babangamiye ubutabera no gushaka kumenya ukuri ku rubanza rwa Victoire Ingabire. Yongeraho ko hari umushinjacyaha wabo wagiye mu Buholandi izo nyandiko zikimara gufatwa, azicishamo amaso zose ku buryo bazibaha, batazibaha ibikubiyemo ngo barabizi.

Ngoga yemeza ko hari n’izindi mpapuro ubushinjacyaha bukuru bwahawe n�igihugu cya Kongo-Kinshasa n� icy�u Burundi ariko ngo hari ibindi bihugu, nk�u Busuwisi n�Ububiligi, bititabiriye icyifuzo ubushinjacyaha bukuru bw�u Rwanda bwabishyikirije bwo gutanga impapuro zirebana na Victoire Ingabire.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment