Category — Politiki
Ese urubanza rwa Victoire Ingabire rugeze he?
Iyo witegereje imigendekere y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire (impamvu mvuga Kagame ni uko ariwe wivugiye ko buki ya Ingabire igiye kurangira kandi biraba koko) usanga hari byinshi bigenda bisobanuka ku buryo n’uzashaka kurugoreka nkana amategeko azamucyaha ndetse n’amateka akaba atazamworohera. Ibi mbivugiye ko ibyabereye mu rukiko rukuru rwa Kigali mu minsi abunganira Mme Ingabire bahatagaho ibibazo abitwa ko bamushinja byerekanye ko abo batangabuhamya b’ubushinjacyaha baguzwe bakagirwa ibikoresho ariko bagakora nabi. Ikindi kandi ku munsi w’ejo n’uwa none umunyamategeko Me Gashabana akaba yavumbuye imbogo.April 5, 2012 No Comments
Charles Ntakirutinka: Nje gufatanya n’abandi ngo Demokarasi isesuye igere mu gihugu cyacu
Charles Ntakirutinka wahoze ari ministri w’ibikorwa remezo mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa kane, amaze imyaka icumi muri gereza.
Ntakirutinka yafunzwe mu mwaka wa 2002 aregwa ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
N’ubwo ibi byaha byose yabihakanye byimazeyo avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku mpamvu za politike yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi naho uwahoze ari umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu akatirwa igihaho cy’imyaka 15 ariko aza kubabarirwa na perezida Kagame mu mwaka wa 2007.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi Rya Rubanda yagize ati:
“Nishimiye kuba ngarutse ngifite ubuzima, nkagaruka mu banyarwanda nifuza ko batera imbere, ko bagira amahirwe kandi nkaba niteguye kwifatanya nabo mu buryo bushoboka bwose ariko butarimo imvururu, bwo kugirango tugere kuri demokarasi nyayo, iha abantu bose ijambo, ituma buri wese atanga igitekerezo cye uko acyumva ku kibazo runaka, byanyura muri demokarasi ikivuyemo abantu bose bakagikurikiza.”
Imibereho yo mu buroko
Ntakirutinka w’imyaka 62, yabwiye Ijwi Rya Rubanda ko yamaze imyaka itanu n’igice ya mbere afungiwe mu cyumba cya wenyine kitagira ubwiherero (toilette) cyangwa ubwogero kandi kitageramo urumuri. Icyo cyumba yagisohokagamo rimwe ku munsi mu gitondo agiye kwituma no kwiyuhagira. Yaje kukivamo nyuma y’uko Pasteur Bizimungu afunguwe hanyuma bakamwimurira mu cyumba yari afungiwemo. Muri icyo cyumba ho yabanagamo n’abantu batandatu. Kandi yari afite uburyo bwo kugera hanze akabona urumuri.
Ese azakomeza Politiki?
Ku kibazo cy’uko azakomeza gukora politike nyuma y’uko gushinga ishyaka PDR-Ubuyanja byatumye afungwa yavuze ko kuba yarafunzwe ataribyo byamubuza gukora politike, ati “ahubwo nayireka ari uko mbonye ko nta kamaro bifite“.
Kuri Radio BBC-Gahuzamiryango ho yabivuze muri aya mabambo:
“Politike ni ugutanga ibitekerezo ku byerekeye ubuzima bw’igihugu. Politike yo guhatanira imyanya, yo gushaka kugaragara cyane wenda ntabwo ariyo nzashyira imbere ariko byanze bikunze ikigaragara ni uko nanjye nzifuza gufatanya n’abandi Banyarwanda bashaka kugirira neza iki gihugu kugira ngo ntange umusanzu”
Ubutumwa ku banyarwanda
Ubutumwa aha abanyarwanda n’abayobozi b’igihugu ni uko buri wese akwiriye gutanga umuganda wo kubaka igihugu, aho ibintu bigomba guhinduka bigahindurwa cyane cyane ibyerekeye guharanira ko Demukrasi ishinga imizi mu gihugu cyacu. Byaba ngombwa buri wese kandi akagira ubutwari bwo kwemera no kwihanganira ingaruka z’ibikorwa bye kuko nta gishobora guhinduka tudashize hamwe ngo tugiharanire.
March 2, 2012 2 Comments
Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi
Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda bakunda amahoro i La Haye mu Buholandi imbere y’aho inteko ishinga amategeko y’abaholandi ikorera kugira ngo bamaganire hamwe imikorere mibi y’ubutegezi bwa Kigali ndetse no gusaba u Buholandi kudakomeza gutanga inkunga zikoreshwa mu gukandamiza abaturage aho kuzikoresha mu gutanga ihumure ku banyarwanda bose.
Intero nyamukuru yari ugusaba ko infungwa zose za Politiki zifungiye mu Rwanda ndetse no mubindi bihungu zirekurwa. Ikindi ni ukwamagana ubutegetsi bw’agahotoro bukomeje kugaraguza abanyarwanda agati.
Nimukurikire inshamake y’iyo myigaragambyo muri iyo Video iri hasi:
January 22, 2012 No Comments
Kagame arasubiza Ambasaderi Suzanne Rice ati: “ugomba kuba uri umurwayi”
Ku wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2011, Generali Paul Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda aho bateye ibiti mu rwego rwo kurinda no kubungabunga ibidukikije . Perezida Paul Kagame yahavugiye ijambo, asaba abaturage gushishikarira gukora, bakirinda gutegereza ak’imuhana. Yanaboneyeho no kwamagana abavuga ngo nta demokarasi iri mu Rwanda. Aha, wasangaga uko kwikoma ababivuga abihera ku magambo Suzanne Rice yatangarije i Kigali ejobundi kuri 23 Ugushyingo aho yavugaga ko mu Rwanda nta bwinyagamburiro bwa politiki buhari.
Dore ijambo ryose Generali Kagame yavugiye i Nduba nyuma y’igikorwa cy’umuganda :
Muraho ? Muraho neza ? Mwakoze ; reka mbanze kubashimira gukora umuganda, mwakoze kandi mwawukoze neza nk’uko n’ibindi byose bisanzwe bigenda neza. Rero ndi bubaganirire mu magambo magufi ; naje kwifatanya namwe mu muganda, ntabwo ndi bwirirwe nsubira mu mateka, Umuyobozi w’Umujyi n’undi muyobozi wamubanjirije ngirango ibyo babivuze bihagije.
Uyu muganda twitabira kandi twifuza ko igihugu cyose cyitabira bifite impamvu, impamvu yabyo ni ugukangurira Abanyarwanda kumenya ko hari byinshi twakwigezaho biri mu bushobozi bwacu, biri mu maboko yacu, biri mu bwenge bwacu. Sibyo ? Kuko aho tuva n’aho tujya, aho tuva twarezwe mu buryo busa n’ubutubwira ko hari abandi batugomba imibereho yacu ; murumva icyo nshaka kuvuga ? Ko hari abandi bagomba kudutunga, ko hari abitwa abagiraneza twe twicara tukarambya, tugategereza abagira neza kuza kutugaburira, kuza kutwubakira amashuri, kuza kudukorera ibyo twifuza…
Abo bagiraneza ntibabaho ; nta mugiraneza ubaho umeze atyo. Mwari mubizi ? Nta mugiraneza ubaho ushobora kugutunga, uwo mugiraneza ushaka kugutunga abishakira iki ? Yabishakira iki ? Si umuntu nkawe ? None se azitunga, atunge abe, narangiza ashyireho namwe ? Kuki yakwitunga agatunga abe, yarangiza ashyiraho n’umuzigo wo kubikorera mwebwe ? Ni ukubera iki ? Cyangwa ubereye iki umuzigo, iyo ujya kwibaza ukavuga uti ” Ariko kuki jyewe mba umuzigo ugomba kwikorerwa n’undi muntu ?” Wabaye umuzigo wawe ukareka kuba umuzigo w’undi ? Iyo ubaye umuzigo w’undi, aho ashatse kukurekurira wikubita hasi ukameneka rwose. Wari wabona umuntu wikoreye umuzigo yaremerewe yagera aho aka… Eh, murabizi iyo wikoreye umuzigo wakuremereye, ukagera aho uwutura, ukavuga uti “ahuuu !” Tutitonze, tukemera kuba umuzigo w’abantu badutura hasi batyo, muranyumva ?
Uburyo bwa ngombwa bwa mbere bwo kutaba umuzigo uturwa utyo ni ugukora, ni ugukorera hamwe, ni ugukora umuganda nk’uyu nguyu kandi ni ugukora ibyangombwa birimo gutera aya mashyamba, birimo guhinga tukeza, birimo korora, birimo kubaka amashuri abana bacu bakiga, birimo kwitabira za mutuelle kugirango dushobore kugira aho twivuriza ubuzima bwacu bumere neza, birimo guhaha no guhahirana biduha rya faranga bahoze bavuga.
Ifaranga wakoreye ntabwo ari nk’ifaranga umuntu aguhera ubusa cyangwa yitwa ngo ahugereye ubuntu. Iyo ari iby’ubuntu gusa bya buri gihe ukabimenyera ukabigira umuco bikugira umuzigo.
Rero uyu muganda ujyanye n’imitekerereze yo kubaka u Rwanda rwacu rushya, kandi tubimazemo imyaka murabizi. Niyo mpamvu bahoze bavuga imihanda, bahoze bavuga amashanyarazi, nibyo n’ubundi mukwiye, ubundi byabujijwe n’iki ? Ntabwo dukwiye kubona imihanda cyangwa amashanyarazi cyangwa amazi cyangwa ibindi ngo tubibone nk’igitangaza cyangwa nk’imbonekarimwe ; niko bikwiye kandi birashoboka ko twabikora, twabikorera tukabyigezaho. N’iyo twakubakira ku nkunga n’ibindi ariko tubikoresha kugirango dushobore kugira ubushobozi, kugira imbaraga zishingiye kuri twebwe ubwacu.
Igikorwa cyose gishingiye ku mitekerereze imeze ityo kigira umusaruro kandi kiraramba. Naho ibindi mujya mwumva buri munsi bivugwa n’abantu bamwe, either izo nshuti cyangwa bamwe muri twe biyise ibitangaza, jye ntabwo ndabona, ntabwo ndumva neza ikintu cyo kuvuga ngo dushyira abana mu mashuri, ubuzima bw’Abanyarwanda bose tubwitayeho, Abanyarwanda bose turifuza ko bagira ibibatunga, bagira ibyo kurya, bakihaza kandi bakarya neza, tukagira iryo koranabuhanga bahoze bababwira rigera kuri buri wese, rigera no ku mwana wo muri primaire wiga gutara amakuru, kuyashakisha no kuyatanga.
Tugira uburyo mwebwe abaturage mwihitiramo ababayobora mukorana nabo ; jyewe ibyo navuga byose ubundi abantu bakwiye kuba bakora bashingiraho amajyambere yabo birakorwa. Hanyuma warangiza kubirondora byose, umaze kubivuga ukavuga uti : “Ariko abantu ntabwo bafite aho bavugira”. Aho badafite kuvugira ni aho kuvugira ubusa cyangwa kuvuga ntihagire ubasubiza. Twe icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo buri muntu wese ashobora kuvuga ndetse akanasubizwa. Kuki wavuga ngo urateza imbere kuvuga ariko ntuze imbere gusubizwa igihe wavuze ibitari byo ?
Muri miliyoni zirenga cumi n’imwe z’u Rwanda ubungubu, buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, aho ashakiye, aho ariho hose kubera ko tugenda dushyira mu maboko y’Abanyarwanda ubwo buryo bwo gushobora kuba bahagarara bakavuga icyo bashaka. Ariko ntabwo nakwemera ngo urambwira ngo abakwiye kuba bavuga kandi batanasubizwa ni abantu bagera nko ku ijana cyangwa ijana na mirongo itanu mu bantu miliyoni icumi n’izindi. Abo se ni iki ? Kubera iki ? Muri bo ko harimo n’abavuga ubusa cyangwa ko muri bo ko hari n’abavuga ibisenya ! Igihe turiho twubaka u Rwanda ukaza kuvuga ibirusenya turagusenya. Nta n’umwe twabisabira imbabazi at all, ahubwo ntitubikora bihagije, nabwo bijyanye na kwa kundi kureka abantu gusa ngo bishyire bizane.
Ibindi byo kuvuga ngo imiyoborere myiza, cyangwa demokarasi, cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo uteza imbere uburinganire bw’abantu, ukaba uri n’uwa mbere ku isi cyane cyane aho bijyanye no guteza imbere ubwo buringanire, kuzamura abari n’abategarugori batari bafite uwo mwanya, numbwira ngo ibyo ntabwo ari demokarasi, numbwira ngo ibyo ntabwo byubahirije ikiremwamuntu ugomba kuba uri umurwayi.
Numbwira ngo guha abana b’u Rwanda bose uburyo bakiga bakagira ubumenyi, bakagira ubushobozi, bakarerwa neza, bakagira igitunga umubiri wabo noneho bagashingira aho buri wese ashaka aba icyo ashaka kuba cyo, avuga icyo ashaka kuvuga, ukambwira ngo iyo ntabwo ari demokarasi, ugomba kuba ufite ikibazo.
Numbwira ngo gushyira mu bana b’u Rwanda n’Abanyarwanda bose uburyo bashobora kuvuga, bakavugira aho bashatse aho ariho hose, bakavugana n’uwo bashatse uwo ariwe wese ku isi ; twashoye imari mu bintu byo gushyiraho internet ngo buri Munyarwanda wese agire uburyo bwo gukoresha internet, abana bo muri primaire bose turi hafi kubaha uburyo bakoresha mudasobwa, murazizi, murazibona tuziha n’abana batoya. Uriya mwana ashobora kuvugana n’umuntu aho ari hose ku isi n’uwo wundi nawe ashobora no kumuvugisha, ashobora gutanga amakuru ayo ariyo yose, ashobora no kubona amakuru ayo ariyo yose, guhera ku mwana kugeza ku mukuru ; warangiza ukambwira ngo “u Rwanda ariko rurafunze”. Gufunga ni iki ? Gufunga, gufunga ni iki ? Ubu aho mwicaye aha murafunze ? Hari uwo bazanye ku gun point ? (baje batunze imbunda kumugeza hano ?) Simwe mwizanye ? Ntimusubirirayo aho mushakira ? Eeh ! Ubu se rwose umuntu azagire ate ?
Ariko jye nshobora kuba ntekereza igisubizo : Hari cya kindi nabatangiriyeho cyo kuvuga abitwa ngo ni abagiraneza kandi nkabereka ko atari abagiraneza, mwebwe Abanyarwanda nk’abandi Banyafurika niyo mpamvu ntinda ku kintu cyo kubabwira, cyo kuvuga iteka ngo “twihe agaciro” kubera ko nitutakiha ntawe uzakaduha. Uburyo atazakaguha ni ubuhe ? Iyo atangiye kuvuga atya ngo : “Ibi ngibi ni byiza ariko…” Ariko iki ? Buriya ariko icyo ivuze kitagaragara ni nko kuvuga ngo ’ariko aba Banyafurika bashaka kugira ubwigenge, oya bagomba kuguma hariya, tukaguma tubahetse nk’umuzigo tukabaturira aho tubashakiye’. Nicyo bivuze buriya nta kindi ; baravuga ngo uyu muntu nafashe ukuboko winyagambura arajya he ? Eeh ! Kuko aragufashe, kuko iyo agutunze aragufashe, agufashe ukuboko, agukoresha ibyo ashatse, aho abishakiye. Iyo winyagambura umwiyaka, ibi ngibi baba bavuga ni nko kuvuga ngo ubu uyu arajya he ? Uyu nguyu dutunze dushaka kugira icyo dushaka ko aba arajya he ?
Umuntu utunzwe n’abagiraneza nta gaciro agira ; abagafite, abakiha, abashaka kukakugenera ni babandi nyine bagutunze.
Aba rero bahora bavuga ngo “Ariko, ariko hari ikintu kibuze…” Habuze iki ? Aha mubona habuze iki ? Habuze ikintu kimwe, kandi nicyo dushaka, nicyo dukurikiranye nicyo kizajya kituzana mu muganda buri munsi, kikatwiriza ku zuba. Turashaka kubaho, turashaka kwibeshaho. Turashaka kwigenera ibyo tukomba kwigenera, ibyo dushaka. Turashaka ubwigenge. Niyo ntambara iriho, ntiwibwire ngo hari ikindi kibuze, nta kindi ! Iyo utigenga cyangwa iyo utitunga ntabwo wigenga. Ibindi byose ubigenerwa n’abagutunze, iyo bimeze bityo nta gaciro umuntu aba afite.
U Rwanda rushya ni urw’agaciro. Ni urw’agaciro gakwiye kuba kabashingiyeho mwebwe Abanyarwanda, umwana, umukuru, umugore, umugabo, noneho n’ibyo tudafite ubu ngubu, n’ibyo buri umwe muri mwebwe iyo yicaye mu rugo avuga ati : “mbuze iki, sindagera kuri iki” ; nibyo twifuza, nibyo dukorera kugirango ushobore kuba wabigeraho. Turifuza ko wabigeraho, turifuza gukorana nk’Abanyarwanda kugirango utaragerwaho n’icyo yifuza kibe cyamugeraho kandi abigiremo uruhare : niyo demokarasi, niyo majyambere, nibwo burenganzira bwa buri muntu kandi bwa muntu, niho uvugira icyo ushaka kandi ukakivugira igihe cyose ushakiye, nibwo burenganzira bwa buri kintu cyose. Nicyo nagirango rero nibutse umunsi nk’uyu w’uyu muganda ; umuganda ntabwo ari aya masuka n’imihoro n’ibindi twazanye gukora gusa. Umuganda ni icyo gitekerezo cyo gukora, cyo gukorera hamwe, cyo gukora ibyo dukeneye, cyo kwigabanyiriza kuba umuzigo w’abandi, kugirango niba ari umuzigo twikoreye, twikorere umuzigo wacu. Muranyumva ? Ni ibyo ngirango mbashimire.
Hanyuma ikindi ndangirizaho, uyu munsi na none w’umuganda no gutera aya mashyamba n’ibindi, ni ibintu duhuriyeho n’abandi ku isi hose ariko twebwe dufite uruhare rwacu kuko ingaruka zimwe nitwe zizaho ; iyo ufite imisozi nk’iyingiyi ihanamye gutya ikagenda ikambara ubusa, imvura iyo iguye imanukana ubutaka ukeneye kugirango uhingeho weze ikabutwara ; ntabwo tubikeneye, dukeneye ko ubutaka bwacu bufatwa neza, dukeneye ko tugira amazi, amazi tubonye ntatubere ikibazo ahubwo akatubera igisubizo. Ni ukuvuga ngo hari uko tugomba kwifata n’uko tugomba gufata ibidukikije, niyo mpamvu umwaka utangira mu kwezi kwa kabiri dufatanyine n’abandi ku isi n’umuryango wa UN twashyizeho imvugo-ngiro yo gutera amashyamba, gusubizaho amashyamba kugirango imisozi yacu ireke kwambara ubusa. Sibyo ? Inyungu ziri kuri twe, dutere amashyamba aho akwiye kuba aterwa, ayandi ndetse tuyatere mu ngo zacu kuko hari amashyamba atazirana no guhinga cyangwa no korora twifuza mu mago yacu biruzuzanya.
Hariho rero ibikorwa rusange tuzajya duhuriraho twese nk’Abanyarwanda, hari n’ibindi bikorwa bizajya bikorwa n’umuganda cyangwa se n’umuntu aho ari, aho ariho hose. Ibi byo gutera amashyamba rero tubizirikane kuko usibye ko amashyamba avamo ubukungu ubwayo ariko noneho aturindira ibidukikije ntibyangirike kandi ntibyangize ibyo twifuza. Ibyo rero bituruka mu myumvire yacu, bituruka mu bikorwa byacu ntabwo bizagomba guhora bihahwa hanze tubifitiye ubushobozi. Sibyo ?
Reka nsoreze aha ngaha ntabasinziriza, mushobora gusinzira, nshobora kubabwira byinshi mugatangira gusinzira ! Ngirango ahasigaye dushobora kwishimira ibyiza tumaze gukora, tumaze kugeraho kandi dushingira ku cyizere cyo kuvuga ko ibindi biri imbere bikitugoye nabyo tuzabikemura. Mu kanya bahoze batubwira hano ko musigaye mukinisha ifaranga ; ejo bundi ntabwo ryari rihari mwari abakene ariko biraza, iyo byaje, iyo ifaranga ryaje n’ibindi byose biba biri mu nzira biza. Sibyo ? Kandi nk’Abanyarwanda, Abanyarwanda bose b’intore ngirango muzi imvugo ngo ’Intore ntiganya ishaka ibisubizo’. Turi intore rero, mukomeze mube intore nziza, bibatere ishema bibahe agaciro, tubone ibyo dukeneye byose.
Mugire ubuzima bwiza rero. Murakoze cyane.
November 28, 2011 9 Comments
Ambasaderi Susan Rice ati: “USA yatinyaga ko ubwicanyi muri Libya bwaba nko mu Rwanda mu 1994”
Ambassaderi wa USA mu muryango w’abibumbye uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libya cyanga ko ubwicanyi ku abataravugaga rumwe na Khaddafi bwaba nk’ubwabaye mu Rwanda mu 1994.
“ kuri iyi nshuro, akanama ka UN k’umutekano karatabaye, nyuma yo kunanirwa mu Rwanda n’i Darfur, ntitwagombaga kunanirwa gutabara muri Libya” ni ibyatangajwe na Amb. Susan Rice.
Uyu mugore yatangarije Reuters ko muri Libya ibyahaberaga aho Mouammar Khaddafi yitaga abamurwanya b’i Benghazzi “Imbeba”, byatangaga ishusho y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.
Akaba ariyo mpamvu igihugu cye cyahise gitabara vuba ubwicanyi butarakomera, akemeza kandi ko iyo ntego igihugu cye cyayigezeho kuko ubwicanyi bwahagaze.
Ambasaderi Susan Rice yavuze ko ashimira President Kagame ko ari mu ba president bambere basabye ko ubwicanyi muri Libya bwahagarikwa, Rice akavuga ko ariwe muyobozi wa mbere muri Africa w’igihugu kitari mu kanama k’umutekano (security council) wamaganye ubwo bwicanyi.
Nubwo hari ibyo Amb. Susan Rice yanenze ubuyobozi bwa President Kagame, birimo ngo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gushyira igitsure gikomeye ku batavuga rumwe na Leta ayoboye, Susan Rice yishimiye ko mu Rwanda ubu hari iterambere mu bukungu rigaragara cyane, imibereho myiza y’abaturage igenda iba myiza, ndetse no kuba president Kagame atihanganira ko ubwicanyi ku mbaga buba mu bindi biguhu ngo u Rwanda rwicecekere.
Kuri uyu wa gatatu ambasaderi Susan Rice akaba yari yasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya KIST mu mujyi wa Kigali. Akaba yageze mu Rwanda kuwa kabiri avuye i Tripoli muri Libya.
Ni ubwa kabiri Susan Rice asuye u Rwanda, mu 2009 nabwo yagize uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.
via UMUSEKE.
November 24, 2011 2 Comments
Turatabariza Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Bernard Ntaganda
par BAKUNZIBAKE Alexis,
Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.
Kigali kuwa 31 Ukwakira 2011 – Nk’uko twari twabibamenyesheje, kuri uyu wa gatatu taliki ya 02 Ugushyingo 2011, Umuyobozi w’ishyaka riharanira imibereho myiza PS IMBERAKURI, Me Bernard NTAGANDA yagombaga kwitaba urukiko rukuru rw’ubujurire.
Abarwanashyaka baturutse imihanda yose bari babukereye kugirango bareke Umuyobozi w’ishyaka ndetse n’ubutegetsi bwa FPR ko gufunga Umuyobozi wabo bitigeze bibaca integer na busa ko ahubwo byatumye ingufu ZO GUHARANIRA UKURI, mu RUKUNDO, UBUTABERA n’UMURIMO ziyongera ku buryo leta itakekaga. Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rimenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:
1.- Ku mpamvu z’ubushinjacya, urubanza rwa Me Bernard NTAGANDA rwasubitswe rwimurirwa kuwa 16 Mutarama 2012 nyamara nta bisobanuro bifatika bitanzwe.
2.- Ubushinjacyaha bwasubitse urubanza nyuma y’aho abatangabuhamya urukiko rukuru rwa KIGALI rwari rwashingiyeho mukwemeza ibyaha ruhamya Me Bernard NTAGANDA bandikiye urukiko rw’ubujurire barubusaba guhabwa umwanya wo kwisobanura kubyo ubushinjacyaha bubabeshyera mu birego bwagejeje ku rukiko. Ibi biragaragaza neza ko ubushinja cyaha bwihaye umwanya wo kongera guhimba himba ibirego, cyane ko tumaze kumenyako n’abatangabuhamya bandikiye urukiko ubu bari ku nkeke y’ubutegetsi bubasaba kongera kwisubiraho.
3.- Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amahanga gukurikirana iri subikwa ryahato nahato ry’imanza z’abanyapolitiki cyane ko n’urwa Bwana Deo MUSHAYIDI, umuyobozi wa PDP IMANZI narwo rwimuriwe umwaka utaha. Ibi byerekana ubwoba Leta ya Kigali ifite bwo guhangana n’ukuri. Hagomba ubutwari mu gukemura ikibazo leta y’u Rwanda ifitanye n’abatavuga rumwe nayo cyane cyane ko biyemeje kurwanya ikinyoma cyayo.
[PS IMBERAKURI]
November 3, 2011 2 Comments
Paul Kagame yakirijwe induru muri Australia
November 1, 2011 1 Comment
Urubanza rwa Kayumba Nyamwasa i Johannesburg – Imyigaragambyo yo kwamagana Kagame
Johannesburg 24 Ukwakira 2011 – Uyu munsi hanze y’ urukiko i Johannesburg ahaburanishwa abashatse kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa habereye imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwakozwe kandi bukorwa na Kagame n’abambari be.

October 24, 2011 5 Comments
Buri wa Kabiri imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Buruseli
par Dukundanerwanda Dufatanyurugamba
Murararitswe mwese.
Nimuze mwifatanye natwe buri wa kabiri umunsi wose imbere ya amabasade y’U Rwanda i Buruseli, turwanye igitugu n’ubwicanyi bwa Pahulo Kagame n’abambari be.
October 15, 2011 5 Comments
Ministri w’Intebe mushya wa Kagame yashyizeho Guverinoma nshya y’u Rwanda
Kuwa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2011, Perezidansi ya Repubulika yashyize ahagagara Itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pierre Damien Habumuremyi Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Bernard Makuza wayoboye Guverinoma y’u Rwanda kuva ku wa 8 Werurwe 2000.
Iryo tangazo rya Perezidansi ya Repubulika rikomeza kandi rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri bane aribo : Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe, Penelope Kantarama wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Jean Damascene Ntawukuriryayo wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru.
Kurahira no gushyiraho Guverinoma Nshya
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe aba agomba gutangira imirimo ye nyuma yo kurahira. Ku wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011 nibwo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe gusa ashyizwe kuri uwo mwanya. Akimara kurahirira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma agiye kuyobora.
Mu mihango y’irahira yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi, abyumvikanyeho na Perezida wa Repubulika yatangaje Guverinoma Nshya ku buryo bukurikira :
● Minisitiri w‘Intebe (Prime Minister) : Pierre Damien Habumuremyi
● Minisitiri w‘Ubuhinzi n‘Ubworozi : (Minister of Agriculture and Animals Resources- MINAGRI) : Dr. M.Agnes Kalibata
● Minisitiri ushinzwe Umuryango w‘Ibihugu by‘Afurika y’Iburasirazuba (Minister for Eastern African Community-MINEAC) : Monique Mukaruliza
● Minisitiri w‘Ubuzima (Minister of Health- MINISANTE) : Dr. Agnes Binagwaho
● Minisitiri w‘Umutekano mu Gihugu (Minister of Internal Security- MININTER) : Sheikh Mussa Fazil Harerimana
● Minisitiri w’Ingabo (Minister of Defense-MINADEF):Gen. James Kabarebe
● Minisitiri w’Umutungo Kamere : Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine (Minister of Natural Resources :Land, Forests, Environment and Mining) : Stanislas Kamanzi
● Minisitiri w‘Imali n’Igenamigambi (Minister of Finance and Economic Planning –MINECOFIN) : John Rwangombwa
● Minisitiri w‘Ibiza no Gucyura Impunzi (Minister of Disaster Management And Refugees – MIDIMAR) : Gen. Marcel GatsinziI
● Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu (Minister of Local Government MINALOC) : James Musoni
● Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Minister in the Prime Minister’s Office in charge of Gender and Family Promotion- MIGEPROF) : Aloysia Inyumba
● Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo (Minister of Youth,Sports and Culture- MINISPOC) : Protais Mitali
● Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta (Minister of Justice MINIJUST) : Tharcisse Karugarama
● Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika (Minister in the President’s Office) : Venantia Tugireyezu
● Minisitiri w‘Abakozi ba Leta n’Umurimo (Minister of Public Service and Labour -MIFOTRA) : Anastase MurekeziI
● Minisitiri w‘Ububanyi n‘Amahanga n‘Ubutwererane (Minister of Foreign Affairs and Cooperation -MINAFFET) : Louise Mushikiwabo
● Minisitiri muri Perezidanzi ya Repubulika Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru, Itumanaho n’Isakazabumenyi – ICT) (Minister in the President’s Office in charge of Information Communication and technologies (ICT) : Dr. Ignace Gatare
● Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y‘Inama y’Abaminisitiri (Minister in the Prime Minister’s Office in charge of Cabinet Affairs-MINICAAF) : Protais Musoni
● Minisitiri w‘Ubucuruzi n’Inganda (Minister of Trade and Industry – MINICOM) : Francois Kanimba
● Minisitiri w‘Ibikorwa Remezo (Minister of Infrastructure- MININFRA) : Albert Nsengiyumva
Abanyamabanga ba Leta (State Ministers / Secrétaires d‘Etat)
● Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu (Minister of State in the Ministry of Infrastrure in charge of transport) : Alexis Nzahabwanimana
● Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y‘ Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n Ayisumbuye (Minister of State in the Ministry of Education in charge of Primary and Secondary Education):Dr. Mathias Harebamungu.
Imyanya itatu ntirahabwa abayiyobora :
Hari imyanya itatu Minisitiri w’Intebe Mushya atatangarije abazayiyobora :
1) Minisitiri w’Uburezi : Uwari usanzwemo ni Pierre Damien Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’intebe
2) Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage : Uwari usanzwemo, Madamu Christine Nyatanyi aherutse kwitaba Imana
3) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n’Amazi : Uwari uwusanganywe ni Ingenieur Colette Ruhamya utagaragaye muri Guverinoma nshya.
Nta gitangaza kirimo: hari igihe biba ngombwa ko usaranganya abakinnyi…
Mu jambo yageje ku barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya uko ari 22 n’abari aho muri rusange, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ntawahindura ikipe itsinda.
Yagize ati : “Ubundi ikipe iyo itsinda urayikomeza, ariko kandi iyo ufite amakipe menshi hari ubwo biba ngombwa ko usaranganya abakinnyi, bamwe bakava mu makipe amwe bakajya gukina mu yandi makipe, kugira ngo dukomeze dutsinde mu makipe yose, kandi dutsindira ikipe imwe y’igihugu muri rusange. Niyo mpamvu rero bimwe iyo bihindutse nk’uku, njye ni uko mbibona nta gitangaza kinini kiba gihari”.
U Rwanda ni igihugu kigenzurwa ku isi yose kurusha ibindi…
Yagize ati : “U Rwanda, turi igihugu, turi abantu, dufite na Leta bigenzurwa ku isi hose kurusha ikindi gihugu, kurusha abandi bantu. “We are the most scrutinized nation, government, people in this world”.
Kuri ibi Perezida Kagame yavuze ko ukugenzurwa, ugukurikiranwa no guhora u Rwanda rubazwa ibyo abandi batabazwa ngo bikwiye gutuma Abanyarwanda barushako kugira imbaraga ; aha akaba yasabye Abanyarwanda gukoresha imbaraga n’ubushake nk’abikorera.
Yagize ati : “Ibyo abandi bavuga mujye mubyumva byo kubarangaza mukomeze ibyo tugomba kwikorera, ibyo tugomba kwigezaho nk’abantu bakwiye, tugomba kandi kugira agaciro nicyo cyangombwa ; aba bose bahabwa inshingano bazihabwa mu izina ry’Abanyarwanda, bazihabwa n’Abanyarwanda, mubakorere uko bikwiye dufatane urunana twigeze kubyo bifuza kugeraho vuba na bwangu”.
Inshingano zikomeye mwampaye nzakiranye umutima mwiza, ubushake buhagije, n’icyubahiro mbagomba…
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe Mushya Habumuremyi Pierre Damien yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati : “Birumvikana ko ari inshingano zikomeye, ariko nkaba nzakiranye umutima mwiza, ubushake buhagije, n’icyubahiro mbagomba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kimwe n’Abanyarwanda babatoreye kubayobora”.
Yanashimiye byimazeyo Umuryango wa FPR Inkotanyi ku kuba waramureze muri Politiki n’imikorere myiza igamije guteza imbere igihugu ku buryo bwihuse.
Minisitiri w’Intebe yijeje abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, ko azakoresha imbaraga ze zose mu kuzuza inshingano yahawe akaba kandi yizeye ko bizashoboka biturutse ku cyerekezo cyiza na gahunda nziza bikeshwa Perezida Kagame.
October 10, 2011 No Comments






