Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Posts from — June 2011


Rwanda: Hari impamvu Kagame na FPR ye bakoresha abana nka Dan Munyuza mu bwicanyi bwabo

Amajwi yafashwe yerekanye ku buryo busasubirwaho uruhare rukomeye Dan Munyuza na Jack Nziza bagize mu gushishikarira gutegura no gushyira mu bikorwa iyicwa (n’ubwo ryabapfubanye) rya Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo. Umulisa azi Dan akiri muto nk’uko yabitangaje. Biriya byo kwica yabitojwe ate? Na nde?
Jeanne Umulisa arasaba abanyarwanda kwitondera bariya bashaka kujyana abana babo mu matorero kuko bishobora kuzabagirira ingaruka zikomeye.

Dore inyandiko zimwe usangamo amajwi yerekana uko Dan Munyuza, Jack Nziza n’abandi… bateguraga iyicwa rya Kayumba Nyamwasa:

June 26, 2011   No Comments

Twibaze ku ngaruka z’amatorero ya Kagame ku rubyiruko – Dan Munyuza ntiyari azi kwica, yarabitojwe

Jeanne Umulisa yavuze ku mpamvu zituma Kagame na FPR ye bihatira kureshyareshya urubyiruko barujyana mu ngando no mu matorero. Hano arasobanura ukuntu umwana Dan Munyuza yabonye abyiruka yitonda ubu yahinduwe umwicanyi ruharwa nk’uko byagaragaye mu majwi yafashwe atabizi igihe bashakaga kwicira Generali Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo.

June 25, 2011   No Comments

Rwanda: Ingando za FPR ya Kagame ni izo kwamagana

par Jeanne Umulisa


Kagame n’abe bafite ubuhe burere bashaka gutoza urubyiruko mu ngando n’amatorero? Munyangire, ubwicanyi, ubushizi bw’isoni… nibyo bisigaye biranga ingoma ya Kagame. Ababyeyi bakwiye gusesengura impamvu fpr yahagurukiye kureshyareshya abana babo. Bitondere ibyo fpr ishaka gubapakira mu mutwe. Jeanne Umulisa aratanga urugero rw’ukuntu Dan Munyuza yari umwana witonda, none fpr ikaba yaramuhinduye serial killer nk’uko amajwi y’itegura ryo kwica Kayumba Nyamwasa abyerekana.

June 24, 2011   8 Comments

Rwanda: Ubutumwa ku babyeyi – Mwitondere abajyana abana banyu mu matorero

Musonera arasaba ababyeyi gushishoza bagasesengura imigambi yihishe inyuma y’ingando n’amatorero abambari ba Kagame bareshyamo urubyiruko batabyumvikanyeho n’ababyeyi.

June 23, 2011   8 Comments

Urubanza rwa Victoire Ingabire rwarasubitswe

Ingabire arazira ibitekerezo bye

Ku wa 20/06/2011 Umuyobozi wa FDU Inkingi Ingabire Victoire yongeye kwitaba Urukiko Rukuru ari kumwe n�abasirikare 4 bo muri FDLR bamushinja. Muri urwo rubanza, Me Gashabana Gatera umwunganira yasabye ko bahabwa ikindi gihe cyo kunonosora dosiye kuko icyo bahawe ari gito, kandi n�abamwunganira b�abanyamahanga bakaba bataritegura neza kubera ko iyo dosiye iri mu rurimi batumva rw�ikinyarwanda. Ingabire ubwe yivugiye ko yiteguye kubeshyuza ibinyoma bamuhimbiye bifashishije Vital Uwumuremyi, Tharcisse Nditurende, Noel Habiyaremye na Karuta.

Umva Victoire Ingabire asobanurira urukiko impamvu iburanisha rye rikwiye gusubikwa

Ingabire yavuze ko ubushinjacyaha bumaranye abo bamushinja amezi 20 bubafunze. Akaba adasaba amezi 10 nk�ayo ubushinjacyaha bwamaranye dosiye ye, bityo ko ari we ukeneye igihe gihagije kuko abamushinja bo bemera icyaha bakaba badakeneye igihe cyo kwitegura, ariko we akaba atacyemera. Yabwiye urukiko ko yabujijwe uburenganzira bwe bwo kuvugana n�umuryango we no kwandikirana, akaba atari we watinza urubanza kuko afunzwe arengana.

Abaregwa hamwe nawe twavuze haruguru n�ababunganira bavuze ko bakeneye ubutabera bwihuse. Ko abacamanza badakwiye kwita ku nyungu z�umuntu umwe. Ariko nabo bavuze ko kunganirwa kwa Ingabire no gutegura dosiye ari uburenganzira bwe, n�urubanza ntirushyirwe kure.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Ingabire adakwiye kubwitwaza, akomeza kuvuga ko mu bitinza urubanza harimo no kuba bazana ibimenyetso bishya. Bwavuze ko yahabwa igihe ariko ntihazongere kubaho impamvu yatuma umunsi w�iburanisha wimurwa.
Mu gihe urukiko rwari rumaze kumva impande zose, rwagiye kwiherera, rugarutse, Ingabire abasaba ko bakwiye kumusabira polisi ikajya ireka kubambika amapingu bari mu rukiko baburana. Perezida w�Inteko yaburanishaga yavuze ko n�ubundi ibyo bintu bitemewe ariko ntiyabifasheho icyemezo. Yahise atangaza ko urukiko rusanze ukwezi kumwe kudahagije kandi hazanakurikiraho ikiruhuko cy�ubutabera. Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 05/09/2011, ariko umucamanza avuga nta yindi mpamvu bakwiye kuzitwaza yo kurusubikisha.

Kyomugisha.

[Umuvugizi]

June 21, 2011   No Comments

Abana b’u Rwanda ku ngoyi ya Paul Kagame

by Habimana Rukundo

Poor child in Butare - Rwanda

Uyu mwana ni uw’i Butare. Abana ba rubanda rugufi rutuye mu cyaro baricwa n’inzara n’ubutindi mu gihe abo mu nda y’ingoma batuye i Kigali bakomejwe kwicwa n’umurengwe.

Umunsi Mpuzamahanga w�Umwana w�Umunyafurika wari ukwiye guha isomo Abanyarwanda. Abana b�u Rwanda bose bakagira ubutwari bwo guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma ingoyi y�ubwicanyi, uburetwa, ifungwa, iterabwoba n�ubundi bugome bwinshi bwimitswe n�ingoma ya jenerali Paul�KAGAME.�Jenerali Kagame n�abafatanyabugome be kandi bari bakwiriye kugira umutima wicuza, bagahagarika ubugome n�ubugizi bwa nabi bakomeje gukorera rubanda.

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka, hizihizwa�Umunsi Mpuzamahanga w�Umwana w�Umunyafurika. Hibukwa by�umwihariko abana b�Abirabura bo mu gihugu cya Afurika y�Epfo biciwe mu mujyi wa�SOWETO. Abo bana bakaba bararashwe na ba gashakabuhake b�Abazungu bari barabakandamije cyane kubera politike y�ivanguramoko �Apartheid� yari muri icyo gihugu. Abo bana bagize ubutwari, barahaguruka, bajya mu mihanda bamagana ku mugaragaro iryo vangura ryabakorerwaga harimo guhezwa mu mirimo itandukanye, ivangura mu mashuri, mu maresitora baguriramo ibiryo, mu modoka zigenderwamo n�abagenzi no mu bindi byinshi.

Muri ibi bihe, iyo urebye ubugome, ingoyi, iyicwarubozo, uburetwa, ifungwa, iterabwoba n�ubundi bugome ndengakamere ingoma y�umunyagitugu jenerali Paul�KAGAME�akomeje gukorera Abanyarwanda, usanga ntaho bitaniye na politike y�ivangura �Apartheid� yari yarimitswe na bagashakabuhake bo muri Afurika y�Epfo. Ndetse Kagame we abasumbije ubugome kure kuko kuva isi yabaho, nta wundi muntu wishe amamiliyoni y�abantu nk�abo�KAGAME�yishe; nta wundi muntu washoje intambara ku mugabane wa Afurika nk�izo jeneraliKAGAME�yashoje mu karere k�Ibiyaga Bigari. Muri make ni�HITLER w�Afurika�uretse ko yakoze ibibi byinshi biyingayinga ibya Hitler wo mu Budage.

Kagame yimitse ivangura mu mashuri

Jenerali�KAGAME�yakunze kwigira nyoni nyinshi abeshya ko ubutegetsi bwe butavangura mu burezi. Yakunze kwihisha inyuma y�ibinyoma abeshya Abazungu ngo mu Rwanda nta moko ahari. Muri uyu mwaka ariko, ikinyoma cyaramushibukanye nka wa mutego mutindi ushibukana nyirawo. Ubwo yihaga gukuraho buruse z�abanyeshuri biga muri kaminuza, byagaragariye buri wese ufite amaso ahumutse n�amatwi yumva ko kiriya cyemezo cyari kigamije kurushaho gupyinagaza abana b�Abahutu.

Impamvu akaba ari uko ari bo bonyine basanzwe badafite izindi nzego zibafasha mu myigire yabo. Abana b�Abatutsi bo barihirwa na FARG, naho Abatwa na bo bitabwaho ngo kuko bahejejwe inyuma n�amateka. Mu mashuri abanza ya Leta abana ntibacyiga umunsi wose, ahubwo basigaye biga igice cy�umunsi, bamwe igitondo abandi ikigoroba. Muri make, ireme ry�uburezi ryarahatakariye. Ibi byatumye aya mashuri aharirwa rubanda rugufi, asigara yigwamo na bene ngofero. Abana b�abategetsi n�abandi basangirangendo bo mu kazu k�Abasajya biga mu mahanga kubera ko bazi neza ko amashuri yo mu Rwanda asigaye ari baringa.

Urugero rwa mbere ni�CYOMORO�cya�KAGAME�ubwe. Yiga muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika, ntiyiga Science n�Ikoranabuhanga nyamara ise KAGAME�ari byo yahinduye icyivugo mu magambo mbwirwaruhame ahora ageza ku Banyarwanda no ku banyamahanga. Abana b�abandi bayobozi n�ibindi bikomerezwa muri mafiya FPR na bo biga mu mahanga i Burayi, mu Buhinde, mu Bushinwa, muri Canada, muri Afurika y�Epfo n�ahandi. I Bugande ho habaye nko mu Rwanda, ndetse hari yo amashuri amwe n�amwe yigwaho n�Abanyarwanda kuruta Abagande. Ayo mashuri uzayasanga cyane i Masaka, i Mbarara, i Makerere, n�i Kampala. N�ubwo amashuri yo mu Rwanda asigaye ari baringa, ntibibuza ingoma ya�KAGAME�guca ababyeyi b�abana ibya�MIRENGE�ku�NTENYO�bagamije kubapyinagaza. Ngiyo imisanzu y�uburezi, agahimbazamusyi k�abarimu (batabaha), amafaranga y�inyubako, ay�amasomo ya nimugoroba (cours du soir) (yabaye itegeko!), ay�ibitabo, ay�indangamanota (bulletin), ay�imyeyo n�imikoropesho n�ibindi uruhuri. Cyakora abantu bakanyakanya bagiye bagerageza kwishingira amashuri yigenga, abana bakiga amasaha menshi kandi neza. Rubanda rugufi nibo bahapfira kuko biga nabi bigatuma badatsinda maze bakabashukisha kwiga imyaka icyenda (nine years).

Ingengabitekerezo nk�icyaha cy�inkomoko ku banenga�KAGAME

Mu gushaka kurushaho gukora iterabwoba ku Banyarwanda no ku banyamahanga,�KAGAME�n�abidishyi be bacuze umugambi mubisha wo guhimbira umuntu wese ubanenze ibyaha bitabaho. Ibyaha bakunze gukangisha cyane akaba ari�ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri, iterabwoba, guhungabanya umudendezo w�igihugu, gukorana na FDLR n�ibindi.

Ibihumbi by�abantu b�inzirakarengane bafungiwe ibi byaha-bicurano. Gusa abazwi cyane kandi bakunze no kuvugwa ni abanyapolitike, abanyamakuru n�abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu. Benshi muri aba bana bafashwaga n�izi nzirakarengane bararirira mu myotsi, abandi barigunze, hari ababayeho nabi ndetse n’ababuze ubufasha mu mibereho no mu myigire yabo. Hari abandi bana babayeho mu muhangayiko uturutse kuri Kagame warenganyije nkana ababyeyi babo. Twavuga�nk�abana bwite ba Madame Victoire INGABIRE�Umuhoza, Me�Bernard NTAGANDA, D�o�MUSHAYIDI, Th�oneste�NIYITEGEKA, Charles�NTAKIRUTINKA,�Agnes UWIMANA�NKUSI, Saidathe�MUKAKIBIBI�n�abandi benshi cyane.

Ingoma ya Kagame ikomeje guhohotera abana

Abana b�Abanyarwanda bakomeje gukorerwa ibikorwa bibi by�iyicwarubozo birimo no gufatwa ku ngufu. Abana benshi barashimutirwa ku kirwa cya Iwawa, bagateshwa amashuri yabo, bagatandukanywa n�ababyeyi. Nk�uko bivugwa na bake mu bana babashije gutoroka kuri icyo kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, ngo iyo hagize abana bibasirwa n�abasirikare babarinze, abo bana barabahambira bakabajugunya mu Kivu mu mazi. �Bagaburirwa duke kandi bagakoreshwa imirimo ivunanye y�agahato�. Ni ko abo bana batorotse bavuga.

Kuri ubu hashyizweho itegeko ko abana barangije amashuri yisumbuye bajyanwa mu ngando. Ibikorerwa muri izi ngando ni akumiro : �abana b�abakobwa barahohoterwa bitavugwa�. Nk�uko bamwe mu bana bagiye muri izo ngando babivuga, ngo bababyutsa mu ruturuturu bucyijimye, bakabirukansa kuri mucaka. Abakobwa barwaye kimwe n�abandi batazi kwiruka basigara inyuma. Abasirikare babashoreye bakabakurura, bakabahugika mu bihuru n�amashyamba by�aho bakorera ingando, bakabasambanya ku ngufu. Hari abashobora kuba barahanduriye SIDA. Kandi ngo ntaho baregera!

Guhohotera abana byahindutse nk�ifunguro ry�ingoma ya Kagame

Kuva jenerali�KAGAME�n�abafatanyabugome be bakandagira ku butaka bw�u Rwanda, abana ntibongeye kugira amahoro. Aho yanyuraga hose yabatsemberaga ababyeyi, bagasigara ari imfubyi zitagira kirengera. Hari n�abo Inkotanyi ze zafashe ku ngufu, bamwe zibica urubozo (Ubutaha tuzabagezaho urutonde rw�abagiriwe nabi muri ubwo buryo, dutangaze n�amazina ya bamwe mu basilikari babigizemo uruhare).

Ubwo intambara yashojwe na�KAGAME�yari imaze guhagarara, nyuma gato ya 1994, abana benshi b�abakobwa bashimuswe n�abasirikare ba�KAGAME�. Hari abo bakuraga mu ngo iwabo, hari n�abo bashimutiraga ku mashuri aho bigaga. Twabanje kujya twibwira ko nibamara kubakorera ibya mfura mbi bazabarekura, ariko si ko byagenze kuko abakobwa bashimuswe bose nta n�umwe bagaruye. Nyuma yo kubahohotera, babishe urubozo. Abana b�abakobwa barashimuswe mu bigo by�amashuri byari byaregerejwe inkambi z�abasirikare b�Inkotanyi. Barashimuswe za Kigali, za Kabgayi, za Nyanza, za Butare, za Nyundo, za Byimana n�ahandi henshi.

Umwanzuro

Kubera ko ubugome bw�ingoma ya jenerali�KAGAME�n�inkoramaraso ze bakoreye mu karere k�Ibiyaga Bigari burenze ukwemera kandi na n�ubu bakaba bakibukomeza, birakwiye ko Abanyarwanda bose, iyo bava bakagera, guhera ku bana b�incuke kugeza ku basaza n�abakecuru rukukuri, bahagurukira rimwe bakamagana ingoma y�igitugu ya Kagame.

Abanyeshuri bafatira urugero ku bana b�i�SOWETO�muri Afurika y�Epfo, bakamagana ivangura�KAGAME�yimitse mu mashuri n�amafaranga ahanitse basaba ababyeyi mu rwego rwo kubananiza. Abanyarwanda bagishyigikiye Kagame bamwitarura, bakamuha akato, agasigara wenyine nk�ingata imennye.

June 17, 2011   1 Comment

Abishi ba Kagame muri Afurika y’Epfo basesengura uko bapanze gahunda yo kwicira Kayumba Nyamwasa iwe mu rugo

Shefu ari i Kigali. Intumwa ye muri Afurika y’Epfo iramubwira uko bapanze gahunda yo ‘gukora akazi’. Umukobwa wo mu rugo arategereje nta kibazo. Abicanyi baterejwe nabo ni uko. Umupolisi ubafasha yabahaye imbunda zo gukoresha. Ingamba ziruzuye. Nta gukomeretsa. Bagomba gupima ahica.
Ikindi kandi: nibarangiza ako kazi, hari ibindi biraka nk’ibyo byinshi bibategereje.
Tega amatwi uko bajya inama y'ukuntu abo batereje kwicira Kayumba Nyamwasa mu rugo iwe bazabigenza

- Hallo!
- Hum, wari wasinziriye?
- Hum, nari ntangiye gufata agatotsi ubundi ngiye kuyifata iracika.
- Burya nari busy umpamagara,…
- Eeh!
- Ngira rero dupange gahunda bariya bagabo bavuze bazayikora
- we buriya ni ukubaha…, ni ukubareka bakagenda bagakora tukareba uko bigenda icyangombwa nuko twe tuba twabahaye ibishoboka byose. Tukababwira uko bimeze bakagenda bazi ko atari ukwatisha ari ukujya gukora umuntu ariyo.
- ubwo se baravuga ko bazabigira bate?
- bo barabageza ku irembo binjire. Hanyuma nabo bafite aho tuzahurira twavuganye sinshaka kuhavuga izina.
- Hum, n’amaguru?
- Ya, bo bazinjira namaguru. Erega ntabwo ari kure, irembo si rinini cyane.
- Hum
- Hum
- uhumm!
- Hanyuma nibarangiza akazi tuzahurira aho twavuganye, mbahereze ibintu byabo bisigaye hanyuma mfate akayira nabo bafate akayira bajye iwabo. Ubwo ni ibyo.
- Nta modoka bafite?
- Imodoka banze kuyizana, hum
- aha
- imodoka bara… erega ntabwo wabategeka uko bage…bagomba kubigenza. Na gahunda yo kujyana nabo ntabwo twari tuyifite. Bo bashakaga ngo bajyeyo, bazashake umwanya wabo ku cyumweru bagende bakore ibyo bakora hanyuma bazaze bambwira uko byagenze. Njye nsanga bitazashoboka, na alternative ntabwo nari kumenya niba babikoze cyangwa niba batabikoze. Nicola ati njye nzabatwara mbageze hahandi noneho mukore akazi duhurire ahandi.
- Nonese udafite imodoka ngo ahereko yihuta, uribaza ko …
- Urabona aho tuzahurira kuva mu rugo ntabwo ari kure, ntabwo ari ku…ni bugufi. Kuko ahantu atuye hagira amarembo abiri. Niho usohokera, kuri iryo rembo ntabwo ari kure cyane. Ni nk’iminota itatu,ine wihuta kugera aho nzabategera nyuma nkabashyira mu monoka njye nkabatwara. Udahari kure ya… ntiwamenya ko banagiyeyo.
- None se hummm… hazinjira bangahe
- bazinjira ari batatu. abazinjira munzu simbazi ariko abo njye nzageza ku irembo bakajyayo ni batatu.
- Bose bafite ibya ngombwa?
- Huum bose bafite ibya ngombwa. Kwanza ibyangonbwa babihabwa na wa wundi w’umupolisi. Nizazindi bagenda bafata abantu bibisha cyangwa bicisha bakajya bazibika, nizo bazikoresha.
- Hmm
- Hmm, utabizi nta buryo bwo kuzikurikirana.
- Hmm – Yeee
- OK! Uwo nawe azinjira?
- Uwo mupolisi? – Hmm!
- uwo mupolisi se azinjira ahubwo?. Uzinjira ni umuntu wo ngaho utamenya uko ateye ureba asa n’umuntu unywa iki se, nk’urumogi cyangwa se ibindi ibintu ntazi. Nka kanywamazi.
- Hum! OK!
- Niwe uzinjira ahubwo.
- Ariko ni ukubabwira… Nyine ba… ba… eeeh… ariko uzajya kujyayo ari uko ababwiye ati barahari.
- Umukobwa nk’uko nakubwiye ejo tuzahura saa tanu. Kandi ibyo twari twamwandikiye ni ukumenya ko ahari mbere na mbere y’uko ajya guhingura. Nawe aravuga ati nimuba muri munzira cyangwa iminota mirongo itatu mumenyeshe ko mugiye kuza hanyuma nimuhagera mumbwire nanjye mbabwire. Ubwo nigahunda ni uko imeze ntakundi. Urumva nawe yabatubuza ngo atwemerere tuze uwo dushaka atariyo. Urumva ntabwo byashoboka.
- Hmm
- Ari nayo mpamvu twamubwiye.
- … niyo yasohoka ari butinde, buriya yababwira ati nimuze akabashyira ahantu, bagategereza aho ari butahire hose.
- yee, aho ari butahire.
- …mu kazi ke
- Hmm, n’ubundi. ntacyo ejo, tuzavugana n’umukobwa ntabwo yanyangiye we nta kibazo afite. Abasore be akababika mu cyumba cye muri ako kazu ke hanyuma igihe cyajya kugera akabakingurira bakinjira sicyo kibazo rwose. Ari nayo mpamvu banamwishyuye.
- Ariko hazajya hi…
- Hmm?
- Hajye hinjira umwe umwe ariko.
- Hi, hinji… munzu cyangwa ku irembo
- Ku irembo
- Umwe umwe, hamwe byatera ikibazo. Urabona habaye hari umuntu umwe, igifunguzo ari kimwe, byakomera. Ese umwe yagiha undi ate? Nshaka bagende biciraho nkaho bahatuye akingure binjire. Binjire icyarimwe nkaho batuye aho bugufi.
- Ok
- Hmm, Hmm
- Muzabipanga neza.
- Hmm, njye ndumva nta kibazo bizatungana nta kibazo. wowe se…baramutse binjiye…
- Uzababwire uti hari akandi kazi kenshi katari hasi y’inshuro cumi
- Hmmm, urabizi ko arinabyo babonye ko ariho bazakura ifaranga, benda kurangiza bakavuga ngo nshake akandi.
- Karahari kenshi. hummm.
- Iyo ubahaye ikizere…
- Bazarangiza bajya nahandi
- Nahandi, eeeh kujya na hahandi kwanza bagombaga kujya ahangaha na hahandi urumva ko naho bahazi, naho bari bahazi.
- Ikibazo cya hariya byari… ngo ku muryango ngo hari abantu.
- Eeh! hariyo abantu, hari abantu. Urumva ntanubwo wagombaga koherezayo abantu batatu gusa, hakenewe umubare nk’uw’abantu batanu byibuze.
- Hmm!
- Hmm, ntabwo biba byoroshye.
- Kuva waza ntaraguhamagara?
- Ntabwo yari yahamagara sinzi impamvu. Ariko amaherezo azampamag… azampamagara ryari? Ubwo naba atampamagaye uyu munsi ubwo ntabwo azongera kumpamagara!
- Ntacyo… ntacyo turebe… reka twizere ko bizatungana ejo.
- Also uyu munsi hari abantu numvaga bavuga…
- Hmm!
- Ngo ambasaderi w’iki gihugu mu rwanda ngo yavuyeyo, yagarutse.
- Hmm
- Hmm, sinzi niba babiku…
- Ngo barahamagaye kumubaza…
- Yee
- ngo hano uko bimeze uko afashwe n’ibiki… ariko ibyo ntacyo bivuze.
- Ach, uko afashwe se uko afashwe… ahubwo nibyo nabirebe. Ni uwambazaga ndamubwira nti sinanabizi rwose.
- Hmm
- Hmm
- Ngaho reka, ubwo ahasigaye numara guhura nawe ejo kumanywa uzambwira…
- Hmm tuzavugana nzakuvugisha
- Tuvugane noneho …
- Dukore gahunda yose ya nyuma ya saa kumi nebyiri. Hanyuma nje nzakupa tuvugane… birangire.
- Hmm.
- Sawa sawa asante.
- Gisigaye gikunda isohoka hari nubwo bategereza kikaza saa sita z’ijoro. ntiwamenya.
- Eh! Ubundi arasohoka, ahubwo icyo ntazi, no ku cyumweru?
- Hmm, byashoboka biterwa na gahunda afite
- Biterwa n’abo ahura nabo na gahunda bafitanye, cyangwa… ariko ni hahandi tuzategereza se wowe… kereka niba…
- wowe muzavugane gusa… ah, ah… mushobora no kumubwira uti niyo utayifata turahita tumenya ngo uravuze ngo nituze.
- ah! nubundi aramutse ayifashe.
- hari ubwo kuyivugiraho bamwumva ariko ashobora kuyirekaho ugatelefona ntagusubize ukamenya icyo avuze.
- yee ukamenya ko yumvishe icyo uvuze
- yee, ibyo byose muzabyumvikaneho. kugira ngo batazagira icyo bakeka.
- ah! rek… reka roga. sinzi uko byagenda kundi. Ni ku cyumweru ni injiji ntiyumva icyatuma bidakorwa n’igituma we arusimbuka, kereka ibindi akora cyangwa…
- Kandi uzabigishe kugira mu mutwe
- hiin?
- Uzabigishe gupima mu mutwee!
- Gukina umutwe?
- Gupima mu mutwe
- Yee, gupima umutwe n’umutima. N’ubundi bigi…
- Bitazaba nk’ibya ba basenzi…
- Hmm, numva wowe niba wararashe mu kuguru, niba wararashe mu mugongo… urababwira uti muzapime aha… ahica ntimuzapime ahakomeretsa… bagenda babizi.
- Hmm, kandi ubwo ejo uzambwira nimurangiza imipangu yanyu
- N’ubundi nzakumenyesha. Nibiba bikerewe ni nka saa tanu z’ijoro…
- Ok
- Asante sana

June 17, 2011   No Comments

Gervais Condo (Rwanda National Congress) ku bwiyunge bw’abanyarwanda

Tega amatwi ikiganiro cya Gervais Condo ku bwiyunge (reconciliation) bw'abanyarwanda

Gervais Condo ni umujyanama muri komite y’agateganyo ya Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress), akaba no mu itsinda rishinzwe diplomatie muri platforme ya RNC na FDU-Inkingi, aravuga ku kibazo cy’ubwiyunge (reconciliation) mu banyarwanda..
Aribaza ati:
Ese biriya bintu bavuga abategetsi b’i Kigali bakora ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda byaba bihwitse?
Igisubizo cye ni: “Njyewe ndavuga nti ntabwo ari byo. Ntabwo aribyo: ibyakozwe kugeza ubungubu ni nk’uko wafata igisebe cy’umufunzo ukagenda ukagipfuka n’i bandage nziza y’umweru, ukabwira umuntu nko nagende ngo yakize. Ntabwo ari byo. Bishaka ko wafata cya gisebe, ukacyoza neza, washaka uwo muntu akababara ukamutoneka, warangiza ukamushyiriraho umuti, ukabona kujya gushyiraho iyo bandage.”

Condo akomeza asobanura ko kugira ngo abantu bagire koko ubwiyunge, hagomba:
- Kwemera icyaha koko
- Kwicuza icyo cyaha
- Gusaba imbabazi

Ati: “Ikibazo dufite gikomeye cyane kitubuza n’ubwo bwiyunge, ni uko tutabanza kwemera ko twanakoze n’icyaha.
Ahubwo icyo cyaha cyacu kikabamo kuba ufite ikinyabugabo; kwerekana ko uri akagabo!”

Kudashobora kubona ko hari ikibi wakoze no kutabasha kwishyira mu mwanya w’abandi ni ikibazo gikomeye cyane.

Mu magambo arambuye, Condo arerekana ukuntu chosen glory (Kwivuga ibigwi) na chosen trauma (Agaterantimba) byagiye bisimburana mu bahutu n’abatutsi mu mateka yu Rwanda: Ingoma ya cyami, Revolusiyo ya 1959, Ikibazo cy’abakiga n’abanyenduga, Revolusiyo mvugururamuco yo muri ’73, Intambara yo muri 1990-1994 n’ubutegetsi buriho ubu bwa FPR-Inkotanyi.
Kugira rero ngo tuve muri ibyo bya gatebe gatoki y’urudaca, birashaka ko abanyarwanda twicara tukavuga kuri ibyo bibazo byose, cya gisebe tukagitoneka tukabona gushyiraho umuti w’ubwiyunge.

June 16, 2011   No Comments

Amajwi yafashwe igihe abicanyi ba Kagame bajyaga umugambi wo kurara biciye Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo

Ni “emergency”! Kayumba agomba kurara apfuye kandi bakamutsinda mu bitaro aho arwariye ibikomere yatewe n’abamurashe bakamuhusha. Abantu ba Kagame bemeranyijwe n’abasore bashaka gutuma kwica Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’epfo ko bagomba kubanza kubaha amadolari ibihumbi 250, barangiza gukora akazi bakabaha andi nkayo. Yose hamwe ni kimwe cya kabiri cya miliyoni y’amadolari. Icyo si ikibazo. Ikibazo gihari gusa ni uko ari ku cyumweru, bikaba biri burushye kuvana amafaranga i Kigali no kuyageza vuba ku bagomba kwica, kandi bagomba kurara bakoze ako kazi.
Tega amatwi uko Generali Jack Nziza abivugana n'intumwa ye muri Afurika y'epfo

- Allo !
- Bite ?
- Hen ni byiza! Maze kuvugana n’aba basore banjye,
- Huum
- haa, yeeh!
- Nawe ugire amarenga ashoboka, ugire amarenga ashoboka
- Huun
- Twavuganye, bagira kuri ntuza, barambwira bati ni ibintu byoroshye aliko…
- Ndababwira nti dukeneye aliko emergency
- Barambwira bati emergency nta kibazo, mbabwira area iyo ari yo, barambwira bati iyo area ntabwo yoroshye irimo na ntuza na security ikomeye cyane kubera ibi by’umupira.
- Yeah
- Tugerageza kuvugana ku ntuza ku giciro cya biriya
- Huum
- Huum
- Cy’amamodoka yo gukodesha mu mupira?
- Huum
- Huum
- Ya, so bo barambwira bati uko byagenda, byaba 250 twarangiza ugahita uduhereza. Ndababwira nti aliko ni ibintu bishakwa uyu munsi byibuze. Nti kandi njyewe ndi garantie biramutse binaniranye mwankoresha icyo mushaka barambwira bati se wowe twa baranseka bati wowe hari ugukeneye? hun

- None se urumva byagenda bite? Na bo barebe situation uko imeze

- Yaa, bambwiye ngo sinongere no kubahamagara rwose niba, bambwiye bati 250, tugakora ibyo dukora, akazi kawe karangira ugahita uduhereza indi, tutikomereza ati nawe uhibereye, so atali ibyo…

- Ngo, ngo mu, ngo

- Hun

- Ngw’iki?

- Barashaka 250 mbere y’uko ba…

- Ngo 250 hanyuma?

- Barangiza akazi nkabaha indi

- Ukabaha izindi? Ni nk’aho abantu bavuze 500?

- Yee, aliko ni ukubanza umuntu akaba 250 y’akazi, bakagakora, ayo yandi umuntu akayabaha nyuma

- Ah urumva ntabwo bishoboka, none se wayabagezaho gute?

- Hun! Karangiye?

- Iyo wumva, nabo bakwiye kureba, none se urumva se hagati y’uyu munsi n’ejo, anything can happen! Na bo bagomba ku

- Naa nabibasobanuriye barabwira bati ibyo ntabwo bibareba, nzabashake mfite ibyo bakeneye nimba ntabifite sinzongere kubahamagara ahubwo mbabwira ibyo bintu. So ndabihorera nanjye nanga gukomeza kudiskasinga ibintu byinshi na bo ku telephone. Sinzi. Sinzi rero kuko nababwiye barambwira bati ibintu byo mu hospital n’iki wowe urashaka kubyita ibintu byoroshye, nah haba hari za cameras hari ibiki? Ndababwira nti ntabwo byoroshye ndabizi aliko icyo nshaka ni uko birangira ndabaha garantie. Garantie yihe? Ndababwira nti jyewe bidashobotse munkoreshe icyo mushaka. Barambwira bati wowe ntawe ugukeneye rwose. Barananseka cyane. So

- Huum

- Huum…. Yaaa hun sinzi rero uko tubigenza

- It’is very tricky

- Ngira ngo nanjye ntabwo nakomeza kwishyira kuri aba bantu mbahamagara, nabonye nkira ba bandi ba mbere aba bo simbizi, ntabwo nshaka kujya muri byinshi ntazi uko ndiburangize, bitanzanira ibibazo. Hun! Ubu simbizi.

- Ikibazo ni… ikibazo ni uku… ukuzana message rwose jyewe ndumva ibyo ngibyo nta n’ubwo byakabaye ikibazo, ikibazo ni ukuzana message, ni ukuyikugezaho.

- Aliko iyi ni case ili emergency, ushobora gufata umuntu aga..

- None se emergency wayikora ute ? ubwo se emergency bivuze iki ? erega, emergency, ni byo nkubwira, message, ikibazo ni ukuntu message yahagera…

- Sinzi…

- … dore uyu munsi ni ku cyumweru,

- Huun

- You cannot mobilize

- Sinzi uko wabigenza rwose, aliko ubishoboye wafata umuntu ukamushyira ku ndege ibintu tukabirangiza, kuko bizagera ahantu…

- Ibyo ngibyo erega ntabwo ali cyo kibazo, ibyo ngibyo ntabwo ali cyo kibazo ahubwo ni uko ali ku cyumweru

- Aliko, aah! ku cyumweru aliko ziragira, ziragenda, yakoresha Kenya Airways n’iki ibintu nk’ibyo

- Erega icyo nkubwira, how do we , hari ukuntu amategeko aba ateye ku buryo kubona ibyo bintu byose..ari almost impossible

- Yaa, so ngira ngo, ngira ngo tubihorere turebe na result bari butange hano, turebe uko bimeze simbizi, kuko sinshaka kongera kubahamagara nta n’ikintu ndiskasinga na bo.

- Reka nze ngerageze aliko nyine icyo ni cyo kibazo rwose

- Ngira ngo gerageza urebe ubwo ngewe ngiye gusubira iriya

- Reka ngerageze ndebe, uraza gushakisha ukuntu twavugana

- Naza gushakisha nka ryali?

- None se ubu ngubu ngiye kwiruka

- Kuko hano sinzi igihe turi buhavire, ntabwo nzi igihe turi buhavire rwose.

- Murahava nijoro?

- Nijoro twahavuye mu ma saa, after midnight

- Huum

- Huum

- Ubu ngubu utekereza ko muri buhave ryali?

- Sinzi, sinzi ndagira, aa, ndakumenyesha. Ngira ngo reka tubanze turebe results nizimara gusohoka ndagushaka nkubwire

- Yee
- Huum
- Biraza no kuduha igishushanyo

- Ok ! Ok sir!

June 14, 2011   No Comments

Umva aho General Jack Nziza yemera kwishyura amadolari 500.000 ngo abicanyi batsinde Kayumba Nyamwasa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.

Jack Nziza 

Emmanuel Ndahiro

Tega amatwi wumve uko General Nziza aciriranwa n’umuntu we amafranga yo kwicisha Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo.
Kayumba yari akiri mu bitaro kubera ko aba mbere bari bamuhushije. Noneho abicanyi ba Kagame bacura umugambi wo kumwicira mu bitaro. Abagombaga kumwica bamusanze aho yari arwariye mu bitaro bashakaga avansi y’amadolari ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, andi nkayo bakayahabwa bamaze gukora akazi. Yose hamwe: 500.000 $.
General Jack Nziza yashakaga ko barara bamwishe iryo joro, akavuga ko ari bugerageze kubona iyo avansi ariko ko biramurushya kubera ko hari ku cyumweru.
Ayo majwi yashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi.

June 11, 2011   2 Comments