Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urubanza rw’abarwanashyaka ba PS Imberakuri rwasubitswe

Inkuru dukesha Les Democrates Imberakuri:

UBUTABERA BW�U RWANDA BUKOMEJE KWIBASIRA ABATAVUGARUMWE NA FPR.

Kuwa 31/05/20111 nibwo abarwanashyaka batatu ba PS IMBERAKURI bagejejwe imbere y�urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira baburane mu mizi urubanza rwabo.

Bakurikiranyweho n�ubushinjacyaha ibyaha bibiri aribyo: Kwigomeka no Gutera abaturage ubwoba.

Byaje gutungura imbaga y�abariho mu rukiko ubwo dosiye umushinjacyaha yarafite itari ihuye n�iyo abaregwa bari bafite.

Bamaze hafi umwaka wose bafunzwe bazira kuba abarwanashyaka ba PS IMBERAKURI.

Umucamanza yafashe icyemzo cyo kurusubika rukazasubukurwa kuwa 15/06/2011. Ibyo biri mu nyungu z’ubushinjacyaha kuko nta kindi bwifuza usibye gusa kuguma mu gihome.

Twibutse ko abaregwa ari Dominic SHYIRAMBERE, Celestin YUMVIHOZE na Donatien HABIYAREMYE, bakaba barafashwe kuwa 23/06/2010. Barazira kandi kuba barafatanywe amafirimbi, vuvuzera n�ubuhamya bwa Magayane bakaba bari kubikoresha mu myigaragambyo yo kuwa 24/06/2010.

Gusubikasubika urubanza rwabo bifitanye isano no kugumya kubaheza muri gereza kuko nta kimenyetso na kimwe kibafata kuburyo baba bagifunze.

[by Les Democrates Imberakuri]

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment