Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — PDR Ihumure


Maneko za Kagame zahagurukiye gusenya ishyaka PDR IHUMURE

par Kyomugisha.
Ikinyamakuru Umuvugizi.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko za Kagame zamaze kumena akayabo katagira ingano mu gusenya abatavuga rumwe nawe, binyuze mu kubatesha agaciro, kubahimbirwa ibyaha hamwe no guca intege abo banyapolitiki bakoresheje bagenzi babo.

Nk�uko tubikesha zimwe muri maneko za Kagame kandi zizewe, zivuga ko bamaze kumena akayabo katagira ingano mu banyapolitiki batagira benshi babasaba kwitandukanya nabo hamwe no kubafasha kubahimbira ibyaha.

Muri abo banyapolitiki bagezweho mu kwibasirwa ni Bwana Paul Rusesabagina Umuyobozi wa PDR IHUMURE na bagenzi be bafatanyije muri iryo shyaka, bagambaniwe cyera na bagenzi babo bakoreshweje na maneko za Kagame.

Amakuru atugeraho yemeza ko umwe mu bayobozi b�iryo shyaka yaba yarakoreshejwe na maneko za Kagame bakorana imishyikirano ikomeye mu Burayi hamwe no mu Burundi, anategekwa no guhura na bamwe mu bayobozi ba FDLR muri Kongo, ibi byose akaba yarabikoraga rwihishwa, agamije kwanduza no gucisha umutwe Rusesabagina na bagenzi be mu nyungu z�inda.ahawe na maneko za Kagame.

Amakuru atugeraho na none yemeza ko izo za Maneko ziherutse gusuka akayabo gatubutse mu banyapolitiki bazwiho kutavuga rumwe na Kagame, kugira ngo bagende babiba umwuka mubi yaba mu banyarwanda cyangwa mu banyamahanga, babangisha ba Rusesabagina hamwe na bagenzi babo bo muri RNC.

Ibi byose bikaba bikorwa mu nyungu za Kagame, kugira ngo arebe uburyo yagenda ateranya abo banyapolitiki twavuze haruguru, kugira ngo babangishe abanyarwanda hamwe n�abanyamahanga baba bavugana, k�uburyo amafaranga menshi yamaze gusukwa nizo za maneko mu mpunzi z�abanyarwanda zari zizwiho kutavuga rumwe na Kigali, kugira ngo abe ari zo zirwana uru rugamba rwo gusenya abo bagabo n�amashyaka baturukamo.

Ikindi ni uko abashaka gusenya PDR IHUMURE bafatanyije nabandi banyarwanda bari bazwiho ubunyangamugayo mu gikorwa cyo gusenya RNC, k�uburyo bo batangiye urwo rugamba bucece bagenda bayisenya rwihiswa yaba mu biro bikomeye mu bihugu byo mu Burayi na Amerika hamwe no mw�itangazamakuru, bakaba baranabemereye gukomeza kutavuga neza Kagame nk�uko bari basanzwe babikora, ariko mu nyungu z�ukutagaragara ko baguzwe, kuko ari byo bituma ibyo bavuga bigira agaciro.

Ikinyamakuru Umuvugizi kikaba kimaze kumenya ko maneko za Kagame zimaze gutegeka igipande cyazo kiba muri PDR IHUMURE kwandika urwandiko ziyisenya kandi zinashingira k�ubufatanye bwayo na RNC, bityo kandi iyo ntambara bakaba bagomba kuzayikomeza bafatanyije n�ikindi gice twavuze haruguru, bashinja ba Rusesabagina, Gen BEM Habyarimana, Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Rudasingwa na Dr Gahima ibyaha bitandukanye, mu nyungu za Kagame, bakoreshejwe nako kayabo akenshi kaba katurutse mu misoro yabanyarwanda n�imfashanyo z�abaterankunga.

[Umuvugizi]

January 14, 2011   3 Comments