Umugore w’Umwarimu Lambert Havugintwari wo muri Kaminuza washimuswe n’ingabo za Kagame aratabaza
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umugore w’Umwarimu Lambert Havugintwari wo muri Kaminuza washimuswe n’ingabo za Kagame aratabaza

Dore ibaruwa Christine Ingabire yandikiye Perezida wa Repubulika ku mpamvu zijyanye n’ishimutwa ry’umugabo we Lambert Havugintwari ryabaye muri Gashyantare 2011:

INGABIRE Christine
Umugore wa HAVUGINTWARI Lambert
Tel: 0788523136
Intara y’Amajyepho
Akarere ka Huye
Umurenge wa Ngoma
Akagarika Butare

Kuwa 9/03/2011

lmpamvu: Gutanga ikibazo cy’umugabo wanjye wabuze.

Nyakubahwa Mukuru Perezida wa Repubulika y’uRwanda.

Mbandikiye ngira ngo mbagezeho ikibazo cyanjye kijyanye n’uko nabuze umugabo wanjye witwa HAVUGINTWARI Lambert akaba yari umwarimu n’umusemuzi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).

Umugabo wanjye namubuze tariki 9 Gashyamare 2011 ni mugoroba mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yavuye mu rugo ajya muri Kaminuza nyuma y’aho ajya kuri Stade HUYE afite gahunda zo kuza kujya mu ishuri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kaminuza. Ubwo duheruka kuvugana byari saa kumi na mirongo itanu n’itanu z’umugoroba (4:55 pm) ubwo nyuma y’aho nahamagaraga téléphone ye ikanga. Ubwo nyuma narategereje ijoro ryose ndaheba bigeze mu ma saa cyenda za nijoro ndabyuka njya kuri Police station ya HUYE ngo mbe nabasha kumenya amakuru ye cyangwa bamfashe gushakisha mpasanga imodoka yacu abapolisi bambwira ko yazanywe na IO wa PoliceStation yaHUYE, mbabajije aho umugabo wanjye ari bambwira ko ari abasirikare bamutwaye i Kigali ariko na Mubaraka Brigade Commander nawe yaje kubimbwira nyuma yaho ngiye kumureba arambwira ngo nintegereze ariko kugeza na nubu nta gisubizo arampa. Bukeye ku munsi wakurikiyeho DPC w’iyo station yantegetse gutwara imodoka na lO aza kumpa imfunguzo z’imodoka kubera ko niwe wari ukizifite, imodoka ndayitahana.

Ubwo mugitondo cyo kuwa Kane tariki 10 Gashyantare 2011 nahamagaye DPC ngira ngo mubaze niba hari amakuru yandusha arambwira ngo nta makuru afite ngo njye kubaza muri ESSO ( ikigo cya gisirikarii HUYE). Ubwo nagiye yo mpageze barambwira ngo nta makuru bafite barambwira ngo ngaruke nimugoroba. Ubwo nasubiyeyo ariko nta kintu bambwiye. Nyuma y’aho nasubiye kureba DPC arambwira ati iyo amakuru mba nari nyafite mba narayaguhaye utarinze no kuza kundeba. Binyobeye ubwo kwa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2011 nagiye kwitabaza ClU ngo ndebe ko hari amakuru banshakira nabo nsubiyeyo kuwa mbere tariki 14 Gashyantare 2011 bahamagaye i Huye DPC ngo arababwira ngo nzajye kumureba ngo ankemurire ikibazo cyanjye ngiye kumureba nta kintu yamariye. Nyuma yo kuva kw DPC nandikiye Ministri w’Ingabo, na SSS, Umuvunyi Mukuru, Komiseri wa Polisi nongera nibutsa na CID kubera ko nari nabagezeho mbere ariko bose nta gisubizo babashije kumbonera.

None Nvakubahwa Mukuru Perezida wa Repubulika murumva inzira zose naciyemo nkomeza gushakisha umugabo wanjye kugeza kuri uyu munsi hashize ukwezi ntazi ahantu aherereye, nkaba ntazi niba akiriho, none Nyakubahyva nagira ngo mumfashe muri iki kibazo.

Mboye mbashimiye ubushishozi, ubushate, ubushobozi n’ubumuntLi musanîwe mugaragariza abanlu babagana.

NB: None Nyakubahwa Mukuru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nabasabaga ko mwampa uburenganzira bwo kwakirwa namwe kugira ngo mbashe kubaha ibisobanuro birambuye.

Murakoze

INGABIRE Christine.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Ismail says:

    ariko se byibuze uyu mugore ntiyabwirwa ko umugabo we afunze? niba yarakoze amakosa akayahanirwa nta gitangaza kirimo si nawe wambere waba afunzwe. Guhisha abantu bituma Leta yigwizaho igisebo, njye ndumva atari byiza

  2. Amahoro Kunesha says:

    Ariko buriya ubwo buriya Lambert yaba yarajyanywe hehe? none se yaba yarajyaniwe iki? Ahaaaaaa amateka azagaragaza byinshi!
    Murindire umucamanza mukuru ariwe AMATEKA, abakoribyo bazagira igihe cyabo. INGABIRE we ihangane si wowe ubaye uwambere kandi nturi n’uwanyuma! Hari igihe kizagera mugire amahoro.

  3. Gigi says:

    arikose buri kintu kizajya kibazwa perezida wa repubulika? ubwo uwo mugabo niba yarakoze amakosa akomeye hagomba kubaho iperereza mbere yuko ahura anabntu kugirango iperereza rigende neza. Si mu rwanda biba gusa

  4. nizeyimana says:

    kula kulipa leta ntacyo itamuhaye nyuma y’umurengwe haza inzara.kandi ngo akaruta ibwa kwota karashya.

  5. kamagaju says:

    Twasabaga inzego ziperereza ko zashira mu bigo byose abashinzwe umutekano kuko nubundi biva mu ntiti abo bantu bakajya bamenyekana nta maraso arameneka.murakoze

  6. richard says:

    Dutegereze buriya tuzamenya amakuru ye.

  7. nsegimana ildephonse says:

    ubu Lambert umugabo wa Ingabire acumbikiwe kuli station ya police i remera

  8. nsegimana ildephonse says:

    havugintwali lambert ngo ategereje kubazwa mu nkiko ibyo aregwa. afungiye i remera kuli police station.

  9. kayihura annick says:

    Uyu mugabo lambert ashobora kuba yaravugaga cyane muzi ahantu le petit prince ari gushwana.

  10. gogo says:

    hello that’s not justice he was supposed to be informed before
    and well be known by his family.

Speak Your Mind

*