Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Perezida Kagame yihenuye ku Bwongereza

Amakuru ikinyamakuru Umuvigizi gikesha ugihagarariye mu ntara y�amajyepfo, ni uko Perezida w�u Rwanda Paul Kagame yitwaye nabi cyane mu rugendo yagiriye muri kaminuza nkuru y�u Rwanda I Butare. Nk�uko bisanzwe, Perezida Kagame yavuganye umunabi utagira uko ungana, ubwo umwe mu banyeshuri yari amubajije iby�abayoboke ba RNC bivugwa ko u Rwanda rwashakaga kwivugana mu Bwongereza muri iyi minsi. Muri icyo cyibazo cye, uwo munyeshuri yabajije niba ibyo bitazateza umwuka mubi hagati y�u Rwanda n�u Bwongereza bikaba byanatuma icyo gihugu gikupira u Rwanda imfashanyo. Icyo cyibazo ni nacyo cyatwaye Kagame igihe kirekire mu kugisubiza. Yabanje kwigira nyoni nyinshi nk�aho atazi RNC, asobanura iby�umubano w�u Rwanda n�u Bwongereza agera n�ubwo yihenura kuri icyo gihugu.

Umva Kagame asubiza ikibazo cyo kwivugana abanyarwanda bo mu Bwongereza batavuga rumwe na FPR

Nk�uko uwo munyamakuru w�Umuvugizi yabihagazeho, Kagame usanzwe wihagararaho, yishongoye cyane avuga ko n�ubwo u Rwanda ruhabwa inkunga n�u Bwongereza kimwe n�ibindi bihugu, u Rwanda rwigenga. Kagame yavuze ko Abongereza cyangwa ikindi gihugu gishatse gukorana n�abo bandi (abanyarwanda bari hanze) ko bakorana, ariko muri icyo gihe ntibongere gucana uwaka n�u Rwanda. Yongeyeho ko kugenda kwabo u Rwanda ntacyo rwaba. Uretse Abongereza, Kagame kandi yavuze ko agaciro k�Abanyarwanda batagahabwa nabo, anavuga na bimwe mu bihugu nk�Amerika n�u Bufaransa. Yabasabye ko bakwiye gufata iya mbere mu kwerekana uko u Rwanda rukwiye kumera, ntibikorwe n�abo Bongereza cyangwa abandi. Kagame yanenze n�amafaranga ibyo bihugu bifashisha ko, nta rukundo ruyabamo, ahubwo bayatanga kubera imbabazi, umuntu yabizirinzeho. Icyo cyibazo kandi mu kugisubiza, Kagame yageze aho ajya mu by�intambara. Avuga ko u Rwanda rudatera hanze ko ariko iyo rutewe mu gihugu imbere rwakwirwanaho. Yongeyeho ko uwaba ashaka intambara wese yiteguye kumurwanya cyane cyane uzamuvogera mu Rwanda azicuza icyamuzanye. Abo banyeshuri bo muri kaminuza nabo babaye nka za nkomamashyi z�intumwa za rubanda, barayamukomera berekana ko bamushyigikiye Asubiza icyo kibazo cyamutwaye umwanya munini, Kagame yongeye no kwikoma itangazamakuru. Dore ko ari naryo ryagaragaje iby�icyo cyibazo. Yikomye amaradiyo atatangaje amazina ko nta kindi ashinzwe uretse kuba umuyoboro w�abatukana n�abavuga ubusa. Yayaburiye ko ariko hari umurongo atazarenga ko nibigera aho gutoba u Rwanda bizaba ari intambara. Abanyeshuri aho kuri stade ya kaminuza I Butare, bakurikije uburyo Kagame yasubije uwo munyeshuri mugenzi wabo kuri icyo cyibazo, bagize ubwoba ko bishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.

Innocent, Kampala.
[Umuvugizi]

5 comments

1 mongi josephu { 05.23.11 at 07:04 }

tubitege yombi,wenda yakibajije hari uko abiziho nkuko yabanje kumubaza ko hari icyo abiziho,ariko nawe ntakihutire kubaza byinshi nkaho yaba yabihagazeho.ino mu Rwanda uvuga ibyo wahagararaho kandi waba hari aho uhuriye nabyo,nabanze yige abone kwinjira mubindi igihe cyabyo ntarakigeramo.

2 tumayini { 05.24.11 at 15:47 }

None se icyo Kagame yavuze kitari cyo ni ikihe? Wagirango se ababwire ngo nimwihishe turapfuye? Nimurire ntituzongera kurya? Ntacyo tuzaba, tuzakoresha ubwenge n’amaboko yacu, kugeza igihe (kandi si kera) tuzaba tutagiteze amakiriro kuri abo batubeshya ko badukunze. Uvuze ukuri kwuzuye yabura ate guhabwa amashyi? Wowe se uri nde wo gupinga amashyi atangwa n’abanyarwanda? Nta wabiduhatiye, ibyo yavuze turabyemera, kandi turanamushyigikiye. Nimureke gusebanya, munenge ibyo kunengwa koko, nibwo muzaba mukunze iki gihugu Imana yaduhaye.

3 Kumiro Paul { 05.27.11 at 12:09 }

yemwe BANYARWANDA bavandimwe banjye,iyo iryo shyano ngo ni PREZIDA WACU urangwa n’ibinyoma gusa:Aho ageze yahagejejwe n’abo bazungu na nubu ni bo yiringiye akomeza kwitera hejuru asuzugura abenegihugu atwica uko yishakiye,atwiba,aturyanisha.Iminsi y’igisambo irabaze sha ,Abanyarwanda turambiwe ako gasuzuguro avuga ke.

4 kumiro paul { 05.27.11 at 12:12 }

yemwe BANYARWANDA bavandimwe banjye,iyo iryo shyano ngo ni PREZIDA WACU urangwa n’ibinyoma gusa:Aho ageze yahagejejwe n’abo bazungu na nubu ni bo yiringiye akomeza kwitera hejuru asuzugura abenegihugu atwica uko yishakiye

5 ugirashebuja { 06.04.11 at 15:29 }

Yemwe murekere aho uwabona aho twavuye n’aho tugeze ntiwavuga gutyo twe turi mu Rwanda tubona tumeze neza kandi tuyobbowe neza, biraduhagije muzaze mwirebere mureke kuvuga ibinyoma

Leave a Comment