Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Nta mudeli wo kwanika amagufa

Ese birakwiye kwanika amagufa y’abacu bapfuye?

Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku byerekeranye n’inzibutso za jenoside mu gihugu cyacu. Abantu benshi batangiye kwamagana ku mugaragaro umuco wo kwanika abacu bapfuye cyangwa kubafungira mu tubati aho kubashyingura mu cyubahiro nk’uko umuco wacu ubiteganya..
Hari umuntu witwa uherutse gutanga igitekerezo cye muri Forum. Njye cyaranshimishije cyane kuko cyanteye kwibaza birambuye ku muco wacu. Nsanze ari byiza ko nakigeza no kubandi, ubundi ushaka kubonamo isomo akaribonamo.
Yagize ati:

Ndabasuhuje !

urwibutso rwa genocide mu rwanda

Mu kinyarwanda gikuru, kirazira kwandalika, kwandagaza, kwotesha no kwanika uwapfuye. Mu muco twarazwe n’Ababyeyi, upfuye aba intwari, agatinywa, agaterekwa, agaterekerwa, akambazwa. Upfuye, arogoshwa, akuhagirwa, akambikwa, akabwirwa menshi aremereye, yo kumuherekeza iyo agiye, kugirango agende rwiza, kugirango ntajyane ingingimira, inzika se, cyangwa imijinya miremire byazatuma aza kuyogoza abazima asize i musozi. Upfuye arapfunywa, agapfunyikwa, agashyingurwa. Ubwo bakanywa amasubyo, bakirabura, bagasiba koko, bakagandaara, ntihagire uhinga, nta kimasa gicugita, ntawe ubaza umugore icyamukuye iwabo. Kugeza umunsi wo kwera ye.

Dore nk’aha Abakuru baraduhana bagira bati : Agapf�uye karapf�nyikwa �h� ur�h� rw’i�nt�re ruli�ndwa imbeba
(ce qui est mort est emball� : pour preuve, la peau du lion est prot�g� contre les souris).

Uyu muhanano w’umugani uratubwira neza ko abapfuye buubahwa, n’ubwo baba barabaye abagome mu buzima bwabo. Nta kubihimuraho kundi, nta guhoora kundi kubareba. Nta mahuriro y’ibyo nabo. Uwapfuye rero, ntaba amatsiko y’indorerezi cyangwa abashinyaguzi, cyangwa ngo ahabwe amenyo y’abasetsi. Biravuga kandi na none ko uwapfuye aba yarenze intugunda n’amakimbirane yose y’abasigaye imusozi. Akaba atagomba gukoreshwa mu bikorwa ibyo ari byose byo guhoora cyangwa kwibutsa amakuba n’ubugizi bwa nabi yanyuzemo. Uwapfuye arigendera abe bakamuterekera akaruhuka. Akabikebanura akaruhukira mu mahoro burundu, bityo abo asize nabo bakaruhuka. Ubuzima bugakomeza.

Ntumbaze abemeje uyu mudeli wo kwanika impanga na za ruseke z’abacu icyabibateye. Havuzwe menshi, bivanze. Simbijyamo. Aliko icyo nakubwira kimwe, ni uko mu mitima y’abanyarwanda harimo intimba ndende. Icyo nakubwira kandi, ni uko nta muntu waba azi neza ko aya magufa ari ay’uwe ngo ayanike ukundi. Kuko biraremereye cyane, kandi kirazira.

Nyamara izi nzirakarengane twandagaje aka kageni zizaduhana zihanukiriye ! Ubu ni ubukunguzi bukomeye buzadukoraho aho aho bucyera.

Tugane Abakambwe baduhanure

1 comment

1 Agahinda k’abacikacumu b’i Rwanda kubera guhatirwa kwanika uduhanga tw’ababo mu nzibutso | Rwandinfo-Kinya { 05.28.11 at 14:07 }

[...] y’inyandiko yasohotse yitwa Nta mudeli wo kwanika amagufa, twashoboye kwumva ikiganiro BBC yagiranye na bamwe mu barokotse jenoside. Umwe yasobanuye intimba [...]

Leave a Comment