Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Igisirikari

Abasirikari ex-FPR na ex-FAR bibukiye hamwe abaguye mu ntambara ya 1990-1994

par Jonathan Musonera

Bwana Jonathan Musonera arasobanura ukuntu abasirikari bari mu buhungiro bahoze bari muri FPR bifatanije n’abahoze bari muri FAR ku tariki ya mbere y’Ukwakira 2011 i London, maze bibukira hamwe abasirikari bo mu mpande zombi baguye ku rugamba kuva 1990 kugeza muri 1994. Mu bibutswe uwo munsi harimo ba Rwigema, Nsabimana Deogratias, Bunyenyezi, Bayingana, Rwendeye, Cyiza n’abandi…
Iyi ni interview Bwana Musonera yatanze asobanura impamvu bijihije uwo munsi n’akamaro ko kuba abasirikari bari bashyamiranye icyo gihe bariyemeje guhuriza hamwe bakibuka ababo baguye ku rugamba.

Share

October 3, 2011   7 Comments

Impamvu zatumye Inzirabwoba (F.A.R.) zitsindwa intambara

par Rwanda Rwiza

IMPAMVU INZIRABWOBA ZATSINZWE INTAMBARA

  1. Kwinjira muri Politique y’amashyaka menshi mu buryo buhubukiwe kandi igihugu kiri mu ntambara:- Amashyaka agitangira byateye akajagari mu gihugu: imyigaragambyo, amagambo yo guca intege ingabo z’igihugu, byateye discipline nkeya mu gisirikare, ku buryo abayobozi b’ingabo byabagoraga gukurikirana discipline, byari byoroshye ko umusirikare avuga ko yahanwe kubera ko avuka mu karere aka n’aka, bakamureka ngo bititwa ko bamurenganije ngo kuko atavuka mu majyaruguru. Abanyapolitike bari muri gouvernement kandi bakorera umwanzi. Ibinyamakuru byakoreraga umwanzi ku mugaragaro bikumvisha abasirikare ko kurwana ari ukurwanirira Président Habyarimana cyangwa ko intambara ireba abo mu majyaruguru gusa (hari n’abavugaga ngo bazarwana intambara igeze iwabo.) Ariko icyaje kugaragara inkotanyi zahereye ruhande ntawe zasize n’abibwiraga ko zirwanya Habyarimana gusa zabamariye ku icumu.
    - Abanyapolitike b’inda nini bashakaga ubutegetsi batitaye ku ngaruka zizaza nyuma: Nabaha ingero zimwe na zimwe kuko ingero z’ibyo abo banyapolitike bakoze ntawazirondora ngo abirangize:
    - Nsengiyaremye Dismas yemereye FPR ko abasirikare b’abafaransa bava mu Rwanda kugirango nawe FPR izamwemere nka Ministre w’intebe wa gouvernement izava mu masezerano ya Arusha. Ibyo byababaje kandi bitungura abafaransa cyane kuko babibamenyesheje byararangije kwemezwa. Byateye ingaruka zatumye n’abafaransa bamaze kuva mu Rwanda batarongeye gufasha u Rwanda mu rwego rwa gisirikare.

    - Rugenera Marc yanze ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho muri 1994 avuga ko intambara yarangiye, ku buryo intambara yubura nta masasu ahagije yari ahari biri mu mpamvu nyamukuru yatumye FPR itsinda intambara,(imbunda zacu ziremereye nka za 105mm howitzer, 122mm howitzer n’izindi zagiye kubikwa i Muramba ku Gisenyi kubera kubura amasasu), gutinza imishahara y’abasirikare ku bushake kugirango batakaze moral n’ibindi.

    - Ngulinzira Boniface, Gasana Anastase n’abandi babaga bahagarariye Leta y’u Rwanda mu mishyikirano ariko ubona bashishikajwe no kwemera ibyo FPR ishaka byose batitaye ku banyarwanda muri rusange.

    - Imyitwarire idahwitse y’abanyapolitike bamwe na bamwe batekerezaga ko itsindwa rya les FAR ari ugutsindwa kwa Président Habyarimana wenyine. Bakibwira ko intambara itabareba. Ariko abo FPR itishe cyangwa ngo ifunge mbona barahunze nkatwe.

  2. Igitutu cy’amahanga
    - Amahanga yashyize igitutu kuri gouvermenent y’u Rwanda cyane, ntibashaka kumva ikibazo uko kimeze ahubwo bakumva ko Leta y’u Rwanda ari igitugu, ntibashake kubuza Uganda gukomeza gufasha FPR no gutera u Rwanda. Mbona byaraterwaga n’uko abashyigikiye FPR bakoraga uko bashoboye bagakora Propagande ihagije, mu gihe uruhande rwa leta y’u Rwanda diplomatie yari nke kandi iri mu maboko ya MDR yari ishishikajwe no kurwanya Président Habyarimana aho kurwanya FPR.
    - Ibihugu by’aba Anglo-saxons (Canada, England, USA, n’ibindi) n’ibihugu by’Afrika bivuga icyongereza byari bishyigikiye FPR kubera impamvu z’ururimi n’amateka ya bamwe mu bayobozi ba FPR bari barakoranye nabyo (Uganda yo kuyitandukanya na FPR byari biruhije bari bamwe, Tanzania yo yarumaga ihuha, mu rupfu rwa Président Habyarimana ntawayishira amakenga, ndetse n’ukuntu impunzi z’abanyarwanda zirukanywe nabyo byerekanye aho yari ibogamiye, ..) Ububiligi bwo abanyapolitiki baho ntabwo bavugaga rumwe ku kibazo cy’u Rwanda no mu ngabo zabo zoherejwe muri MINUAR niko byari bimeze, ariko igice cyari gishyigikiye FPR nicyo cyari gifite ingufu, byaje guhuhurwa n’urupfu rw’abasirikare b’ababiligi, na propagande y’abashyigikiye FPR. Ibihugu byari bishyigikiye u Rwanda byari bike. Ubufaransa bwari bushyigikiye u Rwanda ariko kwirukanwa kw’abasirikare babo byarababaje cyane, Zaïre ya Mobutu yo nayo yari ishyigikiye u Rwanda ariko ubutegetsi bwaho bwarajegajegaga. Ibyo bihugu byaje kugwa mu mutego wa FPR yakwije ikinyoma ikimara guhanura indege ya Président Habyarimana ko yahanuwe na aba FAR batashakaga amasezerano ya Arusha. Abari inshuti za Président Habyarimana batereranye u Rwanda. Izo ngaruka n’ubu ziracyagaragara ku banyarwanda b’abahutu ku isi hose aho bageze ntawe ubashira amakenga akenshi baratotezwa.
    - FPR yari yemeje ibihugu biyishyigikiye ko ihita ifata umujyi wa Kigali mu gihe gito, ariko byaje kuyinanira, noneho ibihugu byari biyishyigikiye byigira inama yo gushyiraho Embargo ku ntwaro bikoresheje ONU. FPR yakomeje kubona intwaro ziciye i Bugande, ndetse n’ingabo za Uganda yafashaga FPR cyane cyane mu rwego rw’imbunda zirasa kure (artillerie Lourde). Aha Zaïre ya Mobutu yaraduhemukiye cyane kuko iyo iduha uburyo bwo kubona amasasu n’imbunda ku buryo buhagije nk’uko Uganda yabikoreraga FPR yari kuba idufashije cyane nayo itiretse.
    - Intambara yo mu Rwanda kuri FPR yari ugufata ubutegetsi mu Rwanda, ariko ibihugu byafashije FPR cyane bishaka gukuraho Mobutu no kubona uburyo bigera muri Congo ngo byisahurire.
  3. GOMN na MINUAR byabaye uburyo bwo kwinjiza ba Maneko ba FPR mu Rwanda ku mugaragaro, ndetse n’abari bagize GOMN na MINUAR abenshi bakoranaga na FPR.
    - Aha niho hagaragarira uruhare Général-Major Karenzi Karake yagize mu gutuma FPR itsinda intambara, yashoboye kwinjira mu Rwanda noneho aba umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya FPR mu gihugu imbere: Gukwiza Propagande ya FPR, Gushishikariza abana b’abatutsi n’abahutu bamwe na bamwe kujya mu nkotanyi, gutega ibisasu, kwica abantu bakoresheje imbunda cyangwa amarozi (Gatabazi, Gapyisi, Bucyana, Katumba, Rwambuka n’abandi..), gushaka ibyitso mu gisirikari no mu banyapolitike, kuneka uko les FAR bahagaze ku buryo inkotanyi zari zifite amakuru ahagije igihe zagabaga ibitero. (uko unités zimeze n’aho ziri, ibibazo bihari, aba officiers barwaye cyangwa bari muri congé. Urugero: ibitero cyo mu Mutara muri 1991 igihe Général Nsabimana yari muri congé yasimbuwe na Gatsinzi n’ibindi
    - Nyuma haje kuza Général Dallaire we yaje wagira ngo yaje afite mission yo gushyira FPR ku butegetsi, nawe arabyivugira mu gitabo cye iyo ataka FPR na Kagame ahubwo abandi akabagira ruvumwa. Yafashije FPR mu ntambara ya 1994 cyane cyane mu kubanekera no kubaha amakuru kuri les FAR, gushaka gucamo ibice les FAR, ndetse no guha amapositions ya MINUAR inkotanyi zikayakoresha zirasa maze bazisubiza MINUAR ikavuza induru, kwicira abantu mu maso ya MINUAR ntigire icyo ivuga: urugero kuri Stade amahoro, Hotel Merdien n’ahandi.
  4. Ikindi kintu cy’ingenzi n’imiterere y’Abayoboraga igisirikari navuga nka Etat-Major ya Armée. Uwari Chef d’Etat-major adjoint Colonel Serubuga yari yarayigize akarima ke ku buryo byatumye abasirikari benshi bakundaga igihugu bahinduka abarakare bitari ngombwa, hari ingeso yo guhakwa cyane no gutikura ku buryo umusirikari mwiza ari uwabaga uhakwa cyane cyangwa arebwa neza n’ibukuru. Ikibabaje ni uko Président Habyarimana ntacyo yabikozeho areka Serubuga yangiza armée. Hari abasirikari benshi birukanwe mbere y’uko intambara itangira bazira ibintu by’amafuti kandi bari bakenewe mu ntambara.
  5. Umutima mwiza wa Président Habyalimana uri mu bintu byatumye FPR ifata ubutegetsi, kuko iyo aba umunyagitugu koko nk’uko byavugwaga n’abamurwanya bariya banyapolitike bose bamurwanyaga ababa yarabishe akabamara cyangwa akabafunga, ibyo byari gutera ubwoba abandi, ndetse n’abirirwaga bakora propagande ya FPR ku mugaragaro cyangwa bakohereza abana babo mu nkotanyi ntabwo bari kubitinyuka. Ndetse na FPR kubona ibyitso muri armée no banyapolitique byari kuyigora.
    - Président Habyarimana na leta y’u Rwanda bari bahangayikishijwe n’abakuwe mu byabo n’intambara muri Byumba na Ruhengeri bari umuzigo kuri leta, kandi bwari uburyo bworoshye kuri FPR mu gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ndetse no kubona abaturage bihishamo mu gucengera. Mu gihe FPR yo nta baturage yari ifite bayihangayikishije, n’abatutsi bari mu Rwanda ntacyo bari bayibwiye ahubwo yifuzaga ko bagirirwa nabi kugira ngo ibone urwitwazo mu kubura imirwano n’uko yereka amahanga ko Leta irimo yica abantu.
    - Kuba Président Habyarimana atarakurikiranye FPR ku butaka bwa Uganda nabyo byagize ingaruka. Byananije abasirikare kuko FPR yahungiraga i Bugande ntibayikurikire, bakaraswa na artillerie Lourde ya Uganda. Iyo Président Habyarimana aba gashoza ntambara nk’uko Kagame ameze ubu aba yarateye Uganda, ndahamya ko ONU n’amahanga byari gukemura icyo kibazo nk’ikibazo k’ibihugu bibiri. Byari gutuma FPR itagira ingufu za politique nk’izo yari ifite icyo gihe.
    - Président Habyarimana n’abanyarwanda muri rusange bizeraga amahanga, bumvaga amahanga azagera aho akabona uko ibibazo by’u Rwanda bimeze nyabyo. Uko kwizera amahanga abanyarwanda bakomeje kukugira kugeza n’uyu munsi n’ubwo amahanga akomeje kwirengagiza. Reba ukuntu FPR yishe abantu ifata ubutegetsi na nyuma yaho amahanga akirengagiza, reba ukuntu FPR yishe abantu i Kibeho hari na MINUAR, reba muri Congo, ba Ingabire n’abandi baboreye muri prison ariko ntacyo amahanga avuga.
  6. Urupfu rwa Président Habyarimana ruri mu bintu bikomeye byatumye FPR itsinda, kuko Habyarimana yari afite inshuti nyinshi zashoboraga kumurwanaho kandi n’ubwo hari abamurwanyaga abanyarwanda benshi baramukundaga ndetse n’abatutsi benshi baramukundaga. Abatutsi batinyuka kuvuga ukuri bavuga ko ntacyo yari abatwaye ahubwo ariwe wari ubarinze. FPR imaze kumwica yahise ibonamo inyungu nyinshi mu rupfu rwe: yari yikijije umuntu wari uyibangamiye mugufata ubutegetsi, noneho yahise ibeshya amahanga ko yishwe n’aba FAR batari bashyigikiye Arusha bituma Leta y’u Rwanda ihinduka igicibwa ntihagira abayemera kugeza no ku nshuti magara za Président Habyarimana.
  7. - FPR yari ifite gahunda yo gufata ubutegetsi ku ngufu kandi bwose, kandi yo yari décidé. Ibintu byose yavugaga by’imishyikirano byari ukubeshya, yakoraga ibyo bita fight and talk, ni ukuvuga ko yarwanaga yabona igiye gutsindwa cyangwa ingufu zibaye nke ikemera imishyikirano kugirango yisuganye ibone uko itegura ibindi bitero.
    - Muri FPR harimo discipline ikabije hakorwaga ibyo Kagame n’agatsiko ke bashaka gusa abatabyubahirizaga cyangwa abasirikari bakoraga amakosa baricwaga hakoreshejwe agafuni, Nta baturage FPR yari ifite bari bayibereye umuzigo mu ntambara yayo ku buryo inkotanyi zabaga zifite umwanya uhagije wo kurwana no kwica nta kibazo.
    - FPR ni kabuhariwe mu binyoma ku buryo abantu benshi yashoboye kubabeshya kugeza ubu. Ari amahanga, ari abanyarwanda bose iba ifite ibintu ikoresha ngo ibareshye, iyo ibonye kureshya ikoresheje ibintu byanze, bagutera ubwoba, bashaka ibintu bakubeshyera cyangwa bakakwica. FPR ni abagome cyane, iyo batakigukeneye batangira kugutesha umutwe bagashyirwa bakwikijije, Reba ba Pasteur Bizimungu, Général Munyakazi, Sénateur Safari n’abandi n’abandi…
    - FPR nta soni igira muzi kom u mishikirano ya Arusha igitangira yavuze ngo irashaka 80% y’abasirikari bose, ubu ngo mu Rwanda nta moko ahaba, ariko ni ukugirango abantu batabona ko imyanya yose ari muri Leta ari mu Gisirikare yihariwe n’abatutsi gusa kandi nabo si bose kuko byose byihariwe n’abavuye Uganda kandi nabo si bose ahubwo iyo urebye ubona ari agatsiko gato kihariye ibintu byose.
Umwanzuro:

Rero abajya bibwira ko les FAR batakoze iyo bwabaga baribeshya ahubwo hari impamvu nyinshi zatumye batsindwa. Nizere ko ibi bizatubera isomo mu myaka itaha.

Share

September 12, 2011   6 Comments

Gen James Kabarebe mu rugendo rwo gutsura ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa mu bya gisirikare

Gen. James Kabarebe, wayoboraga ingabo zakoze jenoside yakorewe abahutu muri Congo

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashyitse i Beijing mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa kuwa kane, mu ruzindiko rw’iminsi itanu mu rwego rwo gutsura umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Akihagera, Kabarebe yasuye Diviziyo ya 6 yo mu ngabo z’u Bushinwa, anagirana umubonano n’Umuyobozi Wungirije w’Inama Ngishwanama y’Abaturage b’u Bushinwa mu bya Politiki, Bwana Li Zhaozhuo.

Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo riratumenyesha ko Gen Kabarebe azanasura Ishuri rya Gisirikare ryo mu Karere ka Nanjing ndetse n’ishuri ryigisha gukoresha imbunda nini rya Nanjing. Biteganyijwe kandi ko azanasura inganda zitandukanye zikora intwaro, ahamurikirwa ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi.

Muri uru ruzinduko, Gen Kabarebe aherekejwe n’abandi basirikare bane bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yabonanye ku tariki 17/8/2010 n’uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda ucyuye igihe, Ambasaderi Sun Shuzhong, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Tubibutse ko Gen James Kabarebe ari umwe mu bayoboraga ingabo zateguye zikanakora jenoside y’abahutu muri RD Congo nk’uko byatangajwe muri raporo ya ONU yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi.

Share

October 24, 2010   1 Comment

Ese Obama azemera ko raporo ya ONU irega jenoside ingabo z’u Rwanda izinzikwa kugira ngo zigume i Darfur?

par Gasasira

obama-pointing-sm

Turebe ukuri kwe!
Obama azemera ko raporo irega Generali Kagame n’ingabo ze jenoside izinzikwa?

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi nkuko yemezwa n’ambasaderi w’ Amerika muri Loni Suzan Rice, avuga ko Perezida Obama yemeye ubutumire bw’umunyamabanga mukuru wa Loni kuza mu nama izahuza abayobozi b’ibihugu bigize akanama k’umutekano, Banki y’isi yose hamwe n’ibindi bihugu birebwa n’ikibazo cya Darfur. Iyo nama iteganyijwe ku itariki ya 24 Nzeri 2010, ku kicaro gikuru cya Loni i  New York, iteganyijwe no kuzitabirwa n’abandi ba Perezida b’ibindi bihugu.

Iyo nama  igomba kwigirwamo ibibazo byo muri Sudani, kurebera hamwe uburyo amatora ya Kamarampaka ateganyijwe muri uyu mwaka utaha  ariyo agomba kwemeza ko Sudani y’amajyepfo ( Southern Sudan) yakwigenga, cyangwa yaguma kuri Sudani isanzwe.

Ambasaderi w’Amerika muri Loni Suzan Rice akaba yaratangarije abanyamakuru ko Perezida Obama asanga iyo nama ari inama ikomeye cyane kuko iziga ku kibazo cya  Sudani kizagira ingaruka nziza ku mibereho ya Sudani y’ejo hazaza; mu gihe amatora ya Kamarampaka ya Sudani, ashobora kuzemeza ko Sudani y’amajyepfo iba intara yigenga asigaje iminsi ijana gusa.

Ambasederi Suzan Rice akaba yanatangarije abanyamakuru ko iyo nama izaba irimo Perezida Obama izaba ari ikimenyetso gikomeye  ku baturage ba Sudani hamwe n’ abanyapolitiki bireba, yatangaje kandi  ko Leta y’Amerika ishishikajwe no kugira uruhare runini mu gucyemura ibibazo byaranze Sudan y’ amajyepfo hamwe na Darfur muri rusange.

Amakuru atugeraho na none akaba yemeza ko umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon  yanatabaje Perezida Obama kugira uruhare runini mu gucyemura ibibazo bimwugarije by’ukuntu u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Darfur kubera raporo ya Loni iherutse gutagazwa n’abanyamakuru imbura gihe igaragaza ko, u Rwanda rushobora kuba rwaragize uruhare runini mu gukora ubwicanyi bushobora kwitwa jenoside, bwakorewe impunzi z’abahutu zari zarahungiye mu Kongo.

Impungenge z’ umunyamabanga mukuru wa Loni zikaba zije zikurikira iza Madame Hilarie  Clinton umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, nawe uherutse guhamagaza ibihugu byose birebwa niki kibazo cyo kugarura amahoro n’umutekano muri Darfur gukaza umurego kugira ngo amaraso atongera kumeneka muri Darfur kubera raporo babonaga zigaragaza ko hashobora kuba imvururu nyinshi mbere y’ayo matora ya Kamarampaka, zigamije kuburizamo icyo gikorwa.

Isi yose ikaba ihanze amaso uko Leta ya Perezida Obama izacyemura kiriya kibazo cy’u Rwanda rushaka gukura ingabo zarwo mu Darfur kubera gushaka kuburizamo iyo raporo igaragaza ko zimwe mu ngabo z’u Rwanda zaba zarakoreye jenoside impunzi z’ abahutu zari muri Kongo.

Kandi abantu beshi bakaba bategereje kureba  Perezida Obama na Guverinoma ye uko izabyitwaramo cyane ko yigaragaje nka guverinoma ishaka kurwanya no guhana abica bakanabangamira uburengazira bw’ ikiremwa-muntu.

Ibibazo rero bikaba ari byinshi byibazwa ku myitwarire y’Amerika muri kiriya kibazo:

  1. Ese Perezida Obama arahitamo  gukingira ikibaba ingabo z’u Rwanda  kugirango ikomeze irinde umutekano muri Darfur bityo raporo ya Loni ikosorwe nkuko Kagame abishaka?
  2. Perezida Obama se yaba aribufashe Loni kumvisha Bashir kwemerera ayandi mahanga gusimbura ingabo z’ u Rwanda ntamananiza?
  3. Cyangwa se Loni kimwe nibindi bihugu by’ibihangage harimo n’Amerika byaba byiteguye kongera gutererana Abanyarwanda n’ Abanyekongo bakingira ikibaba abicanyi kimwe n’abandi,  kubera inyungu za Politiki ? Ese baramutse babikoze, aho bucyera ntibazafatwa nk’abafatanyacyaha?

Tubitege amaso.

[Umuvugizi]

Share

September 14, 2010   3 Comments

Abajenosideri babiri Bashir na Kagame bateye ONU ikibazo kitoroshye

par Gasasira
Loni mu mayira abiri kubera kunanizwa na Perezida Bashir  hamwe na Kagame.

…Raporo ya Loni nisohoka ivugako ingabo z’u Rwanda zakoze jenoside y’abahutu muri Kongo nzahita nkura ingabo zarindaga umutekano muri Darfur, icyemezo cyanjye ni ndakuka”- Kagame

… Ingabo z’u Rwanda niziramuka zivuye muri Darfur nta zindi ngabo z’ikindi gihugu nshaka ko zinzira mu gihugu, kandi icyemezo cyanjye ni ndakuka”- Bashir

bashir-kagame

Bashir na Kagame:
bombi barashinjwa jenoside, biyemeje kurengerana.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko kugeza ubu ubuyobozi bwa Loni buri mu gihirahiro kubera ubufatanyi butunguranye hagati ya Perezida Bashir wa Sudan na Kagame ku girango bananize iriya raporo ya Loni gusohoka igaragaza ko igisirikare cya Kagame kiregwa ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu muri Kongo, ndetse bushobora kwitwa  jenoside .

Amakuru atugeraho yemeza ko nyuma yaho u Rwanda rutangarije ko rugiye gukura ingabo zarwo muri Darfur, ubuyobozi bwa Loni bwavuganye na bimwe mu bihugu bishobora kuyigoboka haramutse habaye icyuho u Rwanda rugakura abasirikare barwo muri Sudan.

Ibihugu bigera kuri bitatu byemeye rero  gutanga ingabo byihutirwa harimo, Tanzania, Ghana n’ikindi gihugu tutarashobora kumenya kugirango nibura abaturage bo muri Darfur nabo batazahura n’ibibazo u Rwanda ruramutse rukuyeyo ingabo.

Ariko ngo ibyatunguye Loni ni ukuntu Perezida Bashir yahise avuga ko nta kindi gihugu acyeneye ko cyohereza ingabo mu gihugu cye u Rwanda ruramutse rukuye ingabo zarwo muri Sudan, kandi ko atashobora kwivuguruza ku gitekerezo cye.

Ibi bikaba bije mu gihe gito cyane ministiri w’ububanyi n’ampahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo atangarije itangazamakuru ko ashyigikiye Kenya kuba yaratumiye Bashir mu birori biherutse kubera muri icyo gihugu byo gutangiza ku mugaragaro itegeko–nshinga rishya rya Kenya.

Yamaganye kandi politiki ya mpatse ibihugu kuburyo abakurikiranira hafi ibya politiki ya Afurika bemeza ko nta kabuza ko Kagame na Bashir ari umugambi bacuze kugirango bananize Loni  bitwaje ingabo z’u Rwanda ziri muri Darfur kugirango akanama gashinzwe uburengazira bw’ ikiremwa muntu gakosore iriya raporo nibura bayisohore igika cy’uko izo ngabo zakoze jenoside cyavuyemo.

Kuri Kagame kuba ingabo ze zishinjwa jenoside bikaba bitamworohera kuko politiki y’u Rwanda nkuko twakomeje kubivuga ishingiye ku ipfundo ryo kugaragaza ko Kagame yahagaritse jenoside, kandi amakosa yose akorwa mu Rwanda areguzwa n’uko aterwa n’ingaruka za jenoside. Bityo bikaba bitamworohera aramutse ashinjijwe ko nawe yakoze jenoside.

Perezida Kagame akaba agomba kugirira uruzinduko ku biro bikuru by’umuryango w’abibumbye New York mu cyumweru gitaha, akaba agomba kongera guhura na Ban Ki moon mu rwego rwo gukomeza kumwumvisha ko raporo yasohoka yahinduwe hatarimo ijambo jenoside.

Ariko rero umutego ukomeye kuri Loni ukaba ugihari, aba baperezida bombi benda gusangira amateka yo gushinjwa ubwicanyi bw’abaturage b’ibihugu byabo, bagiye inama yo kunaniza raporo:
Kagame ati “Raporo ya Loni nisohoka ivugako ingabo z’u Rwanda zakoze jenoside y’abahutu muri Kongo nzahita nkura ingabo zarindaga umutekano muri Darfur, icyemezo cyanjye ni ndakuka”,
Bashir nawe ati: “ Ingabo z’u Rwanda niziramuka zivuye muri Darfur nta zindi ngabo z’ikindi gihugu nshaka ko zinzira mu gihugu cyanjye, kandi icyemezo cyanjye ni ndakuka”.

[Umuvugizi]

Share

September 13, 2010   2 Comments

Afurika y’epfo yafashe abandi 5 baregwa kugira uruhare mu iraswa rya Gen. Kayumba Nyamwasa

Polisi ya Afurika y’epfo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko yafashe abandi bantu 5 bakekwaho kuba baragize uruhare mu iraswa rya Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ryabaye tariki 16/6/2010 i Johannesburg.
Abo bantu bakaba barafashwe biyongera ku bandi 6 bari bafashwe mbere iryo raswa rimaze iminsi mike ribaye, ariko hari hasigayemo batanu kuko uwitwa Francis Gakwerere w’umunyarwanda we yari yarekuwe.

Abo batanu ba nyuma bakaba barafashwe mu kwa gatandatu n’ukwa karindwi, ngo ariko bikaba bitari ngombwa kubibwira itangazamakuru muri icyo gihe, nk’uko bitaganzwa na Brig. Govindsamy Mariemuthoo uvugira icyo gipolisi. Kugira ngo ibyabo bimenyekane ni uko kuri uyu wa gatatu tariki 25/8/2010 bagejejwe imbere y’ubutabera bari kumwe na babandi batanu ba mbere.

Umushinjacyaha wo muri Afurika y’epfo yavuze ko abo bantu ari ibikoresho by’igihugu cyo hanze atavuze izina; bose bagejejwe imbere y’ubucamanza uyu munsi.

Abategetsi ba Afurika y’epfo bavuga ko ubu Gen Kayumba Nyamwasa arindiwe ahantu h’ibanga na polisi ya Afurika y’epfo.

Icyo kibazo cya Nyamwasa cyateje ubwumvikane buke mu mubano w’u Rwanda n’Afurika y’epfo ku buryo Afurika y’epfo yahamagaje Ambasaderi wayo mu Rwanda.

Share

August 26, 2010   3 Comments

Mwene nyina wa Kayumba Nyamwasa, Lt Col Rugigana Ngabo, yatawe muri yombi

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 20/8/2010, Inzego z’ubutabera za gisirikare zataye muri yombi Lt Col Rugigana Ngabo wari umuyobozi (Commanding Officer) wa Engineering Regiment, akaba na mwene nyina wa General Faustin Kayumba Nyamwasa ubu wahungiye muri Afurika y’Epfo, aho aherutse kurusimbuka igihe yarasirwaga imbere y’iwe avuye guhaha.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Colonel Jill Rutaremara yatangaje ko Lt Col Rugigana Ngabo ashinjwa ku giti cye kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nyuma y’aho hatangiye kuba ibitero byo gutera gerenade mu mujyi wa Kigali, abashinzwe inzego z’umutekano batangaje ko Lt Gen Nyamwasa na Col Patrick Karegeya babifitemo uruhare, bavuga kandi ko hari abandi bakorana nabo bari mu gihugu no hanze bazagenda bafatwa bagakurikiranwa.
Ubu ngo iperereza riracyakomeza kuri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu n’uruhare Lt Col Rugigana yaba yarabigizemo, nk’uko umuvugizi w’ingabo yakomeje abitangaza.

Share

August 22, 2010   12 Comments

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ku birebana n’umutekano

jill-rutaremara-rdf-spokesperson

Lt Col Jill Rutaremara
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Nyuma yaho ku wa gatatu ushize hongeye guterwa gerenade mu mujyi wa Kigali igahitana 2 abarenga 20 bagakomereka, Umuvugizi w’Ingabo (RDF), Lt Col Jill Rutaremara yashyize ahagaragara itangazo avuga ko Ingabo z’u Rwanda ubu zifite ishusho nyaryo ry’umutwe w’ibyihebe ndetse n’abari inyuma y’ibyo bikorwa bibisha.

Muri iryo tangazo, Rutaremara yavuze ko kuri ubu bafite amakuru ahagije ku bantu bari inyuma y’ibi bitero, kuva ku babikangurira abandi, aho bakura amafaranga, kugeza kuho bakura gerenade n’uburyo bazihererekanya.

Yongeyeho ko Ingabo z’u Rwanda zizakora ibishoboka byose mu gushakisha no gushyira ahagaragara abanyabyaha bari inyuma y’iyicwa ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda, kandi ko nibafatwa bazahanwa bikomeye.

Rutaremara yijeje Abanyarwanda ko ingabo z’u Rwanda zizakora ibishoboka byose kugirango babone umutekano n’amahoro bibakwiye. Yanashimiye Abanyarwanda ku nkunga yabo mu kurwanya ibyihebe, kuba bakomeje kwiyizera ntibaganzwe n’ubwoba ahubwo bakaba bakomeje gahunda zo kubaka igihugu.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

August 18, 2010   1 Comment

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aramagana Col. Karegeya n’abandi ba gashozantambara

Col. Karegeya

Karegeya yavuze ko abanyagitugu nka Kagame ntibegura, bakurwaho ku ngufu.

Nyuma y’aho Patrick Karegeya wahungiye muri Afurika y’Epfo atangarije ko abanyarwanda bakwiye kurwanya Leta y’umunyagitugu Kagame, umuvugizi mukuru w’ingabo Lt Col Jill Rutaremara yagize icyo abivugaho mu izina ry’ingabo z’igihugu.

Mu itangazo yanyujije muri The New Times kuri uyu wa kabiri tariki 3/8/2010, Lt Col Rutaremara yagize ati “ N’ubwo amagambo Karegeya avuga hirya no hino atari mashya, ibyo aherutse kuvuga asaba abantu gukora intambara byo ntibigomba gufatwa nk’aho byoroshye. Karegeya, kimwe na mugenzi we wahunze Kayumba Nyamwasa, ni umunyabyaha wahisemo inzira y’ubugizi bwa nabi, akaba ashakishwa mu gihugu akomokamo ngo abazwe ibyaha bikomeye aregwa. Karegeya akeneye kumenya ko nta na kimwe kizasibanganya ibyaha bye cyangwa kizabuza ubutabera gukora akazi kabwo.”

Umuvugizi w’ingabo yasoje avuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibutsa Karegeya n’abandi nkawe bahunze igihugu ko abashaka guteza umutekano muke mu gihugu bose bazakurikiranwa ubutitsa kugeza bakaniwe urubakwiye imbere y’amategeko.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

August 4, 2010   1 Comment

General Kazura yararekuwe

Nyuma y’ukwezi kurenga afunze, Brig Gen Jean Bosco Kazura ari nawe Perezida wa Ferwafa,yasabye imbabazi ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda. Yarababariwe ndetse aranafungurwa kuwa mbere w’icyi cyumweru.

Brig Gen Jean Bosco Kazura usanzwe uyobora ibirebana n’imyitozo ndetse n’ibikorwa mu ngabo z’u Rwanda, yari yatawe muri yombi tariki 9 Kamena avuye muri Afurika y’Epfo mu nama ya FIFA ndetse n’igikombe cy’isi ngo nta ruhushya abifitiye.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

July 21, 2010   No Comments