Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Victoire Ingabire yitabye urukiko rukuru rwa Kigali none 16 Gicurasi 2011

Victoire Ingabire in Court

Nk’uko byari byaravuzwe, kuri uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire yitabye urukiko rukuru rwa Kigali. Nta mwunganira bari kumwe. Umucamanza Angeline Rutazana wari uyoboye urwo rubanza yahaye Ingabire n’abamwunganira ukwezi kumwe gusa kwo gutegura imiburanire ye.

Dore mu magambo arambuye uko Umuvugizi yabibonye:

Imbanguramatwi za Kagame, zabangamiye Umunyepolitiki Victoire Ingabire Umuhoza mu kwiga dosiye y�urubanza rwe, igizwe n’amapaji arenga ibihumbi bibiri

by Jb Gasasira.

Abantu benshi bari k�urukiko rukuru baje gukurikirana urubanza rw�umunyepolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kagame, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, batangajwe n�umurundo wa dosiye imushinja, wagaragaraga ku meza y�ubushinjacyaha. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka kuri urwo rukiko, aravuga ko iyo dosiye igizwe n�amapaje arenga ibihumbi bibiri. Umunyepolitki Ingabire, yabwiye urukiko rukuru ko atari yarangiza gutegura neza iyo dosiye. Aho yarutangarije ko imbanguramatwi za Kagame zitamworoheye namba zimuha akanya kihariye we n�abamwunganira ko gutegura iyo dosiye.

Yavuze ko abo bantu bashinzwe kumviriza, igihe cyose babaga bamuhagaze hejuru, bumviriza ibyo we ndetse n�abamwunganira bategura. Ibyo byose byatumye dosiye ye itarangira kubera ko abamwunganira (umwe w�umunyarwanda n�abandi babiri bakomoka m�u Bwongereza) batigeze babyishimira na gato. Ingabire yasabye ko urubanza rwe rwasubikwa agategura yitonze dosiye ye. Ingabire yagaragaye wenyine mu rukiko rukuru nta bamwunganira ari kumwe nabo. ,

Amakuru kandi ikinyamakuru Umuvugizi cyamenye, ni uko abapolisi batagira ingano bari bamucunze, bashinze ibirindiro hanze n�imbere mu cyumba cy�urukiko. Abo bapolisi bari bafite imbunda mu ntoki, birakaje bitavugwa, ku buryo basakaga umuntu wese winjiraga muri urwo rukiko. Umwe mu bantu bari aho ku rukiko, yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko abapolisi b�u Rwanda bameze nk�imburamukoro. Uretse icyo gitero cy�abapolisi kandi, rwari rwitabiriwe n�izindi za maneko zambaye gisiviri, ndetse ku buryo n�umuyobozi mukuru wa gereza nkuru ya Kigali aho Ingabire afungiwe, nawe ubwe yari yateye amatako aho mu rukiko yaje kumwicungira.

Muri urwo rubanza, amakuru yatugezeho, aratumenyesha ko Ingabire aregwa hamwe n�abandi bantu bane, bahoze muri FDLR. Ikinyamakuru Umuvugizi cyamenye ko kandi abo bantu babanje gucishwa mu bushinjacyaha bukuru mbere y�uko bagera mu rukiko. Biteye kwibaza cyane icyo bari bari bagiye kumarayo . Abo baregwa hamwe bo bashyigikiye ko urubanza rwasubikwa ariko rugahabwa itariki ya hafi. Mu gihe Ingabire yasabaga ko rwashyirwa mu kwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka wa 2011, inteko y�urukiko rukuru, iyobowe n�umucamanza Angeline Rutazana, yimuriye urwo rubanza ku itariki ya 20 Kamena muri uyu mwaka wa 2011.

Amakuru kandi yaturutse aho ku rukiko rukuru, aravuga ko Umunyepolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, byagaragaye ko nta bwoba na bucye afite yiteguye kugaragaza ko ibikubiye muri dosiye ye nta shingiro bifite. N�ubwo ataburanye, yatangarije urukiko rukuru ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja nta byaha birimo, ahubwo ibyo bumushinja ari bimwe mu bibazo by�ingutu bibangamiye u Rwanda yagiye agaragaza na mbere hose y�uko afungwa.

Nyuma y�aho byagaragariye ko inteko izaburanisha urubanza rw�umunyeplotiki Victoire Ingabire Umuhoza irangajwe imbere n�umucamanza Angeline Rutazana, abazi uyu mucamanza n�imanza yagiye ajyamo, batangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko Ingabire ashobora kuzakatirwa imyaka 30 y�igifungo cyangwa se igifungo cya burundu. Uyu mucamanzakazi, yari mu nteko yakatiye umunyepolitki Deo Mushayidi igifungo cya burundu. Yari no mu nteko kandi yakatiye yihanukiriye abanyamakuru babiri b�ikinyamakuru Umurabyo. N�umunyepolitiki Ingabire, ashobora kuzamugerera mu kebo yagereyemo aba ba mbere.

Johnson, Europe.

[Umuvugizi]

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment