Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Amashyaka arwanya Kagame yiteguye kurwanisha induru n’amagi mabisi!

Dore inyandiko ya Tom Ndahiro ku tangazo rirarikira abanyarwanda n’inshuti guhurira Chicago kwamagana Kagame:

Abarimo �Intwari� bazagaba igitero bakoresheje induru n�amagi�mabisi

Igihe kirafasha mu isesengura ry�aho ibintu bigana. Hari ibitoroha kubera kwibeshya ku bantu ariko igihe kikabitunganya. Uratinda ukabona byinshi.

Abiyita abanyapolitiki bakorera mu mahanga baragenda biyerekana buhoro, buhoro. Igihe uko kigenda ni ko abantu bamenya imiterere n�imitekerereze y�abitwa ko bashaka kuzana impinduka mu gihugu.

Hari itangazo ryiswe �Impuruza� ryasinyweho �n�abantu batatu. Ni itangazo utatindaho kuko imyandikire yaryo iryambura agaciro.

Ntuzabaze ngo ni irya ryari, kuko iryo tangazo, nta tariki rifite. Muri make ni tract, ifite akarusho ko kugira amazina y�abaryiyitirira!

Abo ni: Theogene Rudasingwa, Theobald Rwaka na PhD Theophile Murayi. Kubavuga mu mazina ni ukugirango bijye mu nyandiko gusa ariko ntibinakwiriye.

Iyo umuntu yiyita �PhD� ntacyo wongeraho. Kutandika itariki, si ukwibagirwa kwabibateye. Ni gahunda ikomeye ya politiki bafite, nkuko babyanditse babitekereje.

Intwaro bateganya ntibazihishe. Indangururamajwi zo kuvugirizamo �induru�. N�amagi mabisi, ari mu bikoresho bateganya. Banze kuvuga amagi aboze yo gutera abantu. Ariko ubundi ni amagi bavuga koko cyangwa hari ibindi?

Aba Dr. na PhD batekereje gukoresha amagi, bakarara bacura imigambi y�amagi bakayashyira mu itangazo�leta ya Amerika igomba gusuzuma ayo magi ayo ariyo.

Ese ni ayo gutera abantu cyangwa ni ayo kuzagabanya isari aho bateganya kuvugiriza �induru�? Ntegereje kureba izo ntwaro ziteganyijwe kubuza abanyarwanda ba Amerika n�inshuti zabo guhurira Chicago.

Ubusanzwe ijambo amagi rikoreshwa na FDLR bashaka kuvuga grenade. Ayo marenga se agiye muri Amerika? Aho wenda n�aho barashaka kubihageragereza. Ntibakwibeshya bigeze aho!

Harya ubundi imvange y�induru n�amagi bibyara iki? Ni ukubitega amaso kuko byanditse ku urupapuro rw�ishyaka CNR-Intwari.

[Umuvugizi.wordpress.com]

1 comment

1 sibo { 05.30.11 at 15:21 }

Aho mperukira iyo vugije akamu cyane urasarara ariko iyo watapfunnye igi ribisi uvuga kurusha radiyo icometse kand ntusarare uwo ni umuti ubundi abacuranzi n’abandi bantu bakunda kuvuga umwanya muremure badashaka kuza kugira icyo twita amakaraza …mukomere

Leave a Comment