Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Ububanyi n’Amahanga

Ambasaderi Susan Rice ati: “USA yatinyaga ko ubwicanyi muri Libya bwaba nko mu Rwanda mu 1994”

Ambassaderi wa USA mu muryango w’abibumbye uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libya cyanga ko ubwicanyi ku abataravugaga rumwe na Khaddafi bwaba nk’ubwabaye mu Rwanda mu 1994.

Ambassador Susan Rice

“ kuri iyi nshuro, akanama ka UN k’umutekano karatabaye, nyuma yo kunanirwa mu Rwanda n’i Darfur, ntitwagombaga kunanirwa gutabara muri Libya” ni ibyatangajwe na Amb. Susan Rice.

Uyu mugore yatangarije Reuters ko muri Libya ibyahaberaga aho Mouammar Khaddafi yitaga abamurwanya b’i Benghazzi “Imbeba”, byatangaga ishusho y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.

Akaba ariyo mpamvu igihugu cye cyahise gitabara vuba ubwicanyi butarakomera, akemeza kandi ko iyo ntego igihugu cye cyayigezeho kuko ubwicanyi bwahagaze.

Ambasaderi Susan Rice yavuze ko ashimira President Kagame ko ari mu ba president bambere basabye ko ubwicanyi muri Libya bwahagarikwa, Rice akavuga ko ariwe muyobozi wa mbere muri Africa w’igihugu kitari mu kanama k’umutekano (security council) wamaganye ubwo bwicanyi.

Nubwo hari ibyo Amb. Susan Rice yanenze ubuyobozi bwa President Kagame, birimo ngo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gushyira igitsure gikomeye ku batavuga rumwe na Leta ayoboye, Susan Rice yishimiye ko mu Rwanda ubu hari iterambere mu bukungu rigaragara cyane, imibereho myiza y’abaturage igenda iba myiza, ndetse no kuba president Kagame atihanganira ko ubwicanyi ku mbaga buba mu bindi biguhu ngo u Rwanda rwicecekere.

Kuri uyu wa gatatu ambasaderi Susan Rice akaba yari yasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya KIST mu mujyi wa Kigali. Akaba yageze mu Rwanda kuwa kabiri avuye i Tripoli muri Libya.

Ni ubwa kabiri Susan Rice asuye u Rwanda, mu 2009 nabwo yagize uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

via UMUSEKE.

Share

November 24, 2011   2 Comments

Urukiko rwo mu Buholandi rwemeje ko zimwe mu mpapuro za Ingabire zishobora kwohererezwa ubushinjacyaha mu Rwanda

Urukiko rwo mu Buholandi rwemeje ko zimwe mu mpapuro za Victoire Ingabire zafashwe na Polisi y’Ubuholandi zishobora kwohererezwa ubushinjacyaha mu Rwanda. Ariko icyemezo cya nyuma kizafatwa na ministeri w’ubutabera
Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Kamena, urukiko rwo mu gihugu cy’Ubuholandi bwemeje ko nta tegeko ribuza iki gihugu koherereza ubushinjacyaha bw’u Rwanda inyandiko zafashwe mu nzu ya Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi.

Urukiko rwo mu Buholandi rwafashe icyemezo cyo guha leta y’u Rwanda inyandiko eshatu zafashwe mu nzu ye iri mu Buholandi igihe yasakwaga n’igipolisi mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize.

Ku tariki ya 13 Ukuboza umwaka ushize nibwo inzu y’umunyepolitiki Ingabire iri Zevenhuizen mu Buholandi yasatswe hakurikijwe icyifuzo cy’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabaga ko bikorwa mu rwego rwo kwegeranya ibimenyetso ku byaha bumurega. Icyo gihe hafashwe za mudasobwa ndetse n’inyandiko zijyanye n’ishyaka rya FDU-Inkingi.

Victoire Ingabire afungiwe muri gereza ’1930′ mu Rwanda aho ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu no gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aregwa kandi ingengabitekerezo ya jenoside no kuba ngo ashaka gushyiraho umutwe w’inyeshyamba witwa CDF- Coalition of Democratic Forces.

Kuba urukiko rwafashe icyo cyemezo ariko ntibivuga ko izi nyandiko zigomba guhita zoherezwa mu Rwanda. Minisitiri w’Umutekano n’ Ubutabera w’Ubuholandi niwe ugomba gufata icyemezo cya nyuma cyo kwohereza izo mpapuro mu Rwanda.

Mbere yo gufata icyemezo cya nyuma, Minisitiri w’Umutekano n’Ubutabera Opstelten agomba kubanza kubiganiraho n’abandi banyepolitiki bo mu gihugu cye, cyane uw’ububanyi n’amahanga.

Radio Netherland Worldwide ivuga ko ibi bishobora gutinza cyangwa kuburizamo iki cyemezo kuko Ubuholandi butakiriye neza itabwa muri yombi rya Ingabire Victoire.

Uretse abari muri guverinoma bakomeje kotsa igitutu Ministri Opstelten ngo aburizemo iki cyifuzo, zimwe mu ntumwa za rubanda nazo ngo ntizigishyigikiye.

Umudepite wo mu ishyaka rya gikirisitu (ChristenUnie) Joël Voordewind yagize ati: “N’ubwo uru rubanza [rwa Ingabire] atari urwa politiki, kuki twakorana n’ubushinjacyaha bwo mu gihugu bugifite ubutabera butigenga byuzuye? ”

Ubushinjacyaha bwiteze kubona ibimenyetso muri izi nyandiko

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga yavuze ko u Rwanda rwishimiye icyo cyemezo cyafashwe n’urukiko rwo mu Buholandi, ngo kuko izo nyandiko ziziyongera ku bimenyetso bari basanganwe.
Ngoga yagize ati: « Twasabye ko bakora isaka mu rugo iwe, byarabaye; zimwe mu mpapuro zahafatiwe zagaragaye ko zifitanye isano n’urubanza rwacu, ni zo urukiko rwategetse ko twahabwa. Hari n’ibyafashwe bitari bifitanye isano n’ikibazo tumukurikiranyeho, ibyo ngibyo byashubijwe umuryango we».

Martin Ngoga yavuze ko batazibahaye baba babangamiye ubutabera no gushaka kumenya ukuri ku rubanza rwa Victoire Ingabire. Yongeraho ko hari umushinjacyaha wabo wagiye mu Buholandi izo nyandiko zikimara gufatwa, azicishamo amaso zose ku buryo bazibaha, batazibaha ibikubiyemo ngo barabizi.

Ngoga yemeza ko hari n’izindi mpapuro ubushinjacyaha bukuru bwahawe n’igihugu cya Kongo-Kinshasa n’ icy’u Burundi ariko ngo hari ibindi bihugu, nk’u Busuwisi n’Ububiligi, bititabiriye icyifuzo ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwabishyikirije bwo gutanga impapuro zirebana na Victoire Ingabire.

Share

June 2, 2011   No Comments

Perezida Kagame yihenuye ku Bwongereza

Amakuru ikinyamakuru Umuvigizi gikesha ugihagarariye mu ntara y’amajyepfo, ni uko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitwaye nabi cyane mu rugendo yagiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare. Nk’uko bisanzwe, Perezida Kagame yavuganye umunabi utagira uko ungana, ubwo umwe mu banyeshuri yari amubajije iby’abayoboke ba RNC bivugwa ko u Rwanda rwashakaga kwivugana mu Bwongereza muri iyi minsi. Muri icyo cyibazo cye, uwo munyeshuri yabajije niba ibyo bitazateza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bikaba byanatuma icyo gihugu gikupira u Rwanda imfashanyo. Icyo cyibazo ni nacyo cyatwaye Kagame igihe kirekire mu kugisubiza. Yabanje kwigira nyoni nyinshi nk’aho atazi RNC, asobanura iby’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza agera n’ubwo yihenura kuri icyo gihugu.

Umva Kagame asubiza ikibazo cyo kwivugana abanyarwanda bo mu Bwongereza batavuga rumwe na FPR

Nk’uko uwo munyamakuru w’Umuvugizi yabihagazeho, Kagame usanzwe wihagararaho, yishongoye cyane avuga ko n’ubwo u Rwanda ruhabwa inkunga n’u Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rwigenga. Kagame yavuze ko Abongereza cyangwa ikindi gihugu gishatse gukorana n’abo bandi (abanyarwanda bari hanze) ko bakorana, ariko muri icyo gihe ntibongere gucana uwaka n’u Rwanda. Yongeyeho ko kugenda kwabo u Rwanda ntacyo rwaba. Uretse Abongereza, Kagame kandi yavuze ko agaciro k’Abanyarwanda batagahabwa nabo, anavuga na bimwe mu bihugu nk’Amerika n’u Bufaransa. Yabasabye ko bakwiye gufata iya mbere mu kwerekana uko u Rwanda rukwiye kumera, ntibikorwe n’abo Bongereza cyangwa abandi. Kagame yanenze n’amafaranga ibyo bihugu bifashisha ko, nta rukundo ruyabamo, ahubwo bayatanga kubera imbabazi, umuntu yabizirinzeho. Icyo cyibazo kandi mu kugisubiza, Kagame yageze aho ajya mu by’intambara. Avuga ko u Rwanda rudatera hanze ko ariko iyo rutewe mu gihugu imbere rwakwirwanaho. Yongeyeho ko uwaba ashaka intambara wese yiteguye kumurwanya cyane cyane uzamuvogera mu Rwanda azicuza icyamuzanye. Abo banyeshuri bo muri kaminuza nabo babaye nka za nkomamashyi z’intumwa za rubanda, barayamukomera berekana ko bamushyigikiye Asubiza icyo kibazo cyamutwaye umwanya munini, Kagame yongeye no kwikoma itangazamakuru. Dore ko ari naryo ryagaragaje iby’icyo cyibazo. Yikomye amaradiyo atatangaje amazina ko nta kindi ashinzwe uretse kuba umuyoboro w’abatukana n’abavuga ubusa. Yayaburiye ko ariko hari umurongo atazarenga ko nibigera aho gutoba u Rwanda bizaba ari intambara. Abanyeshuri aho kuri stade ya kaminuza I Butare, bakurikije uburyo Kagame yasubije uwo munyeshuri mugenzi wabo kuri icyo cyibazo, bagize ubwoba ko bishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.

Innocent, Kampala.
[Umuvugizi]

Share

May 22, 2011   5 Comments

Mu nama y’amashyaka i London, Nyamwasa ati: Abanyarwanda twese tugomba kurwanya ingoma ya Kagame twivuye inyuma

Inama ihuriwemo n’amashyaka ashaka kuvanaho ubutegetsi bubi mu Rwanda yabereye i London kuri uyu wa gatandatu 14 Gicurasi nk’uko byari byateganijwe. Iyo nama abanyarwanda benshi barayitabiriye n’ubwo Polisi y’u Bwongereza yari imaze iminsi ibiri imenyesheje mu nyandiko abanyarwanda bamwe ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka kubivugana ikoresheje uburyo ubwo aribwo bwose.
Dore uko Umuvugizi asobanura uko yabibonye muri iyo nama:

Kubera ko Kagame atari umuyobozi watowe n’abaturage, Gen Kayumba asanga abanyarwanda bakwiriye kumurwanya bivuye inyuma.

Mu kiganiro kimaze kubera mu Bwongereza mu masaha ashize, kitabiriwe n’abagize RNC, FDU INKINGI, n’abagize sosiyete sivile ndetse n’abaturage baba mu Burayi, Gen Kayumba yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose kwifatanya bakarwanya perezida Kagame kubera ko ngo atari umuyobozi watowe n’abaturage.

Ubwo yatangaga ijambo kimwe na bagenzi be, Kayumba yavuze ko bibabaje kubona umuntu nka Kagame akomeje gufata abaturage ho ingwate, akaba ababeshyera ko bamutoye n’abagerageje gukora politiki mu gihugu cyangwa kumunenga akaba yarabishe, abandi akabafunga, akabuza n’amashyaka gukorera mu gihugu. Ku bwe akaba asanga uwo atari umuyobozi watowe n’abaturage “Legitimate Leader”, kandi ko yakagombye kwamaganwa n’abanyarwanda bose muri rusange.

General Kayumba yagereranyije Leta ya Kagame n’iya Perezida Gaddafi ishimishijwe no kumena amaraso y’abaturage bayo yarangiza ikabita abanzi cyangwa ibisimba kandi ko bagomba kwicwa.  Kayumba akaba avuga ko Leta nk’izo zigomba kurwanywa n’abaturage bivuye inyuma.

Ku bijyanye n’uko yaba yarabaye umuyobozi w’igisirikare igihe kirekire, kandi na cyo kivugwa mu byaha byo kwica abaturage, General Kayumba yasubije ko koko yayoboye igisirikare cya FPR kandi ko imfu zigomba kuba zarabaye barwana, ko iteka iyo abasirikare barwana n’abandi mu ntambara hari abapfa, ibyo bikaba bibabaje kubona hari abantu baguye muri izo ntambara. Kayumba asobanura ko icyo gisirikare kitigeze gitegura ubwicanyi na rimwe, ko ariko bitavuze ko nta basirikare bari bakirimo bakoze ibyaha by’intambara, haba muri Kongo cyangwa ahandi, avuga ko igihe nikigera aba bagomba kuzashyikirizwa inkiko bakisobanura ku giti cyabo.

Gen Kayumba yanashimangiye ububi bw’intambara n’uburyo yica kandi ihitana benshi, yaba abaturage cyangwa abasirikare bayirwana, anavuga ko ari yo mpamvu abanyarwanda bagomba gushyira hamwe bakarwanya iriya ngoma mu buryo bwa demokarasi nta maraso yongeye kumeneka mu gihugu. Ati iteka iyo umuntu atsinze urugamba yamennye amaraso, nta ntsinzi aba afite kubera ko aba yishe abenegihugu.

Kayumba yanasobanuriye abari aho ko kuba muri RNC cyangwa muri FDU nta cyaha kirimo,  ahamagarira abanyarwanda batandukanye kwitabira ayo mashyaka yombi, bakanagira ubutwari bwo kurwanya ingoma mbi imena amaraso. Yasabye buri wese gutanga umusanzu ku cyagarura amahoro mu gihugu, akaba ari na yo mpamvu we na bagenzi be biyemeje kwitandukanya n’ingoma y’igitugu ya Kagame kubera ko igitugu atari cyo barwaniye. Yaboneyeho no gusaba bagenzi be kugira ubutwari bwo kwitandukanya n’iyo ngoma mbi, bakabasanga bityo bakaba bafatanyiriza hamwe mu kurwanya uwo munyagitugu. Ati nta kuntu baba barashyize hamwe kugirango barwanye ingoma y’igitugu ya MRND, barangiza bakananirwa gufata iya mbere mu kurwanya umunyagitugu bashyize ku butegetsi, ukomeje guhekura abanyarwanda bose muri rusange.

Bamwe mu bari aho hari aho babajije ngo bazirinda bate gukorana n’abanyamahanga (ba gashakabuhake). Nkiko Nsengimana wa FDU-Inkingi, wabyitwayemo neza, yasubije ko nta mpamvu ihari yo kudakorana n’amahanga kuko ni bo baterankunga ba mbere, kandi ko abanyarwanda muri rusange bakeneye inkunga y’abo banyamahanga.

Uwari ubajije yari yanenze amahanga ko yivanze mu guhirika ubutegetsi nk’ubwa Misiri, Tuniziya, Cote d’Ivoire n’ahandi. Kuri iki kibazo na none, General Kayumba na we yashubije ko akenshi atari abanyamahanga babikoze, ko ahubwo ari abenegihugu ubwabo bafashe iya mbere mu kurwanya bariya banyagitugu. Kayumba ati ibyo amahanga yakoze byari ukuramira abaturage barimo kwicwa n’abanyagitugu babayoboraga.

General Kayumba akaba yashoje asaba abari aho, batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, kutirara kubera ko insoresore za Kagame ziri hose kandi ko zishobora kubambura ubuzima nk’uko zari zigiye kubimukorera muri Afurika y’Epfo. Yanabasabye ko ibyo bikwiye gutuma bagira ishyaka ryo kurwanya ingoma mbi y’igitugu n’iy’ubwicanyi, dore ko mu mateka y’u Rwanda ngo nta muperezida wigeze amera nka Kagame uhiga abamuhungiye mu mahanga kubicirayo.

Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi na we yahamagariye abanyarwanda kwiyunga, bakabwizanya ukuri ku mateka y’igihugu batabeshyana kuko ibi ari byo bizakemura ibibazo byacu muri rusange. Yavuze ko bibabaje kubona Madamu Ingabire atabonetse kugirango agire uruhare mu kiganiro nk’iki, dore ko ari byo yarwaniraga, bikaba ari na byo byatumye afungwa azira ibitekerezo bye byo kuvugisha ukuri.

Bwana Nkiko Nsengimana na we yahamagariye abanyarwanda gushyira hasi ibibatandukanya byaranzwe n’amateka mabi yo kumena amaraso nk’uko ingoma zagiye zisimburana, ahubwo bakaba bakwimakaza icyabateza imbere muri rusange kugirango abana babo bazagire aheza  hazaza.

Madamu Prudencienne, umwe mu bayoboye amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akaba atuye mu Bwongereza, yashimiye abanyarwanda bari aho bagera kuri 80, intera bateye mu kubwizanya ukuri no gushaka icyabunga, ku buryo bageze aho bakabwizanya ukuri ko hari ibyaha RPF yaba yarakoze kandi ko nta Jenoside y’abatutsi yabaye. Abwira umwe mu bari aho wari umeze nk’aho ashaka guhakana Jenoside, yamusobanuriye ko ukuri ari uko jenoside y’abatutsi yabayeho,  kandi ko hari n’abahutu bishwe, haba muri Kongo cyangwa mu Rwanda n’igisirikare cya RPF, ahubwo ko abantu bazashakira hamwe abagize uruhare muri ibyo byaha by’intambara bagashyikirizwa ubutabera.

DR Gahima Gerald, abajijwe ku bibazo bitandukanye bijyanye n’ubutabera, yavuze ko kugeza ubu nta bisobanuro bikwiriye gutangwa, kuko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryateye Jenoside. Ibyo abigereranya n’ubushinyaguzi cyane ko abo bicaga atari bo bayihanuye, bityo avuga ko RNC yemera ko habayeho Jenoside kandi n’abayikoze bagomba kubihanirwa nta rundi rwitwazo.

Ku bijyanye n’uko FPR yaba yaragize uruhare rugaragara mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Gerald Gahima yavuze ko ibyo byabazwa perezida Kagame dore ko yigeze kubyivugira ubwe mu itangazamakuru mpunzamahanga ko atababazwa no kuba yarishe perezida Habyarimana, bityo avuga ko kugeza ubu RNC yemera ko uwishe perezida Habyarimana agomba gushyikirizwa ubutabera kandi ko n’umuryango we uri mu bantu biciwe bagomba kugilirwa imbabazi “Victims”. Kimwe n’uko bemera ko hari ibyaha byakozwe n’abasirikare bahoze ari aba FPR kandi ko ababa baragize uruhare mu byaha by’intambara bagomba kuzahanwa, yaba muri Kongo cyangwa mu Rwanda, ni na ko bashyigikiye ko abakoze Jenoside y’abatutsi bagomba guhanwa nta yandi marangamutima.

Ku bijyanye na listes z’abajenosideri zagiye zikorwa, bamwe bakaba bafungiwe Arusha abandi bakaba bagihigwa hirya no hino ku isi, izo listes zikaba zarakozwe na Gahima akiri Prokireri general, yavuze ko bakoze urwo rutonde bashingiye ku batangabuhamya babaga babajijwe na za pariki ziri hirya no hino mu gihugu kugirango bashyikirize urwo rutonde Arusha n’ibindi bihugu bikibahiga, ariko avuga na none ko atahamya ko abantu bamwe badashobora kuba wenda barabeshyewe n’abatanga buhamya, dore ko ari ko kamaro k’ubutabera nka ICTR bwashyiriwe guhana ibyaha byakozwe muri Jenoside, ariko na none anyomoza umuntu wasaga nk’aho avugira abafungiwe muri Arusha ko barengana bose.

Gahima akaba yamusubije ko nta gushidikanya ko abakoze Jenoside bafungiwe muri Arusha bagomba guhanwa, ariko na none abarengana bakaba barenganurwa, ibi byose bikaba bizagenwa n’urukiko rwa Arusha nta marangamutima ya politiki abigiyemo, cyakora avuga na none ko abo urukiko ruzasanga ari abere amarembo afunguye muri RNC, ko nta kabuza bazabakira kimwe n’abandi banyarwanda babagana.

Ku bijyanye na Gacaca, DR Gahima yavuze ko na we atigeze yemera imiterere ya gacaca, ko kuba abantu batarigeze biga amategeko bahabwa ubushobozi bwo guca imanza zifite uburemere nka buriya, burimo n’igifungo nka kiriya, avuga ko asanga Gacaca yarateje umwiryane mu Banyarwanda kurusha impamvu zatumye ijyaho, ari zo zo kunga abanyarwanda.

Madame Marie Lyse Numuhoza yasabye abanyapolitiki bari aho, yaba abari muri FDU cyangwa muri RNC, kurushaho guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana, ntibabe nka Leta ya Kagame ivuga ko ifite imyanya igera kuri 52 % y’abagore mu myanya y’ubuyobozi, ariko aba ari ingwizamurongo gusa. Ati igikorwa cyafashwe na Leta ya Kagame cyo kugabanya ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye, kibangamiye uburengazira bw’umugore n’ubw’umwana kuko na we aba yimwe uburenganzira bwo kubona nyina igihe gihagije.

Bwana Condo Gervais na we yasabye abanyarwanda muri rusange kutitana ba mwana ku mabi yaranze u Rwanda, bityo asaba ko ababigizemo uruhare bahanwa, ari nako abandi babwizanya ukuri bakanafatanya kubaka urwababyaye no kubana mu bwubahane nta wishisha undi cyangwa ngo umuntu abe yazira ibyaha byakozwe n’abavandimwe be.

Naho Rusesabagina we yasabye abari aho guharanira ukuri n’ubwiyunge binyuze mu biganiro “Dialogue” bakaba bagira uruhare mu miyoborere yabo, avuga ko ari ko kamaro Abanyapolitiki bari bateganije mu mishyikirano ya Arusha, ariko nyuma biza kutubahirizwa. Rusesabagina akaba asanga abanyarwanda twese dushyize hamwe tukumvikana binyuze mu biganiro, u Rwanda rwazaba paradizo, asaba na Leta ya Kagame kwisubiraho ikumvikana n’abatavuga rumwe na yo itarinze kubica cyangwa ngo ibahimbire ibyaha.

Dr Rudasingwa na we akaba yasobanuliye abari aho ububi bw’intambara n’ingaruka zitera mu bihugu bidukikije, bityo avuga ko ibihugu bidukikije bikwiye gutanga umusanzu wa byo mu kugarura amahoro mu Rwanda, dore ko iteka iyo bituranye n’ingoma imena imaraso nk’iya Kagame na bo ingaruka zibageraho.

N’ubwo inama yasaga nk’aho yari irimo bamwe mu boherejwe na ambasade kubaza ibibazo bisenya abanyamashyaka, muri rusange aba babyitwayemo neza kandi basubiza neza ibibazo babajijwe, ku buryo ibiganiro byarangiye abantu babohotse.

Gasasira, London.

[Umuvugizi]

Share

May 16, 2011   2 Comments

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda arahakana ko nta gasopo yahawe na MI5 yo mu Bwongereza

Mu kiganiro yahaye BBC, Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yahakanye ibyanditswe n’ikinyamakuru ‘The Independent’ cyo kuwa gatanu 29/04, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umva ibyo Jeanne Umulisa ashinja Ambasaderi w'u Rwanda.

Jeanne Umulisa we aremeza ko ambasaderi yamwihanangirije ngo natareka ibyo arimo byo gushyiraho umuryango wo guhuza abanyarwanda bahoze ari abasirikari muri FPR, nihagira ikimubaho ntazatangare.

Umva uko Ambasaderi Rwamucyo yisobanura kuri micro ya BBC.

Rwamucyo yemera koko ko yari muri iyo nama yabereye muri Nando’s kandi ko yahuye n’uwo munyarwandakazi Jeanne Umulisa, nk’uko asanzwe ahura n’abandi banyarwanda baba mu Bwongereza, ariko arahakana ko atigeze amutera ubwoba.

Inkuru bijyanye:

- Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

- UK Government may be waking up, finally, to who Kagame really is

Share

May 4, 2011   1 Comment

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

Ikinyamakuru ‘The Independant’ cyo kuwa gatanu 29 cyanditse ko ibiro by’iperereza MI5 byihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bimusaba guhagarika iterabwoba rishyira ku banyarwanda baba mu Bwongereza batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ambassador Ernest Rwamucyo ngo yabwiwe ko iryo toteza niridahagarikwa, Ubwongereza bushobora guhagarika imfashanyo buha u Rwanda.

Mu ngero icyo kinyamakuru gitanga ku iterabwoba ambasade y’u Rwanda ikora ku banyarwanda, harimo urw’umunyarwandakazi Jeanne Umurisa wemeza ko Ambasaderi Rwamucyo we ubwe yari mu nama yabereye muri restaurant Nando’s, aho bamuteye ubwoba bamubuza gushyiraho ishyirahamwe rihuza abanyarwanda bahoze mu gisirikare “Waliyo back”.

Share

May 3, 2011   3 Comments

Kagame yahagurukiye impunzi z’abanyarwanda mu Bwongereza

par Gasasira,
Ikinyamakuru Umuvugizi.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza mu migambi mibisha yo kwirenza impunzi zihatuye

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Leta ya Kagame ifite imigambi mibisha yo kwirenza n’ugutatanya impunzi zihatuye ikoresheje intwaro zo guhotora, uburozi hamwe no gutatanya ubumwe bw’abahatuye.

Iyo migambi yacuriwe i Kigali mu nama yahuje abayobozi ba gisirikare n’iperereza kugira ngo bigire hamwe uburyo bakwigizayo impunzi zitabumva muri gihe zituye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Amakuru dufite yemeza ko muri iyi nama yatumiwemo umusirikare mukuru witwa Col Mupenzi wigira muri icyo gihugu kugira ngo abasobanulire neza uburyo icyo kibazo giteye n’uburyo bagicyemura.

Col Mupenzi wari watumiwe ikitaraganya agenda nkugiye mu kiruhuko k’ishuri, yanaganiriye na maneko ngenzi ze zikorera muri iyo ambasade, baganira uburyo bakwirenza abatavuga rumwe na Kagame, intwaro bakoresha hamwe n’amafaranga byakenera.

Yagejeje k’ubuyobozi bwe imiterere y’ikibazo hamwe n’ingamba zafatwa kugira ngo birenze abo bita abanzi babo kandi vuba bikiri mumaguru mashya.

Ari bwo yabasobanuriraga ikibazo cy’impunzi kandi benshi bari muri kiriya gihugu banze kuyoboka ambasade kandi n’uburyo bagenda barushaho gutera imbere no kubona amafaranga, anabereka n’uburyo imiryango yabo  ishobora kuyoboka abatavuga rumwe nabo muri iki gihe.

Yanabagejejeho abahagarariye FDU Inkingi, RNC hamwe n’ishyaka ryitwa Imvura batuye kandi ko bamaze kubona abantu babacengera, andi makuru twashoboye kumenya ni uko babasobanuriye n’imyitwarire y’abanyamakuru ba BBC muri iki gihe.

Col Mupenzi yahawe amabwiriza mashya asubira mu Bwongereza, ahageze yahaye amabwiriza n’uburyo yakwifata mu gikorwa cyo gusenya abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, cyane impunzi z’abanyarwanda zihatuye.

Iminsi ibiri akimara kuhagera, yategetse ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza  guhamagaza umugore wahoze ari umusirikare wa RDF wahunze u Rwanda mu 2000, witwa Lt Jean d’arc Umulisa bahulira muri Restaurant yitwa Nandos ibarizwa muri Huston bakaba barahuye saha kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (5.30 pm).

Mu nama yari iyobowe n’ambasaderi Rwamucyo Ernest, maneko Jimmy Uwizeye, maneko Murego  wari warahunze u Rwanda ubu akaba akorera mu kibaba cya Kagame hamwe n’uwo Lt Jeanne ufite ishyirahamwe ry’abahoze ari abasirikare baba mu Bwongereza ryitwa “Wariyo Baka “.

Izo ntumwa za Kagame ziyobowe na ambasaderi Rwamucyo zategetse uwo mutegarugori gusenya iryo shyirahamwe afite kandi akongera akayoboka FPR, yakwanga agahura n’ibyago kandi ko atazatinda kubona ko yibeshye, aramutse adasabye imbabazi agahindukira vuba cyane.

Amb. Rwamucyo yamubwiye ko aramutse adasabye imbabazi akanasenya n’iryo shyirahamwe rye ririmo abahoze ari abasirikare ba RDF bahungiye muri icyo gihugu, azaryisenyera kandi nawe ko atazatinda kubona ko yibeshe.

N’ubwo uwo mutegarugori yasobanuriye ambasaderi ko ishyirahamwe rye rigamije gufasha abahoze ari abasirikare kugeza ubu baba mubwigunge, bishwe n’inzoga, abandi bahahamuwe n’ingaruka z’intambara, ambasaderi yamusubije ko badashimishijwe n’intego ziryo shyirahamwe ryabo, cyane kuvuga ko bashaka kuzajya bahora bibuka itariki ya 2 ukwakira 1990, kandiko bamaze kumenya ko atanakiri muri RPF.

Iperereza ryacu ryemeza ko imwe muri za telefoni za Col Mupenzi akoresha kuva kumugoroba w’itariki 4,5,6/01/2010 yari arimo ahamagara impunzi zitadukanye z’abahoze ari abasirikare ba RDF ziba mu bwongereza kwitadukanya n’uwo mutegarugori ari nako ahura nabo kandi anabaha agashimwe.

Uwo mu musirikare mukuru kugeza ubu uvuga ko arimo kwiga afatanyije na maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza Jimmy Uwizeye, bakaba bagenda bashakisha impunzi zituye muri icyo gihugu bazitegeka kuyoboka, izindi bakarushaho kuzigenzura aho zituye, n’icyo zikora.

Amakuru atugeraho yemeza ko amanama yo kwirenza impunzi z’abanyarwanda hamwe no gushaka izihimbira ibyaha, kureba Abongereza bakoreshwa muri ibyo bikorwa akorerwa hirya no hino mu ngo z’abanyarwanda bahatuye cyane k’umugore witwa Abera.

Twabibutsa ko Abera ni umwe muri maneko za Kagame zikomeye zikorera muri icyo gihugu kandi yiyita impunzi, akaba akoresha umutaka wa Diaspora mu gushakisha aho abanyarwanda batuye akoresheje abagore babo, akaba yaranahinduye urugo rwe akabari k’uburyo yaba za maneko zikorera muri ambasade n’izindi zigize impunzi kandi zitunzwe n’amafaranga y’abaturage b’abongereza, zose zihurira iwe.

Andi makuru atugeraho na none, yemeza ko umugabo wa maneko Abera ari we Peter Butera Bazimya umuyobozi w’ikigo cy’ubutaka yirukanywe mu Bwongereza (Deportation) nyuma yo gufatwa ajyana abana b’abakobwa batatu ba muramu we m’uburyo butemewe n’amategeko (Child Trafficking) akaba yarakoreshaga inzandiko z’inzira zabana be hamwe na Abera baba m’Ubwongereza.

Nyuma y’ugufatwa, Butera yategetse abana kubihakana we na Abera, Leta y’Ubwongereza ihitamo kubarera, ariko amakuru atugeraho yemeza ko abo bana kugeza ubu baganira  n’umuhungu hamwe n’umwe mu bakobwa ba Abera, nubwo ababyeyi babo bari barabihakanye.

Twabibutsa ko idosiye yo gufata ba Dr Bajinya na bagenzi babo yakozwe na Butera akiri mu Bwongereza, ijyanwa i Kigali, ihabwa imigisha ari bwo batabwaga muri yombi.

Kimwe mu bimenyetso byerekana ko maneko Jimmy na bagenzi babo bari mu Bwongereza bateye ubwoba, n’ukuntu bapanze kwitwikira ambasade kugira ngo berege Dr Bajinya na bagenzi be iterabwoba, ariko kubera ubushishozi bw’inzego zaho hamwe n’ubutabera, banze kubatanga cyangwa guha ibyo birego bishya uburemere.

Ikindi nukwo makuru atugeraho yemeza ko ambasade ikoresha bamwe mu basore bahunze u Rwanda kandi bahoze ari abasirikare, abandi nabo n’impunzi z’abashonji ziba muri icyo gihugu, kugira ngo babe umuyoboro (Intelligence Network) mu kuneka igihugu cy’Ubwongereza hamwe na ambasade ya Uganda, imiryango y’ abanyarwanda yahahungiye, ifitanye isano na Nyakwigendera Perezida Habyarimana, abayoboke ba RNC, FDU Inkingi hamwe n’abanyamakuru ba BBC  bahatuye.

Iyo reseau ya za maneko ikaba ifite imiyoboro itandukanye itangaho report, zikaba zizitanga ahantu hatandukanye, umuyoboro munini ukaba uyitanga kwa maneko Jimmy umaze kubigiramo uburambe, dore ko yimuriwe mu Ubwongereza nk’ishimwe ry’uko yari amaze kuzengereza igihugu cya Uganda, akaba yaranakomeje guhabwa budget ikomeye kugira ngo akomeze aneke imibanire y’ibyo bihugu byombi, Ubwongereza na Uganda, agura  zimwe muri za maneko zabo zikunda amafaranga.

Undi muyoboro ukomeye bakoresha n’uwitwa Diaspora ubafasha kumenya aho abanyarwanda bahunze batuye, icyo bakora hamwe n’ibikorwa byabo baba bakora bitajanye n’umurongo wa Kagame/RPF.

Mu gihe twasohoraga iyi nkuru, twashoboye kumenya ko ari akayabo urwego rw’iperereza cyane rwa gisirikare rumaze gusuka mu guhitana impunzi z’abanyarwanda zitavuga rumwe na Kagame bakoresheje guhotora, ariko cyane uburozi k’uburyo duhamagarira abanyarwanda batuye muri icyo gihugu batavuga rumwe na Kagame kwitondera ifunguro rusange cyangwa kujya muri restaurant zimwe buri gihe.

Gasasira.

[UMUVUGIZI]

Share

January 11, 2011   4 Comments

Gen James Kabarebe mu rugendo rwo gutsura ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa mu bya gisirikare

Gen. James Kabarebe, wayoboraga ingabo zakoze jenoside yakorewe abahutu muri Congo

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashyitse i Beijing mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa kuwa kane, mu ruzindiko rw’iminsi itanu mu rwego rwo gutsura umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Akihagera, Kabarebe yasuye Diviziyo ya 6 yo mu ngabo z’u Bushinwa, anagirana umubonano n’Umuyobozi Wungirije w’Inama Ngishwanama y’Abaturage b’u Bushinwa mu bya Politiki, Bwana Li Zhaozhuo.

Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo riratumenyesha ko Gen Kabarebe azanasura Ishuri rya Gisirikare ryo mu Karere ka Nanjing ndetse n’ishuri ryigisha gukoresha imbunda nini rya Nanjing. Biteganyijwe kandi ko azanasura inganda zitandukanye zikora intwaro, ahamurikirwa ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi.

Muri uru ruzinduko, Gen Kabarebe aherekejwe n’abandi basirikare bane bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yabonanye ku tariki 17/8/2010 n’uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda ucyuye igihe, Ambasaderi Sun Shuzhong, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Tubibutse ko Gen James Kabarebe ari umwe mu bayoboraga ingabo zateguye zikanakora jenoside y’abahutu muri RD Congo nk’uko byatangajwe muri raporo ya ONU yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi.

Share

October 24, 2010   1 Comment

Umunyamategeko Peter Erlinder aremeza ko azicwa naramuka agarutse mu Rwanda

Peter Erlinder igihe yari afungiwe i Kigali

Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga aherutse kuvuga ko umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder agiye kuzahamagarwa n’ubutabera bw’u Rwanda kugirango yisobanure ku byo aregwa, harimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yongeyeho ko naramuka yanze kugaruka mu Rwanda bizamenyeshwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ikaba ariyo imufata, ngo kandi ibyo Erlinder nk’umunyamategeko asanzwe abizi.

Peter Erlinder yarekuwe by’agateganyo mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ahabwa uburenganzira bwo kuba asubiye iwabo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ariko agasiga aho abarizwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Associated Press kuri uyu wa gatanu, Peter Erlinder yavuze ko azi ko naramuka agarutse mu Rwanda kuburana mu rubanza rwe azicwa. Ibyo bihuye n’ibyo yatangarije i Nairobi akimara kurekurwa mu kwezi kwa Kamena, ubwo yavugaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwateganije kumushimuta no kumwica, akaza gukizwa n’uko yanze kugenda nta mudipolomate w’iwabo uhageze.

Hagati aho urukiko mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR) rukorera Arusha muri Tanzaniya, aho Peter Erlinder yunganira abaregwa ibya jenoside y’abatutsi, rwavuze ko Erlinder ashobora gukurikiranwa ku byo akorera hanze y’urwo rukika ariko rusaba u Rwanda kutamukurikirana mu nkiko kubera ibyo yacukumbuye, yavuze cyangwa yanditse mu rwego rw’akazi ke muri ICTR.

Share

October 23, 2010   No Comments

Intumwa za Rhenanie Palatinat mu Budage zasuye u Rwanda

Generali Kagame, Perezida w’u Rwanda, yakiriye kuri uyu wa gatatu abashyitsi baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat mu Budage bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yatangarije Radio Rwanda ko baganiriye ku birebana n’aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere, bakaba batangaza ko mu bibagenza harimo no kureba ukuntu umubano uri hagati y’u Rwanda n’iyo ntara warushaho kunozwa hakanashyirwaho uburyo bwo kuwuvugurura.

Muri iryo vugurura bavugamo kurushaho kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri y’imyuga, ibigo nderabuzima, ubucuruzi n’ubuhahirane.

Banaganiriye ariko no ku buryo u Rwanda rugenda ruvugwa nabi mu rwego rwa politiki.  Aha ngo bagarutse ku cyegeranyo ONU iherutse gusohora cyerekana ko ingabo z’u Rwanda zakoze genoside y’abahutu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Ntibabonye ariko uburyo bwo kugira icyo bavuga ku cyegeranyo gishya cyasohowe ejobundi na Reporters Sans Frontieres nacyo cyerekana ko u Rwanda ruli mu bihugu bitatu by’Afurika byakataje mu gutsikamira no gucecekesha itangazamakuru ryigenga.

Ministiri Musoni yatangaje ko muri rusange abo bashyitsi bashima u Rwanda ko ari igihugu gitera imbere mu nzego zinyuranye.

Hagati aho kandi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Sporo mu ntara ya Rhenanie Palatinat n’Intumwa  ayoboye yashyikirije ubuyobozi bw’Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi ibitabo bigera ku bihumbi 14. Ibyo bitabo biri mururimi rw’icyongereza  byatanzwe n’ingabo z’abanyamerika zari mu gihugu cy’ubudage naho Intara ya Rhenanie Palatinat ikora akazi  ko kubipakira kubigeza mu Rwanda no muri ICK (Institut Catholique de Kabgayi) byumwihariko.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi wakiriye iyi mpano asanga izagira uruhare mu gutuma iri shuri rigera ku nshingano zayo zo gutanga uburezi bufite ireme.

Umuyobozi w’ishuri rikuru gatulika rya Kabgayi Padiri Vincent Kagabo yishimiye iyi nkunga, avuga ko bari basanganywe ibitabo bigera ku 5000 gusa kandi nabyo biri mu rurimi rw’igifaransa. Yavuze ko ibi bitabo babonye biri mururimi rw’icyongereza bizabafasha cyane mu kazi kabo.

Share

October 21, 2010   No Comments