Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Posts from — March 2011


Ubushobozi bwo guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse sibwo bubuze

par Joseph Ngarambe

Kagame aretse gusahura no gusesagura, abanyeshuri bose basubizwa inguzanyo ya buruse netse bakanongezwa.

Uyu mwaka w�2011 watangiye nabi cyane ku banyeshuri benshi ba za Kaminuza n�amashuri makuru. Kandi ibyo byari byitezwe, nyuma y�uko Leta ya Kagame itangaje ikurwaho ry�inguzanyo ya buruse, ku buryo butunguranye. Mu mwaka ushize, iyo nguzanyo yagenerwaga abanyeshuri 24 098 (Imvaho Nshya, 2 Ukwakira 2010).� Uwo ukaba wari umubare munini, ukurikije ko Kaminuza n�amashuri makuru byigwagamo n’abanyeshuri ibihumbi 27 (Murigande, Izuba rirashe, 5 Ukwakira 2010).

Nubwo ngo 6210 baje kuyisubizwa (BBC Gahuza, 11 Werurwe), amarira n�imiborogo ni menshi kubayikuriweho, kimwe no kubatangiye amashuli imaze gukurwaho. Kandi bizwi ko benshi mu banyeshuli bahabwaga inguzanyo ya buruse, baturukaga mu miryango itifashije.

Iyo nguzanyo yabarirwaga ku manyarwanda ibihumbi makumyi abiri na bitanu� ku mwaka (25 000 ku kwezi), abanyeshuri bari bamaze imyaka basaba ko yakongerwa, kubera ko itari ikijyanye n�ibihe bihenze by�ubu. Igisubizo cya Leta cyo kuyikuraho burundu cyashenguye rero benshi, nubwo ubwoba bukibazitira, bubabuza kubyerekana uko bikwiye.

Icyo cyemezo cyo gukuraho inguzanyo ya buruse, ngo ntikireba kandi abanyeshuri bigira hanze y�u Rwanda. Umuntu akaba yabibonamo gutsimbataza ubusumbane bwari bunamaze kurenga urugero mu mateka ya Repubulika y�u Rwanda. Biragoye rwose kubibona ukundi, mu gihe abiga hanze akenshi babikesha amasano bafitanye n�abategetsi.

Abanyarwanda benshi batunguwe n�icyemezo bigaragara ko kije ari nk�inyongera-busumbane. Yemwe n�abari imbere mu gihugu, bagerageje gutsinda ubwoba baterwa n�igitugu cya Kagame, basobanura ko ingaruka z�icyo cyemezo zitazatinda kwigaragaza.

Ingaruka mbi z�icyemezo kigayitse

Nko kuwambere tariki ya 31 muri uko kwezi kwa Mutarama, Eugene Uwambajimana, umunyeshuli w�impfubyi wigaga mu mwaka wa kabiri muri Kigali Institute of Education (KIE) yariyahuye. Bagenzi be n�uwamureraga, bemeza ko icyo cyemezo cyo kwiyambura ubuzima cyaturutse ku kwiheba, amaze gusanga yarakuwe ku rutonde rwa bacye bashoboye gusigarana iyo nguzanyo.

Nyuma yaho gato, kuwa gatatu tariki ya 2 Gashyantare, umunyeshuli wo muri Kaminuza Nkuru y� U Rwanda yikubise hasi, ajyanwa mu bitaro,� iyo mpanuka ikaba yari yatewe no kumara iminsi itatu atarya.

Abanyeshuri bakishuswa bajya kwiga, abenshi nabo ntibizeye kuzakomeza. Impungenge za bamwe muri bo ziherutse kumvikanira mu nkuru ya kabiri ya BBC Gahuzamiryango yo kuwa gatanu, tariki ya 11 Werurwe.� Umunyamakuru w�iyo radiyo yegereye abanyeshuri bo muri Kaminuza y�i Butare, bamutekerereza imibereho yabo iteye agahinda, nyuma yo kwamburwa iyo nguzanyo. Uwo munyamakuru kandi na we yarabyiboneye.� Ibyo ndetse byaje no gushimangirwa n�umwe mu bategetsi b�iyo Kaminuza. Umunyeshuri ugize imana, abona ayo kurira rimwe gusa ku munsi.

Mu ngorwa z�abanyeshuri uwo munyamakuru yasuye, yasanze harimo iziriho� zirira indya ituzuye, kw�isahani itukura ya Mironko. Iyo ndya iteye impungenge, abo banyeshuri bayifatiraga i Tumba, mu nkengero za Kaminuza, mu gisa na resitora. Iyo ngirwa resitora, abanyeshuri bayiriramo bayihimbye �Kill me quick� (Nyica vuba), kubera isuku nkeya ibaviramo inzoka zo mu nda n�izindi ngaruka.

Imvugo y�abo banyeshuri bagihanyanyaza, yuzuyemo ububabare no kwiheba birenze urugero. Kandi nubwo ministeri y�Uburezi iriho ngo yiga ikibazo cyabo, umunyamakuru wa BBC yarangije inkuru yemeza ko abenshi muri bo badafite amahirwe yo kuziyongera ku rutonde rw�abanyeshuri 6210 bayemerewe.

Icyemezo kinyuranye n�intego z�Icyerekezo cya 2020

Biratangaje cyane kubona Leta y�u Rwanda ifata nabi abanyeshuri, mu gihe irata hose ko ari intangarugero mu burezi, ngo ikurikije Icyerekezo 2020, ngo kigamije ubukungu bushingiye mbere ya byose ku bumenyi.

Nibutse ko ubushobozi n�ubumenyi bigize imwe mu nkingi 6 z�Icyerekezo 2020 cy�u Rwanda. Ku mwanya wa kabiri w�izo nkingi z�Icyerekezo 2020, handitse ibi: �Iterambere ry�ubukungu bushingiye ku bantu bafite ubushobozi no ku bumenyi�.

Mu gusobanura uruhare rw�iyo nkingi y�iterambere, Icyerekezo 2020, kigera ku burezi kikagira kiti: �U Rwanda rwiyemeje kugera ku �Burezi bwa bose�, iyi ikaba ari imwe mu ntego zikomeye z�iterambere ry�ikinyagihumbi. Nyamara, hakenewe bigaragara kwigisha no guhugura abaturage ku nzego zose: amashuri abanza, ayisumbuye n�amakuru na za Kaminuza; by�umwihariko hakazirikanwa ku gaciro k�inyigisho zitangwa�.

Ni gute rero abanyeshuri batarya, batanafite amafaranga yo kugura ibikoresho bya ngombwa bakwiga bakamenya? Gukuriraho abanyeshuri inguzanyo ya buruse, ntibizahaza gusa iyo nkingi y�Icyerekezo 2020, iza ku mwanya wa kabiri. Binanyuranije kandi n�ikingi yambere y�icyo Cyerekezo, ari yo: �Ubuyobozi bwiza na Leta ifite ubushobozi�

Mu mwanya wo gukuraho inguzanyo ya buruse, ubuyobozi bwiza bwari kurwanya gusahura no gusesagura

Icyemezo cyo gukuraho inguzanyo ya buruse cyashyizweho ku buryo bw�igitugu buranga ingoma ya Kagame. Iyo haza kubaho ubuyobozi bwiza, na Leta koko ifite ubushobozi, inzego zayo zari kwibutsa Kagame� kudakora ishyano, mu kugabanya amahirwe yo kwiga ku banyeshuri bava mu miryango ikennye, cyangwa ikeneshejwe.

Icyemezo gishenguye abo banyeshuli n�abo bakomokaho, mu mpande zose z�u Rwanda, kiragayitse ku buryo bwose. Ntabwo kinakwiye kwihanganirwa, cyane cyane ko bimaze kugaragarira buri wese ko Kagame asahura cyangwa asesagura umutungo w�igihugu. Kandi rero, uko imyaka ihita, ni nako ingeso yo gusahura no gusesagura ikura ku buryo buteye inkeke.

Ni gute abakunda u Rwanda n�Abanyarwanda bahatira ingoma ya Kagame gucika ku ngeso yo gusahura no gusesagura

Mu gihugu gitegetswe neza, Kagame yagombye kugarura amafaranga y�Abanyarwanda yasahuriye mu mabanki yo hanze

Dufateho urugero ariya $73,688,408.09 �yasahuriye hanze, akoresheje Musoni James na Nshuti Manasseh, mu gihe gito (Umuvugizi 2011-02-07). Uyavunjemo amanyarwanda, angana na 44 213�045�340. Kubera ko inguzanyo ya buruse ku mwaka ari Frw 250�000, ni ukuvuga ko iryo sahu ryakwishyurira abanyeshuri 176�852 uwaka wose. Bisobanura ko ayo mafaranga yakwishyurira byibuze imyaka 7 bariya banyeshuri 24�098 bose hamwe.

Kagame yagombye no kuvana mu buhisho buhenze� indege ebyeri� na zo zihenze, kandi zanavuye mu mafaranga yanyereje.

Kagame, agatsiko ke n�abamufasha kubeshya ntibahwema kwivuga ibigwi mu micungire myiza y�ibya rubanda. Byo kujijisha, kubera ko bimaze kumenyekana ko, mu bintu byinshi Kagame� yasahuriye hanze, harimo indege ebyiri zo mu rwego rw�abakire bagashize. Izo ndege rwose ziri mu rwego rutajyanye n�ubukene bw�u Rwanda zatanzweho zombi amamiliyoni agera kuri 130 y�amadolari ya Amerika ( ku giciro cyazo gisanzwe, hongeweho� milioni 30 zo kuzambika anti-missiles n�ibindi).

Ubukene bw�u Rwanda bwagombye kubwiriza Kagame kugurisha wenda indege imwe. Tuyihaye nk�agaciro ka miliyoni 30 z�amanyamerika, yagurishwa miliyari 18 z�amanyarwanda, ahwanye na buruse z�umwaka wose ku banyeshuri 72�000. Kubera ko abishyurirwaga buruse bose hamwe bari 24�096, bisobanura ko amafaranga yava mw�igurishwa ry�indege imwe yabishyurira imyaka hafi 3.

Guhisha izo ndege kandi bihenda Leta y�u Rwanda. Iyo Kagame agomba gukora urugendo, uko rungana kose, indege ihaguruka Athens, yamugarura igasubira Athens na none. Ibyo bisobanura ko, kuva aho ihishe inasubiramo, bitwara ubwabyo amasaha 11 n�iminota 30. Tubaze ko mu kwezi, Kagame agenda nka kabiri,� ibyo bivuze ko ku mwaka, ubwihisho bwo mu Bugereki buhombya u Rwanda amasaha 276.

Kubera ko Kagame yiyongeje igiciro, akakivana ku madolari ya Amerika 8500 kw�isaha, akagishyira ku madolari 10�000, ibyo bibyarira ingengo y�imari y�Igihugu igihombo cy�amadolari 2�760�000, avunje amanyarwanda miliyari 1 na miliyoni 656, ayo akaba yatuma abanyeshuli 6 624 babona inguzanyo ya buruse y�umwaka.

Igice cya Mbere

Umusomyi, Joseph Ngarambe

[Umuvugizi]

March 23, 2011   5 Comments

Umugore w’Umwarimu Lambert Havugintwari wo muri Kaminuza washimuswe n’ingabo za Kagame aratabaza

Dore ibaruwa Christine Ingabire yandikiye Perezida wa Repubulika ku mpamvu zijyanye n�ishimutwa ry’umugabo we Lambert Havugintwari ryabaye muri Gashyantare 2011:

INGABIRE Christine
Umugore wa HAVUGINTWARI Lambert
Tel: 0788523136
Intara y�Amajyepho
Akarere ka Huye
Umurenge wa Ngoma
Akagarika Butare

Kuwa 9/03/2011

lmpamvu: Gutanga ikibazo cy’umugabo wanjye wabuze.

Nyakubahwa Mukuru Perezida wa Repubulika y’uRwanda.

Mbandikiye ngira ngo mbagezeho ikibazo cyanjye kijyanye n’uko nabuze umugabo wanjye witwa HAVUGINTWARI Lambert akaba yari umwarimu n’umusemuzi muri Kaminuza nkuru y�u Rwanda (NUR).

Umugabo wanjye namubuze tariki 9 Gashyamare 2011 ni mugoroba mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yavuye mu rugo ajya muri Kaminuza nyuma y�aho ajya kuri Stade HUYE afite gahunda zo kuza kujya mu ishuri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kaminuza. Ubwo duheruka kuvugana byari saa kumi na mirongo itanu n’itanu z’umugoroba (4:55 pm) ubwo nyuma y’aho nahamagaraga t�l�phone ye ikanga. Ubwo nyuma narategereje ijoro ryose ndaheba bigeze mu ma saa cyenda za nijoro ndabyuka njya kuri Police station ya HUYE ngo mbe nabasha kumenya amakuru ye cyangwa bamfashe gushakisha mpasanga imodoka yacu abapolisi bambwira ko yazanywe na IO wa PoliceStation yaHUYE, mbabajije aho umugabo wanjye ari bambwira ko ari abasirikare bamutwaye i Kigali ariko na Mubaraka Brigade Commander nawe yaje kubimbwira nyuma yaho ngiye kumureba arambwira ngo nintegereze ariko kugeza na nubu nta gisubizo arampa. Bukeye ku munsi wakurikiyeho DPC w’iyo station yantegetse gutwara imodoka na lO aza kumpa imfunguzo z’imodoka kubera ko niwe wari ukizifite, imodoka ndayitahana.

Ubwo mugitondo cyo kuwa Kane tariki 10 Gashyantare 2011 nahamagaye DPC ngira ngo mubaze niba hari amakuru yandusha arambwira ngo nta makuru afite ngo njye kubaza muri ESSO ( ikigo cya gisirikarii HUYE). Ubwo nagiye yo mpageze barambwira ngo nta makuru bafite barambwira ngo ngaruke nimugoroba. Ubwo nasubiyeyo ariko nta kintu bambwiye. Nyuma y�aho nasubiye kureba DPC arambwira ati iyo amakuru mba nari nyafite mba narayaguhaye utarinze no kuza kundeba. Binyobeye ubwo kwa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2011 nagiye kwitabaza ClU ngo ndebe ko hari amakuru banshakira nabo nsubiyeyo kuwa mbere tariki 14 Gashyantare 2011 bahamagaye i Huye DPC ngo arababwira ngo nzajye kumureba ngo ankemurire ikibazo cyanjye ngiye kumureba nta kintu yamariye. Nyuma yo kuva kw DPC nandikiye Ministri w�Ingabo, na SSS, Umuvunyi Mukuru, Komiseri wa Polisi nongera nibutsa na CID kubera ko nari nabagezeho mbere ariko bose nta gisubizo babashije kumbonera.

None Nvakubahwa Mukuru Perezida wa Repubulika murumva inzira zose naciyemo nkomeza gushakisha umugabo wanjye kugeza kuri uyu munsi hashize ukwezi ntazi ahantu aherereye, nkaba ntazi niba akiriho, none Nyakubahyva nagira ngo mumfashe muri iki kibazo.

Mboye mbashimiye ubushishozi, ubushate, ubushobozi n�ubumuntLi musan�we mugaragariza abanlu babagana.

NB: None Nyakubahwa Mukuru Perezida wa Repubulika y�u Rwanda nabasabaga ko mwampa uburenganzira bwo kwakirwa namwe kugira ngo mbashe kubaha ibisobanuro birambuye.

Murakoze

INGABIRE Christine.

March 23, 2011   10 Comments

Kurya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe n’izindi ngorane z’abanyeshuri ba Kaminuza

Nk’uko byanditswe muri nyandiko “Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba“, abanyeshuri ba Kaminuza y’i Butare bimwe buruse n’inguzanyo bafite imibereho mibi.
Dore aho basobanurira umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika amagambo mashya basigaye bakoresha nko kujya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe, laptop…

Imirire mibi y'abanyeshuri

Update:
Muri interview Kagame yahaye BBC kuwa kabiri 22/03/2011, yerekanye ko atumva na buhoro akababaro k’abanyeshuri bakennye. Yavuze ko kandi ko guhabwa burusi atari uburenganzira bw’abanyeshuri bose kandi ko isigaye ihabwa gusa abayikeneye. Kagame dismisses the nightmare of deprived university students
Umva icyo Kagame avuga ku kibazo cy'abanyeshuri bimwe buruse n'inguzanyo

March 22, 2011   3 Comments

Umwarimu wa Kaminuza y’i Butare amaze ukwezi n’igice anyerejwe n’abambari ba Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y�u Rwanda i Butare, Lambert Havugintwari. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n�icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza.�� Igisirikare cy�u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa nk�ibyo nicyo gitungwa agatoki.
par Ikirezi,
Umuvugizi.

Nk�uko ikinyamakuru umuvugizi cyabitohoje, Lambert Havugintwari, umaze imyaka itanu yigisha muri kaminuza nkuru y�u Rwanda ari naho yize, akaba yari n�umusemuzi wihariye wa Lwakabamba, umuyobozi wa UNR, yanyerejwe mu mugoroba wo kuya 9 Gashyantare 2011. Ashimutirwa mu mujyi wa Huye i Butare. Ashimutwa hamwe na terefone ze zigendanwa eshatu zakoreshaga imiyoboro uko ari itatu y�itumanaho ikoreshwa mu Rwanda, anashimutanwa n�imashini ye ya mudasobwa� igendanwa� ndetse n�imodoka ye.

Ayo makuru akomeza avuga ko� umugore we yakomeje kugerageze terefone ze zose zigendanwa, zose asanga� zifunze. Igicuku kinishye yatangiye kugira ubwoba yibaza uko byagendekeye umugabo we utari usanzwe afite imico yo gufunga terefone ntacyo amumenyesheje. Nibwo umugore yigiriye inama yo gutabaza polisi. Arabyuka mu ma saa cyenda za nijoro ajya kuri station ya polisi mu karere ka Huye. Nibwo yahasanze imodoka y�umugabo we ariko we ntiyamubona kimwe na terefone ze ndetse na mudasobwa nabyo ntiyabibona. Bucyeye umugore w�uwo mwarimu, maneko za polisi zo mu karere ka Huye zamuhaye imfunguzo z�imodoka y�umugabo we,� zimutegeka� kuyitwara� akayivana kuri polisi, nawe arabikora. Uwo mugore atangira� gushakisha yitabaza inzego zitandukanye zirimo na Perezida� Kagame� amaso yaheze mu kirere.� Zimwe mu nzego zimwe yitabaje zamubereye imfura zimubwira ko umugabo we yatwawe n�urwego rw�ubutasi rwa gisirikare, ko bo ntacyo babikoraho.

Uretse inyerezwa ry�uyu mwarimu na nyuma y�aho�na Kaminuza yakoreraga ikaba yararuciye ikarumira,� muri iyi minsi ikinyamakuru Umuvugizi cyamenye kandi ko hirya no hino mu gihugu, cyane cyane muri Cyangugu, naho hari abantu benshi bakomeje kunyerezwa urusorongo guhera mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2010, ubwo mu Rwanda hategurwaga ingirwamatora y�umukuru w�igihugu.

Abantu nk�aba banyerezwa n�ingoma ya Kagame hagashira iminsi ingana kuriya, ugize amahirwe ntibamukubite agafuni, abahungu batojwe iyicwarubozo baba barabakoreye ibya mfura mbi.

Kunyereza abantu mu karere ka Huye bigenda bisa nk�umuhigo. Muri Nyakanga mu� mwaka wa 2010, nibwo uwari Visi-Perezida w�ishyaka rya politiki Green Party Andre Kagwa Rwisereka yashimuswe muri ako karere, bucyeye bamusanga inkoramaraso za Kagame zamucyegese ijosi. Uko kunyereza abantu� mu Rwanda bigenda bifata intera, amaherezo abayobozi bazabishyira mu mihigo babihigire shebuja Kagame!

[Umuvugizi]

March 22, 2011   1 Comment

Murumuna wa Kayumba Nyamwasa ariwe Lt Col Rugigana mu rukiko rw’ikirenga i Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki 21 Werurwe 2011, Urukiko rw�Ikirenga� rwatangiye kuburanisha Lieutenant-Colonel Rugigana Ngabo warujuririye ku cyemezo cy�uko akomeza gufungwa� cyafashwe n�urukiko rukuru rwa gisirikare ku italiki ya 3 z�uku kwezi.

Urwo rubanza ruraburanishirizwa mu muhezo nyuma y�icyemezo cy�abacamanza hashingiwe� ku cyifuzo cy�ubushinjacyaha muri urwo rubanza.

Uru rubanza rwakomereje mu muhezo hashingiwe ku ngingo y�145 y�itegeko ry�iburanisha ry�imanza z�ishinjabyaha� iteganya ko� umucamanza ashobora gutegeka ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ibivugirwa mu rubanza bishobora kubangamira umutekano w�igihugu.

N�ubwo Lt-Colonel Rugigana Ngabo n�abamwunganira bavugaga ko nta bimenyetso umushinjacyaha atanga byatuma urubanza aregwamo rwaburanishwa mu muhezo, abacamanza biherereye bemeza icyifuzo cy�ubushinjacyaha.

Ubwo urukiko rukuru rwa gisirikare rwemezaga ko Lieutenant-Colonel Rugigana Ngabo akomeza gufungwa by�abateganyo indi minsi 30 rwavugaga ko� akurikiranyweho ibyaha bikomeye ku buryo aramutse afunguwe yahunga igihugu� bikagorana gukomeza iperereza.

Abamwunganira bari bahise bajuririra icyo cyemezo cy�urukiko rukuru bavuga ko Lieutenant-Colonel RUGIGANA Ngabo afunze mu buryo budakurikije amategeko.

Ku italiki ya 28 Mutarama uyu mwaka, nibwo� urukiko rukuru rwa gisirikare rwari rwanzuye bwa mbere ko Lt Col Rugigana Ngabo afungwa by�agateganyo iminsi 30, kubw� ibyaha bikomeye aregwa, byari bigikeneye iperereza ryimbitse.

Urubanza rwa Lieutenant -Colonel RUGIGANA NGABO rero ntiruratangira kuburanishwa mu mizi yarwo; urukiko ruracyasuzuma� gusa ibijyanye n�ifungwa ry�agateganyo.

Lieutenant -Colonel Rugigana yitabye urukiko yambaye imyenda ye ya gisirikare igaragaza n�amapeti ye, ari kumwe n�abashinzwe umutekano we n�abamwunganira.

[Orinfor]

March 21, 2011   No Comments

London: Generali Kagame aratanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ku ishoramari muri Afurika

None kuwa mbere tariki 21/3/2011 i London harabera inama y�umunsi umwe ihuza abayobozi mu nzego z�ishoramari muri Afurika bagera ku 100, aho bari buganire ku buryo bakongera ishoramari muri Afurika. Biteganijwe ko iyo nama iri bwitabirwe n�abaminisitiri bashinzwe ishoramari mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, harimo ibyateye imbere n’ibindi bifite imbogamizi mu bukungu. Mu baminisitiri bashinzwe ishoramari bayitabira harimo Olusegun Aganga wo mu gihugu cya Nigeria, Tendai Biti wo muri Zimbabwe, Pravin Gordhan wo muri Afurika y’epfo na Kwabena Duffur wo muri Ghana.

Iyo nama yateguwe n’ikinyamakuru Times. Nk’uko gahunda y�inama yashyizweho umukono na Bwana James Harding umuyobozi w’ikinyamakuru Times ibigaragaza, inararibonye mu bucuruzi ziraza kungurana ibitekerezo ku bijyanye n�umutungo kamere, gushora imari mu bikorwa remezo, ishoramari n�amasoko, ndetse baze no kungurana ibitekerezo ku birebana n� itumanaho.

Biteganijwe ko perezida w�u Rwanda Paul Kagame aza gutanga ikiganiro cyerekana uburyo u Rwanda ruri gutera imbere nyuma ya jenoside y’abatutsi mu 1994 n’iyo yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Kongo kuva 1990 kugeza ubu.

March 21, 2011   No Comments

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda bafite ingorane zikomeye.
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guhagarika burusi n’inguzanyo yahaga abanyeshuri ikazigenera bamwe gusa, ibibazo abana b’abakene bahura nabyo mu myigire yabo bibaye ingorabahizi.
Abanyeshuri barahangayitse bikomeye. Nta macumbi bafite, ntibagishobora kwiga, imirire yabo iteye agahinda, indwara zibamereye nabi, imitima yabo isobetse amaganya n’agahinda…
Umva ikiganiro Radiyo Ijwi ry’Amerika yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Butare:
Abanyeshuri ba Kaminuza barahangayitse
Uwumva akababaro k’abo banyeshuri aribaza ati: Rwose Leta y’u Rwanda irashaka kugera kuki? Imigambi yayo ni iyihe muri uko kuvangura abana no guhoza bamwe mu gihirahiro? Ibuzwa n’iki nibura kubaha inguzanyo bose bakazishyura batangiye gukorera amafaranga? Guhima urubyiruko se bifitiye inyungu ki igihugu? Amaherezo tuzaba tureba aho uko kubiba amashyari n’amacakubiri mu rubyiruko bizageza abacuze iyo migambi ya politiki mvangura-bana!

Update:
Muri interview Kagame yahaye BBC kuwa kabiri 22/03/2011, yerekanye ko atumva na buhoro akababaro k’abanyeshuri bakennye. Yavuze ko kandi ko guhabwa burusi atari uburenganzira bw’abanyeshuri bose kandi ko isigaye ihabwa gusa abayikeneye. Kagame dismisses the nightmare of deprived university students
Umva icyo Kagame avuga ku kibazo cy'abanyeshuri bimwe buruse n'inguzanyo

March 21, 2011   3 Comments

Rwanda: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 16/03/2011

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 16/03/2011

None kuwa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yababajwe n’ abantu bangirijwe amazu n’indi mitungo n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa mu gihugu, ishima abaturage batabaye abari mu kaga batewe n’ icyo cyiza, ibashishikariza gukomeza uwo muco wo gutabarana. Isaba Minisiteri y’ Ibiza no Gucyura Impunzi gukurikirana ko imyubakire inozwa kubera ko byagaragaye ko hari amazu asenyuka, ahanini bitewe n’uko yubatswe nabi, cyangwa yubakishijwe ibikoresho bidakwiriye.

Inama y’Abaminisitiri yababajwe kandi n’ibyago igihugu cy’Ubuyapani cyatewe n’ umutingito ndetse na Tsunami byahitanye abaturage benshi bo mu majyaruguru y’iburasirazuba bikanangiza ibintu bitagira ingano. Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Leta y’Ubuyapani n’Imiryango yatakaje abayo muri ako kaga.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11/02/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro (Draft law modifying and complementing Law on the code of Value Added Tax);

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 11/03/2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye y’inguzanyo ingana na 22,300,000 DTS n’impano ingana na 45,500,000 DTS agenewe gahunda yo gushyigikira ingamba zo kugabanya ubukene-icyiciro cya VII;

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu sitati y’Ikigo cyitwa mu rurimi rw’ icyongereza �International Atomic Energy Agency” (IAEA)

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :

- Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida rishyiraho za Gereza mu Rwanda n’uburyo zubakwa;

- Iteka rya Perezida rivugurura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga;

- Iteka rya Perezida ryinjiza ba Ofisiye bo mu Ngabo z’Igihugu muri Polisi y’Igihugu; Abo ni aba bakurikira :

a) Major Felly Bahizi RUTAGERURA ku ipeti rya Chief Superintendent muri Polisi y’Igihugu;

b) Captain Egide REKAMBANE ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;

c) Captain D�sir� GUMIRA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;

d) Captain C�l�stin KAZUNGU ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;

e) Captain Fid�le MUGENGANA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;

f) Captain Kanyamihigo KAGARAMA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’Igihugu;

g) 2Lt Rose KAMPIRE ku ipeti rya Chief Inspector of Police muri Polisi y’Igihugu.

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu KIJE MUGISHA RWAMASIRABO wari Umuyobozi Wungirije wa ORINFOR guhagarika akazi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’inzego z’imirimo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu, Amazi n’Isukura �EWSA� ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’inzego z’imirimo muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko, imaze kuyikorera ubugororangingo;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’inzego z’imirimo ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, imaze kurikorera ubugororangingo;

- Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igihembo ku mirimo ikorwa na OCIR Caf�.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’imiterere n’Imbonerahamwe y’inzego z’imirimo mu Butegetsi Bwite bwa Leta; imaze kuyikorera ubugororangingo.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo ya mbere y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa se ibihano by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa se bitesha umuntu agaciro, yashyiriweho i New York kuwa 10/12/1984.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imihango yo kwibuka ku ncuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu izabera kuri Sitade Amahoro i Remera no mu Midugudu yose.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni : Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi : DUSHYIGIKIRE UKURI, TWIHESHE AGACIRO.

Muri urwo rwego, hateganyijwe imurika rizatangira ku wa 04 Mata 2011 ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho u Rwanda

rugeze rwiyubaka, iryo murika rizamara igihe kingana n’ukwezi kuri Sitade ntoya y’i Remera mu mujyi wa Kigali.

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

Muri MINAFFET Bwana KABAKEZA Joseph, Umujyanama wa Mbere i New Delhi mu Buhinde Bwana Evode MUDAHERANWA, Umujyanama wa Kabiri i Stockholm muri Suwede Muri MINICAAF

- Bwana BAGAYE Emmanuel, Economic Policy Researcher

- Bwana RUMONGI Charles, System Administrator wa e-cabinet

- Bwana NDAHIRIWE Patrick, System Administrator wa e-cabinet

Mu Kigo cy�Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ingufu, Amazi n�Isukura �EWSA� Bwana MUYANGE Yves, Umuyobozi Mukuru

8. Mu Bindi

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku matariki ya 24 na 25 Werurwe 2011 muri Kivu Serena Hotel i Rubavu hazabera Inama ya 7 y’umwiherero ihuza Guverinoma y’u Rwanda n’Abafatanyabikorwa bayo mu Iterambere.

b) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 26 Mata 2011 mu Rwanda hazatangizwa gahunda yo guha urukingo rufasha abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11 na 12 kwirinda indwara ya Kanseri ifata imyanya y’imyororokere yabo. Iyi gahunda ikazakorwa mu gihe cy’imyaka 3;

Yayimenyesheje kandi ko ingamba zo kongera ingufu muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu myaka ya 2011 kugeza 2013 igeze mu cyiciro cyayo cya kabiri. Uturere twose uko ari mirongo itatu twafashijwe gutegura gahunda z’ibikorwa bigamije guhashya imirire mibi kandi ibyo bikorwa bikazahurizwa hamwe muri gahunda ngari 3 z’ingenzi arizo: imirire myiza y’ababyeyi n’iy’abana, gahunda y’imirire myiza ishingiye ku baturage no kwinjiza imirire myiza muri gahunda yo kurengera abaturage mu Rwanda.

c) Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth bazakoresha inama izamara iminsi ine ikiga ku itangazamakuru n’iterambere ry’ubukungu ku Isi ikazabera I Kigali muri Serena Hotel guhera taliki 29 Werurwe kugeza ku italiki ya mbere Mata 2011.

d) Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imvura ivanze n’umuyaga mwinshi imaze iminsi igwa mu gihugu yangije byinshi. Yayimenyesheje ko Minisiteri y’Ibiza no Gucyura Impunzi ikomeje gahunda yayo gutabara abari mu kaga batewe n’iyo mvura n’imiyaga.

e) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko raporo ya Royal Commonwealth Society yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth aho umwana w’umukobwa afashwe neza.

Yayimenyesheje kandi ko ibikorwa byari biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe umugore mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore byagenze neza. Inama y’Abamanisitiri yasabye inzego zose ko inzu zubatswe muri kiriya cyumweru zarangizwa vuba inasaba gukomeza gukangurira abakobwa n’abagore kwitabira uburezi, amahugurwa, ubumenyi n’ikoranabuhanga kuko ari yo nzira iganisha umugore ku murimo unoze kandi umuhesha agaciro.

f) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yibukije Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mukuru w’Umurimo uzizihizwa kuwa 1 Gicurasi 2011. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni �Duteze Imbere Umurimo, dushyigikira Amakoperative y�Abahuje Umwuga�.

g) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko itsinda rigizwe n’urubyiruko rugera kuri 80 baturutse mu Bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bazaza mu bikorwa byo kwifatanya na bagenzi babo b’Abanyarwanda mu kwibuka ku ncuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yayimenyesheje kandi ko urubyiruko rwo mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 19 Werurwe 2011 ruzakora inama izaganira ku ruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

h) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali hari kubera inama ihuje ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ubugenzacyaha n’abo ryahuguye mu bihugu bya Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati �Middle East Countries” . Iyo nama yatangiye tariki ya 15 Werurwe 2011 ikazasozwa tariki ya 17 Werurwe 2011.

i) Minisitiri w’Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 17 na 18 Werurwe 2011 i Kigali hateganijwe inama ku igenzura ry’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi bwayo mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari (Conference on Mineral Certification and Supply Chain Due Diligence in Rwanda and the Great Lakes Region), iyo nama ikaba izagaragazwamo aho u Rwanda rugeze muri iyo gahunda(Minerals Certification and Traceability in Rwanda).

j) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva kuwa 23 Werurwe kugeza ku ya 8 Mata 2011 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izakira inama ya 4 y’Inteko Rusange ya 4 y’ Inteko Ishinga Amategeko y’ Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Mbere y’uko imirimo y’iyo nteko itangira, kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Werurwe 2011, Abagize Inteko bazaganirirwa ku mishinga y’Amategeko na Politiki bizagenga Umuryango mu kiganiro kizatangwa n’Ishami rishinzwe Politiki mu Muryango Inteko zihuriyeho.

Yanayimenyesheje kandi Ubunyamabanga Bukuru bw’ Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wateganyije gukoresha inama ya 23 idasanzwe y’Inama y’Abaminisitiri bireba bo mu bihugu bigize uwo muryango kugira ngo isuzume Raporo y’Inama idasanzwe y’akanama (Komite) gashinzwe ibyerekeye Imari n’ubutegetsi.

k) Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 28 Werurwe kugeza tariki ya 2 Mata 2011 Intumwa z’urubyiruko rwo mu Buholandi bari mu muryango witwa � Ubumwe butanga Ingufu � zizasura u Rwanda. Uwo muryango ni wo wahaye Nyakubahwa Perezida KAGAME Igihembo kiswe �Ubumwe nibwo butanga ingufu�

l) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amazi n’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Isi yose izizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi ku itariki ya 22 Werurwe 2011. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni � Amazi mu Migi : Igisubizo cy�Ikibazo cy�Ingutu �.

Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, mu Rwanda hateganyijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gufata neza amazi kuva ku itariki ya 21 � 27 Werurwe 2011.

Ku rwego rw’Igihugu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni � Dufate neza ibikorwa remezo by�amazi hagamijwe iterambere rirambye �.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Alphonsine MIREMBE

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Imirimo y�Inama y�Abaminisitiri mu izina rya Minisitiri ushinzwe Imirimo y�Inama y�Abaminisitiri Protais MUSONI.

March 17, 2011   No Comments

Victoire Ingabire yahawe Igikombe cya Demokarasi n�Amahoro muri Canada

Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la démocratie et la paix

Kuwa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2011 i Montr�al muri Canada habereye umuhango wo kumurika igikombe cyagenewe Madamu Victoire Ingabire Umuhoza cyiswe “Igikombe Victoire Ingabire Umuhoza cya Demokarasi n�Amahoro – Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la D�mocratie et la Paix”.

Icyo gikombe cyatanzwe n�Urugaga Mpuzamahanga rw�Abagore Baharanira Demokarasi n�Amahoro � RIFPD (R�seau International des Femmes pour la D�mocratie et la Paix), nyuma y�iminsi mike hizihijwe isabukuru y�imyaka ijana y�Umunsi Mpuzamahanga w�Umugore.

Uwo muhango witabiriwe n�Abanyakanada na bamwe mu Banyarwanda batuye mu migi ya Ottawa na Montr�al.

Mme Philomène Nishyirembere et Mme Perpétue Muramutse respectivement sécrétaire et coordinatrice de la section Canada du RifDP

Mmu Philomena Nishyirembere (umunyamabanga wa RifDP-Canada) na Mmu Perpetua Muramutse (Umuhuzabikorwa wa RifDP-Canada).

Umwe ku wundi, bamwe mu bagore batanze ubuhamya ku buzima bwa Victoire Ingabire kuva yatangira gahunda ye ya Politiki, no mu buzima bwe busanzwe.

Madamu Perpetua Muramutse, Umuhuzabikorwa w’Urugaga Mpuzamahanga rw�Abagore Baharanira Demokarasi n�Amahoro, yavuze ko biteganyijwe ko icyo gihembo kizajya gitangwa buri mwaka, nyuma yo gutoranya umugore ugikwiriye, kandi bigakorwa ku rwego mpuzamahanga.
Inkuru bifitanye isano:
Prix Victoire Ingabire Umuhoza � Montr�al, Canada

March 15, 2011   5 Comments