Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Impunzi

Akamasa kazazimara kazivukamo

Jonathan Musonera arabwira ijambo abanyarwanda, abibutsa ibibazo u Rwanda rufite bijyana n’ingoma y’igitugu y’Inkotanyi za Kagame.

Share

December 31, 2011   3 Comments

Pierre Célestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuye mu buhungiro

Uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Pierre Célestin Rwigema yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itari mike ari mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikinyamakuru IGIHE kiratangaza ko Pierre Célestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, nyuma akaza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu yasubiye mu Rwanda.

Rwigema yabaye Minisitiri w’Uburezi kuba mu 1994 kugeza mu 1995, aba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 2000.

Mu mwaka wa 2001, akimara kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yashinjwe kuba yaragize uruhare muri jenoside yo muri 1994. Mbere y’uko atabwa muri yombi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

None ubu ngo yumvikanye na shebuja Kagame nk’uko byagaragaye igihe Kagame yahuraga n’abanyarwanda bashyigikiye ingoma ye i Chicago. Kagame yemeye kumuhanaguraho ibyaha yakekwagaho none ubu Rwigema yiyemeje gutaha no kugendera ku murongo watumye ahanagurwaho ibyo cyaha.

Share

October 24, 2011   5 Comments

Abasirikari ex-FPR na ex-FAR bibukiye hamwe abaguye mu ntambara ya 1990-1994

par Jonathan Musonera

Bwana Jonathan Musonera arasobanura ukuntu abasirikari bari mu buhungiro bahoze bari muri FPR bifatanije n’abahoze bari muri FAR ku tariki ya mbere y’Ukwakira 2011 i London, maze bibukira hamwe abasirikari bo mu mpande zombi baguye ku rugamba kuva 1990 kugeza muri 1994. Mu bibutswe uwo munsi harimo ba Rwigema, Nsabimana Deogratias, Bunyenyezi, Bayingana, Rwendeye, Cyiza n’abandi…
Iyi ni interview Bwana Musonera yatanze asobanura impamvu bijihije uwo munsi n’akamaro ko kuba abasirikari bari bashyamiranye icyo gihe bariyemeje guhuriza hamwe bakibuka ababo baguye ku rugamba.

Share

October 3, 2011   7 Comments

Nimushire ubwoba

Abanyarwanda dufite indwara y'ubwoba, kandi mukifuza no gutaha.
Muzatahira ku bwoba?

Abanyarwanda dufite indwara y’ubwoba, kandi mukifuza no gutaha.
Muzatahira ku bwoba?
Ubwoba butuma umuntu yihisha. Uzataha wihishe se?
Nimushire ubwoba, muhaguruke, dufatanye amaboko, turwanye utubuza gutaha…
kuko ni iwacu, nta mpamvu yo kutubuza gutaha.
Abandi baravuga ngo Kagame ntiyakwumva ngo atumvishijwe n’isasu.Iyaba twari dufite uzajya kurimurasa muri mwe. Muzarimurasa mwihishe?
Mu by’ukuri nimubanze mwibaze niba mwebwe ubwanyu… ese, muri hamwe ku buryo ibyo mwifuza gukora mwabikora?
Ibyo twifuza gukora biradusaba kugira ngo dushyire amaboko hamwe. N’ibyo bitekerezo bindi, niba uru rugamba runaniranye mukaba mutekereza gukora urundi rugamba, ni mwebwe ubwanyu muzicara mukabitekereza. Mwishaka ko hari abandi bantu babibatekerereza. Nta muntu n’umwe hano uvuga ngo ni njyewe uzacyura uyunguyu. Wowe ubwawe uzicyura. Uzicyura ute? Ni uko uzashira ubwoba ukaza ugafatanya n’abandi mukayoboka inzira y’uru rugamba rwa politiki, tukereka n’aba bazungu bafasha leta y’u Rwanda ko amafaranga batanga aho gufasha abaturage afasha Kagame kutwica no kutugirira nabi.
Nimushirike ubwoba. Mubwire n’abandi batabashije kuza bazaze dufatanye uru rugamba, tuzamuryama hejuru tumukure mu gihugu cyacu

Share

July 14, 2011   6 Comments

Rwanda Day in Chicago: Tumenye abo Kagame ashora mu guhungabanya umutekano w’abari hanze

par Habimana Rukundo

Ibitaramo ngarurashusho mu mahanga – Rwanda Day in Chicago

Ikirangantego cy'u Rwanda

Rwanda Day in Chicago umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Umunsi nyarwanda mu karere ka Chicago’. Chicago ni umurwa mukuru wa leta ya Illinois aho Prezida wa America Bwana Barack Obama akomoka. Ukaba kandi ari umwe mu migi minini mu gihugu cya America. Kuba u Rwanda n’ubutegetsi bwa FPR bwarawuhisemo mu nkubiri yarwo ngarurashusho (cyangwa se Public Relations) ni ukubera ko bazi neza ko uwo mugi uzabafasha guhura n’abantu benshi kandi n’abanyamakuru bavuye hirya no hino ku isi maze bakabona uburyo bakwirakwiza ibinyoma byabo bitabatindiye cyane cyane muri iki gihe ingoma ya FPR ihangayikishijwe n’ibinyoma byayo bikomeza kujya ahagaragara. Muli make dore uko gahunda yifashe n’icyo abanyarwanda bakunda urwababyaye bagombye kumenya no gukora.

Gutaramira Kagame mu ngando i Chicago

Guhera ku itariki ya 10 kugeza ku itariki ya 11 Kamena Prezida Kagame w’u Rwanda yaciye ingando mu gihugu cya America (camping in America) muri gahunda imuhangayikishije kuruta izindi mu gihe ubutegetsi bwe bumaze iminsi buregwa ibintu byinshi by’agahomamunwa, mu bya vuba harimo gushaka kwica uwali umukuru w’ingabo za FPR muli Africa yepfo Bwana Kayumba Nyamwasa, kwica umunyamakuru w’Umuvugizi Bwana Jean Leonard Rugambage, guca umutwe uwahoze ari visi-prezida w’ishyaka Rwandan Green Party Andreya Kagwa Rwisereka, kwirukanka ku mpunzi zahunze u Rwanda kubera ubutegetsi ruhorahoza bwa Kagame haba mu burayi no muli USA nk’ibiherutse kubera ku banyarwanda babiri baba mu Bwongereza aribo Musonera na Mugenzi, ndetse na raporo y’indege ya Habyarimana itegerejwe mu minsi ya vuba y’uko Kagame yaba yarategetse kwica President Habyarimana na Ntaryamira wo mu Burundi muli Mata 1994 n’ibindi byinshi.
Mu minsi ishize ambassade y’u Rwanda muli Canada na USA zimaze iminsi zigenda mu miryango nyarwanda zitanga amafranga ku mpunzi z’abanyarwanda bari mu majyaruguru ya Amerika babakangurira ko bazajya kwakira umukuru w’igihugu cyabo i Chicago kandi ko bazabarihira amatike y’indege cyangwa se ya bisi n’aho bagomba kurara. Ayo mafaranga yose akaba ava muli budget y’igihugu cy’ u Rwanda n’imfashanyo ibihugu bikungahaye nka USA n’Ubwongereza bitanga mu gufasha abanyarwanda mu kuva mu bukene, ariko ayo mafranga akaba ubu ajyanwa mu guhiga abanyarwanda no gukorera Public Relations ishyaka n’ubutegetsi bwa FPR.

Impunzi cyangwa intumwa za Kagame?

Mu banyarwanda bahagurukiye kujya mu munsi mukuru wa Kagame mu mugi wa Chicago harimo bamwe boherejwe na Leta ari abanyeshuri, hari n’abandi benshi baje mu bihugu bya USA na CANADA bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Kagame, bavuga ko yari abamereye nabi. Ariko noneho ubirebeye hafi wasanga abenshi ari abanyarwanda  bo mu bwoko bw’abatutsi ahubwo boherejwe n’ubutegetsi bwa FPR kugira ngo bigire nk’impunzi nyuma babone ibya ngombwa by’ubuhunzi n’imfashanyo y’ubuhunzi hanyuma bakomeze bakorere ishyaka FPR barwanya abaharanira demokarasi hanze baba barahungiye FPR mu bihugu byo hanze.
Ikigaragara ni uko abo bantu bamaze kuba benshi mu bihugu byo hanze cyane cyane muli USA, CANADA, UK, BELGIUM, ndetse na FRANCE. Uyu munsi wa RWANDA DAY uzagaragaza neza ibimaze iminsi byandikwa ku mpunzi ‘fake’ z’abanyarwanda zoherejwe n’ishyaka FPR mu guhiga abanyarwanda b’impunzi z’ukuri baba muri ibyo bihugu.

Twabyifatamo dute?

Abantu bose bashishikajwe n’ikibazo cy’umutekano w’impunzi z’abanyarwanda ndetse n’amwe mu mashyaka ya politiki nyarwanda akorera hanze no mu gihugu bahangayikishijwe n’iki kibazo cy’abantu biyita impunzi nyuma bakajya mu manama nshuramigambi y’ubutegetsi bwa FPR bugambiriye kwica cyangwa se kugerekaho ibinyoma impunzi z’ukuri ziba hanze.
Igihe kirageze kugira ngo abantu bihishe inyuma y’ubuhunzi bagambiriye gufasha ingoma ya Kagame kubeshya no guhungabanya umutekano w’impunzi nyarwanda bamenyekane kandi bashyirwe ahagaragara.
Umuntu wese uzi bene abo banyarwanda b’ibirumirahabiri bakorera goverinoma ya FPR nyuma kandi bakanavuga ko bayihunze akwiriye kubamenyekanisha kuko bene abo bantu nibo babuza impunzi nyazo umutekano.
Mwese nimuhaguruke rero, mwitabire kumenya abakorera Kagame mu bihugu murimo, mumenye abasabye ubuhungiro kandi bakorera uwo bavuga bahunze. Abo barihiwe amatike n’amacumbi yo kujya gutaramira Kagame mubamenye maze mubamenyeshe ibihugu basabyemo ubuhungiro kugira ngo dosiye zabo zikosorwe. Niba bakorera Kagame bafite uburenganzira bwo gutura muri ibyo bihugu ariko batagendera kuri statut y’impunzi kandi batamushyigikiye mu migambi ye mibisha. Iyi ngando yo gutaramira Kagame i Chicago, ndetse n’izindi ziteganijwe mu bindi bihugu nk’izabera mu Bwongereza mu kwezi gutaha, zigomba kutubera igihe cyiza cyo kumenya neza abo Kagame na FPR ye bakoresha mu migambi yo gukwiza ibinyoma ku mikorere y’ingoma ye n’iyo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda baba hanze baharanira igaruka rya Demokarasi mu Rwanda.
Buri wese rero nashyireho ake.

Share

June 11, 2011   10 Comments

Polisi yo mu Bwongereza yaburiye abanyarwanda ku birebana n’umutekano wabo

Hamaze iminsi hasohoka inyandiko nyinshi zivuga ku migambi mibisha Ambasadi y’u Rwanda i London ifite yo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ndetse u Rwanda rwageze n’aho ruvuga ko abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bazapfa urwa Osama bin Laden. None inkuru yabaye impamo koko, na Polisi yo mu Bwongereza yemeje ko ifite impungenge zikomeye.
Dore inkuru nshya dukesha BBC y’uyu munsi kuwa gatanu 13 Gicurasi:

London:2 b’i Londres baraburirwa kwitondera umutekano wabo

Abanyarwanda 2 baba hano i Londres baraye basuwe n’igipolisi cyo mu Bwongereza, babaha inyandiko zibamenyesha ko umutekano wabo ugeramiwe.

Umva ibyo Polisi y'u Bwongereza yabwiye Musonera ku migambi ya Leta y'u Rwanda yo kumwivugana

Izo nyandiko ziravuga ko icyo gipolisi ziravuga gifite amakuru yizewe agaragaza ko leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kubagirira nabi.

Jonathan Musonera ushinzwe kumenyekanisha Ihuriro nyarwanda RNC na Rene Mugenzi wikorera utwe baraye basuwe n’igipolisi bahabwe inyandiko zibamenyesha ko ubuzima bwabo bugeramiwe..

BBC yahamagaye igipolisi co ngaha ku vyerekeye ibi bivugwa, batubwira ko ikintu ico arico cose kibonetse ko gishobora kubangamira ubuzima bw’umuntu batagifata minenerwe, ariko ngo ntibashobora kugira ico bavuga ku biraba muntu umwe umwe wese.

Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza nawe yavuze ko adashobora kugira icyo avuga ku birebana n’igipolisi cyo mu Bwongereza.

[BBC]
Inkuru bijyanye:

Share

May 13, 2011   No Comments

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

Ikinyamakuru ‘The Independant’ cyo kuwa gatanu 29 cyanditse ko ibiro by’iperereza MI5 byihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bimusaba guhagarika iterabwoba rishyira ku banyarwanda baba mu Bwongereza batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ambassador Ernest Rwamucyo ngo yabwiwe ko iryo toteza niridahagarikwa, Ubwongereza bushobora guhagarika imfashanyo buha u Rwanda.

Mu ngero icyo kinyamakuru gitanga ku iterabwoba ambasade y’u Rwanda ikora ku banyarwanda, harimo urw’umunyarwandakazi Jeanne Umurisa wemeza ko Ambasaderi Rwamucyo we ubwe yari mu nama yabereye muri restaurant Nando’s, aho bamuteye ubwoba bamubuza gushyiraho ishyirahamwe rihuza abanyarwanda bahoze mu gisirikare “Waliyo back”.

Share

May 3, 2011   3 Comments

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC

ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC).

Nyuma y’umubonano wabereye i Bruxelles (mu Bubiligi) ku wa 19 Ukuboza 2010, intumwa za Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI zibitumwe n’iryo shyaka zagiranye umwiherero n’intumwa z’IHURIRO NYARWANDA RNC (Rwanda National Congress) mu gihugu cy’u Busuwisi kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Mutarama 2011, zigamije kwigira hamwe umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyacu no gusuzumira hamwe uko zahuza ingufu mu kubibonera ibisubizo.

Abari mu nama:

Dr. Nkiko Nsengimana, Visi-Perezida wa mbere wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI, akaba n’umuhuzabikorwa bya FDU na Komite Nshyigikirabikorwa;

Gervais Condo, Umujyanama wa Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC;

Dr. Jean Baptiste Mberabahizi, Visi-Perezida wa kabiri wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI.;

Jonathan Musonera, Ushinzwe ubukangurambaga muri Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC;

Charles Ndereyehe, Ushinzwe ingamba muri Komite nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI; Dr. Gerald Gahima, umwe mu bahagariye RNC;

Sixbert Musangamfura, ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI;

Joseph Ngarambe, Umunyamabanga wa Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo ya RNC.

1. Impande zombi zimaze kungurana ibitekerezo kuri ibyo bibazo byose zasanze:

  1. U Rwanda rubereye abanyarwanda ari igihugu cyigenga, kigendera kuri demokrasi n’amategeko, ku bwisanzure bw’ubutabera, giha agaciro buri Munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwuzuzanye n’ubwubahane hagati y’Abanyarwanda. Kenshi ubutegetsi bwagiye busimburana inyuma ya Revolusiyo yo muri 1959 bwagiye bushyira imbere izi nshingano mu nyandiko no mu mvugo, ariko mungiro hagahinduka gusa isura y’ ubutegetsi, ntihahinduke kamere yabwo.
  2. Ubutegetsi buri mu Rwanda ubu burangwa n’igitugu, ivangura, guheza, ikinyoma n’ibindi bikorwa bigayitse, nko gusenyera abaturage no kubanyaga utwabo, kubafungira ubusa, guca abakene muri za Kaminuza no guhatira uburezi amavugururwa ya huti huti.
  3. Iyi mitegekere ikomeje uko iri, nta gushidikanya ko yazakururira igihugu andi mahano.

2. Imitwe yombi isanga zimwe mu ngamba zageza Abanyarwanda ku butegetsi bubanogeye ari izi:

  1. Kurwanya itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ibyaha by’intambara n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu.
  2. Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi iha agaciro buri wese.
  3. Gushyiraho ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana. Ubutabera nk’ubu ni inkingi ya demokrasi.
  4. Gutegura ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibitekerezo binyuranye kugira ngo bigire hamwe ahazaza heza h’igihugu cyacu.
  5. Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n’iheza iryo ariryo ryose, buri Munyarwanda wese akagira amahirwe angana.
  6. Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y’ibitsina.
  7. Kurangiza burundu ikibazo cy’urudaca cy’impunzi.
  8. Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose no gusana imitima yakomeretse.
  9. Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose.
  10. Guharanira umutekano w’ abaturage bose dushyigikira ko inzego z’ umutekano n’ izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko k’ abantu.
  11. Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuririza intambara n’urugomo mu bihugu by’abaturanyi, dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n’umutekano birambye.

3. Impande zombi zumvikanye ibikurikira:

  1. Gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi mu nzira z’amahoro;
  2. Gushyiraho urwego mpuzabikorwa imiryango yombi ihuriyeho, kugira ngo ifatanye gushishikariza Abanyarwanda impindura ya demokrasi;
  3. Gushishikariza indi miryango iharanira guhindura ubutegetsi mu nzira z’amahoro kuza ikitabira uwo mugambi;
  4. Gushyira mu bikorwa ingamba zo kugera kuri uwo mugambi.

4. Byongeye kandi:

Abari mu nama bakomeje gushima ubwitange n’ ubutwari bya Madame Victoire Ingabire mu guharanira demokarasi mu Rwanda, bakaba bongeye gusaba Perezida Paul Kagame kumufungura nta mananiza, kimwe n’izindi mfungwa za politiki zose, nka Bwana Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS Imberakuri; Bwana Déo Mushayidi (PDP Imanzi); Dr. Théoneste Niyitegeka na Karoli Ntakirutinka, kimwe n’ abandi bafungiwe impamvu za politike. Abo bose kandi bagomba gusubizwa uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu gihugu cyabo.

Abari mu nama bagaye ukuntu ubutegetsi bukomeje gukoresha inzego z’ubucamanza mu kwikiza abanenga ibintu bitagenda neza mu gihugu. By’umwihariko bamaganye imanza z’ikinamico z’Urukiko rukuru rwa gisirikari zasomwe ku wa 14 Mutarama 2011, zireba General Kayumba Nyamwasa, Dr. Théogène Rudasingwa, Colonel Karegeya Patrick na Dr. Gerald Gahima, hagambiriwe kubatoteza, kubatesha agaciro, bazira ibitekerezo byabo.

Abari mu nama barasaba Leta y’u Rwanda guhagarika itotezwa ry’abanyamakuru n’abihaye Imana barimo Padri Emile Nsengiyumva.

Inama yamaganye kandi ukuntu Leta ikomeje gukoresha abantu bo muri FDLR guhimba no gushinja ibinyoma. Biratangaza kubona izo nyeshyamba zikorana n’ubutegetsi zihabwa rugari kugira ngo zandagaze abantu badafite aho bahuriye n’uwo mutwe.

Inama yasanze hagomba gukumirwa ikintu cyose cyagarura génocide, itsembatsemba n’indi politiki iyo ari yose ivutsa Abanyarwanda ubuzima bwabo cyangwa ihonyora uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Ku byerekeye raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku byaha byibasiye inyoko-muntu muri Congo, inama irasaba ko ibikorwa bigamije kuyipfukirana bihagarara.

Abari mu nama barasaba Abanyarwanda guhaguruka, bagashira ubwoba bakiyumvisha ko kubohora igihugu cya bo aribo bireba.

Turasaba ibihugu n’imiryango bitera inkunga u Rwanda kurushaho gushyigikira impindura ya demokrasi.
Bikorewe i Montreux ho mu Busuwisi ku wa 25 Mutarama 2011.

Ku ruhande rw’Ishyaka
Ku ruhande rw’ Ihuriro Nyarwanda
FDU-INKINGI RNC
Dr Nkiko Nsengimana Condo Gervais
Visi Perezida wa Mbere Umujyanama
Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI Komite Mpuzabikorwa y’Agateganyo, RNC

Contact:
Sixbert Musangamfura – Phone: + 358 407168202
Gerald Gahima – Phone: +32 483 037711

Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi asobanura iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Gerard Gahima wa RNC asobanurira BBC iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Umuhuzabikorwa wa FDU Ndahayo asobanurira BBC impamvu yamagana abashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC
Share

January 26, 2011   1 Comment

Ibyo muri FDU-Inkingi ni amayobera. FDU irahakana amasezerano y’ubufatanye na RNC

Ngo FDU-Inkingi ntiyemera amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) nk’uko yatangajwe kuri Facebook page ya Victoire Ingabire Umuhoza for President!

Dore ibyo Umuyobozi wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI abivugaho:

Ubuyobozi bwa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI buramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko «ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’ UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC) » ririho umukono wa Bwana Nkiko NSENGIMANA mu izina rya FDU-INKINGI ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Mutarama 2011, ritakozwe mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI ko kandi n’ubuyobozi bw’iyo Komite na bwo ubwabwo ntaho buhuriye n’iryo tangazo.

Uwarisinye n’abamufashije kurikwirakwiza babikoze mu izina ryabo bwite, banabikora mu nyungu zabo zitagize aho zihuriye n’iza FDU-INKINGI n’iz’Abanyarwanda muri rusange.

Si bwo bwa mbere abo bantu bashyira imbere inyungu zabo bwite bakarenga ku mabwiriza agenga imikorere ya Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI ntibanite no ku nama batahwemye kugirwa mu bihe binyuranye.

Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bwa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI buramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko ba Bwana Nkiko NSENGIMANA na Sixbert MUSANGAMFURA batagifite ububasha bwo kugira icyo bakora icyo ari cyo cyose mu izina ry’ubwo buyobozi no mu izina rya FDU-INKINGI.

Bikorewe i Lyon, ku wa 26 Mutarama 2011

Eugène NDAHAYO
Umuyobozi wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI

Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi asobanura iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Gerard Gahima wa RNC asobanurira BBC iby'amasezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC Umuhuzabikorwa wa FDU Eugène Ndahayo asobanurira BBC impamvu yamagana abashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati ya FDU na RNC
Share

January 26, 2011   1 Comment

Kagame yahagurukiye impunzi z’abanyarwanda mu Bwongereza

par Gasasira,
Ikinyamakuru Umuvugizi.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza mu migambi mibisha yo kwirenza impunzi zihatuye

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Leta ya Kagame ifite imigambi mibisha yo kwirenza n’ugutatanya impunzi zihatuye ikoresheje intwaro zo guhotora, uburozi hamwe no gutatanya ubumwe bw’abahatuye.

Iyo migambi yacuriwe i Kigali mu nama yahuje abayobozi ba gisirikare n’iperereza kugira ngo bigire hamwe uburyo bakwigizayo impunzi zitabumva muri gihe zituye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Amakuru dufite yemeza ko muri iyi nama yatumiwemo umusirikare mukuru witwa Col Mupenzi wigira muri icyo gihugu kugira ngo abasobanulire neza uburyo icyo kibazo giteye n’uburyo bagicyemura.

Col Mupenzi wari watumiwe ikitaraganya agenda nkugiye mu kiruhuko k’ishuri, yanaganiriye na maneko ngenzi ze zikorera muri iyo ambasade, baganira uburyo bakwirenza abatavuga rumwe na Kagame, intwaro bakoresha hamwe n’amafaranga byakenera.

Yagejeje k’ubuyobozi bwe imiterere y’ikibazo hamwe n’ingamba zafatwa kugira ngo birenze abo bita abanzi babo kandi vuba bikiri mumaguru mashya.

Ari bwo yabasobanuriraga ikibazo cy’impunzi kandi benshi bari muri kiriya gihugu banze kuyoboka ambasade kandi n’uburyo bagenda barushaho gutera imbere no kubona amafaranga, anabereka n’uburyo imiryango yabo  ishobora kuyoboka abatavuga rumwe nabo muri iki gihe.

Yanabagejejeho abahagarariye FDU Inkingi, RNC hamwe n’ishyaka ryitwa Imvura batuye kandi ko bamaze kubona abantu babacengera, andi makuru twashoboye kumenya ni uko babasobanuriye n’imyitwarire y’abanyamakuru ba BBC muri iki gihe.

Col Mupenzi yahawe amabwiriza mashya asubira mu Bwongereza, ahageze yahaye amabwiriza n’uburyo yakwifata mu gikorwa cyo gusenya abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, cyane impunzi z’abanyarwanda zihatuye.

Iminsi ibiri akimara kuhagera, yategetse ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza  guhamagaza umugore wahoze ari umusirikare wa RDF wahunze u Rwanda mu 2000, witwa Lt Jean d’arc Umulisa bahulira muri Restaurant yitwa Nandos ibarizwa muri Huston bakaba barahuye saha kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (5.30 pm).

Mu nama yari iyobowe n’ambasaderi Rwamucyo Ernest, maneko Jimmy Uwizeye, maneko Murego  wari warahunze u Rwanda ubu akaba akorera mu kibaba cya Kagame hamwe n’uwo Lt Jeanne ufite ishyirahamwe ry’abahoze ari abasirikare baba mu Bwongereza ryitwa “Wariyo Baka “.

Izo ntumwa za Kagame ziyobowe na ambasaderi Rwamucyo zategetse uwo mutegarugori gusenya iryo shyirahamwe afite kandi akongera akayoboka FPR, yakwanga agahura n’ibyago kandi ko atazatinda kubona ko yibeshye, aramutse adasabye imbabazi agahindukira vuba cyane.

Amb. Rwamucyo yamubwiye ko aramutse adasabye imbabazi akanasenya n’iryo shyirahamwe rye ririmo abahoze ari abasirikare ba RDF bahungiye muri icyo gihugu, azaryisenyera kandi nawe ko atazatinda kubona ko yibeshe.

N’ubwo uwo mutegarugori yasobanuriye ambasaderi ko ishyirahamwe rye rigamije gufasha abahoze ari abasirikare kugeza ubu baba mubwigunge, bishwe n’inzoga, abandi bahahamuwe n’ingaruka z’intambara, ambasaderi yamusubije ko badashimishijwe n’intego ziryo shyirahamwe ryabo, cyane kuvuga ko bashaka kuzajya bahora bibuka itariki ya 2 ukwakira 1990, kandiko bamaze kumenya ko atanakiri muri RPF.

Iperereza ryacu ryemeza ko imwe muri za telefoni za Col Mupenzi akoresha kuva kumugoroba w’itariki 4,5,6/01/2010 yari arimo ahamagara impunzi zitadukanye z’abahoze ari abasirikare ba RDF ziba mu bwongereza kwitadukanya n’uwo mutegarugori ari nako ahura nabo kandi anabaha agashimwe.

Uwo mu musirikare mukuru kugeza ubu uvuga ko arimo kwiga afatanyije na maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza Jimmy Uwizeye, bakaba bagenda bashakisha impunzi zituye muri icyo gihugu bazitegeka kuyoboka, izindi bakarushaho kuzigenzura aho zituye, n’icyo zikora.

Amakuru atugeraho yemeza ko amanama yo kwirenza impunzi z’abanyarwanda hamwe no gushaka izihimbira ibyaha, kureba Abongereza bakoreshwa muri ibyo bikorwa akorerwa hirya no hino mu ngo z’abanyarwanda bahatuye cyane k’umugore witwa Abera.

Twabibutsa ko Abera ni umwe muri maneko za Kagame zikomeye zikorera muri icyo gihugu kandi yiyita impunzi, akaba akoresha umutaka wa Diaspora mu gushakisha aho abanyarwanda batuye akoresheje abagore babo, akaba yaranahinduye urugo rwe akabari k’uburyo yaba za maneko zikorera muri ambasade n’izindi zigize impunzi kandi zitunzwe n’amafaranga y’abaturage b’abongereza, zose zihurira iwe.

Andi makuru atugeraho na none, yemeza ko umugabo wa maneko Abera ari we Peter Butera Bazimya umuyobozi w’ikigo cy’ubutaka yirukanywe mu Bwongereza (Deportation) nyuma yo gufatwa ajyana abana b’abakobwa batatu ba muramu we m’uburyo butemewe n’amategeko (Child Trafficking) akaba yarakoreshaga inzandiko z’inzira zabana be hamwe na Abera baba m’Ubwongereza.

Nyuma y’ugufatwa, Butera yategetse abana kubihakana we na Abera, Leta y’Ubwongereza ihitamo kubarera, ariko amakuru atugeraho yemeza ko abo bana kugeza ubu baganira  n’umuhungu hamwe n’umwe mu bakobwa ba Abera, nubwo ababyeyi babo bari barabihakanye.

Twabibutsa ko idosiye yo gufata ba Dr Bajinya na bagenzi babo yakozwe na Butera akiri mu Bwongereza, ijyanwa i Kigali, ihabwa imigisha ari bwo batabwaga muri yombi.

Kimwe mu bimenyetso byerekana ko maneko Jimmy na bagenzi babo bari mu Bwongereza bateye ubwoba, n’ukuntu bapanze kwitwikira ambasade kugira ngo berege Dr Bajinya na bagenzi be iterabwoba, ariko kubera ubushishozi bw’inzego zaho hamwe n’ubutabera, banze kubatanga cyangwa guha ibyo birego bishya uburemere.

Ikindi nukwo makuru atugeraho yemeza ko ambasade ikoresha bamwe mu basore bahunze u Rwanda kandi bahoze ari abasirikare, abandi nabo n’impunzi z’abashonji ziba muri icyo gihugu, kugira ngo babe umuyoboro (Intelligence Network) mu kuneka igihugu cy’Ubwongereza hamwe na ambasade ya Uganda, imiryango y’ abanyarwanda yahahungiye, ifitanye isano na Nyakwigendera Perezida Habyarimana, abayoboke ba RNC, FDU Inkingi hamwe n’abanyamakuru ba BBC  bahatuye.

Iyo reseau ya za maneko ikaba ifite imiyoboro itandukanye itangaho report, zikaba zizitanga ahantu hatandukanye, umuyoboro munini ukaba uyitanga kwa maneko Jimmy umaze kubigiramo uburambe, dore ko yimuriwe mu Ubwongereza nk’ishimwe ry’uko yari amaze kuzengereza igihugu cya Uganda, akaba yaranakomeje guhabwa budget ikomeye kugira ngo akomeze aneke imibanire y’ibyo bihugu byombi, Ubwongereza na Uganda, agura  zimwe muri za maneko zabo zikunda amafaranga.

Undi muyoboro ukomeye bakoresha n’uwitwa Diaspora ubafasha kumenya aho abanyarwanda bahunze batuye, icyo bakora hamwe n’ibikorwa byabo baba bakora bitajanye n’umurongo wa Kagame/RPF.

Mu gihe twasohoraga iyi nkuru, twashoboye kumenya ko ari akayabo urwego rw’iperereza cyane rwa gisirikare rumaze gusuka mu guhitana impunzi z’abanyarwanda zitavuga rumwe na Kagame bakoresheje guhotora, ariko cyane uburozi k’uburyo duhamagarira abanyarwanda batuye muri icyo gihugu batavuga rumwe na Kagame kwitondera ifunguro rusange cyangwa kujya muri restaurant zimwe buri gihe.

Gasasira.

[UMUVUGIZI]

Share

January 11, 2011   4 Comments