Category — Amateka
IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA: Faustin Twagiramungu
Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka PDI-Rwanda Nziza avuga kuri Raporo y’impuguke ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Aragira ati:
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA
- IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwanda ho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.
- Niba koko imyanzuro ya Raporo y’Abahanga yasabwe n’umujuji Trevidic ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ihuye n’inkuru zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, inkuru zemeza ko igisasu cya misile gikomoka mu Burusiya cyakoreshejwe mu kurasa iriya ndege ya Habyarimana mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7 mata 1994, cyaba cyararashwe gituruka mu kigo cya gisirikari cya Kanombe cyabagamo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo iyo raporo ikaba yemeza ko atari ingabo za Kagame ahubwo ari Abahezanguni b’Abahutu bakoze icyo cyaha gikomeye cyo guca igihugu umutwe ; niba ariko iyo raporo ibivuga nimumenye neza ko icyo cyiswe Raporo y’abahanga mu bya siyanse atari yo ahubwo ari ICYEGERANYO CY’IBINYOMA byo mu rwego rw’icengezamatwara bigamije kuyobya amateka y’igihugu cyacu, hagamijwe kurengera inyungu za politiki z’Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda n’iz’Abanyamahanga b’inda nini batahwemye kugashyigikira.
- Koko rero ninde wadusobanurira ukuntu abahanga bagenewe kumenya gusa aho igisasu cyaturutse batandukira bugahita bemeza n’uwakirashe ?Kumenya aho igisasu cyarasiwe hakoreshejwe ubuhanga n’ubumenyi bwa siyansi bita balistique, ntabwo bishobora ngo gutanga ubuhanga bwo guherako umenya ko abarashe indege ari Abahutu b’abahezanguni keretse niba abakoze iyo raporo ari ABAFUNDI bafatanije na Kagame!
- Ese kuki icyo gisasu bivugwa ko cyarasiwe i Kanombe kigomba kuraswa n’Umuhutu w’intagondwa gusa ? Kuki kitaba cyararashwe n’umuzungu w’Umufaransa nk’uko nabyo byavuzwe ? Cyangwa w‘Umubiligi ? Cyangwa Umututsi ?
- Tukaba rero twizeye ko urukiko rugiye gukomeza iperereza rutitaye ku mpuha zikomeje gukwirakwizwa n’Abategetsi b’i Kigali n’abaryankuna babo bityo umunsi urubanza rwaciwe ukuri kose kuzajye ahagaragara.
- Kuva ubu Juji Trevidic ni we duhanze amaso, dutegereje ko atubwira neza aho igisasu cyaturutse by’ukuri kandi akatubwira n’amazina y’abakoze icyo cyaha cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yatsembye Abanyarwanda batagira ingano.
- Turasaba abari bayoboye ingabo za LONI zari zishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda mu gihe cy’iraswa ry’indege kandi bakaba bari banashinzwe kugenzura ibikorwa byose bya gisilikari by’imitwe yombi yari ihanganye byaberaga mu mugi wa Kigali ko batakomeza kwicecekera nk’aho ntacyo bibabwiye ; nibatinyuke bajye ahagaragara, bagatange ubuhamya bafite busobanura uwaba yarakoze kiriya cyaha gikomeye cy’iterabwoba. Kereka rero niba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa se bakaba barakigizemo uruhare!
- Na none kandi, mu rwego rwo gushyira ahagaragara ukuri kw’amateka, ni ngombwa cyane ko ubucamanza bubaza n’ababaye abafasha ba hafi ba Paul Kagame, mbese nka RUDASINGWA Tewojeni uherutse gutanga ubuhamya bushobora kugira akamaro gakomeye taliki ya 1/10/2010. Ndetse hakwiye kubazwa n’abandi Banyarwanda bafite byinshi bazi kuri urwo rubanza kurusha impuguke z’Abanyamahanga batazi n’u Rwanda !
- Ikindi tudakwiye kwirengagiza ni uko iraswa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ndunduro y’amateka y’akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda ahubwo italiki ya 6 mata 1994 yabaye nk’intangiriro y’INZIRA Y’UMUSARABA UREMEREYE CYANE Abanyarwanda bari bagiye gukomeza guhekeshwa na Paul Kagame. Ibihuha biri gukwirakwizwa na Leta ya Kigali nta kindi bigamije uretse kutwibagiza ko Paul Kagame afite n’ibindi byaha bikomeye cyane akurikiranyweho kandi agomba kuryozwa birimo Jenoside y’Abahutu yakoreye muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ya LONI ibimushinja, kuniga demokarasi afunga urubuga rwa politiki, kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki bashishikajwe n’inyungu za rubanda….n’ibindi byaha byinshi cyane.
- Nongeye kwihanganisha Abanyarwanda, Abarundi n’Abafaransa bo mu miryango y’abaguye muri iriya ndege badahwema gukomeretswa no kubabazwa cyane n’amacenga ahora abuza iyi dosiye kurangira, ngo urubanza rucibwe, ukuri kujye ahagaragara, abicanyi bahanwe, imitima iruhuke.
- Sinasoza ntibukije Abanyarwanda bose ko tudakwiye kureka ngo Abanyamahanga bakomeze kudutobera amateka bayandika uko bo bonyine babyifuza ! Amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda. IGIHE RERO KIRAGEZE ngo Abatutsi, Abatwa n’Abahutu , bahaguruke nk’umuntu umwe barwanye politiki mbi y’Umunyagitugu Paul Kagame ukomeje gusingira ubutegetsi bwe ku Binyoma ahora akwirakwiza hirya no hino ku isi abitewemo inkunga n’Abanyenda nini baturuka imihanda yose bahangayikishijwe gusa no kumwifashisha ngo babone uko bisahurira umutungo kamere w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Abo batindi nta mukiro wundi dukwiye kubategerezaho, inyungu za rubanda ntizibahangayikishije na gato.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
NITUDAHAGURUKA NGO TWIRWANEHO TWEBWE UBWACU, TURAHEZE
January 13, 2012 3 Comments
Paul Kagame ni we wahanuye indege ya Habyarimana, akoma ku mbarutso ya jenoside, Rudasingwa
par Dr. Theogene Rudasingwa.
PAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA, PEREZIDA CYPRIEN NTARYAMIRA W’U BURUNDI, DEOGRATIAS NSABIMANA, ELIE SAGATWA, THADDEE BAGARAGAZA, JUVENAL RENZAHO, EMMANUEL AKINGENEYE, BERNARD CIZA, CYRIAQUE SIMBIZI, JACKY HERAUD, JEAN PIERRE MINABERRY NA JEAN-MICHEL PERRINE.
Itariki 4 z’Ukwamunani, 1993, Arusha, Tanzania, Goverinoma y’uRwanda n’Umulyango wa FPR-Inkotanyi basinyanye Amasezerano y’ Amahoro y’ Arusha. Bimwe mu byo ayo masezerano yagombaga gushingiraho ni ubutegetsi bugendera ku mategeko, demokarasi, ubumwe bw’abanyarwanda, hamwe no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Muri ayo masezerano hari hakubiyemo n’ibijyanye no gusaranganya ubutegetsi, gushyiraho umutwe umwe w’Ingabo z’igihugu na Gendarmerie, hamwe no kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi.
Itariki 6 z’Ukwakane, 1994, saa 8:25 za nimugoroba, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 jet yari itwaye Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, nomero “9XR-NN”, ivuye i DAR-ES-SALAAM, Tanzania, aho abakuru b’ibihugu bo mu karere bari bateranye, igana i Kanombe ku kibuga cy’indege i KIGALI, Rwanda, yarashwe irahanuka. Abari mu ndege bose, harimo na Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida Cyprien Ntaryamira w’ uBurundi, abari babaherekeje, n’abari batwaye indege bose bayiguyemo.
Gupfa kwa Perezida Juvenal Habyarimana kwabaye imbarutso yo gutangira jenoside yibasiye abatutsi ndetse n’abahutu batavugaga rumwe na leta yari iriho icyo gihe. Imirwano yahise itangira hagati y’ingabo z’igihugu n’iza FPR-Inkotanyi. Kuva icyo gihe, kugeza aya magingo, Kagame na FPR bakomeje gukwirakwiza ikinyoma bavuga ko igikorwa cyo guhanura indege cyakozwe na ba extremist b’abahutu ngo batashakaga gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha, kandi ngo bashakaga gutangiza jenoside yaje guhitana abantu barenze 800,000 mu minsi ijana gusa.
Hari benshi mu rubuga mpuzamahanga, inararibonye, n’imilyango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bemeye kandi bacyemera icyo kinyoma. Ndi umwe mu bagize uruhare rwo gukwirakwiza icyo kinyoma, cyane cyane mu banyamahanga. Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ariwe wari umugaba w’ingabo za FPR-Inkotanyi niwe watanze amabwiriza yo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe bose. Mu kwa karindwi, 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko “aritwe” twarashe iyo indege. Mu by’ukuri ibyo birazwi muri FPR no muri RPA (Ingabo z’Igihugu) ko Kagame ari we wishe Habyarimana. Hari amwe mu mahanga azi ukwo kuri, n’ubwo aruma gihwa, akicecekera.
Ibihe byakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ Arusha byari bitoroshye na gato, byasaga n’ibihatse akabi. Kwicwa kwa Perezida Habyarimana kwagize ingaruka zikomeye ku Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari, kuko kwabaye imbarusto yo gutangira imirwano, genocide, n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi. Na n’ubu turacyahanganye n’ingaruka z’icyo gikorwa. Paul Kagame agomba gushyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga bidatinze.
Icya mbere, nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana n’undi mugabo, uti dushyire intwaro hasi dushakishe amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica. Kagame na Habyarimana itariki 6 z’ukwa kane, 1994, ntibari ku rugamba rw’amasasu. Iyo bazakuhahurira, umwe cyangwa bombi bakagwa ku rugamba byari kuba amakuba ariko byari kuba byumvikana kuko niko intambara imera. Perezida Habyarimana yari avuye Tanzania, aho we n’abandi bakuru b’ibihugu bashakishakaga uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano.
Icya kabiri, Kagame ni umututsi kandi yari azi neza ingaruka zo kwica Perezida Habyarimana, umuhutu, ku bandi batutsi ndetse no mu bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. N’ubwo ntavuga ko urupfu rwa Habyarimana arirwo rwateye jenoside, ariko ntawe ushidikanya ko rwatanze urwitwazo ku nkozi z’ibibi mu gukora ayo marorerwa.
Icya gatatu, mu kwica Perezida Habyarimana, Kagame yari agamije gusesa burundu amasezerano y’amahoro y’Arusha, no kwubaka ingoma y’igitugu ishingiye ku bwicanyi n’ibinyoma, kandi biragaragara mu Rwanda ko yabigezeho.
Icya kane, ubutabera mu Rwanda no mu rukiko mpuzamahanga bwarabogamye kuko bushingiye ku kinyoma, bityo bituma ubumwe n’ubwiyunge bigorana kugeraho. Nta ruhare na ruto nigeze ngira mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe.
Iyo nkuru nanjye nayumvise mw’ijoro kuri BBC nka saa saba,itariki 7 z’ukwa kane, 1994, aho nari ndi Kampala, Uganda, mu nama ya Pan African Movement. Ndahamya ko abenshi muri FPR, baba abasirikare cyangwa abasiviri, ari nkanjye nta ruhare bagize muri uwo mugambi w’ubwicanyi. Kagame niwe ubwe nyirabayazana, niwe ugomba kubazwa ibijyanye n’icyo cyaha byose. Icyakora, nari umwe mu bayobozi bakuru mu mulyango wa FPR-Inkotanyi, kandi ndi umusirikare ufite ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FPR. Niyo mpanvu ibyakozwe bibi kandi byitirirwa FPR nkiyirimo kandi nari mbereye umwe mu bayobozi nanjye bindeba.
Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira. Niyo mpanvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imilyango ya Juvenal Habyarimana, Cyprien Ntaryamira, Deogratias Nsabimana, Elie Sagatwa, Thaddee Bagaragaza, Emmanuel Akingeneye, Bernard Ciza, Cyriaque Simbizi, Jacky Heraud, Jean-Pierre Minaberry, na Jean-Michel Perrine.
Mboneyeho no gusaba imbabazi abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi, n’ibinyoma nk’intwaro muli politike, kurandura burundu umuco wo kudahana, no gukorera hamwe kwubaka umuco wo kworoherana, kubabarirana, ubumwe, ubwiyunge, gukira no kugendera ku mategeko. Ndasaba imbabazi u Burundi bwiciwe abayobozi, n’u Bufaransa bwiciwe abaturage bakoreraga u Rwanda. By’umwihariko ndasaba Imana ngo imbabalire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane, ngahishira umwicanyi wateje imiborogo n’amarira mu bo yiciye.
Nta gahato, mvuze ukuri imbere y’Imana n’abanyarwanda. Nk’abandi banyarwanda mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kuvugisha ukuri bifite ingaruka. Paul Kagame afite ukuboko kudahaga kumena amaraso y’abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu z’abanyarwanda bose. Kuvugisha ukuri ntabwo twakomeza kubisubika. Bikenewe uyu munsi. Ntabwo ibi mbikoze gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu. Mbikoze mu gukomeza gushakisha icyakiza urupfu n’akarengane bimaze kuba akarande mu Rwanda rwacu. Ukuri nikwo kuzatuvana ku ngoyi. Umunsi twavuye ku ngoyi, tukagira ubwigenge busesuye, nibwo tuzababarirana nta gahato, hanyuma ubwo ibihe byo gukira bizaba bigeze.
Dr. Theogene Rudasingwa (sé)
Rudasingwa yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR (1993-1996), Ambasaderi w’u Rwanda muri USA (1996-1999); n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame (2000-2004).
E-mail: ngombwa@gmail.com; Washington, DC. October 1, 2011
Abaguye mu ndege ya Prezida Juvenal Habyarimana yahanuwe na Kagame:
Juvénal HABYARIMANA, Head of State of Rwanda;
Cyprien NTARYAMIRA, Head of State of Burundi;
Déogratias NSABIMANA, Chief of Staff of Rwandan Armed Forces (R.A.F.);
Elie SAGATWA, Colonel and Chief of the Military Cabinet of the Rwandan president;
Thaddée BAGARAGAZA, Major and executive officer in the ‘maison militaire’ of the Rwandan president;
Juvénal RENZAHO, foreign affairs adviser to the Rwandan president;
Emmanuel AKINGENEYE, personal physician to the Rwandan president;
Bernard CIZA, Minister of Planning in the government of Burundi;
Cyriaque SIMBIZI, Communications Minister of Burundi;
and members of the French flight crew:
Jacky HERAUD, pilot;
Jean-Pierre MINABERRY, co-pilot; and ,
Jean-Michel PERRINE, flight engineer.
October 4, 2011 11 Comments
Impamvu zatumye Inzirabwoba (F.A.R.) zitsindwa intambara
par Rwanda Rwiza
IMPAMVU INZIRABWOBA ZATSINZWE INTAMBARA
- Kwinjira muri Politique y’amashyaka menshi mu buryo buhubukiwe kandi igihugu kiri mu ntambara:- Amashyaka agitangira byateye akajagari mu gihugu: imyigaragambyo, amagambo yo guca intege ingabo z’igihugu, byateye discipline nkeya mu gisirikare, ku buryo abayobozi b’ingabo byabagoraga gukurikirana discipline, byari byoroshye ko umusirikare avuga ko yahanwe kubera ko avuka mu karere aka n’aka, bakamureka ngo bititwa ko bamurenganije ngo kuko atavuka mu majyaruguru. Abanyapolitike bari muri gouvernement kandi bakorera umwanzi. Ibinyamakuru byakoreraga umwanzi ku mugaragaro bikumvisha abasirikare ko kurwana ari ukurwanirira Président Habyarimana cyangwa ko intambara ireba abo mu majyaruguru gusa (hari n’abavugaga ngo bazarwana intambara igeze iwabo.) Ariko icyaje kugaragara inkotanyi zahereye ruhande ntawe zasize n’abibwiraga ko zirwanya Habyarimana gusa zabamariye ku icumu.
- Abanyapolitike b’inda nini bashakaga ubutegetsi batitaye ku ngaruka zizaza nyuma: Nabaha ingero zimwe na zimwe kuko ingero z’ibyo abo banyapolitike bakoze ntawazirondora ngo abirangize:
- Nsengiyaremye Dismas yemereye FPR ko abasirikare b’abafaransa bava mu Rwanda kugirango nawe FPR izamwemere nka Ministre w’intebe wa gouvernement izava mu masezerano ya Arusha. Ibyo byababaje kandi bitungura abafaransa cyane kuko babibamenyesheje byararangije kwemezwa. Byateye ingaruka zatumye n’abafaransa bamaze kuva mu Rwanda batarongeye gufasha u Rwanda mu rwego rwa gisirikare.- Rugenera Marc yanze ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho muri 1994 avuga ko intambara yarangiye, ku buryo intambara yubura nta masasu ahagije yari ahari biri mu mpamvu nyamukuru yatumye FPR itsinda intambara,(imbunda zacu ziremereye nka za 105mm howitzer, 122mm howitzer n’izindi zagiye kubikwa i Muramba ku Gisenyi kubera kubura amasasu), gutinza imishahara y’abasirikare ku bushake kugirango batakaze moral n’ibindi.
- Ngulinzira Boniface, Gasana Anastase n’abandi babaga bahagarariye Leta y’u Rwanda mu mishyikirano ariko ubona bashishikajwe no kwemera ibyo FPR ishaka byose batitaye ku banyarwanda muri rusange.
- Imyitwarire idahwitse y’abanyapolitike bamwe na bamwe batekerezaga ko itsindwa rya les FAR ari ugutsindwa kwa Président Habyarimana wenyine. Bakibwira ko intambara itabareba. Ariko abo FPR itishe cyangwa ngo ifunge mbona barahunze nkatwe.
- Igitutu cy’amahanga
- Amahanga yashyize igitutu kuri gouvermenent y’u Rwanda cyane, ntibashaka kumva ikibazo uko kimeze ahubwo bakumva ko Leta y’u Rwanda ari igitugu, ntibashake kubuza Uganda gukomeza gufasha FPR no gutera u Rwanda. Mbona byaraterwaga n’uko abashyigikiye FPR bakoraga uko bashoboye bagakora Propagande ihagije, mu gihe uruhande rwa leta y’u Rwanda diplomatie yari nke kandi iri mu maboko ya MDR yari ishishikajwe no kurwanya Président Habyarimana aho kurwanya FPR.
- Ibihugu by’aba Anglo-saxons (Canada, England, USA, n’ibindi) n’ibihugu by’Afrika bivuga icyongereza byari bishyigikiye FPR kubera impamvu z’ururimi n’amateka ya bamwe mu bayobozi ba FPR bari barakoranye nabyo (Uganda yo kuyitandukanya na FPR byari biruhije bari bamwe, Tanzania yo yarumaga ihuha, mu rupfu rwa Président Habyarimana ntawayishira amakenga, ndetse n’ukuntu impunzi z’abanyarwanda zirukanywe nabyo byerekanye aho yari ibogamiye, ..) Ububiligi bwo abanyapolitiki baho ntabwo bavugaga rumwe ku kibazo cy’u Rwanda no mu ngabo zabo zoherejwe muri MINUAR niko byari bimeze, ariko igice cyari gishyigikiye FPR nicyo cyari gifite ingufu, byaje guhuhurwa n’urupfu rw’abasirikare b’ababiligi, na propagande y’abashyigikiye FPR. Ibihugu byari bishyigikiye u Rwanda byari bike. Ubufaransa bwari bushyigikiye u Rwanda ariko kwirukanwa kw’abasirikare babo byarababaje cyane, Zaïre ya Mobutu yo nayo yari ishyigikiye u Rwanda ariko ubutegetsi bwaho bwarajegajegaga. Ibyo bihugu byaje kugwa mu mutego wa FPR yakwije ikinyoma ikimara guhanura indege ya Président Habyarimana ko yahanuwe na aba FAR batashakaga amasezerano ya Arusha. Abari inshuti za Président Habyarimana batereranye u Rwanda. Izo ngaruka n’ubu ziracyagaragara ku banyarwanda b’abahutu ku isi hose aho bageze ntawe ubashira amakenga akenshi baratotezwa.
- FPR yari yemeje ibihugu biyishyigikiye ko ihita ifata umujyi wa Kigali mu gihe gito, ariko byaje kuyinanira, noneho ibihugu byari biyishyigikiye byigira inama yo gushyiraho Embargo ku ntwaro bikoresheje ONU. FPR yakomeje kubona intwaro ziciye i Bugande, ndetse n’ingabo za Uganda yafashaga FPR cyane cyane mu rwego rw’imbunda zirasa kure (artillerie Lourde). Aha Zaïre ya Mobutu yaraduhemukiye cyane kuko iyo iduha uburyo bwo kubona amasasu n’imbunda ku buryo buhagije nk’uko Uganda yabikoreraga FPR yari kuba idufashije cyane nayo itiretse.
- Intambara yo mu Rwanda kuri FPR yari ugufata ubutegetsi mu Rwanda, ariko ibihugu byafashije FPR cyane bishaka gukuraho Mobutu no kubona uburyo bigera muri Congo ngo byisahurire. - GOMN na MINUAR byabaye uburyo bwo kwinjiza ba Maneko ba FPR mu Rwanda ku mugaragaro, ndetse n’abari bagize GOMN na MINUAR abenshi bakoranaga na FPR.
- Aha niho hagaragarira uruhare Général-Major Karenzi Karake yagize mu gutuma FPR itsinda intambara, yashoboye kwinjira mu Rwanda noneho aba umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya FPR mu gihugu imbere: Gukwiza Propagande ya FPR, Gushishikariza abana b’abatutsi n’abahutu bamwe na bamwe kujya mu nkotanyi, gutega ibisasu, kwica abantu bakoresheje imbunda cyangwa amarozi (Gatabazi, Gapyisi, Bucyana, Katumba, Rwambuka n’abandi..), gushaka ibyitso mu gisirikari no mu banyapolitike, kuneka uko les FAR bahagaze ku buryo inkotanyi zari zifite amakuru ahagije igihe zagabaga ibitero. (uko unités zimeze n’aho ziri, ibibazo bihari, aba officiers barwaye cyangwa bari muri congé. Urugero: ibitero cyo mu Mutara muri 1991 igihe Général Nsabimana yari muri congé yasimbuwe na Gatsinzi n’ibindi
- Nyuma haje kuza Général Dallaire we yaje wagira ngo yaje afite mission yo gushyira FPR ku butegetsi, nawe arabyivugira mu gitabo cye iyo ataka FPR na Kagame ahubwo abandi akabagira ruvumwa. Yafashije FPR mu ntambara ya 1994 cyane cyane mu kubanekera no kubaha amakuru kuri les FAR, gushaka gucamo ibice les FAR, ndetse no guha amapositions ya MINUAR inkotanyi zikayakoresha zirasa maze bazisubiza MINUAR ikavuza induru, kwicira abantu mu maso ya MINUAR ntigire icyo ivuga: urugero kuri Stade amahoro, Hotel Merdien n’ahandi. - Ikindi kintu cy’ingenzi n’imiterere y’Abayoboraga igisirikari navuga nka Etat-Major ya Armée. Uwari Chef d’Etat-major adjoint Colonel Serubuga yari yarayigize akarima ke ku buryo byatumye abasirikari benshi bakundaga igihugu bahinduka abarakare bitari ngombwa, hari ingeso yo guhakwa cyane no gutikura ku buryo umusirikari mwiza ari uwabaga uhakwa cyane cyangwa arebwa neza n’ibukuru. Ikibabaje ni uko Président Habyarimana ntacyo yabikozeho areka Serubuga yangiza armée. Hari abasirikari benshi birukanwe mbere y’uko intambara itangira bazira ibintu by’amafuti kandi bari bakenewe mu ntambara.
- Umutima mwiza wa Président Habyalimana uri mu bintu byatumye FPR ifata ubutegetsi, kuko iyo aba umunyagitugu koko nk’uko byavugwaga n’abamurwanya bariya banyapolitike bose bamurwanyaga ababa yarabishe akabamara cyangwa akabafunga, ibyo byari gutera ubwoba abandi, ndetse n’abirirwaga bakora propagande ya FPR ku mugaragaro cyangwa bakohereza abana babo mu nkotanyi ntabwo bari kubitinyuka. Ndetse na FPR kubona ibyitso muri armée no banyapolitique byari kuyigora.
- Président Habyarimana na leta y’u Rwanda bari bahangayikishijwe n’abakuwe mu byabo n’intambara muri Byumba na Ruhengeri bari umuzigo kuri leta, kandi bwari uburyo bworoshye kuri FPR mu gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ndetse no kubona abaturage bihishamo mu gucengera. Mu gihe FPR yo nta baturage yari ifite bayihangayikishije, n’abatutsi bari mu Rwanda ntacyo bari bayibwiye ahubwo yifuzaga ko bagirirwa nabi kugira ngo ibone urwitwazo mu kubura imirwano n’uko yereka amahanga ko Leta irimo yica abantu.
- Kuba Président Habyarimana atarakurikiranye FPR ku butaka bwa Uganda nabyo byagize ingaruka. Byananije abasirikare kuko FPR yahungiraga i Bugande ntibayikurikire, bakaraswa na artillerie Lourde ya Uganda. Iyo Président Habyarimana aba gashoza ntambara nk’uko Kagame ameze ubu aba yarateye Uganda, ndahamya ko ONU n’amahanga byari gukemura icyo kibazo nk’ikibazo k’ibihugu bibiri. Byari gutuma FPR itagira ingufu za politique nk’izo yari ifite icyo gihe.
- Président Habyarimana n’abanyarwanda muri rusange bizeraga amahanga, bumvaga amahanga azagera aho akabona uko ibibazo by’u Rwanda bimeze nyabyo. Uko kwizera amahanga abanyarwanda bakomeje kukugira kugeza n’uyu munsi n’ubwo amahanga akomeje kwirengagiza. Reba ukuntu FPR yishe abantu ifata ubutegetsi na nyuma yaho amahanga akirengagiza, reba ukuntu FPR yishe abantu i Kibeho hari na MINUAR, reba muri Congo, ba Ingabire n’abandi baboreye muri prison ariko ntacyo amahanga avuga. - Urupfu rwa Président Habyarimana ruri mu bintu bikomeye byatumye FPR itsinda, kuko Habyarimana yari afite inshuti nyinshi zashoboraga kumurwanaho kandi n’ubwo hari abamurwanyaga abanyarwanda benshi baramukundaga ndetse n’abatutsi benshi baramukundaga. Abatutsi batinyuka kuvuga ukuri bavuga ko ntacyo yari abatwaye ahubwo ariwe wari ubarinze. FPR imaze kumwica yahise ibonamo inyungu nyinshi mu rupfu rwe: yari yikijije umuntu wari uyibangamiye mugufata ubutegetsi, noneho yahise ibeshya amahanga ko yishwe n’aba FAR batari bashyigikiye Arusha bituma Leta y’u Rwanda ihinduka igicibwa ntihagira abayemera kugeza no ku nshuti magara za Président Habyarimana.
- - FPR yari ifite gahunda yo gufata ubutegetsi ku ngufu kandi bwose, kandi yo yari décidé. Ibintu byose yavugaga by’imishyikirano byari ukubeshya, yakoraga ibyo bita fight and talk, ni ukuvuga ko yarwanaga yabona igiye gutsindwa cyangwa ingufu zibaye nke ikemera imishyikirano kugirango yisuganye ibone uko itegura ibindi bitero.
- Muri FPR harimo discipline ikabije hakorwaga ibyo Kagame n’agatsiko ke bashaka gusa abatabyubahirizaga cyangwa abasirikari bakoraga amakosa baricwaga hakoreshejwe agafuni, Nta baturage FPR yari ifite bari bayibereye umuzigo mu ntambara yayo ku buryo inkotanyi zabaga zifite umwanya uhagije wo kurwana no kwica nta kibazo.
- FPR ni kabuhariwe mu binyoma ku buryo abantu benshi yashoboye kubabeshya kugeza ubu. Ari amahanga, ari abanyarwanda bose iba ifite ibintu ikoresha ngo ibareshye, iyo ibonye kureshya ikoresheje ibintu byanze, bagutera ubwoba, bashaka ibintu bakubeshyera cyangwa bakakwica. FPR ni abagome cyane, iyo batakigukeneye batangira kugutesha umutwe bagashyirwa bakwikijije, Reba ba Pasteur Bizimungu, Général Munyakazi, Sénateur Safari n’abandi n’abandi…
- FPR nta soni igira muzi kom u mishikirano ya Arusha igitangira yavuze ngo irashaka 80% y’abasirikari bose, ubu ngo mu Rwanda nta moko ahaba, ariko ni ukugirango abantu batabona ko imyanya yose ari muri Leta ari mu Gisirikare yihariwe n’abatutsi gusa kandi nabo si bose kuko byose byihariwe n’abavuye Uganda kandi nabo si bose ahubwo iyo urebye ubona ari agatsiko gato kihariye ibintu byose.
Umwanzuro:
Rero abajya bibwira ko les FAR batakoze iyo bwabaga baribeshya ahubwo hari impamvu nyinshi zatumye batsindwa. Nizere ko ibi bizatubera isomo mu myaka itaha.
September 12, 2011 6 Comments
Rudasingwa ati :”Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga”
Major Dr Rudasingwa Théogène yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga.
“Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga.…yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw’iyo leta…”
Seth Sendashonga, octobre 1995
Aya magambo aremereye yavuzwe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Major Dr Théogène Rudasingwa, mu biganiro byabereye iBuruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 25 Kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe. Ibyo biganiro byari byateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witiriwe Seth Sendashonga, ISCID asbl, mu magambo arambuye akaba ari Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennté Démocratique. Hari n’abagize umuryango wa Nyakwigendera Seth Sendashonga. Mu butumwa Dr Théogène Rudasingwa uyobora ishyaka RNC yanyujije kuri terefoni kandi bukumvikana neza mu cyumba cyaberagamo ibiganiro. Nyuma yo gutangaza uko yashimaga ibitekerezo byiza bya Sendashonga, yavuze ko bibabaje cyane kuba uwo mugabo yarishwe n’abo yafashije mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bwabo.
Dore iby’ingenzi Théogène Rudasingwa yavuze
Nyakwigendera Seth Sendashonga twahuye bwa mbere umulyango we utwakiriye iwe mu rugo mbere yo gusinya amasezerano ya Arusha mu mwaka 1993. Nari ndi kumwe na Paul Kagame n’abandi bagenzi bacu bo muri FPR. Twakiriwe neza muri uwo mulyango, baratuzimanira, baduha n’aho kuruhukira mbere y’uko tugana Arusha, duciye inzira y’umuhanda, twambukira Namanga ku mupaka wa Tanzania na Kenya. Sendashonga yari mu modoka ye y’igitare ya BMW, imbere yacu yicaranye na Paul Kagame. Jye n’abandi twari mu modoka ya landcruiser inyuma, y’umugabo nawe wari utuye Nairobi witwa Aimable Rumongi.
Ndahamya ko Seth Sendashonga yari afite icyizere na benshi mu Banyarwanda bari bafite, ko Abanywaranda babonye amahoro, kandi imitegekere y’u Rwanda igiye guhinduka, tukabona igihugu twisanzuramo, tugasabana, mu Rwanda twese Abahutu, Abatutsi n’Abatwa dufite uburenganzira bungana. Sendashonga, Twagiramungu n’abandi benshi mu Bahutu bari biyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi (yashinzwe kandi yigwijemo impunzi z’ Abatutsi) bari bafashe “risk” iremereye.
Icyo cyizere ntabwo cyamaze kabiri. Ari Twagiramungu, Sendashonga n’abandi, Paul Kagame na FPR barabananije, guverinoma bayivamo rugikubita. Igiteye agahinda ni uko Sendashonga yaje kwicwa na Paul Kagame yakiriye mu rugo iwe, akamuherekeza mu mugambi wo gusinya amasezerano ya Arusha, akemera no kuba muri leta y’inzibacyuho. Ntabwo Sendashonga yaje mu mulyango wa FPR cyangwa muri goverinoma ashaka amaramuko. Yari afite inyota y’uburenganzira busesuye kuri buri munyarwanda.Yazize ukuboko kwica kwa Paul Kagame, ubu wihaye kuba Perezida w’u Rwanda, kandi ukuboko kumaze guhitana benshi kugeza kuri aya magingo.
Ubu rero ubwicanyi, iterabwoba, ikandamizwa, n’igitugu byaraganje mu Rwanda. Abanyarwanda baricwa mu Rwanda no hanze yarwo. Abanyarwanda baracyari impunzi, ari nazo Kagame ashakisha gucyura ku ngufu ngo azishyire ku ngoyi nk’abandi Banyarwanda bose afashe nk’ingwate mu gihugu. Abanyepolitike barafunze. Nta tangazamakuru ryigenga ribaho mu Rwanda. Imiryango nyarwanda (civil society) ntikoma. Abaturage barashonje, bahiye ubwoba. Ubutabera bwabaye ubwo Kagame yihitiyemo, bubangamiye Abanyarwanda bose ariko cyane cyane Abahutu. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Amnesty International na Human Rights Watch) yarayitutse muri iyi minsi kuko itangaza akababaro k’Abanyarwanda, ngo ni “nonsense, pathetic“, ati, “I do not give a damn!“. Iyo hagize inkuru ivuka ivuga kw’ihanura ry’indege ya Perezida Habyarimana, biramenyerewe ko Kagame avuga ngo “I don’t give a damn“, agasaza imigeri. Abaturage bafite ubwoba kugeza n’aho abari mu mahanga bavuga bongorerana ngo Kagame atabumva.
Amasomo tuvana muri ibi ni ayahe?
Leta z’uRwanda uko zasimburanye (cyami, gikoroni, cyane cyane MDR-PARMEHUTU, MRND, na FPR kuva 1959 ), muri “degree” zitandukanye, zakunze kugaragaza ibi bikurikira:
1) “Criminalization of the state”. Aho leta yakarengeye abaturage niyo ibahohotera, ikabahindura ibicibwa, ikabica, ikabafunga, ikabatorongeza.
2) “Capture of state by one ethnic clique”. Leta ifatwa n’agatsiko gashingiye ku bwoko, ariko mu by’ukuri gaharanira inyugu zako bwite, ntigaharanire inyungu z’ubwoko bwose uretse n’Abanyarwanda.
3) “Over-centralization of power in the hands of the ruler”. Ubutegetsi bwose, na za “institutions” biba mu maboko y’umutegetsi umwe, yaba umwami, guverineri, cyangwa Perezida. Umukuru w’igihugu arica agakiza.
4) “A dis-engaged and marginalized citizenry”. Abaturage bahindurwa inkomamashyi, bemera gukurikira no kuyoboka, nta ruhare bafite mu miyoborere y’igihugu n’ubuzima bwabo.
Dushobora kubohoza u Rwanda tutamennye andi maraso
Twakora iki kugirango duhagarike ibi tuvuze hejuru? Duce mu nzira y’intambara y’amasasu cyangwa iy’amahoro? Ntabwo turaharanira amahoro bihagije. Sinzi ko turageza na 10% mu guharanira amahoro Abanyarwanda benshi bifuza kandi bategereje. Dushoboye gukora ibishobotse byose, n’ingufu zose z’Abanyarwanda, ibyo duhatanira twabigeraho tutagombye kumena andi maraso y’urubyiruko n’izindi nzirakarengane z’Abanyarwanda. Cyokora, bidashobotse, Kagame n’agatsiko ke bagatsimbarara ku butegetsi bagashoza intambara, byaba byiza Abanyarwanda n’abanyamahanga basobanukiwe gashozantambara uwo ariwe. Kuri aya magingo uwaha Abanyarwanda intwaro sinzi uwo barasa. Ese ntitwarasana ubwacu? Intambara iramutse ivutse, byaba byiza noneho Abanyarwanda bose (Abahutu, Abatutsi, Abatwa) barwanye n’agatsiko ka Kagame aho kuba intambara hagati y’amoko.
Kwibuka nyakwigendera Seth Sendashonga na benshi bamaze gutakaza ubuzima kugeza ubu, bidusaba guharanira ibyo barwaniye kandi bakabipfira. Sendashonga yaguye ku rugamba. Yanze kubaho bisanzwe ( living a stale life). Yaharaniye u Rwanda rwa bose ( Abahutu, Abatutsi, Abatwa). Sendashonga yari afite ubuhanga budasanzwe n’ishema ry’icyo yaricyo, kandi arenga ibibazo by’amoko bikituranga kugeza na n’ubu.Yasize impfubyi n’umupfakazi kandiyaraharaniraga gutsinda burundu kugirwa impfubyi, gupfakazwa, n’ubuhunzi bumaze igihe kirekire mu Rwanda. Twe abagifite ubuzima reka dukomeze urwo rugamba kugeza igihe tuzarutsindira. Kandi tuzarutsinda!
Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga. Ntabwo nigeze ngambanira Sendashonga kandi nta ruhare na ruto nagize mu iyicwa rye. Icyakora, uyu muvandimwe yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mubuyobozi bw’iyo leta. Ni muri ubwo buryo bwa ‘collective responsibility’ nsaba imbabazi kandi ndashidikanya ko Cyrie n’umulyango wose wa nyakwigendera Sendashonga uzimpa. Yesu ati, “nimusaba muzahabwa!”.
Murakoze.
Dr. Maj. Rudasingwa Théogène
July 2, 2011 1 Comment
Kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga
Seth Sendashonga, octobre 1995
Ku wa 6 le 25/6/2011, i Buruseli (Centre de Rinck, 7, Place de la Vaillance) habereye ikiganiro cyateguwe n’ishyirahmwe ISCID asbl (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique asbl) ryiyemeje kwakira no kugeza ku Banyarwanda n’abandi bose bakunda Urwanda umurage w’ubutwari n’ibitekerezo bya Nyakwigendera Seth Sendashonga. Hari mu rwego rwo kwibuka imyaka 12 iryo shyirahamwe rimaze rishinzwe n’imyaka 13 ishize Seth SENDASHONGA yishwe. Abafashe ijambo kuri uwo munsi ni :
1) Dogiteri Major Théogène RUDASINGWA, wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, ubu akaba ari umunyabanga nshingabikorwa w’ishyaka Ihuriro ry’Abanyarwanda (RNC),
2) Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU wabaye ministri w’intebe (1994-1995), ubu akaba yarashinze kandi ayobora ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza,
3) Bwana Jean-Baptiste Nkuliyingoma wabaye ministri w’itangazamakuru (1994-1995), akaba aherutse gutangaza mu kwa 5 kw’uyu mwaka igitabo cyitwa “Inkundura. Amateka y’intambara ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi”, La Pagaie, Orléans, 2011.
4) Bwana Joseph Ngarambe, umuhanga mu by’ubukungu, akaba n’umwe mu bashinze ishyaka Ihuriro ry’Abanyarwanda (RNC),
5) Mr Ruhumuza Mbonyumutwa, umunyamakuru (Jambo News),
6) Madame Astérie Mukarwebeya, wo mu rugaga mpuzamahanga rw’abari n’abategerugori baharanira demokarasi.
Twibuke ko Seth Sendashonga yabaye ministri w’ubutegetsi bw’igihugu mu w’1994, akegura muri Kanama 1995, akaza kugwa i Nayirobi yishwe le 25/6/1998.
Bwana Jean Baptiste NKULIYINGOMA yagize igitekerezo cyiza cyo kugeza ku basomyi b’urubuga www.leprophete.fr ibikubiye mu kiganiro buri wese yatanze.
Soma ijambo ryavuzwe na Dogiteri Major Théogène RUDASINGWA
Rudasingwa ati: “Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga…”
Ibyavuzwe n’abandi uwo munsi bizakurikira.
July 2, 2011 No Comments
Nyuma y’imyaka 49 y’Ubwigenge bw’u Rwanda, urugendo rwasubiye inyuma
by Boniface Twagirimana
IMYAKA 49 Y’UBWIGENGE: URUGENDO RWASUBIYE INYUMA
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka,
Nshuti z’uRwanda,Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya 1 Nyakanga 2011, imyaka 49 irashize Abanyarwanda tubonye ubwigenge bw’igihugu cyacu. Uwo munsi ukaba wibutsa inyota Abanyarwanda bari bafite yo kuba mu gihugu cyubahiriza demokarasi, ubwisanzure n’uburenganzira bwa buri wese. Ubwigenge bw’Abanyarwanda, kwishyira ukizana turacyabuharanira. Ariko nk’uko amateka abigaragaza iyo nyota ntirashira ahubwo yarushijeho kwiyongera uko ubutegetsi bwagiye busimburana kugeza uyu munsi. Ubwigenge Abanyarwanda bifuzaga bwamizwe n’ubutegetsi bubiyitirira.
Kuri iyi taliki ngarukamwaka kandi tuzirikana ubutwari bw’Abanyarwanda bose bitangiye icyo gitekerezo ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima kuko bifuzaga ko buri munyarwanda akwiye guhabwa ubwigenge busesuye haba mu mibereho ye, mu migirire ndetse no mu mitekereze.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka ba FDU INKINGI,
Nshuti z’uRwanda,
Birababaje cyane kubona mu gihe cy’imyaka 49 iyo ntego y’ubwigenge irushaho kugenda isubira inyuma, ikaba yarasimbuwe n’ibikorwa byo kuvangura abenegihugu, gutonesha udutsiko, kwima ijambo n’uruvugiro abaturage, guhezwa ku byiza by’igihugu, gucirwa ishyanga no guhora ku ngoyi y’ubwoba n’ubwoko. Iyo mikorere igayitse ni imwe mu ntandaro za jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu Rwanda no hanze yarwo. Ibyo bibazo byose byashegeshe imitima y’Abanyarwanda, ubumwe n’imibanire yabo birangirika bikomeye.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka,
Nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi itsinze intambara mu wa 1994, ubutegetsi ntibwashoboye kuva mu ntambara ngo buhagurukire ibibazo bikomeye birebana na demokarasi, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abana b’uRwanda, ikibazo cy’ubuhunzi n’imibereho ya rubanda n’ibindi.
Ubu ubwo butegetsi burarwanya bidasubirwaho demokarasi n’amahame yayo, bwambuye Abanyarwanda ikitwa uburenganzira, burakoresha ubutabera n’inzego z’umutekano mu nyungu zabwo. Turashima intwari ziriho zitandukanya nabwo zigahitamo ku mugaragaro inzira ya Demokrasi. N’ubwo bariho bahigwa bukware, ntawe uzabica ngo abamare. Ntimuzasubire inyuma turi kumwe.
Mu ntangiro z’umwaka wa 2010, ishyaka FDU-Inkingi ryohereje intwari Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru waryo, ngo aze kuryandikisha mu gihugu, ribonereho guharanira no gusesekaza demokrasi isesuye mu banyarwanda. Ubutegetsi bwa FPR bwahise bumuhimbira ibyaha bwifashishije bwa butabera bwabujije kwigenga, buramufunga kuva ku wa 14 Ukwakira 2010 nyuma y’ingirwamatora afifitse ya Perezida wa Republika.
Uyu munsi kandi turazirikana izindi ntwari za demokarasi Bernard Ntaganda umuyobozi wa PS Imberakuri; Deo Mushayidi, umuyobozi wa PDP Imanzi, Charles Ntakirutinka wo mu buyobozi bwa PDR Ubuyanja na Dr. Theoneste Niyitegeka wazize kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika mu wa 2003. Izo ntwari kimwe n’izindi nyinshi zihejejwe mu munyururu n’ubutegetsi bw’igitugu zizira ibitekerezo bya politiki kuko ubwo butegetsi butigeze bwihanganira uwo ariwe wese ubunenga cyangwa uvuga ibitagenda.
Uyu munsi turazirikana kandi ubutwari bwa ba nyakwigendera Seth Sendashonga wiciwe I Nairobi mu wa 1998; Andre Kagwa Rwisereka, wari umuyobozi wungirije w’ishyaka rya Green Party hamwe n’umunyamakuru Jean Leonard Rugambage wari ukuriye ubwanditsi bw’ikinyamakuru cyigenga Umuvugizi, hamwe n’izindi ntwari zapfuye cyangwa zikicwa mu buryo budasobanutse.
Turamagana kandi itotezwa n’ihigwa rikabije rikomeje gukorerwa Abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze bazira ibitekerezo byabo, hamwe n’impunzi zirimo kugambanirwa n’ubutegetsi aho zabuhungiye ngo zicyurwe ku ngufu.
Igihugu cyacu kandi cyatakaje ubwigenge no ku mutungo bwite wacyo, ukomeje kugenda wigarurirwa n’abakorera inyungu zabo bwite cyangwa na ba mpats’ibihugu.
Ubwigenge bwacu nitwe tugomba kubuharanira. Nimukomeze ibikorwa by’ubutwari biriho bigenda bigaragara hirya no hino, twese hamwe duharanire uburenganzira nyabwo bw’igihugu cyacu n’ubw’Abanyarwanda bose.
Nimushire ubwoba. Twese hamwe tuzatsinda.
Imana iturinde twese
Kigali, 01/07/2011
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo.
July 1, 2011 1 Comment
Gervais Condo (Rwanda National Congress) ku bwiyunge bw’abanyarwanda
Gervais Condo ni umujyanama muri komite y’agateganyo ya Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress), akaba no mu itsinda rishinzwe diplomatie muri platforme ya RNC na FDU-Inkingi, aravuga ku kibazo cy’ubwiyunge (reconciliation) mu banyarwanda..
Aribaza ati:
Ese biriya bintu bavuga abategetsi b’i Kigali bakora ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda byaba bihwitse?
Igisubizo cye ni: “Njyewe ndavuga nti ntabwo ari byo. Ntabwo aribyo: ibyakozwe kugeza ubungubu ni nk’uko wafata igisebe cy’umufunzo ukagenda ukagipfuka n’i bandage nziza y’umweru, ukabwira umuntu nko nagende ngo yakize. Ntabwo ari byo. Bishaka ko wafata cya gisebe, ukacyoza neza, washaka uwo muntu akababara ukamutoneka, warangiza ukamushyiriraho umuti, ukabona kujya gushyiraho iyo bandage.”
Condo akomeza asobanura ko kugira ngo abantu bagire koko ubwiyunge, hagomba:
- Kwemera icyaha koko
- Kwicuza icyo cyaha
- Gusaba imbabazi
Ati: “Ikibazo dufite gikomeye cyane kitubuza n’ubwo bwiyunge, ni uko tutabanza kwemera ko twanakoze n’icyaha.
Ahubwo icyo cyaha cyacu kikabamo kuba ufite ikinyabugabo; kwerekana ko uri akagabo!”
Kudashobora kubona ko hari ikibi wakoze no kutabasha kwishyira mu mwanya w’abandi ni ikibazo gikomeye cyane.
Mu magambo arambuye, Condo arerekana ukuntu chosen glory (Kwivuga ibigwi) na chosen trauma (Agaterantimba) byagiye bisimburana mu bahutu n’abatutsi mu mateka yu Rwanda: Ingoma ya cyami, Revolusiyo ya 1959, Ikibazo cy’abakiga n’abanyenduga, Revolusiyo mvugururamuco yo muri ’73, Intambara yo muri 1990-1994 n’ubutegetsi buriho ubu bwa FPR-Inkotanyi.
Kugira rero ngo tuve muri ibyo bya gatebe gatoki y’urudaca, birashaka ko abanyarwanda twicara tukavuga kuri ibyo bibazo byose, cya gisebe tukagitoneka tukabona gushyiraho umuti w’ubwiyunge.
June 16, 2011 No Comments
Nta mudeli wo kwanika amagufa
Ese birakwiye kwanika amagufa y’abacu bapfuye?
Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku byerekeranye n’inzibutso za jenoside mu gihugu cyacu. Abantu benshi batangiye kwamagana ku mugaragaro umuco wo kwanika abacu bapfuye cyangwa kubafungira mu tubati aho kubashyingura mu cyubahiro nk’uko umuco wacu ubiteganya..
Hari umuntu witwa uherutse gutanga igitekerezo cye muri Forum. Njye cyaranshimishije cyane kuko cyanteye kwibaza birambuye ku muco wacu. Nsanze ari byiza ko nakigeza no kubandi, ubundi ushaka kubonamo isomo akaribonamo.
Yagize ati:
Ndabasuhuje !
Mu kinyarwanda gikuru, kirazira kwandalika, kwandagaza, kwotesha no kwanika uwapfuye. Mu muco twarazwe n’Ababyeyi, upfuye aba intwari, agatinywa, agaterekwa, agaterekerwa, akambazwa. Upfuye, arogoshwa, akuhagirwa, akambikwa, akabwirwa menshi aremereye, yo kumuherekeza iyo agiye, kugirango agende rwiza, kugirango ntajyane ingingimira, inzika se, cyangwa imijinya miremire byazatuma aza kuyogoza abazima asize i musozi. Upfuye arapfunywa, agapfunyikwa, agashyingurwa. Ubwo bakanywa amasubyo, bakirabura, bagasiba koko, bakagandaara, ntihagire uhinga, nta kimasa gicugita, ntawe ubaza umugore icyamukuye iwabo. Kugeza umunsi wo kwera ye.
Dore nk’aha Abakuru baraduhana bagira bati : Agapfúuye karapfúnyikwa áhó urúhú rw’iíntáre ruliíndwa imbeba
(ce qui est mort est emballé : pour preuve, la peau du lion est protégé contre les souris).Uyu muhanano w’umugani uratubwira neza ko abapfuye buubahwa, n’ubwo baba barabaye abagome mu buzima bwabo. Nta kubihimuraho kundi, nta guhoora kundi kubareba. Nta mahuriro y’ibyo nabo. Uwapfuye rero, ntaba amatsiko y’indorerezi cyangwa abashinyaguzi, cyangwa ngo ahabwe amenyo y’abasetsi. Biravuga kandi na none ko uwapfuye aba yarenze intugunda n’amakimbirane yose y’abasigaye imusozi. Akaba atagomba gukoreshwa mu bikorwa ibyo ari byose byo guhoora cyangwa kwibutsa amakuba n’ubugizi bwa nabi yanyuzemo. Uwapfuye arigendera abe bakamuterekera akaruhuka. Akabikebanura akaruhukira mu mahoro burundu, bityo abo asize nabo bakaruhuka. Ubuzima bugakomeza.
Ntumbaze abemeje uyu mudeli wo kwanika impanga na za ruseke z’abacu icyabibateye. Havuzwe menshi, bivanze. Simbijyamo. Aliko icyo nakubwira kimwe, ni uko mu mitima y’abanyarwanda harimo intimba ndende. Icyo nakubwira kandi, ni uko nta muntu waba azi neza ko aya magufa ari ay’uwe ngo ayanike ukundi. Kuko biraremereye cyane, kandi kirazira.
Nyamara izi nzirakarengane twandagaje aka kageni zizaduhana zihanukiriye ! Ubu ni ubukunguzi bukomeye buzadukoraho aho aho bucyera.
Tugane Abakambwe baduhanure
May 23, 2011 1 Comment
Amateka n’Imikorere y’Ingengabitekerezo
byanditswe na F. RUDAKEMWA
- Mu mateka y’isi
- Mu Rwanda
“Ingengabitekerezo” ni ikijambo cy’igicurano cyadutse mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba nyuma ya 1994. Mu gifaransa ni “idéologie”, mu cyongereza bikaba “ideology”. Ubwo n’izindi ndimi zigira iryo jambo, ni ukuvuga ko icyo rihatse atari umwihariko w’Urwanda, ahubwo ko kiba n’ahandi hose ku isi no mu ngamba zose (dans tous les domaines). Mu by’ukuri, “ingengabitekerezo” ni inzira umuntu cg. abantu bishyize hamwe banyuramo kugirango bagere ku umugambi biyemeje, kandi icyo bagezeho kirambe imyaka myinshi, ndetse nibishoboka, kizahoreho iteka.
Intambwe ya mbere y’iyo nzira ni icyifuzo cg. se igitekerezo. Iyo ikigamijwe ari kibi, ushobora no kubyita irari, uburoho cg. umugambi mubisha. Intambwe ya 2 ni ukuvuga icyo utekereza. Uracyibwira wowe ubwawe, ukakibwira n’abandi, ukumva icyo babitekerezaho. Ibi bishobora kubera mu kiganiro hagati y’abavandimwe, abaturanyi cg. inshuti. Bishobora kubera mu kiganiro mbwirwaruhame (discours, conférence), kuri radiyo cg. kuri televiziyo. Ariko rero, umuntu ashobora no kubwira bandi icyo atekereza acyandika ku mpapuro (amatangazo, inyandiko, ibinyamakuru, ibitabo…) cg kuri “internet”. Intambwe ya 3 ni ugushyira mu bikorwa ibyatekerejwe, bikavugwa ndetse bikandikwa.
“Ingengabitekerezo” rero ubwayo si ikintu kibi. Iba mbi iyo igamije amarorerwa, iba nziza iyi igamije ikintu cyiza. “Ingengabitekerezo” igira ingufu iyo ihuriweho n’abantu benshi. Bashobora no kuba bake, ariko bakaba bafite uburyo bwo kureshya abandi, ubushobozi (amikoro) n’ukwemera “kutajegajega, gukomeye nk’urutare gutuma batangira ibikorwa bikomeye kandi bakabirangiza”. Icyo bemera bagifata nk’ihame ridakuka, baracyitangira, bakaba banagipfira. Ukwemera nk’uko kwari gufitwe na Martini Luteri King waharaniye uburenganzira n’ukwishyira ukizana kw’Abirabura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika na Gandi wagejeje Ubuhindi ku bwigenge. Nanone kandi, “Ingengabitekerezo” ivana ingufu nyinshi mu guhererekanwa kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, cg. mu kwinjira mu mitwe, mu mitima, mu mvugo no mu ngiro y’abantu benshi mu gihe gito. “Ingengabitekerezo” ikura izindi ngufu nyinshi mu gucengera mu bayobozi b’igihugu cyangwa se mu kucyigarurira burundu. None se uyobora igihugu si we ucunga umutungo wacyo, si we wakira kandi agacunga imfashanyo ziturutse mu mahanga? Si we se itangazamakuru rya Leta n’iriyibogamiyeho? Leta se si ryo shyirahamwe (personne morale) ryonyine ryemerewe gukoresha ingufu iyo bibaye ngombwa mu rwego rwo kuzuza inshingano zayo? Birumvikana rero, iyo abantu bafite “Ingengabitekerezo” nziza bagiye ku butegetsi, igihugu kirahungukira. Iyo gifashwe n’abafite “Ingengabitekerezo” mbi, kirorama. Hashobora kuboneka ingero nyinshi cyane zerekana ukuri kw’ibimaze kuvugwa. Reka dufatemo 3 gusa : urw’Abayisiraheli, urwa Hitler Adolf, n’urwo mu Rwanda turi butindeho gato.
1. Abayisiraheri bakomeye cyane ku mateka yabo akubiye ahanini mu “Iseserano rya kera” rivuga ko ngo ari “ubwoko bwatowe n’Imana”. Ayo mateka n’uko kwemera kwabo barabihererekanije kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, bituma batarimbuka, none baraganje kugera magingo aya. Byinjiye mu mitwe y’abantu benshi ko Umuyahudi umwe apfuye, isi iba icitse umugongo ; ariko hapfuye Abanyepalestina, Abarabu cyangwa Abirabura ijana, ntacyo biba bitwaye. Iyo ni “Ingengabitekerezo”. Nyamara burya, Abayahudi bifuza ko igihugu cyabo kibana neza na Palestina ndetse n’ibindi bihugu byose by’Abarabu ni benshi cyane! Bari mu kuri. Ariko se, bavugire he? Ziba nke, ziba nyinshi, intagondwa zibarusha ingufu.
2. Umugabo Adolf Hitler yiyandikiye igitabo cyitwa “Intambara ndwana” (Mein Kampf). Mu bagisomye kigishoka mu w’1925, bamwe baravugaga ngo “uyu ni umusazi, ibyo avuga ntashobora kubishyira mu bikorwa”.
Nyuma, aho agereye ku butegetsi mu w’1933, yatangiye kubishyira mu bikorwa, isi yose ihinda imishyitsi, nawe arayititiza koko kugera apfuye mu w’1945. Ngizo rero za ngufu z’“Ingengabitekerezo” iyo abayifite bigaruriye igihugu. Ihame ry’uko ubwoko bw’aba “Aryens” bugizwe n’abantu baruta abandi bose, kubera iyo mpamvu bakaba bagomba kubategeka, si Hitler warihimbye. Yararisanze, ararinononsora, arishyira mu bikorwa ; isi icura imiborogo. Hiltler yifuzaga ko ubutegetsi bushingiye ku ngengabitekerezo ye bwazamara nibura imyaka 1000 (Reich millénaire).
3. Mu Rwanda ijambo “Ingengabitekerezo” ryandutse ubwo abambari ba FPR bagiraga bati “Itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu w’1994 rifite amateka maremare, ryatangiye mu w’1959. Kuva icyo gihe umwana w’Umuhutu wese avukana “Ingengabitekerezo ya jenoside”. Tugombe tuyimuvure rero, «nk’uko bavura inturo amabinga»”. Nyamara abakurikiranira hafi amateka y’Urwanda, ari aya kera, aya vuba aha, ndetse n’ay’ubu, bahamya kandi bakerekana ko, niba “Ingengabitekerezo y’itsembwabwoko ibaho koko”, ko atari umwihariko w’Abahutu bamwe na bamwe (Interahamwe), ko ahubwo ari indwara ifata n’Abatutsi bamwe na bamwe, kandi bakaba baratangiye kugaragaza ibimenyetso byayo kera cyane Gihanga agihanga Urwanda. Ni byo tugiye gusuzuma mu gice cya 2 cy’iyi nyandiko.
Ni gute umuntu yaririra Abantu bishwe n’Interahamwe, ndetse akanabahorera ; ariko akaruca akarumira ku bantu bishwe n’Inkotanyi ? Aho iyo si ya nyagwa y’ Ingengabitekerezo ? Kwamagana radiyo Rutelemu (RTLM) birakwiye, ariko se burya radiyo Muhabura yo yigishaga urukundo? Indirimbo za Simoni Bikindi ntizashishikazaga ingabo z’Urwanda gukomera ku urugamba nk’uko iza Kayirebwa zabikoreraga Inkotanyi? Léon Mugesera na Alexandre Kimenyi bombi bari barize iby’indimi (linguistique). Amarorerwa ya Mugesera ku Kabaya le 22 Ukwakira 1992, avuga ngo Abatutsi bazasubizwe muri Abisiniya banyujijwe muri Nyabarongo, ntaho ataniye n’ibya Kimenyi agira ati : “Nongeye gusaba ko abo bantu (Abahutu) bagenda hakiri kare. Ubu ni twe turamukiwe gutura mu Rwanda”(Impuruza no 15 Ukuboza 1989, urup. 94). Ntiyarekeye aho, kuko nyuma yaje gutura Rwigema igisigo cyitwa “Nsingize Gisa umusore utagira uko asa”. Abatutsi abita imfura, Abahutu akabita amasatura. Agakomeza ashimira Rwigema ko yarashe izo nyamaswa. Noneho agakuraho agahu, agatuka Abahutu ibitutsi byose bibi bibaho. Aragira ati :
Mfizi ifora imfuruta imfura zigafungurwa
Ubwo wakoze mu ntagara ukarekura intanage
Abatindi ntibazatinda gutondora
Izo siha zisanzwe zisahura zirasuherewe
Ibyo birumbo bitarambirwa kutwambura
Bihora bidukindura bidutimbura bigamije kuturimbura
Izo menabanga zatekeye amabinga
Amaguru ndabona ziyabangiye ingata zigira bwangu
Abo bajura batujujubya
Ba majimbiri b’injiji zijunditse umujinya
Inyangarwanda zirwandarika rukandavura
Ba mabondo yamize imikondo bokabura ibibondo
Ibyo birumbo by’umururumba biduhombereza ibihumbi
Byumvise imbunda birabunda
Byatomotswe bimokorwa bimoka
Bizungerezwa bizunguruka mu bazungu
Ngo babihe inzaratsi Inziza ze kubizungura.
(Impuruza no 17, Ukuboza 1990, urup. 2)
Abavuga nibavuge ! “Ingengabitekerezo” mbi itari iyi koko ni iyihe? Mugesera avugira ku Kabaya, perezida Yuvenali Habyarimana yari amaze icyumweru avugiye mu Ruhengeri ngo “tuzambara, tumanuke”. Kuri 31 Ukwakira 1990, yari yavugiye mu Mutara ko abishwe n’Inkotanyi zari zimaze ukwezi ziteye Urwanda bagombaga guhorerwa. Ingengabitekerezo dusanga muri ayo magambo, tuyisanga yikubye kenshi mu byo Paulo Kagame yavugiye i Nyamirambo mu w’1996, birya byo kuvoma amazi mu ngunguru ukayamaramo ukoresheje umufuniko w’icupa. Naho se ibyo yavugiye i Bwisige le 31 Werurwe 2003 ngo “Beza ibigori? Twe dufite imashini zo kubisya!”. Ku ya 7 Mata, i Murambi ya Gikongoro ababajwe n’uko ngo Musenyeri André Perraudin yamucitse, kandi akabazwa no kuba atarashoboye kwica hakiri kare Abanyarwanda bari barahungiye muri Kongo. Birya se byo kugereranya Abahutu n’imbwa, Abatutsi n’inka? “Inka ibyara rimwe mu mwaka, kandi ikabyara akanyana cg.akamasa kamwe. Imbwa ibwagura kenshi mu mwaka, kandi ikabwagura ibibwana byinshi. Nyamara, ntawigeze abona ubushyo bw’imbwa, ariko ubushyo bw’inka bwo buragaragara”. Yemwe, muri iyi mvugo, nta “ngengabitekerezo y’itsembabwoko” irimo?
Tubivuge, tubisubire, niba “Ingengabitekerezo y’itsembwabwoko ibaho koko” mu Rwanda, si umwihariko w’Abahutu bamwe na bamwe (Interahamwe), ahubwo ni indwara ifata n’Abatutsi bamwe na bamwe, kandi bakaba baratangiye kugaragaza ibimenyetso byayo kera cyane.
1. Gahunda y’ishyaka rya Lunari (UNAR) yatangajwe ku italiki ya 15 Nzeri 1959, hari aho yageraga ikavuga ngo :
N’ubwo Urwanda rugizwe n’abantu batareshya, kandi bikaba bidakwiye kureshyeshya ibitekerezo by’ inshakarafu n’iby’abantu bazi ubwenge…. N’ubwo amatora yatuma bake bazi ubwenge dutegekwa na rubanda nyamwinshi igizwe n’ibicucu gusa, …Ubuyobozi bw’ishyaka ryacu buzaha Abahutu n’Abatwa uburenganzira kimwe n’ubwacu. Ariko rero buzihutira no gucecekesha abantu b’ibicucu n’abagambanyi. Agatekerezo karabihishe.
(Reba mu gitabo cya Nkundabagenzi F, Rwanda politique, Coll. Les dossiers du C.R.I.S.P., Lielens, Bruxelles, 1962, urup.94).
Icyo gihe, amagambo « ingengabitekerezo, itsembabwoko cg. jenoside », yari atarabaho mu kinyarwanda ; ariko abarwanashyaka ba Lunari biyitaga « Abashyirahamwe ». Iri zina rikaba risa cyane n’iry’Interahamwe za MRND, Impuzamugambi za CDR cg. Abadasigana ba UPRONA. Yewe, “ibisa birasabirana koko”!
2. Kuri 17 Gicurasi 1958, abo Bashyirahamwe bari bandikiye umwami n’inama nkuru y’igihugu, bayihangiriza ngo ntisuzume ikibazo cy’amoko mu Rwanda, kuko kuri bo Urwanda rwari urw’Abatutsi gusa. Igika cya nyuma cy’iyo barwa kiravuga ngo :
Ko mwumva abantu baburana umunani, ababura umunani ko ari abavandimwe, …ko ahubwo baje tukabahaka kugeza ubu, ubundi buvandimwe bwacu ni ubuhe ? Gatutsi na Gatwa bahuriye he na Gahutu ko twumva ko Gatutsi na Gatwa na Gahutu ari bene Kanyarwanda, nyirukubabyarana na Kanyarwanda yitwa, ni umuki ? …Kimanuka ni uwa Kigwa wasanze abantu nu Rwanda…Ngaho namwe muratwumvire iyo mivire n’indimwe yacu n’Abahutu yo kwa Kanyarwanda! …Abahinza bishwe n’uyu mwami, ahindura ibihugu byabo. Ibindi bihugu byahinduwe n’abandi bami bica abahinza bari babirimo. Ntitugombye kubavuga, nimushaka muzabirebe mu Nganji karinga, biranditse. Ikibazo : Ubwo batsindaga ibihugu by’Abahutu b’Abahinza bakabahaka ari abavandimwe babo? (Rétrospective, Le problème ruandais 1957-1962, Série 1, Dossier 2, pp. 7-9).
Bukeye bwaho ku ya 18 Gicurasi 1959, abagaragu bakuru b’ibwami barongeye bandikira umwami n’inama nkuru y’igihugu bavuga ngo “ubutaka ni ubwabo, nk’uko Urwanda ari urw’umwami”, ngo Abahutu bashaka amasambu bazimuke bave mu Rwanda cg. bajye gutura mu bice byarwo bitera.
3. Muri ayo magambo yabo, harimo ingengabitekerezo mbi cyane bakomoraga ku basekuruza babo. Bamwe batatinyaga gufata abandi banyarwanda nk’udusimba. Kanjogera, baramubazaga bati “ese ko wituma ku gasozi, abantu bakureba?”. Ngo “bariya se ni abantu, ko ari udusimba!”. Kankazi yabonye Abahutu bagungira ibijumba mu gishanga cya Rugeramigozi, abaza abagaragu be ati “Turiya ni dusimba ki mbona mu gishanga ?” Bamusubiza ko ari abantu bari gutabirira ibijumba. Nawe ati “Ese buriya nibutaha, buri kose karamenya akako?”. Yasuye seminari nto y’i Kabgayi, abona igiseminari cy’igihutu koko (cyaje kuba padiri n’ubu kiracyariho), aravuga ngo “Nta kindi cyana gisa na kiriya ngo bagifotore hamwe n’ibwa yanjye?”. N’ibindi byinshi.
Agasimba gashoboye kugira akamaro, ni ibintu byiza. Icyo gihe uragakoresha nk’uko bakoresha ipunda (indogobe).Tuzabigarukaho tuganira ku ubuhake. Ariko kwica agasimba, nko kumanika imbwa, nta cyaha cyabagamo. Kugera mu myaka mike yabanjirije ihinduramatwara (révolution) ryo muri 59, bari bakidutwikira mu majangara. Tugiye kure byo, ntawavuga. Inkota ya Kanjogera ntiyararaga ubusa. Hari igihe ingabo za Rwabugiri zitozaga kumasha, ariko zikitoreza ku bantu nyirizina.
Umwanzuro
“Ingengabitekerezo” ubwayo si ikintu kibi. Iba mbi iyo igamije amarorerwa, iba nziza iyo igamije ikintu cyiza. Ariko Abanyarwanda bo, kuberako bakanzwe, bumva “Ingengabitekerezo” ari ikintu kibi uko byagenda kwose. Iyatumye haba itsembabwoko mu Rwanda muw’1994 yaba ngo yaravutse muri 59. Ituma bakomeje guhunga kugeza n’ubu, ntibacire, ntibakorore, ntibahumeke, bagahorana umutima mutwe, hari abahamya rwose ko iyo yo yatangiye kera. Amahirwe ni uko Abanyarwanda batanduye ingengabitekerezo mbi n’imwe ari bo benshi. Ni yo mpamvu hakiri icyizere ko ineza izatsinda inabi, ko ukuri kuzanesha ikinyoma, ko urumuri ruzatsinsura umwijima, hakazaza n’ibindi bintu byiza byinshi mu Rwanda rwa Gahutu, Gatwa na Gatutsi, ari bo bagize “Inyabutatu ijya mbere”.
Imana ikomeze irinde Urwanda.
F. Rudakemwa
Tel: 0039.0763732085
Mob : 0039.333.3167336
Email : rdfkm@yahoo.fr.
[Le Prophete - Umuhanuzi]
April 4, 2011 5 Comments
Video: Ijambo Victoire Ingabire yagejeje ku Banyarwanda ku sabukuru ya 49 ya Kamarampaka – 25 Nzeli 2010
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Mu mateka y’igihugu cyacu, Abanyarwanda bigeze kugira uburenganzira busesuye bwo guhitamo ubuyobozi bishakiye babona buboneye igihugu cyacu. Hashize imyaka 49 mu Rwanda habaye itora bise KAMARAMPAKA. Icyo gihe Abanyarwanda bagombaga gukemura impaka niba baguma ku ngoma ya cyami cyangwa niba bafata inzira ya Repubulika. Uyu munsi ndagira ngo tuzirikane abakurambere bacu baharaniye ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko, Abaturarwanda bose bakareshya imbere y’amategeko, Abanyarwanda bakabaho mu bwisanzure busesuye. Kugira ngo umunsi wa Kamarampaka twibuka uyu munsi ushobore kubaho, habayeho ubwitange n’ibitambo, gukunda igihugu mbere ya byose byaranze izo Ntwari zaharaniye ko Abanyarwanda bagira uruhare mu kwihitiramo inzego z’ubuyobozi zibereye igihugu cyacu.
Nyuma y’imyaka 49 biragaraga ko ibyo byiza abakurambere bacu baharaniye biriho bizima. Repubulika baharaniye na demoukarasi bisigaye ku mazina gusa. Mu bikorwa biracika. Akarengane, ingoyi, ubwoba nibyo byahawe intebe.
Ubutegetsi buriho bwa FPR-Inkotanyi ntibwemerera Abaturarwanda ukwishyira ukizana mu gihugu cyabo. Kunenga ibitagenda mu miyoborere y’igihugu byitwa kuba umwanzi w’igihugu. Kwamagana akarengane gakorerwa Abanyarwanda hirya no hino bikitwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside; guharanira ubutabera busesuye, butavangura, bwunga Abanyarwanda aho gushyira bamwe hejuru y’abandi bikitwa kubiba amacakubiri.
Banyarwandakazi, Banyarwanda politiki nk’iyo y’igitugu ntabwo ishobora gukomeza mu gihugu cyacu maze ngo tuvuge ko dutegurira ejo hazaza heza abana bacu n’urubyiruko ruriho rubyiruka.
Uyu munsi wa Kamparampaka ubaye nyuma y’amatora afifitse ya perezida wa Repubulika yaranzwemo igitugu no kuvutsa Abanyarwanda ubwisanzure bwo kwihitiramo ubayobora. Uyu munsi kandi na none ubaye nyuma y’itangazwa rya rapport y’urwego rwa l’ONU ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza ibyaha bikomeye by’ubwicanyi byakorewe impunzi z’Abanyarwanda muri Congo ndetse ubwo bwicanyi bugahitana n’abanyekongo. Ibyo bikorwa byose ntibitesha isura ababikora gusa ahubwo biyitesha igihugu cyose, biyitesha Abanyarwanda twese.
Repubulika abakurambere bacu baharaniye igomba kuba Repubulika irangwa na demokarasi, igomba kuba Repubulika yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igomba kuba Repubulika iha Abanyarwanda bose amahirwe angana, igomba kuba Repubulika iharanira ubutabera busesuye, Abanyarwanda twese tukareshya imbere y’amategeko. Igomba kuba Repubulika iha Abanyarwanda bose uburenganzira bumwe mu guharanira imibereho myiza ya buri wese.
Ngibyo bimwe mu byiza dukomeje kwitangira guharanira mu gihugu cyacu, nkaba nongeye kubahagamarira mwese aho muri, Banyarwandakazi, Banyarwanda, guhagurukira rimwe, tukwubaka igihugu cyacu mu bw’ubwubahane n, uburenganzira busesuye kuri twese ntawe usigaye inyuma.
Harakabaho Repubulika yu Rwanda,
Harakabaho Abanyarwanda,
Twese IMANA iduhe umugisha.
Umuyobozi w’ishyaka FDU INKINGI
Victoire INGABIRE UMUHOZA
September 26, 2010 5 Comments





