U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imitima irahagaze muli Kaminuza nyuma y’icyemezo cyo guhagalika inguzanyo gitunguranye

Abiga kaminuza batangiye kubunza imitima kubera inguzanyo ishobora guhagarara Kari agahinda ubwo Minisitiri w’Uburezi yasobanuriraga abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uburyo bushya inguzanyo ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza bya Leta, bagiye kujya bahabwa inguzanyo bitewe n’icyiciro cy’Ubudehe barimo. Kuwa 19 Mata, 2013 ubwo Ministiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta yaganirizaga abanyeshuri ba […]

Rwanda: Leon Mugesera yahawe amezi abili gusoma dosiye ye y’amapaje ibihumbi 40

Mugesera yahawe amezi abiri yo gusoma impapuro ibihumbi 40 ategura urubanza N’ubwo hari byinshi Leon Mugesera yifuza ko yahabwa ngo urubanza rwe rutangire kuburanishwa mu mizi, dosiye yaturutse muri Canada ifite impapuro zisaga ibihumbi 40, yahawe amezi abiri yo kuyisoma uko yakabaye ngo abashe kuburana. Ubwo kuwa 18, Mugesera n’umwunganira bagaragazaga ko dosiye yaturutse muri […]

Igabanywa ry’Abarimu bize Kaminuza bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze

Inkuru dukesha www.igitondo.com Minisiteri y’uburezi yafashe icyemezo cyo kugabanya abarimu bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza bigishaga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko uturere twari tumaze igihe gito twongereye umubare w’abarimu barangije kaminuza. Minisiteri y’uburezi yari yahaye uturere uburenganzira bwo kongera abarimu barangije kaminuza […]

Abana b’u Rwanda ku ngoyi ya Paul Kagame

by Habimana Rukundo Uyu mwana ni uw’i Butare. Abana ba rubanda rugufi rutuye mu cyaro baricwa n’inzara n’ubutindi mu gihe abo mu nda y’ingoma batuye i Kigali bakomejwe kwicwa n’umurengwe. Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wari ukwiye guha isomo Abanyarwanda. Abana b’u Rwanda bose bakagira ubutwari bwo guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma ingoyi y’ubwicanyi, uburetwa, ifungwa, iterabwoba […]

Ese koko mu Rwanda abana bigira ubuntu mu mashuri abanza?

Nyuma yuko hatangarijwe ko mu mashuri abanza abana bose bazigira ubuntu ababyeyi bose bariruhukie bati Leta yacu yabonye ko twugarijwe n’ibibazo byinshi by’inzitane none irashaka kutworohereza. Ntibiteye kabiri ubu batangiye kwifuza ko nibura hasubizwaho amafaranga y’ishuri kubera ko ayo bishyura ubu akubye inshuro enye ayo batangaga mbere. Ikibazo gishobora kuba mu by’ukuri gihishe inyuma y’uko […]

Ubushobozi bwo guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse sibwo bubuze

par Joseph Ngarambe Kagame aretse gusahura no gusesagura, abanyeshuri bose basubizwa inguzanyo ya buruse netse bakanongezwa. Uyu mwaka w’2011 watangiye nabi cyane ku banyeshuri benshi ba za Kaminuza n’amashuri makuru. Kandi ibyo byari byitezwe, nyuma y’uko Leta ya Kagame itangaje ikurwaho ry’inguzanyo ya buruse, ku buryo butunguranye. Mu mwaka ushize, iyo nguzanyo yagenerwaga abanyeshuri 24 […]

Kurya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe n’izindi ngorane z’abanyeshuri ba Kaminuza

Nk’uko byanditswe muri nyandiko “Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba“, abanyeshuri ba Kaminuza y’i Butare bimwe buruse n’inguzanyo bafite imibereho mibi. Dore aho basobanurira umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika amagambo mashya basigaye bakoresha nko kujya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe, laptop… [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20110320-imirire-mibi-abanyeshuri-kaminuza-rwanda-voa.mp3″ text=”Imirire mibi y’abanyeshuri” dl=”0″] Update: Muri interview Kagame yahaye BBC kuwa […]

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda bafite ingorane zikomeye. Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guhagarika burusi n’inguzanyo yahaga abanyeshuri ikazigenera bamwe gusa, ibibazo abana b’abakene bahura nabyo mu myigire yabo bibaye ingorabahizi. Abanyeshuri barahangayitse bikomeye. Nta macumbi bafite, ntibagishobora kwiga, imirire yabo iteye agahinda, indwara zibamereye nabi, imitima yabo isobetse amaganya n’agahinda… Umva […]

Umunyeshuri wa Kaminuza Eugene Uwambajimana yiyahuye kubera kuvanwa ku rutonde rw’abafashwa na Leta

par Habimana Rukundo Umunyeshuri witwa Eugene Uwambajimana w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) yitaye mu kagozi kuwa 31 Mutarama. Intandaro yaba ari uko yakuwe ku rutonde rw’abazarihirwa na Leta muri uyu mwaka. Tuvugana n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri bo muri KIE (SUKIE), Francis Ntaganira yadutangarije ko bamenye inkuru y’urupfu […]

Amanota y’abarangiza amashuri abanza na Tronc Commun azatangazwa mu mpera za Mutarama 2011

Inama ya guverinoma iherutse kwemeza ko umwaka w’amashuli wa 2011 uzatangira ku itariki ya 10/01/2011. Ababyeyi bafite abana bazajya mu mwaka wa mbere ndetse n’umwaka wa kane w’amashuli yisumbuye baravuga ko itangazwa ry’amanota ryatinze, bakaba basaba ko igihe cyo gutangira umwaka w’amashuli wa 2010 cyakwigizwa inyuma, kugira ngo bazabone umwanya w’imyiteguro  yo kujyana abana babo […]