Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urubanza rwa Victoire Ingabire rwarasubitswe

Ingabire arazira ibitekerezo bye

Ku wa 20/06/2011 Umuyobozi wa FDU Inkingi Ingabire Victoire yongeye kwitaba Urukiko Rukuru ari kumwe n�abasirikare 4 bo muri FDLR bamushinja. Muri urwo rubanza, Me Gashabana Gatera umwunganira yasabye ko bahabwa ikindi gihe cyo kunonosora dosiye kuko icyo bahawe ari gito, kandi n�abamwunganira b�abanyamahanga bakaba bataritegura neza kubera ko iyo dosiye iri mu rurimi batumva rw�ikinyarwanda. Ingabire ubwe yivugiye ko yiteguye kubeshyuza ibinyoma bamuhimbiye bifashishije Vital Uwumuremyi, Tharcisse Nditurende, Noel Habiyaremye na Karuta.

Umva Victoire Ingabire asobanurira urukiko impamvu iburanisha rye rikwiye gusubikwa

Ingabire yavuze ko ubushinjacyaha bumaranye abo bamushinja amezi 20 bubafunze. Akaba adasaba amezi 10 nk�ayo ubushinjacyaha bwamaranye dosiye ye, bityo ko ari we ukeneye igihe gihagije kuko abamushinja bo bemera icyaha bakaba badakeneye igihe cyo kwitegura, ariko we akaba atacyemera. Yabwiye urukiko ko yabujijwe uburenganzira bwe bwo kuvugana n�umuryango we no kwandikirana, akaba atari we watinza urubanza kuko afunzwe arengana.

Abaregwa hamwe nawe twavuze haruguru n�ababunganira bavuze ko bakeneye ubutabera bwihuse. Ko abacamanza badakwiye kwita ku nyungu z�umuntu umwe. Ariko nabo bavuze ko kunganirwa kwa Ingabire no gutegura dosiye ari uburenganzira bwe, n�urubanza ntirushyirwe kure.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Ingabire adakwiye kubwitwaza, akomeza kuvuga ko mu bitinza urubanza harimo no kuba bazana ibimenyetso bishya. Bwavuze ko yahabwa igihe ariko ntihazongere kubaho impamvu yatuma umunsi w�iburanisha wimurwa.
Mu gihe urukiko rwari rumaze kumva impande zose, rwagiye kwiherera, rugarutse, Ingabire abasaba ko bakwiye kumusabira polisi ikajya ireka kubambika amapingu bari mu rukiko baburana. Perezida w�Inteko yaburanishaga yavuze ko n�ubundi ibyo bintu bitemewe ariko ntiyabifasheho icyemezo. Yahise atangaza ko urukiko rusanze ukwezi kumwe kudahagije kandi hazanakurikiraho ikiruhuko cy�ubutabera. Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 05/09/2011, ariko umucamanza avuga nta yindi mpamvu bakwiye kuzitwaza yo kurusubikisha.

Kyomugisha.

[Umuvugizi]

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment