Kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga
Seth Sendashonga, octobre 1995
Ku wa 6 le 25/6/2011, i Buruseli (Centre de Rinck, 7, Place de la Vaillance) habereye ikiganiro cyateguwe n�ishyirahmwe ISCID asbl (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennet� D�mocratique asbl) ryiyemeje kwakira no kugeza ku Banyarwanda n�abandi bose bakunda Urwanda umurage w�ubutwari n�ibitekerezo bya Nyakwigendera Seth Sendashonga. Hari mu rwego rwo kwibuka imyaka 12 iryo shyirahamwe rimaze rishinzwe n�imyaka 13 ishize Seth SENDASHONGA yishwe. Abafashe ijambo kuri uwo munsi ni :
1) Dogiteri Major Th�og�ne RUDASINGWA, wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, ubu akaba ari umunyabanga nshingabikorwa w�ishyaka Ihuriro ry�Abanyarwanda (RNC),
2) Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU wabaye ministri w�intebe (1994-1995), ubu akaba yarashinze kandi ayobora ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza,
3) Bwana Jean-Baptiste Nkuliyingoma wabaye ministri w�itangazamakuru (1994-1995), akaba aherutse gutangaza mu kwa 5 kw�uyu mwaka igitabo cyitwa �Inkundura. Amateka y�intambara ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi�, La Pagaie, Orl�ans, 2011.
4) Bwana Joseph Ngarambe, umuhanga mu by�ubukungu, akaba n�umwe mu bashinze ishyaka Ihuriro ry�Abanyarwanda (RNC),
5) Mr Ruhumuza Mbonyumutwa, umunyamakuru (Jambo News),
6) Madame Ast�rie Mukarwebeya, wo mu rugaga mpuzamahanga rw�abari n�abategerugori baharanira demokarasi.
Twibuke ko Seth Sendashonga yabaye ministri w�ubutegetsi bw�igihugu mu w�1994, akegura muri Kanama 1995, akaza kugwa i Nayirobi yishwe le 25/6/1998.
Bwana Jean Baptiste NKULIYINGOMA yagize igitekerezo cyiza cyo kugeza ku basomyi b�urubuga www.leprophete.fr ibikubiye mu kiganiro buri wese yatanze.
Soma ijambo ryavuzwe na Dogiteri Major Th�og�ne RUDASINGWA
Rudasingwa ati: “Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga…”
Ibyavuzwe n’abandi uwo munsi bizakurikira.
0 comments
Kick things off by filling out the form below.
Leave a Comment