Category — Umuco
Rwanda: Hari impamvu Kagame na FPR ye bakoresha abana nka Dan Munyuza mu bwicanyi bwabo
Inkuru bijyanye:
Twibaze ku ngaruka z’amatorero ya Kagame ku rubyiruko – Dan Munyuza ntiyari azi kwica, yarabitojwe
by Jeanne Umulisa
Rwanda: Ingando za FPR ya Kagame ni izo kwamagana
by Jeanne Umulisa
Rwanda: Ubutumwa ku babyeyi – Mwitondere abajyana abana banyu mu matorero
by Jonathan Musonera.
Amajwi yafashwe yerekanye ku buryo busasubirwaho uruhare rukomeye Dan Munyuza na Jack Nziza bagize mu gushishikarira gutegura no gushyira mu bikorwa iyicwa (n’ubwo ryabapfubanye) rya Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo. Umulisa azi Dan akiri muto nk’uko yabitangaje. Biriya byo kwica yabitojwe ate? Na nde?
Jeanne Umulisa arasaba abanyarwanda kwitondera bariya bashaka kujyana abana babo mu matorero kuko bishobora kuzabagirira ingaruka zikomeye.
Dore inyandiko zimwe usangamo amajwi yerekana uko Dan Munyuza, Jack Nziza n’abandi… bateguraga iyicwa rya Kayumba Nyamwasa:
- Abishi ba Kagame muri Afurika y’Epfo basesengura uko bapanze gahunda yo kwicira Kayumba Nyamwasa iwe mu rugo
- Amajwi yafashwe igihe abicanyi ba Kagame bajyaga umugambi wo kurara biciye Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo
- Umva aho General Jack Nziza yemera kwishyura amadolari 500.000 ngo abicanyi batsinde Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.
June 26, 2011 1 Comment
Twibaze ku ngaruka z’amatorero ya Kagame ku rubyiruko – Dan Munyuza ntiyari azi kwica, yarabitojwe
Rwanda: Ingando za FPR ya Kagame ni izo kwamagana by Jeanne Umulisa
Rwanda: Ubutumwa ku babyeyi – Mwitondere abajyana abana banyu mu matorero by Jonathan Musonera.
Jeanne Umulisa yavuze ku mpamvu zituma Kagame na FPR ye bihatira kureshyareshya urubyiruko barujyana mu ngando no mu matorero. Hano arasobanura ukuntu umwana Dan Munyuza yabonye abyiruka yitonda ubu yahinduwe umwicanyi ruharwa nk’uko byagaragaye mu majwi yafashwe atabizi igihe bashakaga kwicira Generali Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo.
Amajwi yerekana uruhare Dan Munyuza yagize mu gupanga gahunda zo kwica Kayumba Nyamwasa mushobora kuyasanga ku nyandiko zikurikira:
- Abishi ba Kagame muri Afurika y’Epfo basesengura uko bapanze gahunda yo kwicira Kayumba Nyamwasa iwe mu rugo
- Amajwi yafashwe igihe abicanyi ba Kagame bajyaga umugambi wo kurara biciye Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo
- Umva aho General Jack Nziza yemera kwishyura amadolari 500.000 ngo abicanyi batsinde Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.
June 25, 2011 No Comments
Rwanda: Ingando za FPR ya Kagame ni izo kwamagana
par Jeanne Umulisa
Kagame n’abe bafite ubuhe burere bashaka gutoza urubyiruko mu ngando n’amatorero? Munyangire, ubwicanyi, ubushizi bw’isoni… nibyo bisigaye biranga ingoma ya Kagame. Ababyeyi bakwiye gusesengura impamvu fpr yahagurukiye kureshyareshya abana babo. Bitondere ibyo fpr ishaka gubapakira mu mutwe. Jeanne Umulisa aratanga urugero rw’ukuntu Dan Munyuza yari umwana witonda, none fpr ikaba yaramuhinduye serial killer nk’uko amajwi y’itegura ryo kwica Kayumba Nyamwasa abyerekana.
June 24, 2011 8 Comments
Rwanda: Ubutumwa ku babyeyi – Mwitondere abajyana abana banyu mu matorero
Musonera arasaba ababyeyi gushishoza bagasesengura imigambi yihishe inyuma y’ingando n’amatorero abambari ba Kagame bareshyamo urubyiruko batabyumvikanyeho n’ababyeyi.
June 23, 2011 9 Comments
Sixbert Musangamfura ku birebana no kumanika amagufa y’abishwe mu tubati
Sixbert Musangamfura asanga leta y’u Rwanda ifite inyungu mu gushyiraho politiki yo kwanika amagufa y’abapfuye muri jenoside.
Twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:
“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura. Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!
Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso. Ibyo bintu ni agahomamumwa.”
Sixbert Musangamfura nawe yagize ati:
Nagiraga ngo nongereho ko mu by’ukuri biriya byo kwanika amagufa leta ibifitemo inyungu kubera ko ibyereka amahanga noneho ikibaye cyose leta yaba ifite nk’umuntu yivuganye mu mahanga cyangwa no mu gihugu ikavuga iti “Ntimwibagirwe ariko ko aha hapfuye ibihumbi n’ibihumbagiza, bati dore n’amagufa aho ari, n’uwakwica ntabwo yageza hariya.” Bityo bakabihoza ahongaho kugira ngo muby’ukuri abo bica cyangwa abo barenganya, ibibabaho bigirwe ubusa ugereranije n’ibyabaye muri jenoside y’abatutsi.
Ikindi mbibonamo ni uko ibyo bavuga bati “mutaburure amagufa, mutaburure abantu aho bashyinguwe hirya no hino, abantu bazize jenoside y’abatutsi”, harimo ikibazo gikomeye cyane kuko muri icyo gihe abanyarwanda baravuga bati “Abanyarwanda bapfuye muri kiriya gihe ni benshi cyane. Ari abaguye mu Rwanda n’abaguye hanze ni benshi.’ Uwo muco wo gutaburura amagufa no kuyashyira mu tubati, igihe umunyarwanda uwo ariwe wese azavuga ati ‘niba ari ukonguko tugomba kubikora, buri wese ataburure cyangwa se n’abaguye hirya no hino nabo muzane amagufa yabo ajye mu tubati’, igihugu muzasanga ari amagufa yanitse ahantu hose.
Ndumva uwo muco koko ukwiye kurwanywa, abantu bagashyingurwa, hakaba inzibutso, zaba zirimo amafoto n’ibitabo, ibyo bintu bigahabwa agaciro koko noneho, uwo ariwe wese, ari usuye u Rwanda, ari n’umunyarwanda, akibutswa ko habaye amarorerwa ariko ntiyerekwe amagufa yanitse mu gihugu cyose.
May 31, 2011 2 Comments
Gervais Condo ku kibazo cyo kumanika amagufa y’abazize jenoside
Gervais Condo asanga abayobozi b’u Rwanda barahahamutse!
Mbere yo kwumva ibyo Condo yavuze kuri uriya ‘muco’ wadutse wo kwanika amagufa y’abazize jenoside, twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:
“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura.
Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso.
Ibyo bintu ni agahomamumwa.”
Dore noneho ibyo Gervais Condo abivugaho:
Icyo mbanje kuvuga ni uko, burya mu nzego z’ubuvuzi baravuga ngo iyo ari mu minsi ya mbere birarushya kugira ngo umuntu abone indwara ariko biba byoroshye kugira ngo ayivure. Uko iminsi igenda ishira indwara iba igaragara buri wese yayibona ariko kuyivura bigasigara ari ingorabahizi. Ni byo by’iwacu rero.
Indwara nshaka kuvuga ni iki?
Muri biriya bibazo dufite, ni iyerekeye guhahamuka. Tujya tuvuga ko hahahamutse abantu ku giti cyabo ariko mu marorerwa yabereye no mu Rwanda usanga sosiyete nyarwanda nayo ubwayo yarahahamutse. Iyo rero haje uko guhahamuka, igikurikiraho ni uko ibitekerezo by’abantu bisubira ibwana, aribyo bita regression. Iyo ugize ibyago rero iyo regression igafata ubuyobozi, kaba kabaye kuko ntabwo babasha gutandukanya ikibi n’icyiza, icyatsi n’ururo, aribyo yenda mu cyongereza wakwita ‘to differentiate the beauty and the ugliness’.Icyo cyiza rero ni ikihe nshaka kuvuga? Ndashaka kuvuga biriya byo gushyingura abantu mu mva. Ni cyo cyiza. Nkavuga nti ikibi ni ikihe? Ibyo bintu byo gufata ariya magufa tukayanika hariya.
Ni ikintu gikomeye cyane kuko nanjye maze iminsi mvugana n’abantu, hari n’abandahiye ko batazongera gusubira hariya kujya kureba ziriya nzibutso. Kuko iyo ageze hariya akabona agahanga k’umuntu, aravuga ati aka agomba kuba ari mama, agomba kuba ari wa muvandimwe, agomba kuba ari aka kanaka. Uwo muntu rero iyo atashye ntabwo yabasha gusinzira. Umutima uhora usimbagurika yongera kurota ibyo bintu yabonye.
Dufite n’abandi bantu bajya gusura izo nzibukiro b’abanyamahanga. Bo rero bagira ubundi bwandu bw’ibyo bintu babonye n’ubwo bimwe baba barabisomye barabonye amafoto nk’ayongayo, ubwo bwandu babwita ‘compassion fatigue’ cyangwa se ‘trauma secondaire’. Uwo muntu nawe ubibonye ntabwo tuba twamugiriye neza, aragenda nawe akarara asimbagurika, akarara adasinziriye. Noneho, uko abantu bahageze, ugasanga igihugu, aho kugira ngo kijye imbere, bibagirwe ababo bitabye Imana, tubareke Imana ibahe iruhuko ridashira, ugasanga tubaye icyo bita ikintu gihoraho ariyo ‘perennial mourning’.
Iyo sosiyete rero yageze ahongaho, iba ishaka ubuyobozi busana imitima y’abantu, ndashaka kuvuga ‘healing leadership’. Ntabwo iba ikeneye iyo ‘regressive leadership’. Kuko ni naho, iyo ibintu bigeze ahongaho abantu batagitandukanya icyatsi n’ururo niho batangira gukoresha biriya ingufu murengero. Wababwira uti nyamara ibi bintu dukora ntabwo ari ibintu by’i Rwanda, dukwiye gushyingura bariya bantu, icyo gihe bakakubwira ko urimo gupfubya jenoside, bagashyiraho amategeko ameze nk’ariya, kubera ko nabo ubwabo, nta mutima bafite mu gitereko, kandi ni mu gihe.
N’ubwo buyobozi bwagiye bubona abantu benshi batangiranye nabo haba mu ntambara haba abo bari bafatanyije bagiye bapfa bamwe baguye ku rugamba, abandi bajugunywe mu mazi, abandi aribo babahitanye, nabo rero ntibabasha gusinzira. Bagera mu buriri, abo bantu abazimu babo bakarara babasimbiza. Iyo baraye bamusimbije, abyuka afata icyemezo kitari icy’umuntu ufite umutima mu gitereko.
May 30, 2011 No Comments
Nta mudeli wo kwanika amagufa
Ese birakwiye kwanika amagufa y’abacu bapfuye?
Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku byerekeranye n’inzibutso za jenoside mu gihugu cyacu. Abantu benshi batangiye kwamagana ku mugaragaro umuco wo kwanika abacu bapfuye cyangwa kubafungira mu tubati aho kubashyingura mu cyubahiro nk’uko umuco wacu ubiteganya..
Hari umuntu witwa uherutse gutanga igitekerezo cye muri Forum. Njye cyaranshimishije cyane kuko cyanteye kwibaza birambuye ku muco wacu. Nsanze ari byiza ko nakigeza no kubandi, ubundi ushaka kubonamo isomo akaribonamo.
Yagize ati:
Ndabasuhuje !
Mu kinyarwanda gikuru, kirazira kwandalika, kwandagaza, kwotesha no kwanika uwapfuye. Mu muco twarazwe n’Ababyeyi, upfuye aba intwari, agatinywa, agaterekwa, agaterekerwa, akambazwa. Upfuye, arogoshwa, akuhagirwa, akambikwa, akabwirwa menshi aremereye, yo kumuherekeza iyo agiye, kugirango agende rwiza, kugirango ntajyane ingingimira, inzika se, cyangwa imijinya miremire byazatuma aza kuyogoza abazima asize i musozi. Upfuye arapfunywa, agapfunyikwa, agashyingurwa. Ubwo bakanywa amasubyo, bakirabura, bagasiba koko, bakagandaara, ntihagire uhinga, nta kimasa gicugita, ntawe ubaza umugore icyamukuye iwabo. Kugeza umunsi wo kwera ye.
Dore nk’aha Abakuru baraduhana bagira bati : Agapfúuye karapfúnyikwa áhó urúhú rw’iíntáre ruliíndwa imbeba
(ce qui est mort est emballé : pour preuve, la peau du lion est protégé contre les souris).Uyu muhanano w’umugani uratubwira neza ko abapfuye buubahwa, n’ubwo baba barabaye abagome mu buzima bwabo. Nta kubihimuraho kundi, nta guhoora kundi kubareba. Nta mahuriro y’ibyo nabo. Uwapfuye rero, ntaba amatsiko y’indorerezi cyangwa abashinyaguzi, cyangwa ngo ahabwe amenyo y’abasetsi. Biravuga kandi na none ko uwapfuye aba yarenze intugunda n’amakimbirane yose y’abasigaye imusozi. Akaba atagomba gukoreshwa mu bikorwa ibyo ari byose byo guhoora cyangwa kwibutsa amakuba n’ubugizi bwa nabi yanyuzemo. Uwapfuye arigendera abe bakamuterekera akaruhuka. Akabikebanura akaruhukira mu mahoro burundu, bityo abo asize nabo bakaruhuka. Ubuzima bugakomeza.
Ntumbaze abemeje uyu mudeli wo kwanika impanga na za ruseke z’abacu icyabibateye. Havuzwe menshi, bivanze. Simbijyamo. Aliko icyo nakubwira kimwe, ni uko mu mitima y’abanyarwanda harimo intimba ndende. Icyo nakubwira kandi, ni uko nta muntu waba azi neza ko aya magufa ari ay’uwe ngo ayanike ukundi. Kuko biraremereye cyane, kandi kirazira.
Nyamara izi nzirakarengane twandagaje aka kageni zizaduhana zihanukiriye ! Ubu ni ubukunguzi bukomeye buzadukoraho aho aho bucyera.
Tugane Abakambwe baduhanure
May 23, 2011 1 Comment
Ibitutsi bya Kagame n’abambari be birakabije
par Charles I.

Paul Kagame: Imbwa zimoka ntizizambuza gukomeza urugendo rwanjye.
Umwera w’ibitutsi bya Kagame umaze gukwira mu bo ayoboye
Atera mu rya Kagame, umujyanama n’umuvugizi we Joseph Rwagatare yavuze ko abantu barimo kuvuga ibitagenda bameze nk’imbwa zimoka ziruka ku modoka, zananirwa zikagaruka, zigategereza indi yaza zikongera zikayirukaho zimoka ariko ngo amajwi yizo mbwa ntacyo ashobora gutwara imodoka.
Hashize iminsi abantu batandukanye, imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu, ibinyamakuru bitandukanye byo kwisi, byamagana ibikorwa bigayitse Leta ya Kagame imaze iminsi ikora, birimo kwirukana abarengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu (HRW), kwirukana itangazamakuru ryigenga, kubangamira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame n’abantu ku giti cyabo bashaka kwiyamamariza umwanya wa perezida mu matora ataha, kwica abanyamakuru, ndetse no gukurikirana impunzi mu mahanga aho zihishe, n’ibindi bibi byinshi.
Ibyo byandikwa byerekana ko niba Leta ya Kagame idahindutse ibintu byakomeza kuba bibi cyane, kandi ndetse bamwe bakabyandika cyangwa se bakabivuga ku maradiyo mpuzamahanga bakurikije uko bo babibona.
Ayo majwi yose yabaga atabariza u Rwanda, n’abanyarwanda , kandi atunga agatoki Kagame n’ubutegetsi bwe ngo bikubite agashyi bahindure imiyoborere yabo, cyane ko burya Leta ikora neza yumva amakosa bayivugaho igashaka uko iyakosora.
Ibi rero Leta ya Kagame ntibikozwa, ahubwo umuco wo gutukana Kagame yadukanye mu Rwanda, wo gutukanira mu ruhame, ahantu hateraniye abantu biyubashye, n’ahandi hantu twubahaga, ibi ni ubundi umuntu wese wiyubashye (uwo mu kinyarwanda bakunze kwita Imfura) ntashobora kubikora.
Uyu muco rero ugayitse, utifuzwa, utatoza umwana wawe cyangwa uw’umuturanyi, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda General Paul Kagame, umubyeyi, w’abana, amaze kuwukwiza mu bo ayoboye, aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo “ihene mbi ntawe uyizirikaho iye”, cyangwa ngo “umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose hose”.
- Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi
“Kuva amateka y’ubuyobozi bw’u Rwanda yamenyekana, nta muyobozi uravuga ijambo mu ruhame cyangwa mu nyandiko ishyirwa mu ruhame atukana nk’uko ubu basigaye babikora.”
Umuvugizi.
Nyuma yo kwita amazirantoki, amasazi, n’ibindi bitutsi byinshi tutamenyereye ku bakuru b’ibi bihugu, Perezida Kagame atatinye gutukira mu ruhame abantu basangiye akabisi n’agahiye, bamufashije kwicara ku intebe, y’ubuyobozi ariho ubu, noneho uwo murage mubi ubanjirije kuri Joseph Rwagatare umwe mu bajyanama ba Kagame, utatinye gufata ku gahanga agatuka abantu bose abanyarwanda n’abanyamahanga, mu izina ry’abanyarwanda, yicaye kuri “The New Times” ikinyamakuru bavugako aricyo gikoresha itangazamakuru ry’umwuga, cy’ishyaka riri ku butegetsi, ku itariki ya 6 Nyakanga yunze mu ryashebuja agitukaniramo ku mugaragaro yita bamwe mu banyarwanda n’abanyamahanga “Imbwa zimoka” nk’uko Perezida yabise mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.
Rwanda To All ‘Barking Dogs’: The Train Will Go On, Unaffected.
Izo mbwa rero nk’uko nyakubwahwa Joseph Rwagatare, abivuga ngo ni abantu nka Dr Vincent Magombe, wanditse mu kinyamakuru Independent cyandikirwa mu Bwongereza, ku itariki ya 2 Nyakanga anenga ubutegetsi bwa Kagame.
Undi ni Terkastan akaba ari umushakashatsi wa Human Rights Watch uherutse kwirukanwa mu Rwanda akaba kandi ari inararibonye ku Rwanda “expert on Rwanda”, n’abandi benshi yavuze mu nyandiko ye.
Abo bose uyu mujyanama wa Perezida Kagame ntiyatinya kubita Imbwa zimoka!
Amajwi yabo atabariza abanyarwanda atunga agatoki Leta ya Kigali, amajwi ayisaba kwikubita agashyi akareka uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa mu Rwanda, ayita amajwi y’imbwa (kumoka)!
Mu mvugo ye nyandagazi kuko ari imvugo itukana, yavuze ko abantu barimo kuvuga ibitagenda bameze nk’imbwa zimoka ziruka ku modoka, zananirwa zikagaruka, zigategereza indi yaza zikongera zikayirukaho zimoka ariko ngo amajwi yizo mbwa ntacyo ashobora gutwara imodoka (…that it is common for dogs to run in a pack and bark at a moving train or other vehicle until they tire and stop. They will wait for the next train and repeat their running and barking all over again. All the while the train chugs along unaffected by the noise of a single dog or a pack of them.)
Leta ya Kagame yakunze gushinja itangazamakuru ryigenga ryo mu Rwanda ko atari itangazamakuru ry’umwuga, kuko ryanengaga imikorere ya Leta ye, n’abanyamahanga badahwema kunenga; igashyigikira itangazamakuru rya Leta, none niryo ritangiye gukoresha itukana. Aha rero umuntu akaba yakwibaza niba iri tukana ritangiye gushyirwa muri iri tangazamakuru naryo ari bimwe mu biranga itangazamakuru ry’umwuga!
Uyu muco w’itukana umaze kuba rusange kuri Perezida Kagame n’abayobozi bamwegereye , umaze kugaragaza u Rwanda nk’igihugu, kiyobowe n’abayobozi bataye umuco nyarwanda. Kuko kuva amateka y’ubuyobozi bw’u Rwanda yamenyekana, nta muyobozi uravuga ijambo mu ruhame cyangwa mu nyandiko ishyirwa mu ruhame atukana nk’uko ubu basigaye babikora.
Amateka nk’aya y’abayobozi batukana ngo yaba aheruka mu gihe cya Politiki igihe cya Idi Amini, mu mvugo cyangwa mu nyandiko nk’urwandiko yandikiraga Mwalimu Nyerere wari Perezida wa Tanzaniya, ubwo yamwandikiraga ibaruwa irimo ibitutsi.
Umwe mubo twaganiriye turimo gutegura iyi nkuru, yibazaga impamvu Leta inanirwa gusubiza ibyo bayinengaho mu buryo bwa diplomacy, igahitamo gukoresha ibitutsi, nk’ikimenyetso kigaragaza ko idashoboye gusobanura ibyo ishinjwa cyangwa ko ibyo ishinjwa biba ari ukuri, kandi igahitamo gutukana no gukanga nk’ikimenyetso cy’igitugu bakunze kuyivugaho.
Uyu murage mubi wo gutukana nizere ko utazafata abanyarwanda bose ko bamaze kubona ko ntaho watugeza. Akawa mugani ngo “Akamasa kazaca inka kazivukamo.”
Muramenye rero banyarwanda mutazacika ku muco wanyu wo kwiyubaha, w’ubupfura, no gushyira mu gaciro kubera umuntu umwe.
Source: Umuvugizi.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
July 9, 2010 2 Comments
Victoire Ingabire aramagana ubutegetsi bwashenye imva ya Prezida Dominiko Mbonyumutwa
Umubyeyi Dominiko Mbonyumutwa: Yabaye Prezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda kuri 28 Mutarama 1961 igihe rubanda yavanagaho ingoma ya cyami.Madamu Victoire Ingabire n’abagize ishyaka ayoboye FDU-Inkingi bababajwe n’ibyakozwe muri iyi minsi n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu tangazo yashize ahagaragara ku tariki ya 3 Gicurasi 2010, aragira ati:
Gusenya urwibutso rwa demokrasi
Mw’ijoro ryo ku wa 1 Gicurasi 2010, ubutegetsi bwashinyaguriye urwibutso rwa demokrasi ubwo bwitwikiraga ijoro bugataburura ibisigazwa bya nyakwigendera Dominiko Mbonyumutwa, Perezida wa mbere wa Republika y’u Rwanda.
Icyo gikorwa kirapfobya amahame ya demokrasi no kwishyira ukizana ku buryo budasubirwaho.
Biragaragaza kandi intambara yo kuzimangatanya amateka y’igihugu bityo bikerekana ko Leta isuzugura ibyo Abanyarwanda bemera.
Victoire Ingabire.
Umuyobozi wa FDU-Inkingi.
NDLR. Twibutse ko kimwe mu bikorwa bya mbere Victoire Ingabire yakoze akigera mu Rwanda muri Mutarama uyu mwaka ari ukujyana indabyo ku mva y’Umukuru w’Igihugu wa mbere Mbonyumutwa kuri Stadi ya Demokarasi i Gitarama. Birumvikana rero ko ubutegetsi bwa Kagame butishimiye ko abanyapolitiki baha icyubahiro n’agaciro ababimburiye Demokarasi mu Rwanda kuko bahise bafata ibyemezo bigamije urwo rwibutso rwa Demokarasi.
Ibijyanye n’iyi nyandiko:
- Abategetsi b’u Rwanda bashenye nijoro imva ya Perezida wa mbere w’U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa
- Rwanda state vandalism: Grave of former Rwandan President dug and moved at night
- Address of Victoire Ingabire in captivity to Rwandans and Friends of Rwanda
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
May 13, 2010 3 Comments
Kagame azabazwa amahano yo gutaburura nijoro imva ya Dominiko Mbonyumutwa
Dore ibyanditswe n’ikinyamakuru UMURABYO No 22 10 – 24 Gicurasi 2010 ku birebana n’amahano yo gushimuta nijoro umurambo wa Nyakwigendera Dominiko Mbonyumutwa.
“Kagame arasabwa gusubiza Mbonyumutwa kuri Stade demokarasi” Twagiramungu
* Bamutaburuye bamurikiwe n’imodoka ya polisi mu gicuku!
* Ngo umurambo wa Mbonyumutwa uracyagaragaza isura ye.Dominiko Mbonyumutwa: Prezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda
Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda, agashyingurwa ku manywa y’ihangu izuba riva, bose babireba n’imbaga itabarika y’abanyarwanda n’abanyamahanga, imva ye iherutse kurimburwa n’ijoro mu mwijima igicuku kiniha.
Ku wa 3 Gicurasi, nibwo Radio mpuzamahanga y’Abongereza BBC, ishami ryayo ry’ikirundi n’ikinyarwanda, mu makuru yayo ya saa mbiri n’igice yatangaje ko imva ya Mbonyumutwa Dominique yarimbuwe umurambo we ukimurirwa ahandi.
Ikinyamakuru Umurabyo kikimara kumva iyo nkuru bwakeye kijya gushaka inkuru y’impamo kuri Stade demokarasi iri mu mujyi wa Gitarama; Akarere ka Muhanga aho yari ahambye, twahasanze itaka rikiri ribisi risibanganyije neza aho imva ye yari iri.
Twabajije bamwe mu baturage baturiye iyo stade uko byagenze, batubwiye ko batigeze bamenya neza ibyabaye kuri iyo mva, kuko ntawigeze agira icyo ayikoraho kumanywa.
Cyakora ngo mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 2 Gicurasi bumvise abantu bacukura aho imva ye yari iri bagerageza kurunguruka yo babona abayicukuraga bambaye imyenda y’abagororwa kandi bamurikiwe n’imodoka bakeka ko zari iza Polisi.
Abo baturage bakomeje batubwira ko bumvise ko umurambo we wimuriwe mu irimbi ry’ahitwa mu Gahondo ku nkengero z’umujyi wa Gitarama ku muhanda ugana i
Kigali hafi ya hoteli Tourisme.Twagiye aho mu Gahondo, tuhasanga imva yubakiye n’ibyuma biyizitiye hari n’abagororwa barimo kuyitunganya neza barinzwe n’umucunga-gereza nk’uko bisanzwe.
Twavuganye na bamwe mu baturage baturiye iryo rimbi, tubabaza uko byagenze, batubwiye ko ku cyumweru aribwo yashyinguwe n’abanyururu misa ya mbere isohotse, ubwo yashyingurwaga ngo hari imodoka ya polisi n’iy’Akarere abanyururu bamushyinguye bahagarikiwe n’abacunga-gereza, abapolisi n’abandi bantu bari bambaye civile ko ngo baba ari abasirikare.
Mu iperereza twakoze ryo gushaka kumenya ukuri kuri iki kibazo, twagize amahirwe yo kubasha kuvugana na bamwe mu bagororwa bagize uruhare muri iki gikorwa cyo kwimura imva ya Mbonyumutwa Dominique dore ko ngo abanyururu bagitangiye batigeze bahindurwa kugera kirangiye.
Tubabajije uko byagenze, abo banyururu batubwiye ko bategetswe kurimbura imva ya Mbonyumutwa ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 2 Gicurasi.
Koko ngo mukurimbura iyo mva, bakaba bari bamurikiwe n’imodoka ya polisi nk’uko n’abaturage bahaturiye babibonye.
Umwe mu banyururu bari basanzwe bazi Mbonyumutwa, yatubwiye ko yateruye isanduku yarimo umurambo we akibonera uwo murambo ukiri mutaraga utarigeze ushenguka cyangwa ngo ubore.
Tubibutse ko umurambo wa Mbonyumutwa wari usize imiti ituma udashobora gushenguka kandi isanduku ye ikaba yari ikoze no mu birahuri ku buryo bworohera ushaka kumureba.
Aba bagororwa batubwiye ko bari bamaze iminsi bacukura imva yo kwimuriramo umurambo we mu irimbi ry’ahitwa mu Gahondo.
Nyamara n’ubwo yashyinguwe muri iri rimbi hari hashize igihe hashyizwe icyapa kibuza abaturage basanzwe kurishyinguramo ngo kuko ryuzuye.
Ubwo abanyururu batangiraga gucukura imva yo kumwimuriramo bikaba byari byabereye abahatuye urujijo kuko bo bibazaga ukuntu iryo rimbi ryongeye gushyingurwamo umuntu batazi nyamara bo barabujijwe kurishyinguramo. Ibi bikaba byari byatangiye gutuma hari abavuga ko hagiye kujya habaho ubusumbane mu bapfu.
Tumaze kumva ibivugwa n’abaturage baturiye stade demokarasi, abaturiye irimbi ry’aho yimuriwe ndetse n’abanyururu, twagerageje gushaka bamwe mu bafitanye amasano ya hafi na Mbonyumutwa tubabaza uko bakiriye iyimurwa ry’imva ya Mbonyumutwa.
Aba bavandimwe be batubwiye ko byabababaje kubona imva ya Mbonyumutwa irimburwa rwihishwa (nk’uko babyivugira) batabimenyeshejwe.
Kuri bo ngo ntibumva impamvu yateye ubuyobozi kutababwira ngo baze gufatanya n’ubuyobozi kwimura iyo mva niba kuyirekera aho yari iri bitari bigishoboka.
Kuri aba bavandimwe be ngo ubusanzwe mu muco wa kinyarwanda nta muntu wemerewe kureba umurambo w’umuntu uretse abavandimwe be, inshuti ze cyangwa undi muntu babihereye uburenganzira.
Ngo ntibumva ukuntu imva ye yataburuwe n’abanyururu mu ijoro ry’icuraburindi nk’aho nta muntu n’umwe bafitanye isano uriho cyangwa nk’aho nta baturage basanzwe bahari batuye bakora ibikorwa byo gufashanya, nk’umuganda n’ibindi.
Abo bavandimwe ba Mbonyumutwa batubwiye kandi ko kuri bo bumva bagomba kubwirwa iby’icyo gikorwa cyo kwimura iriya mva bityo bakabasha kujya aho yimuriwe bari kumwe ndetse n’abahaturiye bakabasha gushyira byibuze indabo ku mva ye no gukora indi mihango igendanye n’icyo gikorwa cyo kwimura imva.
Nyuma y’aho itabururwa ry’imva ya Mbonyumutwa Dominique rimenyekaniye hari abatarabashije kwihanganira guceceka batagaragaje akababaro kabo batewe n’iryo rimburwa ry’iyo mva na n’ubu batumva icyo bayihoye n’ikigamijwe nyuma y’ibyo bikorwa bitavugwaho rumwe.
Ababyamaganye cyane ni abashyigikiye byimazeyo Repubulika kandi bemera amahame yayo. Muri bo harimo Bwana Twagiramungu Faustin wahise asohora itangazo ribyamagana rugikubita ndetse akabyamagana no ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi ry’Amerika.
Ku bwa Twagiramungu ngo ni amahano kurimbura imva ya Mbonyumutwa wabaye Perezida w’agateganyo wa mbere w’u Rwanda kuwa 28/01/1961.
Nk’uko abisobanura ngo Mbonyumutwa yashyinguwe kuri Sitade Demokarasi na Leta kandi abanyarwanda babyemeranyijweho kuko iyi sitade ndetse na Mbonyumutwa bafatwa nk’ikimenyetso cya Repubulika yasimbuye ingoma ya cyami.
Aragira ati :
“Kagame yazanye ubwami bwe bwite”. Ngo Kagame nareke gusuzugura abanyarwanda yumva ko ibyo abandi bakoze atari byo ko ari we ushoboye cyangwa uzi ubwenge wenyine.Kagame niba yemera Repubulika nasubize Mbonyumutwa aho yari asinziriye muri Sitade Demokarasi; niba kandi yemera ubwami, namese rumwe abe umwami bigire inzira ahakane Repubulika.
Aha icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba Kagame yaba umwami Kigeli wa V Ndahindurwa uheze ishyanga akiriho dore ko nawe yasabwe gutaha nk’abandi baturage basanzwe adakangisha amakamba n’imigenzo ya cyami mu gihugu.
Ikindi cyabababaje kikanabatera n’urujijo ni ukuba iriya mva yararimbuwe nijoro. Ubusanzwe ibikorwa bya nijoro bikunze kuba atari byiza. Twavuga nk’ubujura n’ubundi bugome buba budakenewe kumenyekana kuko buba butemewe kandi buhanirwa n’amategeko.
Ikibazo kibazwa na benshi ari abo mu muryango we ari n’abatuye mu mujyi wa Gitarama ndetse n’ahandi muri rusange baravuga bati : Ese kuki Leta yitwikiriye ijoro mu kurimbura imva ya Mbonyumutwa ? Iki kibazo Leta ikwiye kugisubiza abanyarwanda bakibaza maze ikabamara amatsiko
kuko ubusanzwe tuzi ko Leta ifite uburenganzira bwose kandi ko ntacyo itinya ku buryo itagikora ku manywa.Abandi bantu babangamiwe n’iyimurwa ry’iriya mva ni abagororwa. N’ubwo bafunze hakaba hari uburenganzira bumwe na bumwe badafite, hari uburenganzira bagombye guhorana kandi bahuriyeho n’abandi bantu batuye iyi si, ubwo ni uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Hitawe ku buzima bwabo no ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ntibikwiriye kubona umuntu abyutswa cyangwa asohorwa mu nzu mu mbeho itagira uko ingana ijoro riniha ngo ajye gucukura no kwasa beto ku gikorwa cyakagombye gukorwa ku manywa y’ihangu izuba riva dore ko bitari binatunguranye cyane kuko byari bimaze iminsi bivugwa ko iyo mva igomba kwimurwa kugira ngo babashe gutunganya umujyi wa Gitarama.
Tubibutse ko Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda asimbuye umwami Kigeli wa V Ndahindurwa hagati y’itariki ya 28/01/1961 na 26/10/1961.
Mbonyumutwa yasimbuwe ku buperezida na Nyakwigendera Gerigori Kayibanda akaba yaritabye Imana ku wa 26 Nyakanga 1986. Nyuma yo kwitaba Imana kwa Mbonyumutwa akaba yarashyinguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal kuri stade demokarasi na yo iri mu nzira zo gusenywa.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
May 11, 2010 No Comments



Dominiko Mbonyumutwa: Prezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda