Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Amahanga

Kagame arasubiza Ambasaderi Suzanne Rice ati: “ugomba kuba uri umurwayi”

Ku wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2011, Generali Paul Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda aho bateye ibiti mu rwego rwo kurinda no kubungabunga ibidukikije .  Perezida Paul Kagame yahavugiye ijambo, asaba abaturage gushishikarira gukora, bakirinda gutegereza ak’imuhana. Yanaboneyeho no kwamagana abavuga ngo nta demokarasi iri mu Rwanda. Aha, wasangaga uko kwikoma ababivuga abihera ku magambo Suzanne Rice yatangarije i Kigali ejobundi kuri 23 Ugushyingo aho yavugaga ko mu Rwanda nta bwinyagamburiro bwa politiki buhari.

Dore ijambo ryose Generali Kagame yavugiye i Nduba nyuma y’igikorwa cy’umuganda :

Muraho ? Muraho neza ? Mwakoze ; reka mbanze kubashimira gukora umuganda, mwakoze kandi mwawukoze neza nk’uko n’ibindi byose bisanzwe bigenda neza. Rero ndi bubaganirire mu magambo magufi ; naje kwifatanya namwe mu muganda, ntabwo ndi bwirirwe nsubira mu mateka, Umuyobozi w’Umujyi n’undi muyobozi wamubanjirije ngirango ibyo babivuze bihagije.

Uyu muganda twitabira kandi twifuza ko igihugu cyose cyitabira bifite impamvu, impamvu yabyo ni ugukangurira Abanyarwanda kumenya ko hari byinshi twakwigezaho biri mu bushobozi bwacu, biri mu maboko yacu, biri mu bwenge bwacu. Sibyo ? Kuko aho tuva n’aho tujya, aho tuva twarezwe mu buryo busa n’ubutubwira ko hari abandi batugomba imibereho yacu ; murumva icyo nshaka kuvuga ? Ko hari abandi bagomba kudutunga, ko hari abitwa abagiraneza twe twicara tukarambya, tugategereza abagira neza kuza kutugaburira, kuza kutwubakira amashuri, kuza kudukorera ibyo twifuza…

Abo bagiraneza ntibabaho ; nta mugiraneza ubaho umeze atyo. Mwari mubizi ? Nta mugiraneza ubaho ushobora kugutunga, uwo mugiraneza ushaka kugutunga abishakira iki ? Yabishakira iki ? Si umuntu nkawe ? None se azitunga, atunge abe, narangiza ashyireho namwe ? Kuki yakwitunga agatunga abe, yarangiza ashyiraho n’umuzigo wo kubikorera mwebwe ? Ni ukubera iki ? Cyangwa ubereye iki umuzigo, iyo ujya kwibaza ukavuga uti ” Ariko kuki jyewe mba umuzigo ugomba kwikorerwa n’undi muntu ?” Wabaye umuzigo wawe ukareka kuba umuzigo w’undi ? Iyo ubaye umuzigo w’undi, aho ashatse kukurekurira wikubita hasi ukameneka rwose. Wari wabona umuntu wikoreye umuzigo yaremerewe yagera aho aka… Eh, murabizi iyo wikoreye umuzigo wakuremereye, ukagera aho uwutura, ukavuga uti “ahuuu !” Tutitonze, tukemera kuba umuzigo w’abantu badutura hasi batyo, muranyumva ?

Uburyo bwa ngombwa bwa mbere bwo kutaba umuzigo uturwa utyo ni ugukora, ni ugukorera hamwe, ni ugukora umuganda nk’uyu nguyu kandi ni ugukora ibyangombwa birimo gutera aya mashyamba, birimo guhinga tukeza, birimo korora, birimo kubaka amashuri abana bacu bakiga, birimo kwitabira za mutuelle kugirango dushobore kugira aho twivuriza ubuzima bwacu bumere neza, birimo guhaha no guhahirana biduha rya faranga bahoze bavuga.

Ifaranga wakoreye ntabwo ari nk’ifaranga umuntu aguhera ubusa cyangwa yitwa ngo ahugereye ubuntu. Iyo ari iby’ubuntu gusa bya buri gihe ukabimenyera ukabigira umuco bikugira umuzigo.

Rero uyu muganda ujyanye n’imitekerereze yo kubaka u Rwanda rwacu rushya, kandi tubimazemo imyaka murabizi. Niyo mpamvu bahoze bavuga imihanda, bahoze bavuga amashanyarazi, nibyo n’ubundi mukwiye, ubundi byabujijwe n’iki ? Ntabwo dukwiye kubona imihanda cyangwa amashanyarazi cyangwa amazi cyangwa ibindi ngo tubibone nk’igitangaza cyangwa nk’imbonekarimwe ; niko bikwiye kandi birashoboka ko twabikora, twabikorera tukabyigezaho. N’iyo twakubakira ku nkunga n’ibindi ariko tubikoresha kugirango dushobore kugira ubushobozi, kugira imbaraga zishingiye kuri twebwe ubwacu.

Igikorwa cyose gishingiye ku mitekerereze imeze ityo kigira umusaruro kandi kiraramba. Naho ibindi mujya mwumva buri munsi bivugwa n’abantu bamwe, either izo nshuti cyangwa bamwe muri twe biyise ibitangaza, jye ntabwo ndabona, ntabwo ndumva neza ikintu cyo kuvuga ngo dushyira abana mu mashuri, ubuzima bw’Abanyarwanda bose tubwitayeho, Abanyarwanda bose turifuza ko bagira ibibatunga, bagira ibyo kurya, bakihaza kandi bakarya neza, tukagira iryo koranabuhanga bahoze bababwira rigera kuri buri wese, rigera no ku mwana wo muri primaire wiga gutara amakuru, kuyashakisha no kuyatanga.

Tugira uburyo mwebwe abaturage mwihitiramo ababayobora mukorana nabo ; jyewe ibyo navuga byose ubundi abantu bakwiye kuba bakora bashingiraho amajyambere yabo birakorwa. Hanyuma warangiza kubirondora byose, umaze kubivuga ukavuga uti : “Ariko abantu ntabwo bafite aho bavugira”. Aho badafite kuvugira ni aho kuvugira ubusa cyangwa kuvuga ntihagire ubasubiza. Twe icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo buri muntu wese ashobora kuvuga ndetse akanasubizwa. Kuki wavuga ngo urateza imbere kuvuga ariko ntuze imbere gusubizwa igihe wavuze ibitari byo ?

Muri miliyoni zirenga cumi n’imwe z’u Rwanda ubungubu, buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, aho ashakiye, aho ariho hose kubera ko tugenda dushyira mu maboko y’Abanyarwanda ubwo buryo bwo gushobora kuba bahagarara bakavuga icyo bashaka. Ariko ntabwo nakwemera ngo urambwira ngo abakwiye kuba bavuga kandi batanasubizwa ni abantu bagera nko ku ijana cyangwa ijana na mirongo itanu mu bantu miliyoni icumi n’izindi. Abo se ni iki ? Kubera iki ? Muri bo ko harimo n’abavuga ubusa cyangwa ko muri bo ko hari n’abavuga ibisenya ! Igihe turiho twubaka u Rwanda ukaza kuvuga ibirusenya turagusenya. Nta n’umwe twabisabira imbabazi at all, ahubwo ntitubikora bihagije, nabwo bijyanye na kwa kundi kureka abantu gusa ngo bishyire bizane.

Ibindi byo kuvuga ngo imiyoborere myiza, cyangwa demokarasi, cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo uteza imbere uburinganire bw’abantu, ukaba uri n’uwa mbere ku isi cyane cyane aho bijyanye no guteza imbere ubwo buringanire, kuzamura abari n’abategarugori batari bafite uwo mwanya, numbwira ngo ibyo ntabwo ari demokarasi, numbwira ngo ibyo ntabwo byubahirije ikiremwamuntu ugomba kuba uri umurwayi.

Numbwira ngo guha abana b’u Rwanda bose uburyo bakiga bakagira ubumenyi, bakagira ubushobozi, bakarerwa neza, bakagira igitunga umubiri wabo noneho bagashingira aho buri wese ashaka aba icyo ashaka kuba cyo, avuga icyo ashaka kuvuga, ukambwira ngo iyo ntabwo ari demokarasi, ugomba kuba ufite ikibazo.

Numbwira ngo gushyira mu bana b’u Rwanda n’Abanyarwanda bose uburyo bashobora kuvuga, bakavugira aho bashatse aho ariho hose, bakavugana n’uwo bashatse uwo ariwe wese ku isi ; twashoye imari mu bintu byo gushyiraho internet ngo buri Munyarwanda wese agire uburyo bwo gukoresha internet, abana bo muri primaire bose turi hafi kubaha uburyo bakoresha mudasobwa, murazizi, murazibona tuziha n’abana batoya. Uriya mwana ashobora kuvugana n’umuntu aho ari hose ku isi n’uwo wundi nawe ashobora no kumuvugisha, ashobora gutanga amakuru ayo ariyo yose, ashobora no kubona amakuru ayo ariyo yose, guhera ku mwana kugeza ku mukuru ; warangiza ukambwira ngo “u Rwanda ariko rurafunze”. Gufunga ni iki ? Gufunga, gufunga ni iki ? Ubu aho mwicaye aha murafunze ? Hari uwo bazanye ku gun point ? (baje batunze imbunda kumugeza hano ?) Simwe mwizanye ? Ntimusubirirayo aho mushakira ? Eeh ! Ubu se rwose umuntu azagire ate ?

Ariko jye nshobora kuba ntekereza igisubizo : Hari cya kindi nabatangiriyeho cyo kuvuga abitwa ngo ni abagiraneza kandi nkabereka ko atari abagiraneza, mwebwe Abanyarwanda nk’abandi Banyafurika niyo mpamvu ntinda ku kintu cyo kubabwira, cyo kuvuga iteka ngo “twihe agaciro” kubera ko nitutakiha ntawe uzakaduha. Uburyo atazakaguha ni ubuhe ? Iyo atangiye kuvuga atya ngo : “Ibi ngibi ni byiza ariko…” Ariko iki ? Buriya ariko icyo ivuze kitagaragara ni nko kuvuga ngo ’ariko aba Banyafurika bashaka kugira ubwigenge, oya bagomba kuguma hariya, tukaguma tubahetse nk’umuzigo tukabaturira aho tubashakiye’. Nicyo bivuze buriya nta kindi ; baravuga ngo uyu muntu nafashe ukuboko winyagambura arajya he ? Eeh ! Kuko aragufashe, kuko iyo agutunze aragufashe, agufashe ukuboko, agukoresha ibyo ashatse, aho abishakiye. Iyo winyagambura umwiyaka, ibi ngibi baba bavuga ni nko kuvuga ngo ubu uyu arajya he ? Uyu nguyu dutunze dushaka kugira icyo dushaka ko aba arajya he ?

Umuntu utunzwe n’abagiraneza nta gaciro agira ; abagafite, abakiha, abashaka kukakugenera ni babandi nyine bagutunze.

Aba rero bahora bavuga ngo “Ariko, ariko hari ikintu kibuze…” Habuze iki ? Aha mubona habuze iki ? Habuze ikintu kimwe, kandi nicyo dushaka, nicyo dukurikiranye nicyo kizajya kituzana mu muganda buri munsi, kikatwiriza ku zuba. Turashaka kubaho, turashaka kwibeshaho. Turashaka kwigenera ibyo tukomba kwigenera, ibyo dushaka. Turashaka ubwigenge. Niyo ntambara iriho, ntiwibwire ngo hari ikindi kibuze, nta kindi ! Iyo utigenga cyangwa iyo utitunga ntabwo wigenga. Ibindi byose ubigenerwa n’abagutunze, iyo bimeze bityo nta gaciro umuntu aba afite.

U Rwanda rushya ni urw’agaciro. Ni urw’agaciro gakwiye kuba kabashingiyeho mwebwe Abanyarwanda, umwana, umukuru, umugore, umugabo, noneho n’ibyo tudafite ubu ngubu, n’ibyo buri umwe muri mwebwe iyo yicaye mu rugo avuga ati : “mbuze iki, sindagera kuri iki” ; nibyo twifuza, nibyo dukorera kugirango ushobore kuba wabigeraho. Turifuza ko wabigeraho, turifuza gukorana nk’Abanyarwanda kugirango utaragerwaho n’icyo yifuza kibe cyamugeraho kandi abigiremo uruhare : niyo demokarasi, niyo majyambere, nibwo burenganzira bwa buri muntu kandi bwa muntu, niho uvugira icyo ushaka kandi ukakivugira igihe cyose ushakiye, nibwo burenganzira bwa buri kintu cyose. Nicyo nagirango rero nibutse umunsi nk’uyu w’uyu muganda ; umuganda ntabwo ari aya masuka n’imihoro n’ibindi twazanye gukora gusa. Umuganda ni icyo gitekerezo cyo gukora, cyo gukorera hamwe, cyo gukora ibyo dukeneye, cyo kwigabanyiriza kuba umuzigo w’abandi, kugirango niba ari umuzigo twikoreye, twikorere umuzigo wacu. Muranyumva ? Ni ibyo ngirango mbashimire.

Hanyuma ikindi ndangirizaho, uyu munsi na none w’umuganda no gutera aya mashyamba n’ibindi, ni ibintu duhuriyeho n’abandi ku isi hose ariko twebwe dufite uruhare rwacu kuko ingaruka zimwe nitwe zizaho ; iyo ufite imisozi nk’iyingiyi ihanamye gutya ikagenda ikambara ubusa, imvura iyo iguye imanukana ubutaka ukeneye kugirango uhingeho weze ikabutwara ; ntabwo tubikeneye, dukeneye ko ubutaka bwacu bufatwa neza, dukeneye ko tugira amazi, amazi tubonye ntatubere ikibazo ahubwo akatubera igisubizo. Ni ukuvuga ngo hari uko tugomba kwifata n’uko tugomba gufata ibidukikije, niyo mpamvu umwaka utangira mu kwezi kwa kabiri dufatanyine n’abandi ku isi n’umuryango wa UN twashyizeho imvugo-ngiro yo gutera amashyamba, gusubizaho amashyamba kugirango imisozi yacu ireke kwambara ubusa. Sibyo ? Inyungu ziri kuri twe, dutere amashyamba aho akwiye kuba aterwa, ayandi ndetse tuyatere mu ngo zacu kuko hari amashyamba atazirana no guhinga cyangwa no korora twifuza mu mago yacu biruzuzanya.

Hariho rero ibikorwa rusange tuzajya duhuriraho twese nk’Abanyarwanda, hari n’ibindi bikorwa bizajya bikorwa n’umuganda cyangwa se n’umuntu aho ari, aho ariho hose. Ibi byo gutera amashyamba rero tubizirikane kuko usibye ko amashyamba avamo ubukungu ubwayo ariko noneho aturindira ibidukikije ntibyangirike kandi ntibyangize ibyo twifuza. Ibyo rero bituruka mu myumvire yacu, bituruka mu bikorwa byacu ntabwo bizagomba guhora bihahwa hanze tubifitiye ubushobozi. Sibyo ?

Reka nsoreze aha ngaha ntabasinziriza, mushobora gusinzira, nshobora kubabwira byinshi mugatangira gusinzira ! Ngirango ahasigaye dushobora kwishimira ibyiza tumaze gukora, tumaze kugeraho kandi dushingira ku cyizere cyo kuvuga ko ibindi biri imbere bikitugoye nabyo tuzabikemura. Mu kanya bahoze batubwira hano ko musigaye mukinisha ifaranga ; ejo bundi ntabwo ryari rihari mwari abakene ariko biraza, iyo byaje, iyo ifaranga ryaje n’ibindi byose biba biri mu nzira biza. Sibyo ? Kandi nk’Abanyarwanda, Abanyarwanda bose b’intore ngirango muzi imvugo ngo ’Intore ntiganya ishaka ibisubizo’. Turi intore rero, mukomeze mube intore nziza, bibatere ishema bibahe agaciro, tubone ibyo dukeneye byose.

Mugire ubuzima bwiza rero. Murakoze cyane.

Share

November 28, 2011   9 Comments

Ambasaderi Susan Rice ati: “USA yatinyaga ko ubwicanyi muri Libya bwaba nko mu Rwanda mu 1994”

Ambassaderi wa USA mu muryango w’abibumbye uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libya cyanga ko ubwicanyi ku abataravugaga rumwe na Khaddafi bwaba nk’ubwabaye mu Rwanda mu 1994.

Ambassador Susan Rice

“ kuri iyi nshuro, akanama ka UN k’umutekano karatabaye, nyuma yo kunanirwa mu Rwanda n’i Darfur, ntitwagombaga kunanirwa gutabara muri Libya” ni ibyatangajwe na Amb. Susan Rice.

Uyu mugore yatangarije Reuters ko muri Libya ibyahaberaga aho Mouammar Khaddafi yitaga abamurwanya b’i Benghazzi “Imbeba”, byatangaga ishusho y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.

Akaba ariyo mpamvu igihugu cye cyahise gitabara vuba ubwicanyi butarakomera, akemeza kandi ko iyo ntego igihugu cye cyayigezeho kuko ubwicanyi bwahagaze.

Ambasaderi Susan Rice yavuze ko ashimira President Kagame ko ari mu ba president bambere basabye ko ubwicanyi muri Libya bwahagarikwa, Rice akavuga ko ariwe muyobozi wa mbere muri Africa w’igihugu kitari mu kanama k’umutekano (security council) wamaganye ubwo bwicanyi.

Nubwo hari ibyo Amb. Susan Rice yanenze ubuyobozi bwa President Kagame, birimo ngo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gushyira igitsure gikomeye ku batavuga rumwe na Leta ayoboye, Susan Rice yishimiye ko mu Rwanda ubu hari iterambere mu bukungu rigaragara cyane, imibereho myiza y’abaturage igenda iba myiza, ndetse no kuba president Kagame atihanganira ko ubwicanyi ku mbaga buba mu bindi biguhu ngo u Rwanda rwicecekere.

Kuri uyu wa gatatu ambasaderi Susan Rice akaba yari yasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya KIST mu mujyi wa Kigali. Akaba yageze mu Rwanda kuwa kabiri avuye i Tripoli muri Libya.

Ni ubwa kabiri Susan Rice asuye u Rwanda, mu 2009 nabwo yagize uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

via UMUSEKE.

Share

November 24, 2011   2 Comments

Paul Rusesabagina yahawe igihembo cya Lantos Foundation

Umunyarwanda Paul Rusesabagina yahawe igihembo kitwa “The Tom Lantos Human Rights Award”, gihabwa umuntu witanze mu guharanira uburenganzira bwa muntu kw’isi. Icyo gihembo ni icyo kwibuka nyakwigendera depite Tom Lantos waharaniye uburenganzira bwa muntu kw’isi igihe kirekire. Bwana Paul Rusesabagina abaye umuntu wa gatatu uhawe icyo gihembo, nyuma y’umuntu warokotse jenoside y’abayahudi porofeseri Elie Wiesel muri 2010 na Dalai Lama, umuyobozi w’idini rya Budha muri Tibet wagihawe muri 2009.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’amerika amaze kwakira igihembo yagenewe n’ishyirahamwe Lantos Foundation “The Lantos foundation for human rights and justice” yashimangiye ko igihembo ahawe ari agahimbazamusyi mu guharanira uburenganzira bwa muntu nk’uko yari asanzwe abikora.

Inkuru bijyanye:

Share

November 18, 2011   No Comments

Paul Kagame yakirijwe induru muri Australia

Share

November 1, 2011   1 Comment

Buri wa Kabiri imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

par Dukundanerwanda Dufatanyurugamba

Murararitswe mwese.

Nimuze mwifatanye natwe buri wa kabiri umunsi wose imbere ya amabasade y’U Rwanda i Buruseli, turwanye igitugu n’ubwicanyi bwa Pahulo Kagame n’abambari be.

 

Share

October 15, 2011   5 Comments

Faustin Twagiramungu ku rugendo rwa Kagame i Paris

Twagiramungu arasobanura ukuntu abafaransa batibitaye ku by’abanyarwanda. “Kagame yakwica abanyarwanda akabarimbura, icyabo ni uko bakomeza kuvoma ubukungu bwa Kongo.”

Arasobanura kandi ukuntu abanyarwanda bagomba kubigenza kugira ngo bigobotore ingoma ya Kagame. Ati: “Nimutange ibitambo…”

 

 

Share

September 13, 2011   3 Comments

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo

Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago

Ikirangantego cy'u Rwanda

Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. Kuba u Rwanda n’ubutegetsi bwa FPR bwarawuhisemo mu nkubiri yarwo ngarurashusho (cyangwa se Public Relations) ni ukubera ko bazi neza ko uwo mugi uzabafasha guhura n’abantu benshi kandi n’abanyamakuru bavuye hirya no hino ku isi maze bakabona uburyo bakwirakwiza ibinyoma byabo bitabatindiye cyane cyane muri iki gihe ingoma ya FPR ihangayikishijwe n’ibinyoma byayo bikomeza kujya ahagaragara. Muli make dore uko gahunda yifashe n’icyo abanyarwanda bakunda urwababyaye bagombye kumenya no gukora.

Gutaramira Kagame mu ngando i Chicago

Guhera ku itariki ya 10 kugeza ku itariki ya 11 Kamena Prezida Kagame w’u Rwanda yaciye ingando mu gihugu cya America (camping in America) muri gahunda imuhangayikishije kuruta izindi mu gihe ubutegetsi bwe bumaze iminsi buregwa ibintu byinshi by’agahomamunwa, mu bya vuba harimo gushaka kwica uwali umukuru w’ingabo za FPR muli Africa yepfo Bwana Kayumba Nyamwasa, kwica umunyamakuru w’Umuvugizi Bwana Jean Leonard Rugambage, guca umutwe uwahoze ari visi-prezida w’ishyaka Rwandan Green Party Andreya Kagwa Rwisereka, kwirukanka ku mpunzi zahunze u Rwanda kubera ubutegetsi ruhorahoza bwa Kagame haba mu burayi no muli USA nk’ibiherutse kubera ku banyarwanda babiri baba mu Bwongereza aribo Musonera na Mugenzi, ndetse na raporo y’indege ya Habyarimana itegerejwe mu minsi ya vuba y’uko Kagame yaba yarategetse kwica President Habyarimana na Ntaryamira wo mu Burundi muli Mata 1994 n’ibindi byinshi.
Mu minsi ishize ambassade y’u Rwanda muli Canada na USA zimaze iminsi zigenda mu miryango nyarwanda zitanga amafranga ku mpunzi z’abanyarwanda bari mu majyaruguru ya Amerika babakangurira ko bazajya kwakira umukuru w’igihugu cyabo i Chicago kandi ko bazabarihira amatike y’indege cyangwa se ya bisi n’aho bagomba kurara. Ayo mafaranga yose akaba ava muli budget y’igihugu cy’ u Rwanda n’imfashanyo ibihugu bikungahaye nka USA n’Ubwongereza bitanga mu gufasha abanyarwanda mu kuva mu bukene, ariko ayo mafranga akaba ubu ajyanwa mu guhiga abanyarwanda no gukorera Public Relations ishyaka n’ubutegetsi bwa FPR.

Impunzi cyangwa intumwa za Kagame?

Mu banyarwanda bahagurukiye kujya mu munsi mukuru wa Kagame mu mugi wa Chicago harimo bamwe boherejwe na Leta ari abanyeshuri, hari n’abandi benshi baje mu bihugu bya USA na CANADA bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Kagame, bavuga ko yari abamereye nabi. Ariko noneho ubirebeye hafi wasanga abenshi ari abanyarwanda  bo mu bwoko bw’abatutsi ahubwo boherejwe n’ubutegetsi bwa FPR kugira ngo bigire nk’impunzi nyuma babone ibya ngombwa by’ubuhunzi n’imfashanyo y’ubuhunzi hanyuma bakomeze bakorere ishyaka FPR barwanya abaharanira demokarasi hanze baba barahungiye FPR mu bihugu byo hanze.
Ikigaragara ni uko abo bantu bamaze kuba benshi mu bihugu byo hanze cyane cyane muli USA, CANADA, UK, BELGIUM, ndetse na FRANCE. Uyu munsi wa RWANDA DAY uzagaragaza neza ibimaze iminsi byandikwa ku mpunzi ‘fake’ z’abanyarwanda zoherejwe n’ishyaka FPR mu guhiga abanyarwanda b’impunzi z’ukuri baba muri ibyo bihugu.

Twabyifatamo dute?

Abantu bose bashishikajwe n’ikibazo cy’umutekano w’impunzi z’abanyarwanda ndetse n’amwe mu mashyaka ya politiki nyarwanda akorera hanze no mu gihugu bahangayikishijwe n’iki kibazo cy’abantu biyita impunzi nyuma bakajya mu manama nshuramigambi y’ubutegetsi bwa FPR bugambiriye kwica cyangwa se kugerekaho ibinyoma impunzi z’ukuri ziba hanze.
Igihe kirageze kugira ngo abantu bihishe inyuma y’ubuhunzi bagambiriye gufasha ingoma ya Kagame kubeshya no guhungabanya umutekano w’impunzi nyarwanda bamenyekane kandi bashyirwe ahagaragara.
Umuntu wese uzi bene abo banyarwanda b’ibirumirahabiri bakorera goverinoma ya FPR nyuma kandi bakanavuga ko bayihunze akwiriye kubamenyekanisha kuko bene abo bantu nibo babuza impunzi nyazo umutekano.
Mwese nimuhaguruke rero, mwitabire kumenya abakorera Kagame mu bihugu murimo, mumenye abasabye ubuhungiro kandi bakorera uwo bavuga bahunze. Abo barihiwe amatike n’amacumbi yo kujya gutaramira Kagame mubamenye maze mubamenyeshe ibihugu basabyemo ubuhungiro kugira ngo dosiye zabo zikosorwe. Niba bakorera Kagame bafite uburenganzira bwo gutura muri ibyo bihugu ariko batagendera kuri statut y’impunzi kandi batamushyigikiye mu migambi ye mibisha. Iyi ngando yo gutaramira Kagame i Chicago, ndetse n’izindi ziteganijwe mu bindi bihugu nk’izabera mu Bwongereza mu kwezi gutaha, zigomba kutubera igihe cyiza cyo kumenya neza abo Kagame na FPR ye bakoresha mu migambi yo gukwiza ibinyoma ku mikorere y’ingoma ye n’iyo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda baba hanze baharanira igaruka rya Demokarasi mu Rwanda.
Buri wese rero nashyireho ake.

Share

June 11, 2011   10 Comments

Kayumba Nyamwasa arasubiza ikibazo kirebana n’umugambi wa Leta ya Kagame wo kwica abanyarwanda bari mu mahanga

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Mu nama yahuje abayoboke ba FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) ku tariki ya 14 Gicurasi, habajijwe ikibazo kirebana n’ukuntu Kagame yohereza abantu be kuza kwivugana abanyarwanda mu Bwongereza.
Uwabajije icyo kibazo kijyana n’umutekano yagize ati:
“Mu minsi yashize hano, mwarabyumvise twagize ibibazo… Inzego z’umutekano z’ino aho zatubwiye ko u Rwanda ruteganya mu minsi ya vuba cyangwa muri iki gihe rushobora kugirira abanyarwanda bari hano nabi, nanjye ndimo.
Icyo kibazo cy’umutekano dufite, nk’abantu muzi cyangwa mushobora gusesengura ibyo RPF ikora kuko mwayikozemo, murakeka ko izo threats ari serious ?
Twabyitwaramo dute?”

Igisubizo cya Kayumba Nyamwasa:

Tega amatwi igisubizo cya Nyamwasa ku bijyana n’iyo migambi mibisha ya Leta ya Kagame yo kwica abanyarwanda bari hanze.
Share

May 26, 2011   4 Comments

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda arahakana ko nta gasopo yahawe na MI5 yo mu Bwongereza

Mu kiganiro yahaye BBC, Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yahakanye ibyanditswe n’ikinyamakuru ‘The Independent’ cyo kuwa gatanu 29/04, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umva ibyo Jeanne Umulisa ashinja Ambasaderi w'u Rwanda.

Jeanne Umulisa we aremeza ko ambasaderi yamwihanangirije ngo natareka ibyo arimo byo gushyiraho umuryango wo guhuza abanyarwanda bahoze ari abasirikari muri FPR, nihagira ikimubaho ntazatangare.

Umva uko Ambasaderi Rwamucyo yisobanura kuri micro ya BBC.

Rwamucyo yemera koko ko yari muri iyo nama yabereye muri Nando’s kandi ko yahuye n’uwo munyarwandakazi Jeanne Umulisa, nk’uko asanzwe ahura n’abandi banyarwanda baba mu Bwongereza, ariko arahakana ko atigeze amutera ubwoba.

Inkuru bijyanye:

- Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

- UK Government may be waking up, finally, to who Kagame really is

Share

May 4, 2011   1 Comment

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

Ikinyamakuru ‘The Independant’ cyo kuwa gatanu 29 cyanditse ko ibiro by’iperereza MI5 byihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bimusaba guhagarika iterabwoba rishyira ku banyarwanda baba mu Bwongereza batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ambassador Ernest Rwamucyo ngo yabwiwe ko iryo toteza niridahagarikwa, Ubwongereza bushobora guhagarika imfashanyo buha u Rwanda.

Mu ngero icyo kinyamakuru gitanga ku iterabwoba ambasade y’u Rwanda ikora ku banyarwanda, harimo urw’umunyarwandakazi Jeanne Umurisa wemeza ko Ambasaderi Rwamucyo we ubwe yari mu nama yabereye muri restaurant Nando’s, aho bamuteye ubwoba bamubuza gushyiraho ishyirahamwe rihuza abanyarwanda bahoze mu gisirikare “Waliyo back”.

Share

May 3, 2011   3 Comments