Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Posts from — December 2010


Gerard Gahima aravuga ku bibazo by’u Rwanda

par JamboNews TV

Interview Gerard Gahima yagiranye na JamboNews TV.

December 28, 2010   8 Comments

Amanota y’abarangiza amashuri abanza na Tronc Commun azatangazwa mu mpera za Mutarama 2011

Inama ya guverinoma iherutse kwemeza ko umwaka w�amashuli wa 2011 uzatangira ku itariki ya 10/01/2011.

Ababyeyi bafite abana bazajya mu mwaka wa mbere ndetse n�umwaka wa kane w�amashuli yisumbuye baravuga ko itangazwa ry�amanota ryatinze, bakaba basaba ko igihe cyo gutangira umwaka w�amashuli wa 2010 cyakwigizwa inyuma, kugira ngo bazabone umwanya w�imyiteguro� yo kujyana abana babo ku mashuli.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y�Uburezi, Mathias Harebamungu, aratangaza ko kuba amanota y� abanyeshuli barangije umwaka 6 w�amashuli abanza ndetse nabo mu wa 3 w�amashuli yisumbuye atarashyirwa ahagaragara ntacyo bizahindura ku itangira ry�umwaka w�amashuli utaha.

Yatangaje ko abo bana batazatangirira rimwe n�abandi, yizeza ababyeyi ko amanota y�aba bana azasohoka mu mpera z�ukwezi kwa mbere abandi baratangiye.

December 28, 2010   No Comments

Victoire Ingabire ahamagara abanyarwanda ku rugamba rwo kuvanaho ubutegetsi bwa Kagame

December 17, 2010   4 Comments

Ihanura ry�indege ya Habyarimana: Ubufaransa bwashyize abasirikari bakuru ba FPR kuri listi y�abakurikiranwa

Abacamanza bo mu Bufaransa bashyize abasirikari bakuru ba FPR kuri listi y�abakurikiranwa ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariko bemeje kudasohora impapuro zo kubata muri yombi.

Abo basirikare bakuru b�u Rwanda 6 barashinjwa kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry�indege yahitanye uwahoze ari Prezida w�u Rwanda Yuvenali Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi. Abo basirikare bavugwa barimo Gen James Kabarebe, Charles Kayonga, Gen Jack Nziza , Jacob Tumwine, Sam Kaka hamwe na Franck Nziza.

Umucamanza w�umufransa Jean Louis Bruguiere yari yasohoye inyandiko asaba ko batabwa muri yombi muri 2006.� Icyo gihe Guverinoma y�u Rwanda iyobowe na Paul Kagame yahise icana umubano n�u Bufaransa. Leta y�u Rwanda kandi yahise ishyiraho komisiyo yakoze irindi perereza, isohora raporo yiswe iya Mutsinzi, ivuguruza ibyari bikubiye mu perereza rya Bruguiere.

Nyuma abayobozi b’u Rwanda n’u Bufransa yiyemeje gutsura umubano w’ibihugu byombi, maze abacamanza bandi b’abafaransa Marc Trevidic na Nathalie Poux baza mu Rwanda kureba aho indege yahanuriwe no kuvugana n’abanyarwanda icyo kibazo kireba.

U Rwanda ruracyakora uko rushoboye kwose mu guhakana ko FPR iyobowe na Kagame ariyo yahanuye iyo ndege igakoma imbarutso ku bwicanyi bw’indengakamere bwakurikiyeho.

Hari impungenge nyinshi ko kubera inyungu za politiki u Bufaransa nabwo bushakisha inzira yo kuzinzika ukuri kuri icyo kibazo gikomeye cy’iyicwa rya Habyarimana .

December 17, 2010   No Comments