Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

FDU-Inkingi: Ihohoterwa ry’abaturage nirihagarare

Boniface Twagirimana, Perezida wungirije wa FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana, Perezida wungirije wa FDU-Inkingi

Ikibazo cy’ifungwa ridasobanutse, ihurizo rya za Gacaca, isenywa ry’amazu y’abakene, ibirarane by’imishahara y’abarimu, ubuhake bwihishe inyuma ya girinka, impfu zidasobanutse ni bimwe mu bimenyetso byerekana itotezwa rikomeje kwibasira abanyarwanda.

1. Ikibazo cy’ifungwa ridasobanutse

Ikibazo cy’ishimutwa, ifatwa n’ifungwa bidakurikije amategeko kigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu mugi wa Kigali, abantu bakomeje gufatwa bagafungirwa mu mazu ataragenewe gufungirwamo mu buryo buzwi. Aha twavuga nk’aho bita kwa Kabuga, kwa Gacinya n’ahitwa ku Kabindi mu mujyi wa Kigali aho abantu bakomeje kwamagana ibikorwa by’iyicarubozo rirenze ukwemera rihabera. Ibi bikaba byarananenzwe na raporo ya Komisiyo ya Leta ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu y’umwaka wa 2010.

Mu ma gereza yose, hakomeje kugaragara ikibazo cy’abantu bagifunzwe bararangije ibihano bahawe, bakaguma muri gereza kubera imikorere mibi y’inzego z’amagereza no guhimana. Gereza ziracyacucitsemo imfungwa zirengeje ubushobozi bwazo. Henshi imiryango y’abanyururu imaze imyaka irenga 15 igemurira abayo bafunzwe. Bamwe muri bo ntibaracirwa imanza ndetse nta na dosiye bagira. Hari amwe mu magereza yubatse nabi ku buryo imfungwa zinyagirwa iyo imvura iguye. Twavuga nka gereza ya Kimironko.

Ibihano nsimbura-gifungo bita TIG ni ikiboko mu bindi ikaba n’imirimo y’agahato isaba ingufu nyinshi kandi abayikora benshi bakaba ari abasaza batanagaburirwa bihagije.

2. Gacaca

Hari n’urusobe rw’ibibazo by’imanza za gacaca zagiye zicibwa mu buryo butanoze abaciriwe imanza bakimwa uburenganzira bwo kuzijuririra. Iby’imiryango mpuzamahanga nka Human Rights Watch bikomeje kwamagana muri iyo mikorere ni ukuri. Raporo yasohowe n’uwo muryango ku wa 31 Gicurasi 2011, iragaragaza inenge nyinshi z’izo ngirwa-nkiko. Gacaca ziraregwa ruswa, kubogama, iterabwoba, kwibasira uruhande rumwe no gukingira ikibaba abo mu ngabo zahoze ari iza FPR. Biragaragara ko ibyo bavugaga ko Gacaca igamije ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kumenya ukuri ku byabaye byari urwitwazo kuko Gacaca yakuruye ndetse inakaza urwango n’urwikekwe hagati y’abaturage.

3. Abantu baricwa hirya no hino

Umwaka ushize abantu bagiye bicwa mu buryo budasobanutse, abantu bibeshya ko Leta izabihagurukira bigahagarara. Abanyarwanda baribuka iyicwa rya Andre Kagwa Rwisereka (Visi prezida wa mbere wa Democratic Green Party of Rwanda) I Butare ku wa 14.07.2010; iraswa rya Jean-L�onard Rugambage (umunyamakuru w’Umuvugizi) I Kigali ku wa 24.06.2010; ihotorwa rya Denis Ntare Semadwinga (umwe mu byegera bya Gen. Laurent Nkunda) ku Gisenyi ku wa 20.06.2010; ihotorwa rya John Bosco Rutayisire i Kabuga ku wa 13.11.2010.

N’uyu mwaka ubwicanyi burakomeje. Ingero ni nyinshi. Mu ntara y’amajyepfo, mu karere ka Gisagara, mu mirenge ya Nyanza na Kigembe habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwahitanye abantu barashwe amasasu ku buryo hari abahisemo guhunga ako gace. HABIMANA Jean de Dieu (Akagali ka Higiro, umurenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara) yishwe mu ijoro ryo kuwa 07.03.2011 arashwe; uwitwa Hitayezu J.Pierre (Akagali ka Nyabikenke, umurenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara) yararusimbutse ku 12.03.2011. Nteziryayo Jean Pierre (Akagali ka Nyamabuye, umurenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara) yarashwe ku wa 22.03.2011. Evariste Nsabimana wo mu mudugugu wa Rushenyi, Akagali ka Rwarenga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo yahotowe ku wa 11.04.2011. Mu ijoro ryo ku wa 09.05.2011, Nyirinkwaya Aloyizi yiciwe mu mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. I Kigali ku wa 21.05.2011, mu kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Gabiro, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge; umugabo w’imyaka 39 witwa Mawuwa Thomas bitaga Murokore yarashwe nijoro n’abantu batamenyekanye. Umutegarugori Mutumwinka L�oncie (Akagali ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe, Akarere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo), yarashwe mu ijoro ryo kuwa 05 rishyira uwa 06 Kamena 2011 ahita ahasiga ubuzima, umuhungu we yararashwe, arakomereka cyane na n’ubu aracyarwana n’urupfu.

4. Gusenya amazu y’abakene

Leta ya FPR n’abavugizi bayo bavuga ko bihuta mu iterambere kubera amwe mu mazu n’imihanda yubakwa mu mujyi wa Kigali ndetse bikanakoreshwa mu gushaka inkunga z’amahanga. Nyamara mu duce tumwe tw’umugi no hirya yawo hari abantu batuye mu mazu adashobotse, aho gufashwa bagahora ku nkeke y’abashaka kubambura ibibanza bihisha inyuma y’inzego z’ibanze zibategeka gusambura amazu yabo ngo bashyireho amabati mashya cyangwa bameneshwe. Urugero ni i Gikondo. Mu cyaro ho birakomeye kuko Leta ikomeje gahunda yo gusenyera abakene batuye muri nyakatsi ku ngufu, nta nteguza, nta n’imperekeza igaragara; bamwe barasenyerwa bakicyinga munsi y’ibiti cyangwa shitingi. Hari naho basenya ibiraro by’inka hanyuma zikararana na banyirazo mu nzu nto idashobotse. Ibyo bimaze kuyogoza igihugu cyose muri gahunda ya “bye bye nyakatsi”.

5. Ibirarane by’imishahara y’abarimu n’agahato k’imisanzu idasobanutse

Mu gihe Leta yidoga intambwe idasanzwe mu bukungu, abakozi bayo benshi cyane cyane abarimu ntibagihemberwa igihe, kandi bazi uruhare bafite mu burezi no gutanga ubumenyi ariyo ntango y’iterambere. Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa na Lisansi; imisoro y’urucantege n’agahato k’imisanzu bikomeje gukangaranya Abanyarwanda. Urugero mu karere ka Gasabo (Kinyinya) abaturage batanga Frw 10,000 cyangwa 5,000 cyangwa 2,000 bitewe n’uje kuyabaka. Mu byaro abaturage barishyura imisanzu ya Frw 500-1000. Umusanzu w’umutekano ni agatereranzamba. Mu mugi wa Kigali amake asabwa ni Frw 1,000 ku rugo; hiyongeraho kandi n’umusanzu w’isuku ugera kuri 500frws buri kwezi.

Abaturage barategekwa kwishyura Frw 1,000 kuri buri murima muri gahunda yo kwandikisha ubutaka. Mu mugi wa Kigali abantu bagategekwa kwishyura Frw 5,000. Hafi mu gihugu hose, abantu barishyuzwa ku ngufu imisanzu ya buri kantu kadutse. Nta muturage n’umwe wari ukwiye gutegekwa kwishyura amafaranga adateganywa n’amategeko azwi.

6. Uburiganya mu mushinga “girinka”

Gahunda ya �girinka� yajemo agahato n’uburiganya bikabije ku buryo nk’abaturage bo mu ntara y’amajyepfo barimo kwakwa imisanzu yo kugurira inka imiryango itishoboye nyamara uyu mushinga ukaba wari waragenewe ingengo y’imari yihariye binyujijwe mu kigo kitwa RARDA gikorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Urugero ni nko mu karere ka Muhanga (I Mushishiro), urengeje imyaka 18 yishyura guhera kuri Frw 500. Abarimu bahera kuri Frw 3 500, 5 000, 10 000 bitewe n’impamyabumenyi bafite. Muri uwo mushinga ntaho biteganijwe ko abaturage bagombaga kwakwa amafaranga yo kugura izo nka zikoreshwa mu bintu bimeze nk’ubuhake. Hari abandi borozi bahawe inka z’inguzanyo ku giciro gikabije babeshywa ko kwishyura bizoroha kuko zizatanga umusaruro utubutse. Igice kimwe cy’iyo nguzanyo kigenda mu bintu bimeze nka ruswa yitwa “inkuyo”. Bafite ikibazo cyo kwishyura izo nguzanyo. Ibiraro rusange biri kure y’ingo n’imirima by’abaturage bibangamiye gukurikirana inka zabo kubera ingendo ndetse n’ifumbire ikomoka ku matungo igaherera aho zigishira ku gahato kandi bagategekwa guhemba abazirarira buri kwezi. Uwo mushinga ufite ubwandu bwinshi. Ntiwari mubi mu gitekerezo, ariko wahindutse mubi mu kuwushyira mu bikorwa kuko bigaragara ko wuzuye uburiganya.

Ikindi kandi abaturage bahabwa inka zidahuye n’imiterere y’ibihe byo mu gihugu cyacu, n’ibiryo bigaburirwa bene izo nka, ndetse hiyongeraho n’amikoro make y’abaturage mu kwita kuri izo nka.

7. Umwanzuro

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Leta ya FPR kureka ibi bikorwa bibangamiye abaturage, ikabareka bakishyira bakizana mu gihugu cyabo, bakagira n’uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo biberekeye, igafunga burundu amazu akorerwamo iterabwoba n’iyicarubozo, ikarekura imfungwa zarangije ibihano zigataha, ikemerera imfungwa za gacaca kujuririra imanza nk’uko amategeko abiteganya. Turasaba kandi gukurikirana impfu zidasobanutse zikorerwa abaturage no guhana abazifitemo uruhare bose.

Kigali, kuwa 06 Kamena 2011

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment