Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Iyobokamana

Musenyeri Augustini Misago umushumba wa diyosezi gatulika ya Gikongoro yitabye Imana kuri uyu wa mbere

Musenyeri Augustini Misago

Musenyeri Augustini Misago yitabye imana kuwa mbere 11/03/2012

Kiliziya gatulika yemeje aya makuru; itangaza ko Misago yitabye Imana ahagana saa sita z’amanywa.

Nk’uko umuyobozi w’inama y’abepiskopi gatulika mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yabitangarije abanyamakuru yavuze ko ababajwe n’urupfu rw’umushumba wa diyosezi ya Gikongoro.

Ati “Ni agahinda gusa. [Musenyeri Misago] ni umuntu wari uzi ubwenge, ushoboye gukora kandi uzi kubana n’abandi.

“Tuzahora tumwibuka kubera akazi gakomeye yakoreye Kiliziya”.

Musenyeri Misago yitabye Imana ari mu biro bye ku Gikongoro, umurambo we ukaba wasanzwe mu cyumba gifatanye n’ibi biro. Amakuru ava kuri Diyosezi yavugaga ko mugitondo yari yatuye igitambo cya misa. Mbere yo gukomeza akazi ke gasanzwe.

Birashoboka ko uyu mushumba yazize indwara y’umutima cyangwa asima kuko ngo yari asanganwe ubwo burwayi.

Musenyeri Augustin Misago yavutse mu mwaka w’1943. Ahabwa ubusesaridoti ku tariki ya 25 Nyakanga 1971.

Mu mwaka w’1992 nibwo Misago yahawe inshingano zo kuba umushumba wa diyoseze ya Gikongoro yari igishingwa biturutse ku bushakashatsi n’inyandiko yanditse ku ibonekera rya Bikiramaliya i Kibeho.

Mbere y’uko ajya kuyobora diyoseze ya Gikongoro, Misago yari ayoboye Seminari nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umwe mu bari bagize komisiyo ya tewolojiya yakurikiranaga ibyabera i Kibeho.

Urubuga Ubuntu rwemeza ko Musenyeri Misago yari azi neza ibyareye i Kibeho, kuko yari yarasohoye igitabo gikomeye kuri ayo mabonekerwa.

Misago ageze i Gikongoro yahise atangira kubaka ingoro yari yarasabwe na Bikira Mariya aho yashyize ibuye ry’ifatizo kuri iyi kiliziya itariki ya 28 Ugushingo mu mwaka w’1992.

Ku itariki ya 31 Gicurasi1993 nibwo Musenyeri Misago yayoboye urugendo rutagatifu rwa mbere rwa Diyoseze yose i Kibeho mu rwego rwo gusaba amahoro n’irangira ry’intambara mu Rwanda.

Mu mwaka w’1999 Musenyeri Misago Augustin yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside ari mu kwezi kwa gatandatu umwaka w’2000 aza gufungurwa nyuma y’aho urukiko rwemereje ko ibyo aregwa bitamuhama.

Misago atabarutse afite imyaka 69 y’amavuko akaba ari nawe wari umukuru w’urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda.

Imana imwakire mubayo.

Share

March 12, 2012   No Comments

Rev. Dr Laurent MBANDA: Umushumba mushya wa Diyoseze ya Shyira

Rev. Dr Laurent Mbanda and Wife Chantal Mbanda

Rev. Dr Laurent Mbanda and Wife Chantal Mbanda

Rev. Dr Laurent MBANDA yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Shyira mu itorero rya Anglikani mu Rwanda asimbura Bishop John RUCYAHANA usheshe akanguhe. Yamurikiwe abakristo bo muri iryo torero ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuwa 28 Werurwe.

Umuhango wo kurobanura usimbura Bishop John RUCYAHANA wabereye ku cyicaro cy’itorero ry’abangilikani mu Rwanda muri Diyoseze ya Shyira, mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze. Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abaminisitiri, abasenateri, abadepite ndetse n’abanyamadini.

Umushumba John RUCYAHANA yavutse tariki ya 14 Ugushyingo 1945, nk’uko byumvikana rero akaba asheshe akanguhe.

Rev. Dr MBANDA Laurent arubatse afite n’abana batatu, Erica, Eric na Edwin. Yarangije kaminuza muri Kenya Highlands Bible College aho yize ibijyanye na Bibiliya. Afite kandi impamyabumenyi (masters) ebyiri, imwe mu bijyanye na misiyoloji indi ni ibijyanye n’Uburere bwa Gikirisito(Christian Education) yakuye muri Denver Seminary. Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga yakuye Trinity International University muri Amerika.

Dr MBANDA yakoze imirimo itandukanye, kuko muri 1981 yari ayoboye Umuryango wa Campus Crusade For Christ mu gihugu cy’u Burundi, 1990 yayoboye Christian Aid Mission mu rwego rwa Afurika, icyo gihe yakoreraga Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hamwe n’umufasha we, bashinze umuryango witwa Christian African Leadership Ministries, uyu munsi uwo muryango ukaba uyobowe n’umufasha we Chantal MBANDA.

Umushumba John RUCYAHANA yavutse tariki ya 14 Ugushyingo 1945, atangira kuyobora diyosezi ya Shyira kuva umwaka wa 1997 kugeza ubu.

Share

March 29, 2010   No Comments