Category — Ubutabera
Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma I Paris 06/04/2012
Uyu munsi abanyarwanda b’ingeri zose bahuriye mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kimwe n’abari muri mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye babukereye ngo bifatanyirize hamwe kwamagana ikinyoma cyasakajwe mu kwezi kwa mbere n’ubutegetsi bwa Kigali. Icyo kinyoma rero cyoherejwe mu binyamakuru biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke zari zivuye i Kigali gukora iperereza ku byerekeye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we Cyprien Ntaryamira h’amwe n’abari babaherekeje ku itariki ya 06 Mata 1994.
Abashoboye gusoma icyo cyegeranyo rero nyuma y’uko kijya ahagaragara nyuma y’ayo matangazo atandukanye y’abayobozi b’u Rwanda batangajwe no gusanga ibyo bavuze mu by’ukuri ntaho bihuriye n’ibyari bikubie mu cyegeranyo ahubwo ko yari Propagande biboneka ko yari ifite umugambi wo guhishahisha ukuri cyangwa kugira ngo bashyire ingengabitekerezo yabo mu mitwe y’abacamanza bashinzwe kuzakoresha icyo cyegeranyo bafata imyanzuro ku bushakashatsi bwabo ku byerekeye icyo gikorwa cy’iterabwoba.
Muri iyo myigaragambyo rero yateguwe ngo yamagane ayo manyanga ya Leta y’u Rwanda hamwe no kwamagana umuco w’ikinyoma wamamaye mu Rwanda abahahuriye bazifatanyiriza hamwe kandi bibuke inzirakarengane zose zazize intambara y’inkotanyi kuva muri 1990 k’imwe n’abazize amahano y’itsemababwoko n’iyicarubozo ryabaye kuva nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kugeza ubu mu moko yose y’abanyarwanda. Baramaganira hamwe abicanyi aho bava bakagera batitaye ku moko bakomokamo cyangwa se imiryango ya politiki barimo.
Abateraniye mu myigaragambyo y’i Paris turabashigikiye kandi turabazirikana. Tubifurije amahoro n’amahirwe muri uwo murimo ukomeye.
Abubu
April 5, 2012 No Comments
Ese urubanza rwa Victoire Ingabire rugeze he?
Iyo witegereje imigendekere y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire (impamvu mvuga Kagame ni uko ariwe wivugiye ko buki ya Ingabire igiye kurangira kandi biraba koko) usanga hari byinshi bigenda bisobanuka ku buryo n’uzashaka kurugoreka nkana amategeko azamucyaha ndetse n’amateka akaba atazamworohera. Ibi mbivugiye ko ibyabereye mu rukiko rukuru rwa Kigali mu minsi abunganira Mme Ingabire bahatagaho ibibazo abitwa ko bamushinja byerekanye ko abo batangabuhamya b’ubushinjacyaha baguzwe bakagirwa ibikoresho ariko bagakora nabi. Ikindi kandi ku munsi w’ejo n’uwa none umunyamategeko Me Gashabana akaba yavumbuye imbogo.April 5, 2012 No Comments
Charles Ntakirutinka: Nje gufatanya n’abandi ngo Demokarasi isesuye igere mu gihugu cyacu
Charles Ntakirutinka wahoze ari ministri w’ibikorwa remezo mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa kane, amaze imyaka icumi muri gereza.
Ntakirutinka yafunzwe mu mwaka wa 2002 aregwa ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
N’ubwo ibi byaha byose yabihakanye byimazeyo avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku mpamvu za politike yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi naho uwahoze ari umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu akatirwa igihaho cy’imyaka 15 ariko aza kubabarirwa na perezida Kagame mu mwaka wa 2007.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi Rya Rubanda yagize ati:
“Nishimiye kuba ngarutse ngifite ubuzima, nkagaruka mu banyarwanda nifuza ko batera imbere, ko bagira amahirwe kandi nkaba niteguye kwifatanya nabo mu buryo bushoboka bwose ariko butarimo imvururu, bwo kugirango tugere kuri demokarasi nyayo, iha abantu bose ijambo, ituma buri wese atanga igitekerezo cye uko acyumva ku kibazo runaka, byanyura muri demokarasi ikivuyemo abantu bose bakagikurikiza.”
Imibereho yo mu buroko
Ntakirutinka w’imyaka 62, yabwiye Ijwi Rya Rubanda ko yamaze imyaka itanu n’igice ya mbere afungiwe mu cyumba cya wenyine kitagira ubwiherero (toilette) cyangwa ubwogero kandi kitageramo urumuri. Icyo cyumba yagisohokagamo rimwe ku munsi mu gitondo agiye kwituma no kwiyuhagira. Yaje kukivamo nyuma y’uko Pasteur Bizimungu afunguwe hanyuma bakamwimurira mu cyumba yari afungiwemo. Muri icyo cyumba ho yabanagamo n’abantu batandatu. Kandi yari afite uburyo bwo kugera hanze akabona urumuri.
Ese azakomeza Politiki?
Ku kibazo cy’uko azakomeza gukora politike nyuma y’uko gushinga ishyaka PDR-Ubuyanja byatumye afungwa yavuze ko kuba yarafunzwe ataribyo byamubuza gukora politike, ati “ahubwo nayireka ari uko mbonye ko nta kamaro bifite“.
Kuri Radio BBC-Gahuzamiryango ho yabivuze muri aya mabambo:
“Politike ni ugutanga ibitekerezo ku byerekeye ubuzima bw’igihugu. Politike yo guhatanira imyanya, yo gushaka kugaragara cyane wenda ntabwo ariyo nzashyira imbere ariko byanze bikunze ikigaragara ni uko nanjye nzifuza gufatanya n’abandi Banyarwanda bashaka kugirira neza iki gihugu kugira ngo ntange umusanzu”
Ubutumwa ku banyarwanda
Ubutumwa aha abanyarwanda n’abayobozi b’igihugu ni uko buri wese akwiriye gutanga umuganda wo kubaka igihugu, aho ibintu bigomba guhinduka bigahindurwa cyane cyane ibyerekeye guharanira ko Demukrasi ishinga imizi mu gihugu cyacu. Byaba ngombwa buri wese kandi akagira ubutwari bwo kwemera no kwihanganira ingaruka z’ibikorwa bye kuko nta gishobora guhinduka tudashize hamwe ngo tugiharanire.
March 2, 2012 2 Comments
Ibibazo Radio Ijwi Rya Rubanda ishakira ibisubizo ku birebana n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana
by IjwiRyaRubanda
Nyuma y’imyaka 18 iryo shyano ribaye, abacamanza b’abafaransa Trevidic na Poux batanze imyanzuro y’impuguke bari bashinze kubarebera neza no kugena aho abarashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana bashobora kuba bari n’intwaro yaba yarakoreshejwe mu kuyirasa.
Abari ku butegetsi ubu mu Rwanda bakimara kwumva iyo myanzuro bahise bahamya kandi banakwirakwiza hose ko abacamanza bemeje ko indege itahanuwe na FPR Inkotanyi, bemeza ko indege yahanuwe ngo n’intagondwa z’abahutu zari mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.
Siko bimeze. Ibyo ni bya bindi tumenyereye kandi tunarambiwe byo gutera icyuka.
Abacamanza b’abafaransaTrevidic na Poux ntibarasoza iperereza ryabo kandi ntibaratanga umwanzuro ku bagambanye n’abakoze icyaha cyo guhanura iyo ndege kugira ngo bashyikirizwe ubucamanza.
Kugira ngo dusesengure iby’iki kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yakoze urutonde rwa bimwe mu bibazo by’ingenzi byabajijwe cyangwa bigomba kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara maze abajijisha n’abimitse ikinyoma baburizwemo.
Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi:
- Abarashe indege bayirashe bari he?
- Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari muri ferme ya Masaka?
- Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari mu kigo cya gisirikari cy’i Kanombe?
- Hari ahandi hantu impuguke zikeka kuba harashoboraga guturuka igisasu cyahanuye iyo ndege?
- Indege bayihamije he?
- Indege yarashwe igisasu kimwe cyangwa byinshi?
- Igisasu cyarashe iyo ndege ni bwoko ki?
- Igisasu cyarashe iyo ndege se cyagiraga icyapa cyerekana inumero yacyo n’aho cyakorewe?
- Ibisigazwa by’icyo gisasu biri he?
- FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu?
- Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu?
- Niba Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu, zaba zaragikuye he?
- Niba FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu, yaba yaragikuye he?
- Uretse FPR Inkotanyi n’Ingabo z’u Rwanda FAR, ni bande bandi bashoboraga kuba bafite ibisasu bihanura indege?
- Ese hari abasirikari ba FPR Inkotanyi baba bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
- Ese hari abasirikari b’Ingabo z’u Rwanda FAR baba bari bazi kurashisha ibyo bisasu?
- Ese hari abandi basirikari bari I Kigali bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
- Niba igisasu cyararashwe n’abari mu ngabo z’u Rwanda, niba nde bakirashe? Nide watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege. Abayirashe n’ababibategetse. Aha, anketi igomba kugaragaza amazina y’ababikoze.
- Niba igisasu cyararashwe n’abasirikari ba FPR Inkotanyi, niba nde bakirasashe. Ni nde watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege.
- Niba indege itarahanuwe na FPR Inkotanyi ntihanurwe n’Ingabo z’u Rwanda, ni nde wundi waba yarayihanuye?
- Boite noire y’iyo ndege iri he?
- Niba idahari, ni kuki?
- Niba ihari, yarasuzumwe?
- Niba itarasuzumwe n’impuguke, raporo batanze iri he?
- Niba boite noire itarasuzumwe n’impuguke, ni kuki?
- Kuki nta perereza ryakozwe indege ikimara guhanurwa ?
- Ingabo za ONU zaje zivuga ko zije kurinda umutekano, kuki intambara yubuye, aho gukora ku buryo umutekano ugaruka, ahubwo zigahitamo guhambira, zigasiga abanyarwanda mu kangaratete?
Igisubizo kuri buri kibazo kigomba kuboneka.
Hari ibindi bibazo tugomba kubaza kuburyo bugaragara, nta kujijisha rubanda. Tuzajya tubyongeraho buhoro buhoro.
Bavandimwe namwe nshuti,
Abanyarwanda ntitugomba gukomeza guceceka ngo abanyapolitiki na ba mpatsibihugu bakomeze badukine ku mubyimba.
Imyaka 18 irashize kuva icyo gikorwa kibisha cyabaye intandaro y’iyicwa ry’abanyarwanda n’abanyamahanga batabarika b’inzirakarengane. Tugomba kubaza ibibazo nyabyo ku bo abanyarwanda bari bateze amaso icyo gihe, aribo:
- Abategetsi b’u Rwanda n’abanyapolitiki b’icyo gihe,
- Abategetsi n’abasirikari ba FPR Inkotanyi
- na Loni.
Abo uko ari batatu bagomba byanze bikunze kudusobanurira uko byagenze n’impamvu bigeze magingo aya bakijya impaka kuri icyo kibazo.
Nimutugezeho ibibazo mubona bikwiye kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Niba ari ibibazo bireba Abategetsi b’u Rwanda b’icyo gihe, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba Abategetsi ba FPR Inkotanyi, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba LONI na Minuar, tubibahate.
Kugera igihe ukuri kuzagira ahagaragara.
Ntitucyihanganiye abafifika !
January 12, 2012 11 Comments
Rwanda: Paul Rusesabagina arasobanura imigambi ye
Nyuma yo guhabwa igihembo cyitwa “The Tom Lantos Human Rights Award”, Paul Rusesabagina arasubiza ibibazo bya Etienne Karekezi kuri Voice of America.
Arashimangira icyifuzo cya Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation cyo guharanira gushyiraho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda.
Aravuga uburyo azakomeza guharanira uburenganzira bwa muntu…
November 18, 2011 5 Comments
Turatabariza Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Bernard Ntaganda
par BAKUNZIBAKE Alexis,
Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.
Kigali kuwa 31 Ukwakira 2011 – Nk’uko twari twabibamenyesheje, kuri uyu wa gatatu taliki ya 02 Ugushyingo 2011, Umuyobozi w’ishyaka riharanira imibereho myiza PS IMBERAKURI, Me Bernard NTAGANDA yagombaga kwitaba urukiko rukuru rw’ubujurire.
Abarwanashyaka baturutse imihanda yose bari babukereye kugirango bareke Umuyobozi w’ishyaka ndetse n’ubutegetsi bwa FPR ko gufunga Umuyobozi wabo bitigeze bibaca integer na busa ko ahubwo byatumye ingufu ZO GUHARANIRA UKURI, mu RUKUNDO, UBUTABERA n’UMURIMO ziyongera ku buryo leta itakekaga. Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rimenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:
1.- Ku mpamvu z’ubushinjacya, urubanza rwa Me Bernard NTAGANDA rwasubitswe rwimurirwa kuwa 16 Mutarama 2012 nyamara nta bisobanuro bifatika bitanzwe.
2.- Ubushinjacyaha bwasubitse urubanza nyuma y’aho abatangabuhamya urukiko rukuru rwa KIGALI rwari rwashingiyeho mukwemeza ibyaha ruhamya Me Bernard NTAGANDA bandikiye urukiko rw’ubujurire barubusaba guhabwa umwanya wo kwisobanura kubyo ubushinjacyaha bubabeshyera mu birego bwagejeje ku rukiko. Ibi biragaragaza neza ko ubushinja cyaha bwihaye umwanya wo kongera guhimba himba ibirego, cyane ko tumaze kumenyako n’abatangabuhamya bandikiye urukiko ubu bari ku nkeke y’ubutegetsi bubasaba kongera kwisubiraho.
3.- Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amahanga gukurikirana iri subikwa ryahato nahato ry’imanza z’abanyapolitiki cyane ko n’urwa Bwana Deo MUSHAYIDI, umuyobozi wa PDP IMANZI narwo rwimuriwe umwaka utaha. Ibi byerekana ubwoba Leta ya Kigali ifite bwo guhangana n’ukuri. Hagomba ubutwari mu gukemura ikibazo leta y’u Rwanda ifitanye n’abatavuga rumwe nayo cyane cyane ko biyemeje kurwanya ikinyoma cyayo.
[PS IMBERAKURI]
November 3, 2011 2 Comments
Urubanza rwa Kayumba Nyamwasa i Johannesburg – Imyigaragambyo yo kwamagana Kagame
Johannesburg 24 Ukwakira 2011 – Uyu munsi hanze y’ urukiko i Johannesburg ahaburanishwa abashatse kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa habereye imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwakozwe kandi bukorwa na Kagame n’abambari be.

October 24, 2011 5 Comments
Umuyobozi wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire yafashe ijambo mu rukiko i Kigali
Umva ukuntu Umuyobozi wa FDU-Inkingi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yiregura imbere y’urukiko.
Arasaba ko amategeko y’igihugu yubahirizwa.
October 10, 2011 2 Comments
Abunganira Victoire Ingabire bavuze imbogamizi ziri mu rubanza rwe
Abunganira Victoire Ingabire batanze imbogamizi zituma urubanza rwe rudakomeza. Muri zo harimo ibirebana n’ububasha bw’urukiko mu kuburanisha bimwe mu byaha Ingabire aregwa (nk’ibyo bamushinja ko yakoreye hanze y’u Rwanda) no kuba hari ibimenyetso ubushinjacyaha butanga ku byaha buvuga Ingabire yakoze mbere y’uko amategeko ahana ibyo byaha ajyaho (nk’ibirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside…).
Byatunguye urukiko n’abashinjacyaha. Umujuji uyobora urukiko yaje no kurakara akoresha amagambo akarishye.
Dore uko Jeoffrey Mutagomwa wa BBC asobanura uko byagenze mu rukiko rwa Kigali.
Imbogamizi mu rubanza rwa Victoire Ingabire
Inkuru bijyanye:
Urubanza rwa Ingabire i Kigali rwasubitswe ku buryo butunguranye
September 27, 2011 2 Comments
Urubanza rwa Ingabire i Kigali rwasubitswe ku buryo butunguranye
Abunganira Victoire Ingabire babwiye Urukiko bati: “Nta burenganzira mufite bwo kumuburanisha”
None kuwa mbere tariki ya 26 Nzeri 2011 wari umunsi wa 15 w’ urubanza ruregwamo Victoire Ingabire Umuhoza n’abo ubushinjacyaha buvuga ko bafatanyije nawe. Igihe cyo gutangira kwiregura, abunganira Ingabire batangaje ko Urukiko Rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha ubushinjacyaha bumurega. Urukiko rwemeje gusubika urubanza, rwemeza ko ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha ku wa 4 Ukwakira 2011.
Urukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha bimwe mu byaha Ingabire aregwa
Uyu munsi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yahawe umwanya ngo nawe atangire yiregure ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha. Abamwunganira bahise basaba ijambo, bageza ku rukiko impungege ko hari ibyaha ubushinjacyaha burega Ingabire yaba yarakoreye hanze y’inkiko z’u Rwanda. Ibyo byaha ngo bikubiyemo ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri, ivangura ndetse no gukorana n’umutwe w’iterabwoba. Bityo ngo bakaba basanga uru Rukiko Rukuru nta bubasha rufite rwo kuburanisha Ingabire, hakurikijwe ingingo bashyize ahagaragara zo mu itegeko nshinga ya Republika y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo maze butangaza ko butungue n’amagambo abunganira Ingabire bagejeje ku rukiko, banavuga ko banatunguwe n’imyanzuro y’urubanza igizwe n’impapuro 10 bashyikirijwe bitinze. Ubushinjacyaha bwasabye igihe kingana n’icyumweru ngo babashe gukora ubushakashatsi mu by’amategeko, uretse ko bemezaga ko abunganira Ingabire bashobora kuba bagamije gutinza imiburanishirize y’urubanza.
Angry Judge Adjourns Ingabire Trial in Kigali amid Challenges over Court Competence and Jurisdiction
Juge Alice Rulisa yateranye amagambo n’abunganira Ingabire
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwemeje ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa kuwa kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2011. Perezida w’Iburanisha Alice Rulisa yatangaje mu magambo yuzuye uburakari ko urukiko narwo rwatunguwe n’impungenge abunganira Ingabire barugejejeho kandi mu buryo butubashye bagenzi babo bo mu bushinjacyaha.
Uwunganira Ingabire, Maitre Gatera Gashabana yashatse gusubiza ku mvugo ya Juji Alice Rulisa ariko bamwangira ko yagira icyo yongeraho. Yakomeje yaka uburenganzira bwo kugira icyo avuga agaragaza ko atishimiye umwanzuro wari umaze gufatwa, ariko urukiko ruramuhakanira n’ubwo we yavugaga ko ari uburenganzira bwe bwo kugira icyo avuga.
Ingabire akurikiranyweho ibyaha 6 aribyo ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri n’ivangura, kurema umutwe witwara gisirikari hagamijwe igitero cy’intambara, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho ndetse no guhungabanya umutekano bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ingabire, umunyapolitiki uyobora ishyaka ritaremerwa FDU-Inkingi, ahakana ibyo byaha byose aregwa, akavuga ko babimutwerera kugira ngo bamuvutse uburenganzira bwe bwo guharanira politiki nziza mu gihugu.
September 26, 2011 3 Comments





