Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo

Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago

Ikirangantego cy'u Rwanda

Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. Kuba u Rwanda n’ubutegetsi bwa FPR bwarawuhisemo mu nkubiri yarwo ngarurashusho (cyangwa se Public Relations) ni ukubera ko bazi neza ko uwo mugi uzabafasha guhura n’abantu benshi kandi n’abanyamakuru bavuye hirya no hino ku isi maze bakabona uburyo bakwirakwiza ibinyoma byabo bitabatindiye cyane cyane muri iki gihe ingoma ya FPR ihangayikishijwe n’ibinyoma byayo bikomeza kujya ahagaragara. Muli make dore uko gahunda yifashe n’icyo abanyarwanda bakunda urwababyaye bagombye kumenya no gukora.

Gutaramira Kagame mu ngando i Chicago

Guhera ku itariki ya 10 kugeza ku itariki ya 11 Kamena Prezida Kagame w’u Rwanda yaciye ingando mu gihugu cya America (camping in America) muri gahunda imuhangayikishije kuruta izindi mu gihe ubutegetsi bwe bumaze iminsi buregwa ibintu byinshi by’agahomamunwa, mu bya vuba harimo gushaka kwica uwali umukuru w’ingabo za FPR muli Africa yepfo Bwana Kayumba Nyamwasa, kwica umunyamakuru w�Umuvugizi Bwana Jean Leonard Rugambage, guca umutwe uwahoze ari visi-prezida w’ishyaka Rwandan Green Party Andreya Kagwa Rwisereka, kwirukanka ku mpunzi zahunze u Rwanda kubera ubutegetsi ruhorahoza bwa Kagame haba mu burayi no muli USA nk’ibiherutse kubera ku banyarwanda babiri baba mu Bwongereza aribo Musonera na Mugenzi, ndetse na raporo y’indege ya Habyarimana itegerejwe mu minsi ya vuba y’uko Kagame yaba yarategetse kwica President Habyarimana na Ntaryamira wo mu Burundi muli Mata 1994 n’ibindi byinshi.
Mu minsi ishize ambassade y’u Rwanda muli Canada na USA zimaze iminsi zigenda mu miryango nyarwanda zitanga amafranga ku mpunzi z’abanyarwanda bari mu majyaruguru ya Amerika babakangurira ko bazajya kwakira umukuru w’igihugu cyabo i Chicago kandi ko bazabarihira amatike y’indege cyangwa se ya bisi n’aho bagomba kurara. Ayo mafaranga yose akaba ava muli budget y’igihugu cy’ u Rwanda n’imfashanyo ibihugu bikungahaye nka USA n’Ubwongereza bitanga mu gufasha abanyarwanda mu kuva mu bukene, ariko ayo mafranga akaba ubu ajyanwa mu guhiga abanyarwanda no gukorera Public Relations ishyaka n’ubutegetsi bwa FPR.

Impunzi cyangwa intumwa za Kagame?

Mu banyarwanda bahagurukiye kujya mu munsi mukuru wa Kagame mu mugi wa Chicago harimo bamwe boherejwe na Leta ari abanyeshuri, hari n’abandi benshi baje mu bihugu bya USA na CANADA bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Kagame, bavuga ko yari abamereye nabi. Ariko noneho ubirebeye hafi wasanga abenshi ari abanyarwanda� bo mu bwoko bw’abatutsi ahubwo boherejwe n’ubutegetsi bwa FPR kugira ngo bigire nk’impunzi nyuma babone ibya ngombwa by’ubuhunzi n’imfashanyo y’ubuhunzi hanyuma bakomeze bakorere ishyaka FPR barwanya abaharanira demokarasi hanze baba barahungiye FPR mu bihugu byo hanze.
Ikigaragara ni uko abo bantu bamaze kuba benshi mu bihugu byo hanze cyane cyane muli USA, CANADA, UK, BELGIUM, ndetse na FRANCE. Uyu munsi wa RWANDA DAY uzagaragaza neza ibimaze iminsi byandikwa ku mpunzi ‘fake’ z’abanyarwanda zoherejwe n’ishyaka FPR mu guhiga abanyarwanda b’impunzi z’ukuri baba muri ibyo bihugu.

Twabyifatamo dute?

Abantu bose bashishikajwe n’ikibazo cy’umutekano w’impunzi z’abanyarwanda ndetse n’amwe mu mashyaka ya politiki nyarwanda akorera hanze no mu gihugu bahangayikishijwe n’iki kibazo cy’abantu biyita impunzi nyuma bakajya mu manama nshuramigambi y’ubutegetsi bwa FPR bugambiriye kwica cyangwa se kugerekaho ibinyoma impunzi z’ukuri ziba hanze.
Igihe kirageze kugira ngo abantu bihishe inyuma y’ubuhunzi bagambiriye gufasha ingoma ya Kagame kubeshya no guhungabanya umutekano w’impunzi nyarwanda bamenyekane kandi bashyirwe ahagaragara.
Umuntu wese uzi bene abo banyarwanda b’ibirumirahabiri bakorera goverinoma ya FPR nyuma kandi bakanavuga ko bayihunze akwiriye kubamenyekanisha kuko bene abo bantu nibo babuza impunzi nyazo umutekano.
Mwese nimuhaguruke rero, mwitabire kumenya abakorera Kagame mu bihugu murimo, mumenye abasabye ubuhungiro kandi bakorera uwo bavuga bahunze. Abo barihiwe amatike n’amacumbi yo kujya gutaramira Kagame mubamenye maze mubamenyeshe ibihugu basabyemo ubuhungiro kugira ngo dosiye zabo zikosorwe. Niba bakorera Kagame bafite uburenganzira bwo gutura muri ibyo bihugu ariko batagendera kuri statut y’impunzi kandi batamushyigikiye mu migambi ye mibisha. Iyi ngando yo gutaramira Kagame i Chicago, ndetse n’izindi ziteganijwe mu bindi bihugu nk’izabera mu Bwongereza mu kwezi gutaha, zigomba kutubera igihe cyiza cyo kumenya neza abo Kagame na FPR ye bakoresha mu migambi yo gukwiza ibinyoma ku mikorere y’ingoma ye n’iyo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda baba hanze baharanira igaruka rya Demokarasi mu Rwanda.
Buri wese rero nashyireho ake.

10 comments

1 benejuru { 06.12.11 at 08:03 }

Police and MI5 British victims of misinformation about Kagame.

Why UK police were duped in Rwanda`s assassination claims

BY GUARDIAN ON SUNDAY CORRESPONDENT
5th June 2011

Recently, sections of the press in UK published a story about the British Police warning two Rwandan exiles that they were at risk of being assassinated by the Rwandan government sparked more questions than answers as to the motive behind handling such kind of unsubstantiated serious allegation on another state through the media.
Secondly, though there is no account of evidence indicated by the British Police, the mention of a possible assassin being stopped and later let free by the UK Police at the Eurotunnel terminal on England�s South Coast is another hair rising allegation.
What kind of ammunition was this person carrying to execute his assassination plan, and what was the evidence that he was on the government of Rwanda assassination mission? Nothing!
Common sense tells me that if the alleged assassin had any of the above incriminating evidences, he would not be left free to go back where he had come from, but he would be kept to aid police get more information on the assassination plot and also be questioned to name his associates.
Plot by Rwandan dissidents
Early May, a political organization of Rwandan dissidents called Rwandan National Congress (RNC) circulated a document in Europe and North America asking Rwandans in Diaspora in those regions, to do all they can to deny the Rwandan government the existing good relations with outside countries more especially the UK and USA considered to be giving Rwanda considerable aid.
The document written in the local language by the defacto leader of RNC, Dr. Theogene Rudasingwa also called on elements opposed to the Rwandan government in the Diaspora, to report to the Police allegations of assassination attempts and harassment.
The UK police I am sure cannot fail to trace copies of the letter I am talking about which is enough evidence to show a systematically calculated build up of the alleged assassination attempt by the Rwandan government that never was.
An online newspaper known as Umuvugizi which was banned in Rwanda and now operating from Sweden and a mouth piece of RNC has persistently fed its readers falsehoods that the Rwandan government dispatched hit squads around the world to kill President Kagame�s opponents.
Last month, the paper specifically mentioned UK as one of the countries where hit squads were sent. It is therefore very likely that the UK police fell victim to such malicious propaganda manufactured intentionally by Rwandan dissidents and genocide fugitives with the sole intention of tarnishing the image of Rwanda and that of President Kagame.
The paper further mentioned names of Rwanda Government officials who were allegedly in London and held meetings to implement the plot of assassination. I am sure the UK police can easily verify if this is true, and my take is that again, such accumulated and consistent romours were eventually believed by the police.
Who are the alleged assassination targets and why?
The two individuals mentioned namely Rene Mugenzi and Jonathan Musonera are hardly known individuals both in the UK and in Rwanda, leave alone qualifying as Rwandan dissidents or critics. What is known is that the duo arrived in the UK in search of green pastures but as most people from the African continent, do, they claimed to be asylum seekers which usually permits them to be granted legal stay given that they hailed from a country that had just come out of war and genocide.

2 furaha { 06.12.11 at 10:28 }

turashak kumenya uburyo bworoshye twakoresha kugira ngo tujye tubamenyesha abantu nkabo bgize impunzi bagahabwa yewe n’ubwenegihugu kandi arabakozi ba FPR abantu bamwe n’abamwe turabzi . Ikindi turasaba ko mwakora ibishoboka byose mukamenya liriya dini ryitwa ZION TEMPLE limaze kwamamara mu bihugu byo hanze kandi ryihishe inyuma ya FPR

3 jamaa { 06.13.11 at 03:21 }

umva rero abanyarwanda Bose Bari Hanze Y’igihugu cyanecyane Canada<Usa,Belgium,Uk na handi Nimwe muteza Ibibazo Murwanda.Twebwe twitorera Perizida Abanyarwanda twese,abahutu, abatutsi,ndetse nabatwa,nabandi bose bumva bujuje ibyangobwo byokuba abanyarwanda.hanyuma mwe muhunga igihugu cyanyu Gifite amahoro Twabita Iki? njewe Mbona Umuntu Uhunga kubera Amafuti ye,cg Indanini,ariwe Mpuzi "fake"

4 yeye bugali { 06.13.11 at 12:12 }

Uwanditse iyi nkuru n’imbwa n’uwabumbyaye yabyaye imbwa

5 sabin { 06.14.11 at 03:05 }

ariko mwarekeye aho Kubeshya? Rwanda day ni umunsi wihariye Presida yahariye abanyarwanda baba mu mahanga, yabasuye nkuko ajya asura uturere dutandukanye mu gihugu, rero opposition ikaba ari ikinyamfu yumva yakubiswe ku kabuno kuko yari izi ko ariyo yonyine ihafite base, president akaba yatumye abantu bose bahurira kuri uyu munsi ngo baganire kuri progress y’amajyambere y’igihugu.
niyo mpamvu Rudasingwa yari yakanuye amaso abona ko byamurangiranye.
ibyo kubeshya abantu ngo opposition iraharanira democracy byo bigomba gusobanuka neza ko ari ibinyoma, ni opportunitsic tendencies z’abantu ku giti cyabo bagiranye ikibazo na president Kagame noneho bagashaka kubizana mu banyarwanda bose.

6 Uwamahorokuribose { 06.18.11 at 04:22 }

Ese wowe wanditse iyo nyandiko ivuga ko Prezida w’urwanda arihira abantu hoteli n’ingendo ngo agamije guhungabanya umutekano w’abandi b’anyarwanda!!! mwaretse gukomeza kuba injiji no guhora mumatiku adafite aho azageza igihugu cy’urwanda!!! reka nkubaze hari uwo begeze baheza kuza kureba cyangwa kubaza ikibazo runaka waba ufite? niko mubyavuzwe no mubyabaye wegeze wumva hari imigambi mibi umukuru w’urwanda yasabye abaraho bose kujya gukora? cyangwa yabasabye gufatanya aho bari hose nk’abanyarwanda guhaguruka bakubaka igihugu cyabo kigatera imbere? ahubwose ko ariwowe numva ufite imigambi mibisha ngo nimuhaguruke mumenye abo bose bagiyeyo hahahah mubagire mute “MUBATEME?” ahubwo wowe bakumenye bagusengere kuko niwowe ucyibitsemo imico mibi, ahubwo haguruka nawe uze ufatanye n’abandi kubaka urwakubyaye ureke guhora mw’icuraburindi ritazagira icyo rikugezaho!! Imana ikongerere ubwenge n’ubushishozi umenye ikiri ikizima.

7 SAM { 06.20.11 at 10:49 }

agahuru kimwa kahiye.
UBWENGE BUKE MUGIRA NIBWO BUZABAHEZA HANZE

8 muhire jean paul { 06.21.11 at 06:13 }

um ariko ko commentaire zose zirengera uruhande rumwe aho nimwaba murobanura muge muziduha zose

9 batinya,nyaa ntare { 06.22.11 at 09:13 }

Nukuri kandi banyarwanda,ndemera ko abantu bandika bashyigira kagame ko arumuyobozi mwiza,numwana we numugore we.kuko niba uba murwanda ukareba ukuntu abantu tuba mubwoba tuyoborwa nigitugu biratangaje!!Turibacye twakwikunze twakabanye neza kuburyo twihagarara ho ibindi bihugu bikadutinyira ubufatanye bwacu nurukundo dufitanye; Kambahe injyero muzi,kagame na mashumi ye yaragiye anjya mu gihugu Cyu bugande bahoreza benabo bantu baza badahunze beshi baburabuza ubuyobozi bwibugande butuma bafata icyemezo gutinda guha ibyangombwa byubuhunzi abanyarwanda.uretse ko abagande bazi utuyeri twa kagame ,byose babikora bitonze banabisuzugura.Ndasaba gutukana mubireke turebe ukuri. Koko kagame arica arahotora arashimuta ?niba ataribyo bosobanure udatukanye.bigaragaza ko abafana ba kagame bakwiye kwihangana bakaraba ko turi mucyinyejena cyijijucye.kwiyemera nokwibeshya ko ataribyo.Urarya amashirinjyi ya sitani ayayaruka.ndababuriye.mwibuke kagame abantu yarafite abuse barihe ninde umwemera?abakamwemeye baracecetse abandi barahunga.harabatamuzi.namwe muzamu�enya.inkoni ukubise mucyeba uyirenza urugo.

10 kirabo { 06.23.11 at 08:56 }

hey all,ariko iyi website niyi umuntu kugiti cye cyangwa
kuko iyo umuntu agiye muri politics yirinda kwereka abantu uruhande ahengamiyeho none ndabona iyi website yo ibyo itabyiayeho
nanjye ari abanyarwanda bagiye hanze ari abarihano ari kagame cyangwa kayumba bose mbafata nkabanyarwanda ahubwo ikiriho kubamarisha ni nda nini kandi niyo mpamvu na kubuyobozi bwa habyarimana habayeho aya mateka yabay nuko byatangiye rero umuntu wese yahunga kuko hano harenze abanyarwandwa bagufi

Leave a Comment