Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Gervais Condo ku kibazo cyo kumanika amagufa y’abazize jenoside

Gervais Condo asanga abayobozi b’u Rwanda barahahamutse!

Rwanda Genocide memorialRwanda: Urwibutso rwa jenoside

Mbere yo kwumva ibyo Condo yavuze kuri uriya ‘muco’ wadutse wo kwanika amagufa y’abazize jenoside, twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:

“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n�ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n�amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y�abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura.
Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!

Umva umucikacumu Musonera yamagana ibyo kwanika amagufa y'abazize jenoside - BBC-Imvo n'Imvano

Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y�u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry�uko n�abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso.
Ibyo bintu ni agahomamumwa.”

Dore noneho ibyo Gervais Condo abivugaho:

Umva Gervais Condo uko abona ikibazo cyo kumanika amagufa y'abapfuye mu tubati - BBC-Imvo n'Imvano

Icyo mbanje kuvuga ni uko, burya mu nzego z’ubuvuzi baravuga ngo iyo ari mu minsi ya mbere birarushya kugira ngo umuntu abone indwara ariko biba byoroshye kugira ngo ayivure. Uko iminsi igenda ishira indwara iba igaragara buri wese yayibona ariko kuyivura bigasigara ari ingorabahizi. Ni byo by’iwacu rero.

Indwara nshaka kuvuga ni iki?
Muri biriya bibazo dufite, ni iyerekeye guhahamuka. Tujya tuvuga ko hahahamutse abantu ku giti cyabo ariko mu marorerwa yabereye no mu Rwanda usanga sosiyete nyarwanda nayo ubwayo yarahahamutse. Iyo rero haje uko guhahamuka, igikurikiraho ni uko ibitekerezo by’abantu bisubira ibwana, aribyo bita regression. Iyo ugize ibyago rero iyo regression igafata ubuyobozi, kaba kabaye kuko ntabwo babasha gutandukanya ikibi n’icyiza, icyatsi n’ururo, aribyo yenda mu cyongereza wakwita ‘to differentiate the beauty and the ugliness’.

Icyo cyiza rero ni ikihe nshaka kuvuga? Ndashaka kuvuga biriya byo gushyingura abantu mu mva. Ni cyo cyiza. Nkavuga nti ikibi ni ikihe? Ibyo bintu byo gufata ariya magufa tukayanika hariya.

Ni ikintu gikomeye cyane kuko nanjye maze iminsi mvugana n’abantu, hari n’abandahiye ko batazongera gusubira hariya kujya kureba ziriya nzibutso. Kuko iyo ageze hariya akabona agahanga k’umuntu, aravuga ati aka agomba kuba ari mama, agomba kuba ari wa muvandimwe, agomba kuba ari aka kanaka. Uwo muntu rero iyo atashye ntabwo yabasha gusinzira. Umutima uhora usimbagurika yongera kurota ibyo bintu yabonye.

Dufite n’abandi bantu bajya gusura izo nzibukiro b’abanyamahanga. Bo rero bagira ubundi bwandu bw’ibyo bintu babonye n’ubwo bimwe baba barabisomye barabonye amafoto nk’ayongayo, ubwo bwandu babwita ‘compassion fatigue’ cyangwa se ‘trauma secondaire’. Uwo muntu nawe ubibonye ntabwo tuba twamugiriye neza, aragenda nawe akarara asimbagurika, akarara adasinziriye. Noneho, uko abantu bahageze, ugasanga igihugu, aho kugira ngo kijye imbere, bibagirwe ababo bitabye Imana, tubareke Imana ibahe iruhuko ridashira, ugasanga tubaye icyo bita ikintu gihoraho ariyo ‘perennial mourning’.
Iyo sosiyete rero yageze ahongaho, iba ishaka ubuyobozi busana imitima y’abantu, ndashaka kuvuga ‘healing leadership’. Ntabwo iba ikeneye iyo ‘regressive leadership’. Kuko ni naho, iyo ibintu bigeze ahongaho abantu batagitandukanya icyatsi n’ururo niho batangira gukoresha biriya ingufu murengero. Wababwira uti nyamara ibi bintu dukora ntabwo ari ibintu by’i Rwanda, dukwiye gushyingura bariya bantu, icyo gihe bakakubwira ko urimo gupfubya jenoside, bagashyiraho amategeko ameze nk’ariya, kubera ko nabo ubwabo, nta mutima bafite mu gitereko, kandi ni mu gihe.
N’ubwo buyobozi bwagiye bubona abantu benshi batangiranye nabo haba mu ntambara haba abo bari bafatanyije bagiye bapfa bamwe baguye ku rugamba, abandi bajugunywe mu mazi, abandi aribo babahitanye, nabo rero ntibabasha gusinzira. Bagera mu buriri, abo bantu abazimu babo bakarara babasimbiza. Iyo baraye bamusimbije, abyuka afata icyemezo kitari icy’umuntu ufite umutima mu gitereko.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment