Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Sixbert Musangamfura ku birebana no kumanika amagufa y’abishwe mu tubati

Sixbert Musangamfura asanga leta y’u Rwanda ifite inyungu mu gushyiraho politiki yo kwanika amagufa y’abapfuye muri jenoside.

Umva icyo Musonera na Musangamfura bavuga ku kibazo cyo kwanika amagufa y'abapfuye - BBC-Imvo n'Imvano

Twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:

“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura. Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!

Rwanda Genocide memorialRwanda: Urwibutso rwa jenoside

Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso. Ibyo bintu ni agahomamumwa.”

Sixbert Musangamfura nawe yagize ati:

Nagiraga ngo nongereho ko mu by’ukuri biriya byo kwanika amagufa leta ibifitemo inyungu kubera ko ibyereka amahanga noneho ikibaye cyose leta yaba ifite nk’umuntu yivuganye mu mahanga cyangwa no mu gihugu ikavuga iti “Ntimwibagirwe ariko ko aha hapfuye ibihumbi n’ibihumbagiza, bati dore n’amagufa aho ari, n’uwakwica ntabwo yageza hariya.” Bityo bakabihoza ahongaho kugira ngo muby’ukuri abo bica cyangwa abo barenganya, ibibabaho bigirwe ubusa ugereranije n’ibyabaye muri jenoside y’abatutsi.

Ikindi mbibonamo ni uko ibyo bavuga bati “mutaburure amagufa, mutaburure abantu aho bashyinguwe hirya no hino, abantu bazize jenoside y’abatutsi”, harimo ikibazo gikomeye cyane kuko muri icyo gihe abanyarwanda baravuga bati “Abanyarwanda bapfuye muri kiriya gihe ni benshi cyane. Ari abaguye mu Rwanda n’abaguye hanze ni benshi.’ Uwo muco wo gutaburura amagufa no kuyashyira mu tubati, igihe umunyarwanda uwo ariwe wese azavuga ati ‘niba ari ukonguko tugomba kubikora, buri wese ataburure cyangwa se n’abaguye hirya no hino nabo muzane amagufa yabo ajye mu tubati’, igihugu muzasanga ari amagufa yanitse ahantu hose.

Ndumva uwo muco koko ukwiye kurwanywa, abantu bagashyingurwa, hakaba inzibutso, zaba zirimo amafoto n’ibitabo, ibyo bintu bigahabwa agaciro koko noneho, uwo ariwe wese, ari usuye u Rwanda, ari n’umunyarwanda, akibutswa ko habaye amarorerwa ariko ntiyerekwe amagufa yanitse mu gihugu cyose.

2 comments

1 Sengayire { 06.01.11 at 06:11 }

Wenda ikibazo ni uko habuze ijambo ribiuga mu kinyabupfura kijyanye no kubaha uwapfuye…ariko ubundi bwo mu Rwanda twakoze amahano dusubira andi…ese mwambarira aho imibiri yari yoroshe ariya magufa y’abacu aho yashyizwe,,, ikibabaza ni uko abategetsi bacu bicara mu biro barangiza bagafata ibyemezo biraba abaturage batitaye ku nagruka kuko bo akenshi ntabwo biba bibareba,,,,ababo se ko babashyingura aho bifuza hose…naho ba nyakugorwa bo aho ushyize uwawe igihe cyose bashakiye barakubwira bati ngaho gira vuba,,,byarakozwe ejo bundi rwose iyo za kibungo muzabibaze bazababwira. ubu se bwo hahindutse ibirango by’igihugu, amazina aranga ahantu…babajije nde…byose ko babiduturahejuru hari ukoma….ubu se gusenyera abantu nyakatsi utabanje kubaka ntibyakozwe mu bugome bwinshi ababyamagnye ntibari mu bihome ababikoze bigaramiye….Buruse basubijemo bamwe atari uko induru ibaye ndende….tureke kwikanyiza kuko UWIBA AHETSE ABA ABWWIRIZA UWO MU MUGONGO KANDI USHYINGURA AMURIKA ABA YEREKA IMBEBA….EJO ABAZABASIMBURA NIBAHEMUKA MUJYE MU MENYA IBYO MURAZE ABABASIMBURA DORE KO BUCYA BWITWA EJO.

2 Joe { 06.18.11 at 07:53 }

Hari inzibutso n’inzibutso. Inzibutso z’aha iwacu i Rwanda mbona zigamije gusubiza abantu inyuma. Rwaba urwibutso rwo mu Mata cyangwa kuri kwanika amagufa ya benewacu ku gasozi. Jye mbona kuri kwanika amagufa ahantu birimo guterekera si gusa. C’est morbide!! Ziriya nzibutso zose ubona ziboha abanyarwanda aho kubabohora kugira ngo barebe imbere hazaza mu mahoro y’umutima. Bimaze iki kubaka imitamenwa y’amazu, igihe ubohera imitima y’abanyarwanda mu gahinda n’ubwoba bidashira. Nyabuneka mutabare

Leave a Comment