Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — PS Imberakuri

Jean Baptiste Icyitonderwa yarabonetse nyuma y’iminsi itandatu mu maboko y’abamushimuse

Jean Baptiste Icyitonderwa ashinzwe ubukangurambaga muri PS-Imberakuri

Nyuma y’iminsi itandatu bwana Jean Baptiste Icyitonderwa -umunyamabanga mpuzabikorwa wa PS-Imberakuri ushihzwe ubukangurambaga- yari amaze yaraburiwe irengero yongeye kuboneka kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12.03.2012.

Uko yatangarije ibinyamakuru amaze kugaruka yamenyesheje ko yarekuwe kuwa mbere nyuma y’uko yashimuswe n’abantu bambaye imyenda ya gisivili ariko bitwaje intwaro  kuwa kabiri tariki 06.03.2012 nimugoroba. Abo bashimusi rero ngo bamupfutse igitambaro mumutwe maze bamutwara n’imodoka ahantu nawe atazi kugeza ubu. Nyuma y’iminsi itandatu bamugaburira imigati n’amazi n’amazi kandi bamucunaguza bamutera ubwoba baramugaruye bamujugunya ahitwa i Nyarugunga, aho rero akaba ariho yavuye agaruka iwe imuhira.

Ubu rero ari gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano ngo bashakishe uburyo bamenya ibyerekeranye n’ishimutwa rye.

Imana ishimwe rero ko yagarutse akirimo umwuka. Birashimishije ko yarekuwe ari muzima ariko biteye impungenge ko abarwanashyaka ba PS-Imberakuri kimwe n’abyoboke b’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR na Kagame bakomeje gukorerwaho iterabwoba n’ihohoterwa rikabije buri munsi.

Leta y’u rwanda nishake uburyo yagarura umutekano w’abanyarwanda bose, cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Kuko mu bihugu byateye imbere mu majyambere nk’uko abayobozi b’u Rwanda babiririmba buri munsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi nibo baha ingufu ubutegetsi zo kwikubita agashyi iyo bateshutse ku ntego (cyangwa imihigo) yabo.

Twifurije Bwana Icyitonderwa hamwe n’abandi basangirangendo be bamutabarije yabuze, inshuti ze n’abavandimwe, ndetse n’abandi banyarwanda bose bafite inyota y’a Demokarasi isesuye mu gihugu cyacu kwihangana.

Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

Abubu

Share

March 15, 2012   No Comments

Jean Baptiste Icyitonderwa Yaburiwe Irengero kuva kuwa gatatu 07/03/2012

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 07/P.S.IMB/012

Jean Baptiste Icyitonderwa ashinzwe ubukangurambaga muri PS-Imberakuri

Rigarutse ku ihohoterwa, n’inyerezwa bikomeje kwibasira abarwanashyaka n’abayobozi b’ishyaka PS IMBERAKURI;

Rishingiye ku buryo bw’umwihariko ku ibura ry’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA, ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Kuva kuwa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ushinzwe ubukangurambaga yaburiwe irengero.  Ibi bije bikurikira ibikorwa byo kumuhiga byatangiye twitegura ubujurire bwa Me Bernard NTAGANDA, Prezida Fondateri w’ishyaka nk’uko twabibagejejeho kuwa 05 Werurwe 2012. Icyo gihe, abantu batashoboye kumenyekana, ariko bigaragara ko batumwe n’inzego z’umutekano batangiye kumuhiga kuwa 04/03/2012 kuva mu ma saa kumi kugera aho mu ma saa tatu z’ijoro babiri muribo bamuteye iwe, basanze atariyo basiga bakomerekeje mu maso umwana bahasanze.

Izimira rya Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA rije kandi rikurikira iry’Umubitsi w’ishyaka wanyerejwe na Polisi ya Remera kuva kuwa 31/01/2012 kugera kuwa 02/02/2012 ndetse n’irya Bwana Dominiko SHYIRAMBERE, Umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Gasabo, wafashwe kuwa 06/03/2012 nimugoroba n’abagabo batatu bitwaje imbunda agakizwa n’uko abaturage batabaje akabacika.

Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge n’izimira rya Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA cyane ko kuva aho tubimenyeye twitabaje Polisi y’igihugu none aho kugirango dutabarwe ahubwo turushaho kubona ibimenyetso ko amakipi yo kuduhiga arushaho kwiyongera. Ibi byose bikaba bigamije gukomeza kudutera ubwoba ngo baducecekeshe, nyamara bakirengagizako nta na rimwe iterabwoba ryigeze rikemura ibibazo by’abenegihugu.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gusaba ubutegetsi bwa Kigali kureka iterabwoba, bugashyira imbere ibiganiro n’uburenganzira bwo kunenga no kunengwa kuko niyo nzira yonyine izakemura ibibazo byugarije abanyarwanda.

Bikorewe i Kigali kuwa 10/03/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi prezida wa mbere

Share

March 11, 2012   2 Comments

UBUTUMIRE MU MYIGARAGAMBYO IZABERA I PARIS KW’ITALIKI YA 6/4/2012

by JMV Ndagijimana

Mu rwego rw’iperereza kw’iraswa ry’indege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ryahitanye Prezida Juvénal Habyarimana, na Cyprien Ntaryamira w’uBurundi n’abali babaherekeje bose kw’italiki ya 6/4/1994, impuguke zatumwe n’abacamanza b’uBufransa zasohoye raporo kuwa 10/1/2012 zisesengura aho misile zakoreshejwe zishobora kuba zararasiwe. Twibutse ko, mu gihe intambara yali imaze amezi umunani irangijwe n’amasezerano ya Arusha yo kuwa 4/8/1993, icyo gikorwa cy’iterabwoba n’iyicwa rya prezida wa Republika ali byo byatumye intambara yongera kuvuka, igakurura itsembatsemba n’itsembabwoko byoretse imbaga y’abanyarwanda batagira ingano.
Raporo y’impuguke ikimara gusohoka, Leta y’uRwanda n’abayishyigikiye bahise bakwirakwiza ibinyoma bitagize aho bihuliye n’ibiyanditsemo.
Ku ruhande rwabo, abayobozi b’amashyirahamwe n’amashyaka anyuranye akorera mu mahanga, bamaze gusoma neza no gusesengura iyo raporo, bahuliye I Paris mu Bufransa kw’italiki ya 12/2/2012, basohora icyiswe Déclaration de Paris yamagana iyo mikorere ya Leta y’uRwanda igamije gusisibiranya ukuli kw’iyicwa rya Prezida Habyarimana n’abo bali kumwe mu ndege.
Hakulikijwe icyika cya nyuma cy’iryo tangazo, abali mu nama y’I Paris baratangaza ko :

TALIKI YA 6/4/2012
I PARIS MU BUFRANSA
HAZABERA IMYIGARAGAMBYO

Izaba igamije :

  1. Gusaba ko UKULI kw’iyicwa ry’abakuru b’ibihugu by’uRwanda n’uBurundi n’abali babaherekeje kwashyirwa ahagaragara bidatinze, imanza zigacibwa mu butabera hakulikijwe inyungu z’abazize ubwo bwicanyi bw’iterabwoba,
  2. Kwiyama no kwihanangiliza Leta y’uRwanda ikomeje kwivanga no gukoresha ubutiriganya n’iterabwoba kugira ngo ukuli kw’iyicwa rya ba Prezida Habyarimana na Ntaryamira kutajya ahagaragara,
  3. Kwamagana abanyamakuru bakorera ingoma ya FPR n’abiyita impuguke bakoresha inyandiko zimirije kuyobya abacamanza no gupfukirana ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR/Paul Kagame bwahitanye abanyarwanda barenga miliyoni, mu Rwanda no muli Kongo,
  4. Gusaba abantu bose bazi ukuli kw’iraswa ry’indege ya prezida Habyarimana no ku bundi bwicanyi bwayogoje uRwanda, kwimenyekanisha kugira ngo batange ubuhamya bashingiye ku bimenyetso by’ukuli,
  5. Kwibuka abiciwe mu ndege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda kw’italiki ya 6/4/1994, n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose bazize intambara, itsembatsemba n’itsembabwoko, baba abiciwe mu Rwanda cyangwa abiciwe muli Kongo/RDC,
  6. Gushyigikira imiryango yabo ku buryo bushobotse bwose.

Ni muli urwo rwego imyigaragambyo izakulikirwa n’imihango yo kwibukira hamwe abiciwe mu ndege ya prezida n’abandi bose bazize intambara n’ubundi bwicanyi bwahitanye imbaga y’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo batabalika.

Amashyirahamwe n’amashyaka atarabashije kwitabira inama y’i Paris yo ku wa 12/2/2012, aliko yifuza kugira uruhari mu myigaragambyo no mu muhango wo kwibuka, ashobora kwifatanya n’abandi mu gutegura imyigaragambyo no kuyimenyekanisha mu bayoboke bayo.

Amasaha n’aho bizabera tuzabimenyeshwa mu minsi ili imbere.

Ubu butumire bwemejwe kandi butanzwe n’amashyirahamwe yo muli société civile n’amashyaka ya politiki akulikira :

CLIIR (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda)
CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)
APCR (Association pour la Promotion Culturelle Rwandaise)
ART (Association des Rwandais de Toulouse)
RIPRODHOR (Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda)
COVIGLA (Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la région des grands lacs africains)
FEIDAR (Fédération Internationale des Associations Rwandaises)
PS Imberakuri (Parti social)
RDI (Rwanda Dream Initiative – Rwanda Rwiza)
CNR-INTWARI (Convention Nationale Républicaine)
MRP (Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès)

Bitangarijwe I Paris taliki ya 28/02/2012

PS : Abifuza kwandikira abategura imyigaragambyo, babicisha kuli covigla@gmail.com

Share

March 11, 2012   1 Comment

Turatabariza Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Bernard Ntaganda

par BAKUNZIBAKE Alexis,
Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

Bernard Ntaganda mu rukiko

Bernard Ntaganda mu rukiko

Kigali kuwa 31 Ukwakira 2011 – Nk’uko twari twabibamenyesheje, kuri uyu wa gatatu taliki ya 02 Ugushyingo 2011, Umuyobozi w’ishyaka riharanira imibereho myiza PS IMBERAKURI, Me Bernard NTAGANDA yagombaga kwitaba urukiko rukuru rw’ubujurire.

Abarwanashyaka baturutse imihanda yose bari babukereye kugirango bareke Umuyobozi w’ishyaka ndetse n’ubutegetsi bwa FPR ko gufunga Umuyobozi wabo bitigeze bibaca integer na busa ko ahubwo byatumye ingufu ZO GUHARANIRA UKURI, mu RUKUNDO, UBUTABERA n’UMURIMO ziyongera ku buryo leta itakekaga. Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rimenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

1.- Ku mpamvu z’ubushinjacya, urubanza rwa Me Bernard NTAGANDA rwasubitswe rwimurirwa kuwa 16 Mutarama 2012 nyamara nta bisobanuro bifatika bitanzwe.

2.- Ubushinjacyaha bwasubitse urubanza nyuma y’aho abatangabuhamya urukiko rukuru rwa KIGALI rwari rwashingiyeho mukwemeza ibyaha ruhamya Me Bernard NTAGANDA bandikiye urukiko rw’ubujurire barubusaba guhabwa umwanya wo kwisobanura kubyo ubushinjacyaha bubabeshyera mu birego bwagejeje ku rukiko. Ibi biragaragaza neza ko ubushinja cyaha bwihaye umwanya wo kongera guhimba himba ibirego, cyane ko tumaze kumenyako n’abatangabuhamya bandikiye urukiko ubu bari ku nkeke y’ubutegetsi bubasaba kongera kwisubiraho.

3.- Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amahanga gukurikirana iri subikwa ryahato nahato ry’imanza z’abanyapolitiki cyane ko n’urwa Bwana Deo MUSHAYIDI, umuyobozi wa PDP IMANZI narwo rwimuriwe umwaka utaha. Ibi byerekana ubwoba Leta ya Kigali ifite bwo guhangana n’ukuri. Hagomba ubutwari mu gukemura ikibazo leta y’u Rwanda ifitanye n’abatavuga rumwe nayo cyane cyane ko biyemeje kurwanya ikinyoma cyayo.
[PS IMBERAKURI]

Share

November 3, 2011   2 Comments

Abishi ba Kagame barashe Umuyoboke w’ishyaka PS Imberakuri i Kigali

par Kyomugisha.

Inzego z’ubutatsi za Perezida Kagame nizo zarashe umuyoboke wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi
Eric Nshimyumuremyi, PS Imberakuri

Eric Nshimyumuremyi
PS Imberakuri

Nk’uko Umuvugizi wabitohoje, inzego z’ubutatsi za perezida Kagame zirangajwe imbere n’urwego rwa polisi arirwo Special Intelligence ruherutse kurasa umwe mu bayoboke ba PS Imberakuri. Zamurashe ubwo yari avuye m’urubanza rw’umunyepolitiki udacana uwaka n’ubwo butegetsi madame Ingabire Umuhoza Victoire. Bamurasiye iwe ku Kicukiro.

Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko uyu Eric Nshimyumuremyi uri muri PS Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda, yaba yarakoreyeho inzego z’ubutatsi za perezida Kagame. Nawe yari mu byitso bya FPR byinjijwe muri ayo mashyaka bigomba kuyasenya. Ariko nyuma yaje gutwarwa n’umuyaga wa Demokrasi waje gutuma yigenga atangira kunenga mu ruhame ubwo butegetsi.

Eric yari amaze iminsi akurikiranwa na maneko za Kagame, bumva uburyo agenda agayira  abantu batandukanye igitugu cya perezida Kagame, ari nako yivugira ko nawe yakoranye n’izo nzego, ariko aza kwitandukanya nazo kubera kumenya ukuri. Ibi bintu inzego z’ubutatsi za Kagame zabibonye nko kumena amabanga k’uwo musore muto. Ni nabyo byatumye ACP Kalisa Faustin atanga amabwiriza y’uko agomba kuraswa, akicwa.

Amakuru agera ku Umuvugizi, yemeza ko Eric Nshimyumuremyi yagombaga kwicwa. Ariko uwamurashe, yamurashe nabi. Uwo mwishi w’umupolisi wari wambaye imyenda ya gisiviri yarashe Eric ari kuri moto kandi akaba yarabikoranye ubwoba bwinshi. Bityo yamurashe isasu ryo mu gituza agiye kumurasa irindi aba abonye abantu ari bwo nawe yaje kwirasa intoki atabigendereye .

Bamaze kubona ko atapfuye kandi ko hari abantu bari bamaze gutabara, byatumye abamurasa bigaragaza noneho nk’abapolisi bari barashe umuntu witwaje imbunda. Ariko mu by’ukuri bakaba baramujije ko yananiwe gukora akazi kabo ko kuneka no gusenya amashyaka atavuga rumwe na Kagame,  bari baramutumye mbere ahubwo nawe atangira kwigenga anenga ubutegetsi anamena amabanga yabwo amwe.

Ayo makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko kandi inzego z’ubutatsi za perezida Kagame, zahaye amabwiriza Special Intelligence kuba ariyo irwaza uwo murwayi, ikanakora uko ishoboye ikaba yamurinda umuntu uwari we wese ushobora guturuka mu itangazamakuru cyangwa muri z’ Ambasade. Ibyo bituma n’umuryangowe utemerewe kumusura. Ibi byose bikaba byarakozwe ari ukubahiriza amabwiriza aturutse ibukuru kandi iki gikorwa kikaba kinagamije gutera ubwoba na none abandi Banyarwanda bakiri mu gihugu kugirango babe ibiragi be kugira icyo bavuga k’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR .

Ba maneko ba Polisi barinze Eric aho arwariye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, bakaba bambaye imyenda ya gisiviri,  bitwaje imbunda, ari nako batera ubwoba buri muntu wese waba ushaka kumugeraho. Iryo terabwoba bararikora mu gihe nyir’ubwite yari amaze kworoherwa atangiye kuvuga no gushaka kuvugisha ukuri kubyamubayeho.  Atarebye neza ashobora kutazava mu bitaro akazaterwa urushinge rw’ingusho.

[Umuvugizi]

Share

September 19, 2011   1 Comment

Umunyapolitiki wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi yarasiwe i Kigali

par Jules Gatarayiha.

Ku itariki ya 15 Nzeri 2011 ahagana mu masaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba, umurwanashyaka akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri mu Karere Ka Kicukiro, Bwana Eric Nshimyumuremyi yarashwe amasusu mu gituza. Inzego z’umutekano z’ U Rwanda ziratungwa agatoki mu gushaka kumwivugana.

Eric Nshimyumuremyi
PS Imberakuri

Eric Nshimyumuremyi  yarashwe ataha ajya iwe ari kumwe na mugenzi we, aho ababisha bamusatiriye bari kuri moto umwe ahetse undi, maze akaraswa n’umwe muri bo bagahita bamuzenguruka na moto biruka bakagenda,  ibyo bikaba byabereye i Gikondo ahakunzwe kwitwa Sodoma. Uwo bari kumwe nta nurwara bamiriye bamaze kurasa bahita bagenda kandi nta n’ikintu bamutwaye cyangwa ngo bamusake.

Eric Nshimyumuremyi  umurwanashyaka ukomeye  wa  PS  Imberakuri ndetse akaba riwe wari uyihagarariye mu Karere ka Kicukiro, akaba ari umwe mu baranzwe no gushikama ku mabwiriza y’ishyaka kuva ryashingwa, dore ko yaba yarasabwe gukurikira uruhande rwa PS Imberakuri  pawa iyobowe na Madamu MUKABUNANI, noneho Eric Nshimyumuremyi  arabahakanira ababwira ko atakwemera kugurwa ngo yihakane ukuri yiyumvamo, ibyo byatumye arebwa nabi cyane n’uruhande rwa Mukabunani bizwi ko ruyobowe na FPR.

Umwe mu bo mu muryango we yatubwiye iko  icyatangaje abantu kandi kikaba cyababaje umuryango wa Eric Nshimyumuremyi ni amagambo yatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, aho yavuze ko Eric Nshimyumuremyi  yarashwe arwana n’abashinzwe umutekano kandi mu byukuri ababyemeza bari bahibereye bavuga  ko byagenze.

Ikindi cyavuzwe n’uko Eric  yarashwe ubwo yari avuye gukurikirana urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire, aho bamwe mu bakunze kwitabira urwo rubanza babarizwa mu mashyaka atavuga rumwe na FPR  batarebwa neza kuko ngo baba batangaza ukuri kwibiba byabereye mu rukiko.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka PS  Imberakuri yatangarije ikinyamakuru Inyenyerinews ko “…ikibabaje  ni uko Polisi yavuze ko yamusanganye imbunda 7 n’igikapu cyuzuyemo amafaranga, bikaba bikojeje isoni kumva polisi itangaza ikinyoma nkicyo ku bintu byabonywe n’ abantu, bikaba kandi bitumvika ukuntu umuntu yakwirirwa mu rukiko yiriranywe imbunda 7, usibye n’umuntu umwe imbunda 7 zatwarwa n’abantu barenze 3, birababaje kumva ko yari anafite igikapu cy’amafaranga hamwe nintwaro 7, bikaba byumvikana ko yapfa cg atapfa byarangije gutegurwa ko azashinjwa iterabwoba.”

Nkuko byakomeje bitangazwa na bagenzi be basangiye ishyaka baravuga ko ibi bikorwa bigamije gucecekesha abatuvuga rumwe na leta ya Kagame aho byagaragaye ko  amaze kugezwa kwa muganga bakangira umuryango we kugera aho ari mu cyumba cy’ibitaro bizwi ku izina rya CHK bari bamaze kumujyanamo ubwo byavugwagwa ko yari amaze kubagwa, aho yari arwariye hakomejwe kurindwa n’inzego za CID.

Iraswa ryabaye saa kumi nimwe ubwo yari akubutse mu rubanza rwa Ingabire yari yiriwemo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nzeri 2011.

[Inyenyeri News]

Share

September 19, 2011   No Comments

Urubanza rw’abarwanashyaka ba PS Imberakuri rwasubitswe

Inkuru dukesha Les Democrates Imberakuri:

UBUTABERA BW’U RWANDA BUKOMEJE KWIBASIRA ABATAVUGARUMWE NA FPR.

Kuwa 31/05/20111 nibwo abarwanashyaka batatu ba PS IMBERAKURI bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira baburane mu mizi urubanza rwabo.

Bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bibiri aribyo: Kwigomeka no Gutera abaturage ubwoba.

Byaje gutungura imbaga y’abariho mu rukiko ubwo dosiye umushinjacyaha yarafite itari ihuye n’iyo abaregwa bari bafite.

Bamaze hafi umwaka wose bafunzwe bazira kuba abarwanashyaka ba PS IMBERAKURI.

Umucamanza yafashe icyemzo cyo kurusubika rukazasubukurwa kuwa 15/06/2011. Ibyo biri mu nyungu z’ubushinjacyaha kuko nta kindi bwifuza usibye gusa kuguma mu gihome.

Twibutse ko abaregwa ari Dominic SHYIRAMBERE, Celestin YUMVIHOZE na Donatien HABIYAREMYE, bakaba barafashwe kuwa 23/06/2010. Barazira kandi kuba barafatanywe amafirimbi, vuvuzera n’ubuhamya bwa Magayane bakaba bari kubikoresha mu myigaragambyo yo kuwa 24/06/2010.

Gusubikasubika urubanza rwabo bifitanye isano no kugumya kubaheza muri gereza kuko nta kimenyetso na kimwe kibafata kuburyo baba bagifunze.

[by Les Democrates Imberakuri]

Share

June 1, 2011   No Comments

Urubanza rw’Umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard Ntaganda rwashojwe

Urukiko rukuru rw’U Rwanda rwashoje iburanisha ry’urubanza rw’umukuru w’ishyaka PS Imberakuri Bwana Bernard Ntaganda hamwe n’abandi bayoboke 4 b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2011, nibwo Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Me Bernard Ntaganda n’abandi bane ngo bafatanije gutegura imyigaragambo yari iteganijwe gukorwa kutariki ya 24 Kamena 2010 mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abaregwa hamwe na Me Bernard Ntaganda ni Sylvain Sibomana, Alice Muhirwa, Martin Ntavuka na Jean Baptiste Icyitonderwa.

Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yasobanuriye urukiko uburyo abo baregwa bagize uruhare mu gutegura ndetse no gukora imyigaragambyo ku buryo bunyuranije n’amategeko.

Umushinjacyaha yemera ko Ntaganda yari yandikiye Akarere ka Gasabo agasaba gukora imyigaragambyo. Yemeza kandi ko bamushubije ko atabyemerewe. Ntaganda ahamya ko atigeze abona urwandiko rumubuza gukora imyigaragambyo, ariko ubushinjacyaha bwemeza ko yaruhawe ariko akanga gusinyira ko arubonye.

Mu kwiregura kwe, Martin Ntavuka yahakanye ko atigeze ategura imyigaragabyo agaragaza ko we nk’umuyoboke wo ku rwego rwo hasi ntaho yari guhurira n’icyo gikorwa cyo gutegura imyigaragambyo. Yagarutse kandi ku mvugo bose bagiye bahurizaho, ko urukiko rutagomba guha agaciro inyandiko z’ubugenzacyaha kuko ngo bazisinyishijwe ku ngufu nyuma yo gukubitwa no gutotezwa.
Aha Martin Ntavuka yerekanye amafoto yo kwa muganga yerekana uburyo yahohotewe ariko urukiko rumutuma n’impapuro zemeza koko ko yahohotewe.

Alice Muhirwa yiregura kubyo aregwa, yavuze ko atigeze agira uruhare mu gutegura imyigaragambyo, ariko akaba yari afite gahunda yo kuyitabira kuko amashyaka PS-Imberakuri na FDU-Inkingi yari afitanye amasezerano y’ubufatanye. Yavuze ko n’ubwo ishyaka rye FDU-Inkingi nta ruhare ryagize mu gutegura imyigaragambyo, ngo ryari kugira uruhare mu kuyitabira kuko bari babisabwe.

Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Sylvain Sibomana nawe yahamije ko nta ruhare yigeze agira mu gutegura imyigaragambyo, gusa kimwe na bagenzi be ngo yari kwitabira iyo myigaragambyo akaba yari anafite n’ibyo bari gukoresha mu myigaragambyo birimo ibendera rya FDU ndetse n’ibitambaro byanditseho intego z’ishyaka ryabo. Mu myiregurire ye kandi yifashishije Bibiliya.

Jean Baptiste Icyitonderwa nawe yireguye avuga ko ibyo aregwa atabyemera avuga ko ari mu rukiko kubera impamvu za politiki. We nk’umuyoboke wo ku rwego rwo hasi wa PS-Imberakuri ntaho yari guhurira no gutegura imyigaragambyo (ayita urugendo rw’amahoro), ahamya ko yafashwe kubera ko yari kumwe n’umwe mu bayobozi b’iryo shyaka Théobard Mutarambirwa.

Me Gatera Gashabana yagaragaje uburyo abo yunganira nta ruhare bagize mu gutegura imyigaragambyo ahamya ko imyigaragambyo yateguwe na Bernard Ntaganda kandi nawe ubwe akaba abyiyemerera. Gashabana ahamya ko abo yunganira bari baje nk’abatumirwa, kubw’ibyo abona nta cyaha bafite ndetse asaba ko bahita bahanagurwaho icyaha.

Umushinjacyaha yavuze ko niba abaregwa batemera inyandiko zo kuri Polisi, abacamanza bataziha agaciro nk’uko byasabwe n’abaregwa, hanyuma urukiko rukagendera kubyo abaregwa ubwabo bemera.

Umushinjacyaha yasabiye Bernard Ntaganda igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 2 naho bariya 4 baregwa imyigaragambyo gusa basabirwa gufungwa amezi abiri bagatanga n’ihazabu y’ibihumbi ijana.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwemeje ko urubanza ruzasomwa tariki ya 11 Gashyantare saa tanu z’amanywa.

Bernard Ntaganda yafashwe tariki 24 Kamena 2010 ariwo munsi hari kuba imyigaragambyo; aba bane nabo bafashwe uwo munsi ariko bo bakaba baraje gufungurwa by’agateganyo bemererwa kuburana bari hanze.

Share

January 17, 2011   No Comments

Umuyobozi wa PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko rwa Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2011, Umuyobozi w’ishyaka rya PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko. Nta mwunganizi yari afite kuko nawe asanzwe ari umunyamategeko wunganira abandi.

Me Bernard Ntaganda mu rukiko

Me Ntaganda arashinjwa ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gutegura kwigaragambya nta burenganzira. Kuri iki cyaha cyo guteganya kwigaragambya nta burenganzira, Me Ntaganda arareganwa n’abandi bane bo mu mashyaka PS-Imberakuri, Green Party na FDU-Inkingi.

Kuvutsa igihugu umudendezo

Ku cyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yavuze ko Me Ntaganda yagiye akoresha imvugo zashoboraga kuvutsa igihugu umudendezo. Muri izo mvugo harimo kuba yaravuze ko atemera uburyo gahunda ya Umurenge SACCO ikora, ko “abize mu gifaransa basigaye bafatwa nk’abize mu kibeho”, ko inkiko Gacaca zirimo abahezanguni no kuba yarabwiye ubutegetsi buhari ngo “tura tugabane niwanga bimeneke”.

Ku birebana n’imikorere y’Umurenge SACCO, Me Ntaganda yashimangiye ko koko atemera uburyo abaturage bahatirwa ku ngufu kujya muri Umurenge SACCO, kuko ahenshi usanga badahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo aho bagomba kubitsa.

Ku birebana no gutoteza abavuga igifaransa, Me Ntaganda yavuze ko anenga uburyo igifaransa cyakuweho hutihuti. Yavuze ko n’ubwo babeshya igifaransa kiri mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda, no ku ndangamuntu ntikikirangwaho. Urundi rugero yatanze ni uko Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda yatangaje ko nta mwarimu utazi icyongereza uzongera kwigisha muri iyo Kaminuza.

Ku birebana na Gacaca, Ntaganda yemeye ko hari byinshi koko binengwa ku mikorere ya Gacaca. Yatanze ingero z’amashyirahamwe yashinjaga abantu mu Nkiko Gacaca, “inyangamugayo” za Gacaca zacaga imanza zibera ndetse n’abangaga kuvuga ukuri mu nkiko Gacaca. Yatanze ingero z’amashyirahamwe yashyiriweho kuzinzika ukuri no gupyinagaza abantu bakoresheje Gacaca.

Ku mvugo ye ngo “Tura tugabane niwanga bimeneke”, Me Ntaganda yisobanuye avuga ko yashakaga kuvuga ishyaka FPR ritashakaga ko PS-Imberakuri ihagararirwa muri Komisiyo y’amatora. Ngo we nk’umunyapolitiki yifuzaga ko ishyaka rye ryagira urihagararira muri komisiyo y’amatora, naho ibyari kumeneka asobanura ko yashoboraga gusaba imiyango mpuzamahanga guhagarika inkunga bagenera amatora.

Ifatwa rya NtagandaTwabibutsa ko Me Bernard Ntaganda yafashwe kare mu gitondo tariki 24 Kamena 2010, umunsi yari yateganije kuyobora imyigaragamyo y’abayoboke ba PS-Imberakuri basaba ko iryo shyaka ryagira abarihagararira muri Komisiyo y’Amatora. Icyo gihe polisi, aho kuvuga ko imufashe kugira ngo iburizemo iyo myigaragambyo, yatangaje ko yamufashe kubera ko akekwaho kubiba amacakubiri no kuba afite uruhare mu gikorwa cy’ubwicanyi ngo cyari kigiye gukorerwa Christine Mukabunani, wari uyoboye ishami ryicomokoye ku buyobozi busanzwe bwa PS-Imberakuri.

Kubiba amacakubiri.

Ku cyaha cyo kubiba amacakubiri, Me Ntaganda ashinjwa imvugo ngo “Leta ni iya bamwe si iy’ ubumwe”. Me Ntaganda yemeye ko yabivuze koko kandi ko ari ukuri, yiregura atanga urugero rw’ishyaka rye ryajujubijwe kandi ryaragombaga kugira uruhare ndetse n’umwanya muri guverinoma. Yemeza ko ibyababayeho bigaragaza rwose ko leta itari iy’ubumwe ahubwo ari iya bamwe. Me Ntaganda yakomeje guhamya ko ariwe Perezida w’ ishyaka PS-Imberakuri kandi ko nta gushidikanya ishyaka rye rigamije kubona ubutegetsi. Yagize ati: ”Nk’ uko nabivuze ndongera mbisubiremo, PS-Imberakuri si ishyirahamwe rihinga amateke, dushaka ubutegetsi.”

Yakomeje avuga ko kumushinja ingengabitekerezo ari nko gushakira amata ku matako y’injangwe…

Gutegura imyigaragambyo

Ku cyaha cyo gutegura imyigaragambyo mu buryo butemewe n’ amategeko, Me Ntaganda avuga ko yafashe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo ariko agafatwa atarayiyobora. Ibyo byabaye nyuma yo kwandikira Akarere ka Gasabo hagashira iminsi itandatu atarabona igisubizo. Ubushinjacyaha buvuga ko yandikiwe abuzwa gukora imyigaragambyo, mu gihe Ntaganda we ahamya ko iyo baruwa imubuza atigeze ayibona.

Umwanzuro w’ubushinjacyaha

Mu myanzuro yabwo, Umushinjacyaha yasabye ko, kuri ibyo byaha byose aregwa, Me Bernard Ntaganda yahanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi magana ane.

Urubanza rwasubitswe

Kubera ko bwije Me Ntaganda atararangiza kwiregura, urukiko rwemeje ko urubanza ruzasubukurwa kuwa gatanu tariki ya 14 Mutarama, akaba ari nabwo kandi hazaburanishwa abandi bane baregwa icyaha kimwe na Ntaganda cyo gutegura imyigaragambyo itemewe.

Share

January 9, 2011   2 Comments

Bernard Ntaganda ngo amerewe nabi muri gereza

Mw’itangazo ryashyize ahagaragara, Ishyaka P.S.IMBERAKURI riravuga ko rikomeje kubabazwa cyane n’ itotezwa rikorerwa umuyobozi waryo Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA akaba ari nawe mukandida rukumbi ishyaka PS IMBERAKURI ryatanze wo kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu,

PS Imberakuri iravuga ko kuva Bernard Ntaganda yafatwa kugeza ubu ngo bakomeje kumugaraguza agati kuko atabona uburenganzira busesuye ahabwa
n’amategeko.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga icyemezo cyafashwe cyo gufungira Me Bernard NTAGANDA ahantu habi hameze nabi cyane, byongeye no kuburabuza abamugemuriye kugeza aho bamwe muri bo basubiye iyo baturutse bikoreye ibyo bari bamaze guhaha.

Ibi ngo birashimangira umugambi mubisha wo kumwica urw’ agashinyaguro, ibi bikaba bigaragara kandi nk’igihano Leta ya Kigali yamuhaye kubera ibitekerezo bye bya Politike mukunenga ibitagenda mu gihugu.

Ishyaka P.S Imberakuri ryongeye gusaba leta ya Kigali kugaragaza aho Aimable SIBOMANA RUSANGWA, umunyamabanga wihariye w’umukuru w’Ishyaka aherereye.

Riributsa ko yashimuswe mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2010 kugeza ubu tukaba tutazi amarengero ye.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba risaba Leta ya Kigali gusobanura aho yamushyize hamwe n’abandi bayobozi b’inzego zinyuranye bagiye baburirwa irengero.

Leta y’u Rwanda ariko kugeza ubu ntacyo irabivugaho.

[BBC]

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

July 20, 2010   1 Comment