Kayumba Nyamwasa arasubiza ikibazo kirebana n’umugambi wa Leta ya Kagame wo kwica abanyarwanda bari mu mahanga
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kayumba Nyamwasa arasubiza ikibazo kirebana n’umugambi wa Leta ya Kagame wo kwica abanyarwanda bari mu mahanga

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Mu nama yahuje abayoboke ba FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) ku tariki ya 14 Gicurasi, habajijwe ikibazo kirebana n’ukuntu Kagame yohereza abantu be kuza kwivugana abanyarwanda mu Bwongereza.
Uwabajije icyo kibazo kijyana n’umutekano yagize ati:
“Mu minsi yashize hano, mwarabyumvise twagize ibibazo… Inzego z’umutekano z’ino aho zatubwiye ko u Rwanda ruteganya mu minsi ya vuba cyangwa muri iki gihe rushobora kugirira abanyarwanda bari hano nabi, nanjye ndimo.
Icyo kibazo cy’umutekano dufite, nk’abantu muzi cyangwa mushobora gusesengura ibyo RPF ikora kuko mwayikozemo, murakeka ko izo threats ari serious ?
Twabyitwaramo dute?”

Igisubizo cya Kayumba Nyamwasa:

[wpaudio url=”http://webdoccenter.com/audio/quest-rene-umutekano-answer-nyamwasa-20110514.mp3″ text=”Tega amatwi igisubizo cya Nyamwasa ku bijyana n’iyo migambi mibisha ya Leta ya Kagame yo kwica abanyarwanda bari hanze.” dl=”0″]

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. NZABANDORA says:

    IMPUHA GUSA MWIHE UMUTUZO

  2. KAMUZINZI says:

    FPR has sent a big team to USA and Canada to stabilize the Rwandan refugees living in North America we should tell our brothers and sisters in diaspora to be vigilant and also talk to their senators in order to prevent more blood shed of innocent Rwandans

  3. hatari says:

    kayumba asubiza neza cyane. uyu niwe wakagombye kuba umuyobozi rwose. nimuze tumushyigikire kuko bariya bashakaga kumuhitana ejo ni wowe ejo ni njye. barananiwe kandi ntibemera ko bananiwe, barimo gusahura umutungo wigihugu gusa baracuranwa ubwabo kubwabo.

  4. GAGI says:

    politiki ntawamenya, byinshi cyane ni ibinyoma,buri wese aba ashaka gufata ubuyobozi, hanyuma akagira igihugu nk’urugo rwe.ubundi twari dukwiye gutora amategeko adakuka , kandi buri muyobozi agakora icyo ashinzwe, apana kujyaho ukumva ko ugomba kuvuga rikijyana mu nzego zose,niyo waba ubeshya,ikindi kandi kwica abo mudahuje ibitekerezo nabwo ni ubupfapfa,kumena amaraso si igisubizo, kuko Uwiteka arabireba byose,kandi umunsi yakugaraguza agati ntawamukoma mu nkokora, kuko arakiranuka atanga ibikwiriye, ikindi wasanga koko aba bantu Kagame yaba abakurikirana ngo abice, cyangwa se nabo bakaba aribo babitegura kugirango bamwerekane nabi, ko ari umunyagitugu, kuko politiki yo muri iyi si nta kiza cyirimo,ubutabera ntaho buri, kabone no muri ibi bihugu bikomeye(nubwo bo batwica, bakiza ababo,ariko byose ni inda mbi, nta rukundo ruri mu isi ni ukuyisengera ku Uwiteka nyiringabo Ushobora byose) nkuko world trade centre 80% y’ibisobanuro nukuntu ibintu byagenze,ubona ko ari USA yabyikoreye kugirango isahure umutungo w’abarabu ngo ni ukurwanya ibyihebe, so urumva ko rero nabo bavuga ko bakurikiranwa ngo kagame arashaka kubica bashobora kubitegura aribo ngo berekane ko bafite impamvu yo ku murwanya, nawe yego buriya si shyashya,nta na shyashya mubanya politic benshi maze kumenya, ariko kandi Kagame hari aho Imana yamushoboje kugeza igihugu, abana barahabwa bourses zo kwiga hanze ntavangura, nka kera ukuntu bahagurutsaga abatutsi ngo ntibakwiye kwiga, uraryama ukabyuka utikanga ko hari ikiri bukubeho kuko uri umuhutu, umututsi cg umutwa, uraba munzu ntibayigutwikireho ngo uri umuhutu nkuko kera batwikiraga abatutsi, etc. ariko rero naba Kayumba Nyamwasa ,Karegeya n’abandi bakoze neza mu gihe barwaniraga kubohora igihugu,no kucyubaka(ndabashimye pe) ariko nyuma bagiye guhindura amase ibyiza bakoze ,bakugiriye gutya bifatanya nabahekuye u Rwanda(FDRL,interahamwe n’abandi) sha simbabeshye iki cyo kirenze ubusembwa,sinzi icyo twabyita, ariko burya intwari ,inyangamugayo iteka ryose ihora ari yo,ariko bano bahise baba inkunda mugayo,kandi ntibazigerabanesha na rimwe, ziriya nkoramaraso mwifatanyije nazo ,mwahise mutsindwa ako kanya,ibyo mwarwaniraga niba byari ni ukuri hano bigaragaza ko mudakunda igihugu pe, uribaza kwifatanya n’inkoramaraso, icyo ziteganya ni ukugaruka zikamena andi,kuba mwifatanyije namwe mwabaye nkazo, kera mwarwaniye kugarura amahoro,ubwisanzure ,ukishyira ukizana k’umunyarwanda wese n’umuturarwanda,ariko ubu icyo murwanira si icyo, iyo ni inyota yo kuyobora,inda mbi ndetse no kwica umwana w’umunyarwanda,ibibi muvuga kuri leta ya Kigali ubu, mwebwe mugiyeho byakwikuba inshuro nyinshi, iyo mwegera HE NELSON MANDELA akababwira uko abakunda igihugu bakirwanira ngo bagishyire aheza,naho mwebwe ni uku cyoreka, Imana yahaye u Rwanda amahoro, izakomeza iyongere ndetse irusheho kuruha abayobozi beza, ariko nyisabye kutazaduha abameze nkamwe, Kagame ku byiza yakoze kandi utari impumyi abonesha amaso ,nanjye ndimo ndabimushimiye Imana ibane nawe imuhe kwikosora aho akora amafuti anyuranye, icyampa namwe Uwiteka akabeza mukagaruka i buntu,ubundi imigambi yanyu igahamanya ni iy’Uwiteka, Imana ihe urukundo rudafunguye umunyarwa nda wese n’umuturarwanda,n’inshuti z’urwanda,n’isi yose.

Speak Your Mind

*