Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Bavandimwe, nshuti muri muri FPR na RDF: muve ikuzimu muze ibuntu

by Theogene Rudasingwa

Banyarwanda, nshuti, bavandimwe,

Nari nabasezeranije ko nzababwira inkuru y’imvaho mu ruzinduko mperutsemo ahitwa Dayton, muli Ohio.
Mu cyumweru gishize itariki 28-6-11 nari natumiwe n’umwe mu milyango y’abanyarwanda ituye aho. Ibyo nahabonye byabaye igitangaza kandi urukozasoni. Nageze ku mulyango wa kiliziya, umuntu aranyongorera ati witonde Ministiri Aloysea Inyumba na Valens Munyabagisha bari mu misa. Kuko twese abanyarwanda tuziranyeho ibigenza ingabo za Kagame naguye mu kantu. Nibajije niba uwo mulyango uziranye na Inyumba.

Ni uko ninjiye nabonye aho bicaye, jye nicara ku rundi ruhande aho nteganye nabo, uko bancungisha ijisho nanjye biba bityo. Bohereje abana b’abasore kunyicara iruhande, bagatumanaho bakoresha ibiganza. Misa yararangiye Inyumba na bagenzi be bafata inzira bagana ku kibuga cy’indege i Chicago ntawubavugishije uretse abantu babiri cyangwa batatu bakorera FPR muri uwo mugi wa Dayton.
Naje kumenya ko nta wari wabatumiye mu bukwe, ahubwo bitumirije. Mu cyongereza bene abo bantu babita “gatecrashers”.

Umunsi ukurikira nahuye n’abanyarwanda benshi b’aho, harimo n’abayobozi babo, nabo bibaza uburyo Inyumba yabameneyemo, dore ko Dayton izwiho ubuhangange n’ubutwari igihe kirekire mu guhangana na Leta ya Kagame. Bambwiye ko muri icyo gitondo Inyumba na Valens bari bakoresheje inama hazamo abantu batanu gusa! Ohio niyo ifite abanyarwanda benshi kurusha izindi states zose hano muri USA.

Sinashoboye kuvugana na Inyumba, cyokora turaziranye cyane kuko hari igihe twabaye ku rugamba hamwe. Nakomeje kwibaza impanvu Kagame yakoresha abanyarwanda mu buryo bugayitse nka buriya:

- Kuki yatuma umuministiri ngo ajye mu bukwe atatumiwemo? Kuki yamugegeza ngo ajye kwidegembya imbere y’abanyarwanda basaziye mu buhunzi n’urubyaro rwabo kubera ubwicanyi bwa Kagame n’ingoma ye yigitugu?

- Ese ko Inyumba azi neza ko yapfuye Imana igakinga ukuboko Kagame yaramujugunye, ubu urwo rukundo yaba amufitiye kugeza ho amushyira kw’isonga yo kumurwanira ku rugamba rw’ubwicanyi, ubusahuzi, no gutegekesha igitugu, azi neza ko azatsindwa, rwaba rushingiye kuki?

- Ko Inyumba ari umunyabwenge, kandi akaba yararanzwe n’ubutwari mu rugamba rwashize, ubu ntabwo abona ko ari ku ruhande rufite ibitekerezo bishaje n’imikorere mibi?

- Dore amaze ibyumweru agenderera imigi yo muri Amerika, areshya abanyarwanda ngo bazaze Chicago gukomera mu mashyi Kagame 10-11/6, ngo batahe bave mu buhunzi kuko i Rwanda amahoro, ubumwe, n’amajyambere byaganje, ngo kandi bazafashwa gucuruza bakire bagubwe neza. Ese Inyumba yaba nawe ubu asigaye atekereza nka Kagame ubona ko amaraso y’abanyarwanda agurwa cyangwa yatwikirizwa imbehe ( amadolari cyangwa amafaranga)?

Uyu munsi tariki ya 5 Kamena, Inyumba ngo yasubiye i Dayton, yakoranije abandi bafasha (barimo Valens Munyabagisha, Musenyeri Rucyahana ngo n’umucuruzi ukomoka i Ruhengeri). Uko byabagendekeye ubushize ni nako byabaye uyu munsi. Dayton iri maso yabimye amatwi bwa kabiri. Ahubwo abanyarwanda b’aho biyemeje umugambi wo kuzajya Chicago guha akato Kagame.

Ibi byose twabivanamo irihe somo?

Duhora twibukiranya ko Kagame ari umwicanyi, rusahuzi kandi adahwema gutegekesha igitugu. Twababwiye ko ingoma ye iri mu mazi abira, iriho ihirima. Twabereste bimwe mu bimenyetso byerekana iminsi ya nyuma y’ingoma imena amaraso ( ibitekerezo bishaje, gutukana aho guhangana n’ibitekerezo bitandukanye, kwica, gufunga no gutoteza, kwiba umutungo w’igihugu, kwibasira ibihugu by’ibituranyi, n’ibindi). Ko Kagame ariho atsindwa ntabwo dushidikanya. Mwabonye uko abanyarwanda bamugenjeje i Buruseli na Londres, kugeza aho Kagame wari warigize igihanganye asigaye anyura muri iyo migi abebera. Noneho Leta y’Ubwongereza yitaga inshuti yaramwamaganye, iti rekeraho imigambi yo kwica abanyarwanda baguhungiye mu Bwongereza. Intumwa ze zirirwa zomongana muri Canada na USA zirerekana ko Kagame ageze aharindimuka.

Ese niba Kagame ageze aharindimuka, twebwe abanyarwanda biyemeje guharanira ukuri, uburenganzira busesuye bwa buri munyarwanda, na demokarasi twaba turi mu rugamba tuzatsinda? Tuzatsinda kandi dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko turi mu nzira yo gutsinda:

1. Dufite Ibitekerezo bya kijyambere

Ibitekerezo byacu twe abaharanira inyungu za buri mu nyarwanda ni ibya kijyambere. Tuvuga ko u Rwanda ari urwacu twese (abahutu, abatutsi , abatwa). Tuvuga go agatsiko k’ abatutsi cyangwa abahutu kakwitwaza ubwoko cyangwa akarere kabangamira inyungu z’abanyarwanda gakurura intambara no kumena amaraso. Tuvuga ko ibyo tubyanze, ko tubirwanya, ko duciye mu nzira y’amahoro tuzabitsinda. Iby’uko turi abahutu, abatutsi, n’abatwa nta soni bikwiye kudutera. Nta n’umwirato bikwiriye kudutera kuko ntacyo twabiguze. Tubyishimire, dushime Imana yatugize uko twisanze, ndetse turusheho no kwishimira ko turi abanyarwanda bashyingiranye, babana ku misozi, basangiye akabi n’akeza.

2. Tubwizanya ukuri

Abahutu, abatutsi tubwizanya ukuri ku bijyanye n’amateka dusangiye, ibibi n’ibyiza, kandi ko impande zombi zabigizemo uruhare, kandi zombi zigomba gukosora ibibi zikubakira ku byiza. Aho duhurira hose tubazwa ibibazo biremereye, byo Kagame n’intumwa ze badashobora gusubiza.

Baratubaza:

- Bati ninde wishe President Habyarimana nabandi bapfanye nawe?
- Bati abahutu bishwe mu Rwanda no muri Kongo ubutabera bwabo buzaza ryari?
- Abarundi bati Perezida Ntaryamira yishwe nande?
- Abanyecongo bati ninde wishe President Kabila n’abanyekongo amamiliyoni?
- Batubaza ba Seth Sendashonga, Lizinde, n’abandi benshi bishwe cyangwa babuze, ninde ubibazwa?
- Bati ba ofisiye n’abasirikare mu ngabo za FPR bapfuye mu buryo butumvikana, bishwe na nde?
- Bati Kayumba Nyamwasa ni nde wari umwivuganye?
- Bati abanyepolitike bafunze, abandi baguye mu mahanga, bazira iki?
- Bati amadege Kagame atwara nk’ umwicungo yaguzwe nande n’ayande?
- Bati mwe mwari kwisonga rya FPR uruhare rwanyu mu bibi byakozwe ni uruhe?
- Bati mwemera gusaba imbabazi kubibi mwaba mwaragizemo uruhare?

Ibyo se mwunva Kagame yabisubiza? Atabishubije se, mwunva Inyumba, Munyabagisha, Musenyeri Rucyahana, cyangwa Rwarakabije n’abandi aribo babisubiza?
Kubwizanya ukuri ni umuti ukarishye ariko tugomba kunywa ngo dukire. Kwirirwa ukoresha amanama utari buvugishe ukuri ni ukwangiza umwanya.

3. Inama z’ukuri n’ubwisanzure

Inama zacu hirya no hino kw’isi zitangira nkaho turi mu rukiko dushinjwa, zikarangira twese dusa nk’abatuye uruboho, dusabana. Ntitugabura. Ntidutereka amayoga. Ntidutanga amatike n’amahoteli ngo abantu baze mu nama zacu. Ahubwo baritanga bakaza mu biganiro bitoroshye, birimo amarira, kwibuka, n’agahinda, ariko zirimo umucyo usesuye.

Nta mafaranga dufite, ariko icyo dufite Kagame ntagira �na busa: urukundo dufitiye abanyarwanda bose. Ubu hirya no hino abahutu n’abatutsi tutari tuziranye, twanarwanye ku rugamba baraturaza mu mago yabo, bakadufungurira tutishishanya! Hari urugo nagiye kuraramo, mugenzi wanjye umperekeje ati mbazaniye inyenzi! Abasangwa bati twayiteguye twaguze insecticide! Twese turaseka!
Ibi bitanga ikizere ko u Rwanda rw’ejo twifuriza abana bacu twatangiye kurwubaka.

Bagenzi bacu muli FPR no mu ngabo z’Igihugu,
Ndababwiza ukuri ko abanyarwanda bari hanze hano barifuza ko twese tubana mu mahoro, tukazasigira abana bacu n’abuzukuru u Rwanda basangiye mu mahoro n’ituze.
Nk’uko nzi benshi muri mwe, sinshidikanya ko murushye kandi mwifuriza abanyarwanda bose ibyiza.
Nimuze rero dufatanye kwubaka urwo Rwanda. Mwe kwizirika kuri Kagame, kuko muramuzi ntabyiza abifuriza.
Umunsi azaba adahari kuki twakwirengera ingaruka z’ibibi yakoze ku giti cye?
Theogene Rudasingwa
4. Ntituvangura

Imikorere yacu ni iya kijyambere kuko duha agaciro buri munyarwanda tutavanguye, kandi duharanira guhuza abanyarwanda b’ingeri zose. Amacakubiri aho ava akagera niyo ntwaro ya Kagame ya mbere adukubitisha. Nituyimwambura azagusha amazuru.

5. Amahanga atangiye kumenya Kagame

Amahanga atangiye gusobanukirwa Kagame nyakuri uwo ari we. Buhoro buhoro azabanukira bamuzinukwe nkuko natwe abanyarwanda yatuzinutse.

6. Nta bwoba, nta bute

Dukangurira abanyarwanda bose gushirika ubwoba n’ubute, ngo twese hamwe dusunike Kagame uri hafi kurunduka, maze turangize burundu ikibazo cy’impunzi, intambara z’urudaca, twiyunge dushingiye ku kuri na demokarasi n’ubutabera butabogamye. Ubwoba n’ubute ni inkoni Kagame akubitisha abanyarwanda. Nituzimwambura tuzaba tumutaye iheruheru.

7. Turwanya ubusambo n’inda nini

Turwanya ubusambo n’inda nini. Ese muzi ibyo Kagame yatubwiraga mw’ibanga? Ati abo bantu ni abanyanda nini. Ati nitubona ibyo dusuka muri izo nda zabo bazatuyoboka. Mwunva ako gasuzuguro? Banyarwanda, banyarwandakazi: impfubyi zumvira mu rusaku! Nyamuneka mutazagurisha uburenganzira bwanyu ifunguro rimwe gusa nka Esau!

8. Turi kumwe n’Imana

Intambara turimo duhagazwe imbere n’Imana y’Urwanda kandi ntisinzira amanywa n’ijoro. Kumanywa izadutwikiriza ikibunda. Ninjoro izatumurikira.

Itahuka ryo kuva mu mahanga, no kuva ku ngoyi ya Kagame ryaratangiye. Nitwisuganye twizirike imikandara, mu mahoro dutsinde umwanzi utwica, udusahura, kandi utubuza ubuhumekero mu rwatubyaye.

Tuzahurire i Chicago 11/06/11 twibwirire Kagame ko tumurambiwe kandi umugambi wo kwibohora watangiye neza kandi uzasozwa!

Theogene Rudasingwa
Bethesda, MD
5th June 2011

4 comments

1 ntare { 06.08.11 at 03:06 }

Urakoze cyane Dr. Rudasingwa kandi ayamakuru uduhaye haromo ninyigisho.
Twaranduje turabanzwa umuhisi numugenzi.Kubera umuntu umwe wigaje nka gasozi!!!
Ndasaba cyane abantu bari hanze nabatware amagambo ya Dr.Rudasingwa nkaho ayavuga agamije inyungu ze njye arankora kumutima kuko abintu kagame akora hirya nohomo nagahoma munwa!!!
Tanzania muzi ibyo yahakoze ibugande arashimuta yananiwe kuhakorera neza,za malawi yamaze abantu, kenya yo arayitegeka!!!abantu barashize murwanda ntawucyivuga!!
Ndasaba ko dusenga ,dufatanya tukarwanya kagame.mubitecyerezo nomubikorwa.
Ndasaba byimazeyo kungabo zurwanda aho ziri hose ,musubize amaso inyuma murebe icyo mwarwaniriye murebe aho mugeze!!! Murabona muzabanzwa amakosa yumuntu umwe yabakoresheje?kandi birashoboka.
Arimo arabatoza kumarana nokugambana,ese uzi ko wica umuvandimwe wawe? ese umwana wawe nazakura akabikubaza bibaye ngombwa uzasubiza ute?
Kwunvira suko.wunvira umuntu ukwubaka ukwigisha ibyiza.ibibi byishyurwa nibibi.
Niba uringabo subiza amaso kagame abantu bawe amaze guhitana? ese wowe akoresha ufite uruhe rukingo?
mumagambo macye itandukanye numwicabyi nokwica kuko ejo utazasabwa gusubiza imigambi utagize uruhare.
Dr.komeza wigishe abantu.

2 kemirembe lovely { 06.08.11 at 08:47 }

long live our president reka twiterere imbere bakomeze bavuge twamenye ubwenje abanyarwanda ntituzabakundira kudusubiza imyuma mutambara kandi?oya irasenya ntiyubaka ntimwirengagize rwose.

3 muhire { 06.09.11 at 07:26 }

watuje ugaturana nabandi,muvugira kure ariko ntawe byibura uravugira nohafi yurwo rwanda ,muzaze murebe mugaye cyangwa mushime ,erega ntwigaya nubwo nabwo bwaba ubutwari!

4 gihanga { 06.13.11 at 08:43 }

Hari abanyarwanda bamwe cg benshi(simbizi) batarakwizera wowe n’itsinda ryawe kubera uburyarya bwabo mwahoranye twamenyerejwe ariko iyi nyandiko yawe irushijeho kunyumvisha inzira urimo. Bravo, mukomerezaho hamwe nabagenzi bawe ntakizatubuza kubashyigikira no kubakunda nimukomeza gukunda umucyo.
naho icyo utugaya cy’ubute n’ubwoba, ubute bwo buragatsindwa mubabufite, ariko ubwoba bwo mbona kubakiri muRwanda bwagira ishingiro kuko nawe Kagame uramwiyiziye. Ese ubasanga iyo mumahanga urumva biba byifashe gute kubarubanyemo nawe ? gusa ariko nanjye nemera ko hari ababukabya ariko na yanda Kagame yababwiye mbona hari benshi ikigize ingoyi kandi bari muri position nziza yo kuba bamurwanya. Gusa ariko mukomereze aho, uvuga ukuri ntavunika kuko nako ubwako kurivugira.

Leave a Comment